Yonatani “yakoranye n’Imana”
UMWANA w’umwami wa mbere wa Isirayeli yasuye umuntu wagendaga yihishahisha maze aramubwira ati “witinya kuko ukuboko kwa data Sawuli kutazagushyikira, kandi uzaba umwami wa Isirayeli. Jye ubwanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe.”—1 Samweli 23:17.
Uwo mushyitsi ni Yonatani; naho uwihishahishaga ni Dawidi. Iyo Yonatani ataza gupfa nyuma yaho gato, birashoboka ko yari kuba icyegera cya Dawidi.
Yonatani na Dawidi barakundanaga cyane. Mu by’ukuri, Yonatani yari umuntu udasanzwe. Ndetse n’abantu bo mu gihe cye ni uko bamubonaga, kuko bavuze ibye bagira bati “yakoranye n’Imana” (1 Samweli 14:45). Kuki bavuze ayo magambo? Ni iyihe mico Yonatani yari afite? Kandi se inkuru y’ibyabaye mu mibereho ye ikwigisha iki?
Abisirayeli “bari mu kaga”
Bibiliya itangira kuvuga inkuru ya Yonatani igihe Abisirayeli “bari mu kaga.” Abafilisitiya bari barasahuye igihugu cyabo kandi bababuza kugira uburyo bwo kwirwanaho.—1 Samweli 13:5, 6, 17-19.
Icyakora, Yehova yari yaravuze ko atazasiga ubwoko bwe, kandi Yonatani yabyizeraga adashidikanya. Imana yavuze ibirebana na Sawuli, se wa Yonatani, igira iti “ni we uzakiza ubwoko bwanjye amaboko y’Abafilisitiya.” Yonatani yizeraga iryo sezerano. We ubwe yari yarayoboye ingabo z’Abisirayeli 1.000 zari zifite intwaro zidahagije, zitsinda Abafilisitiya. Icyo yifuzaga noneho kwari ukuvanaho burundu akaga katezwaga n’Abafilisitiya.—1 Samweli 9:16; 12:22; 13:2, 3, 22.
Yabateranye ubutwari
Yonatani yagabye igitero ku gihome cy’Abafilisitiya cyari hafi y’inzira nyabagendwa y’i Mikimashi (1 Samweli 13:23). Kugira ngo akigereho byamusabaga kuriza “amaboko n’amaguru.” Ariko ibyo ntibyamuciye intege. Yiyemeje gutera ari kumwe n’uwari umutwaje intwaro bonyine, maze aramubwira ati “ahari Uwiteka hari icyo yadukorera kuko ntacyabuza Uwiteka gukiza, akirishije benshi cyangwa bake.”—1 Samweli 14:6, 13.
Abo Bisirayeli bombi bashatse ikimenyetso giturutse kuri Yehova. Bari kwiyereka abagabo bari kuri icyo gihome. Igihe Abafilisitiya bari kubabwira bati “nimuhame aho tuhabasange,” Yonatani n’uwari umutwaje intwaro ntibari kubasanga. Ariko iyo abo banzi babo bababwira bati “nimuze hano,” byari kuba ari igihamya cy’uko Yehova yari gufasha Yonatani n’uwari umutwaje intwaro bagatsinda. Kubera ko Yonatani yari azi neza ko Imana imushyigikiye, yiyemeje kuzamuka ajya kurwanya abanyagihome.—1 Samweli 14:8-10.
None se abo bagabo babiri bari kugera ku ki imbere y’abasirikare bagize igihome? Ubundi se Yehova ntiyafashije Umucamanza Ehudi igihe yari ayoboye ingabo z’Abisirayeli zarwanaga n’Abamowabu? Ese Imana ntiyabanye na Shamugari ikamufasha kwica Abafilisitiya 600, abicije igihosho? Byongeye kandi se Yehova ntiyongereye Samusoni imbaraga agasakiza Abafilisitiya ari wenyine? Yonatani yari yiringiye ko Imana yari kumufasha na we.—Abacamanza 3:12-31; 15:6-8, 15; 16:29, 30.
Abafilisitiya bakibona abo Bisirayeli bombi, barababwiye bati “nimuzamuke tubone icyo tubereka”! Yonatani n’uwari umutwaje intwaro barabasanze. Babateranye ubutwari, maze muri abo banzi babo bicamo abasirikare bagera kuri makumyabiri, nuko mu rugerero hacika igikuba. Abafilisitiya bashobora kuba baratekereje ko abo basirikare babiri babanje bari bakurikiwe n’izindi ngabo nyinshi z’Abisirayeli. Inkuru ikomeza ivuga ko nyuma yaho, ‘hacitse igikuba mu bantu bose. Isi yose ihinda umushitsi mwinshi cyane.’ Kubera ko Imana yateje umutingito mwinshi, habaye umuvurungano mu Bafilisitiya, bityo “bacumitana inkota, umuntu wese na mugenzi we.” Ingabo z’Abisirayeli zibibonye, zigira ubutwari. Abisirayeli bari bihishe hamwe n’abari ku ruhande rw’Abafilisitiya bifatanyije n’izo ngabo maze “bica Abafilisitiya, uhereye i Mikimashi ukageza kuri Ayaloni.”—1 Samweli 14:11-23, 31.
Yarokowe n’abantu
Umwami Sawuli yabuze amakenga maze arahiza ingabo ze ko zitagombaga kugira icyo zirya mbere y’uko zinesha urugamba. Kubera impamvu runaka, Yonatani we ntiyamenye iby’iyo ndahiro. Ku bw’ibyo, Yonatani yarariye. Yakojeje inkoni mu ngabo y’ubuki maze araburya. Uko bigaragara, ibyo byamwongereye imbaraga zo gusoza urugamba.—1 Samweli 14:24-27.
Sawuli akimara kumenya ko Yonatani yariye, yategetse ko agomba gupfa. Yonatani ntiyatinye gupfa. Yaravuze ati “nkwiriye gupfa.” “Ariko abantu babwira Sawuli bati ‘mbese Yonatani yapfa kandi ari we wazaniye Abisirayeli agakiza kangana gatyo? Biragatsindwa. Turahiye Uwiteka uhoraho, ntihazagira agatsatsi na kamwe ko ku mutwe we gapfuka ngo kagwe hasi, kuko uyu munsi yakoranye n’Imana.’ Uko ni ko abantu bakijije Yonatani, ntiyapfa.”—1 Samweli 14:38-45.
Muri iki gihe, abagaragu b’Imana ntibarwana intambara zisanzwe. Ariko birashoboka ko hari igihe mu mibereho yawe ushobora gukenera ukwizera n’ubutwari. Gukora ibyo gukiranuka mu gihe abagukikije bose bakora ibibi, ntibyoroshye. Nyamara, Yehova azagukomeza kandi azahira icyifuzo cyawe cyo gukomeza kugendera ku mahame ye akiranuka. Kwemera guhabwa inshingano mu muteguro wa Yehova, urugero nko kwagura umurimo, kwemera inshingano nshya, cyangwa kujya gukorera umurimo aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane, bishobora kugusaba ubutwari. Ushobora kwibaza niba uzabishobora. Ariko kandi, izere ko icya ngombwa ari uko uboneka kugira ngo Yehova agukoreshe mu buryo we abona ko bukwiriye. Ibuka Yonatani! Bibiliya igira iti “yakoranye n’Imana.”
Yonatani na Dawidi
Imyaka igera kuri 20 nyuma yaho, Umufilisitiya w’intwari witwa Goliyati yatutse ingabo z’Abisirayeli azisuzugura, ariko Dawidi yaramwishe. Nubwo Yonatani ashobora kuba yararushaga Dawidi imyaka igera kuri 30, bombi bari bafite ibintu byinshi bahuriyeho.a Ubutwari Yonatani yagaragaje i Mikimashi, na Dawidi yari abufite. Ikirenze byose ariko, Dawidi na we yiringiraga imbaraga zo gukiza za Yehova. Ibyo byamufashije gutera Goliyati nta bwoba, mu gihe abandi Bisirayeli bo bari babitinye. Icyo ni cyo cyatumye “umutima wa Yonatani uhera ko uba agati gakubiranye n’uwa Dawidi, kandi Yonatani akamukunda nk’uko yikunda.”—1 Samweli 17:1–18:4.
Nubwo ubutwari bwa Dawidi bwatumye Sawuli amufata nk’umurwanya, Yonatani we ntiyigeze agirira Dawidi ishyari. We na Dawidi babaye incuti magara, kandi birashoboka ko mu biganiro by’amabanga bagiranaga, Yonatani yaba yari yaramenye ko Dawidi yasigiwe kuzaba umwami wa Isirayeli wari kuzakurikiraho. Yonatani yubahaga imyanzuro y’Imana.
Igihe Umwami Sawuli yabwiraga umuhungu we n’abagaragu be ibyo kwica Dawidi, Yonatani yaburiye Dawidi. Yonatani yumvishije Sawuli ko nta mpamvu yari afite yo kwanga Dawidi. Kuki? Kuko Dawidi atari yarigeze acumura ku mwami! Ese Dawidi ntiyari yahaze amagara ye ubwo yarwanaga Goliyati? Kuba Yonatani yaringinze Sawuli asabira incuti ye yari ifitiwe urwikekwe, byatumye Sawuli acururuka. Ariko ntibyatinze uwo mwami yongera gushaka kwica Dawidi kandi arabigerageza, bituma Dawidi ahunga.—1 Samweli 19:1-18.
Yonatani yakomeje kuba ku ruhande rwa Dawidi. Izo ncuti zombi zarahuye zitekereza ku cyagombaga gukorwa. Kuba Yonatani yarakomeje kubera Dawidi indahemuka ari na ko ahatanira kubera se indahemuka byatumye abwira Dawidi ati “biragatsindwa ntuzapfa.” Ariko Dawidi we yabwiye Yonatani ati “hasigaye intambwe imwe ngapfa.”—1 Samweli 20:1-3.
Yonatani na Dawidi bagiye inama yo gusuzuma imigambi ya Sawuli. Igihe umwami yari kuvumbura ko yasibye ku meza y’umwami, Yonatani yagombaga kubwira se ko Dawidi yari yasabye uruhusa rwo kujya kwifatanya n’umuryango we mu gutura igitambo. Iyo ibyo biza kurakaza Sawuli, cyari kuba ari ikimenyetso cy’uko adashakira Dawidi ibyiza. Yonatani yifurije Dawidi umugisha kandi mu buryo runaka, agaragaza ko yemeye ubwami bwe agira ati “Uwiteka abane nawe nk’uko yabanaga na data.” Bombi barahirira kutazahemukirana kandi bumvikana uburyo Yonatani azamenyesha Dawidi uko ibintu byifashe.—1 Samweli 20:5-24.
Igihe Sawuli yavumburaga ko Dawidi adahari, Yonatani yamusobanuriye ko Dawidi yari yamusabye uruhusa amubwira ati “niba ungiriye imbabazi, ndeka ngende ndakwinginze, njye kureba bene data.” Yonatani ntiyatewe ubwoba no kwemeza ko yari ashyigikiye Dawidi. Ibyo byarakaje umwami cyane! Yatutse Yonatani kandi avuga arakaye ko Dawidi yari gutuma umuhungu we atamuzungura. Sawuli yasabye Yonatani kumuzanira Dawidi ngo yicwe. Yonatani asubiza se ati “ikiri bumwicishe ni iki? Arazira iki?” Sawuli yateye umuhungu we icumu abigiranye uburakari bwinshi. Yonatani ntiyakomeretse, ariko yagize agahinda kenshi kubera Dawidi.—1 Samweli 20:25-34.
Mbega ubudahemuka Yonatani yagaragaje! Dukurikije uko abantu babona ibintu mu buryo budakwiriye, Yonatani yari kunguka ibintu bike agatakaza byinshi mu bucuti bwe na Dawidi. Ni koko, Yehova yari yarategetse ko Dawidi yari gusimbura Sawuli ku ngoma, kandi ibyo Imana yari yarateganyije ni byo byari kuzagirira akamaro Yonatani ndetse bikakagirira n’abandi.
Batandukanye barira
Yonatani yasanze Dawidi mu ibanga kugira ngo amugezeho uko ibintu byifashe. Byaragaragaraga ko Dawidi atari kuzongera gusubira ibwami kwa Sawuli. Izo ncuti zombi zararize maze zirahoberana. Nuko Dawidi asubira kwihisha.—1 Samweli 20:35-42.
Yonatani yabonanye na Dawidi bwa nyuma igihe yari yihishe Sawuli “mu ishyamba mu butayu bw’i Zifu.” Icyo gihe ni bwo Yonatani yateye Dawidi inkunga muri aya magambo ngo “witinya kuko ukuboko kwa data Sawuli kutazagushyikira, kandi uzaba umwami wa Isirayeli. Jye ubwanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe, kandi data Sawuli na we arabizi” (1 Samweli 23:15-18). Igihe gito nyuma yaho, Yonatani na Sawuli baguye ku rugamba barwana n’Abafilisitiya.—1 Samweli 31:1-4.
Abakunda Imana bose bakwiye gutekereza ku rugero rwa Yonatani. Mbese waba uhanganye n’ikigeragezo cy’ubudahemuka? Zirikana igihe Sawuli yasabaga Yonatani kwita ku nyungu ze bwite gusa. Ariko Yonatani yakomeje kubaha Yehova, amugandukira n’umutima we wose. Yishimiraga ko uwo Yehova yari yarahisemo yaba umwami wa Isirayeli wari gusimbura se. Ni koko, Yonatani yashyigikiye Dawidi, ariko ikiruta byose yari indahemuka kuri Yehova.
Yonatani yari afite imico ihebuje. Tuyigane! Bityo, abantu bashobora kutuvugaho nk’ibyavuzwe kuri Yonatani ngo “yakoranye n’Imana.”—1 Samweli 14:45.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Yonatani ashobora kuba yari afite imyaka 20 igihe yavugwaga bwa mbere ko yari umugaba w’ingabo. Icyo gihe hari mu ntangiro y’imyaka 40 Sawuli yamaze ku ngoma (Kubara 1:3; 1 Samweli 13:2). Bityo rero, Yonatani ashobora kuba yarapfuye ahagana mu wa 1078 Mbere ya Yesu, afite hafi imyaka 60; kuko icyo gihe Dawidi yari afite imyaka 30 kandi Yonatani yamurushaga imyaka igera kuri 30.—1 Samweli 31:2; 2 Samweli 5:4.
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Yonatani ntiyagiriye Dawidi ishyari