Twungukirwe n’Inyigisho Ziva ku Mana
“Ni jyewe Uwiteka Imana yawe, ikwigisha ibikugirira umumaro.”—YESAYA 48:17.
1. Ni gute bizatugendekera nidushyira mu bikorwa inyigisho ziva ku Mana mu mibereho yacu?
YEHOVA IMANA afite ubumenyi bwose. Nta muntu n’umwe umusumba mu bitekerezo, mu magambo cyangwa mu bikorwa. Kubera ko ari we Muremyi wacu, azi ibyo dukeneye kandi abiduha atitangiriye itama. Nta gushidikanya ko azi uburyo bwo kutwigisha. Kandi iyo dushyize mu bikorwa inyigisho ziva ku Mana, turungukirwa tukanagira ibyishimo nyakuri.
2, 3. (a) Ni gute ubwoko bw’Imana bwa kera buba bwarungukiwe iyo buza kumvira amategeko yayo? (b) Ni gute byagenda muri iki gihe turamutse dushyize mu bikorwa inyigisho ziva ku Mana mu mibereho yacu?
2 Inyigisho ziva ku Mana ziduhishurira ko Imana ishishikazwa cyane n’uko abagaragu bayo bakwirinda akaga, kandi bakishimira ubuzima bakurikiza amategeko yayo n’amahame yayo. Iyo abari bagize ubwoko bwa Yehova bwa kera baza kumwumvira, baba barabonye imigisha myinshi, nk’uko yari yarababwiye agira ati “ni jyewe Uwiteka Imana yawe, ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo. Iyaba warumviye amategeko yanjye, uba waragize amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja.”—Yesaya 48:17, 18.
3 Iyo ubwoko bw’Imana bwa kera buza kuba bwaritondeye amategeko yayo n’amabwiriza yayo, buba bwarungukiwe. Aho kugerwaho n’amakuba bwatejwe n’Abanyababuloni, buba bwaragize amahoro menshi hamwe n’uburumbuke bwinshi, byimbitse kandi birambye nk’uruzi. Byongeye kandi, ibikorwa byabo byo gukiranuka biba byarabaye byinshi cyane nk’umuraba wo mu nyanja. Mu buryo nk’ubwo, mu gihe dushyira mu bikorwa inyigisho ziva ku Mana mu mibereho yacu, dushobora kubona imigisha myinshi izikomokaho. Imwe muri iyo migisha ni iyihe?
Zihindura Imibereho [y’Abantu]
4. Ni gute inyigisho ziva ku Mana zagiye zigira ingaruka ku mibereho y’abantu benshi?
4 Abantu benshi babonera inyungu mu nyigisho ziva ku Mana bitewe n’uko zihindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza. Abakurikiza inyigisho ziva ku Yehova bareka “imirimo ya kamere,” urugero nko gukora ibiteye isoni, gusenga ibigirwamana, ubupfumu, gutongana n’ ishyari. Ibinyuranye n’ibyo, barangwaho imbuto z’umwuka ari zo urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, kugira neza, kwizera, kwicisha bugufi no kwirinda (Abagalatiya 5:19-23). Nanone kandi, bumvira inama ya Pawulo yo mu Befeso 4:17-24, aho yagiriye inama bagenzi be bari basangiye ukwizera yo kutagenda nk’uko abanyamahanga bagenda, bakurikiza ibitagira umumaro byo mu mitima yabo no mu bwenge bwabo buri mu mwijima, kandi ibyo bikaba byarabatandukanije n’ubugingo buva ku Mana. Kubera ko abo bantu bagera ikirenge mu cya Kristo batayoborwa n’imitima yabo yinangiye, ‘biyambura umuntu wa kera, uheneberezwa no kwifuza gushukana, bagahinduka bashya mu mwuka w’ubwenge bwabo.’ ‘Bambara umuntu mushya, waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri, nk’uko Imana yabishatse.’
5. Ni gute inyigisho ziva ku Mana zigira ingaruka ku migendere y’abantu?
5 Twungukirwa cyane no gushyira mu bikorwa inyigisho ziva ku Mana mu buryo bw’uko zitwereka ukuntu twagendana n’Imana. Iyo tugendana na Yehova, nk’uko Nowa yabigenje, tuba dukurikiza uburyo bwo kubaho tweretswe n’Umwigisha wacu Mukuru (Itangiriro 6:9; Yesaya 30:20, 21). Nk’uko Pawulo yabivuze, abanyamahanga “bagenda, bakurikiza ibitagira umumaro byo mu mitima yabo.” Kandi se, mbega ukuntu inyandiko zimwe na zimwe zikomoka kuri ubwo bwenge zitagira umumaro! Umuntu umwe witegereje inyandiko zanditswe ku rukuta rw’i Pompeii, na we ubwe yongeyeho ati “biratangaje rwose, wa rukuta we, kubona utaratembagazwa n’izi nyandiko zose zirangwamo ubugoryi zikwanditsweho.” Nyamara kandi, nta bugoryi burangwa mu ‘nyigisho za Yehova’ hamwe n’umurimo wo kubwiriza Ubwami uzishingiyeho (Ibyakozwe 13:12, MN). Binyuriye kuri uwo murimo, abantu bakunda ukuri bafashwa kongera kugira ibitekerezo bizima. Bigishwa uburyo bwo kutongera kugendera mu byaha, inzira zo kutamenya imigambi y’Imana. Nta bwo ubwenge bwabo buba bukiri mu mwijima, cyangwa ngo babe bacyongera kumva bahatirwa gukurikirana intego z’ibitagira umumaro basunitswe n’imitima inangiye.
6. Ni irihe sano riri hagati yo kumvira inyigisho ziva kuri Yehova n’ibyishimo byacu?
6 Nanone twungukirwa n’inyigisho ziva ku Mana mu buryo bw’uko zituma tumenya Yehova n’imigirire ye. Ubwo bumenyi butuma turushaho kwegera Imana, bugatuma urukundo tuyikunda hamwe n’icyifuzo cyacu cyo kuyumvira birushaho kwiyongera. Muri 1 Yohana 5:3 hagira hati ‘gukunda Imana ni uku, ni uko twitondera amategeko yayo: kandi amategeko yayo ntarushya.’ Byongeye kandi, twitondera amategeko ya Yesu bitewe n’uko tuzi ko inyigisho ze ziva ku Mana (Yohana 7:16-18). Uko kumvira kuturinda akaga ko mu buryo bw’umwuka kandi kugatuma tugira ibyishimo.
Intego Nyayo mu Buzima
7, 8. (a) Ni gute tugomba gusobanukirwa Zaburi 90:12? (b) Ni gute dushobora kwihingamo umutima w’ubwenge?
7 Inyigisho ziva kuri Yehova zitugirira umumaro mu buryo bw’uko zitwereka ukuntu twakoresha ubuzima bwacu mu buryo bufite intego. Koko rero, inyigisho ziva ku Mana zitwereka uburyo bwo kubara iminsi yacu mu buryo bwihariye. Igihe cy’imyaka 70 umuntu yakwiringira kubaho, gitanga icyizere cyo kumara iminsi igera ku 25.550 y’uburame. Umuntu ufite imyaka 50 y’amavuko, aba amaze gukoreshaho iminsi igera ku 18.250, bityo iminsi 7.300 isigaye aba yiringiye kuzamara, ikaba isa n’aho ari mike rwose. Icyo gihe ni bwo cyane cyane ashobora kurushaho kwiyumvisha neza impamvu umuhanuzi Mose yasenze Imana, muri Zaburi ya 90:12, agira ati “utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.” Ariko se, ni iki Mose yashakaga kuvuga?
8 Nta bwo Mose yashakaga kuvuga ko Imana yari guhishura iminsi ubuzima bwa buri Mwisirayeli wese bwari kumara. Duhuje n’uko muri Zaburi ya 90, umurongo wa 9 n’uwa 10 havuga, uwo muhanuzi w’Umuheburayo yari azi ko ubuzima bushobora kurama imyaka igera kuri 70 cyangwa 80—igihe kigufi rwose. Uko bigaragara rero, amagambo yo muri Zaburi 90:12, arangwamo icyifuzo cyagaragajwe na Mose mu isengesho, cy’uko we n’ubwoko bwe, Yehova abereka cyangwa abigisha uburyo bwo kugaragaza ubwenge mu ‘kubara iminsi yabo’ no kuyikoresha mu buryo Imana yemera. Na ho se kuri twe bimeze bite? Mbese, buri munsi uhise tubona ko ari uw’agaciro? Mbese, tugaragaza umutima w’ubwenge dushaka ukuntu twakoresha mu buryo bw’ingirakamaro buri munsi wose w’ubuzima bwacu, urugero, dutanga ubuhamya ku bihereranye n’ikuzo ry’Umwigisha wacu Mukuru, Yehova Imana? Inyigisho ziva ku Mana zibidufashamo.
9. Ni iki dushobora kwiringira turamutse twize kubara iminsi yacu ku bw’ikuzo rya Yehova?
9 Nitwiga kubara iminsi yacu ku bw’ikuzo rya Yehova, wenda dushobora kuzakomeza kuyibara ubuzira herezo, kubera ko inyigisho ziva ku Mana zitanga ubumenyi buhesha ubuzima bw’iteka. Yesu yaravuze ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Birumvikana ko n’iyo twagira ubumenyi bwose bw’isi buboneka ubu, budashobora kuduhesha ubuzima bw’iteka. Ariko kandi, dushobora kuzabona ubuzima bw’iteka, nituronka kandi tukajya dushyira mu bikorwa ubumenyi nyakuri buhereranye n’abantu babiri b’ingenzi kuruta abandi bose mu isi no mu ijuru, kandi tukagaragaza ukwizera by’ukuri.
10. Ni iki igitabo kimwe cya encyclopedia kivuga ku bihereranye n’iby’uburezi, kandi ni gute ibyo bigereranywa n’inyungu zibonerwa mu nyigisho ziva ku Mana?
10 Uko igihe cy’amavuko tumaze cyaba kingana kose, twibuke iyi nyungu itari nto ibonerwa mu nyigisho ziva ku Mana: abazikurikiza zibaha intego nyakuri mu buzima. Igitabo cyitwa The World Book Encyclopedia kigira kiti “inyigisho zigomba gufasha abantu kuba ingirakamaro mu bandi. Nanone, zigomba kubafasha kwishimira umurage w’umuco wabo kandi bakagira ubuzima bukungahaye kurushaho.” Inyigisho ziva ku Mana zidufasha kugira ubuzima burangwamo kunyurwa. Twebwe ubwoko bw’Imana, zituremamo ugushimira kwimbitse ku bw’umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka. Nta gushidikanya kandi ko zituma tuba abantu b’ingirakamaro mu bandi, kuko zituma dushobora kugira uruhare rw’ingenzi mu guhaza ibyifuzo by’abantu bo mu isi yose. Kuki dushobora kuvuga dutyo?
Porogaramu y’Isi Yose yo Kwigisha
11. Ni gute Thomas Jefferson yatsindagirije ukuntu inyigisho zikwiriye zikenewe?
11 Inyigisho ziva ku Mana zihaza ibyifuzo by’abantu mu bihereranye no kwiga kurusha indi porogaramu iyo ari yo yose yo kwigisha. Uwitwa Thomas Jefferson, wabaye perezida wa gatatu wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabonaga ko abantu bakeneye kwigishwa. Mu ibaruwa yo ku itariki ya 13 Kanama 1786 yandikiye uwitwa George Wythe, incuti ye akaba n’umwe mu bashyize umukono ku Itangazo ry’Ubwigenge, Jefferson yanditse agira ati “ndatekereza ko umushinga w’itegeko ry’ingenzi kuruta iyindi yose yo mu mategeko yacu, ari uw’itegeko ryo gukwirakwiza inyigisho muri rubanda. Nta rundi rufatiro rwizewe rushobora gushyirwaho rwo kubungabunga umudendezo n’umunezero. . . . Mugenzi wanjye nkunda, bwiriza ibyo guhashya ubujiji; ushyireho kandi unonosore amategeko agamije kwigisha rubanda. Menyesha abaturage bacu . . . ko imisoro izatangwa ku bw’uwo mugambi [wo kwigisha], itarenze kimwe cy’igihumbi cy’iyo bazaha abami, abapadiri, hamwe n’ibikomerezwa bizajya byaduka muri twe nitureka abaturage bagakomeza kuba mu bujiji.”
12. Kuki twavuga ko inyigisho ziva ku Mana ari zo porogaramu yo kwigisha mu isi yose igira ingaruka nziza n’umumaro kurusha izindi zose?
12 Aho kurekera mu bujiji abantu bakunda ugukiranuka, inyigisho ziva kuri Yehova zibaha porogaramu yo kwigisha mu isi yose y’ingirakamaro kuruta izindi zose. Igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yayogozaga ibintu, nyuma y’imyaka 50 ishize, Komite Ishinzwe Kuvugurura Ibihereranye n’Uburezi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yagaragaje ko “kwigisha abantu mu rwego rw’isi yose” bikenewe mu buryo bwihutirwa. Na n’ubu ibyo biracyakenewe, uretse ko inyigisho ziva ku Mana ari zo porogaramu yonyine igira ingaruka nziza mu byo kwigisha ku isi hose. Nanone kandi, iyo porogaramu ni ingirakamaro kurusha izindi zose, kubera ko ivana abantu mu bwihebe, igatuma batera imbere mu byerekeye umuco no mu by’umwuka, ikabagobotora mu bwirasi no mu rwikekwe rwayo, kandi igatuma bagira ubumenyi buhesha ubuzima bw’iteka. Ikirenze ibyo byose, iyo porogaramu yungura abantu bo mu isi yose ibigisha gukorera Yehova Imana.
13. Ni gute muri Yesaya 2:2-4 harimo hasohozwa muri iki gihe?
13 Imbaga y’abantu benshi bahinduka abagaragu ba Yehova ubu, babonera inyungu muri izo nyigisho ziva ku Mana. Bumva ko bakeneye ibintu by’umwuka, kandi bazi neza ko umunsi wa Yehova wegereje (Matayo 5:3; 1 Abatesalonike 5:1-6). Uhereye ubu, “mu minsi y’imperuka,” abo bantu bo mu mahanga yose bashika bagana umusozi wa Yehova, ni ukuvuga kumusenga mu buryo buboneye. Uko gusenga kwashinze imizi, kandi kwarakujijwe gusumba ukundi kose kunyuranye n’ubushake bw’Imana (Yesaya 2:2-4). Niba uri Umuhamya wa Yehova witanze, mbese, nta bwo wishimira kuba umwe mu mbaga y’abantu bagenda barushaho kwiyongera bamusenga kandi bakabonera inyungu mu nyigisho ziva ku Mana? Mbega ukuntu bihebuje kuba mu biyamirira bagira bati “Haleluya, [“nimusingize Ya,” MN ].—Zaburi 150:6.
Zigira Ingaruka Nziza ku Bwenge Bwacu
14. Ni izihe nyungu twabonera mu gukurikiza inama ya Pawulo iboneka mu 1 Abakorinto 14:20?
14 Zimwe mu nyungu nyinshi zibonerwa mu nyigisho ziva ku Mana, ni uko zigira ingaruka nziza ku mitekerereze yacu no ku bwenge bwacu. Zidusunikira kwerekeza ibitekerezo byacu ku bintu bikiranuka, ibiboneye, iby’ingeso nziza, n’iby’ishimwe (Abafilipi 4:8). Inyigisho za Yehova zidufasha mu gukurikiza inama ya Pawulo yo ‘kutaba abana bato ku bwenge, ahubwo tukaba abana b’impinja ku bibi’ (1 Abakorinto 14:20). Nidukurikiza iyo nama, nta bwo tuzashaka kugira ubumenyi mu bibi. Nanone Pawulo yanditse agira ati “gusharira kose n’uburakari n’umujinya n’intonganya no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo.” (Abefeso 4:31, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Kwitondera iyo nama bizadufasha mu kwirinda ubwiyandarike hamwe n’ibindi byaha bikomeye. Ibyo bishobora gutuma twungukirwa mu buryo bw’umubiri no mu bwenge, ariko cyane cyane tuzagira ibyishimo byo kumenya ko dushimisha Imana.
15. Ni iki gishobora kudufasha gukomeza kugira ingeso nziza mu bitekerezo?
15 Kugira ngo dukomeze kurangwaho ingeso nziza mu mitekerereze yacu, tuzabifashwamo no kwirinda ‘kwifatanya n’ababi [kuko] konona ingeso nziza’ (1 Abakorinto 15:33). Twebwe Abakristo, ntitugomba kugirana ubucuti n’abasambanyi, abahehesi, hamwe n’izindi nkozi z’ibibi. Birumvikana rero ko tutashyikirana n’abantu nk’abo binyuriye mu gusoma ibiberekeyeho tugamije kwicengezamo ibinezaneza bibyutsa irari, cyangwa tukabireba kuri televiziyo, cyangwa se muri za filimi. Kubera ko umutima ushukana, ushobora mu buryo bworoshye kwihemberamo icyifuzo cyo gukora ibintu bibi, ndetse ushobora no gushaka kubikora (Yeremiya 17:9). Ku bw’ibyo rero, nimucyo twirinde bene ayo moshya twizirika ku nyigisho ziva ku Mana. Zishobora kugira ingaruka nziza ku mitekerereze y’ “[a]bakunda Uwiteka,” ku buryo zishobora gutuma ‘banga ibibi.’—Zaburi 97:10.
16. Ni gute inyigisho ziva ku Mana zishobora kugira ingaruka ku mutima tugaragaza?
16 Pawulo yabwiye mugenzi we bakoranaga umurimo, ari we Timoteyo, ati ‘Umwami abane n’umutima wawe. Ubuntu bw’Imana bubane nawe’ (2 Timoteyo 4:22). Iyo ntumwa yifuzaga ko binyuriye ku Mwami Yesu Kristo, Imana yemera imbaraga yasunikaga ibyiyumvo bya Timoteyo, kimwe n’iby’abandi Bakristo. Inyigisho ziva ku Mana zituma tugaragaza umutima urangwamo urukundo, ineza, no kwicisha bugufi (Abakolosayi 3:9-14). Kandi se mbega ukuntu ibyo bihabanye n’ibyo tubonana benshi muri iyi minsi y’imperuka! Baribona, ni indashima, ntibakunda ababo, ntibuzura, ni ibyigenge, bakunda ibinezeza, kandi ntibubaha Imana by’ukuri (2 Timoteyo 3:1-5). Icyakora, uko dukomeza gukoresha inyigisho ziva ku Mana mu buryo bw’ingirakamaro mu mibereho yacu, ni na ko tuba tugaragaza umutima utuma dukundwa n’Imana hamwe na bagenzi bacu.
Zigira Umumaro mu Mishyikirano y’Abantu
17. Kuki kwifatanya mu bwiyoroshye ari iby’ingenzi cyane?
17 Inyigisho za Yehova zituma tubona ko twungukirwa no kwifatanya mu bwiyoroshye na bagenzi bacu dusangiye ukwizera (Zaburi 138:6). Mu buryo bunyuranye n’imyifatire y’abantu benshi muri iki gihe, nta bwo dutandukira amahame akiranuka, ahubwo turoroherana. Urugero, kuba abagenzuzi baba biteguye kungurana ibitekerezo mu gihe bari mu nama y’abasaza, bigira umumaro cyane. Abo bagabo bashobora kuvugana ituze ku bw’inyungu z’ukuri, aho kureka ngo ibyiyumvo bipfukirane igitekerezo gikwiriye cyangwa ngo bitume biremamo ibice. Abagize itorero bose bazavana inyungu mu mwuka w’ubusabane tugira, mu gihe buri wese muri twe azaba akomeza kwitondera inyigisho ziva ku Mana.—Zaburi 133:1-3.
18. Inyigisho ziva ku Mana zidufasha kubona dute bagenzi bacu dusangiye ukwizera?
18 Nanone, inyigisho ziva ku Mana zitugirira umumaro mu buryo bw’uko zidufasha kubona mu buryo bukwiriye bagenzi bacu dusangiye ukwizera. Yesu yaravuze ati “nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye” (Yohana 6:44). Cyane cyane kuva mu wa 1919, Yehova yagiye atuma abagaragu be gutangaza imanza ze, kandi gahunda ya Satani yagiye ihindishwa umushyitsi n’uwo muburo w’isi yose. Hagati aho kandi, abantu batinya Imana—ni ukuvuga “ibyifuzwa”—yagiye ibireherezaho kugira ngo bitandukanye n’amahanga, kandi bifatanye n’Abakristo basizwe mu kuzuza ubwiza inzu ya Yehova yo gusengerwamo (Hagayi 2:7). Ni koko, abo bantu bifuzwa barehejwe n’Imana, tugomba kubona ko ari bagenzi bacu dukunda.
19. Ni iki inyigisho ziva ku Mana zihishura ku bihereranye no gukemura ibibazo bivuka hagati y’Abakristo?
19 Kubera ko twese tudatunganye, birumvikana ko ibintu bitazahora bigenda neza nta ngorane. Igihe Pawulo yendaga kujya mu rugendo rwe rwa kabiri rw’ubumisiyonari, Barinaba yafashe icyemezo cyo kujyana na Mariko. Ibyo Pawulo ntiyabishimye bitewe n’uko Mariko “yabahanye i Pamfiliya, ntajyane na bo mu murimo. Nuko bagira intonganya nyinshi.” Barinaba yaje kujyana na Mariko bagana i Kupuro, na ho Pawulo we ajyana na Sila banyura i Siriya n’i Kilikiya (Ibyakozwe 15:36-41). Nyuma y’aho, biragaragara ko iby’ayo makimbirane byaje gukemurwa, kuko Mariko yari kumwe na Pawulo i Roma, kandi iyo ntumwa yamuvuze neza (Abakolosayi 4:10). Twungukirwa n’inyigisho ziva ku Mana mu buryo bw’uko zitwereka uburyo bwo gukemura ibibazo bivuka hagati y’Abakristo, dukurikiza inama nk’izatanzwe na Yesu muri Matayo 5:23, 24 no muri Matayo 18:15-17.
Igihe Cyose Zigira Umumaro Kandi Ziratsinda
20, 21. Iri suzuma dukoze ku byerekeye inyigisho ziva ku Mana ryagombye kudusunikira gukora iki?
20 Nyuma y’isuzuma tumaze gukora, n’ubwo ari rigufi bwose, ku bihereranye n’inyungu zimwe na zimwe zibonerwa mu nyigisho ziva ku Mana hamwe no gutsinda kwazo mu bintu runaka, nta gushidikanya ko twese tubona ko ari ngombwa gukomeza kuzishyira mu bikorwa mu mibereho yacu. Ku bw’ibyo rero, nimucyo dukomeze kwigishwa n’Umwigisha wacu Mukuru, mu mwuka urangwamo gusenga. Vuba hano, inyigisho ziva ku Mana zizatsinda kurusha ikindi gihe cyose. Zizatsinda ubwo abanyabwenge b’iyi si bazaba bakuweho burundu. (Gereranya na 1 Abakorinto 1:19.) Byongeye kandi, uko za miriyoni z’abandi bantu zizagenda zimenya kandi zigakora ibyo Imana ishaka, ni na ko ubumenyi buturuka kuri Yehova buzakwira isi nk’uko amazi y’inyanja akwira hose (Yesaya 11:9). Mbega ukuntu abantu bumvira ibyo bizabagirira umumaro mu buryo bukomeye, kandi bigahamya ukuri k’uko Yehova ari Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi!
21 Inyigisho ziva ku Mana zizakomeza kutwungura no kuganza. Mbese, uzakomeza kungurwa na zo wigana umwete Igitabo gikuru cy’Imana? Mbese, uhuza imibereho yawe na Bibiliya, kandi ukageza ukuri ku bandi? Niba ari ko bimeze, ushobora kwiringira kuzabona ukuntu inyigisho ziva ku Mana zizatsinda burundu, ku bw’ikuzo ry’Umwigisha wacu Mukuru, Umutegetsi w’Ikirenga akaba n’Umwami, ari we Yehova.
Ni Iki Wize?
◻ Ni iyihe ngaruka inyigisho ziva ku Mana zishobora kugira ku mibereho yacu?
◻ Ni gute inyigisho ziva kuri Yehova zihaza ibyifuzo by’abantu bihereranye no kwiga?
◻ Ni izihe ngaruka nziza inyigisho ziva ku Mana zishobora kugira ku mitekerereze yacu no ku myifatire yacu?
◻ Ni gute inyigisho ziva ku Mana zigira umumaro ku bihereranye n’imishyikirano y’abantu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Inyigisho ziva ku Mana zitwereka uburyo bwo kugendana n’Imana, nk’uko Nowa yabigenje
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Abantu bo mu mahanga yose barimo barashika bagana ku musozi wa Yehova