Yehova atwigisha kubara iminsi yacu
“Utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.”—ZABURI 90:12.
1. Kuki bikwiriye gusaba Yehova ko yatwigisha “kubara iminsi yacu”?
YEHOVA IMANA ni we Muremyi wacu kandi ni we Nyir’ugutanga ubuzima. (Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera; Ibyahishuwe 4:11.) Ku bw’ibyo rero, nta wundi muntu ushobora kutwereka uko twakoresha imyaka y’ubuzima bwacu mu buryo burangwa n’ubwenge kurusha uko we yabikora. Mu buryo bukwiriye rero, umwanditsi wa Zaburi yasabye Imana ayinginga ati “utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge” (Zaburi 90:12). Nta gushidikanya ko dukwiriye gusuzumana ubwitonzi Zaburi ya 90, aho dusanga iryo sengesho. Icyakora, reka tubanze turebe muri rusange mu magambo ahinnye ibikubiye muri iyo ndirimbo yahumetswe n’Imana.
2. (a) Ni nde uvugwaho kuba yarahimbye Zaburi ya 90, kandi ni ryari ishobora kuba yaranditswe? (b) Ni gute ibivugwa muri Zaburi ya 90 byagombye kugira ingaruka ku buryo tubonamo ubuzima?
2 Amagambo abimburira Zaburi ya 90 avuga ko iyo ari Zaburi yo “gusenga kwa Mose, umuntu w’Imana.” Kubera ko iyo Zaburi itsindagiriza ko ubuzima bw’umuntu bumara igihe gito, ishobora kuba yarahimbwe nyuma y’aho Abisirayeli bavaniwe mu bubata bwo mu Misiri no mu gihe cy’imyaka 40 bamaze bazerera mu butayu, igihe abantu babarirwa mu bihumbi batari bafite ukwizera bapfaga bagashira (Kubara 32:9-13). Uko byaba biri kose, Zaburi ya 90 igaragaza ko ubuzima bw’abantu badatunganye ari bugufi. Uko bigaragara rero, twagombye kugira ubwenge bwo gukoresha neza iminsi yacu y’agaciro kenshi.
3. Ni ibihe bintu by’ingenzi bikubiye muri Zaburi ya 90?
3 Muri Zaburi ya 90, kuva ku murongo wa 1 kugeza ku wa 6, hagaragaza ko igihe cyose Yehova ari we buturo bwacu. Kuva ku murongo wa 7 kugeza ku wa 12, hagaragaza icyo dukeneye kugira ngo dukoreshe imyaka mike y’ubuzima bwacu mu buryo bwemewe na we. Kandi nk’uko bigaragazwa kuva ku murongo wa 13 kugeza ku wa 17, twifuza tubikuye ku mutima ko Yehova yatugirira ineza yuje urukundo kandi akaduha imigisha. Birumvikana ko iyi Zaburi iterekeza mu buryo butaziguye ku bitubaho mu mibereho yacu, twe abagaragu ba Yehova. Icyakora, twagombye kuzirikana kandi tukigana ibyo byiyumvo bigaragaza ukwiyegurira Imana byavuzwe muri iyo Zaburi mu buryo bw’isengesho. Ku bw’ibyo rero, nimucyo dusuzume mu buryo burambuye ibivugwa muri Zaburi ya 90 twifashishije ibigaragazwa n’abantu biyeguriye Imana.
Yehova—Ni “Ubuturo” Bwacu
4-6. Ni mu buhe buryo Yehova ari “ubuturo” bwacu?
4 Umwanditsi wa Zaburi yatangije amagambo agira ati “Mwami, ibihe byose wahoze uri ubuturo bwacu. Imisozi itaravuka, utararamukwa isi n’ubutaka, uhereye iteka ryose, ukageza iteka ryose, ni wowe Mana.”—Zaburi 90:1, 2.
5 Kuri twe, “Imana ihoraho,” ari yo Yehova, ni “ubuturo”—cyangwa ubuhungiro bwo mu buryo bw’umwuka (Abaroma 16:26). Twumva dufite umutekano bitewe n’uko ahora yiteguye kudufasha, we ‘Wumva ibyo asabwa.’ (Zaburi 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera.) Kubera ko twikoreza Data wo mu ijuru imihangayiko yacu, tukabikora binyuriye ku Mwana we akunda, ‘amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, arinda imitima yacu n’ibyo twibwira.’—Abafilipi 4:6, 7; Matayo 6:9; Yohana 14:6, 14.
6 Twumva dufite umutekano wo mu buryo bw’umwuka bitewe n’uko, mu buryo bw’ikigereranyo, Yehova ari “ubuturo” bwacu. Nanone kandi, aduha ‘inzu’—ikaba ishobora kuba igereranywa n’amatorero y’ubwoko bwe—ayo matorero akaba ari ahantu h’umutekano wo mu buryo bw’umwuka, aho abungeri buje urukundo bagira uruhare rukomeye mu gutuma turushaho kumva dufite umutekano (Yesaya 26:20; 32:1, 2; Ibyakozwe 20:28, 29). Byongeye kandi, bamwe muri twe tuba mu miryango imaze igihe kirekire ikorera Imana, kandi twamaze kwibonera ko ari ‘ubuturo ibihe byose.’
7. Ni mu buhe buryo imisozi ‘yavutse’ n’isi ‘ikaramukwa’?
7 Yehova yabayeho na mbere y’uko imisozi ‘ivuka’ cyangwa isi ‘iramukwa.’ Turebye ibintu mu buryo bwa kimuntu, kurema iyi si n’ibintu byose biyigize, ibintu byo mu rwego rwa shimi n’imikorere ihambaye, byasabye imihati ikomeye cyane. Kandi mu gihe umwanditsi wa Zaburi avuga ko imisozi ‘yavutse’ kandi ko isi ‘yaramutswe,’ aba agaragaza ko yubaha cyane umurimo utoroshye wakozwe na Yehova igihe yaremaga ibyo bintu. Mbese, natwe ntitwagombye kubaha Umuremyi no kumushimira ku bw’ibintu yaremye?
Buri Gihe Yehova Aba Yiteguye Kudufasha
8. Kuvuga ko Yehova ari Imana “uhereye iteka ryose, ukageza iteka ryose,” bisobanura iki?
8 Umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “uhereye iteka ryose, ukageza iteka ryose, ni wowe Mana.” Ijambo ryo mu rurimi rw’umwimerere ryahinduwemo “iteka ryose,” rishobora kwerekeza ku bintu bigira iherezo ariko igihe bimara kikaba kitavuzwe neza (Kuva 31:16, 17; Abaheburayo 9:15). Ariko kandi, muri Zaburi ya 90:2 ndetse n’ahandi mu Byanditswe bya Giheburayo, herekeza ku ‘gihe cy’iteka,’ nk’uko bigaragazwa n’ukuntu iryo jambo ryagiye rikoreshwa (Umubwiriza 1:4). Ubwenge bwacu ntibushobora kwiyumvisha ukuntu Imana ishobora kuba yarahozeho mu bihe byose. Nyamara, Yehova nta ntangiriro yigeze agira kandi nta n’ubwo azagira iherezo (Habakuki 1:12). Igihe cyose azahora ariho kandi yiteguye kudufasha.
9. Umwanditsi wa Zaburi yagaragaje ko imyaka igihumbi yo kubaho k’umuntu ihwanye n’iki?
9 Umwanditsi wa Zaburi yarahumekewe kugira ngo agaragaze ko imyaka igihumbi yo kubaho k’umuntu ihwanye n’igihe gito cyane uyigereranyije no kubaho k’Umuremyi w’iteka. Mu kwerekeza ku Mana, yaranditse ati “uhindura abantu umukungugu; kandi ukavuga uti ‘bana b’abantu, musubireyo.’ Kuko imyaka igihumbi mu maso yawe imeze nk’umunsi w’ejo hashize, cyangwa nk’igicuku cy’ijoro.”—Zaburi 90:3, 4.
10. Ni mu buhe buryo Imana ituma umuntu asubira “mu mukungugu”?
10 Umuntu arapfa, maze Imana ‘ikamuhindura umukungugu.’ Ni ukuvuga ko umuntu asubira mu “mukungugu,” akaba nk’igitaka cyahindutse ivumbi. Mu by’ukuri, ni nk’aho Yehova yaba avuze ati ‘subira mu mukungugu wo hasi wakuwemo’ (Itangiriro 2:7; 3:19). Ibyo birerekeza ku bantu bose—baba abakomeye cyangwa abafite intege nke, baba abakire cyangwa abakene—kuko ari nta muntu udatunganye ‘wabasha gucungura mugenzi we na hato, cyangwa ngo ahe Imana incungu ye: kugira ngo arame iteka.’ (Zaburi 49:7-10, umurongo wa 6-9 muri Biblia Yera.) Ariko se, mbega ukuntu dushimira ku bwo kuba ‘Imana yaratanze umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese ahabwe ubugingo buhoraho’!—Yohana 3:16; Abaroma 6:23.
11. Kuki dushobora kuvuga ko igihe kirekire kuri twe kiba ari kigufi cyane ku Mana?
11 Dukurikije uko Yehova abona ibintu, ndetse na Metusela waramye imyaka 969, yabayeho igihe kitageze ku munsi umwe (Itangiriro 5:27). Ku Mana, imyaka igihumbi imeze nk’umunsi w’ejo hashize—igihe cy’amasaha 24 gusa—iyo gishize. Umwanditsi wa Zaburi anavuga ko ku Mana imyaka igihumbi ari nko kuva mu masaha yo mu rukerera ku murinzi wa nijoro, kugeza hakeye (Abacamanza 7:19). Uko bigaragara rero, igihe kirekire kuri twe kiba ari kigufi cyane ku Mana y’iteka, ari yo Yehova.
12. Ni gute Imana ‘ijyana’ abantu “nk’isūri”?
12 Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku kubaho kw’Imana kw’iteka, ubuzima bw’umuntu bwa none ni bugufi rwose. Umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati “ubajyana nk’isūri, bameze nk’ibitotsi; bukeye bameze nk’ibyatsi bimera. Mu gitondo birera bigakura; nimugoroba bigacibwa bikuma” (Zaburi 90:5, 6). Mose yabonye Abisirayeli babarirwa mu bihumbi bagwa mu butayu, Imana ‘ibajyana nk’isuri’ nk’abatembanywe n’umwuzure. Icyo gice cy’iyo Zaburi cyahinduwemo ngo “utembana abantu ukabajyana mu bitotsi by’urupfu” (New International Version). Ku rundi ruhande, ubuzima bw’abantu badatunganye bumeze nk’ “ibitotsi” bimara igihe gito—bukaba bugereranywa no gusinzira ijoro rimwe.
13. Ni mu buhe buryo ‘tumeze nk’ibyatsi,’ kandi se, ni gute ibyo byagombye kugira ingaruka ku mitekerereze yacu?
13 Tumeze ‘nk’ibyatsi bimera, mu gitondo bikera bigakura,’ ariko byagera nimugoroba bikaraba bitewe n’ubushyuhe bukaze bw’izuba buba bwabikubise. Ni koko, ubuzima bwacu bumara igihe gito cyane kigereranywa n’ibyatsi bimara umunsi umwe bikaraba. Ku bw’ibyo, nimucyo tujye twirinda kwaya ubwo butunzi bw’agaciro katagereranywa. Ahubwo, tujye dushakira ubuyobozi ku Mana ku bihereranye n’uko tugomba gukoresha imyaka dushigaje kubaho muri iyi gahunda y’ibintu.
Yehova Adufasha “Kubara Iminsi Yacu”
14, 15. Ni gute ibivugwa muri Zaburi ya 90:7-9 byasohorejwe ku Bisirayeli?
14 Umwanditsi wa Zaburi yasaga n’ubwira Imana, yongeraho ati “natwe uburakari bwawe bwatumazeho, umujinya wawe waduhagaritse imitima. Washyize ibyo twakiraniwe imbere yawe, n’ibyaha byacu byahishwe wabishyize mu mucyo wo mu maso hawe. Kuko iminsi yacu yose ishize tukiri mu mujinya wawe, imyaka yacu tuyirangiza nko gusuhuza umutima.”—Zaburi 90:7-9.
15 Abisirayeli batari bafite ukwizera ‘bamazweho n’uburakari bw’Imana.’ ‘Umujinya wayo wabahagaritse imitima.’ Bamwe muri bo ‘barimbukiye mu butayu’ bitewe n’uko Imana yabaciriyeho iteka (1 Abakorinto 10:5). Yehova ‘yashyize ibyo bakiraniwe imbere ye.’ Yabaryoje ibyaha bakoreye mu ruhame, ariko kandi, ndetse ‘n’ibyaha byabo byahishwe,’ byari ‘mu mucyo wo mu maso he’ (Imigani 15:3). Kubera ko Imana yabarakariye cyane, Abisirayeli batihannye ‘barangije imyaka yabo nko gusuhuza umutima.’ Ku birebana n’ibyo, igihe kigufi tubaho ubwacyo kimeze nk’umwuka usohoka mu kanwa kacu iyo dusuhuje umutima.
16. Niba hari abantu bamwe na bamwe bafite akamenyero ko gukora ibyaha rwihishwa, ni iki bagombye gukora?
16 Niba hari umuntu uwo ari we wese muri twe ufite akamenyero ko gukora ibyaha rwihishwa, ashobora rwose guhisha abantu bagenzi be iyo myifatire mu gihe runaka. Ariko kandi, icyaha dukora rwihishwa, kiba kiri ‘mu mucyo wo mu maso ha [Yehova],’ kandi ibikorwa byacu byakwangiza imishyikirano dufitanye na we. Kugira ngo twongere kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi, tugomba gusenga dusaba ko atubabarira ibyaha, tukareka ibicumuro byacu, kandi tukemera tubigiranye ugushimira ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka duhabwa n’abasaza b’Abakristo (Imigani 28:13; Yakobo 5:14, 15). Mbega ukuntu ibyo byaba byiza kurushaho kuruta uko wenda ‘twarangiza imyaka yacu nko gusuhuza umutima,’ twarashyize ibyiringiro byacu by’ubuzima bw’iteka mu kaga!
17. Abantu muri rusange barama igihe kingana iki, kandi se, imyaka yacu iba yuzuye iki?
17 Ku bihereranye n’igihe ubuzima bw’abantu badatunganye bumara, umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati “iminsi y’imyaka yacu ni imyaka mirongo irindwi, ariko kandi nitugira intege nyinshi, ikagera kuri mirongo inani, nyamara ibyiratwa byayo ni imiruho n’umubabaro; kuko ishira vuba, natwe tukaba tugurutse” (Zaburi 90:10). Ubuzima bw’abantu muri rusange burama imyaka 70, nyamara mu gihe Kalebu yari agejeje ku myaka 85, yavuze ko yari afite imbaraga zidasanzwe. Hari abantu bagiye bayirenza, urugero nka Aroni (wagejeje ku myaka 123), Mose (imyaka 120), na Yosuwa (imyaka 110) (Kubara 33:39; Gutegeka 34:7; Yosuwa 14:6, 10, 11; 24:29). Ariko kandi, mu bantu batari bafite ukwizera bavuye mu Misiri, mu babazwe bari bafite imyaka 20 n’abari bayisagije, mu gihe cy’imyaka 40 barapfuye barashira (Kubara 14:29-34). Muri iki gihe, mu bihugu byinshi, imyaka ubuzima burama muri rusange ntirenga iyavuzwe n’umwanditsi wa Zaburi. Imyaka turama iba yuzuye “imiruho n’umubabaro.” Ihita vuba, “natwe tukaba tugurutse.”—Yobu 14:1, 2.
18, 19. (a) Imvugo ngo “kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge” isobanura iki? (b) Nidukoresha ubwenge bizadusunikira gukora iki?
18 Umwanditsi wa Zaburi yakomeje aririmba ati “ni nde uzi imbaraga z’uburakari bwawe, akamenya umujinya wawe, uko wowe ukwiriye kubahwa? Utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge” (Zaburi 90:11, 12). Nta n’umwe muri twe uzi neza rwose imbaraga z’uburakari bw’Imana cyangwa urugero igaragazamo umujinya, kandi ibyo byagombye gutuma turushaho gutinya Yehova mu buryo bwimbitse kandi burangwa no kumwubaha. Mu by’ukuri, byagombye kudusunikira kumusaba ko yatwigisha “kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.”
19 Amagambo yavuzwe n’umwanditsi wa Zaburi agize isengesho yavuze asaba ko Yehova yakwigisha abagize ubwoko bwe ukuntu bagaragaza ubwenge mu guha agaciro no gukoresha iminsi isigaye yo kubaho kwabo mu buryo bwemerwa n’Imana. Igihe cy’imyaka 70 umuntu yakwiringira kubaho, gitanga icyizere cyo kurama iminsi igera ku 25.500. Nyamara kandi, uko imyaka dufite yaba iri kose, ‘ntituzi ibizaba ejo, [kuko] turi igicu kiboneka umwanya muto, kigaherako kigatamuruka’ (Yakobo 4:13-15). Kubera ko ‘ibihe n’ibigwirira umuntu bitubaho twese,’ ntidushobora kuvuga igihe dushigaje kubaho. Ku bw’ibyo, nimucyo dusenge dusaba ko twagira ubwenge bwo guhangana n’ibigeragezo, kugirira abandi ibikwiriye no gukora ibishoboka byose mu murimo wa Yehova uhereye ubu—uyu munsi (Umubwiriza 9:11; Yakobo 1:5-8)! Yehova atuyobora binyuriye ku Ijambo rye, ku mwuka we no ku muteguro we (Matayo 24:45-47; 1 Abakorinto 2:10; 2 Timoteyo 3:16, 17). Gukoresha ubwenge bidusunikira ‘kubanza gushaka ubwami bw’Imana’ no gukoresha iminsi y’ubuzima bwacu mu buryo buhesha Yehova icyubahiro kandi bushimisha umutima we (Matayo 6:25-33; Imigani 27:11). Birumvikana ko kumusenga tubigiranye umutima wacu wose bitazatuvaniraho ingorane, ariko kandi nta gushidikanya ko bizatuma tugira ibyishimo byinshi.
Umugisha Yehova Atanga Utuma Tugira Ibyishimo
20. (a) Ni mu buhe buryo Imana ‘iduhindurira umutima’? (b) Ni iki Yehova azadukorera nidukora icyaha gikomeye ariko tukicuza by’ukuri?
20 Mbega ukuntu byaba bihebuje turamutse tugize ibyishimo mu gihe cyose gisigaye cy’imibereho yacu! Mu birebana n’ibyo, Mose yaringinze ati “Uwiteka, garuka! Ko watinze, uzageza ryari? Abagaragu bawe uduhindurire umutima. Mu gitondo uzaduhaze imbabazi zawe [cyangwa, “urukundo rudahemuka,” “NW,” ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]; kugira ngo tuzajye twishima tunezerwe iminsi yacu yose” (Zaburi 90:13, 14). Imana ntikora amakosa. Icyakora, ‘iduhindurira umutima’ kandi ‘ikarakuruka’ ikareka uburakari bwayo no gutanga igihano iyo umuburo yatanze ku bihereranye no kwirinda icyo gikorwa utumye abanyabyaha bicuza bagahindura imyifatire yabo. (Gutegeka 13:18, umurongo wa 17 muri Biblia Yera.) Ku bw’ibyo, n’ubwo twakora icyaha gikomeye ariko tukagaragaza ko twicuza by’ukuri, Yehova ‘yaduhaza imbabazi ze,’ bityo tukaba twabona impamvu zituma ‘tuvuza impundu bitewe n’ibyishimo’ (Zaburi 32:1-5). Kandi nitugira imibereho irangwa no gukiranuka, tuziyumvisha urukundo rudahemuka Imana idufitiye kandi tuzashobora ‘kuzajya twishima tunezerwe iminsi yacu yose’—ni koko, mu gihe gisigaye cy’imibereho yacu.
21. Mu magambo aboneka muri Zaburi ya 90:15, 16, ni iki Mose ashobora kuba yari arimo asaba?
21 Umwanditsi wa Zaburi yasenze yinginga ati “utwishimishe ibyishimo bingana n’iminsi watubabarijemo n’imyaka twabonyemo ibyago. Umurimo wawe utubonekere abagaragu bawe, gukomera kwawe kumenyekanire ku bana bacu” (Zaburi 90:15, 16). Mose ashobora kuba yari arimo asaba Imana ko yaha Abisirayeli imigisha igatuma bagira ibyishimo bihwanye n’iminsi bababaye hamwe n’imyaka bamaze bagerwaho n’amakuba. Yasabye ko “umurimo” w’Imana wo guha Abisirayeli imigisha wagaragarira ku bagaragu bayo kandi ko gukomera kwagaragarira ku bana babo, cyangwa urubyaro rwabo. Mu buryo bukwiriye, dushobora gusenga dusaba ko mu isi nshya yasezeranyijwe y’Imana, imigisha yazahundagazwa ku bantu bumvira.—2 Petero 3:13.
22. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 90:17, ni iki mu buryo bukwiriye dushobora gusaba mu isengesho?
22 Zaburi ya 90 isozwa n’amagambo yo kwinginga agira ati “ubwiza bw’Uwiteka, Imana yacu, bube kuri twe: kandi udukomereze imirimo y’intoki zacu; nuko imirimo y’intoki zacu uyikomeze” (Zaburi 90:17). Ayo magambo agaragaza ko dushobora mu buryo bukwiriye gusenga dusaba Imana ko yahira imihati dushyiraho mu murimo wayo. Twaba turi Abakristo basizwe cyangwa bagenzi babo, ari bo bagize “izindi ntama,” twishimira kuba “ubwiza bw’Uwiteka” butugumaho (Yohana 10:16). Mbega ukuntu dushimishwa no kuba Imana ‘yarakomeje imirimo y’intoki zacu’ twebwe ababwiriza b’Ubwami, ndetse ikabikora no mu bundi buryo!
Nimucyo Dukomeze Kubara Iminsi Yacu
23, 24. Ni gute twakungukirwa no gutekereza kuri Zaburi ya 90?
23 Gutekereza kuri Zaburi ya 90 bishobora gutuma turushaho kwishingikiriza kuri Yehova, kuko ari “ubuturo bwacu.” Mu gihe dutekereza ku magambo ayikubiyemo avuga ibihereranye n’ukuntu ubuzima ari bugufi, twagombye kurushaho kumenya neza ko dukeneye kuyoborwa n’Imana mu birebana no kubara iminsi yacu. Kandi nitwihangana mu gihe dushaka ubwenge buva ku Mana kandi tukabushyira mu bikorwa, tuziringira tudashidikanya ko Yehova azaduhundagazaho imbabazi ze n’imigisha.
24 Yehova azakomeza kutwigisha kubara iminsi yacu. Kandi nitwemera kwigishwa na we, tuzashobora gukomeza kubara iminsi yacu mu gihe cy’iteka ryose (Yohana 17:3). Icyakora, kugira ngo dukomeze kwiringira kuzabona ubuzima bw’iteka, Yehova agomba kutubera ubuhungiro (Yuda 20, 21). Nk’uko tuzabibona mu gice gikurikira, iyo ngingo yasobanuwe neza mu buryo bukomeye binyuriye mu magambo atera inkunga yo muri Zaburi ya 91.
Ni Gute Wasubiza?
• Ni mu buhe buryo Yehova atubera “ubuturo”?
• Kuki dushobora kuvuga ko buri gihe Yehova aba yiteguye kudufasha?
• Ni gute Yehova adufasha “kubara iminsi yacu”?
• Ni iki gituma ‘tunezerwa iminsi yacu yose’?
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
“Imisozi itaravuka,” Yehova yahozeho ari Imana
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Dukurikije uko Yehova abona ibintu, Metusela waramye imyaka 969 yabayeho igihe kitageze ku munsi
[Amafoto yo ku ipaji ya 14]
Yehova ‘yadukomereje imirimo y’intoki zacu’