Ese Imana ibera hose icyarimwe?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Imana ishobora kureba ibintu byose kandi igakorera aho ishaka hose (Imigani 15:3; Abaheburayo 4:13). Icyakora Bibiliya ntiyigisha ko Imana ibera hose icyarimwe cyangwa ko iba iri ahantu hose mu bintu byose. Ahubwo yigisha ko iriho koko kandi ko ifite aho iba.
Uko Imana iteye: Imana ni umwuka (Yohana 4:24). Abantu ntibashobora kuyibona (Yohana 1:18). Buri gihe iyo Bibiliya ivuga Imana, igaragaza ko iri ahantu runaka. Nta na rimwe ivuga ko iba ahantu hose.—Yesaya 6:1, 2; Ibyahishuwe 4:2, 3, 8.
Aho Imana iba: Aho Imana iba hatandukanye n’aho ibindi biremwa bifite umubiri n’amaraso biba. Imana ifite ‘ubuturo bwayo mu ijuru’ (1 Abami 8:30). Bibiliya ivuga ko hari igihe abamarayika ‘binjiye bagahagarara imbere ya Yehova,a’ ibyo bikaba bigaragaza ko Imana ifite ahantu hihariye iba.—Yobu 1:6.
Nonese niba Imana itabera hose icyarimwe, ubwo ishobora kunyitaho?
Yego. Imana yita ku bantu cyane. Nubwo Imana iba mu ijuru, yita ku bantu bose bifuza kuyishimisha kandi irabafasha (1 Abami 8:39; 2 Ibyo ku Ngoma 16:9). Reka dusuzume ukuntu Yehova yita ku bamusenga by’ukuri:
Iyo usenga, Yehova ahita yumva isengesho ryawe.—2 Ibyo ku Ngoma 18:31.
Mu gihe wihebye. Bibiliya igira iti: “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe.”—Zaburi 34:18.
Mu gihe ukeneye ubuyobozi. Yehova avuga ko ‘azatuma ugira ubushishozi, [kandi] akwigishe’ akoresheje Ijambo rye Bibiliya.—Zaburi 32:8.
Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho iyo bavuga ko Imana ibera hose icyarimwe
Ikinyoma: Imana iri mu byaremwe byose.
Ukuri: Imana ntiba ku isi cyangwa mu isanzure (1 Abami 8:27). Ni byo koko inyenyeri n’ibindi biremwa ‘bitangaza ikuzo ry’Imana’ (Zaburi 19:1). Icyakora, Imana ntiba mu biremwa byayo nk’uko umunyabugeni ataba mu bihangano bye. Nanone nk’uko igihangano gituma tumenya byinshi ku munyabugeni wagikoze, iyo turebye ibintu biri ku isi tubonamo ‘imico itaboneka’ y’Umuremyi, urugero nk’imbaraga, ubwenge n’urukundo.—Abaroma 1:20.
Ikinyoma: Imana igomba kubera hose icyarimwe kugira ngo imenye ibintu byose kandi igire ububasha ku bintu byose.
Ukuri: Umwuka wera w’Imana ni imbaraga Imana ikoresha. Imana ishobora gukoresha umwuka wera ikamenya ibintu byose, ikabona aho ishaka hose mu gihe ishatse cyose kandi bitabaye ngombwa ko ihibera yo ubwayo.—Zaburi 139:7.
Ikinyoma: Zaburi ya 139:8 yigisha ko Imana ibera hose icyarimwe kuko ivuga ngo “niyo nazamuka nkajya mu ijuru, waba uriyo; niyo nasasa uburiri bwanjye mu mva, dore na ho waba uhari.”
Ukuri: Uyu murongo ntiwerekeza ku buturo bw’Imana. Ahubwo ni imvugo y’ubusizi igaragaza ko nta hantu kure twajya ku buryo Imana itashobora kudufasha.
a Bibiliya ivuga ko Yehova ari izina ry’Imana.