Twihingemo Gutinya Imana
“Ujye wubaha [“utinya,” “MN” ] Uwiteka, kandi uve mu byaha.”—IMIGANI 3:7.
1. Igitabo cy’Imigani cyandikiwe bande?
IGITABO cy’Imigani gikungahaye ku nama zo mu buryo bw’umwuka. Mbere na mbere, Yehova yatanze icyo gitabo gikubiyemo ubwo buyobozi kugira ngo cyigishe ishyanga rye ry’urugero rya Isirayeli. Muri iki gihe, giha inama zirangwamo ubwenge ishyanga rye ryera rya Gikristo ‘risohoreweho n’imperuka y’ibihe.’—1 Abakorinto 10:11; Imigani 1:1-5; 1 Petero 2:9.
2. Kuki umuburo uri mu Migani 3:7 ukwiriye cyane muri iki gihe?
2 Tugaruke mu Migani 3:7 aho dusoma ngo “ntiwishime ubwenge bwawe, ujye wubaha [“utinya,” MN ] Uwiteka, kandi uve mu byaha.” Uhereye mu bihe by’ababyeyi bacu ba mbere, igihe Inzoka yoshyaga Eva imusezeranya ko ‘bari kumenya icyiza n’ikibi,’ ubwenge bw’abantu bwananiwe kujya buhaza ibyifuzo bya kimuntu (Itangiriro 3:4, 5; 1 Abakorinto 3:19, 20). Nta gihe na kimwe mu mateka ibyo byigeze bigaragara nk’uko bimeze muri iki kinyejana cya 20—muri iyi “minsi y’imperuka,” aho abantu basarura imbuto zo kutemera ko Imana ibaho, ibitekerezo by’ubwihindurize, gushaya mu by’ivangura ry’amoko, urugomo, ubwiyandarike bw’uburyo bwose (2 Timoteyo 3:1-5, 13; 2 Petero 3:3, 4). Iyo ni ‘gahunda nshya ivurunganye;’ ku buryo ari O.N.U. ari n’amadini yiciyemo ibice, bidashobora kuyitunganya.
3. Ni ibihe bintu byahanuwe byari kubaho muri iki gihe?
3 Ubuhanuzi buri mu Ijambo ry’Imana, butumenyesha ko imyuka y’abadayimoni yasanze “abami bo mu isi yose, ngo ibahururize kujya mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose . . . Ibateraniriza ahantu mu Ruheburayo hitwa Harimagedoni” (Ibyahishuwe 16:14, 16). Vuba hano, abo bami cyangwa abayobozi, bagiye kuzatahwa n’ubwoba buturutse kuri Yehova. Ubwo bwoba buzamera nk’ubwo Abanyakanani bagize igihe Yosuwa n’Abisirayeli bazaga kubasohorezaho iteka [ry’Imana] (Yosuwa 2:9-11). Muri iki gihe ariko, uwashushanywaga na Yosuwa, ari we Kristo Yesu—UMWAMI W’ABAMI, N’UMUTWARE UTWARA ABATWARE, ‘ni we uzakubita amahanga akayaragiza inkoni y’icyuma’ agaragaza “umujinya w’Imana, Ishoborabyose.”—Ibyahishuwe 19:15, 16.
4, 5. Ni nde uzabona agakiza, kandi kuki?
4 Icyo gihe ni nde uzabona agakiza? Abazakizwa si abazaba barahiye ubwoba, ahubwo ni abantu bose bazaba barihinzemo gutinya Yehova mu buryo burangwamo kubaha. Aho kugira ngo biboneho kuba abanyabwenge, ‘bava mu byaha.’ Bagaburira ubwenge bwabo ibyiza babigiranye kwicisha bugufi, kugira ngo bahashye ibitekerezo bibi. Bubaha mu buryo buhesha agakiza Umutegetsi w’Ikirenga Yehova, “umucamanza w’abari mu isi bose,” uri hafi yo kurimbura umuntu wese wizirika ku bibi, nk’uko yarimbuye Abanyasodomu bari bariyononnye (Itangiriro 18:25). Ni koko, ku bwoko bw’Imana bwo, “kūbaha [“gutinya,” MN ] Uwiteka ni isoko y’ubugingo. Bigatuma abantu batandukana n’imitego y’urupfu.”—Imigani 14:27.
5 Muri iki gihe cy’urubanza rw’Imana, abiyegurira batizigamye Yehova, bakaba batinya kuba bamubabaza, bazibonera ukuri kw’amagambo yavuzwe mu buryo bw’ikigereranyo mu Migani 3:8 agira ati “[gutinya Yehova] bizatera umubiri wawe kuba mutaraga, ukagira imisokoro mu magufwa yawe.”
Twubahe Yehova
6. Ni iki cyagombye kudusunikira kwitondera amagambo ari mu Migani 3:9?
6 Kwishimira gutinya Yehova, hamwe n’urukundo rwinshi tumufitiye, byagombye kudusunikira kwitondera amagambo ari mu Migani 3:9 agira ati “wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe. N’umuganura w’ibyo wunguka byose.” Nta bwo duhatirwa kubaha Yehova binyuriye ku mpano dutanga. Ibyo bigomba gukorwa ku bushake nk’uko bigaragara incuro zigera kuri 12 uhereye mu Kuva 35:29 kugeza mu Gutegeka 23:23 ku bihereranye n’ibitambo muri Isirayeli ya kera. Iyo miganura iturwa Yehova, igomba kuba ari impano nziza cyane ziruta izindi zose dushobora gutanga dushimira ku bw’ibyiza tumukesha, hamwe n’ineza atugirira (Zaburi 23:6). Yagombye kurangwaho kuba twariyemeje ‘kubanza gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo’ (Matayo 6:33). Kandi se, ni izihe nyungu tuzavana mu kubahisha Yehova ubutunzi bwacu bw’agaciro? “Ni bwo ibigega byawe bizuzuzwa, kandi imivure yawe izasendera imitobe [“divayi nshyashya,” MN ].”—Imigani 3:10.
7. Ni uwuhe muganura tugomba gutura Yehova, kandi ibyo bizagira izihe ngaruka?
7 Mbere na mbere, Yehova aduha imigisha mu buryo bw’umwuka (Malaki 3:10). Ku bw’ibyo, umuganura tumuha wagombye mbere na mbere kuba uwo mu buryo bw’umwuka. Tugomba gukoresha igihe cyacu, imbaraga zacu n’ubushobozi bwacu mu gukora ubushake bwe. Bityo, uwo murimo uzatugaburira nk’uko wabereye Yesu “ibyokurya” byamukomezaga (Yohana 4:34). Ibigega byacu byo mu buryo bw’umwuka bizuzuzwa, kandi ibyishimo byacu bigereranywa na divayi nshyashya bizasendera. Byongeye kandi, uko dusenga twiringiye kubona ifunguro rya buri munsi, ni na ko buri gihe dushobora kugira ubuntu dushyigikira umurimo w’Ubwami ukorwa mu isi yose binyuriye ku mpano dutanga (Matayo 6:11). Ibyo dufite byose, dushyizemo n’ubutunzi bwacu bw’iby’umubiri, byose bituruka kuri Data wo mu ijuru udukunda. Azaduhundagazaho indi migisha mu gihe tuzaba dukoresha ibyo bintu by’agaciro mu kumusingiza.—Imigani 11:4; 1 Abakorinto 4:7.
Ibihano Bishingiye ku Rukundo
8, 9. Gucyahwa no guhanwa twagombye kubibona dute?
8 Mu Migani igice cya 3 ku mirongo ya 11 na 12, hongera kuvuga iby’imishyikirano ishimishije iba hagati y’umubyeyi n’umwana mu miryango yubaha Imana, kimwe n’iba hagati ya Yehova n’abana be akunda bo mu buryo bw’umwuka bari hano ku isi. Dusoma ngo “mwana wanjye, ntuhinyure igihano cy’Uwiteka, kandi ntiwinubire n’uko yagucyashye; kuko Uwiteka acyaha uwo akunda, nk’uko umubyeyi acyaha umwana we yishimana.” Abantu b’isi banga guhanwa. Na ho ubwoko bwa Yehova bwo, bugomba kubyemera bubikunze. Intumwa Pawulo yasubiye muri ayo magambo yo mu Migani agira ati “mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana, kandi ntugwe isari, nagucyaha. Kuko uwo Uwiteka akunze, ari we ahana . . . Nta gihano kinezeza ukigihanwa, ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo.”—Abaheburayo 12:5, 6, 11.
9 Ni koko, guhanwa no gucyahwa ni bimwe mu bintu bya ngombwa byo gutoza buri wese muri twe, twaba tubigiriwe n’ababyeyi, binyuriye mu itorero rya Gikristo, cyangwa mu gihe dutekereza ku Byanditswe mu gihe cy’icyigisho cyacu cya bwite. Kwita ku bihano duhawe, kuri twe ni ubuzima cyangwa urupfu, nk’uko mu Migani 4:1, 13 na ho hagira hati “bana, nimutegere amatwi ibyo so abigisha, mushishikarire kwiga ubuhanga. Ukomeze cyane icyo wigishijwe, ntukireke; ugihamane, kuko ari cyo bugingo bwawe.”
Ibyishimo Biruta Ibindi
10, 11. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bikubiye mu magambo akwiriye ari mu Migani 3:13-18?
10 Mbega ukuntu amagambo akurikiraho ari meza, ‘amagambo akwiriye, atunganye, y’ukuri’ rwose (Umubwiriza 12:10)! Ayo magambo ya Salomo yahumetswe, avugwamo ibihereranye n’ibyishimo nyakuri. Ni amagambo twagombye kwandika ku mitima yacu. Dusoma ngo
11 “Hahirwa umuntu ubonye ubwenge, n’umuntu wiyungura kujijuka. Kubugenza biruta kugenza ifeza kandi indamu yabwo iruta iy’izahabu nziza. Buruta amabuye ya marijani kandi mu byo wakwifuza byose nta na kimwe cyabuca urugero. Mu kuboko kwabwo kw’iburyo bufite kurama; no mu kw’ibumoso bufite ubutunzi n’icyubahiro. Inzira zabwo ni inzira z’ibinezeza; kandi imigendere yabwo yose ni iy’amahoro. Ababwakira bubabera igiti cy’ubugingo; kandi ubukomeza wese aba agira umugisha.”—Imigani 3:13-18.
12. Ni gute ubwenge n’ubushishozi bishobora kutwungura?
12 Mbega ukuntu ubwenge buvugwa kenshi mu gitabo cy’Imigani, [ni ukuvuga] incuro 46 zose! “Kubaha [“gutinya,” MN ] Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge.” Ubwo ni bwo bwenge bw’Imana, ubwenge bw’ingirakamaro bushingiye ku bumenyi bw’Ijambo ry’Imana butuma ubwoko bwayo bushobora kunyura mu mugaru uyogoza ibintu muri iyi si ya Satani badahungabanye (Imigani 9:10). Ubushishozi, buvugwa incuro 19 mu Migani, kandi bukaba bwunganira ubwenge, budufasha gutahura uburiganya bwa Satani. Mu gukoresha uburiganya bwe, Umwanzi mukuru abifitemo ubuhanga bw’imyaka ibihumbi n’ibihumbi. Ariko kandi, dufite ikintu cy’agaciro karenze ako kuba inararibonye mu kwigisha—ari cyo cyo kugira ubushishozi buva ku Mana, kugira ubushobozi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi, no guhitamo inzira iboneye yo kunyuramo. Ibyo ni byo Yehova atwigisha binyuriye mu Ijambo rye.—Imigani 2:10-13, MN; Abefeso 6:11.
13. Ni iki gishobora kuturinda mu gihe ubukungu bwifashe nabi, kandi gute?
13 Kuba ubukungu bwifashe nabi mu isi muri iki gihe, ni ikimenyetso kigaragaza ko ubuhanuzi bwo muri Ezekiyeli 7:19 buri hafi gusohora. Buragira buti “bazajugunya ifeza yabo mu nzira, n’izahabu yabo izababera nk’ikintu cyanduye; ifeza yabo n’izahabu yabo ntabwo bizashobora kubarokora ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka.” Ubutunzi bwose bwo mu isi, ntibushobora kugereranywa n’imbaraga zihesha agakiza z’ubwenge n’ubushishozi. Ikindi gihe, Umwami w’umunyabwenge Salomo yaravuze ati “ubwenge [ni] ubwugamo, nk’uko ifeza ari ubwugamo; ariko umumaro wo kumenya ni uyu: ni uko ubwenge burinda ubugingo bw’ubufite” (Umubwiriza 7:12). Mu by’ukuri, hahirwa abagendera mu nzira za Yehova zihesha bose ibyishimo, kandi bakagira ubwenge bwo guhitamo “kurama,” ni ukuvuga ubuzima bw’iteka, ari bwo mpano Imana iha buri wese wizera igitambo cy’incungu cya Yesu!—Imigani 3:16; Yohana 3:16; 17:3.
Twihingemo Ubwenge Nyakuri
14. Ni mu buhe buryo Yehova yerekanye ubwenge bw’intangarugero?
14 Birakwiriye ko twe abantu twaremwe mu ishusho y’Imana, twihatira kwihingamo ubwenge n’ubushishozi, imico Yehova ubwe na we yagaragaje akora imirimo ihebuje yo kurema. “Uwiteka yaremesheje isi ubwenge; kandi yakomeresheje amajuru ubuhanga” (Imigani 3:19, 20). Yaremye ibiremwa bifite ubugingo bitanyuriye mu buryo bw’amayobera, mu buryo budafututse bw’ubwihindurize, ahubwo binyuriye mu bikorwa bye byo kurema mu buryo butaziguye, buri kintu cyose ‘nk’uko ubwoko bwacyo buri,’ kandi ku bw’umugambi urangwamo ubwenge (Itangiriro 1:25). Hanyuma, igihe umuntu yabonekaga afite ubwenge n’ubushobozi bisumbye iby’inyamaswa, abana b’Imana b’abamarayika bagomba kuba bararanguruye amajwi y’ibyishimo biyungikanya mu ijuru. (Gereranya na Yobu 38:1, 4, 7.) Ubushishozi bwa Yehova ku bihereranye n’iby’igihe kizaza, ubwenge bwe, n’urukundo rwe, bigaragarira neza mu byo yaremye biri ku isi.—Zaburi 104:24.
15. (a) Kuki kwihingamo ubwenge byonyine bidahagije? (b) Ni ibihe byiringiro mu Migani 3:25, 26 hagombye kutubibamo?
15 Ntitugomba kwihingamo imico ya Yehova y’ubwenge n’ubushishozi gusa, ahubwo tugomba no kubigundira, ntidutezuke na rimwe mu kwiga Ijambo rye. Aduha umuburo ugira uti “mwana wanjye, komeza ubwenge nyakuri no kwitonda, ntibive imbere y’amaso yawe. Nuko bizaramisha ubugingo bwawe, kandi bizabera ijosi ryawe umurimbo” (Imigani 3:21, 22). Ku bw’ibyo, dushobora kugenda dufite umutekano n’amahoro yo mu mutima, n’ubwo tugenda dusatira umunsi wo ‘kurimbuka gutunguye,’ umunsi uzaza nk’umujura maze ugasakiza isi ya Satani (1 Abatesalonike 5:2, 3). Mu gihe cy’umubabaro mwinshi, “[ntuzatinya] ibiteye ubwoba by’inzaduka, cyangwa kurimbuka kw’abanyabyaha kuje. Kuko Uwiteka azakubera ibyiringiro, kandi azarinda ikirenge cyawe gufatwa.”—Imigani 3:23-26.
Gukunda Gukora Ibyiza
16. Uretse kugira ishyaka mu murimo, ni iki kindi Abakristo basabwa gukora?
16 Iki ni cyo gihe cyo kugaragaza ishyaka mu kubwiriza ubu butumwa bwiza bw’Ubwami kugira ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose. Icyakora, uwo murimo wo kubwiriza, ugomba kunganirwa n’indi mirimo ya Gikristo, nk’uko ivugwa mu Migani 3:27, 28 hagira hati “abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime, niba bigushobokera. Ntukarerege mugenzi wawe uti ‘genda uzagaruke ejo, mbiguhe,’ kandi ubifite iruhande rwawe.” (Gereranya na Yakobo 2:14-17.) Kubera ko abantu benshi mu isi bugarijwe n’ubukene n’inzara, duhamagarirwa kugoboka bagenzi bacu mu buryo bwihutirwa, cyane cyane abavandimwe bacu bo mu buryo bw’umwuka. Ni gute Abahamya ba Yehova babyitabira?
17-19. (a) Ni ukuhe kugobokwa kwari gukenewe mu buryo bwihutirwa kwabayeho mu wa 1993, kandi byakiriwe bite? (b) Ni iki cyerekana ko mu gihe cy’amakuba abavandimwe bacu ‘banesha’?
17 Reka dufate urugero rumwe: Mu mwaka wa 1992, mu gihugu cyahoze ari Yugosilaviya, haturutse impuruza itabariza kugobokwa mu buryo bwihutirwa. Abavandimwe batuye mu bihugu bituranye n’icyo, babyitabiriye neza cyane. Mu mezi y’imbeho ikaze y’igihe cy’umwaka wa 1992, imodoka nyinshi zikoreye imfashanyo zashoboye kwinjira mu karere kaberagamo imirwano zitwaye ibitabo bisohotse vuba, imyambaro ishyuha, hamwe n’imiti, bishyiriwe Abahamya bari babikeneye. Igihe kimwe, abavandimwe basabye uburenganzira bwo kujyana toni 15 z’imfashanyo, nyamara ubwo babonaga ubwo burenganzira, basanze bemerewe gutwara toni 30! Abahamya ba Yehova bo muri Otirishiya bahise bohereza andi makamyo atatu. Toni zageze aho imfashanyo zagombaga kujya zose hamwe zari toni 25. Mbega ibyishimo abo bavandimwe bacu bagize babonye ayo mafunguro menshi yo mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri!
18 Abahawe ibyo bintu babyakiriye bate? Mu ntangiriro z’umwaka ushize, umusaza w’itorero umwe yanditse agira ati “abavandimwe na bashiki bacu b’i Sarajevo baracyariho kandi bameze neza; kandi icy’ingenzi kurushaho, ni uko tugikomeye mu buryo bw’umwuka kugira ngo tubashe kwihanganira iyi ntambara idafite ishingiro. Ku bihereranye n’ibyo kurya, twari mu mimerere igoranye cyane. Yehova abahe umugisha kandi abagororere. Abategetsi bubaha Abahamya ba Yehova mu buryo bwihariye, kubera imibereho yabo y’intangarugero no kubera ko bubaha abategetsi. Nanone turashimira kubera ibyo kurya by’umwuka mwatwoherereje.”—Gereranya na Zaburi 145:18.
19 Abo bavandimwe bari mu kaga, nanone bagaragaje gushimira kwabo binyuriye mu kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Abaturanyi benshi baza babagana babasaba kubayoborera icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo. Mu mujyi wa Tuzla, ahatanzwe toni eshanu z’ibiribwa, buri wese mu babwiriza 40, yatanze raporo ya mwayeni y’amasaha 25 mu murimo mu kwezi, ibyo bikaba byari inkunga nziza ku bapayiniya icyenda bo muri iryo torero. Bagize umubare utangaje w’abantu 243 bateranye ku Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Mu by’ukuri, abo bavandimwe bakundwa “[ba]rushishwaho kunesha n’uwadukunze.”—Abaroma 8:37.
20. Ni irihe ‘ringaniza’ ryabaye mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti?
20 Ubuntu bwagaragariye ku makamyo yari atwaye ibiribwa n’imyenda ishyuha byoherejwe mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, na bwo bwari buhanye n’ishyaka ry’abavandimwe baho. Urugero, abateranye ku Rwibutso i Moscou mu mwaka wa 1992, bari 7.549, mu gihe abateranye mu wa 1992 bari 3.500. Muri icyo gihe, amatorero yo muri uwo mujyi yariyongereye ava kuri 12 agera kuri 16. Mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti yose (hatarimo Ibihugu bya Baltic), amatorero yiyongereyeho 14 ku ijana, ababwiriza b’Ubwami biyongeraho 25 ku ijana, abapayiniya na bo biyongeraho 74 ku ijana. Mbega ishyaka, kandi se mbega umutima wo kwitanga! Ibyo biratwibutsa ibyabaye mu kinyajana cya mbere, ubwo habagaho ‘iringaniza.’ Abakristo babaga bafite ibintu byo mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri, batangaga impano batitangiriye itama baziha ababaga bakennye, nanone ariko, ishyaka ry’izo mbabare rigatera ibyishimo n’inkunga ba nyir’ugutanga.—2 Abakorinto 8:14.
Twange Ikibi!
21. Ni gute abanyabwenge n’abapfu bavugwa mu buryo buhabanye mu magambo asoza igice cya 3 cy’Imigani?
21 Igice cya gatatu cy’Imigani gikomeza kivuga urukurikirane rw’ibintu bihabanye, maze kigasoza gitanga uyu muburo ugira uti “ntukagirire umunyarugomo ishyari; mu nzira ze ntugire n’imwe ukurikiza; kuko ikigoryi ari ikizira ku Uwiteka, ariko ibanga rye rimenywa n’abakiranutsi. Umuvumo w’Uwiteka uhora mu rugo rw’umunyabyaha, ariko ubuturo bw’umukiranutsi abuha umugisha. Ni ukuri agaya abakobanyi; ariko abicisha bugufi abagirira imbabazi. Umunyabwenge azaragwa ubwiza; ariko isoni zizaba igihembo cy’abapfu.”—Imigani 3:29-35.
22. (a) Ni gute dushobora kwirinda ibizagera ku bapfu? (b) Ni iki abanyabwenge banga, kandi ni iki bihingamo, kandi se ni iki bazagororerwa?
22 Ni gute dushobora kwirinda kuba mu mubare w’abapfu? Tugomba kwiga kwanga ikibi, ni koko, kwanga icyo Yehova yanga—inzira zigoramye zose mbi z’iyi si igira urugomo, kandi ikamena amaraso. (Reba nanone Imigani 6:16-19.) Ibinyuranye n’ibyo, tugomba kwihingamo ikiri icyiza—ubudahemuka, gukiranuka no kugwa neza—kugira ngo tugere ku ‘bukire n’icyubahiro n’ubugingo’ twicisha bugufi kandi dutinya Yehova (Imigani 22:4). Ibyo ni byo bizaba ingororano y’abo muri twe bose bakurikiza mu budahemuka inama igira iti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose.”
Ubitekerezaho Iki?
◻ Ni gute umurongo w’Ibyanditse ubimburira iki cyigisho ukwiriye muri iki gihe?
◻ Ni gute dushobora kubaha Yehova?
◻ Kuki tutagomba gupfobya igihano?
◻ Ni hehe ibyishimo biruta ibindi byaboneka?
◻ Ni gute dushobora gukunda icyiza tukanga ikibi?
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Abatura Yehova igitambo cy’ibyiza biruta ibindi mu byo batunze babona imigisha myinshi