Girana na Yehova imishyikirano ya bugufi
UMWIGISHWA Yakobo yaranditse ati “mwegere Imana, na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, na we aririmba agira ati “abatinya Yehova ni bo bagirana na we imishyikirano ya bugufi” (Zaburi 25:14, NW). Uko bigaragara, Yehova Imana yifuza ko twagirana na we imishyikirano ya bugufi. Icyakora, buri wese usenga Imana kandi akumvira amategeko yayo si ko byanze bikunze yumva afitanye na yo imishyikirano ya bugufi.
Bimeze bite se kuri wowe? Waba se ufitanye n’Imana imishyikirano ya bwite ya bugufi? Nta gushidikanya ko wifuza kurushaho kugirana na yo imishyikirano ya bugufi. Ni gute dushobora kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi? Ibyo byaba bisobanura iki kuri twe? Igice cya gatatu cy’igitabo cya Bibiliya cy’Imigani gitanga ibisubizo.
Garagaza ineza yuje urukundo hamwe n’ukuri
Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera atangiza igice cya gatatu cy’Imigani amagambo agira ati “mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye: ahubwo umutima wawe ukomeze amategeko yanjye: kuko bizakungurira imyaka myinshi y’ubugingo bwawe, ukazarama, ndetse ukagira n’amahoro” (Imigani 3:1, 2). Kubera ko Salomo yanditse iyo nama ya kibyeyi ahumekewe n’Imana, mu by’ukuri ituruka kuri Yehova Imana kandi ni twe yerekezwaho. Aha ngaha, tugirwa inama yo kubahiriza ibyo twibutswa n’Imana—amategeko yayo, cyangwa inyigisho zayo—byanditswe muri Bibiliya. Nitubigenza dutyo, ‘tuzungurirwa imyaka myinshi y’ubugingo bwacu.’ Ni koko, ndetse no muri iki gihe dushobora kugira imibereho y’amahoro kandi dushobora kwirinda kwiruka inyuma y’ibintu byadushyira mu kaga ko gukenyuka, akenshi gakunda kugwirira inkozi z’ibibi. Byongeye kandi, dushobora kugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu isi nshya y’amahoro.—Imigani 1:24-31; 2:21, 22.
Salomo akomeza agira ati “imbabazi n’umurava [“ineza yuje urukundo n’ukuri,” “NW”] bye kukuvaho: ubyambare mu ijosi, ubyandike ku nkingi z’umutima wawe. Ni bwo uzagira umugisha n’ubwenge nyakuri mu maso y’Imana n’abantu.”—Imigani 3:3, 4.
Ijambo ryo mu rurimi rw’umwimerere ryahinduwemo “ineza yuje urukundo,” rishobora nanone guhindurwamo “urukundo rudahemuka” kandi rikubiyemo ubudahemuka no gushyira hamwe. Mbese, twaba twariyemeje tumaramaje gukomeza kwizirika kuri Yehova uko byagenda kose? Twaba se tugaragaza ineza yuje urukundo mu mishyikirano tugirana na bagenzi bacu duhuje ukwizera? Mbese, duhatanira gukomeza kugirana na bo imishyikirano ya bugufi? Mu mishyikirano tugirana na bo buri munsi, mbese, buri gihe ‘itegeko ry’ururimi rwacu riva ku rukundo’ ndetse no mu mimerere igoranye?—Imigani 31:26.
Kubera ko Yehova afite ineza yuje urukundo mu buryo busesuye, ‘yiteguye kubabarira’ (Zaburi 86:5). Niba twaricujije ibyaha twakoze kera kandi tukaba turimo dutunganyiriza ibirenge byacu inzira binyuramo, dushobora kwiringira tudashidikanya ko “iminsi yo guhemburwa” izaza ituruka kuri Yehova (Ibyakozwe 3:19). Mbese, ntitwagombye kwigana Imana yacu tubabarira abandi ibyaha byabo?—Matayo 6:14, 15.
Yehova ni “Imana y’ukuri,” kandi yifuza ko abifuza kugirana na we imishyikirano ya bugufi baba abantu bakoresha “ukuri” (Zaburi 31:5, NW). Mu by’ukuri se, twakwitega ko Yehova atubera Incuti turamutse dufite imibereho y’amaharakubiri—tukagira ukuntu twitwara igihe turi kumwe n’Abakristo hanyuma tukitwara ukundi mu gihe batatureba—kimwe n’“abatagira umumaro” b’indyarya zihishira (Zaburi 26:4)? Mbega ukuntu ibyo byaba ari ubupfapfa, kubera ko “byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso” ya Yehova!—Abaheburayo 4:13.
Ineza yuje urukundo n’ukuri bigomba kubonwa ko ari iby’agaciro cyane nk’umukufi w’agaciro katagereranywa ‘twambara mu ijosi,’ kubera ko bidufasha ‘kugira umugisha mu maso y’Imana n’abantu.’ Ntitugomba kugaragaza iyo mico inyuma gusa, ahubwo tugomba no kuyandika ubudasibangana ‘ku nkingi z’imitima yacu,’ ikaba kimwe mu bigize kamere yacu bishinze imizi.
Ihingemo kwiringira Yehova byimazeyo
Umwami w’umunyabwenge akomeza agira ati “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe: uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”—Imigani 3:5, 6.
Nta gushidikanya, dukwiriye kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye. Kubera ko ari Umuremyi, “afite imbaraga nyinshi” kandi ni we Soko y’“imbaraga” (Yesaya 40:26, 29). Ashoboye gusohoza ibyo yagambiriye byose. N’ikimenyimenyi, izina rye ubwaryo, rifashwe uko ryakabaye risobanurwa ngo “Atuma Biba,” kandi rituma tugira icyizere cy’uko afite ubushobozi bwo gusohoza ibyo yasezeranyije! Kuba ‘Imana itabasha kubeshya’ bituma yo ubwayo iba intangarugero mu buryo buhebuje mu birebana n’ukuri (Abaheburayo 6:18). Umuco wayo w’ingenzi ni urukundo (1 Yohana 4:8). ‘Ikiranuka mu nzira zayo zose, ni inyarukundo mu mirimo yayo yose’ (Zaburi 145:17). Niba tudashobora kwiringira Imana, ni nde wundi dushobora kwiringira? Birumvikana ko kugira ngo twihingemo umuco wo kumwiringira, tugomba ‘gusogongera, tukamenya yuko Uwiteka agira neza,’ binyuriye mu gushyira mu bikorwa mu mibereho yacu ya bwite ibyo twiga muri Bibiliya, kandi tugatekereza ku byiza bituruka kuri byo.—Zaburi 34:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.
Ni gute dushobora ‘kwemera [Yehova] mu migendere yacu yose’? Umwanditsi wa Zaburi wahumekewe agira ati “nzibwira ibyo wakoze byose, nzita ku bikomeye wakoze.” (Zaburi 77:13, umurongo wa 12 muri Biblia Yera.) Kubera ko Imana itaboneka, gutekereza ku bihereranye n’imirimo yayo ikomeye no ku byo yagiye igirira ubwoko bwayo ni iby’ingenzi kugira ngo tugirane na yo imishyikirano ya bugufi.
Nanone kandi, isengesho ni uburyo bw’ingenzi bwo kwemera Yehova. Umwami Dawidi iteka yajyaga atakira Yehova “umunsi ukīra” (Zaburi 86:3). Incuro nyinshi, Dawidi yasengaga ijoro ryose, nk’igihe yari yarahungiye mu butayu. (Zaburi 63:7, 8, umurongo wa 6 n’uwa 7 muri Biblia Yera.) Intumwa Pawulo yatugiriye inama igira iti “musengeshe [u]mwuka iteka” (Abefeso 6:18). Mbese, dusenga incuro zingana iki? Mbese, twishimira kugirana n’Imana ikiganiro kivuye ku mutima mu buryo bwa bwite? Mbese mu gihe tugeze mu mimerere igoye, turayinginga kugira ngo idufashe? Twaba se tuyishakiraho ubuyobozi tubivanye ku mutima mbere yo gufata imyanzuro ikomeye? Amasengesho avuye ku mutima dutura Yehova atuma adukunda. Kandi dufite icyizere cy’uko azumva amasengesho yacu kandi ‘akatuyobora inzira tunyuramo.’
Mbega ukuntu byaba ari ubupfapfa turamutse ‘twishingikirije ku buhanga bwacu’ cyangwa se ubw’abantu b’ibikomerezwa b’isi mu gihe dushobora kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye! Salomo agira ati “ntiwishime ubwenge bwawe.” Ibinyuranye n’ibyo, atanga inama agira ati “ujye wubaha Uwiteka, kandi uve mu byaha; bizatera umubiri wawe kuba mutaraga, ukagira imisokoro mu magufwa yawe” (Imigani 3:7, 8). Gutinya Imana mu buryo buhesha ubuzima twanga kuyibabaza, ni byo bigomba kugenga ibikorwa byacu byose, ibitekerezo n’ibyiyumvo byacu. Uko gutinya kurangwa no kubaha kuturinda gukora ibibi kandi gukiza mu buryo bw’umwuka kukanatugarurira ubuyanja.
Jya uha Yehova ibyiza cyane kuruta ibindi byose
Ni mu buhe buryo bundi dushobora kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi? Umwami atanga amabwiriza agira ati “wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe [“ibintu byawe by’agaciro,” “NW”]. N’umuganura w’ibyo wunguka byose” (Imigani 3:9). Kubaha Yehova bisobanura kumugaragariza icyubahiro mu rugero ruhanitse no kumusingiza mu ruhame binyuriye mu kwifatanya mu murimo wo gutangariza mu ruhame izina rye kandi tukawushyigikira. Ibintu by’agaciro twubahisha Yehova ni igihe cyacu, ubuhanga, imbaraga n’ubutunzi byacu. Ibyo bigomba kuba imiganura—ni ukuvuga ibyiza cyane kuruta ibindi byose dutunze. Mbese, uburyo dukoresha ibyo dutunze ntibwagombye kugaragaza icyemezo twafashe cyo ‘kubanza gushaka Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo’?—Matayo 6:33.
Kubahisha Yehova ibintu byacu by’agaciro ntibibura kugororerwa. Salomo atanga icyizere muri aya magambo agira ati “ni bwo ibigega byawe bizuzuzwa, kandi imivure yawe izasendera imitobe” (Imigani 3:10). N’ubwo uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka ubwabwo budatuma umuntu agira uburumbuke bw’ubutunzi bw’iby’umubiri, gukoresha ubutunzi bwacu tubigiranye ubuntu kugira ngo tubwubahishe Yehova bizana imigisha ikungahaye. Gukora ibyo Imana ishaka byari ‘ibyo kurya’ byatungaga Yesu (Yohana 4:34). Mu buryo nk’ubwo, kwifatanya mu murimo uhesha Yehova ikuzo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa, biradutunga. Nidukomeza gushikama muri uwo murimo, ibigega byacu byo mu buryo bw’umwuka bizuzuzwa. Ibyishimo byacu—bigereranywa n’iyo mitobe—bizasendera.
Mbese, ntiduhindukirira Yehova tumusaba ko yaduhaza ibyo kurya by’umubiri bya buri munsi (Matayo 6:11)? Mu by’ukuri, ibyo dutunze byose bitugeraho biturutse kuri Data wo mu ijuru wuje urukundo. Yehova azaduhundagazaho imigisha y’inyongera akurikije urugero dukoreshamo ibintu byacu by’agaciro mu kumusingiza.—1 Abakorinto 4:7.
Ishimire igihano uhabwa na Yehova
Mu kuzirikana ko igihano ari icy’ingenzi kugira ngo umuntu agirane na Yehova imishyikirano ya bugufi, umwami wa Isirayeli atugira inama agira ati “mwana wanjye, ntuhinyure igihano cy’Uwiteka, kandi ntiwinubire n’uko yagucyashye; kuko Uwiteka acyaha uwo akunda, nk’uko umubyeyi acyaha umwana we yishimana.”—Imigani 3:11, 12.
Icyakora, kwemera igihano bishobora kutatworohera. Intumwa Pawulo yaranditse iti “nta gihano kinezeza ukigihanwa, ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo” (Abaheburayo 12:11). Gucyahwa no guhabwa igihano ni bimwe mu bintu bya ngombwa bigize imyitozo ituma turushaho kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi. Gukosorwa na Yehova—byaba biturutse ku babyeyi, ku itorero rya Gikristo, cyangwa binyuriye mu gutekereza mu buryo bwimbitse ku Byanditswe mu gihe twiyigisha mu buryo bwa bwite—ni uburyo atugaragarizamo urukundo adukunda. Byaba ari iby’ubwenge ko tucyishimira.
Komera ku bwenge no kujijuka
Hanyuma, Salomo atsindagiriza akamaro ko kugira ubwenge no kujijuka mu birebana no kwihingamo kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi. Agira ati “hahirwa umuntu ubonye ubwenge, n’umuntu wiyungura kujijuka. Kubugenza biruta kugenza ifeza kandi indamu yabwo iruta iy’izahabu nziza. . . . Ababwakira bubabera igiti cy’ubugingo; kandi ubukomeza wese aba agira umugisha.”—Imigani 3:13-18.
Umwami atwibutsa ibyerekeranye n’ukuntu ubwenge no kujijuka bigaragarira mu mirimo ya Yehova ihebuje y’irema, agira ati “Uwiteka yaremesheje isi ubwenge; kandi yakomeresheje amajuru ubuhanga. . . . Mwana wanjye, komeza ubwenge nyakuri no kwitonda, ntibive imbere y’amaso yawe. Nuko bizaramisha ubugingo bwawe, kandi bizabera ijosi ryawe umurimbo.”—Imigani 3:19-22.
Ubwenge no kujijuka ni imico y’Imana. Ntitugomba kuyihingamo gusa ahubwo tugomba no kuyikomeraho, ntitwigere tuba abanenganenzi mu birebana no kwiyigisha Ibyanditswe tubigiranye umwete no gushyira mu bikorwa ibyo twiga. Salomo akomeza agira ati “maze uzagendera mu nzira yawe amahoro, kandi ikirenge cyawe ntikizasitara.” Yongeraho ati “nuryama, ntuzagira ubwoba; ni koko, uzaryama kandi ibitotsi byawe bizakugwa neza.”—Imigani 3:23, 24.
Ni koko, dushobora kugenda dufite umutekano kandi tukaryama dufite amahoro yo mu bwenge mu gihe dutegereje umunsi uzaza nk’umujura, umunsi w’‘irimbuka ritunguranye’ rizagera ku isi mbi ya Satani (1 Abatesalonike 5:2, 3; 1 Yohana 5:19). Ndetse no mu gihe cy’umubabaro ukomeye wegereje, dushobora kwiringira amagambo agira ati “ntutinye ibiteye ubwoba by’inzaduka, cyangwa kurimbuka kw’abanyabyaha kuje. Kuko Uwiteka azakubera ibyiringiro, kandi azarinda ikirenge cyawe gufatwa.”—Imigani 3:25, 26; Matayo 24:21.
Kora ibyiza
Salomo atugira inama agira ati “abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime, niba bigushobokera” (Imigani 3:27). Gukorera abandi ibyiza bikubiyemo gukoresha ubutunzi bwacu tubigiranye ubuntu ku bw’inyungu zabo, kandi ibyo bikubiyemo byinshi. Ariko se, gufasha abandi kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana y’ukuri si byo byiza cyane dushobora kubakorera muri iki ‘gihe cy’imperuka’ (Daniyeli 12:4)? Bityo rero, iki ni cyo gihe cyo kugaragaza umwete mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa.—Matayo 28:19, 20.
Nanone kandi, umwami w’umunyabwenge avuga urutonde rw’ibikorwa bimwe na bimwe tugomba kwirinda agira ati “ntukarerege mugenzi wawe, uti ‘genda uzagaruke ejo, mbiguhe’, kandi ubifite iruhande rwawe. Ntukajye inama zo kugambanira mugenzi wawe, ubwo muturanye amahoro. Ntugatongane n’umuntu mupfuye ubusa, niba nta cyo yagutwaye. Ntukagirire umunyarugomo ishyari; mu nzira ze ntugire n’imwe ukurikiza.”—Imigani 3:28-31.
Mu gusobanura mu buryo buhinnye impamvu yatumye atanga iyo nama, Salomo agira ati “kuko ikigoryi ari ikizira ku Uwiteka, ariko ibanga rye [“imishyikirano ya bugufi,” “NW”] rimenywa n’abakiranutsi. Umuvumo w’Uwiteka uhora mu rugo rw’umunyabyaha, ariko ubuturo bw’umukiranutsi abuha umugisha. Ni ukuri agaya abakobanyi; ariko abicisha bugufi abagirira imbabazi. Umunyabwenge azaragwa ubwiza; ariko isoni zizaba igihembo cy’abapfu.”—Imigani 3:32-35.
Niba twifuza kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi, ntitugomba gucura imigambi y’ubugoryi kandi ishobora kugirira abandi nabi (Imigani 6:16-19). Nidukora ibiboneye mu maso y’Imana ni bwo gusa tuzemerwa na yo kandi ikaduha umugisha. Nanone kandi, dushobora kubona icyubahiro tutabanje kugishakisha mu gihe abandi babona ko dukora ibihuje n’ubwenge buva ku Mana. Nimucyo rero twamagane inzira z’ubugoryi n’iz’iyi si mbi kandi yuzuye urugomo. Koko rero, nimucyo tugendere mu nzira ikiranuka kandi tugirane na Yehova imishyikirano ya bugufi!
[Amafoto yo ku ipaji ya 25]
“Wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe [“ibintu byawe by’agaciro,” “NW”]”