“Ukomere ushikame cyane”
“Ntimuzabatinye, kukʼ Uwiteka [Yehova] Imana yany’ari yʼibarwanira.”—GUTEGEKA KWA KABIRI 3:22.
1. (a) Isiraeli yari igeze mu yihe mimerere nyuma y’urugendo rwo mu butayu? (b) Mose yabingingiye iki?
IGIHE cyo kubona ibitangaza mu mateka ya Isiraeli cyari kigeze. Ubwoko bw’Imana bwera bwagombaga kwitegura kwinjira mu Gihugu basezeranijwe! Mose yari yarayoboye Abisiraeli mu myaka irenga 40 mu butayu bunini kandi buteye ubwoba. Ariko ubu ho mu karere k’umugezi Yorodani, mu gihugu cya Moabu yagize icyo abwira ubwoko bwa Yehova nyuma. Afite imyaka 120 “ijisho rye ryari ritabayʼ ibirorirori, intege ze zari zitagabanutse” nʼijwi rye ryari ritaragabanuka. Yosua, wari hafi kumusimbura na Isiraeli yose bari bihutiye kumva ukuntu Mose yavuganaga ingufu amategeko ya Yehova no kwinginga ngo bazakomere igihe bazaba bagiye gufata igihugu.—Gutegeka kwa Kabiri 1:1-5, 19, 21, 29, 30; 3:22; 31:6, 7, 23; 34:7.
2. Tuzi dute ko inkuru y’ibyo bintu ari iyo kuduhugura muri ibi bihe?
2 Mbese ibyo byabaye byose hashize imyaka 3500 ni iby’amateka gusa? Reka da! Intumwa Paulo iratubwira ngo “Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo, biduhesh’ ibyiringiro.” (Abaroma 15:4) Iyo nkuru ifite iyo bisa muri iki gihe. Bishobora kudukomeza mu ntambara yʼumwuka turwana muri iyi minsi. Bishobora no kudufasha mu “kuduhugura, twebgʼ abasohoreweho nʼimperuka yʼibihe” kandi tukirinda imitego ya Satani.—1 Abakorinto 10:11; 1 Petero 4:7.
Imbaraga za Yosua—Zaturutse he?
3, 4. (a) Ni kuki dukeneye kwitoza ukudatinya? (b) Dushobora kubigeraho dute?
3 Vuba aha, abantu bʼImana bazaba bagenda muri gahunda nshya y’ibintu ya Yehova. Kubera ibirimo biba mu isi, dukeneye kwitoza kudatinya. Ariko se twabishobora dute? Ubwo Yosua yiteguraga kwinjira mu Gihugu basezeranijwe, Imana yamuhaye amategeko igira iti: “Icyakorʼ ukomere, ushikame cyane kugirango witonder’ amategeko yosʼ umugaragu wanjye Mose yagutegetse; ntuzayateshuke, uciy’ iburyo cyangwʼ ibumoso, kugira ng’ ubashishwe byose ah’ uzajya hose. Ibiri murʼiki gitabo cyʼamategeko ntukarorere kubihamish’ akanwa kawe; ahubgo, ujy’ubitekereza ku marywa na n’ijoro, kugira ng’ ubon’ uk’ ukurikiz’ ibyanditswemo byose; ni h’ uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.”—Yosua 1:7, 8.
4 Ibanga ni iryo rero! Soma Bibiliya buri munsi. Ikubiyemo amategeko y’Imana atureba. Yatekerezeho cyane. Menya ibyo atwibutsa. Ntuzatume na rimwe utwarwa n’isi igukikije yuzuye inyota y’ubutunzi n’ubusambanyi. Aho waba uri hose, jya ukorana ubwenge n’ubwitonzi. Jya uhora ukurikiza ubumenyi n’ibisobanuro by’umwuka uronka mu kwiyigisha Ijambo ry’Imana. Ujye unabibwira abandi. Nugenza utyo kandi wizera Yehova, uzashobora ‘gukomera no gushikama, no guhirwa mu nzira zawe.’—Gereranya na Zaburi 1:1-3; 93:5; 119:165-168.
5. Kimwe na Yosua, abagabuzi b’iki gihe bakiri bato bashobora kuronka bate imbaraga? (b) Abahamya bakiri bato bashobora gufata uwuhe mugambi?
5 Yosua yari yarabaye “umufasha wa Mose, uhereye mu busore bge.” (Kubara 11:28) Nta gushidikanya ko ubwo bufatanye nyabwo bwamufashije mu kunguka imbaraga mu by’umwuka. Ni kimwe n’abakozi bato b’ubu bashobora kwikomeza bakorana n’ababyeyi babo bitanze, n’abapayiniya bamaze igihe ari abahamya, n’abandi bagaragu ba Yehova b’indahemuka. Gukora umurimo w’ubuhamya inzu ku nzu mu muhate bishobora gutanga ibyishimo no kudufasha mu gukura no kwifuza gutera imbere mu murimo mu buto bwacu. (Ibyakozwe 20:20, 21; Yesaya 40:28-31) Mbega intego nziza Abahamya bato bashobora kugira mu gukora umurimo wa buri gihe bakorera Ubwami bwa Yehova!—Zaburi 35:18; 145:10-12.
6. Yosua yaduhaye rugero ki mu byerekeye intambara yarwanye n’Abamaleki?
6 Igihe Mose yohereza Yosua kurwana n’Abamaleki, Yosua yabigenje uko Mose yamutegetse. Yarumviraga; ni cyo cyatunye atsinda. Natwe rero tuzabona ugutsinda kwa Yehova nitwita ku mabwiriza tubonera mu muteguro we. Yehova yabwiye Mose kugira ugutsinda kwe urwibutso akabyandika mu gitabo akanabibwira Yosua. Nta gushidikanya ko Yosua yahimbazaga ugutsinda kwa Yehova abibwira n’abandi. Natwe muri iki gihe cyacu dushobora kumeryekanisha ibikorwa by’ububasha by’Umwami Imana Yehova kandi dushobora kwamamaza ‘umunsi we wo guhoreramw’ inzigo’ ku babi.—Kuva 17:10, 13, 14; Yesaya 61:1, 2; Zaburi 145:1-4.
7, 8. (a) Yosua na Kalebu bari bafie byiringiro ki igihe bavaga mu gihugu cya Kanaani? (b) Ni iyihe miburo n’inkunga tuvana mu buryo Yehova yayoboye ibintu muri iyo minsi?
7 Igihe Mose yohereza abantu 12 gutata igihugu basezeranijwe, muri bo harimo Yosua. Mu kugaruka, abatasi icumi berekanye ko batinye cyane Abanyakanaani, bumvisha ‘Abisiraeli guhatanira gusubira muri Egiputa. Yosua na Kalebu baravuze bati “Nib’ Uwiteka atwishimira, azatujyana mur’icyo gihugu, akiduhe; kand’ ari igihugu cy’amata n’ubuki. Icyakora ntimugomerʼ Uwiteka, kandi ntimutinye ben’ icyo gihugu, tuzabarya nk’imitsima, ntibagifit’ ikibakingira, kandʼ Uwiteka ari mu ruhande rwacu; ntimubatinye.”—Kubara 13:1–14:38.
8 Ibyo ari byo byose, iteraniro ry’Abisiraeli ryakomeje kwitotomba ku buryo Yehova yarahiye agacira Abisiraeli b’abanyabwoba ho iteka ryo kuzamara imyaka 40 babuyera mu butayu. Uretse Kalebu na Yosua, abandi bose bapfuye batarabona Igihugu basezeranijwe. Mbega ukuntu tuburirwa! Ntitukajye na rimwe twitotombera imigambi ya Yehova. N’ubwo twahura n’ingorane mu gace tubwirizamo, tugomba gukomera no gushikama tujya mu nzu z’abantu tubashyiriye ubutumwa bw’Ubwani bukiza. Ntitukabe nk’abahakanyi b’iki gihe, bashaka guca intege bagenzi babo ngo basubire mu nzira z’isi ishushanywa na Egiputa ya kera.—Kubara 14:1-4, 26-30; Luka 12:45, 46; Gereranya na Ibyakozwe 5:27-29, 41, 42.
Izina rya Yehova rishyirwa imbere!
9. Yosua yerekanye ate ko imibereho ye itanyuranye nʼizina rye rishya?
9 Urutonde rw’abatasi 12 rwo muri Bibiliya rwita Yosua Hosea, bisobanura ngo “agakiza.” Kuri ibyo, inyandiko yo muri Bibiliya iratutwira ngo “Mose yita Hosea mwene Nuni Yosua (bisobanura ngo ‘Yehova ni agakiza’).” Ni kuki se Mose yatsindagiye cyane ku izina rya Yehova? Ni ukubera ko Yosua yabanje gukorera mbere na mbere ukuganza kw’iryo zina. Yosua yabaye urugero ruzima. Mu kubaha itegeko Mose yongeye kwereka Isiraeli ngo “ukundishʼ Uwiteka Imana yaw’ unutima wawe wose n’ubugirgo bgawe bgose n’imbaraga zawe zose.” Mu kugenza atyo, yashoboye kwerekana ko ‘Yehova ari agakiza.’—Kubara 13:8, 16; Gutegeka kwa Kabiri 6:4.
10. (a) Izina rya Yehova rikumvisha iki wowe ubwawe? (b) Ni mbaraga ki dushobora kuvana mu magambo Yehova yabwiye Yosua?
10 Mbese na twe ntidushobora gufata izina rya Yehova nk’iry’agaciro n’irikwiriye ibisingizo? Izina rye rikomeye risobanura ngo “Atuma Biba” mu byerekeranye no gusohoza amasezerano ye. Mbega ukuntu amasezerano ye y’Ubwami ashimishije! Nitugira umwete nk’uwa Yosua, tuzahimbaza izina rya Yehova mbere ya byose hamwe nʼimigambi ye ikubiyemo ibyiringiro bya gahunda nshya y’ibintu ikiranuka kandi iboneye. Muri ibi bihe by’ibigeragezo, dushobora kuvana imbaraga mu magambo Yehova yabwiye Yosua ngo “Mbese si jyʼ ubigutegetse? Nuko komer’ ushikame; ntutinye, kandi ntukuk’ umutima’ kuk’ Uwiteka Imana yaw’ iri kumwe nawe ah’ uzajya hose.”—Yosua 1:9.a
11. (a) Ubusobanuro bwʼizina rya Yesu bwarushijeho kugaragara bute igihe yinjiraga i Yerusalemu? (b) Yesu yafashe ate izina rya Yehova, kandi ibyo byerekana iki?
11 Mu rugereki Yosua cyangwa Yehoshua ni Yesu, na byo bikaba bisobanura ngo “Yehova ni agakiza.” Ni muri Yesu Kristo Yehova ahera abantu agakiza. Muri 33 mu bihe byacu, igihe Yesu yinjira i Yerusalemu yicaye ku cyana cy’indogobe abantu bararanguruye ngo “Hoziyana, hahirw’ uje mw’izina ry’Uwiteka [Yehova]” (Mariko 11:9; Zekaria 9:9). Yosua yari nka Yesu koko we ‘wadusigiye icyitegererezo—yahaye agaciro izina rya Yehova kandi ararihimbaza. Mu isengesho rye rya nyuma ari hamwe n’abigishwa be, mu nshuro ebyiri zose yatsindagiye ku izina ry’Imana avuga ati “Abo wampaye mw’isi mbamenyeshej’ izina ryawe . . . Nabamenyeshej’ izina ryawe, kandi nzaribamenyesha, ng’ urukundo wankunze rube muri bo, nanjye mbe muri bo” (Yohana 17:6, 26). Mbega igikundiro dufite cyo kumenyesha abandi iryo zina!
12. Ni ibihe bikorwa by’igitangaza dutegereje muri iyi minsi, kandi kuki?
12 Iyo dusoma muri Bibiliya inkuru y’ubutware butunganye bwa Yosua, dushobora kwiyumvisha ko Yosua mukuru, ari we Yesu Kristo, ayobora abantu b’Imana kuri ubu. “Umunsi w’Umwami [Yehova]” wo guhora ubu uri hafi. Dutegererezanye ubwuzu ugusohozwa kwʼamasezerano ye ya gahunda nshya ikiranuka izakurikira uwo munsi! (2 Petero 3:10-13, 17, 18) Ni mu byiringiro dutegererezanye ibikorwa bikomeye bya Yehova, bisumbye ndetse ‘ibyo yakoresheje Yosua.
Igitangaza cya Yehova kuri Yorodani
13. (a) Ni iyihe mimerere yagaragaraga ko idashobotse Abisiraeli bahuye na yo ku nkombe ya Yorodani? (b) Isiraeli yagororewe ite kubera ukumvira kwayo?
13 Muri 1473 mbere y’ibihe byacu, umusaruro wegereje, uruzi rwa Yorodani rwari rwuzuye. Ubwo se amamiliyoni yʼabantu bakuze, abagabo, nʼabagore nʼabana bari kwambuka bate urwo ruzi? Yehova yarongeye ategeka Yosua ati “Ubu haguruka wambukane n’aba bantu bose ruriya ruzi rwa Yorodani.” Abo bantu bose babwiye Yosua bati “Ibyʼudutegeka byose tuzabikora.” Isiraeli yahise iva mu mahema. Abatambyi bagiye imbere bahetse isanduku yʼisezerano itwikiriye neza, kandi yerekana ko Yehova yari kumwe na bo. Ubwo Yehova yatangiye ‘gukor’ ibitangaza muri bo’ kubera ko “abatambyi bahetsʼ isanduku bageze kuri Yorodani, ibirenge byabo bigeze mu mazi, . . . amazi yo harugur’ arahagarara.” Ayo hepfo ‘yarakamyeʼ atembera mu nyanja yʼumunyu, “nukw’abantu barambuka.” (Yosua 1:2, 16; 3:5-16) Mbega igitangaza gikomeye!
14. Ni iki gisa nʼibyo muri iyi minsi, kandi ubuhamya bwatanzwe bwageze ku ki?
14 Yorodani itemba yagereranywa n’imbaga yʼabantu bagenda nkʼamazi atemba bagana ku kurimbuka i Harumagedoni (Gereranya na Yesaya 57:20; Ibyahishuwe 17:15). Muri ibi bihe, uko abantu bahagaze ku nkombe yo kwibira bwa nyuma, Yehova akomeza abantu be ubu barenga 3,000,000—umubare wagereranywa nʼuwʼabantu b’Imana bagendanye na Yosua.—Gereranya na Habakuki 2:3.
15. (a) Ni iki muri ibi bihe gisa nʼigikorwa cyʼubutwari cyʼabatambyi bʼicyo gihe? (b) Umukumbi munini ushushanywa nʼiki?
15 Igihe amamiliyoni yʼAbisiraeli bambukaga uruzi rwakamye, “abatambyi bahets’ isanduku yʼisezerano ryʼUwiteka bahagarara muri Yorodani hagati, humutse neza hatanyerera” byerekana ko Yehova Imana ashobora guhagarika ibintu. (Yosua 3:17) Muri 1919 ni ho abantu bake bʼAbahamya basizwe bahagaze bashikanye imbere y’“amazi” agizwe nʼabantu. Muri 1922 bitabye bashize amanga ihamagarwa ngo ‘mwamamaze, mwamamaze, mwamamaze Umwami n’Ubwami bwe,’ bagira bati “Ni jye: bʼari jyʼ utuma.” Yehova yarabijeje ati “Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe; nʼuca no mu migezi ntizagutembana.” Muri 1931 yarabubahirije abaha izina ryʼAbahamya ba Yehova. (Yesaya 6:8; 43:2, 12) Mu bambutse Yorodani harimo Abisiraeli batari Abalewi nʼabakamokaga ku batari Abisiraeli bari “ikivange cyʼamahanga” bari baravanywe na Mose muri Egiputa. Ni kimwe ‘n’umukumbi munini’ na wo wifatanya mu kwambuka bajya muri gahunda nshya yʼibintu, mu gihe abatambyi mu buryo bwʼumwuka ‘bahagaze’ ari intangarugero mu kwizera kwabo.—Kuva 12:38; Ibyahishuwe 7:9; 1 Abakorinto 15:58.
Urwibutso rwʼigitangaza
16. (a) Igitangaza cyo muri Yorodani cyabaye gite ikimenyetso cy’urwibutso? (b) Ibyo bitwereka iki ku bikorwa bitangaje kuri ubu?
16 Yehova yahise ashyiraho urwibutso rw’icyo gitangaza cyʼi Yorodani, ategeka ko abantu 12 bahagarariye imiryango y’Abisiraeli, batora amabuye cumi nʼabiri aho bari bashinze ibirenge, bakayashinga ku nkombe yo hakurya i Gilugali. Ayo mabuye yari urwibutso ruhoraho rwʼizina rya Yehova nʼibikorwa bye bikomeye. Abana bʼIsiraeli bari kuzavuka bari kuzajya babwirwa ko urwo rwibutso rwari urwo “kugira ngw’amahanga yose yo mw’isi amenye yukʼ Uwiteka agirʼ amabokw’ akomeye, bajye batiny’ Uwiteka Imana yany’ iteka ryose” (Yosua 4:1-8, 20-24). Muri ibi bihe byacu, Yehova akora ibitangaza bikomeye akarinda abantu be, n’ubwo barwanywa bikomeye nʼabayobozi ba gipolitiki n’abʼamadini, na byo bikaba ari urwibutso ko ari kumwe nʼabantu be. Nta gushidikanya ko imirimo yo muri ibi bihe ikomeye yo gutsindishiriza izina rye bizaba urwibutso buri gihe muri gahunda nshya y’ibintu.—Ibyahishuwe 12:15, 16; Zaburi 135:6, 13.
17. (a) N’ikihe kimenyetso kindi cy’urwibutso Yosua yubakishije? (b) Ni ubuhe buhamya abantu b’iki gihe badashobora guca ku ruhande?
17 Hari nʼurundi rwibutso rwarimo rukorwa: “Yosua na wʼashingʼ amabuye cumi nʼabiri muri Yorodani hagati, ahw’ abatambyi bahets’ isanduku y’isezerano bari bashinz’ ibirenge: ni hw’ akiri na bugingo nʼubu.” Uko abatambyi bavaga aho bari bahagaze, Yehova yarekuraga imivumba y’amazi ikarengera ya mabuye 12 yʼubuhanya (Yosua 4:9). Nta kuntu rero iyo mivumba yari guca iruhande rw’ayo mabuye y’ubuhamya. Ni kimwe no kuri ubu, ubu ikiremwamuntu kiragenda kegera buhoro buhoro “Inyanja y’Umunyu” ya Harumagedoni. Ariko nta kuntu bashobora gucika ubuhamya Abahamya ba Yehova bakwije mu isi yose kubera ko ‘bashikamye mu mwuk’ umwe, bahuj’ umutima, kandi barwanira kubgo kwizer’ ubutumwa bgiza’ (Abafilipi 1:17, 28). Za raporo zerekana ko mu myaka 67 ishize kugeza muri 1986 Abahamya basohoye inyandiko ryinshi zitangwa ari ibitabo nʼudutabo birenga 570,000,000 n’Umunara w’Umulinzi na Nimukanguke! birenga 6,400,000,000 hamwe ndetse nʼinkuru z’Ubwami—ubwo ni ubuhamya bukomeye!
18. (a) Ni iyihe mico abari mu nteko yʼabatambyi berekana? (b) Abantu b’Imana batewe nkunga ki?
18 Dushobora kwishimira ko ubwo buhamya bwakomeje gutangwa muri uyu mwaka wa 1986. Gukora ubushake bw’Imana byabaye umurimo ukomeye nkʼigihe abantu 12 bateruraga amabuye y’ikimenyetso maze bakayageza i Gilugali. Ariko umutima w’ubupayiniya wahuje abantu b’Imana bo muri iki gihe, utuma bahora ‘bakomeye kandi bashikamye cyane.’—Zaburi 27:14; 31:24; Zefania 3:9.
19. Igihe twongera kwiyibutsa ibindi byabaye mu gihe cya Yosua, ni ukuhe kwizera gushyitse twagira?
19 Hari ibindi byabaye mu gihe cya Yosua bishobora kudutera inkunga yo gutera imbere, twizeye ko Yehova azongera agakorera abantu be ibitangaza. Inyandiko ikurikira iratwibutsa bimwe.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Asher Goldenberg yanditse mu gitabo Metre and Its Significance in the Bible (mu Giheburayo) ko mu gihe cy’Inzu y’Imana cya mbere, amazina bwite yakundaga guhabwa uburebure, hakaba harimo n’izina ry’Imana, byerekana ko ari indahemuka kuri Yehova. Arasobanura ko “mu Bitabo bitanu bya mbere Mose yahinduye izina rya Hosea mwene Nuni mo ‘Yehoshua’ igihe yamwoherezaga gutata, kugira ngo byerekane ko [Yosua] atazagambanira [Yehova].”
Icyo ibyabaye mu gihe cya Yosua bitwereka—
◻ Ni kuki tutagomba kubibona nk’amateka gusa?
◻ Dushobora dute kwitoza ubutwari nʼimbaraga by’umwuka?
◻ Ni uruhe rugero rwiza Yosua yadusigiye?
◻ Ni buryo ki Yosua yashushanyaga Yesu?
◻ Ni ibiki biba ubu bisa n’ibyabaye kuri Yorodani?