Mbese, Ufite “Umutima Wumvira” (NW )?
IGIHE Salomo yabaga umwami w’Isirayeli ya kera, yumvaga atabikwiriye. Ku bw’ibyo, yasabye Imana ubwenge n’ubumenyi (2 Ngoma 1:10). Nanone kandi, Salomo yasenze agira ati “uhe umugaragu wawe umutima ujijutse [“wumvira,” NW ] , ngo nshobore gucira abantu bawe imanza” (1 Abami 3:9). Iyo Salomo aza kugira “umutima wumvira” (NW ), yari gukurikiza amategeko n’amahame y’Imana, kandi yari kubona umugisha wa Yehova.
Umutima wumvira si umutwaro, ahubwo ni isoko y’ibyishimo. Intumwa Yohana yaranditse iti “gukunda Imana [ni] uku, [ni] uko twitondera amategeko yayo: kandi amategeko yayo ntarushya” (1 Yohana 5:3). Nta gushidikanya rero ko tugomba kumvira Imana. N’ubundi kandi, Yehova ni we Muremyi wacu Mukuru. Isi n’ibiyirimo byose ni ibye, ndetse n’ifeza zose na zahabu yose. Bityo rero, mu by’ukuri nta kintu na kimwe cy’iby’ubutunzi dushobora guha Imana, n’ubwo itwemerera gukoresha amafaranga dutunze kugira ngo tugaragaze urukundo tuyikunda (1 Ngoma 29:14). Icyo Yehova adutezeho, ni ukumukunda no kugendana na we twicisha bugufi, dukora ibyo ashaka.—Mika 6:8.
Igihe Yesu Kristo yabazwaga itegeko rikomeye kurusha ayandi mu Mategeko yose, yaravuze ati “ukundishe Uwiteka, Imana yawe, umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose. Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere” (Matayo 22:36-38). Uburyo bumwe bwo kugaragaza urwo rukundo, ni ukumvira Imana. Ku bw’iyo mpamvu, buri wese muri twe yagombye kujya asenga asaba Yehova ko yamuha umutima wumvira.
Bari Bafite Umutima Wumvira
Bibiliya ikubiyemo ingero nyinshi cyane z’abantu bari bafite umutima wumvira. Urugero, Yehova yabwiye Nowa kubaka inkuge nini cyane, yo kurokora ubuzima. Uwo wari umurimo ukomeye cyane wafashe imyaka igera kuri 40 cyangwa 50. Ndetse n’ubwo umuntu yaba afite ibikoresho bikomeye bigezweho byose, hamwe n’ibindi bikoresho biboneka muri iki gihe, kubaka inyubako nini bene ako kageni kandi ishobora kureremba mu mazi, byaba umurimo utakorohera abahanga. Byongeye kandi, Nowa yagombaga kuburira abantu, bakaba nta gushidikaya baramugiraga urw’amenyo kandi bakamukoba. Ariko kandi, yarumviraga mu buryo bwimbitse. Bibiliya igira iti ‘yagenje atyo’ (Itangiriro 6:9, 22; 2 Petero 2:5). Nowa yagaragaje urukundo yakundaga Yehova, binyuriye mu kumvira mu buryo burangwa n’ubudahemuka mu gihe cy’imyaka myinshi. Mbega urugero rwiza cyane kuri twe twese!
Reka nanone dusuzume urugero rw’umukurambere Aburahamu. Imana yamusabye kwimuka akava mu gihugu cyari gikungahaye cya Uri y’Abakaludaya, akajya mu gihugu atari azi. Aburahamu yarumviye nta kujijinganya (Abaheburayo 11:8). Mu gihe cyari gisigaye cy’ubuzima bwe, we n’umuryango we babaye mu mahema. Nyuma y’imyaka myinshi yamaze ari umusuhuke muri icyo gihugu, Yehova yamuhaye umugisha, we n’umugore we wumviraga, ari we Sara, babyara umwana witwa Isaka. Mbega ukuntu Aburahamu wari umaze imyaka 100 agomba kuba yarakunze uwo mwana yabyaye ageze mu za bukuru! Imyaka runaka nyuma y’aho, Yehova yasabye Aburahamu gutamba Isaka ho igitambo cyoswa (Itangiriro 22:1, 2). Igitekerezo cyo kubikora ubwacyo, kigomba kuba cyarashavuje Aburahamu. Ariko kandi, yarumviye abitewe n’uko yakundaga Yehova, kandi akaba yarizeraga ko imbuto yasezeranyijwe yari kuzaturuka kuri Isaka, kabone n’ubwo byari kuba ngombwa ko Imana imuzura mu bapfuye (Abaheburayo 11:17-19). Ariko kandi igihe Aburahamu yari agiye kwica umwana we, Yehova yaramubujije maze aramubwira ati “ubu menye yuko wubaha Imana, kuko utanyimye umwana wawe w’ikinege” (Itangiriro 22:12). Kubera kumvira kwe, Aburahamu watinyaga Imana, yaje kwitwa “incuti y’Imana.”—Yakobo 2:23.
Yesu Kristo, ni we rugero ruhebuje kuri twe mu bihereranye no kumvira. Mbere y’uko aba umuntu, yishimiraga umurimo yakoreraga Se wo mu ijuru mu buryo burangwa no kumvira (Imigani 8:22-31). Igihe Yesu yari umuntu, yumviye Yehova mu bintu byose, buri gihe akishimira gukora ibyo ashaka. (Zaburi 40:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera; Abaheburayo 10:9.) Bityo rero, Yesu yashoboraga mu by’ukuri kuvuga ati ‘nta cyo nkora ku bwanjye; ahubwo uko Data yanyigishije, ni ko mvuga. Kandi uwantumye turi kumwe; ntiyansize jyenyine, kuko mpora nkora ibyo ashima’ (Yohana 8:28-29). Amaherezo, kugira ngo avane umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, kandi acungure abantu bumvira, Yesu yatanze ubuzima bwe ku bushake, apfa urupfu rw’agashinyaguro kandi rubabaje kurusha izindi. Koko rero, “amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu, yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa, ndetse urupfu rwo ku . . . [“giti cy’umubabaro,” NW ]” (Abafilipi 2:7b, 8). Mbega urugero rwiza mu bihereranye no kugaragaza umutima wumvira!
Ukumvira kw’Igice Ntiguhagije
Abantu bose bihandagazaga bavuga ko bumviye Imana, si ko mu by’ukuri babaga bayumviye. Dufate urugero rw’Umwami Sawuli w’Isirayeli ya kera. Imana yamutegetse kurimbura Abamaleki babi akabatsembaho (1 Samweli 15:1-3). N’ubwo Sawuli yabarimbuye mu rwego rw’ishyanga, yakijije umwami wabo kandi arokora zimwe mu ntama n’inka zabo. Samweli yaramubajije ati “ni iki cyaguteye kutumvira Uwiteka?” Sawuli yamushubije agira ati “ariko kumvira numviye Uwiteka . . . Abantu [b’Isirayeli] ni bo benzeho intama n’inka zarutaga izindi ubwiza . . . , kugira ngo babitambire Uwiteka.” Mu gutsindagiriza akamaro ko kumvira mu buryo bwuzuye, Samweli yamushubije agira ati “mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama. Kuko ubugome busa n’icyaha cy’uburozi, kandi mudakurwa ku ijambo asa n’uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry’Uwiteka, na we yanze ko uba ku ngoma” (1 Samweli 15:17-23). Mbega ukuntu Sawuli yahombye cyane bitewe n’uko atari afite umutima wumvira!
Ndetse n’Umwami w’umunyabwenge Salomo, wari warasenze asaba umutima wumvira, ntiyakomeje kumvira Yehova. Yarenze ku byo Imana ishaka, arongora abagore b’abanyamahanga baje gutuma acumura ku Mana (Nehemiya 13:23, 26). Salomo yatakaje ubutoni yari afite ku Mana, bitewe n’uko atakomeje kugira umutima wumvira. Mbega ukuntu ibyo ari umuburo kuri twe!
Ibyo ntibishaka kuvuga ko Yehova ashaka ubutungane ku bagaragu be b’abantu. “Yibuka ko turi umukungugu” (Zaburi 103:14). Twese tuzi ko rimwe na rimwe dukora amakosa, ariko Imana ishobora kubona niba mu by’ukuri dufite icyifuzo kivuye ku mutima cyo kuyishimisha (2 Ngoma 16:9). Iyo dukoze ikosa biturutse ku kudatungana kwa kimuntu, ariko tukicuza, dushobora gusaba imbabazi twishingikirije ku gitambo cy’incungu cya Kristo, twiringiye ko Yehova ‘azatubabarira rwose pe’ (Yesaya 55:7; 1 Yohana 2:1, 2). Ubufasha bw’abasaza b’Abakristo buje urukundo, na bwo bushobora kuba ngombwa kugira ngo dushobore kugarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka, kandi tugire ukwizera kuzima n’umutima wumvira.—Tito 2:2; Yakobo 5:13-15.
Kumvira Kwawe Kuzuye mu Rugero Rungana Iki?
Kubera ko turi abagaragu ba Yehova, nta gushidikanya ko abenshi muri twe twumva dufite umutima wumvira. Dushobora gutekereza tuti none se, sinifatanya mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami? Mbese, sinshikama iyo havutse ibibazo bikomeye, urugero nk’ibihereranye no kutabogama? Kandi se, sinjya mu materaniro ya Gikristo buri gihe, nk’uko intumwa Pawulo yabitugiriyemo inama? (Matayo 24:14; 28:19, 20; Yohana 17:16; Abaheburayo 10:24, 25). Mu by’ukuri, ubwoko bwa Yehova muri rusange bugaragaza ukumvira kuvuye ku mutima muri bene ibyo bintu by’ingenzi.
Ariko se, bimeze bite ku bihereranye n’imyifatire tugira mu byo dukora buri munsi, wenda mu bintu bisa n’aho ari bito? Yesu yaravuze ati “ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye” (Luka 16:10). Ku bw’ibyo rero, byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati mbese, ngira umutima wumvira no mu bihereranye n’utuntu duto duto, cyangwa se ibintu abandi batanazi?
Umwanditsi wa Zaburi yagaragaje ko no mu gihe yabaga ari mu nzu ye, aho abandi babaga batamubona, ‘yitonderaga kugendera mu nzira itunganye’ (Zaburi 101:2). Mu gihe wicaye mu nzu yawe, ushobora gufungura televiziyo ugatangira kureba filimi. Aho nyine, ni ho ukumvira kwawe gushobora gupimirwa. Filimi ishobora kuzamo ibintu by’ubwiyandarike. Mbese, uzakomeza kureba, witwaje ko ngo izo ari zo filimi zisigaye zerekanwa muri iki gihe? Cyangwa umutima wawe wumvira uzagusunikira gukora mu buryo buhuje n’itegeko rishingiye ku Byanditswe, rigira riti ‘gusambana n’ibyonona byose ntibikavugwe rwose muri mwe’ (Abefeso 5:3-5)? Mbese, uzazimya televiziyo, ndetse n’igihe inkuru izaba igeze ahashyushye? Cyangwa se, uzahindura umuyoboro wa televiziyo mu gihe porogaramu izaba itangiye kuzamo ibintu by’urugomo? Umwanditsi wa Zaburi yaririmbye agira ati “Uwiteka agerageza abakiranutsi: ariko umunyabyaha n’ūkunda urugomo, umutima we urabanga.”—Zaburi 11:5.
Umutima Wumvira Uhesha Imigisha
Birumvikana ko hari impande nyinshi z’imibereho dushobora kwisuzumiramo mu buryo bugira inyungu, kugira ngo turebe koko niba twumvira Imana tubikuye ku mutima. Urukundo dukunda Yehova, rwagombye kudusunikira kumushimisha no gukora ibyo atubwira mu Ijambo rye, ari ryo Bibiliya. Umutima wumvira uzadufasha gukomeza kugirana na Yehova imishyikirano myiza. Koko rero, niba twumvira mu buryo bwuzuye, ‘amagambo yo mu kanwa kacu n’iby’umutima wacu wibwira bizashimwa mu maso y’Uwiteka.’—Zaburi 19:15, umurongo wa 14 muri Biblia Yera.
Kubera ko Yehova adukunda, atwigisha kumvira kugira ngo bibe ari twe bigirira umumaro. Kandi mu gihe twita ku nyigisho ziva ku Mana tubigiranye umutima wacu wose, natwe ubwacu tuba twiyungura (Yesaya 48:17, 18). Ku bw’ibyo rero, nimucyo twemere tubigiranye ibyishimo, ubufasha Data wo mu ijuru aduha binyuriye ku Ijambo rye, ku mwuka we hamwe no ku muteguro we. Twigishwa neza cyane, ku buryo bimeze nk’aho twumva ijwi inyuma yacu ritubwira riti “iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza” (Yesaya 30:21). Ubwo Yehova atwigisha binyuriye kuri Bibiliya, ibitabo bya Gikristo n’amateraniro y’itorero, nimucyo twitondere ibyo twiga, tubishyire mu bikorwa, kandi tube abantu ‘bumvira muri byose.’—2 Abakorinto 2:9.
Umutima wumvira uzatuma tugira ibyishimo byinshi n’imigisha myinshi. Uzatuma tugira amahoro yo mu bwenge, bitewe n’uko tuzamenya ko dushimisha Yehova Imana, kandi tukaba tunezeza umutima we (Imigani 27:11). Umutima wumvira uzatubera uburinzi mu gihe tuzaba dushutswe ngo dukore icyaha. Koko rero, tugomba kumvira Data wo mu ijuru, kandi twagombye gusenga tugira tuti “uhe umugaragu wawe umutima ujijutse [“wumvira,” NW ] .”
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 29 yavuye]
Byavuye mu gitabo cyitwa Self-Pronouncing Edition of the Holy Bible, gikubiyemo na Bibiliya ya King James hamwe n’ubundi buhinduzi bwasubiwemo