Kuki ukwiriye ‘gusingiza Yah’?
‘Nimusingize Yah, kuko bishimishije kandi kumusingiza birakwiriye.’—Zab 147:1.
1-3. (a) Zaburi ya 147 ishobora kuba yaranditswe ryari? (b) Zaburi ya 147 itwigisha iki?
IYO umuntu akoze neza akazi yahawe cyangwa akagaragaza imico ya gikristo, aba agomba kubishimirwa. None se niba abantu bakwiriye gushimirwa, ubwo ntidufite impamvu nyinshi zagombye gutuma dusingiza Yehova? Dushobora kumusingiza bitewe n’imbaraga ze zitagira akagero, nk’uko tuzibonera mu bintu bitangaje yaremye, cyangwa se bitewe n’ibintu byiza yagiye akorera abantu, urugero nko kuba yaratanze Umwana we ho igitambo cy’incungu.
2 Umwanditsi wa Zaburi ya 147 yumvise agomba gusingiza Yehova, kandi yashishikarije abandi gufatanya na we kumusingiza.—Soma muri Zaburi ya 147:1, 7, 12.
3 Ntituzi uwanditse iyo zaburi, ariko uko bigaragara yabayeho mu gihe Yehova yakuraga Abisirayeli mu bunyage bw’i Babuloni, akabasubiza i Yerusalemu (Zab 147:2). Igihe yabonaga Yehova asubiza abagize ubwoko bwe mu gihugu cyabo kugira ngo bongere kumusenga, yumvise rwose agomba kumusingiza. Icyakora, yavuze ko hari n’izindi mpamvu zatumye amusingiza. Izo mpamvu ni izihe? Ni izihe mpamvu zagombye gutuma uvuga uti “nimusingize Yah”?—Zab 147:1.
YEHOVA AKIZA ABAFITE IMITIMA IMENETSE
4. Igihe Umwami Kuro yavanaga Abisirayeli mu bunyage babyakiriye bate? Kubera iki?
4 Tekereza uko Abisirayeli bumvaga bameze igihe bari mu bunyage i Babuloni! Abari barabagize imbohe barabakobaga bati “nimuturirimbire imwe mu ndirimbo z’i Siyoni.” Icyo gihe Yerusalemu yari yarahoze ibatera kwishimira Yehova, yari yarabaye amatongo (Zab 137:1-3, 6). Abisirayeli bumvaga badashaka kuririmba. Bari bihebye, kandi bari bakeneye guhumurizwa. Ariko kandi, nk’uko Imana yari yarabivuze, yabakijije ikoresheje Kuro, umwami w’u Buperesi. Kuro yigaruriye Babuloni, maze aravuga ati ‘Yehova ubwe yampaye inshingano yo kumwubakira inzu i Yerusalemu. Umuntu wese wo mu bagize ubwoko bwe bose uri muri mwe, Yehova Imana ye abane na we. Mumureke ajyeyo’ (2 Ngoma 36:23). Ibyo byahumurije cyane Abisirayeli babaga i Babuloni.
5. Ni iki umwanditsi wa zaburi yavuze ku birebana n’ubushobozi Yehova afite bwo gukiza?
5 Yehova ntiyahumurije gusa ishyanga rya Isirayeli muri rusange, ahubwo yanahumurije buri wese mu bari barigize. No muri iki gihe ni ko abigenza. Umwanditsi wa zaburi yavuze ko Imana ‘ikiza abafite imitima imenetse, igapfuka ibikomere byabo’ (Zab 147:3). Yehova atwitaho rwose, haba mu gihe turwaye cyangwa twihebye. Muri iki gihe, Yehova yifuza cyane kuduhumuriza no kudukiza ibikomere twaba dufite mu mutima (Zab 34:18; Yes 57:15). Aduha ubwenge n’imbaraga kugira ngo dushobore kwihanganira ibibazo dufite.—Yak 1:5.
6. Gusuzuma amagambo yo muri Zaburi ya 147:4, bidufitiye akahe kamaro? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
6 Nanone uwo mwanditsi wa zaburi yavuze ko Yehova “abara inyenyeri,” ‘zose akazihamagara mu mazina yazo’ (Zab 147:4). Kuki yahinduye ibyo yavugaga, agatangira kuvuga ibiba mu kirere? Uwo mwanditsi wa zaburi yashoboraga kubona inyenyeri, ariko ntiyari azi mu by’ukuri uko zingana. Uko imyaka yagiye ihita, umubare w’inyenyeri abantu bashobora kubona wariyongereye cyane. Hari abavuga ko mu rujeje rwacu rwitwa Inzira Nyamata honyine, harimo inyenyeri zibarirwa muri za miriyari, kandi ko mu isanzure ry’ikirere harimo injeje zibarirwa mu mamiriyari n’amamiriyari. Twe ntidushobora kumenya umubare w’inyenyeri. Ariko Umuremyi we azita amazina zose. Ibyo bisobanura ko Yehova azi buri nyenyeri (1 Kor 15:41). Nk’uko Imana iba izi aho buri nyenyeri iherereye, nawe irakuzi. Izi aho uri, uko wiyumva ndetse n’icyo uba ukeneye mu gihe icyo ari cyo cyose.
7, 8. (a) Ni iki Yehova aba azi neza? (b) Tanga urugero rugaragaza ukuntu Yehova agirira impuhwe abantu badatunganye.
7 Yehova akwitaho, akakugirira impuhwe, kandi afite ubushobozi bwo kugufasha mu bibazo uhura na byo. (Soma muri Zaburi ya 147:5.) Ushobora kuba wumva ibibazo bigukomereye cyane, ku buryo wumva utagishoboye kubyihanganira. Imana izi aho ubushobozi bwawe bugarukira; ‘yibuka ko uri umukungugu’ (Zab 103:14). Duhora dukora amakosa, kubera ko tudatunganye. Hari igihe ducikwa tukavuga amagambo mabi, tukagira ibyifuzo bidakwiriye cyangwa tukagirira abandi ishyari. Yehova ntajya akora amakosa, ariko asobanukiwe neza uko twiyumva.—Yes 40:28.
8 Ushobora kuba warabonye ko Yehova yagiye agufasha mu bigeragezo (Yes 41:10, 13). Reka dufate urugero rwa mushiki wacu w’umupayiniya witwa Kyoko, wacitse intege cyane igihe yimukiraga mu kandi karere. Yehova yamugaragarije ate ko yumvaga ibibazo yari ahanganye na byo? Mu itorero Kyoko yimukiyemo, yahasanze abavandimwe bumvaga ibibazo bye. Yumvise ari nk’aho Yehova yarimo amubwira ati “ndagukunda. Singukundira ko uri umupayiniya gusa, ahubwo nanone ngukundira ko uri umukobwa wanjye wanyiyeguriye. Nifuza ko wishima kuko uri Umuhamya wanjye.” Ese nawe Yehova yakugaragarije ko ‘ubwenge bwe butagira imipaka’?
YEHOVA ADUHA IBYO DUKENEYE
9, 10. Iyo Yehova agiye kudufasha, ahera ku ki? Tanga urugero.
9 Twese dukenera ibyokurya, imyambaro n’ibindi. Ariko niba udafite ibyokurya bihagije, ujye wibuka ko Yehova ari we utuma isi ibamo ibyokurya bihagije ibyaremwe byose, kandi ko aha “ibyokurya ibyana by’ibikona bikomeza guhamagara.” (Soma muri Zaburi ya 147:8, 9.) Niba rero Yehova agaburira ibikona, ushobora kwiringira ko nawe azaguha ibyo ukeneye.—Zab 37:25.
10 Mbere na mbere, Yehova aduha ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka, akaduha “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose” (Fili 4:6, 7). Reka dufate urugero rwa Mutsuo n’umugore we, biboneye ukuntu Yehova yabakomeje nyuma ya Tsunami yabaye mu Buyapani mu mwaka wa 2011. Barokowe n’uko buriye bakajya hejuru y’inzu yabo, ariko batakaje ibyabo byose. Baraye mu igorofa ry’inzu yabo yari yangiritse, hari umwijima mwinshi n’ubukonje bukabije. Mu gitondo bashatse ikintu cyabatera inkunga mu buryo bw’umwuka. Babonye Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova cyo mu mwaka wa 2006. Mutsuo yarakirambuye, abona inkuru yavugaga iby’umutingito wabaye muri Sumatra mu mwaka wa 2004, ugatera tsunami yangije byinshi kandi igahitana abantu benshi cyane. Mutsuo n’umugore we basomye iyo nkuru barira. Bumvise ko Imana yabitayeho ikabagaragariza ko ibakunda, ibatera inkunga zo mu buryo bw’umwuka mu gihe bari bazikeneye cyane. Yehova yanabahaye ibyo bari bakeneye mu buzima busanzwe. Abavandimwe bahuje ukwizera babahaye ibyokurya n’imyambaro. Ariko icyabakomeje kurushaho ni uko abavandimwe boherejwe n’umuryango wa Yehova bagiye basura itorero ryabo. Mutsuo agira ati “numvaga ari nk’aho Yehova ari iruhande rwa buri wese muri twe kugira ngo atwiteho. Yaraduhumurije rwose!” Biragaragara rero ko Imana ibanza kuduha ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka, ibindi bikaza nyuma.
ICYO TWAKORA KUGIRA NGO YEHOVA ADUFASHE
11. Abifuza ko Imana ibafasha basabwa iki?
11 Yehova ahora yiteguye ‘gutabara abicisha bugufi’ (Zab 147:6a). Ariko se twakora iki kugira ngo adufashe? Tugomba kwicisha bugufi, tukagirana na we ubucuti (Zef 2:3). Abantu bicisha bugufi bategereza igihe Imana izakosorera ibitagenda neza kandi ikabakuriraho ibibazo bafite. Yehova yemera abantu nk’abo.
12, 13. (a) Ni iki tugomba kwirinda niba dushaka ko Imana idufasha? (b) Ni ba nde Yehova yishimira?
12 Icyakora, Yehova “acisha bugufi ababi akabageza hasi ku butaka” (Zab 147:6b). Ayo magambo ateye ubwoba! Tugomba kwanga ibyo Yehova yanga kugira ngo adufashe kandi ye kuturakarira (Zab 97:10). Urugero, tugomba kwanga ubusambanyi. Ibyo bisobanura ko tugomba kwirinda ikintu cyose cyatuma tugwa muri icyo cyaha, urugero nka porunogarafiya (Zab 119:37; Mat 5:28). Ibyo bishobora kutatworohera, ariko kumenya ko Yehova azabiduhera imigisha byagombye gutuma dukora uko dushoboye kose ngo tubyirinde.
13 Muri iyo ntambara turwana, tugomba kwishingikiriza kuri Yehova, aho kwiyiringira. Ese turamutse twishingikirije ku mbaraga zacu cyangwa iz’abandi, Yehova yakwishima? Oya rwose! Yehova ‘ntiyishimira imbaraga z’ifarashi’ kandi ‘ntanezezwa n’amaguru y’umuntu’ (Zab 147:10). Ahubwo tugomba kumwinginga tumusaba kudufasha. Atandukanye n’abantu, kuko we atajya arambirwa kumva ibyo tumusaba, nubwo twaba tumusaba kudufasha kenshi. “Yehova yishimira abamutinya, n’abategereza ineza ye yuje urukundo” (Zab 147:11). Dushobora kwiringira ko ubudahemuka bwe n’urukundo adukunda bizatuma akomeza kudufasha kugira ngo tuneshe ibyifuzo bibi.
14. Ni iki cyakomeje umwanditsi wa zaburi?
14 Yehova atwizeza ko azadufasha mu gihe tubikeneye. Igihe Abisirayeli basubiraga i Yerusalemu, umwanditsi wa zaburi yatekereje ukuntu Yehova yabafashije, maze araririmba ati ‘ni we wakomeje ibihindizo by’amarembo yawe; yahaye umugisha abana bawe bagutuyemo. Ni we uzana amahoro mu karere kawe’ (Zab 147:13, 14). Uwo mwanditsi wa zaburi yakomejwe n’uko yari azi ko Imana yari gukomeza ibihindizo by’amarembo, ikarinda abagaragu bayo.
15-17. (a) Mu gihe duhanganye n’ibigeragezo, dushobora kumva tumeze dute? Yehova adufasha ate akoresheje Ijambo rye? (b) Tanga urugero rugaragaza ukuntu Ijambo ry’Imana ‘rinyaruka.’
15 Hari igihe ushobora guhura n’ibibazo ugahangayika. Icyakora Yehova ashobora kuguha ubwenge, ukamenya uko ubyitwaramo. Umwanditsi wa zaburi yavuze ko Imana ‘yohereza ijambo ryayo ku isi,’ kandi ko ‘Ijambo ryayo rinyaruka.’ Hanyuma yavuze ko ‘itanga shelegi, igasanza urubura, ikanarujugunya.’ Yarabajije ati “ni nde ushobora guhagarara imbere y’ubukonje bwayo?” Yongeyeho ko Yehova ‘yohereza ijambo rye bigashonga’ (Zab 147:15-18). Imana yacu irangwa n’ubwenge bwinshi n’imbaraga, yo itegeka shelegi n’urubura, ishobora kugufasha guhangana n’ikibazo cyose wahura na cyo.
16 Muri iki gihe Yehova atuyobora akoresheje Ijambo rye. Bibiliya ivuga ko ‘ijambo rye rinyaruka,’ kubera ko aduha inama mu gihe tuzikeneye. Ibuka ukuntu uterwa inkunga no gusoma Bibiliya, ibitabo duhabwa n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ kureba ibiganiro byo kuri televiziyo ya JW, kujya ku rubuga rwa jw.org, kuganira n’abasaza ndetse no kwifatanya n’Abakristo bagenzi bawe (Mat 24:45). Ese ntiwibonera ko Yehova atajya atinda kuguha inama ukeneye?
17 Mushiki wacu witwa Simone yiboneye ukuntu Ijambo ry’Imana rifite imbaraga. Yumvaga nta gaciro afite, ku buryo yageze ubwo yumva ko Imana idashobora kumwemera. Icyakora muri icyo gihe yari yaracitse intege, yakomeje gusenga Yehova, amusaba kumufasha. Yakomeje no kwiyigisha Bibiliya. Yaravuze ati “numvise ko Yehova yampaye imbaraga kandi akanyobora, kuruta ikindi gihe cyose.” Ibyo byamufashije gukomeza kubona ibintu mu buryo bukwiriye.
18. Ni iki kikwemeza ko Yehova ari incuti yawe? Ni izihe mpamvu zagombye gutuma ‘usingiza Yah’?
18 Umwanditsi wa zaburi yari azi ukuntu Imana yakundaga ubwoko bwayo. Ni ryo shyanga ryonyine Imana yari yarahaye “ijambo” ryayo, ikariha “amategeko yayo n’imanza zayo.” (Soma muri Zaburi ya 147:19, 20.) Duterwa ishema n’uko ari twe twenyine twitirirwa izina ry’Imana. Kumenya Yehova no gushyira mu bikorwa ibivugwa mu Ijambo rye, byatumye tuba incuti ze. Umwanditsi wa Zaburi ya 147 yari afite impamvu nyinshi zo ‘gusingiza Yah.’ Ese ntubona ko ufite impamvu nyinshi zo kumusingiza, ugashishikariza n’abandi kubikora?