Kuki ugomba kwiyegurira Yehova?
‘Iri joro nabonekewe n’umumarayika w’Imana niyeguriye kandi nkorera.’—IBYAK 27:23, Inkuru Nziza ku Muntu Wese.
1. Ni izihe ntambwe abagiye kubatizwa baba baramaze gutera, kandi se ibyo bituma twibaza ibihe bibazo?
“BISHINGIYE ku gitambo cya Yesu Kristo, mbese mwihannye ibyaha byanyu kandi mwiyegurira Yehova kugira ngo mukore ibyo ashaka?” Icyo ni kimwe mu bibazo bibiri bisubizwa n’abagiye kubatizwa, igihe disikuru y’umubatizo iba igeze ku musozo. Kuki Abakristo baba bagomba kwiyegurira Yehova? Ni gute kwiyegurira Imana bitugirira akamaro? Kuki nta muntu ushobora kuba mu basenga Imana mu buryo yemera atarayiyeguriye? Kugira ngo dusobanukirwe ibisubizo by’ibyo bibazo, tugomba kubanza kureba icyo kwiyegurira Imana bisobanura.
2. Kwiyegurira Yehova bisobanura iki?
2 Kwiyegurira Imana bisobanura iki? Zirikana uko intumwa Pawulo yasobanuye imishyikirano yari afitanye n’Imana. Mbere y’uko abantu benshi bari kumwe na we barokoka impanuka y’ubwato, yavuze ko Yehova ari Imana yiyeguriye (Byakozwe 27:22-24). Abakristo b’ukuri bose ni aba Yehova, mu gihe isi muri rusange “iri mu maboko y’umubi” (1 Yoh 5:19). Abakristo baba aba Yehova iyo bamaze kumwiyegurira binyuriye mu isengesho. Umuhigo nk’uwo ukorwa n’umuntu ku giti cye, kandi nyuma y’aho ni bwo umuntu aba ashobora kubatizwa.
3. Umubatizo wa Yesu wasobanuraga iki, kandi se ni gute abigishwa be bashobora kumwigana?
3 Yesu yaduhaye urugero igihe yahitagamo gukora ibyo Imana ishaka ku bushake bwe. Kubera ko Yesu yavukiye mu ishyanga rya Isirayeli kandi rikaba ryari ryariyeguriye Imana, yavutse yarayiyeguriye. Icyakora, igihe yabatizwaga hari ikintu yakoze kirenze ibyasabwaga n’Amategeko. Ijambo ry’Imana rigaragaza ko yavuze ati ‘dore ndaje, nzanywe no gukora ibyo ushaka, Mana’ (Heb 10:7; Luka 3:21). Ubwo rero, umubatizo wa Yesu wasobanuraga ko yiyeguriye Imana kugira ngo akore ibyo ishaka. Abigishwa be na bo bigana urugero rwe iyo biyeguriye Imana kandi bakabatizwa. Icyakora bo iyo babatijwe mu mazi, baba bagaragarije mu ruhame ko biyeguriye Imana igihe bayisengaga biherereye.
Akamaro ko kuba twariyeguriye Imana
4. Ni iki ubucuti Dawidi yari afitanye na Yonatani butugaragariza ku bihereranye n’amasezerano?
4 Kwiyegurira Imana ni ibintu bigomba gufatanwa uburemere. Birenze kugirana amasezerano n’umuntu ibi bisanzwe. Ariko se, ni gute kwiyegurira Imana bitugirira akamaro? Reka tugereranye ayo masezerano n’ayo abantu bagirana, maze turebe inyungu abantu babona bitewe n’uko bagiranye amasezerano. Inyungu ya mbere ni uko bagirana ubucuti. Kugira ngo ubucuti ufitanye n’umuntu bugushimishe, ugomba kwemera inshingano zijyanirana na bwo. Ibyo bikubiyemo kugirana na we amasezerano, kandi ibyo bituma wumva ugomba kwita kuri iyo ncuti yawe. Rumwe mu ngero nziza cyane zivugwa muri Bibiliya z’abantu bagiranye ubucuti bukomeye, ni urwa Dawidi na Yonatani. Bageze n’ubwo bagirana amasezerano ashingiye ku bucuti bwabo. (Soma muri 1 Samweli 17:57; 18:1, 3.) Nubwo bidakunze kubaho ko abantu bagirana ubucuti bukomeye nk’ubwo ngo bagere n’aho bagirana amasezerano, kugirana amasezerano bituma ubucuti bukomera.—Imig 17:17; 18:24.
5. Ni gute umugaragu yungukirwaga no gukomeza gukorera shebuja?
5 Amategeko Imana yahaye Abisirayeli na yo agaragaza iyindi mishyikirano abantu bagiranaga, maze bikabagirira akamaro bitewe n’uko bagiranye amasezerano. Iyo umugaragu yashimaga shebuja akifuza gukomeza kumukorera igihe cyose, bagiranaga amasezerano ahoraho. Itegeko ryagiraga riti ‘uwo mugurano niyerura ati “nkunze databuja n’umugore wanjye n’abana banjye, sinshaka kugenda ngo mbe uw’umudendezo,” shebuja amujyane imbere y’Imana amuhagarike ku rugi cyangwa ku nkomanizo, shebuja amupfumuze ugutwi uruhindu, agumye kumukorera iteka.’—Kuva 21:5, 6.
6, 7. (a) Ni gute amasezerano agirira abantu akamaro? (b) Ni iki ibyo bisobanura ku bihereranye n’imishyikirano tugirana na Yehova?
6 Ishyingiranwa risaba kugirana amasezerano akomeye. Ntabwo ari amasezerano umuntu yumva ko agomba kubahiriza kubera ko yanditse ahantu gusa, ahubwo ni amasezerano ugirana na mugenzi wawe. Abantu bibanira batarashyingiranywe ntibashobora kumva bafite umutekano nyakuri, kandi ibyo ni na ko biba bimeze no ku bana babo. Ariko ababana baragiranye amasezerano y’ishyingiranwa, baba bafite impamvu zumvikana zishingiye ku Byanditswe zo gukora uko bashoboye bagakemura mu buryo bwuje urukundo ibibazo byavuka.—Mat 19:5, 6; 1 Kor 13:7, 8; Heb 13:4.
7 Mu bihe bya Bibiliya, abantu bungukirwaga no kugirana amasezerano mu by’ubucuruzi no mu birebana n’akazi (Mat 20:1, 2, 8). No muri iki gihe ni ko bimeze. Urugero, kugirana amasezerano yanditse mbere yo gufatanya imishinga y’ubucuruzi cyangwa gutangira akazi mu isosiyete runaka, bitugirira akamaro. None se, niba incuti, abashakanye, abakozi n’abakoresha bagirana amasezerano bikabagirira akamaro, ubwo nitugirana amasezerano na Yehova mu buryo bwuzuye tumwiyegurira, ntibizatugirira akamaro kurushaho? Reka noneho turebe ukuntu abantu bagiye bungukirwa no kuba bariyeguriye Yehova Imana, n’ukuntu ibyo byari birenze ibyo kugirana amasezerano asanzwe.
Uko Abisirayeli bungukirwaga no kuba bari bariyeguriye Imana
8. Kuba Abisirayeli bari bariyeguriye Yehova, byasobanuraga iki?
8 Ishyanga rya Isirayeli ryose uko ryakabaye ryiyeguriye Yehova igihe ryarahiriraga imbere ye. Yehova yabateranyirije hafi y’Umusozi wa Sinayi, maze arababwira ati “nimunyumvira by’ukuri, mukitondera isezerano ryanjye muzambera amaronko, mbatoranije mu mahanga yose.” Maze abantu bose barasubiza bati “ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora” (Kuva 19:4-8). Kuba Abisirayeli bari bariyeguriye Yehova byari bifite byinshi bisobanura, kuko byari birenze kugirana amasezerano yo gukora ikintu runaka. Byasobanuraga ko bari aba Yehova kandi yabafataga nk’“amaronko” ye cyangwa umutungo we.
9. Ni gute Abisirayeli bungukirwaga no kuba bari bariyeguriye Imana?
9 Abisirayeli bungukirwaga no kuba bari bariyeguriye Yehova. Yababeraga indahemuka kandi yabitagaho nk’uko umubyeyi yita ku mwana we. Imana yabwiye Abisirayeli iti “mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa” (Yes 49:15). Yehova yabahaga ubuyobozi binyuze ku Mategeko, akabatera inkunga binyuze ku bahanuzi kandi akabarinda binyuze ku bamarayika. Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati ‘amenyesha Abayakobo ijambo rye, amenyesha Abisirayeli amategeko yandikishije n’amateka ye. Nta rindi shyanga yagiriye atyo.’ (Zab 147:19, 20; soma muri Zaburi 34:8, 20; 48:15.) Nk’uko Yehova yitaga ku bari bagize ishyanga rye mu gihe cya kera, ni na ko azita ku bantu bamwiyegurira muri iki gihe.
Impamvu tugomba kwiyegurira Imana
10, 11. Ese twavukiye mu muryango w’Imana? Sobanura.
10 Hari bamwe batekereza ku bihereranye no kwiyegurira Imana no kubatizwa, bakibaza bati “ese ni ngombwa ko mbanza kwiyegurira Imana kugira ngo mbone kuba umugaragu wayo?” Igisubizo cy’icyo kibazo gihita cyigaragaza iyo dusuzumye uko Imana itubona muri rusange. Wibuke ko bitewe n’icyaha cya Adamu, twese twavutse tutari mu bagize umuryango w’Imana (Rom 3:23; 5:12). Kwiyegurira Imana ni ikintu cy’ingenzi tugomba gukora kugira ngo twemererwe kuba mu bagize umuryango wayo. Reka turebe impamvu.
11 Muri twe nta n’umwe ufite se washoboraga kumuraga ubuzima bw’iteka (1 Tim 6:19). Ntitwavutse turi abana b’Imana, kubera ko igihe ababyeyi bacu ba mbere bacumuraga, ikiremwamuntu cyahise gitandukana na Data wuje urukundo akaba n’Umuremyi wacu. (Gereranya no mu Gutegeka 32:5.) Kuva icyo gihe kugeza ubu, abantu bateye Yehova umugongo, babaho batari mu muryango w’ibiremwa bye.
12. (a) Ni gute abantu badatunganye bashobora kuba mu bagize umuryango w’Imana? (b) Ni izihe ntambwe tugomba kubanza gutera mbere yo kubatizwa?
12 Icyakora, buri wese ashobora gusaba Imana ko imwemerera kuba umwe mu bagize umuryango w’abagaragu bayo yemera.a Ibyo se byashoboka bite tukiri abanyabyaha? Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘igihe twari abanzi twiyunze n’Imana binyuze ku rupfu rw’Umwana wayo’ (Rom 5:10). Iyo tubatijwe, tuba dusabye Imana ko yaduha umutimanama utaducira urubanza, kugira ngo dushobore kwemerwa na yo (1 Pet 3:21). Icyakora, mbere yo kubatizwa hari intambwe tuba tugomba gutera. Tuba tugomba kubanza kumenya Imana, tukitoza kuyiringira, tukihana kandi tugahinduka (Yoh 17:3; Ibyak 3:19; Heb 11:6). Hari ikindi kintu kiba gisigaye kugira ngo twemererwe kuba mu muryango w’Imana. Icyo kintu ni ikihe?
13. Kuki bikwiriye ko umuntu agirana n’Imana isezerano ayiyegurira, kugira ngo abone kuba umwe mu bagaragu bagize umuryango wayo yemera?
13 Mbere y’uko umuntu witandukanyije n’Imana aba umwe mu bagaragu b’Imana bagize umuryango wayo, aba agomba kubanza kugirana na Yehova isezerano rikomeye. Kugira ngo usobanukirwe impamvu ari ngombwa, tekereza ku mubyeyi abantu bubaha, aramutse agaragaje ko akunze umwana w’imfubyi maze akifuza kumugira umwe mu bagize umuryango we. Abantu basanzwe bazi ko uwo mubyeyi ari umuntu mwiza. Icyakora, mbere y’uko uwo mubyeyi yemerera uwo mwana kuba umwana we, babanje kugirana isezerano. Uwo mubyeyi abwiye uwo mwana ati “mbere y’uko nkwemera nk’umwana wanjye, ndashaka ko unyemerera kuzankunda nka so kandi ukanyubaha.” Uwo mubyeyi azemera ko uwo mwana azaba umwe mu bagize umuryango we ari uko gusa yemeye ko bagirana iryo sezerano rikomeye. Ese ibyo ntibishyize mu gaciro? Mu buryo nk’ubwo, Yehova yemera ko abantu baba mu bagize umuryango we ari uko gusa bemeye kugirana na we isezerano bamwiyegurira. Bibiliya igira iti “mwitange, maze mube ibitambo bizima, byeguriwe Imana, biyishimisha.”—Rom 12:1, Inkuru Nziza ku Muntu Wese.
Ni igikorwa kigaragaza urukundo n’ukwizera
14. Ni mu buhe buryo kwiyegurira Imana ari ukugaragaza ko tuyikunda?
14 Kugirana na Yehova isezerano tumwiyegurira, ni uburyo bwo kugaragaza urukundo ruvuye ku mutima tumukunda. Mu buryo runaka, twabigereranya n’isezerano ry’ishyingiranwa. Kugira ngo Umukristo agaragaze ko akunda Umukristokazi bagiye kubana, amurahirira ko azamubera indahemuka mu bihe byose. Ni isezerano rikomeye umuntu agirana n’undi ritandukanye no kwizeza umuntu ko uzamukorera ikintu runaka. Umukristo ugiye gushaka aba asobanukiwe ko adashobora kubona igikundiro cyo kubana n’umugeni we aramutse atagiranye na we isezerano ry’ishyingirwa. Mu buryo nk’ubwo, ntidushobora kubona inyungu zose z’abagize umuryango wa Yehova turamutse tutagiranye na we isezerano tumwiyegurira. Ku bw’ibyo, twiyegurira Imana kubera ko twifuza kuba abayo, kandi tukaba twariyemeje kuyibera indahemuka uko byagenda kose, nubwo turi abantu badatunganye.—Mat 22:37.
15. Kuki twavuga ko kwiyegurira Imana ari igikorwa kigaragaza ukwizera?
15 Iyo twiyeguriye Imana, tuba tugaragaje ko tuyizera. Kuki twavuga ko ibyo ari ukuri? Iyo twizera Yehova, bituma twiringira ko kugirana na we imishyikirano ya bugufi bitugirira akamaro (Zab 73:28). Tuzi ko kugendana n’Imana buri gihe bitazatworohera mu gihe tukiri “mu b’iki gihe cyononekaye kandi kigoramye,” ariko twiringira isezerano ry’Imana ry’uko izadushyigikira mu mihati dushyiraho kugira ngo tubigereho (Fili 2:15; 4:13). Tuzi ko tudatunganye, ariko twizera ko Yehova atugirira imbabazi, ndetse no mu gihe twakoze amakosa. (Soma muri Zaburi 103:13, 14; Abaroma 7:21-25.) Twizera ko Yehova azatugororera nitwiyemeza gukomeza kumubera indahemuka.—Yobu 27:5.
Kwiyegurira Imana bitera ibyishimo
16, 17. Kuki kwiyegurira Yehova bihesha ibyishimo?
16 Kwiyegurira Yehova bituma tugira ibyishimo kubera ko bidusaba kwitanga. Yesu yavuze ukuri kw’ibanze igihe yavugaga ati “gutanga bihesha ibyishimo byinshi kuruta guhabwa” (Ibyak 20:35). Yesu yagize ibyishimo byinshi bibonerwa mu gutanga igihe yari ku isi akora umurimo we wo kubwiriza. Iyo byabaga ngombwa, yigomwaga ikiruhuko, ibyokurya n’ibinezeza kugira ngo abone uko afasha abandi kubona inzira iyobora ku buzima (Yoh 4:34). Yesu yishimiraga gushimisha Se. Yagize ati “buri gihe nkora ibimushimisha.”—Yoh 8:29; Imig 27:11.
17 Bityo rero, Yesu yeretse abigishwa be uburyo bushimishije bwo kubaho, igihe yababwiraga ati “umuntu nashaka kunkurikira yiyange” (Mat 16:24). Kubigenza dutyo bituma tugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova. Ese hari undi twakwiyegurira wamurusha kutwitaho mu buryo bwuje urukundo?
18. Kuki kubaho mu buryo buhuje no kuba twariyeguriye Yehova bishimisha cyane kuruta kwiyegurira umuntu cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose?
18 Kwiyegurira Yehova kandi tugakora ibyo ashaka tubaho mu buryo buhuje n’uko twamwiyeguriye, biradushimisha cyane kuruta kwiyegurira undi muntu wese cyangwa ikindi kintu cyose. Urugero, abantu benshi biyegurira ubutunzi, ntibibahesha ibyishimo nyakuri n’umunezero nyawo. Ariko kandi, abantu biyegurira Yehova bo babona ibyishimo birambye (Mat 6:24). Igikundiro cyo kuba ari “abakozi bakorana n’Imana” gituma bishima, kubera ko batiyegurira akazi, ahubwo biyegurira Imana ishimira (1 Kor 3:9). Nta muntu ushobora kubashimira ubwitange bagaragaza kurusha Yehova. Azanasubiza abagaragu be b’indahemuka mu busore bwabo, kandi ibyo bizatuma bashimishwa no kwitabwaho na we iteka ryose.—Yobu 33:25; soma mu Baheburayo 6:10.
19. Ni ikihe gikundiro abantu biyeguriye Yehova bafite?
19 Kwegurira Yehova ubuzima bwawe, bituma ugirana na we imishyikirano ya bugufi. Bibiliya igira iti “mwegere Imana na yo izabegera” (Yak 4:8; Zab 25:14). Mu ngingo ikurikira, tuzasuzuma impamvu twakwizera ko kuba aba Yehova ari umwanzuro mwiza.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Abagize “izindi ntama” za Yesu ntibazaba abana b’Imana imyaka igihumbi itarashira. Ariko kandi, kubera ko biyeguriye Imana, bashobora rwose kwegera Imana bakayita “Data,” kandi birakwiriye ko babarirwa mu bagize umuryango w’abasenga Yehova.—Yoh 10:16; Yes 64:8; Mat 6:9; Ibyah 20:5.
Ni gute wasubiza?
• Kwiyegurira Imana bisobanura iki?
• Ni gute kuba twariyeguriye Imana bitugirira akamaro?
• Kuki Abakristo bagomba kwiyegurira Yehova?
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Kubaho mu buryo buhuje n’uko twiyeguriye Imana bituzanira ibyishimo birambye