Ongera amahoro yawe ukoresheje ubumenyi
“Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumeny’ Imana na Yesu Umwami wacu.”—2 PETERO 1:2.
1, 2. (a) Ni kuki dushobora kugereranya imishyikirano y’amahoro iduhuza na Yehova n’iyo mu ishyingirwa? (b) Dushobora kuronka dute byuzuye amahoro n’Imana?
IMISHYIKIRANO y’amahoro na Yehova igihe cy’umubatizo usa neza n’ibiba mu ishyingirwa. N’ubwo umunsi w’ubukwe ari mwiza cyane uba ari itangiriro ry’imishyikirano myiza y’inkoramutima. Umuhate, igihe no kwimenyera byinshi bizatuma iyo mishyikirano y’inkoramutima ikomera ibe ubuhungiro ku mumsi w’amakuba. Muri ubwo buryo umwete wawe hamwe n’ubufasha bwa Yehova ushobora kongera amahoro aguhuza n’Umuremyi wawe.
2 Intumwa Petero yasobanuye uburyo “abagabanye kwizera’’ bashoboraga kuba mu mahoro yuzuye n’Imana. Arandika ngo: “Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumeny’ Imana na Yesu Umwami wacu.”—2 Petero 1:1, 2.
“Kumenya Imana’’
3. Ni iki kigomba gukorwa cyo kumenya Yehova na Yesu?
3 Ijambo ry’Ikigereki ryahinduwemo “kumenya” (e.pi’gno.sis) ari ryo opignosi ritanga igitekerezo cy’ubumenyi burebure bumenyerwa. Mu buryo bwo gutondagurwa ryerekeza ku kwibonera umuntu ku giti cye no muri Luka 1:4 risobanurwa ngo “kumenya byuzuye.” Umuhanga mu Kigereki witwa Nathanael Culverwel avuga ko iryo jambo risobanura “kugira ubumenyi kurusha uko wari uzi ikintu, kubona neza ikintu cyari kizwi ariko gisa n’ikiri kure.” “Kugira ubumenyi” bigomba kwiga kumenya ku buryo bucukumbuye Yehova na Yesu no kwimenyereza imico yabo kurushaho.
4. Dushobora dute kongera kumenya Imana; kandi ni kuki ibyo bizongera amahoro aduhuza nawe?
4 Kugira akamenyero keza ko kwiyigisha no kudasiba amateraniro h’ abantu b’Imana ni uburyo bubiri bwo kumenya. Uziga kurusha kubona neza uburyo Imana ikora n’ibitekerezo byayo. Uzamenya neza kamere yayo. Ariko na none kumenya Imana mu buryo nkoramutima bisobanura kuyigana no kugira ishusho yayo. Urugero Yehova amaze kuvuga umuntu wari ufite ukudashaka inyungu kw’Imana yaramubwiye ati: “Mbes’ uko si ko kumenya?” (Yeremia 22:15, 16; Abefeso 5:1) Kurushaho kwigana Imana bizatuma wongera amahoro aguhuza nayo. Kubera ko ugomba guhinduka mwiza wambara umuntu mushya “uhindurirwa mushya kugira ngw’ agir’ ubgenge, kandi ngw’ ase n’ishusho y’lyamuremye.” Urushaho kuba mwiza imbere y’Imana.—Abakolosai 3:10.
5. (a) Ubumenyi bwuzuye bwafashije umukristokazi bute? (b) Ni mu bihe bice dushobora kurushaho kwigana Yehova?
5 Umukristokazi witwa Angelina yagiranye ingorane na mugenzi we mu kwizera. Kandi ntabwo yashoboye kumubabarira. Nyamara kandi kwiyigisha byitaweho byatumye asuzuma neza uburyo bwe bwo gutekereza. Aravuga ati: “Niyibukije Imana Yehova ari yo, ko atajya agira inzika. Nibutse amakosa yose dukora buri gihe nyamara ntayiteho. Ingorane nagiranye na mugenzi wanjye zari ntoya cyane ubigereranije. Niyo mpamvu uko namubonaga natekerezaga; ‘Yehova aramukunda kimwe n’uko ankunda.’ Ibyo byamfashije kunesha ayo makimbirane.” Mbese nawe uzi ibice bimwe ukeneyemo kwigana Yehova?—Zaburi 18:35; 103:8, 9; Luka 6:36; Ibyakozwe 10:34, 35; 1 Petero 1:15, 16.
Kumenya Kristo
6. Yesu yerekanye ate umurimo wo kubwiriza imbere ye wari uw’ingenzi kurusha indi yose?
6 Kumenya Kristo bigomba kugira “gutekereza kwa Kristo” no kumwigana. (1 Abakorinto 2:16) Yesu yamamaje ukuri abyishimiye. (Yohana 18:37) Umwuka we ukomeye wo kubwiriza ubutumwa bwiza ntiwashoboraga guhagarikwa n’ingorane ziturutse ku ndangamibanire. N’ubwo abandi Bayuda bangaga Abasamaritani we yabwirije Umusamaritanikazi ku iriba. No kugira ikiganiro n’umugore hanze mu ruhame byashoboraga kuboneka nabi!a Nyamara kandi Yesu we ntiyatumye ibyiyumvo biturutse ku ndangamibanire bihagarika ukubwiriza kwe. Umurimo we watangaga umunezero. Yaravuze ati: “Ibyo kurya byanjye n’ ugukor’ iby’ uwantumy’ ashaka no kurangiz’ umurimo we.” Ibyishimo byatangagwa n’uko abantu nk’Umusamaritanikazi n’Abandi bakiriye neza ubutumwa byamuteraga imbaraga nk’izo yaterwa n’ibyo kurya.—Yohana 4:4-42; 8:48.
7. (a) Kumenya Yesu byagombye gutuma dukora iki? (b) Mbese Imana ishaka ko abagaragu bayo bose babwiriza mu buryo bumwe? Sobanura igisubizo cyawe.
7 Mbese ujya utekereza nka Yesu? Ubundi ku bantu benshi ntabwo byoroshye gushoza ikiganiro n’umuntu batazi batagangira kuganira kuri Bibiliya, kandi akenshi ntibyakirwa neza. Ibyo ari byo byose niba dushaka kugira umwuka nk’uwa Yesu ntidushobora guhunga ayo manyakuri; tugomba gutanga ubuhamya. Ni ibisanzwe ko bose badashobora kubwiriza mu buryo bumwe. Ubwo rero ntitugatekereze ko Imana itishimira kuyikorera kwacu. Ahubwo kumenya Kristo byagombye gutuma dukora kurushaho. Yesu yashimye abakoresha ubugingo bwabo bwose.—Matayo 13:18-23; 22:37.
Ni ngombwa kwanga ikibi
8, 9. Ni ibihe bintu bimwe Imana yanga kandi dushobora dute kwanga nka byo?
8 Kumenya bidufasha kwiyumvisha ibyo Yesu na Yehova banga.(Abaheburayo 1:9; Yesaya 61:8) “Harihw’ ibintu bitandatu, ndetse birindwi, Uwiteka [Yehova, MN] yanga, bimuber’ ikizira; n’ ibi: amaso y’ubgibone, ururimi rubeshya, amabok’ avush’ amaraso y’utarih’ urubanza, umutim’ ugambirir’ ibibi, amaguru yihutira kugir’ urugomo, umugabo w’indarikw’ uvug’ ibinyoma, n’uterany’ abavandimwe.” (Imigani 6:16-19) Uburyo nk’ubwo bwo gutekereza no gukora ni “ibimuber’ ikizira.” Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “ikizira“riva ku nshinga isobanura “guterwa iseseme, ishozi,” “kwanga burundu icyababaza abandi mu buryo bwose; kwanga biherekejwe n’akababaro.” Ubwo rero kugira ngo tugirane amahoro n’Imana tugomba kwanga ikibi nk’uko.
9 Urugero, ntukagire “amaso y’ubgibone” cyangwa go witware mu buryo bw’ubwibone. Nyuma y’umubatizo bamwe babonye ko batagikeneye ubufasha bw’ababigishije. Mu kwicisha bugufi buzatuma bashinga imizi mu kuri. (Abagalatia 6:6) Iyo wirinda kuvugaguzwa kuko bishobora gukurura “gutandukanya inshuti z’amagara.” Niba ducuze ibihuha bibi tuvuze nabi abandi cyangwa ibinyoma dushobora “kuvusha’ amaraso y’utarih’ urubanza” ariko dushobora no kwanduza izina ryacu. Ntidushobora kugirana amahoro n’Imana niba tudafitanye amahoro na bagenzi bacu. (Imigani 17:9; Matayo 5:23, 24) Imana mu Ijambo ryayo ivuga ko “yanga gusenda.” (Malaki 2:14, 16) Ubwo rero nawe niba warashyingiwe uzihata gukomeza imirunga yo mu gushyingirana kwawe. Mbese wanga ibyo bamwe biha byo gukinisha no kwitsiritana n’abagore cyangwa abagabo b’abandi? Wanga ubusambanyi nk’uko Yehova abwanga? (Gutegeka 23:17, 18) Ntibyoroshye kwanga iyo migenzereze kubera ko hari ukuntu ikurura imibiri yacu icumura, kandi iyo migenzezeze ikaba yemerwa cyane n’isi.
10. Natwe dushobora dute kwitoza kwanga ikibi?
10 Kwitoza kwanga ikibi bisaba kwanga za filmi, za video na za televiziyo n’ibitabo bivuga iby’ubukonikoni, iby’ubusambanyi n’ubugome. (Gutegeka 18:10-12; Zaburi 11:5) Iyo myidagaduro yerekana ikibi ko atari kibi nk’uko kiri cyangwa cyuzuye urwenye, ihagarika umuhate wawe wo kwanga ikibi. Ariko nyamara gusenga byeruye bizagufasha kubera ko Yesu yavuze ngo: “Mube maso, musenge, mutajya mu moshya. Umutima ni w’ ukunze, arik’ umubir’ ufit’intege nke.” (Matayo 26:41) Umukristo umwe ujya ugira irari rikomeye ry’umubiri aravuga ati: “Ngomba gusenga. Akenshi numva ndakwiye kwegera Yehova, ariko iyo mbyihase, iyo mwiyambaje mbona imbaraga nkeneye.” Uriyumvisha kurushaho uburyo Yehova yanga ikibi niwibaza ku bubabare bitera.—2 Petero 2:12, 13.
11. Ni iki akenshi gishobora kuduhungabanya?
11 Naho waba ufitanye amahoro n’Imana, ushobora kuzajya uhura n’ibigeragezo n’ibishuko bya buri munsi, n’intege nkeya zawe bwite. Ibuka ko Satani aguhiga kubera ko arwanya abubaha amategeko y’Imana kandi b’Abahamya ba Yehova. (Ibyahishuwe 12:17) Mbese mu mimerere nk’ iyo ushobora ute kugumana amahoro yawe mu mutima?
Uburyo bwo kurwanya ibyago bihungabaya amahoro
12. (a) Ni mu yihe mimerere Zaburi ya 34 yanditswe? (b) Ibyanditswe byerekana bite ibyiyumvo Dawidi yari afite muri icyo gihe?
12 Muri Zaburi 34:19 Dawidi yaravuze ati: “Amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi.” Umutwe w’iyo Zaburi werekana ko Dawidi yayihimbye amaze gukira urupfu. Igihe yahungaga Sauli Dawidi yashakiye ubuhungiro kwa Akishi umwami w’umudugudu w’Abafilista w’i Gati. Abagaragu ba Akishi bamenye Dawidi kandi bibuka ubutwari bwe n’igabo za Isiraeli hanyuma bajya kubimumenyesha. umwami Dawidi yumvise ikiganiro cyabo hanyuma “abik’ ayo magambo mu mutima we, atinya cyane Akishi umwami w’i Gati.” (1 Samweli 21:10-12) Mbese Dawidi ntiyari yarishe intwari y’uwo mudugudu Goliati? Mbese si inkota y’icyo gihangange yari yambaye? Mbese abo bantu ntibari gukoresha iyo nkota bamuca umutwe? Mbese Dawidi yabigenje ate?—1 Samweli 17:4; 21:9.
13. Dawidi yakoze iki mu byago bye, kandi dushobora dute gukurikiza urugero rwe?
13 Dawidi yahendahenze Imana atera hejuru arayitabaza. Dawidi yaranditse ngo: “Uyu munyamubabaro yaratatse, Uwiteka [Yehova, MN] aramwumva, amukiz’ amakuba n’ibyago bye byose.” (Zaburi 34:4, 6, 15, 17) Nawe ubwawe mbese witoje kujya uhendahenda Yehova umwereka ibiri mu mutima wawe mu gihe uri mu kaga? (Abefeso 6:18; Zaburi 62:8) N’ubwo ibyago byawe byaba atari nk’ibya Dawidi, uzibonera uburyo Imana izagufasha igihe kigeze. (Abaheburayo 4:16) Ibyo ari byo byose Dawidi hari ibindi yakoze bitari ugusenga.
14. Dawidi yakoresheje ate “kugir’ amakenga” kandi Yehova yadufashije ate kugira ngo dukore nkawe?
14 “Dawidi aherako yihinduriz’ imbere yabo, . . . Nukw’ Akishi abgir’ abagaragu be, ati: Yemwe, ntimureba k’ uyu mugabo yasaze! mwamunzaniriy’ iki? (1 Samweli 21:13-15) Dawidi yahimbye amayeri yatumye asimbuka urupfu, kandi Yehova yahaye umugisha umuhate we. Natwe rero iyo duhuye n’akaga Yehova aba ashaka ko dukoresha ubwenge bwacu ariko tukamureka akaba ari we ukemura icyo kibazo mu mwanya wacu. Yaduhaye Ijambo rye ryahumtswe “rih’ umusaba kujijuka . . . kumenya no kugir’ amakenga.” (Imigani 1:4; 2 Timoteo 3:16, 17) Imana na none ubwayo yahaye amatorero abasaza batwereka uburyo bwo gukurikiza amahame y’Imana. (1 Abatesalonike 4:1, 2) Akenshi abo bantu bashobora kudufasha kubona ibitabo bya Sosayiti Watch Tower bizatuma dufata ibyemezo byiza no kurwanya ingorane.
15. Ni irihe humure dusanga muri Zaburi 34:18?
15 N’iyo tubabara mu mutima wacu kubera intege zacu nkeya cyangwa twaganjwe, niba tugize umutima nk’uwo dushobora kugirana amahoro n’Imana. Muri Zaburi 34:18, Dawidi yaranditse ngo: “Uwiteka [Yehova, MN] aba hafi y’abafit’ imitim’ imenetse, kand’ akiz’ abafit’ imitim’ ishenjaguwe.” Niba dusabye Yehova imbabazi kandi tugakora ibyangombwa byo kugarura ibintu mu nzira (cyane cyane iyo twakoze icyaha gikomeye) azaguma iruhande rwacu kandi adushyigikire.—Imigani 28:13; Yesaya 55:7; 2 Abakorinto 7:9-11.
Ubumenyi bwa bwite butanga amahoro
16. (a) Ni mu bundi buryo buhe dushobora kugira kumenya Imana? (b) Sobanura aya magambo ya Dawidi ngo: “Nimusogongere, mumenye yuk’ Uwiteka [Yehova, MN] agira neza.”
16 Tugira ubumenyi nyabwo bwerekeye Imana tubuhunika, ariko tunabona ubufasha bwite bwuzuye urukundo buva ku Muremyi. (Zaburi 41:10, 11) Ushobora kuva mu byago wenda ahari ingorane ntizihite zivaho ako kanya cyangwa zose; icyo gihe rero ugomba kwihangana. (1 Abakorinto 10:13) N’ubwo i Gati ubuzima bwa Dawadi bwakize yagumye mu buhunzi imyaka myinshi, buri gihe ahura n’ibyago. Muri icyo gihe yarinzwe na Yehova ashyigikirwa nawe. Yashatse amahoro n’Imana arayabona kandi yari yaramenye ko abagenza batyo; “ntibazagira icyiza bakena.” Kubera ko Dawidi yari yarafashijwe na Yehova mu byago bye, kandi kubera ko yari yarabyiboneye we ubwe, yashoboraga kwivugira ati: “Nimusogongere, mumenye yuk’ Uwiteka [Yehova, MN] agira neza: hahirw’ umuhungiraho.”—Zaburi 34:8-10, 14, 15.
17. Ni ibiki byabaye ku muryango umwe washakiye ubuhungiro muri Yehova igihe yari mu byago?
17 Nawe rero “sogongera, umenye yuk’ Uwiteka [Yehova, MN] agira neza’ igihe uzamushakiramo ubuhungiro mu ngorane. Hari Umukristo muri Amerika watakaje akazi ke kamuhembaga menshi kandi yari amazeho amyaka 14 kubera agisida. Kubera ko nta dufaranga yari afite, we n’umuryango we batakambiye Imana maze bagabanya ibyo bakeneramo amafaranga, bakajya banatara mu mirima bakanaroba kugira ngo bitunge. Uwo muryango urimo abana babiri wafashijwe n’itorero, hanyuma baza no kuboma akazi k’igice cy’umunsi byatumye bashobora kwirwanaho. Hashize umwaka nyuma y’iyo agisida umugore yaravuze ati: “Dushobora kwibeshya ubwacu dukeka ko twishingikirije kuri Yehova, nyamara ahanini twitwaza ubushobozi bwacu, uwo twashakanye cyangwa umurimo wacu. Ariko mu by’ukuri twize kwiringira we wenyine? Ibindi byose twarabyambuwe ariko Yehova we ntabwo yigeze adutererana habe n’akanya na gato. Ntabwo twari dufite ibyo twari dukeneye. Imishyikirano y’umuryango wacu na Yehova yariyongereye cyane.”
18. Ni iki kizatuma wihanganira ndetse n’ingorane zidashira?
18 Ariko rero impungenge z’amafaranga zishobora kugumaho. Ushobora kurwara indwara idakira, igihungabanya kamere nko guta umutwe. Ingorane ntizibura. Nyamara kandi niba uzi koko Imana uzagira ukwizera mu bufasha bwe. (Yesaya 43:10) Ibyo byiringiro bidahungabana bizadufasha kwihanganira ibigeragezo no kuronka “amahoro y’Imana, ahebuje rwos’ ay’ umuntu yamenya.”—Abafilipi 4:7.
19. Tuzi dute ko Yehova atirengagiza ububabare bwacu?
19 Iyo uri mu bihe biruhije ntukajye wibagirwa ko Yehova azi ububabare bwawe. Dawidi mu yindi Zaburi yanditse nyuma y’ibyamubayeho i Gati yasenze Yehova muri aya magambo ngo: “Ushyir’ amarira yanjye mw’ icupa ryawe; Mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe? (Zaburi 56:8) Nta gushidikanya ko Imana yumvise isengesho rya Dawidi. Mbega ihumure ryo kumenya ko Imana yari kwakira amarira ye yari atewe n’agahinda n’ukwiganyira agasa nk’ubishyira mu icupa, nk’aho yari ashyizemo vino nziza cyangwa amazi yo kunywa. Ayo marira azibukwa kubera ko yanditswe mu gitabo cy’Imana. Mbega ukuntu Yehova ari uw’imbabazi kandi ateganya!
20. Dushobora dute kongera amahoro yacu n’Imana?
20 Ubwo rero umubatizo wawe ni itangiriro ry’imishyikarano y’amahoro n’Imana. Niho uzarushaho kumenya imico y’Imana n’iya Yesu no kwibonera uko Yehova ashyigikira abagaragu be mu kigeragezo, niho amahoro yawe n’Imana aziyongera. Ntabwo gusa imishyikirano yawe na Yehova izakubera ubuhungiro bwuzuye umutekano, ahubwo uzagira ibyiringiro byiza byo kubaho iteka muri Paradizo aho “bazishimir’ amahoro menshi.”—Zaburi 37:11, 29.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Nk’uko Talmud ibivuga, mu bihe bya kera, abakuru b’idini ya Kiyahudi bagiraga inama abantu baze ‘kutavugisha unugore mu nzira.” Niba uwo muco wari ukiriho mu gihe cya Yesu yaba ari yo mpamvu yatumye abigishwa be “batangazwa n’ukw’ avugana n’uwo mugore.”—Yohana 4:27.
Mbese waba wibuka?
◻ Ni mu buryo ki ushobora kumenya Imana na Yesu?
◻ Tugomba gukora iki kugira ngo twigane Imana Yesu?
◻ Dushobora dute gukurikiza uburyo Imana yanga ikibi?
◻ Dushobora dute kuguma mu mahoro n’ubwo twaba turi mu ngorane?
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Yesu ntiyatumye ibyaterwaga n’imibanire y’abantu nko mu kunenana bihagarika ubuhamya bwe. Mbese ujya wigana uwo murava we mu kubwiriza?
[Amafoto yo ku ipaji ya 14]
Imbere y’ingorane ikomeye Dawidi yatakambiye Yehova . . . yigira n’umusazi kugira ngo arokoke urupfu. Yehova yumvise isengesho rye