Reka amaboko y’iteka ryose ya Yehova Agushyigikire
”Imana ihoraho n’ubuturo bgawe, Amaboko y’iteka ryos’ arakuramira.“—GUTEGEKA KWA KABIRI 33:27.
1, 2. Kuki ubwoko bwa Yehova bushobora kwiringira inkunga ye?
YEHOVA yita ku bagaragu be. Koko rero, igihe cyose Abisirayeli bamaze bari mu kababaro, “yababaranye na bo”! Mu rukundo n’imbabazi, ‘yarabateruraga akabaheka’ (Yesaya 63:7-9). Ku bw’ibyo rero, niba turi indahemuka ku Mana, dushobora kwiringira ko idushyigikira.
2 Umuhanuzi Mose yaravuze ati “Imana ihoraho n’ ubuturo bgawe, Amaboko y’iteka ryos’ arakuramira. Yirukany’ ababish’ imbere yawe, Iravug’ iti: Rimbura” (Gutegeka kwa kabiri 33:27). Ubundi buhinduzi buvuga butya: “Imana ihoraho ni ubuturo bwawe, kandi utengamatiwe n’amaboko ahoraho” (Bibiliya yitwa American Standard Version). Ariko se ni gute amaboko ya Yehova ashyigikira abagaragu be?
Kuki Hariho Ibigeragezo Byinshi?
3. Ni ryari abantu bumvira bazishimira “[u]mudendezo w’ubgiza bg’abana b’Imana ” mu buryo bwuzuye?
3 Gukorera Yehova ntibiturinda ibigeragezo rusange bigera ku bantu badatunganye iyo bava bakagera. Yobu umugaragu wa Yehova yaravuze ati “Umuntu, wabyawe n’umugore, Aram’ igihe gito kandi cyuzuyemw umuruho, agakenyuka’’ (Yobu 14:1). Ku bihereranye n’ ”iminsi y’imyaka yacu,” umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati “ibyiratwa byayo n’ imiruho n’umubabaro” (Zaburi 90:10). Ubuzima buzakomeza kumera butyo kugeza ubwo ‘ibyaremwe bizabaturwa kuri ubwo bubata bwo kubora, bikinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana’ (Abaroma 8:19-22). Ibyo bizabaho mu gihe cy’ubutegetsi bw’Imyaka igihumbi bwa Kristo. Abaturage b’ubwo Bwami bazabaturwa mu cyaha no mu rupfu binyuriye ku gitambo cya Yesu cy’incungu. Mu mpera z’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, Kristo hamwe n’abami b’abatambyi bazaba baramaze kugeza abantu bumvira ku butungane, kandi abazaba indahemuka ku Mana mu kigeragezo cya nyuma cya Satani n’abadaimoni be, amazina yabo azandikwa mu “gitabo cy’ubugingo” burundu (Ibyahishuwe 20:12-15). Ubwo ni bwo bazishimira umudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana mu buryo bwuzuye.
4. Aho kwitotombera ibyo duhura na byo mu buzima, ni iki twagombye gukora?
4 Mu gihe tugitegereje ibyo, aho kugira ngo twinubire imimerere twagize mu buzima, nitwiringire Yehova (1 Samweli 12:22; Yuda 16). Nanone ka ndi, dushimire Umutambyi Mukuru wacu, Yesu, we tunyuraho kugira ngo dushobore kwegera Imana, ngo “tubabarirwe tubon’ ubuntu bgo kudutabara mu gihe gikwiriye” (Abaheburayo 4:14-16). Ntitukigere na rimwe tumera nka Adamu. Mu by’ukuri, yabeshyeye Yehova ko yamuhaye umugore mubi, avuga ati “Umugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye ku mbuto z’icyo giti, ndazirya” (Itangiriro 3:12). Imana iduha ibyiza kandi ntiyaduteza ibigeragezo (Matayo 5:45; Yakobo 1:17). Akenshi ibizazane bitugeraho biturutse ku bwenge buke bwacu cyangwa biturutse ku makosa y’abandi. Nanone kandi, bishobora kuduturukaho bitewe n’uko turi abanyabyaha kandi tukaba turi mu isi itwarwa na Satani (Imigani 19:3; 1 Yohana 5:19). Icyakora, amaboko y’iteka ryose ya Yehova ahora yunganira abagaragu be b’indahemuka bamwiringira bakamusenga kandi bagakurikiza inama zo mu Ijambo rye.—Zaburi 37:5; 119:105)
Inkunga mu Gihe cy’Uburwayi
5. Ni iyihe nkunga umurwayi ashobora kuvana muri Zaburi 41:1-3?
5 Mu bihe bimwe na bimwe, abenshi muri twe bashegeshwa n’indwara. Ariko kandi, Dawidi yaravuze ati “Hahirw’ uwita ku bakene, Uwiteka [Yehova, MN] azamukiza ku munsi w’ibyago. Uwiteka [Yehova, MN] azamurind’ amukize, kand’ azahirwa ari mw isi: Kandi ntumuhe abanzi be kumugirir’ uko bashaka. Uwiteka [Yehova, MN] azamwiyegamiza, ahondobereye ku buriri, Ni wow’ umubyukiriz’ uburiri, iy’ arwaye.”—Zaburi 41:1-3.
6, 7. Ni gute Imana yafashije Dawidi igihe yari ahondobereye ku buriri, kandi ni gute ibyo bishobora gutera inkunga abagaragu ba Yehova muri iki gihe?
6 Umuntu wita ku bandi abaha ubufasha bakeneye. ‘Umunsi w’ibyago’ ushobora kuba igihe umuntu ahuye n’ingorane ikomeye cyane cyangwa se igihe ahuye n’ikigeragezo cy’igihe kirekire kimuca intege. Yiringira ko Imana izamurinda mu gihe cy’uburwayi bwe, kandi abandi bazavuga ko ‘ahirwa mu isi’ bamumenyesha imbabazi Imana izamugirira. Birashoboka ko igihe Imana yakomejemo Dawidi “ahondobereye ku buriri” ari igihe yari mu kababaro kenshi ubwo umuhungu we Abusalomu yashakaga kwigarurira intebe y’ubwami bw’Isirayeli.—2 Samweli 15:1-6
7 Kubera ko Dawidi yitaga ku bakene, yatekerezaga ko Imana yari kumukomeza mu gihe yari ari ku buriri arwaye, atagira gifasha (Zaburi 18:24-26). N’ubwo yari indembe, yari yiringiye ko Imana ‘imubyukiriza uburiri,’ atari uko yari kumukiza indwara mu buryo bw’igitangaza, ahubwo ko yari kumukomeresha ibitekerezo bitera inkunga. Ni nk’aho Yehova yari kuba ahinduye uburiri bwe arwariyeho akabusimbuza ubwo kumworohereza. Mu buryo nk’ubwo, igihe turwaye turi abagaragu b’Imana, amaboko y’iteka ryose ya Yehova aradukomeza.
Ihumure ku Bihebye
8. Ni gute Umukristo umwe urwaye agaragaza ko yiringira Imana?
8 Indwara ishobora gutuma umuntu ata umutwe. Hari Umukristo warembye cyane, ku buryo ndetse kenshi ajya anananirwa gusoma, wagize ati “Ibyo bituma njya ngira ibitekerezo byinshi byo kwiheba, nkumva nta cyo ndi cyo, maze amarira akisuka.” Kubera ko azi neza ko Satani ashaka kumuzaharisha ibimuca intege, ntadohoka, kuko azi ko ku bw’ubufasha adashora gutsindwa (Yakobo 4:7). Uwo mugabo ni inkunga kuri bagenzi be bazi ukuntu yiringira Imana (Zaburi 29:11). Iyo ari mu bitaro, atelefona abandi barwayi n’abandi bantu kugira ngo abubake mu by’umwuka. We ubwe yiyubaka mu by’umwuka yumva amakasete ariho indirimbo z’Ubwami hamwe n’ingingo zo mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi nk’iyi, n’izo muri Réveillez-vouz!, no mu kwifatanya n’abandi Bakristo. Uwo muvandimwe agira ati “Mvugana na Yehova buri gihe mu isengesho musaba imbaraga, ubuyobozi, inkunga n’ubufasha kugira ngo nshobore kwihangana. Niba ufite ibibazo bikomeye by’uburwayi, iringire Yehova buri gihe kandi ureke amaboko ye y’iteka ryose agushyigikire.
9. Ni izihe ngero zigaragaza ko hari ubwo kwiheba ibi byo guta umutwe bijya binagera ku bantu bubaha Imana?
9 Kwiheba si ibya none. Igihe Yobu yageragezwaga, yavuze amagambo ameze nk’ay’umuntu wumva ko yaretswe n’Imana (Yobu 29:2-5). [Igihe kimwe], imimerere Yerusalemu yarimo hamwe n’inkike zayo byatumye Nehemiya ahagarika umutima; na ho Petero yashavujwe cyane n’uko yihakanye Kristo ku buryo yarize agahogora (Nehemia 2:1-8; Luka 22:62). Epafuradito yahagaritswe umutima no kumenya ko Abakristo b’i Filipi bari bumvise ko arwaye (Abafilipi 2:25, 26). Ikibazo cyo kwiheba cwageze no ku Bakristo b’i Tesalonike, kuko Paulo yateye abavandimwe baho inkunga yo ‘gukomeza abacogora’ (1 Abatesalonike 5:14). Ariko se, ni gute Imana ifasha abantu nk’abo?
10. Ni ki cyadufasha mu kugerageza kurwanya ingorane yo kwiheba ibi byo guta umutwe?
10 Igihe umuntu yihebye byo guta umutwe, ni we ubwe ugomba kwihitiramo uburyo bwo kumuvura (Abagalatia 6:5).a Kubona ikiruhuko gihagije no guhihibikana mu rugero bishobora gufasha. Aho gushaka guhangana n’ibibazo bye byose icyarimwe, umuntu ufite iyo ngorane, byaba byiza agerageje kugenda akemura kimwe ukwacyo. Inkunga y’abasaza b’itorero ishobora kuba ingirakamaro mu kumuhumuriza, cyane cyane iyo iyo mimerere ifite ingaruka mbi ku by’umwuka (Yakobo 5:13-15). Hejuru y’ibyo byose ariko, ni iby’ingenzi kwiringira Yehova kandi ‘tukamwikoreza amaganya yacu yose, kuko yita kuri twe.’ Amasengesho avuzwe ubudacogora kandi avuye ku mutima, ashobora guhesha ‘amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, akarindira imitima, n’ibyo [abantu] bibwira muri Kristo Yesu.’—1 Petero 5:6-11; Abafilipi 4:6, 7.
Yehova Aduha Ubufasha bwo Kwihangana mu Kababaro
11-13. Ni iki gishobora kutworohereza umubabaro uterwa no gupfusha uwo twakundaga?
11 Ikindi gishobora gutera umubabaro, ni ugupfusha uwo twakundaga. Igihe Aburahamu yapfushaga umugore we Sara, yaramuririye (Itangiriro 23:2). Igihe Dawidi yapfushaga umwana we Abusalomu, yagize agahinda kenshi (2 Samweli 18:33). Ndetse n’umuntu utunganye Yesu ‘yaririye’ incuti ye Lazaro ubwo yapfaga (Yohana 11:35)! Ni koko, iyo urupfu rudutwaye uwo twakundaga, bidutera akababaro. Ariko se, ni iki gishobora kuduhoza uwo mubabaro?
12 Imana iha ubwoko bwayo ubufasha bwo kwihangana mu kababaro kenshi gaterwa no gupfusha uwo twakundaga. Ijambo ryayo rivuga ko hazabaho umuzuko. Ku bw’ibyo rero, ‘ntitubabara nka ba bandi badafite ibyiringiro’ (1 Abatesalonike 4:13; Ibyakozwe n’Intumwa 24:15). Umwuka wa Yehova udufasha kugira amahoro no kwizera, no gutekereza ku gihe kizaza gihebuje dusezeranywa mu Ijambo rye, ku buryo tutazongwa n’akababaro ko gutekereza urupfu rw’uwo twakundaga. Nanone kandi, ihumure rishobora kubonerwa mu gusoma Ibyanditswe no gusenga “Imana nyir’ ihumure ryose.”—2 Abakorinto 1:3, 4; Zaburi 68:4-6.
13 Dushobora guhumurizwa n’icyiringiro cy’umuzuko nk’uko byagenze ku muntu wubahaga Imana Yobu, we wiyamiriye agira ati ”Icyamp’ ukampish’ ikuzimu, [Yehova] ukandindira mu rwihisho, kugez’ubg’ uburakari bgawe buzashira; Ukantegeker’ igihe, kand’ ukazanyibuka. Umuntu n’ apfa, azonger’ abeho? Naba nihanganiy’ iminsi y’intambara yanjye yose, Ntegerej’ igihe cyanjye cyo kurekurwa. Wampamagara, nakwitaba: Washatse kubon’ umurimo w’amaboko yawe” (Yobu 14:13-15). Ubusanzwe, iyo umuntu w’incuti y’inkoramutima agiye mu rugendo, nta kababaro kenshi bidutera, kuko tuba twiringiye kongera kumubona. Akababaro kenshi tugira iyo dupfushije uwo dukunda, gashobora kugabanuka mu rugero runaka mu gihe urupfu rw’Umukristo w’indahemuka twarubona dutyo. Niba yari afite icyiringiro cyo kuzatura ku isi, azakangurwa mu bitotsi by’urupfu hano ku isi mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi (Yohana 5:28, 29; Ibyahishuwe 20:11-13). Nanone kandi, niba dufite icyiringiro cyo kuzatura ku isi iteka ryose, dushobora kuzaba duhari kugira ngo tuzakire abacu dukunda bazaba bazutse.
14. Ni gute Abakristokazi b’abapfakazi bihanganiye urupfu rw’abagabo babo?
14 Mushiki wacu umwe wari umaze gupfusha umugabo we, yari aziko umurimo we akorera Imana ugomba gukomeza. Uretse ibyo ‘kurushaho iteka gukora imirimo y’Umwami,’ yanaboshye uburingiti bugizwe n’uduce tw’udutambaro tugera kuri 800 (1 Abakorinto 15:58). Yaravuze ati “Uwo mushinga wari mwiza, bitewe n’uko igihe cyose nakoraga nashoboraga kumva kasete ziriho indirimbo z’Ubwami na Bibiliya, bikaba ari byo bihora mu bitekerezo byanjye.” Aribuka igihe umusaza w’inararibonye hamwe n’umugore we bazaga kumusura. Uwo musaza yifashishije Bibiliya amwereka ko Imana yita cyane ku bapfakazi (Yakobo 1:27). Hari undi mugore w’Umukristokazi utarihebye ngo yigunge ubwo yapfushaga umugabo we. Yishimiye inkunga yatewe n’incuti ze kandi arushaho kwita ku bandi. Yaravuze ati “Natangiye kujya nsenga kenshi kandi ndushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova. Mbega umugisha wo gushyigikirwa n’amaboko y’iteka ryose ya Yehova!
Ubufasha Igihe Tuguye mu Cyaha
15. Dawidi yavuze iki muri Zaburi 19:7-13?
15 Mu bihe bimwe na bimwe turakosa, n’ubwo twaba dukunda amategeko ya Yehova. Nta gushidikanyako ibyo bitubabaza nk’uko byagendekeye Dawidi, we wakundaga amategeko y’Imana, amabwiriza ye, amahame ye n’imanza ze kubirutisha zahabu. Yaravuze ati “Amategeko y’Uwiteka [Yehova, MN] [Yehova MN] atungana rwose, asubiz’ intege mu bugingo, Iby’ Uwiteka [Yehova, MN] [Yehova MN] n’ ibyo kwizerwa, bih’ umusw’ ubgenge, Amategek’ Uwiteka [Yehova, MN] [Yehova MN] yigishij’ araboneye, anezez’ umutima, Iby’ Uwiteka [Yehova, MN] [Yehova MN] yategetse ntibyanduye bihwejesh’ amaso. Kūbah’ Uwiteka [Yehova, MN] [Yehova] ni kwiza, guhorahw iteka ryose, Amateka y’Uwiteka [Yehova, MN] [Yehova MN] n’ ay’ukuri, n’ ayo gukiranuka rwose. Bikwiriye kwifuzwa kurut’ izahabu, naho yab’ izahabu nziza nyinshi: Biryoherera kurut’ ubuki n’umushongi w’ibinyag’ utonyanga. Kandi ni byo bihan’ umugaragu wawe; Kubyitondera harimw ingororan’ ikomeye. Ni nd’ ubasha kwitegereza kujijwa kwe, Ntumbarehw ibyaha byanyihishe. Kand’ ujy’urind’ umugaragu wawe gukor’ ibyaha by’ibyitumano, Byē kuntwara, uko ni ko nzatungana rwose, Urubanza rw’igicumuro gikomeye ntiruzansinda” (Zaburi 19:7-13). Reka dusesengure ayo magambo.
16. Kuki tugomba kwirinda ubwibone?
16 Ibikorwa by’ubwibone ni bibi kuruta gukosa. Sauli yatakaje ubwami bitewe n’ubwibone yagize bwo gutamba igitambo kandi akarokora Agagi umwami w’Abamaleki n’iminyago myiza, n’ubwo Imana yari yategetse ko Abamaleki bagomba gutsembwaho (1 Samweli 13:8-14; 15:8-19). Umwami Uzzia yasheshe ibibembe bitewe n’ubwibone bwo kwiha gukora umurimo ugenewe abatambyi (2 Ibyo ku Ngoma 26:16-21). Ubwo isanduku y’isezerano yari ijyanywe i Yerusalemu maze ibimasa byakururaga igare ryari riyihetse bigatsikira hafi yo kuyitura hasi, Imana yakumbanije Uzzia iramwica imujijije agasuzuguro ko kwiha kuramira iyo sanduku y’isezerano (2 Samweli 6:6, 7). Ku bw’ibyo rero, igihe tutazi neza icyo tugomba gukora cyangwa tukaba tudafite uburenganzira bwo gukora ikintu runaka, twagombye kwicisha bugufi maze tukabaza abafite ubushishozi (Imigani 11:2; 13:10). Birumvikana kandi ko niba twarigeze gukora iby’ubwibone tugomba gusaba Imana imbabazi no kuduha ubufasha bwo gutuma tutazongera gukora iby’ubwibone ukundi.
17. Ni gute umuntu ashobora kugerwaho n’ingaruka z’icyaha gihishe, kandi ni gute yababarirwa akanagira amahoro?
17 Ibyaha bihishe na byo bishobora gutera akababaro. Dukurikije uko muri Zaburi 32:1-5 havuga, Dawidi yagerageje guhisha icyaha cye, ariko aza kuvuga ati “Ngicecetse, amagufka yanjy’ ashajishwa No kuniha kwanjy’ umuns’ ukira. Kuk’ukuboko kwawe ku manywa na n’ijoro kwandemereraga, Ibyuya byanjye bigahinduka nk’amapfa yo mu cyi.” Dawidi yashajishwaga no kugerageza gupfukirana umutimanama wamuciraga urubanza, akababaro ke kamucaga intege nk’igiti gitakaza amazi yacyo agitunga mu gihe cy’amapfa cyangwa mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi bwo mu cyi. Uko bigaragara, yaje kuzongwa mu bwenge no ku mubiri kandi atakaza ibyishimo bitewe no kutatura ibyaha bye. Kwatura ibyaha bye agasaba Imana imbabazi ni byo byonyine byari gutuma ababarirwa kandi akagarura ubuyanja. Dawidi yaravuze ati “Hahirw’ uwababariw’ ibicumuro bye, ibyaha bye bigatwikirwa. . . . Nakwemerey’ ibyaha byanjye, sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye, Naravuze nti, Ndaturir’ Uwiteka [Yehova, MN] [Yehova, MN] ibicumuro byanjye: Naw’ unkurah’ urubanza rw’ibyaha byanjye.” Ubufasha bwuje urukundo bw’abasaza b’Abakristo bushobora gutuma habaho gukira mu buryo bw’umwuka.—Imigani 28:13; Yakobo 5:13-20.
18. Ni iki kigaragaza ko icyaha gishobora kugira ingaruka z’igihe kirekire, ariko ni iki gishobora kuba isoko y’inkunga muri iyo mimerere?
18 Icyaha gishobora kugira ingaruka z’igihe kirekire. Ibyo byabaye kuri Dawidi, wasambanye na Batisheba, akicisha umugabo we kandi agacyura uwo mupfakazi atwite (2 Samweli 11:1-27). N’ubwo Imana yagize imbabazi kubera isezerano ry’Ubwami, ukwicuza kwa Dawidi, no kubera ko na we yagiriraga abandi imbabazi, Dawidi yahagurukirijwe ‘ibyago bivuye mu rugo rwe’ (2 Samweli 12:1-12). Umwana wavutse muri ubwo busambanyi yarapfuye. Amunoni umuhungu wa Dawidi yafashe mushiki we Tamari aramukinda, hanyuma Amunoni na we aza kwicishwa na Abusalomu musaza wa Tamari (2 Samweli 12:15-23; 13:1-33). Abusalomu na we yasuzuguje Dawidi aryamana n’inshoreke ze. Yanagerageje kwigarurira intebe y’ubwami, uretse ko byamuhitanye (2 Samweli 15:1–18:33). Nan’ubu icyaha kiracyagira ingaruka z’igihe kirekire. Urugero, umuntu w’inkozi z’ibibi waciwe mu itorero ashobora kwicuza akagarurwa mu itorero, ariko kugira ngo ahanagure ikizinga cyanduje izina rye no gukira ibikomere byo mu mutima yatejwe n’icyaha yakoze, byo bishobora gufata imyaka myinshi. Hagati aho ariko, mbega ukuntu bitere inkunga kubabarirwa na Yehova no gushyigikirwa na we!
Kworoherezwa Imibabaro
19. Ni gute umwuka w’Imana ushobora kudufasha mu gihe duhuye n’ibigeragezo bikomeye?
19 Mu gihe twugarijwe n’ibigeragezo bikomeye, hari ubwo dushobora kubura ubwenge n’imbaraga bihagije byo gutuma dufata ibyemezo no kubishyira mu bikorwa. Muri icyo gihe, umwuka w’Imana “[u]dufasha mu ntege nke zacu, kuko tutaz’ uko dukwiriye gusenga; arik’ [u]mwuka ubge ni w’udusabira, anih’ iminihw itavugwa” (Abaroma 8:26). Niba Yehova agize icyo ahindura mu mimerere twarimo, tugomba kubimushimira. Nyamara, ukuboko kwe gushobora kudukiza mu bundi buryo. Niba tumusabye ubwenge, ashobora kutwereka icyo tugomba gukora kandi akaduha imbaraga zo kugikora binyuriye ku mwuka we (Yakobo 1:5-8). Ku bw’ubufasha bwe, dushobora kwihangana igihe ‘tubabazwa n’ibitugerageza byinshi’ kandi tukabivamo dufite ukwizera kwageragejwe kandi gukomeye.—1 Petero 1:6-8
20. Ni iki tuzabona niba koko tureka amaboko y’iteka ryose ya Yehova akadushyigikira?
20 Ntitukigere na rimwe turambirwa kwegera Imana mu isengesho. Dawidi yaravuze ati “Amaso yanjy’ ahora yerekeye k’ Uwiteka [Yehova, MN], Kukw azakur’ ibirenge byanjye mu kigoyi. Unkebuke, umbabarire, Kuko ntagira shinge na rugero, nkababara. Imibabaro y’umutima wanjy’ uyoroshye, Nuk’ unkure mu makuba yanjye no mu byago byanjye. Reb’ imibabaro yanjye n’imuruho, Unkurehw ibyaha byanjye byose” (Zaburi 25:15-18). Kimwe na Dawidi, natwe tuzabohorwa [mu mibabaro] kandi tubone ubuntu n’imbabazi biva ku Mana niba koko tureka amaboko y’iteka ryose ya Yehova akadushyigikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba ingingo zivuga ibyo kwiheba ziri mu magazeti ya Réveillez-vous! yo ku ya 22 Ukwakira 1987, ku mapaji ya 2 kugeza 16, no ku ya 8 Ugushyingo 1987, ku mapaji ya 12 kugeza 16.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni gute Yehova afasha abagaragu be barwaye?
◻ Ni iki cyadufasha igihe tugerageza kurwanya ingorane yo kwiheba ibi byo guta umutwe?
◻ Ni iki gishobora kutworohereza umubabaro uterwa no gupfusha uwo twakundaga?
◻ Ni gute abatatura ibyaha byabo bashobora kugira amahoro?
◻ Ni ubuhe bufasha ubwoko bwa Yehova bubona iyo buhuye n’ibigeragezo bikomeye?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10 n’iya 11]
Icyiringiro cy’umuzuko gishobora kuduhumuriza nk’uko cyahumurizaga Yobu wubahaga Imana