Mwirinde ‘kwitotomba’
“Mukore byose mutitotombana, mutagishanya impaka.”—ABAFILIPI 2:14.
1, 2. Ni iyihe nama intumwa Pawulo yagiriye Abakristo b’i Filipi n’ab’i Korinto, kandi kuki?
MU RWANDIKO rwahumetswe n’Imana intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bo mu itorero ry’i Filipi ryo mu kinyejana cya mbere, yarabashimiye cyane. Yashimiye bagenzi be bari bahuje ukwizera bo muri uwo mujyi kuko bagiraga ubuntu n’umwete, kandi agaragaza ko yishimiraga imirimo yabo myiza. Icyakora, Pawulo yarabibukije ati “mukore byose mutitotombana” (Abafilipi 2:14). Kuki Pawulo yabagiriye iyo nama?
2 Pawulo yari azi ingaruka zishobora guterwa no kwitotomba. Hari hashize imyaka mike yibukije itorero ry’i Korinto ko kwitotomba bishobora guteza akaga. Pawulo yavuze ko igihe Abisirayeli bari mu butayu, incuro nyinshi bagiye barakaza Yehova. Bate? Bifuzaga ibibi, bagasenga ibigirwamana, bagasambana, bakagerageza Yehova kandi bakitotomba. Pawulo yateye Abakristo b’i Korinto inkunga yo kuvana amasomo kuri izo ngero. Yarabandikiye ati “ntimukivovote, nk’uko bamwe bo muri bo bivovose bakicwa n’umurimbuzi.”—1 Abakorinto 10:6-11.
3. Kuki ingingo ivuga ibyo kwitotomba ishishikaje muri iki gihe?
3 Kubera ko turi abagaragu ba Yehova, tugira imyifatire nk’iy’Abakristo bo mu itorero ry’i Filipi. Tugira ishyaka ryo gukora imirimo myiza kandi turakundana (Yohana 13:34, 35). Icyakora, iyo turebye ingorane abagaragu b’Imana ba kera bahuye na zo bitewe no kwitotomba, tubona impamvu dukwiriye kumvira inama igira iti “mukore byose mutitotombana.” Nimucyo mbere na mbere dusuzume ingero z’abantu bitotombye zivugwa mu Byanditswe, hanyuma tuze no gusuzuma bimwe mu byo twakora kugira ngo twirinde akaga gaterwa no kwitotomba.
Iteraniro ribi ryitotombera Yehova
4. Ni mu buhe buryo Abisirayeli bari mu butayu bitotombye?
4 Ijambo ry’Igiheburayo risobanura ‘kwitotomba, kwijujuta, kwinuba cyangwa kwivovota,’ ryakoreshejwe muri Bibiliya mu nkuru z’ibyabaye ku Bisirayeli muri ya myaka 40 bamaze mu butayu. Hari igihe Abisirayeli batishimiraga imimerere barimo maze bakabigaragaza bitotomba. Urugero, nyuma y’ibyumweru bike gusa bavuye mu bucakara bwo mu Misiri, ‘iteraniro ryose ry’Abisirayeli ryivovoteye Mose na Aroni.’ Abisirayeli binubiye ibyokurya bagira bati “iyo twicirwa n’Uwiteka mu gihugu cya Egiputa tucyicaye ku nkono z’inyama, tukirya ibyokurya tugahaga. None mwadukuyeyo mutuzanira muri ubu butayu kutwicisha inzara n’iri teraniro ryose.”—Kuva 16:1-3.
5. Igihe Abisirayeli bitotombaga, mu by’ukuri ni nde bitotomberaga?
5 Nyamara kandi, Yehova yahaga Abisirayeli ibyo bari bakeneye byose aho mu butayu, akabaha ibyokurya n’amazi abigiranye urukundo. Nta mpungenge bari bafite z’uko bakwicirwa n’inzara muri ubwo butayu. Ariko kubera kutanyurwa, bakabirije iyo mimerere barimo, batangira kwitotomba. Nubwo bitotomberaga Mose na Aroni, Yehova yabonaga ko mu by’ukuri ari we bitotomberaga. Mose yabwiye Abisirayeli ati “Uwiteka yumvise kwivovota kwanyu mumwivovotera. Natwe turi iki? Si twe mwivovotera, ahubwo Uwiteka ni we mwivovotera.”—Kuva 16:4-8.
6, 7. Nk’uko bivugwa mu Kubara 14:1-3, ni gute imyifatire y’Abisirayeli yahindutse?
6 Bidateye kabiri, Abisirayeli bongeye kwitotomba. Mose yohereje abagabo 12 bajya gutata Igihugu cy’Isezerano. Icumi muri bo bagarukanye inkuru mbi. Byagize izihe ngaruka? ‘Abisirayeli bose bitotombeye Mose na Aroni, iteraniro ryose rirababwira riti “iyaba twaraguye mu gihugu cya Egiputa! Cyangwa iyaba twaraguye muri ubu butayu! Uwiteka atujyanira iki muri icyo gihugu [cya Kanaani], kugira ngo tuhicirwe n’inkota? Abagore bacu n’abana bacu bazaba iminyago, ikiruta si uko twasubira muri Egiputa?” ’—Kubara 14:1-3.
7 Mbega ukuntu Abisirayeli bari barahindutse! Mbere yaho, ibyishimo bagize ubwo Yehova yabavanaga mu Misiri akabambutsa Inyanja Itukura, byatumye bamuririmbira ishimwe (Kuva 15:1-21). Ariko kandi, ubwo bumvaga batamerewe neza mu butayu kandi batinye Abanyakanaani, bya byishimo byabo byasimbuwe no kwinuba. Aho gushimira Imana umudendezo yari yarabahaye, batangiye kuyikoma bavuga ko hari ibyo yabimye. Kwitotomba rero byagaragazaga ko batashimiraga Yehova ibyo yabahaga. Ntibitangaje kuba yaravuze ati “nzageza he kwihanganira iri teraniro ribi rinyitotombera?”—Kubara 14:27; 21:5.
Abantu bitotombye mu kinyejana cya mbere
8, 9. Vuga ingero z’abantu bitotombye zivugwa mu Byanditswe bya Gikristo bya Kigiriki.
8 Ingero z’abantu bitotombye tubonye, zerekana udutsiko tw’abantu bagaragarizaga mu ruhame ko batishimye. Icyakora, ubwo Yesu Kristo yari i Yerusalemu mu minsi mikuru y’ingando yabaye mu mwaka wa 32, ‘abantu bamugiriye impaka cyane’ (Yohana 7:12, 13, 32). Bamuvugiraga mu byongorerano, bamwe bavuga ko ari umuntu mwiza, abandi bakabihakana.
9 Ikindi gihe, Yesu n’abagishwa be bari basuye Lewi, cyangwa Matayo, umukoresha w’ikoro, nuko “abafarisayo n’abanditsi babo banegura abigishwa bati ‘ni iki gitumye musangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha?’ ” (Luka 5:27-30). Nyuma y’igihe gito, ubwo Yesu yari i Galilaya, ‘Abayuda baramwitotombeye kuko yavuze ati “ni jye mutsima wavuye mu ijuru.” ’ Ndetse na bamwe mu bigishwa be bababajwe n’ibyo yari avuze, maze batangira kwitotomba.—Yohana 6:41, 60, 61.
10, 11. Kuki Abayahudi bavugaga ururimi rw’Ikigiriki bitotombye, kandi se ni gute abasaza b’Abakristo bakungukirwa n’uburyo icyo kibazo cyakemuwe?
10 Kwitotomba kwabayeho nyuma gato ya Pentekote yo mu mwaka wa 33 kwagize ingaruka nziza. Abantu benshi batari abo muri Isirayeli bari bamaze igihe gito babaye abigishwa. Icyo gihe, bari barakiriwe n’abo bari bahuje ukwizera b’i Yudaya, ariko haza kuvuka ibibazo birebana no gusaranganya ibyo bari bafite. Iyo nkuru igira iti “Abayuda ba kigiriki batangira kwitotombera Abaheburayo, kuko abapfakazi babo bacikanwaga ku igerero ry’iminsi yose.”—Ibyakozwe 6:1.
11 Kwitotomba kwabo kwari gutandukanye n’ukw’Abisirayeli igihe bari mu butayu. Ubwikunde si bwo bwatumye abo Bayahudi bavugaga ururimi rw’Ikigiriki bagaragaza ko batishimiye imimerere barimo, ahubwo bashakaga kugaragaza ko hari abapfakazi bamwe batabonaga ibyo bari bakeneye. Byongeye kandi, abitotombaga ntibateje imvururu cyangwa ngo bivovotere Yehova. Bagejeje icyifuzo cyabo ku ntumwa, na zo zihita zireba icyakorwa kubera ko icyo kibazo cyumvikanaga. Mbega urugero rwiza izo ntumwa zasigiye abasaza b’Abakristo bo muri iki gihe! Abo bungeri bo mu buryo bw’umwuka birinda ‘kwica amatwi ngo batumva gutaka k’umukene.’—Imigani 21:13; Ibyakozwe 6:2-6.
Irinde ingaruka zo kwitotomba zangiza buhoro buhoro
12, 13. (a) Tanga urugero rugaragaza ingaruka mbi zo kwitotomba. (b) Ni iki gishobora gutuma umuntu yitotomba?
12 Inyinshi mu ngero zo mu Byanditswe twasuzumye, zigaragaza ko kwitotomba byatumye abari bagize ubwoko bw’Imana bahura n’akaga gakomeye. Bityo rero, byaba byiza dutekereje neza ku ngaruka zangiza buhoro buhoro ibyo bishobora guteza muri iki gihe. Dore urugero rwadufasha kubyumva. Ibyuma byinshi bikunda kugwa ingese. Iyo icyuma gitangiye kugwa ingese ntubyiteho, gishobora kugwa ingese cyane kugeza ubwo nta cyo kiba kikimaze. Abantu bareka gukoresha imodoka nyinshi atari uko zifite ikindi kibazo, ahubwo ari uko ibyuma byazo byaguye ingese bikageza aho izo modoka ziba zishobora guteza akaga. Ni hehe urwo rugero ruhuriye no kwitotomba?
13 Nk’uko hari ibyuma bikunda kugwa ingese, abantu badatunganye na bo bakunda kwitotomba. Twagombye kuba maso kugira ngo dutahure ikimenyetso icyo ari cyo cyose kigaragaza ko tugiye kwitotomba. Kimwe n’uko ubukonje n’umunyu bituma ibyuma bigwa ingese mu buryo bwihuse, ingorane duhura na zo zituma twihutira kwitotomba. Imihangayiko ishobora gutuma ikintu kitagombye kubabaza umuntu kivamo kwitotomba. Uko imimerere yo muri iyi minsi y’imperuka igenda irushaho kuba mibi, ibituma abantu bitotomba na byo bigenda birushaho kwiyongera (2 Timoteyo 3:1-5). Ku bw’ibyo rero, umugaragu wa Yehova ashobora gutangira kwitotombera undi. Kwitotomba bishobora guturuka ku kantu gato cyane nko kutishimira intege nke z’umuntu, ubushobozi bwe cyangwa inshingano afite mu murimo.
14, 15. Kuki twagombye guhita tugira icyo dukora mu gihe dutahuye ko dutangiye kwitotomba?
14 Uko icyaba kitubabaje cyaba kiri kose, turamutse tutirinze kwitotomba dushobora kugira umwuka wo kutanyurwa, bityo tugahora twitotomba. Ni ukuri, ingaruka zo kwitotomba zangiza buhoro buhoro mu buryo bw’umwuka, zishobora kutugirira nabi cyane. Igihe Abisirayeli bitotomberaga uko bari babayeho mu butayu, barenze imipaka, bitotombera Yehova (Kuva 16:8). Nyamuneka ibyo ntibizigere bitubaho!
15 Ibyuma bikunda kugwa umugese babirinda babisiga irangi riwurwanya, kandi aho babonye hatangiye kugwa ingese bagahita bahasiga. Mu buryo nk’ubwo, mu gihe dutahuye ko dutangiye kwitotomba, dushobora kubikumira tubishyira mu isengesho kandi tugahita dukora uko dushoboye kose ngo tubirwanye. Gute?
Jya ubona ibintu nk’uko Yehova abibona
16. Mu gihe twaba dutangiye kwitotomba, ni gute dushobora kubinesha?
16 Kwitotomba bituma twitekerezaho, tukibanda ku ngorane twifitiye, maze tukirengagiza imigisha duhabwa n’uko turi Abahamya ba Yehova. Kugira ngo tureke kujya twitotomba, dukwiriye guhora tuzirikana iyo migisha dufite. Urugero, buri wese muri twe afite igikundiro cyo kuba yitirirwa izina bwite rya Yehova (Yesaya 43:10). Dushobora kwimenyereza kugirana na we imishyikirano myiza, kandi tukaganira n’ ‘Uwumva ibyo asabwa’ igihe icyo ari cyose (Zaburi 65:3; Yakobo 4:8). Kubera ko dusobanukiwe ikibazo kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’ijuru n’isi kandi tukaba twibuka ko gukomeza kuba indahemuka ku Mana ari ishema, ubuzima bwacu bufite intego (Imigani 27:11). Dushobora kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Matayo 24:14). Kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo bituma tugira umutimanama ucyeye (Yohana 3:16). Iyo ni imigisha tuba dufite, niyo twaba duhanganye n’ibibazo bimeze bite.
17. Kuki twagombye kwihatira kubona ibintu nk’uko Yehova abibona, ndetse n’igihe twaba dufite impamvu zumvikana zo kwitotomba?
17 Nimucyo tujye tubona ibintu nk’uko Yehova abibona, aho kubibona nk’uko twe tubyumva. Dawidi, umwanditsi wa zaburi, yararirimbye ati “Uwiteka nyereka inzira zawe, unyigishe imigenzereze yawe” (Zaburi 25:4). Mu gihe dufite impamvu zumvikana zo kwitotomba, ibyo ntibishobora kwisoba Yehova. Ashobora guhita akosora ibintu ako kanya. None se kuki hari igihe areka ibibazo bigakomeza kubaho? Ibyo bishobora kuba biterwa n’uko hari imico myiza ashaka ko twarushaho kwitoza, urugero nko kutarambirwa, kwihangana no kwizera.—Yakobo 1:2-4.
18, 19. Tanga urugero rugaragaza ingaruka nziza zishobora guterwa no kwihanganira imimerere mibi tutitotomba.
18 Iyo twihanganiye imimerere mibi tutitotomba, ntibituma tugira kamere nziza gusa, ahubwo binagira icyo bimarira abatubona. Mu mwaka wa 2003, hari itsinda ry’Abahamya ba Yehova bafashe bisi bava mu Budage bajya muri Hongiriya mu ikoraniro. Umushoferi w’iyo bisi ntiyari Umuhamya kandi yumvaga adashaka kumarana n’Abahamya iminsi icumi yose. Icyakora, urugendo rwagiye kurangira ibintu byahindutse rwose! Kubera iki?
19 Muri urwo rugendo bahuye n’ingorane nyinshi, ariko abo Bahamya ntibigeze bitotomba. Uwo mushoferi yavuze ko abo bagenzi bari beza kuruta abandi bose yatwaye, ndetse abasezeranya ko Abahamya nibongera gukomanga iwe azabakira, kandi akabatega amatwi yitonze. Mbega ukuntu abo bagenzi batumye ahindura uko yabonaga ibintu bitewe n’uko ‘bakoze byose batitotomba’!
Kubabarira bituma abantu bunga ubumwe
20. Kuki twagombye kubabarirana?
20 Byagenda bite se turamutse dufitanye ikibazo na mugenzi wacu duhuje ukwizera? Niba icyo kibazo gikomeye, twagombye gushyira mu bikorwa inama Yesu yatanze muri Matayo 18:15-17. Gushyira iyo nama mu bikorwa bishobora kutaba ngombwa buri gihe, kuko akenshi ibitubabaza biba ari ibintu bidakomeye. Kuki utabona ko ubwo ari uburyo ubonye bwo kugaragaza umuco wo kubabarira? Pawulo yaranditse ati ‘mwihanganirane kandi mubabarirane ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana. Ariko ibigeretse kuri ibyo byose mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose’ (Abakolosayi 3:13, 14). Ese twaba twiteguye kubabarira? Ese Yehova ntafite impamvu zo kutwitotombera? Ariko kandi, akomeza kutugirira impuhwe no kutubabarira.
21. Iyo umuntu yitotombye abamwumva babyifatamo bate?
21 Uko icyaba cyatubabaje cyaba kiri kose, kwitotomba ntibikemura ikibazo. Ijambo ry’Igiheburayo risobanura “kwitotomba” rishobora no kuvuga “kwijujuta.” Birashoboka cyane ko iyo turi kumwe n’umuntu ukunda kwitotomba bitubangamira, tukumva twamwitarura. Ni na ko bishobora kumera ku baduteze amatwi igihe twaba twitotombye cyangwa twijujuse. Mu by’ukuri, bishobora kubabuza amahoro cyane bagatangira kutugendera kure! Kwijujuta bishobora gutuma umuntu ashaka kumva ibyo uvuga, ariko mu by’ukuri, ntibishobora gutuma agukunda.
22. Ni iki umukobwa umwe yavuze ku birebana n’Abahamya ba Yehova?
22 Kubabarira bituma abantu bunga ubumwe, icyo kikaba ari ikintu abagize ubwoko bwa Yehova baha agaciro cyane (Zaburi 133:1-3). Mu gihugu kimwe cyo mu Burayi, umukobwa w’imyaka 17 w’Umugatolika yandikiye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova ashima umuteguro wabo. Yaravuze ati “ni wo muryango wonyine utarimo amacakubiri ashingiye ku nzangano, umururumba, kutoroherana, ubwikunde no kwicamo ibice.”
23. Ni iki tuzasuzuma mu ngingo ikurikira?
23 Kwishimira imigisha yose yo mu buryo bw’umwuka tubona kubera ko dusenga Yehova Imana y’ukuri, bidufasha kunga ubumwe no kwirinda kwitotombera abandi mu gihe havutse ibibazo. Ingingo ikurikira izatwereka uko imico Imana idushishikariza kugira izaturinda kwitotombera umuteguro wa Yehova wa hano ku isi, kuko ibyo byaduteza akaga gakomeye.
Ese uribuka?
• Kwitotomba bisobanura iki?
• Tanga urugero rugaragaza ingaruka mbi ziterwa no kwitotomba?
• Ni iki cyadufasha kunesha ingeso yo kwitotomba?
• Ni mu buhe buryo kubabarira biturinda kwitotomba?
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
Mu by’ukuri Abisirayeli bitotombeye Yehova!
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Ese wihatira kubona ibintu nk’uko Yehova abibona?
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Kubabarira bituma Abakristo bunga ubumwe