Ijambo rya Yehova ni rizima:
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri
HARI mu mwaka wa 1473 M.I.C. Imyaka mirongo ine yari ishize Yehova avanye Abisirayeli mu bubata bwo muri Egiputa. Nyuma yo kuzerera mu butayu iyo myaka yose, Abisirayeli bari batarabona igihugu cyabo bwite. Ariko kandi, amaherezo barashyize bagera ku nkengero z’Igihugu cy’Isezerano. Igihe bari kuba bamaze kwigarurira icyo gihugu se, ni iki cyari kuba kibategereje? Ni ibihe bibazo bari bagiye guhangana na byo, kandi se ni gute bagombaga kubikemura?
Mbere y’uko Abisirayeli bambuka uruzi rwa Yorodani bagana mu gihugu cya Kanaani, Mose yateguriye iryo teraniro umurimo utoroshye wari uritegereje. Mu buhe buryo? Yabahaye za disikuru zitera inkunga, abinginga, abaha inama n’umuburo. Yibukije Abisirayeli ko Yehova Imana wenyine ari we ukwiye gusengwa kandi ko batagombaga kugendera mu nzira z’amahanga abakikije. Izo disikuru ni zo zigize igice kinini cy’igitabo cyo muri Bibiliya cyo Gutegeka kwa Kabiri. Nanone kandi, inama yabahaye turazikeneye kubera ko natwe turi mu isi ituma bitatworohera gusenga Yehova nta kindi tumubangikanyije na cyo.—Abaheburayo 4:12.
Igitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri cyose cyanditswe na Mose uretse igice cya nyuma. Ibivugwamo byabaye mu gihe cy’amezi abiri arengaho gato (Gutegeka 1:3; Yosuwa 4:19).a Reka turebe ukuntu ibivugwa muri iki gitabo byadufasha gukunda Yehova Imana n’umutima wacu wose no kumukorera mu budahemuka.
‘WE KWIBAGIRWA IBYO AMASO YAWE YIBONEYE’
Muri disikuru ya mbere, Mose yongeye gusubiriramo Abisirayeli inkuru z’ibyababayeho mu butayu, cyane cyane izari kubatera inkunga kubera ko biteguraga kwigarurira Igihugu cy’Isezerano. Inkuru ivuga uko abacamanza bashyizweho, igomba kuba yaribukije Abisirayeli ko Yehova ashyiriraho ubwoko bwe gahunda ituma bwitabwaho mu buryo bwuje urukundo. Nanone kandi Mose yababwiye ko raporo mbi y’abatasi icumi yatumye abababanjirije batinjira mu gihugu cy’isezerano. Tekereza ingaruka urwo rugero rurimo n’umuburo rugomba kuba rwaragize ku bari bateze Mose amatwi, kuko bo bireberaga n’amaso yabo igihugu cy’isezerano.
Mbere y’uko Abisirayeli bambuka Yorodani, Mose yabibukije ukuntu Yehova yari yaragiye abaha kunesha. Ibyo rero bigomba kuba byarabateye akanyabugabo kuko biteguraga gutangira kwigarurira no hakurya y’uruzi. Igihugu bari bagiye kwigarurira cyari cyiganjemo gusenga ibigirwamana. Mbega ukuntu byari bikwiriye ko Mose atanga umuburo utajenjetse wo kwirinda gusenga ibigirwamana!
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
2:4-6, 9, 19, 24, 31-35; 3:1-6—Kuki Abisirayeli barimbuye amwe mu moko yari atuye iburasirazuba bwa Yorodani andi ntibayarimbure? Yehova yari yarategetse Abisirayeli ko batagombaga kurwana n’Abesawu. Kubera iki? Kubera ko Abesawu bari urubyaro rwa mwene nyina wa Yakobo. Abisirayeli ntibagombaga kugirira urugomo cyangwa kurwana n’Abamowabu n’Abamoni kuko bakomokaga kuri Loti, umuhungu wabo wa Aburahamu. Ariko kandi, abami b’Abamori ari bo Sihoni na Ogi, nta sano bari bafitanye n’Abisirayeli bityo nta burenganzira bari bafite ku gihugu bari batuyemo. Bityo, igihe Sihoni yangaga guha Abisirayeli inzira, Ogi na we akabasanganiza ingabo ngo zibarwanye, Yehova yategetse Abisirayeli kurimbura imidugudu yabo n’abari bayituyemo ntibasige n’uwa kirazira.
4:15-20, 23, 24—Mbese itegeko ribuzanya gukora ibishushanyo bibajwe ryaba rivuga ko no kubaza ibintu byo mu rwego rw’ubugeni ari bibi? Oya rwose. Ibyari bibuzanyijwe ni ibishushanyo bisengwa; ni ukuvuga ‘ibishushanyo bunamira bakanabisenga.’ Ibyanditswe ntibibuzanya kubaza ibishushanyo cyangwa gushushanya ibintu by’imitako byo mu rwego rw’ubugeni.—1 Abami 7:18, 25.
Icyo ibyo bitwigisha:
1:2, 19. Abisirayeli bamaze imyaka 38 bazerera mu butayu n’ubwo kuva “i Horebu [akarere k’imisozi gakikije umusozi Sinayi aho Amategeko Icumi yatangiwe] ukagera i Kadeshi y’i Baruneya uciye ku musozi wa Seyiri, hari urugendo rw’iminsi cumi n’umwe” gusa. Mbega ingaruka mbi zo kutumvira Yehova Imana!—Kubara 14:26-34.
1:16, 17. Amahame Imana yaheragaho ica imanza kera ni na yo iheraho muri iki gihe. Abagirirwa icyizere bagahabwa inshingano yo kuba muri komite y’urubanza, ntibagomba kurobanura ku butoni cyangwa ngo batinye abantu kuko byatuma bagoreka urubanza.
4:9. Abisirayeli bagombaga ‘kutibagirwa ibyo amaso yabo yiboneye’ kugira ngo bagire icyo bageraho. Kubera ko isi nshya yasezeranyijwe yegereje, ni iby’ingenzi ko natwe dukomeza kuzirikana imirimo itangaje ya Yehova, tugira umwete wo kwiga Ijambo rye.
KUNDA YEHOVA KANDI WITONDERE AMATEGEKO YE
Muri disikuru ye ya kabiri, Mose yongeye kubabwira inkuru z’ukuntu Amategeko yatangiwe ku Musozi Sinayi, kandi yongera kubasubiriramo Amategeko Icumi. Yavuze ibihugu birindwi byagombaga kurimburwa burundu. Abisirayeli bibukijwe isomo ry’ingenzi baboneye mu butayu ry’uko “umuntu adatungwa n’umutsima gusa, ahubwo yuko amagambo yose ava mu kanwa k’Uwiteka ari yo amutunga.” Mu buzima bushya bari batangiye, bagombaga “kwitondera amategeko yose.”—Gutegeka 8:3; 11:8.
Igihe Abisirayeli bari kuba bamaze gutura mu gihugu cy’isezerano, ntibari gukenera amategeko arebana no gusenga gusa, ahubwo bari no gukenera amategeko arebana n’imanza, ubutegetsi, intambara ndetse n’ubuzima bwabo bwa buri munsi muri rusange n’ubwa buri wese ku giti cye. Mose yasubiyemo ayo mategeko anatsindagiriza akamaro ko gukunda Yehova no kumvira amategeko ye.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
8:3, 4—Ni mu buhe buryo imyenda y’Abisirayeli itigeze ibasaziraho ndetse n’ibirenge byabo ntibibyimbe igihe bazereraga mu butayu? Icyo ni igitangaza Imana yakoze, kimwe n’uko babonaga manu buri gihe. Imyenda n’inkweto Abisirayeli batangiranye urugendo ni byo bakomeje kwambara; birashoboka kandi ko uko abana bagendaga bakura babikuburiraga abandi n’abantu bakuru bapfa bakabisiga. Kubera ko amabarura abiri yakozwe igihe batangiraga n’igihe basozaga urugendo rwo mu butayu yagaragaje ko umubare w’Abisirayeli utigeze wiyongera; imyenda n’inkweto batangiranye bigomba kuba byari bihagije.—Kubara 2:32; 26:51.
14:21—Kuki Abisirayeli bashoboraga guha umusuhuke w’umunyamahanga intumbi y’inyamaswa yipfushije itavushijwe cyangwa kuyigurisha umunyamahanga kandi bo bataragombaga kuyirya? Muri Bibiliya ijambo “umusuhuke w’umunyamahanga” ryashoboraga kwerekeza ku muntu utari Umwisirayeli wahindukiriye idini rya Kiyahudi cyangwa umusuhuke wagengwaga n’amategeko y’ibanze y’igihugu ariko utarasengaga Yehova. Umunyamahanga n’umusuhuke w’umunyamahanga batahindukiriye idini rya Kiyahudi ntibagengwaga n’Amategeko kandi bashoboraga kurya uko bashaka inyamaswa yipfushije itavushijwe. Bityo, Abisirayeli bemererwaga kubaha cyangwa kubagurisha inyamaswa nk’izo. Ku rundi ruhande, uwahindukiriraga idini rya Kiyahudi yagengwaga n’isezerano ry’Amategeko. Nk’uko bigaragara mu Balewi 17:10, umuntu nk’uwo ntiyari yemerewe kurya amaraso y’inyamaswa.
24:6—Kuki kwaka umuntu “urusyo cyangwa ingasire ho ingwate” byari bimeze nko kumwaka “ubugingo”? Urusyo n’ingasire yarwo byagereranyaga “ubugingo” bw’umuntu cyangwa ibintu by’ibanze byamubeshagaho. Kumwaka kimwe muri ibyo rero byagombaga gutuma umuryango wose ubura ibyokurya bya buri munsi.
25:9—Gukwetura inkweto umugabo wabaga yanze gucikura mwene se no kumucira mu maso bisobanura iki? Dukurikije “umuhango [wa kera] w’Abisirayeli wo gucungura . . . , umuntu yakweturaga inkweto akayiha undi” (Rusi 4:7). Gukwetura inkweto umugabo wanze gucikura mwene se, byagaragazaga ko ahakanye umwanya afite n’uburenganzira byo kubyarira mwene se wapfuye umuragwa. Ibyo byari igisebo (Gutegeka 25:10). Kumucira mu maso kwari ukumukoza isoni.—Kubara 12:14.
Icyo ibyo bitwigisha:
6:6-9. Nk’uko Abisirayeli bari barategetswe kumenya Amategeko, natwe tugomba kumenya amategeko y’Imana mu mitima yacu, tugahora tuyazirikana ndetse tukayacengeza mu bana bacu. Tugomba ‘kuyahambira ku kuboko kwacu akatubera ikimenyetso’ mu buryo bw’uko ibikorwa byacu bigereranywa n’amaboko yacu bigomba kugaragaza ko twumvira Yehova.’ Na ho kuyashyira ‘mu ruhanga hagati y’amaso yacu’ byo, bisobanura ko kumvira kwacu kugomba kugaragarira bose.
6:16. Nimucyo ntituzigere tugerageza Yehova nk’uko Abisirayeli babuze ukwizera bakamugeragereza i Masa bitotomba ngo ni uko babuze amazi.—Kuva 17:1-7.
8:11-18. Gukunda ubutunzi bishobora gutuma twibagirwa Yehova.
9:4-6. Tugomba kwirinda kwibaraho gukiranuka.
13:7. Ntitugomba kwemerera umuntu uwo ari we wese kutuyobya ngo atuvane mu nzira yo kuyoboka Yehova.
14:1. Kwikeba ku mubiri bifitanye isano n’idini ry’ikinyoma; bikaba bigaragaza kutubaha umubiri w’umuntu; tugomba kubyirinda rero (1 Abami 18:25-28). Kubera ko twiringira umuzuko, bene ubwo buryo bwo gukabya kugaragaza agahinda ko kuba twapfushije ntibikwiriye.
20:5-7; 24:5. Tugomba kwita ku bari mu mimerere yihariye kabone n’iyo twaba duhugiye mu murimo w’ingenzi.
22:23-27. Imwe mu ntwaro zigira ingaruka kurusha izindi umugore ashobora kwitabaza agiye gufatwa ku ngufu, ni ugutaka.
“UHITEMO UBUGINGO”
Muri disikuru ye ya gatatu, Mose yabwiye Abisirayeli ko nibamara kwambuka Yorodani, bagombaga kwandika Amategeko ku mabuye manini, kandi bakavuga imivumo izagera ku batumvira n’imigisha abumvira bazabona. Disikuru ya kane itangirana n’ivugururwa ry’isezerano hagati ya Yehova n’Abisirayeli. Mose yongeye kubaha umuburo ku birebana no kutumvira anashishikariza abantu “guhitamo ubuzima.”—Gutegeka 30:19.
Uretse izo disikuru enye Mose yahaye Abisirayeli, nanone yababwiye ko ubuyobozi bwari bugiye guhinduka, abigisha indirimbo nziza cyane yo gusingiza Yehova, kandi ababurira akaga gaterwa n’ubuhemu. Amaze guha imiryango y’Abisirayeli imigisha, Mose yapfuye afite imyaka 120, maze arahambwa. Bamaze iminsi 30 bamuborogera, ikaba ijya kungana na kimwe cya kabiri cy’igihe ibivugwa mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri byabereyemo.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
32:13, 14—Niba Abisirayeli batari bemerewe kurya icyitwa ikinure cyose, kurya “ibinure by’abana b’intama” byasobanuraga iki? Ijambo “ibinure” ryakoreshejwe aha ngaha mu buryo bw’ikigereranyo rivuga itungo ryiza kurusha andi yo mu mukumbi. Imvugo nk’iyo y’ikigereranyo igaragazwa n’uko muri uwo murongo havugwamo nanone “ingano zihunze zirushaho kuba nziza nk’uko urugimbu rwo ku mpyiko rumeze” hakavugwamo n’“amaraso y’inzabibu.”
33:1-29—Kuki Simeyoni atavugwa mu mu izina mu mugisha Mose yahaye Abisirayeli? Ni uko Simeyoni na Lewi bagize “umujinya w’agashinyaguro” n’“uburakari bwinshi” (Itangiriro 34:13-31; 49:5-7). Imigabane yabo ntiyanganaga neza n’iy’indi miryango. Lewi yahawe imidugudu 48, naho umugabane wa Simeyoni wari hagati muri gakondo y’Abayuda (Yosuwa 19:9; 21:41, 42). Bityo rero Mose ntiyahaye Simeyoni umugisha amuvuga mu izina. Icyakora, umugisha wa Simeyoni wabarirwaga mu mugisha abisirayeli bose muri rusange bahawe.
Icyo ibyo bitwigisha:
31:12. Abakiri bato bagomba kwicarana n’abakuze mu materaniro y’itorero kandi bakihatira gutega amatwi no kwiga.
32:4. Imirimo ya Yehova yose iratunganye, kuko agaragaza imico ye y’ubutabera, ubwenge, urukundo n’imbaraga mu buryo butunganye.
Igitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri kidufitiye akamaro kanini
Igitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri kigaragaza ko Yehova ari we “Uwiteka wenyine” (Gutegeka 6:4). Kivuga ubwoko bwari bufitanye n’Imana imishyikirano yihariye. Nanone kandi, icyo gitabo gitanga umuburo wo kwirinda gusenga ibigirwamana kikaba gitsindagiriza ko tugomba gusenga Imana y’ukuri yonyine.
Mu by’ukuri, igitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri kidufitiye akamaro kanini. N’ubwo tutakigengwa n’Amategeko ya Mose, ibirimo bitwigisha byinshi bizadufasha ‘gukunda Uwiteka Imana yacu n’umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose n’imbaraga zacu zose.’—Gutegeka 6:5.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Igice cya nyuma kivuga ibihereranye n’urupfu rwa Mose gishobora kuba cyarongewemo na Yosuwa cyangwa Eleyazari Umutambyi Mukuru.
[Ikarita yo ku ipaji ya 24]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
SEYIRI
Kadeshi Baruneya
Umusozi wa Sinayi (Horebu)
Inyanja Itukura
[Aho ifoto yavuye]
Amakarita yakozwe na Pictorial Archive (Near Eastern History) Est. and Survey of Israel
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Disikuru za Mose ni zo zigize igice kinini cy’igitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Kuba Yehova yaratangaga manu bitwigisha iki?
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Kwaka umuntu urusyo cyangwa ingasire ho ingwate byari bimeze nko kumwaka “ubugingo”