Gutegeka kwa Kabiri
20 “Nimujya ku rugamba kurwana n’abanzi banyu mukabona bafite amafarashi n’amagare y’intambara, bafite n’abasirikare benshi kubarusha, ntimuzabatinye kuko Yehova Imana yanyu wabakuye mu gihugu cya Egiputa ari kumwe namwe.+ 2 Nimujya ku rugamba, umutambyi azegere abantu avugane na bo,+ 3 ababwire ati: ‘mwa Bisirayeli mwe, nimutege amatwi. Dore uyu munsi mugiye kurwana n’abanzi banyu. Ntimugire ubwoba cyangwa ngo mukuke umutima. Ntimubatinye cyangwa ngo batume mugira ubwoba bwinshi mutitire, 4 kuko Yehova Imana yanyu ari kumwe namwe kugira ngo arwanye abanzi banyu, bityo abakize.’+
5 “Abakuru b’ingabo na bo bazabaze abantu bati: ‘ni nde wubatse inzu akaba atarayituramo? Nagende asubire mu nzu ye kugira ngo adapfira ku rugamba ikajyanwa n’undi. 6 Ni nde wateye uruzabibu akaba ataratangira kurusarura? Nasubire iwe kugira ngo adapfira ku rugamba uruzabibu rwe rugatangira gusarurwa n’undi. 7 Ni nde wasabye umukobwa akaba atarashakana na we? Nasubire iwe+ kugira ngo atazapfira ku rugamba undi mugabo akaba ari we umushaka.’ 8 Abakuru b’ingabo bazongere babaze abantu bati: ‘ni nde wumva afite ubwoba akaba yacitse intege?+ Nasubire iwe kugira ngo adatera abavandimwe be kugira ubwoba bwinshi nka we.’*+ 9 Abo bakuru b’ingabo nibamara kuvugana n’abantu, bazashyireho abazayobora ingabo ku rugamba.
10 “Nimugera hafi y’umujyi mugiye kurwanya, muzabaze abo muri uwo mujyi niba bashaka amahoro.+ 11 Nibabasubiza ko bashaka amahoro kandi bakabafungurira amarembo, abantu bose muzawusangamo bazabe abagaragu banyu kandi bajye babakorera imirimo ivunanye.+ 12 Ariko niba abantu bo muri uwo mujyi badashaka amahoro, ahubwo bagatangira kubarwanya, bikaba ngombwa ko muwugota, 13 Yehova Imana yanyu azatuma mubatsinda nta kabuza kandi muzicishe inkota umugabo wese wo muri uwo mujyi. 14 Abagore, abana, amatungo n’ibintu byose bizaba biri muri uwo mujyi, ni byo byonyine muzajyana bikaba ibyanyu.+ Muzatware ibintu by’agaciro by’abanzi banyu Yehova Imana yanyu azaba yabahaye.+
15 “Uko ni ko muzagenza n’imijyi yose iri kure cyane, ni ukuvuga imijyi itari iyo muri ibyo bihugu bya hafi. 16 Mu mijyi yo mu bihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mubituremo, ni ho honyine mutazagira umuntu uwo ari we wese* murokora.+ 17 Ahubwo mugomba kurimbura Abaheti, Abamori, Abanyakanani, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi+ nk’uko Yehova Imana yanyu yabibategetse, 18 kugira ngo batazabigisha gukora ibintu bibi nk’ibyo bakoreye imana zabo, bigatuma muhemukira Yehova Imana yanyu.+
19 “Nimugota umujyi, mukamara iminsi myinshi murwana na wo ngo muwufate, ntimukarimbure ibiti byawo mubitemesheje ishoka. Ntimuzabiteme,+ ahubwo muzarye imbuto zabyo. Ibiti byo mu murima si abantu ku buryo mwarwana na byo. 20 Ibiti muzi ko bitagira imbuto ziribwa ni byo byonyine muzatema. Muzabiteme mubyubakishe uruzitiro rwo kugota uwo mujyi murwana na wo kugeza muwutsinze.