Indirimbo ya 152
Turakwiringira kandi turakwizera
Igicapye
Yehova ni wowe uduha
ibi byiringiro.
Biradushimisha cyane,
tuzabitangaza.
Ariko imihangayiko
idutera ubwoba.
Ibyo byiringiro byacu
na byo bigashira.
(INYIKIRIZO)
Turakwiringira
turakwizera.
Nta n’icyo twakuburanye.
Iyo tubwiriza
tuba twizeye
ko utadutererana.
Yehova turakwinginze ngo
ntitukibagirwe
Ko uhora hafi yacu
mu bibazo byacu.
Ibyo ni byo bidukomeza
bikadufasha cyane,
Tukabona imbaraga
zo kugusingiza.
(INYIKIRIZO)
Turakwiringira
turakwizera.
Nta n’icyo twakuburanye.
Iyo tubwiriza
tuba twizeye
ko utadutererana.
(Reba nanone Zab 72:13, 14; Imig 3:5, 6, 26; Yer 17:7.)