Tuzagendera mu budahemuka
“Naho jyewe mpora ngendana ubudahemuka.”—ZAB 26:11, Bibiliya Ntagatifu.
1, 2. Ni iki Yobu yavuze ku birebana n’ubudahemuka bwe, kandi se ni iki kimuvugwaho muri Yobu igice cya 31?
MU BIHE bya kera, akenshi ibintu byapimirwaga ku munzani. Ubusanzwe uwo munzani wabaga ugizwe n’icyuma cyangwa igiti gitambitse ku kindi gihagaze. Ku mpera zombi z’icyo cyuma cyangwa z’icyo giti gitambitse habaga hariho udusahani dutendetse. Icyapimwaga cyashyirwaga ku gasahani kamwe k’uwo munzani naho ku kandi hakajyaho amabuye. Ubwoko bw’Imana bwagombaga gukoresha iminzani n’amabuye bitabeshya.—Imig 11:1.
2 Igihe umugabo wubahaga Imana Yobu yababaraga bitewe n’ibitero bya Satani, yaravuze ati ‘[Yehova] azampimira ku minzani itabeshya, kandi azamenya ubudahemuka bwanjye’ (Yobu 31:6). Ku birebana n’ibyo, Yobu yavuze imimerere myinshi yashoboraga gutuma umuntu adakomeza kuba indahemuka. Ariko mu by’ukuri, Yobu yakomeje kuba indahemuka nk’uko bigaragazwa n’amagambo ye ari muri Yobu igice cya 31. Urugero rwe rwiza rushobora gutuma dukora nk’ibyo yakoze maze tukavugana icyizere nk’umwanditsi wa zaburi Dawidi wagize ati “naho jyewe mpora ngendana ubudahemuka.”—Zab 26:11, Bibiliya Ntagatifu.
3. Kuki ari iby’ingenzi ko dukomeza kubera Imana abizerwa mu bintu bikomeye no mu byoroheje?
3 Nubwo Yobu yageragejwe cyane, yakomeje kubera Imana uwizerwa. Hari bamwe bavuga ko nubwo Yobu yageragejwe cyane, yatanze urugero ruhebuje mu birebana n’ubudahemuka. Ntabwo tugerwaho n’imibabaro imeze nk’iyageze kuri Yobu. Ariko rero, niba dushaka kugaragaza ko turi indahemuka kandi ko dushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, tugomba gukomeza kubera Imana abizerwa mu bintu bikomeye no mu byoroheje.—Soma muri Luka 16:10.
Kuba indahemuka mu birebana n’umuco ni ngombwa
4, 5. Ni iki Yobu yirindaga bitewe n’uko yari indahemuka?
4 Kugira ngo dukomeze kubera Yehova indahemuka, tugomba gukurikiza amahame yashyizeho agenga iby’umuco, nk’uko Yobu yabigenje. Yaravuze ati “nagiranye isezerano n’amaso yanjye. None se nabasha nte kwitegereza umwari? . . . Niba umutima wanjye wararehejwe n’umugore, ngakomeza kubikirira ku muryango wa mugenzi wanjye, umugore wanjye azasere undi mugabo, kandi ashakwe n’abandi.”—Yobu 31:1, 9, 10.
5 Kubera ko Yobu yari yariyemeje gukomeza kubera Imana indahemuka, yirindaga kwitegereza umugore kugeza ubwo yumva amwifuje. Kubera ko yari yarashatse, ntiyigeze agirana agakungu n’umukobwa cyangwa ngo yite ku mugore w’undi mugabo hari ibindi agamije. Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yavuze amagambo akomeye ahereranye n’imyifatire abantu bakwiriye kugira mu birebana n’ibitsina, icyo akaba ari ikintu abantu b’indahemuka bagomba kuzirikana.—Soma muri Matayo 5:27, 28.
Ntuzigere urimanganya
6, 7. (a) Nk’uko byagenze kuri Yobu, ni iki Imana ikoresha ipima ubudahemuka bwacu? (b) Kuki tutagomba kuba abantu barimanganya cyangwa b’indyarya?
6 Niba dushaka kuba indahemuka, ntitugomba kuba abantu barimanganya. (Soma mu Migani 3:31-33.) Yobu yaravuze ati “niba naragendanye n’abanyabinyoma, kandi niba ikirenge cyanjye cyarihutiye gukora iby’uburiganya, Imana izampimira ku minzani itabeshya, kandi izamenya ubudahemuka bwanjye” (Yobu 31:5, 6). Yehova apimira abantu bose “ku minzani itabeshya.” Nk’uko byagenze kuri Yobu, Imana ishingira ku butabera bwayo butunganye kugira ngo ipime ubudahemuka bwacu, kubera ko turi abagaragu bayo bayiyeguriye.
7 Turamutse tubaye abantu barimanganya cyangwa bariganya, ntitwakomeza kubera Imana indahemuka. Abantu b’indahemuka ‘banga ibintu bikorwa rwihishwa biteye isoni,’ kandi ‘ntibagendana uburyarya’ (2 Kor 4:1, 2). Byagenda bite se turamutse turimanganyije uwo duhuje ukwizera, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa, bigatuma yinginga Imana ayisaba ngo imufashe? Icyo gihe twaba dufite akaga gakomeye! Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “natakambiye Yehova igihe nari mu makuba, maze aransubiza. Yehova, rokora ubugingo bwanjye ubukize iminwa ibeshya n’ururimi ruryarya” (Zab 120:1, 2). Ni byiza kwibuka ko Imana ishobora kureba umuntu wacu w’imbere, ‘ikagenzura umutima n’impyiko,’ kugira ngo irebe niba turi indahemuka koko.—Zab 7:8, 9.
Jya uba intangarugero mu mibanire yawe n’abandi
8. Yobu yabanaga ate n’abandi?
8 Kugira ngo dukomeze kuba indahemuka, tugomba kuba nka Yobu utararenganyaga abantu, wicishaga bugufi kandi akita ku bandi. Yaravuze ati “niba narirengagizaga urubanza rw’umugaragu wanjye, cyangwa umuja wanjye mu kibazo twabaga dufitanye, Imana iramutse ihagurutse nabigenza nte? Kandi se ibimbajije nayisubiza iki? Mbese uwambumbiye mu nda ya mama si na we wamuremye, kandi se si Umwe waduteguriye mu nda za ba mama?”—Yobu 31:13-15.
9. Ni iyihe mico Yobu yagaragazaga mu byo yagiriraga abagaragu be, kandi se twe twagombye gukora iki?
9 Uko bigaragara, mu gihe cya Yobu guca imanza ntibyakorwaga mu buryo buhambaye. Imanza zacibwaga neza kandi n’abagaragu bashoboraga kujyana ibibazo byabo mu nkiko. Yobu ntiyajyaga arenganya abagaragu be kandi yari umunyambabazi. Niba dushaka kugendera mu budahemuka, tugomba kugaragaza imico nk’iyo, cyane cyane niba turi abasaza mu itorero rya gikristo.
Jya uba umunyabuntu kandi ntukararikire
10, 11. (a) Tubwirwa n’iki ko Yobu yari umunyabuntu kandi ko yafashaga abandi? (b) Amagambo ari muri Yobu 31:16-25 ashobora kutwibutsa iyihe nama yo mu Byanditswe yatanzwe nyuma yaho?
10 Yobu yari umunyabuntu kandi agafasha abandi; ntiyikundaga cyangwa ngo ararikire. Yaravuze ati ‘niba naratumye amaso y’umupfakazi acogora, nkaba nararyaga ibyokurya byanjye jyenyine, imfubyi ntibiryeho . . . Niba narabonaga uwishwe no kubura umwambaro . . . Niba narabonye imfubyi mu irembo ikeneye ko nyifasha, maze nkabangura ukuboko nkayirukana, urushyi rw’ukuboko kwanjye ruzatandukane n’urutugu, kandi ukuboko kwanjye kuvunike gutandukane n’igufwa ry’ikizigira.’ Nanone kandi, iyo Yobu aza kuba yararebye zahabu akayibwira ati “ni wowe mizero yanjye,” ntaba yarakomeje kuba indahemuka.—Yobu 31:16-25.
11 Ayo magambo y’ubusizi ashobora kutwibutsa aya magambo yavuzwe n’umwigishwa Yakobo, agira ati “uburyo bwo gusenga butanduye kandi budahumanye imbere y’Imana yacu, ari na yo Data, ni ubu: ni ukwita ku mfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kwanduzwa n’isi” (Yak 1:27). Ashobora no kutwibutsa umuburo Yesu yatanze ugira uti “mukomeze kuba maso, kandi mwirinde kurarikira k’uburyo bwose, kuko niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze.” Hanyuma Yesu yatanze urugero rw’umugabo w’umukire wararikiraga wapfuye “atari umutunzi ku Mana” (Luka 12:15-21). Kugira ngo dukomeze kuba indahemuka, tugomba kwirinda kurarikira cyangwa umururumba biganisha ku cyaha. Kurarikira ni ugusenga ibigirwamana kubera ko ikintu umuntu afitiye umururumba gituma aterekeza ibitekerezo bye kuri Yehova ahubwo akabyerekeza kuri icyo kintu, bityo kikamubera ikigirwamana (Kolo 3:5). Ubudahemuka n’umururumba ntibijyana!
Komera kuri gahunda y’ugusenga k’ukuri
12, 13. Ni uruhe rugero Yobu yatanze mu birebana no kwirinda gusenga ibigirwamana?
12 Abantu b’indahemuka ntibatandukira gahunda y’ugusenga k’ukuri. Yobu na we ntiyigeze abikora kuko yavuze ati “niba narabonaga umucyo umurika, cyangwa ukwezi kugenda kurabagirana, maze umutima wanjye ugashukwa rwihishwa, ngasoma ikiganza cyanjye mbiramya, ibyo na byo byaba ari ikosa rikwiriye gusuzumwa n’abacamanza, kuko naba nihakanye Imana y’ukuri yo mu ijuru.”—Yobu 31:26-28.
13 Yobu ntiyigize agira ibintu asenga. Iyo aza kureba ibintu byo mu kirere, urugero nk’ukwezi, maze umutima we ugashukwa rwihishwa, cyangwa ‘agasoma ikiganza cye,’ wenda akaba yaragisomye yarangiza akacyerekeza ku kigirwamana, yari kuba asenze ibigirwamana maze akaba yihakanye Imana (Guteg 4:15, 19). Kugira ngo dukomeze kubera Imana indahemuka, tugomba kwirinda gusenga ibigirwamana aho biva bikagera.—Soma muri 1 Yohana 5:21.
Ntukihorere cyangwa ngo ube indyarya
14. Kuki dushobora kuvuga ko Yobu atari umugome?
14 Yobu ntiyari umugome. Yari azi ko kumera atyo byari kugaragaza ko atari indahemuka, kuko yagize ati “niba narishimiye ko unyanga azimye, cyangwa nkabyinira ku rukoma bitewe n’uko agezweho n’ibibi . . . Nyamara sinigeze nemerera urusenge rw’akanwa kanjye gucumura nsabira ubugingo bwe umuvumo.”—Yobu 31:29, 30.
15. Kuki ari bibi kwishima mu gihe umuntu utwanga agezweho n’amakuba?
15 Umukiranutsi Yobu ntiyigeze yishimira amakuba y’umuntu wamwangaga. Nyuma yaho, hari umuburo watanzwe mu mugani ugira uti “umwanzi wawe nagwa ntukishime, kandi nasitara umutima wawe ntukanezerwe, kugira ngo Yehova atabibona bikaba bibi mu maso ye, maze akigarura ntakomeze kumugaragariza uburakari” (Imig 24:17, 18). Kubera ko Yehova ashobora gusoma mu mutima, amenya niba mu mutima wacu twishimiye ibyago byageze ku wundi kandi imyifatire nk’iyo ntayemera (Imig 17:5). Imana ishobora kugira icyo idukorera, kuko yavuze iti “guhora no kwitura ni ibyanjye.”—Guteg 32:35.
16. Nubwo twaba tudakize, twagaragaza dute umuco wo kwakira abashyitsi?
16 Yobu yakundaga kwakira abashyitsi (Yobu 31:31, 32). Nubwo twaba tudakize, dushobora ‘kugira umuco wo kwakira abashyitsi’ (Rom 12:13). Dushobora gusangira n’abandi amafunguro yoroheje, twibuka ko ‘ibyiza ari ukugaburirwa isahane y’imboga mu rukundo kuruta kugaburirwa ikimasa cy’umushishe mu rwango’ (Imig 15:17). Iyo dusangiye na mugenzi wacu w’indahemuka mu mwuka w’urukundo bituma ifunguro ryoroheje riryoha cyane, kandi nta gushidikanya ko twungukirwa mu buryo bw’umwuka.
17. Kuki tutagombye kugerageza guhisha icyaha gikomeye?
17 Kwakirwa na Yobu bigomba kuba byaratumaga umuntu arushaho gukomera mu buryo bw’umwuka, kuko atari indyarya. Ntiyari nk’abantu batubaha Imana bari baraseseye mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere, ‘bashimagizaga abantu bagamije kubakuraho indamu’ (Yuda 3, 4, 16). Nta nubwo Yobu yigeze ahisha ibicumuro bye cyangwa ngo ‘ahishe icyaha cye mu mufuka w’ishati ye,’ atinya ko abantu babimenya bakamusuzugura. Yifuzaga ko Imana imusuzuma, akaba yarabaga yiteguye kuyaturira icyaha cye igihe byabaga ari ngombwa (Yobu 31:33-37). Nimucyo nidukora icyaha gikomeye ntitukagihishe ngo aha tudaseba. Twagaragaza dute ko dushaka gukomeza kuba indahemuka? Twabigaragaza twemera amakosa yacu, tukihana, tugashaka ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka kandi tugakora uko dushoboye kose kugira ngo dusabe imbabazi.—Imig 28:13; Yak 5:13-15.
Umuntu w’indahemuka ashyirwa mu rubanza
18, 19. (a) Kuki dushobora kuvuga ko nta muntu n’umwe Yobu yaryaga imitsi? (b) Ni iki Yobu yari yiteguye gukora iyo baza gusanga ari umunyamakosa?
18 Yobu yari inyangamugayo kandi yakoraga ibikwiriye. Ni yo mpamvu yavuze ati “niba ubutaka bwanjye bwaratabaje bundega, n’imigende yabwo ikaririra hamwe; niba narariye imbuto zabwo ntatanze amafaranga, kandi ngatuma ubugingo bwa bene bwo busuhuza umutima, buzameremo amahwa mu cyimbo cy’ingano; bumeremo urumamfu runuka mu cyimbo cy’ingano za sayiri” (Yobu 31:38-40). Yobu ntiyigeze agira umuntu ariganya isambu ye kandi ntiyaryaga imitsi abakozi be. Kimwe na we, tugomba gukomeza kubera Yehova indahemuka mu bintu bikomeye no mu byoroheje.
19 Igihe Yobu yari kumwe na bagenzi be batatu hamwe na Elihu wari umusore, yababwiye iby’imibereho ye. Yobu yasabye umuntu uwo ari we wese wari ufite icyo amurega ku byo yavuze ku birebana n’imibereho ye, akanabishyiraho “umukono,” kuza akakivuga. Iyo biza kugaragara ko Yobu yari umunyamakosa, yari kwemera guhanwa. Ku bw’ibyo, yagaragaje ikibazo cye, ategereza ko Imana imucira urubanza. Nguko uko ‘amagambo ya Yobu yarangiye.’—Yobu 31:35, 40.
Ushobora gukomeza kuba indahemuka
20, 21. (a) Kuki Yobu yashoboye gukomeza kuba indahemuka? (b) Twakwitoza dute gukunda Imana?
20 Yobu yakomeje kuba indahemuka kubera ko yakundaga Yehova, na we akamukunda kandi akamufasha. Yobu yaravuze ati “[Yehova] wampaye ubuzima ungaragariza n’ineza yuje urukundo; wanyitayeho urinda ubugingo bwanjye” (Yobu 10:12). Byongeye kandi, Yobu yakundaga abandi, azirikana ko umuntu wese udakunda bagenzi be aba azareka no gutinya Ishoborabyose (Yobu 6:14). Abantu b’indahemuka bakunda Imana na bagenzi babo.—Mat 22:37-40.
21 Dushobora kwitoza gukunda Imana dusoma Ijambo ryayo buri munsi kandi tugatekereza ku byo rihishura ku bihereranye na yo. Mu isengesho rivuye ku mutima, dushobora gusingiza Yehova kandi tukamushimira ineza atugaragariza (Fili 4:6, 7). Dushobora kuririmbira Yehova kandi tukungukirwa no kwifatanya buri gihe n’abagize ubwoko bwe (Heb 10:23-25). Hanyuma, urukundo dukunda Imana ruzarushaho kwiyongera nitwifatanya mu murimo wo kubwiriza kandi tugatangaza ‘ubutumwa bwiza bw’agakiza kayo’ (Zab 96:1-3). Muri ubwo buryo, tuzashobora gukomeza kuba indahemuka kimwe n’umwanditsi wa zaburi waririmbye ati “kwegera Imana ni byo byiza kuri jye. Yehova, we Mwami w’Ikirenga, ni we nagize ubuhungiro bwanjye.”—Zab 73:28.
22, 23. Twebwe abashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, ibikorwa byacu bihuriye he n’ibyo indahemuka zo mu bihe byahise zakoraga?
22 Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, Yehova yagiye aha abantu bakomeza kuba indahemuka inshingano zitandukanye. Nowa yubatse inkuge kandi yari “umubwiriza wo gukiranuka” (2 Pet 2:5). Yosuwa yayoboye Abisirayeli abageza mu Gihugu cy’Isezerano, ariko icyatumye agira icyo ageraho ni uko yasomaga ‘igitabo cy’amategeko ku manywa na nijoro’ kandi agakora ibihuje n’ibyanditswemo (Yos 1:7, 8). Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bahinduraga abantu abigishwa kandi buri gihe bagateranira hamwe kugira ngo bige Ibyanditswe.—Mat 28:19, 20.
23 Dushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova kandi tugakomeza kuba indahemuka iyo tubwiriza ibyo gukiranuka, tugahindura abantu abigishwa, tugashyira mu bikorwa inama zo mu Byanditswe kandi tugateranira hamwe n’abo duhuje ukwizera mu materaniro y’itorero no mu makoraniro. Ibikorwa nk’ibyo bituma tugira ubutwari, tugakomera mu buryo bw’umwuka kandi tukabasha gukora ibyo Imana ishaka. Gukora ibyo Imana ishaka no gukomeza kuyibera indahemuka ntibigoye cyane kubera ko dushyigikiwe na Data wo mu ijuru hamwe n’Umwana we (Guteg 30:11-14; 1 Abami 8:57). Ikindi kandi, dushyigikiwe n’abagize “umuryango wose w’abavandimwe,” na bo bagendera mu budahemuka kandi bakubaha Yehova, we Mwami wabo w’Ikirenga.—1 Pet 2:17.
Wasubiza ute?
• Twagombye kubona dute amahame Yehova yashyizeho agenga iby’umuco?
• Ni iyihe mico ya Yobu igushimisha mu buryo bwihariye?
• Nk’uko bigaragara muri Yobu 31:29-37, Yobu yitwaraga ate?
• Kuki dushobora gukomeza kubera Imana indahemuka?
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Yobu yakomeje kubera Yehova indahemuka. Natwe twabishobora!
[Ifoto yo ku ipaji ya 32]
Dushobora gukomeza kuba indahemuka