IGICE CYO KWIGWA CYA 6
Komeza kuba indahemuka
“Kugeza aho nzapfira, sinzikuraho ubudahemuka bwanjye!”—YOBU 27:5.
INDIRIMBO YA 34 Tugendere mu nzira itunganye
INSHAMAKEa
1. Abahamya ba Yehova batatu bavuzwe muri iyi paragarafu, bagaragaje ubudahemuka bate?
TEKEREZA ibi bintu bitatu Abahamya ba Yehova bashobora guhura na byo. (1) Mwarimu asabye abanyeshuri bose kwizihiza umunsi mukuru runaka. Umukobwa ukiri muto azi neza ko uwo munsi mukuru udashimisha Imana, none asobanuriye mwarimu mu kinyabupfura ko atari buwifatanyemo. (2) Umusore ukiri muto ugira amasonisoni, arimo arabwiriza ku nzu n’inzu. Yibutse ko urugo rukurikiraho rubamo umwana wiga ku kigo cyabo, uherutse guserereza Abahamya ba Yehova. Nubwo bimeze bityo ariko, yiyemeje kujya kubwiriza muri urwo rugo. (3) Umuvandimwe akorana umwete akazi kugira ngo atunge umuryango we, none umukoresha we amusabye gukora ikintu kitemewe n’amategeko. Uwo muvandimwe asobanuriye umukoresha we ko agomba kumvira amategeko kuko ari byo Imana isaba abagaragu bayo, nubwo bishobora gutuma amwirukana ku kazi.—Rom 13:1-4; Heb 13:18.
2. Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma, kandi kuki?
2 Ni iyihe mico abo Bahamya batatu bagaragaje? Ushobora kubona myinshi, urugero nk’ubutwari no kuba inyangamugayo. Icyakora umuco wihariye bahuriyeho, ni ubudahemuka. Bose babereye Yehova indahemuka, banga kurenga ku mahame ye. Ubudahemuka ni bwo bwatumye bose biyemeza kumvira Imana. Nta gushidikanya ko bashimishije Yehova kubera ko babaye indahemuka. Natwe twifuza gushimisha Data wo mu ijuru. Bityo rero, nimucyo dusuzume ibi bibazo: Ubudahemuka ni iki? Kuki tugomba kuba indahemuka? Ni iki cyadufasha gukomeza kuba indahemuka muri ibi bihe bigoye?
UBUDAHEMUKA NI IKI?
3. (a) Twebwe abagaragu b’Imana tubona ko ubudahemuka ari iki? (b) Ni izihe ngero zigaragaza icyo ubudahemuka ari cyo?
3 Twebwe abagaragu b’Imana tubona ko ubudahemuka ari ugukunda Yehova n’umutima wacu wose kandi tukamwiyegurira mu buryo bwuzuye, ku buryo ari we uza mu mwanya wa mbere mu myanzuro yose dufata. Reka dusuzume uko ijambo ubudahemuka ryakoreshejwe muri Bibiliya. Ijambo ryahinduwemo “ubudahemuka,” ryumvikanisha ikintu kizima, cyuzuye cyangwa kitagira inenge. Urugero, Abisirayeli batambiraga Yehova ibitambo by’amatungo, kandi Amategeko yavugaga ko ayo matungo yagombaga kuba atagira inengeb (Lewi 22:21, 22). Abagaragu b’Imana ntibagombaga gutanga itungo ridafite ukuguru cyangwa ugutwi, irifite ijisho rimwe cyangwa irirwaye. Yehova yahaga agaciro itungo rizima kandi ritagira inenge (Mal 1:6-9). Impamvu Yehova yasabaga itungo rizima kandi ritagira inenge, irumvikana neza. Iyo tugiye kugura ikintu runaka tuba twifuza ko kiba ari kizima, cyuzuye kandi kidafite inenge. Urugero, niba tugiye kugura urubuto, ntituba twifuza urwaboze. Iyo tugiye kugura igitabo, ntituba twifuza icyazanye amatwi cyangwa ikiburamo amapaji. Nanone iyo tugiye kugura igikoresho runaka, ntituba twifuza icyangiritse cyangwa ikituzuye. Ibyo byumvikanisha impamvu Yehova na we adusaba kumukunda no kumubera indahemuka mu buryo bwuzuye.
4. (a) Kuki umuntu udatunganye ashobora kuba indahemuka? (b) Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 103:12-14, Yehova atubona ate?
4 None se dusabwa kuba intungane kugira ngo tube indahemuka? Kuba intungane byo ntibishoboka, kuko dukora amakosa menshi. Ariko reka dusuzume impamvu ebyiri zituma ibyo bitadutera ubwoba. Iya mbere, Yehova ntiyibanda ku makosa yacu. Ijambo rye rigira riti: “Yah Yehova, uramutse ugenzuye amakosa, ni nde wahagarara adatsinzwe” (Zab 130:3)? Azi ko tudatunganye. Dukora ibyaha byinshi, kandi atubabarira kenshi (Zab 86:5). Iya kabiri, Yehova azi aho ubushobozi bwacu bugarukira kandi ntajya adusaba ibyo tudashoboye. (Soma muri Zaburi ya 103:12-14.) None se twakora iki ngo tubere Imana indahemuka mu buryo bwuzuye?
5. Kuki urukundo ari rwo rutuma abagaragu ba Yehova baba indahemuka?
5 Urukundo ni rwo rutuma abagaragu ba Yehova bakomeza kuba indahemuka. Tugomba kumwiyegurira mu buryo bwuzuye kandi tugakomeza kumukunda. Iyo dukomeje gukunda Imana mu buryo bwuzuye no mu gihe duhanganye n’ibigeragezo, tuba tugaragaje ko turi indahemuka (1 Ngoma 28:9; Mat 22:37). Ongera utekereze ba Bahamya batatu twavuze tugitangira. Ni iki cyatumye bafata imyanzuro myiza? Ese ni uko wa mukobwa ukiri muto atakundaga gusabana n’abandi ku ishuri? Ese wa musore yifuzaga ko bamuserereza? Ese wa muvandimwe yifuzaga kwirukanwa ku kazi? Oya rwose. Ahubwo bari bazi amahame ya Yehova akiranuka kandi bari bariyemeje gukora ibimushimisha. Urukundo bamukunda rwatumye bafata imyanzuro bakurikije ibyo ashaka. Bagaragaje ko ari indahemuka rwose!
KUKI TUGOMBA KUBA INDAHEMUKA?
6. (a) Kuki usabwa kuba indahemuka? (b) Ni mu buhe buryo Adamu na Eva bananiwe kuba indahemuka?
6 Kuki usabwa kuba indahemuka? Usabwa kuba indahemuka kubera ko Satani yaharabitse Yehova kandi nawe akaguharabika. Uwo mumarayika w’ikigomeke yigize Satani cyangwa “Urwanya” Imana, mu busitani bwa Edeni. Yaharabitse izina ryiza rya Yehova, avuga ko ari Imana mbi, yikunda kandi ko ari Umutegetsi w’umuhemu. Ikibabaje ni uko Adamu na Eva bashyigikiye Satani, bagafatanya na we kwigomeka kuri Yehova (Intang 3:1-6). Ubuzima bwo muri Edeni bwari burimo ibintu byinshi byashoboraga gutuma barushaho gukunda Yehova. Ariko igihe Satani yabashukaga, bagaragaje ko batakundaga Imana mu buryo bwuzuye. Dore ikindi kibazo cyavutse mu gihe cya Yobu: Ese hari umuntu ushobora gukomeza kubera Yehova indahemuka bitewe n’uko amukunda? Mu yandi magambo, ese koko abantu bashobora kubera Imana indahemuka? Icyo kibazo ni cyo Yobu yagombaga gusubiza.
7. Nk’uko bivugwa muri Yobu 1:8-11, Yehova yabonaga ate ubudahemuka bwa Yobu? Satani we yabubonaga ate?
7 Yobu yabayeho mu gihe Abisirayeli bari muri Egiputa. Muri icyo gihe nta wundi muntu wari indahemuka nka we. Yobu na we yari ameze nkatwe. Ntiyari atunganye. Yakoraga amakosa. Icyakora, Yehova yaramukunze cyane kubera ubudahemuka bwe. Birashoboka ko Satani yari yaramaze guharabika Yehova, avuga ko abantu badashobora kuba indahemuka. Ni yo mpamvu Yehova yatewe ishema no kubwira Satani ko Yobu ari indahemuka. Imibereho ya Yobu yari yaragaragaje ko Satani ari umubeshyi. Satani yasabye Yehova kumuha uburenganzira bwo kugerageza Yobu. Yehova yemereye Satani kugerageza inshuti ye Yobu, kuko yari yizeye ko azakomeza kuba indahemuka.—Soma muri Yobu 1:8-11.
8. Satani yibasiye Yobu ate?
8 Satani ni umugome kandi ni umwicanyi ruharwa. Yambuye Yobu ibyo yari atunze, yica abagaragu be kandi aramuharabika. Nanone yibasiye umuryango wa Yobu, yica abana be icumi. Hanyuma na we ubwe yaramwibasiye, amuteza indwara mbi cyane y’ibibyimba, bihera ku birenge bigera mu mutwe. Byahangayikishije cyane umugore we kandi bimutera agahinda kenshi, ku buryo yasabye umugabo we kuvuma Imana ubundi akipfira. Yobu na we ubwe yageze aho yifuza gupfa ariko yakomeje kuba indahemuka. Nyuma yaho Satani yamwibasiye mu bundi buryo, noneho akoresha inshuti za Yobu eshatu. Abo bagabo baramusuye, ariko ntibamuhumurije na mba. Ahubwo bamubwiye amagambo amushengura umutima kandi amuca intege. Bamubwiye ko Imana ari yo yamutezaga ibyo bibazo kandi ko kuba yari indahemuka nta cyo byari biyibwiye. Banavuze ko Yobu yari umuntu mubi, bityo akaba yarimo akanirwa urumukwiriye.—Yobu 1:13-22; 2:7-11; 15:4, 5; 22:3-6; 25:4-6.
9. Igihe Yobu yageragezwaga, ni iki atakoze?
9 Yobu yitwaye ate muri ibyo bigeragezo byose? Zirikana ko atari atunganye. Ni yo mpamvu yacyashye ba bahumuriza b’ibinyoma abarakariye kandi akavuga amagambo atatekerejeho. Nanone yavuze kenshi ko akiranuka kurusha uko yavuze ko Imana ikiranuka (Yobu 6:3; 13:4, 5; 32:2; 34:5). Icyakora n’igihe yari ageze ahabi, ntiyihakanye Yehova. Yanze kwemera ibinyoma by’izo nshuti ze mbi. Yaravuze ati: “Ntibikabeho ko mbabaraho gukiranuka! Kugeza aho nzapfira, sinzikuraho ubudahemuka bwanjye” (Yobu 27:5)! Ayo magambo agaragaza ko Yobu yari yariyemeje gukomeza kuba indahemuka uko byari kugenda kose, kandi natwe twabishobora.
10. Ni mu buhe buryo ibyabaye kuri Yobu nawe bikureba?
10 Ni mu buhe buryo ibyabaye kuri Yobu nawe bikureba? Satani avuga ko udakunda Yehova by’ukuri, kandi ko uramutse uhuye n’ibibazo wareka kumukorera kugira ngo ukize amagara yawe. Mu yandi magambo, avuga ko udashobora gukomeza kubera Yehova indahemuka (Yobu 2:4, 5; Ibyah 12:10). Ibyo bituma wiyumva ute? Ese ntibikubabaza? Icyakora, zirikana ko nawe Yehova agufitiye ikizere, kandi ko yaguhaye uburyo bwo kugaragaza niba uri indahemuka. Yehova yemereye Satani kukugerageza. Yizeye ko uzakomeza kuba indahemuka ukagaragaza ko Satani ari umubeshyi. Nanone Yehova agusezeranya ko azagufasha gukomeza kuba indahemuka (Heb 13:6). Kugirirwa ikizere n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi nta ko bisa! Ese ntubona ko kuba indahemuka ari iby’ingenzi cyane? Kuba indahemuka bituma tunyomoza Satani, tukubahisha izina ryiza rya Data kandi tugashyigikira Ubutegetsi bwe. Twakora iki ngo dukomeze kuba indahemuka?
UKO TWAKOMEZA KUBA INDAHEMUKA MURI IKI GIHE
11. Ni irihe somo twavana kuri Yobu?
11 Muri iyi “minsi y’imperuka” Satani yongereye ibitero agaba ku bagaragu b’Imana (2 Tim 3:1). Ni iki cyadufasha gukomera ku kemezo twafashe cyo gukomeza kuba indahemuka muri ibi bihe bigoye? Kongera gusuzuma ibyabaye kuri Yobu byatwigisha byinshi. Mbere y’uko Yobu ageragezwa, yari yaramaze kugaragaza ko ari indahemuka. Reka dusuzume amasomo atatu dushobora kumwigiraho, yadufasha gukomeza kuba indahemuka.
12. (a) Nk’uko bivugwa muri Yobu 26:7, 8, 14, ni iki cyafashije Yobu gutinya Yehova no kumwubaha? (b) Ni iki cyadufasha gutinya Imana?
12 Yobu yashimishijwe cyane n’ibyo Yehova yaremye bituma arushaho kumukunda. Yobu yamaraga igihe yitegereza ibintu byiza Imana yaremye. (Soma muri Yobu 26:7, 8, 14.) Yatangazwaga cyane n’ibyaremwe, urugero nk’isi, ibicu, ikirere n’inkuba. Ariko nanone, yazirikanaga ko ibyo yari azi ari bike cyane ukurikije uko ibyaremwe bingana. Nanone yahaga agaciro amagambo y’Imana. Yobu yavuze ko ‘yabitse amagambo aturuka mu kanwa kayo’ (Yobu 23:12). Yatinyaga Yehova kandi akamwubaha cyane. Yaramukundaga kandi yifuzaga kumushimisha. Ibyo byatumye yiyemeza gukomeza kumubera indahemuka. Natwe tugomba kumwigana. Tuzi byinshi cyane ku byaremwe kuruta abo mu gihe cya Yobu. Nanone dufite Bibiliya yuzuye idufasha kumenya neza Yehova. Ibyo byose bituma tumwubaha cyane. Kumwubaha no kumutinya bituma tumukunda kandi tukamwumvira, bityo tukarushaho kwifuza kumubera indahemuka.—Yobu 28:28.
13-14. (a) Muri Yobu 31:1, hagaragaza hate ko Yobu yumviraga? (b) Twamwigana dute?
13 Kumvira byafashije Yobu gukomeza kuba indahemuka. Yobu yari azi ko kuba indahemuka bisaba kumvira. Mu by’ukuri, iyo twumviye biduha imbaraga zo gukomeza kuba indahemuka. Yobu yihatiraga kumvira Imana mu mibereho ye yose. Urugero, yagiraga amakenga mu mibanire ye n’abo badahuje igitsina. (Soma muri Yobu 31:1.) Kubera ko yari yarashatse, yazirikanaga ko aramutse agiranye agakungu n’undi mugore byaba bidakwiriye. Muri iki gihe, duhura n’ibishuko byinshi bishobora kutugusha mu busambanyi. Ese tuzigana Yobu twirinde kugirana agakungu n’umuntu wese tutashakanye? Ese tuzirinda amashusho yose ya porunogarafiya (Mat 5:28)? Nitwihatira kugaragaza umuco wo kwifata buri munsi, bizatuma dukomeza kuba indahemuka.
14 Nanone Yobu yumviraga Yehova mu birebana n’ubutunzi. Yobu yumvaga ko aramutse yiringiye ubutunzi, yaba akoze ikosa rikomeye akwiriye guhanirwa (Yobu 31:24, 25, 28). Abantu bo muri iyi si batwawe no gushaka ubutunzi. Nidushyira mu gaciro mu birebana n’ubutunzi nk’uko Bibiliya ibidusaba, bizatuma dukomera ku kemezo twafashe cyo gukomeza kuba indahemuka.—Imig 30:8, 9; Mat 6:19-21.
15. (a) Ni ibihe bintu Yobu yari yiringiye byatumye akomeza kuba indahemuka? (b) Kuki ari iby’ingenzi ko dukomeza kwiringira amasezerano ya Yehova?
15 Kwiringira ko Imana izamugororera, byamufashije gukomeza kuba indahemuka. Yobu yari azi ko Imana ibona ubudahemuka bwe (Yobu 31:6). Nubwo yari ahanganye n’ibigeragezo, yari yiringiye adashidikanya ko Yehova yari kuzamugororera. Ibyo byiringiro byamufashije gukomeza kuba indahemuka. Nubwo Yobu atari atunganye, Yehova yishimiye cyane ubudahemuka bwe, maze aramugororera cyane (Yobu 42:12-17; Yak 5:11). Nanone mu gihe kiri imbere, azamugororera kurushaho. Ese nawe wiringiye udashidikanya ko nukomeza kubera Yehova indahemuka azakugororera? Imana yacu ntiyigeze ihinduka (Mal 3:6). Nituzirikana ko iha agaciro ubudahemuka bwacu, tuzakomeza kwiringira ko tuzabaho neza mu gihe kiri imbere.—1 Tes 5:8, 9.
16. Ni iki twiyemeje?
16 Iyemeze gukomeza kuba indahemuka. Hari igihe ushobora kumva wihebye, ukumva ko ari wowe wenyine uhatana kugira ngo ukomeze kuba indahemuka. Ariko humura, nturi wenyine. Hari abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi bakomeza kubera Yehova indahemuka. Nanone, jya wigana abagabo n’abagore bizerwa bo mu bihe bya kera bakomeye ku budahemuka bwabo, ndetse no mu gihe bashoboraga gupfa (Heb 11:36-38; 12:1). Nimucyo twese twiyemeze kuba nka Yobu wavuze ati: “Sinzikuraho ubudahemuka bwanjye!” Twifuza kuba indahemuka, tukazahesha Yehova ikuzo iteka ryose.
INDIRIMBO YA 124 Turi indahemuka
a Ubudahemuka ni iki? Kuki Yehova yishimira ko abagaragu be bagaragaza uwo muco? Kuki tugomba kuba indahemuka? Iki gice kiri budufashe kubona ibisubizo Bibiliya itanga kuri ibyo bibazo. Nanone kiri budufashe gusobanukirwa neza uko twakomeza kuba indahemuka mu buzima bwacu bwa buri munsi. Nituba indahemuka tuzabona imigisha myinshi.
b Ijambo ry’Igiheburayo rihindurwamo itungo “ritagira inenge,” rifitanye isano n’ijambo “ubudahemuka,” rikoreshwa ryerekeza ku bantu.
c IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yobu yigisha bamwe mu bana be ibintu bitangaje Yehova yaremye.
d IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe yanze gufatanya n’abo bakorana kureba porunogarafiya
e IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe yanze kugura tereviziyo nini adakeneye kandi irenze ubushobozi bwe
f IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe arimo arasenga akanatekereza ku byiringiro bya Paradizo.