Egera Imana
Ishaka ko ugira icyo ugeraho
ABABYEYI bita ku bana babo, bifuza ko bagira ubuzima bwiza, kandi burangwa no kunyurwa. Data wo mu ijuru Yehova, na we yifuza ko abana be bo ku isi bagira icyo bageraho. Atwereka uko twagira icyo tugeraho, ibyo bikaba bigaragaza ko atwitaho abigiranye ubwuzu. Urugero, zirikana amagambo yabwiye Yosuwa aboneka muri Yosuwa 1:6-9.
Tekereza uko byari byifashe nk’uko bigaragara kuri iyi foto. Mose amaze gupfa, Yosuwa ni we wayoboye Abisirayeli, icyo gihe bakaba barabarirwaga muri za miriyoni. Abisirayeli biteguraga kwinjira mu gihugu Imana yari yarasezeranyije abakurambere babo. Hari inama Imana yashakaga kugira Yosuwa, kandi yayishyira mu bikorwa ikamufasha kugira icyo ageraho. Icyakora iyo nama ntiyahawe Yosuwa gusa, kuko natwe tuyishyize mu bikorwa, yatugirira akamaro.—Abaroma 15:4.
Incuro eshatu zose Yehova yateye Yosuwa inkunga yo gukomera, kandi agashikama (umurongo wa 6, 7, 9). Kandi koko ibyo yari abikeneye, kugira ngo ashobore kuyobora neza ishyanga rya Isirayeli arigeze mu Gihugu cy’Isezerano. Ariko se yari kubigeraho ate?
Yosuwa yari gukomera kandi agashikama abifashijwemo n’inyandiko zahumetswe. Yehova yaramubwiye ati “witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse” (umurongo wa 7). Birashoboka ko ibitabo bya Bibiliya Yosuwa yashoboraga kubona icyo gihe byari bike.a Icyakora kuba yari afite Ijambo ry’Imana, si byo byonyine byari gutuma agira icyo ageraho. Kugira ngo Ijambo ry’Imana rigire icyo rimarira Yosuwa, hari ibintu bibiri yagombaga gukora.
Icya mbere, Yosuwa yagombaga guhora yiga Ijambo ry’Imana. Yehova yaramubwiye ati ‘ujye ubitekerezaho ku manywa na nijoro’ (umurongo wa 8). Hari igitabo cyagize icyo kivuga ku ijambo ry’umwimerere ryakoreshejwe aho ngaho kigira kiti “Imana yategekaga Yosuwa kuzirikana Amategeko yayo akajya ‘ayibwira.’” Gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi no kuritekerezaho, byari gufasha Yosuwa guhangana n’ibibazo yari guhura na byo.
Icya kabiri, Yosuwa yagombaga gushyira mu bikorwa ibyo yigaga mu Ijambo ry’Imana. Yehova yaramubwiye ati “kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose” (umurongo wa 8). Kugira ngo Yosuwa agire icyo ageraho, yagombaga gushyira mu bikorwa ibyo Imana ishaka. Kandi koko, kubera ko buri gihe Imana isohoza ibyo ishaka, ukora ibyo ishaka agira icyo ageraho.—Yesaya 55:10, 11.
Yosuwa yakurikije inama Yehova yamugiriye. Ibyo byatumye aba umugaragu wa Yehova w’indahemuka, ufite imibereho myiza kandi irangwa no kunyurwa.—Yosuwa 23:14; 24:15.
Ese nawe wifuza kugira imibereho ishimishije nk’iya Yosuwa? Yehova arabikwifuriza. Icyakora, kugira Ijambo rye Bibiliya gusa ntibihagije. Hari Umukristo umaze igihe ari uwizerwa watanze inama igira iti “jya uvana ibyo usoma ku mpapuro za Bibiliya, ubishyire ku mutima.” Nusoma Ijambo ry’Imana buri munsi kandi ugashyira mu bikorwa ibyo wiga mu buzima bwawe, uzamera nka Yosuwa, maze ‘uhirwe,’ cyangwa ugire icyo ugeraho.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Inyandiko zahumetswe Yosuwa ashobora kuba yari afite, zikubiyemo ibitabo bitanu byanditswe na Mose (Itangiriro, Kuva, Abalewi, Kubara no Gutegeka kwa kabiri), igitabo cya Yobu na zaburi imwe cyangwa ebyiri.