Jya ukunda gukiranuka n’umutima wawe wose
“Wakunze gukiranuka.”—ZAB 45:7.
1. Ni iki kizadufasha kugendera “mu nzira zo gukiranuka”?
YEHOVA ayobora abagize ubwoko bwe mu “nzira zo gukiranuka” akoresheje Ijambo rye n’umwuka we wera (Zab 23:3). Icyakora kubera ko turi abantu badatunganye, hari igihe duteshuka iyo nzira. Kugira ngo twongere gukora ibikwiriye, bisaba gushyiraho imihati myinshi. Ni iki kizadufasha kubigeraho? Kimwe na Yesu, tugomba gukunda gukora ibyo gukiranuka.—Soma muri Zaburi ya 45:7.
2. ‘Inzira zo gukiranuka’ ni iki?
2 ‘Inzira zo gukiranuka’ ni iki? Izo “nzira” zigereranya uburyo bwacu bwo kubaho bushingiye ku mahame ya Yehova akiranuka. Mu giheburayo n’ikigiriki, ijambo “gukiranuka” ryerekeza ku kintu “kiboneye.” Ibyo byumvikanisha igitekerezo cyo gukurikiza amahame mbwirizamuco nta guca ku ruhande. Kubera ko Yehova ari we “buturo bwo gukiranuka,” abamusenga bishimira kumwiyambaza kugira ngo abahitiremo inzira iboneye mu by’umuco ngo bayigenderemo.—Yer 50:7.
3. Ni mu buhe buryo twamenya byinshi kurushaho ku birebana no gukiranuka kw’Imana?
3 Guhatanira gukurikiza amahame y’Imana akiranuka tubigiranye umutima wacu wose ni byo byonyine bishobora gutuma tuyishimisha mu buryo bwuzuye (Guteg 32:4). Ibyo bitangirana no kwiga ibyo dushobora kumenya byose ku birebana na Yehova Imana, dusanga mu Ijambo rye Bibiliya. Uko turushaho kwiga ibimwerekeyeho, buri munsi tukarushaho kumwegera, ni na ko turushaho gukunda gukiranuka kwe (Yak 4:8). Nanone kandi, tugomba kwemera ubuyobozi bw’Ijambo ry’Imana ryahumetswe mu gihe tugiye gufata imyanzuro ikomeye mu mibereho yacu.
Jya ushaka gukiranuka kw’Imana
4. Gushaka gukiranuka kw’Imana bikubiyemo iki?
4 Soma muri Matayo 6:33. Gushaka gukiranuka kw’Imana bikubiyemo ibirenze kumara igihe tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Kugira ngo Yehova yemere umurimo wera tumukorera, imyifatire yacu ya buri munsi yagombye guhuza n’amahame ye yo mu rwego rwo hejuru. Ni iki abantu bose bashaka gukiranuka kwa Yehova bagomba gukora? Bagomba ‘kwambara kamere nshya yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka kandi ikaba ihuje no gukiranuka n’ubudahemuka nyakuri.’—Efe 4:24.
5. Ni iki cyadufasha kunesha ibiduca intege?
5 Mu gihe duhatanira kubaho mu buryo buhuje n’amahame akiranuka y’Imana, dushobora rimwe na rimwe gucibwa intege n’amakosa dukora. Ni iki cyadufasha kunesha ibiduca intege maze tukitoza gukunda gukiranuka no gukora ibihuje na ko (Imig 24:10)? Tugomba gusenga Yehova buri gihe “dufite imitima itaryarya n’icyizere kidashidikanywaho duheshwa no kwizera” (Heb 10:19-22). Twaba turi Abakristo basutsweho umwuka cyangwa dufite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, twizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo kandi tukizera ibyo adukorera, we Mutambyi wacu Mukuru uruta abandi (Rom 5:8; Heb 4:14-16). Akamaro k’amaraso ya Yesu yamenwe kagaragajwe mu nomero ya mbere y’iyi gazeti (1 Yoh 1:6, 7). Iyo ngingo yagiraga iti “birazwi ko [iyo umuntu] arebeye ikintu cy’umutuku tukutuku mu kirahuri gitukura ahantu hari urumuri, abona gisa n’umweru; bityo rero, nubwo ibyaha byacu byaba ari umutuku tukutuku, iyo Imana ibirebeye mu maraso ya Kristo, bigaragara nk’aho ari umweru.” (Nyakanga 1879, ku ipaji ya 6, mu cyongereza.) Mbega ukuntu bishimishije cyane kuba Yehova yaradutangiye incungu binyuze ku gitambo cy’Umwana we akunda cyane!—Yes 1:18.
Jya ugenzura intwaro zawe zo mu buryo bw’umwuka
6. Kuki ari ngombwa cyane ko tugenzura intwaro zacu zo mu buryo bw’umwuka?
6 Tugomba guhora twambaye “gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza” kuko ari intwaro y’ingenzi cyane yo mu buryo bw’umwuka duhabwa n’Imana (Efe 6:11, 14). Twaba tumaze igihe gito twiyeguriye Yehova cyangwa tukaba tumaze imyaka ibarirwa muri za mirongo dukora umurimo wera, ni ngombwa cyane ko buri munsi tugenzura intwaro zacu zo mu buryo bw’umwuka. Kubera iki? Ni ukubera ko Satani n’abadayimoni be bajugunywe ahahereranye n’isi (Ibyah 12:7-12). Satani afite uburakari kandi azi ko ashigaje igihe gito. Ni yo mpamvu agaba ibitero byinshi ku bagize ubwoko bw’Imana. Ese twiyumvisha agaciro ko guhora twambaye “gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza”?
7. Ni iyihe myifatire tuzagira niba twemera ko dukeneye kwambara “gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza”?
7 Icyuma gikingira igituza kirinda umutima. Kubera ko tudatunganye, umutima wacu w’ikigereranyo ni mubi kandi ushobora kudushuka (Yer 17:9). Kubera ko umutima wacu ubogamira ku gukora ibibi, ni iby’ingenzi ko tuwutoza kandi tukawucyaha (Intang 8:21). Niba twemera ko dukeneye kwambara “gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza,” ntituzigera tukwiyambura niyo byaba iby’akanya gato duhitamo imyidagaduro Imana yanga; kandi nta nubwo tuzigera twemera ko ibitekerezo biganisha ku gukora ibibi byinjira mu mutima wacu. Ntituzamara igihe kinini cy’agaciro kenshi tureba televiziyo. Ahubwo, tuzakomeza guhatanira gukora ibishimisha Yehova. Nubwo twateshuka by’akanya gato tukagira imitekerereze ya kamere idakwiriye, Yehova ashobora kudufasha kuva muri iyo mimerere.—Soma mu Migani 24:16.
8. Kuki dukeneye “ingabo nini yo kwizera”?
8 Mu ntwaro zacu z’umwuka harimo n’“ingabo nini yo kwizera.” Idufasha ‘kuzimya imyambi y’umubi yaka umuriro’ (Efe 6:16). Kwizera Yehova no kumukunda n’umutima wacu wose na byo bituma dukora ibyo gukiranuka kandi tukaguma mu nzira iyobora ku buzima bw’iteka. Uko tugenda twitoza gukunda Yehova, ni na ko tugenda turushaho guha agaciro gukiranuka kwe. Ariko se bite ku birebana n’umutimanama wacu? Ni mu buhe buryo udufasha mu mihati dushyiraho kugira ngo dukunde gukiranuka?
Komeza kugira umutimanama uticira urubanza
9. Ni izihe nyungu duheshwa no gukomeza kugira umutimanama uticira urubanza?
9 Igihe twabatizwaga, twasabye Yehova ko aduha “kugira umutimanama uticira urubanza” (1 Pet 3:21). Kubera ko twizera incungu, amaraso ya Yesu atwikira ibyaha byacu bityo tukagaragara ko turi abantu batanduye mu maso y’Imana. Ariko kugira ngo dukomeze kuba abantu batanduye mu maso yayo, tugomba gukomeza kugira umutimanama uticira urubanza. Niba umutimanama wacu ujya uducira urubanza cyangwa ukatuburira, twagombye kwishimira ko ukora neza. Iyo umutimanama wacu utuburiye, biba bigaragaza ko utabaye ikinya ku birebana no gukurikiza inzira zikiranuka za Yehova (1 Tim 4:2). Icyakora, hari ikindi kintu umutimanama ushobora kumarira abantu bifuza gukunda gukiranuka.
10, 11. (a) Vuga inkuru y’ibyabaye igaragaza impamvu twagombye kumvira umutimanama wacu watojwe na Bibiliya. (b) Kuki gukunda gukiranuka bishobora gutuma tugira ibyishimo byinshi?
10 Mu gihe dukoze amakosa, umutimanama wacu ushobora kuturega cyangwa kutubuza amahwemo. Hari umusore umwe wigeze guteshuka ava mu “nzira zo gukiranuka.” Yabaswe no kureba porunogarafiya kandi atangira kunywa ikiyobyabwenge cyitwa marijuana. Igihe yajyaga mu materaniro, yumvise umutimanama umucira urubanza kandi ubwo yajyaga kubwiriza yumvise ari uburyarya, bityo areka kwifatanya mu bikorwa bya gikristo. Yaravuze ati “icyakora, sinari nzi ko umutimanama wanjye wancira urubanza kubera ibyo nakoraga.” Yongeyeho ati “ibyo bikorwa by’ubupfapfa nabimazemo imyaka igera kuri ine.” Hanyuma yatangiye gutekereza kugaruka mu kuri. Nubwo yatekerezaga ko Yehova atari kumva isengesho rye, yarasenze kandi asaba imbabazi. Mu gihe kitageze ku minota icumi, nyina yaje kumusura, maze amutera inkunga yo kongera kujya mu materaniro. Yagiye ku Nzu y’Ubwami kandi asaba umusaza kwigana na we. Nyuma y’igihe runaka, yarabatijwe kandi ubu ashimira Yehova kuba yararokoye ubuzima bwe.
11 Ese ntitwibonera ko gukora ibikwiriye bihesha ibyishimo byinshi? Uko twitoza gukunda gukiranuka kandi tugakora ibihuje na ko mu buryo bwuzuye, ni na ko tugira ibyishimo dukesha kuba dukora ibishimisha Data wo mu ijuru. Tekereza gato! Igihe kiregereje ubwo abantu bose bazaba bafite umutimanama ucyeye; bazagaragaza mu buryo bwuzuye ko baremwe mu ishusho y’Imana. Nimucyo rero ducengeze mu mitima yacu ibyo gukunda gukiranuka, maze dushimishe Yehova.—Imig 23:15, 16.
12, 13. Twatoza dute umutimanama wacu?
12 Twakora iki kugira ngo dutoze umutimanama wacu? Mu gihe twiga Ibyanditswe hamwe n’ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya, ni iby’ingenzi kwibuka ko ‘umutima w’umukiranutsi utekereza mbere yo gusubiza’ (Imig 15:28). Reka dusuzume ukuntu ibyo bifasha mu gihe umuntu ahanganye n’ibibazo birebana n’akazi. Iyo akazi runaka gahabanye n’Ibyanditswe, abenshi muri twe bahita bakora ibihuje n’ubuyobozi duhabwa n’itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge. Icyakora, mu gihe tutazi neza niba akazi aka n’aka gahabanye n’Ibyanditswe, tuba tugomba gushaka amahame yo muri Bibiliya arebana n’icyo kibazo kandi tukayatekerezaho tubishyize mu isengesho.a Gukurikiza ayo mahame birakenewe kugira ngo tudakomeretsa imitimanama y’abandi (1 Kor 10:31-33). Twagombye cyane cyane kwita ku mahame afitanye isano n’imishyikirano dufitanye n’Imana. Niba twemera ko Yehova ariho koko, mbere na mbere tuzibaza tuti “ese ninkora aka kazi, nzababaza Yehova?”—Zab 78:40, 41.
13 Mu gihe dutegura Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cyangwa Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero, tugomba kuzirikana ko ari ngombwa gufata igihe tugatekereza ku nyigisho ziba zatanzwe. Ese buri gihe usanga twihutira guca umurongo ku gisubizo cy’ikibazo cyabajijwe, hanyuma tukajya ku yindi paragarafu? Gutegura dutyo ntibishobora gutuma turushaho gukunda gukiranuka cyangwa ngo bitume tugira umutimanama ukora neza. Niba dushaka gukunda gukiranuka tugomba kwiga Ijambo ry’Imana tubyitondeye kandi tugatekereza ku byo dusoma. Kwitoza gukunda gukiranuka n’umutima wacu wose bisaba gushyiraho imihati.
Inzara n’inyota byo gukiranuka
14. Yehova Imana na Yesu Kristo bifuza ko twiyumva dute mu gihe dukora umurimo wera?
14 Yehova Imana na Yesu Kristo bifuza ko dukora umurimo wera twishimye. Ni iki kizadufasha kugira ibyishimo? Ikizadufasha ni ugukunda gukiranuka! Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yaravuze ati “hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, kuko bazahazwa” (Mat 5:6). Ayo magambo asobanura iki ku bantu bifuza gukunda gukiranuka?
15, 16. Abafite inzara n’inyota byo mu buryo bw’umwuka bazahazwa bate?
15 Iyi si turimo iyoborwa n’umubi (1 Yoh 5:19). Igihugu cyose twaba turimo, iyo dufashe ikinyamakuru dusangamo amakuru agaragaza ibikorwa by’ubugome bukabije. Kuba abantu batakigaragariza bagenzi babo ubumuntu, bibabaza cyane umuntu ukunda gukiranuka (Umubw 8:9). Kubera ko dukunda Yehova, tuzi ko ari we wenyine ushobora kumara inzara n’inyota byo mu buryo bw’umwuka abantu bashaka kwitoza gukiranuka. Vuba aha, abantu batubaha Imana bazarimburwa kandi abakunda gukiranuka ntibazakomeza kubabara bitewe n’abantu bica amategeko n’ibikorwa bibi bakora (2 Pet 2:7, 8). Mbega ukuntu tuzumva duhumurijwe!
16 Twebwe abagaragu ba Yehova n’abigishwa ba Yesu Kristo, tuzi ko abantu bose bafite inzara n’inyota byo gukiranuka “bazahazwa.” Bazahazwa mu buryo bwuzuye binyuriye kuri gahunda Imana yateganyije yo gushyiraho ijuru rishya n’isi nshya, “ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Pet 3:13). Ku bw’ibyo rero, nimucyo twe kujya ducika intege cyangwa ngo dutangare bitewe n’uko ibikorwa byo gukandamiza abantu n’urugomo byimuye gukiranuka muri iyi si ya Satani (Umubw 5:8). Yehova, we Usumbabyose, azi ibintu biba muri iki gihe kandi vuba aha azakiza abakunda gukiranuka.
Ungukirwa no gukunda gukiranuka
17. Zimwe mu nyungu abantu bakunda gukiranuka babona, ni izihe?
17 Zaburi ya 146:8 itsindagiriza inyungu zihebuje zo kugendera mu nzira yo gukiranuka. Umwanditsi w’iyo zaburi yararirimbye ati “Yehova akunda abakiranutsi.” Tekereza nawe! Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi adukundira ko dukunda gukiranuka! Kubera ko Yehova adukunda, twiringira tudashidikanya ko azaduha ibyo dukeneye nidukomeza gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu. (Soma muri Zaburi ya 37:25; Imigani 10:3.) Amaherezo, iyi si yose izaragwa abakunda gukiranuka (Imig 13:22). Abenshi mu bagize ubwoko bw’Imana bakora ibyo gukiranuka bazagororerwa kugira ibyishimo bisaze n’ubuzima bw’iteka ku isi nziza cyane izaba yahindutse paradizo. No muri iki gihe, abantu bakunda gukiranuka kw’Imana bagororerwa kugira amahoro yo mu mutima, atuma babana neza n’imiryango yabo hamwe n’abagize amatorero yabo.—Fili 4:6, 7.
18. Ni iki tugomba gukomeza gukora mu gihe dutegereje umunsi wa Yehova?
18 Mu gihe tugitegereje ko umunsi ukomeye wa Yehova uza, tugomba gukomeza gushaka gukiranuka (Zef 2:2, 3). Nimucyo rero tugaragaze ko dukunda koko inzira zikiranuka za Yehova Imana. Ibyo bikubiyemo gukomeza kwambara “gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza,” kugira ngo turinde umutima wacu w’ikigereranyo. Nanone kandi, dukeneye gukomeza kugira umutimanama utaducira urubanza, uzatuma tugira ibyishimo kandi tugashimisha Imana yacu.—Imig 27:11.
19. Ni iki twagombye kwiyemeza gukora, kandi se ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
19 Bibiliya igira iti “amaso ya Yehova areba ku isi hose kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye” (2 Ngoma 16:9). Mbega ukuntu ayo magambo aduhumuriza mu gihe duhatanira gukora ibyiza muri iyi si igenda irushaho kubura umutekano, yuzuye urugomo n’ibikorwa bibi! Ni iby’ukuri ko abantu benshi bateye Imana umugongo bashobora gutangazwa no kuba tugendera mu nzira yo gukiranuka. Icyakora, gukurikiza gukiranuka kwa Yehova biduhesha inyungu nyinshi (Yes 48:17; 1 Pet 4:4). Ku bw’ibyo rero, nimucyo twiyemeze n’umutima wacu wose gukomeza kubona ibyishimo dukesha gukunda gukiranuka no gukora ibihuje na ko. Icyakora, kugira umutima utunganye binakubiyemo kwanga iby’ubwicamategeko. Igice gikurikira kizatugaragariza icyo ibyo bisobanura.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ku birebana n’amahame ya Bibiliya avuga ibijyanye n’ibibazo by’akazi, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 1999, ku ipaji ya 28-30.
Wasubiza ute?
• Kuki kumenya agaciro k’incungu ari ngombwa kugira ngo dukunde gukiranuka?
• Kuki ari ngombwa ko twambara “gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza”?
• Twatoza dute umutimanama wacu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Umutimanama watojwe udufasha gukemura ibibazo birebana n’akazi