“Hahirwa umuntu ubonye ubwenge”
YARI umusizi, umuhanga mu by’ubwubatsi n’umwami. Kubera ko yinjizaga amadolari asaga miriyoni 200 buri mwaka, yari umukire cyane kuruta abandi bami bose bo ku isi. Nanone kandi, uwo mugabo yari azwi cyane kubera ko yari umunyabwenge. Umugabekazi wagiye kumusura byamukoze ku mutima cyane ku buryo yiyamiriye agira ati “nsanze ibyo batambwiye birenze ibyo bambwiye, ubwenge bwawe n’ubutunzi bwawe bisumba uko nabyumvise” (1 Abami 10:4-9). Iyo ni yo mimerere y’Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera.
Salomo yari afite ubutunzi n’ubwenge. Kandi ibyo byatumaga agira ubushobozi bwihariye bwo kugena icyari ngombwa muri ibyo byombi. Yaranditse ati “hahirwa umuntu ubonye ubwenge, n’umuntu wiyungura kujijuka. Kubugenza biruta kugenza ifeza kandi indamu yabwo iruta iy’izahabu nziza. Buruta amabuye ya marijani kandi mu byo wakwifuza byose nta na kimwe cyabuca urugero.”—Imigani 3:13-15.
None se, ni hehe ubwenge bushobora kuboneka? Kuki ari ubw’agaciro kuruta ubutunzi? Ni ibihe bintu bishimishije biburanga? Igice cya 8 cy’igitabo cya Bibiliya cy’Imigani, cyanditswe na Salomo, gisubiza ibyo bibazo mu buryo bushishikaje. Muri icyo gice ubwenge bwagereranyijwe n’umuntu, nk’aho bushobora kuvuga cyangwa kugira icyo bukora. Kandi ubwenge ubwabwo buhishura impamvu bushishikaje ndetse n’agaciro kabwo.
“Ashyira Ejuru”
Igice cya 8 cy’Imigani gitangirwa n’ikibazo gikangura ibitekerezo, kigira kiti “ntimwumva ko Bwenge ashyira ejuru, akarangurura ijwi ry’ubuhanga?”a Ni koko, ubwenge no kujijuka bikomeza gushyira ejuru bikarangurura, ariko mu buryo butandukanye cyane n’uko bimeze ku mugore wiyandarika wubikirira ahantu h’umwijima maze akongorera umusore ugenda wenyine mu nzira kandi utaraba inararibonye amubwira utugambo tureshya (Imigani 7:12). “Ahagaze mu mpinga z’imisozi, mu mahuriro y’inzira; mu marembo no mu miharuro y’umurwa ashyira ejuru ari mu bikingi by’amarembo, ati” (Imigani 8:1-3). Ijwi rihamye kandi rirangwa no gushira amanga ryumvikanira mu buryo buranguruye kandi bwumvikana neza mu miharuro—ku marembo, mu mahuriro y’inzira, mu marembo y’umudugudu. Abantu bashobora mu buryo bworoshye kumva iryo jwi maze bakaryitabira.
Ni nde se ushobora guhakana ko ubwenge buva ku Mana bwanditswe mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe, ari ryo Bibiliya, bushobora kugera hafi kuri buri muntu wese ku isi ubwifuza? Igitabo cyitwa The World Book Encyclopedia kigira kiti “Bibiliya ni cyo gitabo gisomwa cyane mu mateka.” Cyongeraho kiti “hakwirakwijwe kopi za Bibiliya nyinshi cyane kuruta iz’ikindi gitabo icyo ari cyo cyose. Nanone, Bibiliya yahinduwe incuro nyinshi, ihindurwa mu ndimi nyinshi cyane, kuruta ikindi gitabo icyo ari cyo cyose.” Kubera ko Bibiliya yose cyangwa ibice byayo iboneka mu ndimi hamwe n’indimi zishamikiye ku zindi zisaga 2.100, abantu basaga 90 ku ijana nibura bashobora kubona igice cy’Ijambo ry’Imana mu rurimi rwabo.
Abahamya ba Yehova barimo baratangariza mu ruhame ahantu hose ubutumwa bukubiye muri Bibiliya. Barimo barabwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana kandi bakigisha abantu ukuri kuboneka mu Ijambo ry’Imana babishishikariye, mu bihugu 235. Amagazeti yabo ashingiye kuri Bibiliya, ni ukuvuga Umunara w’Umurinzi wandikwa mu ndimi 140, hamwe na Réveillez-vous! isohoka mu ndimi zigera kuri 83, akwirakwizwa ari amagazeti asaga miriyoni 20 buri imwe. Nta gushidikanya ko ubwenge bukomeza gushyira ejuru bukarangurura mu miharuro!
“Abana b’Abantu Ni Bo Ijwi Ryanjye Ribwira”
Ubwenge bwagereranyijwe n’umuntu butangira kuvuga, bugira buti “yemwe bagabo, ni mwe mpamagara, n’abana b’abantu ni bo ijwi ryanjye ribwira. Yemwe mwa njiji mwe, nimujijuke; namwe mwa bapfu mwe, mugire umutima usobanukiwe.”—Imigani 8:4, 5.
Ubwenge buhamagara abantu bo ku isi hose. Butumira abantu bose. Ndetse n’injiji na zo zitumirirwa kujijuka cyangwa kugira amakenga, naho abapfu bo batumirirwa kugira umutima usobanukiwe. Koko rero, Abahamya ba Yehova bemera ko Bibiliya ari igitabo cyagenewe abantu bose, bityo bakaba bihatira gutera buri wese bahura na we, nta kurobanura ku butoni, inkunga yo kuyisoma kugira ngo abone amagambo y’ubwenge ayikubiyemo.
“Akanwa Kanjye Kaza Kuvuga Ukuri”
Mu gukomeza kwinginga, ubwenge bugira buti “nimwumve, ngiye kuvuga ibikomeye; kandi umunwa wanjye ndawubumburira kuvuga ibitunganye. Kuko akanwa kanjye kaza kuvuga ukuri; kandi gukiranirwa ari ikizira kuri jye. Amagambo yo mu kanwa kanjye yose akiranuka; nta buriganya cyangwa ubugoryi buyabamo.” Ni koko, inyigisho z’ubwenge zirahebuje kandi ziratunganye, zikaba iz’ukuri kandi zirangwa no gukiranuka. Nta kintu na kimwe wazisangamo gitandukira cyangwa kigoramye. “Asobanukira ujijutse, kandi atunganira ababonye ubwenge.”—Imigani 8:6-9.
Mu buryo bukwiriye, ubwenge budutera inkunga bugira buti “aho gushaka ifeza mutore ibyo nigisha; mushake ubwenge kuburutisha izahabu nziza.” Ayo magambo yo kwinginga ashyize mu gaciro, “kuko ubwenge buruta amabuye ya marijani; kandi mu bintu byifuzwa byose nta gihwanye na bwo” (Imigani 8:10, 11). Ariko se, kuki bimeze bityo? Ni iki gituma ubwenge buba ikintu cy’agaciro cyane kuruta ubutunzi?
“Imbuto Zanjye Ziruta Izahabu”
Impano ubwenge buha ababutegera amatwi ni iz’agaciro kenshi kuruta izahabu, ifeza, cyangwa marijani. Mu kuvuga izo mpano izo ari zo, ubwenge bugira buti “jyewe, Bwenge, nagize umurava ho ubuturo bwanjye; mfite ubwenge bwo kugenzura. Kūbaha Uwiteka ni ukwanga ibibi; ubwibone n’agasuzuguro n’inzira y’ibibi n’akanwa k’ubugoryi ni byo nanga.”—Imigani 8:12, 13.
Ubwenge butuma ababufite bagira amakenga n’ubushobozi bwo gutekereza. Umuntu ufite ubwenge buva ku Mana aba anayubaha kandi ayitinya, kubera ko ‘kūbaha [“gutinya,” NW ] Uwiteka ari ishingiro ry’ubwenge’ (Imigani 9:10). Ku bw’ibyo, yanga ibyo Yehova yanga. Ubwirasi, ubwibone, imyifatire y’ubwiyandarike n’amagambo y’ubugoryi ntabikozwa. Kuba yanga ibibi bimurinda ingaruka zonona zo kugira ububasha ku bandi. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko abantu bafite inshingano mu itorero rya Gikristo hamwe n’abatware b’imiryango bashaka ubwenge!
Ubwenge bukomeza bugira buti “ni jye nyir’inama, no kumenya gutunganye; ni jye Muhanga, kandi mfite n’ububasha. Ni jye wimika abami, ngaha ibikomangoma guca imanza zitabera. Ni jye uha abatware gutwara, n’impfura na zo, ndetse n’abacamanza bo mu isi bose” (Imigani 8:14-16). Imbuto z’ubwenge zikubiyemo ubushishozi, ubuhanga n’ububasha—ibyo bikaba ari ibintu abami, ibikomangoma n’abakomeye bakenera cyane. Ubwenge ni ubw’ingenzi cyane ku bantu bafite ububasha no ku bantu baha abandi inama.
Abantu bose bashobora kubona ubwenge nyakuri mu buryo bworoshye, ariko kandi, si ko bose babubona. Hari bamwe babwanga cyangwa bakabwihunza, ndetse n’iyo bwaba bugeze imbere yabo. Ubwenge bugira buti “nkunda abankunda; kandi abanshakana umwete bazambona” (Imigani 8:17). Abashaka ubwenge babishishikariye ni bo bonyine bashobora kububona.
Inzira z’ubwenge ziratunganye kandi zirakiranuka. Buhesha ingororano ababushaka. Ubwenge bugira buti “ubukire n’icyubahiro biri iwanjye, kandi n’ubutunzi buhoraho no gukiranuka na byo. Imbuto zanjye ziruta izahabu, ni ukuri ziruta izahabu nziza; kandi indamu yanjye iruta ifeza y’indobanure. Ngendera mu nzira yo gukiranuka, no mu nzira z’imanza zitabera, kugira ngo ntungishe aba[n]kunda, nuzuze ububiko bwabo.”—Imigani 8:18-21.
Uretse imico n’ibintu bihebuje biburanga, urugero nko kugira amakenga, ubushobozi bwo gutekereza, kwicisha bugufi, ubushishozi, ubwenge bw’ingirakamaro n’ubuhanga, impano z’ubwenge zinakubiyemo ubutunzi hamwe n’icyubahiro. Umuntu w’umunyabwenge ashobora rwose kuronka ubutunzi binyuriye mu nzira zikiranuka, kandi azasagamba mu buryo bw’umwuka (3 Yohana 2). Nanone kandi, ubwenge buhesha umuntu icyubahiro. Byongeye kandi, anyurwa n’ibyo yunguka, kandi agira amahoro yo mu mutima n’umutimanama ukeye imbere y’Imana. Ni koko, umuntu wabonye ubwenge ni we ugira ibyishimo. Imbuto z’ubwenge ni nziza kuruta izahabu nziza n’ifeza y’indobanure rwose.
Mbega ukuntu iyo nama ihuje n’igihe kuri twebwe, kubera ko turi mu isi irangwa n’umwuka wo gukunda ubutunzi, isi yibanda ku kuronka ubutunzi binyuriye ku buryo ubwo ari bwo bwose n’uko byagenda kose! Ntitukazigere na rimwe twibagirwa ukuntu ubwenge ari ubw’agaciro cyangwa ngo twitabaze ibyo gushaka ubutunzi mu buryo bukiranirwa. Ntitukazigere na rimwe twirengagiza ibyo twateganyirijwe bituma tubona ubwenge—ni ukuvuga amateraniro yacu ya Gikristo n’icyigisho cyacu cya bwite cya Bibiliya hamwe n’ibitabo bitangwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’—ngo ni ukugira ngo dukunde turonke ubutunzi.—Matayo 24:45-47.
“Uhereye Kera Kose Narimits[w]e”
Kuba ubwenge bwaragereranyijwe n’umuntu mu gice cya 8 cy’Imigani, si ibintu byapfuye gukorwa mu buryo bwo gushaka gusobanura ibintu bigize umuco runaka udafututse. Nanone, byerekeza mu buryo bw’ikigereranyo ku kiremwa cy’ingenzi cyane cya Yehova. Ubwenge bukomeza bugira buti “Uwiteka mu itangira ry’imirimo ye yarangabiye, ataragira icyo arema. Uhereye kera kose narimits[w]e, uhereye mbere na mbere, isi itararemwa. Ikuzimu hatarabaho naragaragajwe, amasōko adudubiza amazi menshi ataraboneka. Imisozi miremire itarahagarikwa, iyindi itarabaho, naragaragajwe. Yari itararema isi no mu bweru, n’umukungugu w’isi utaratumuka.”—Imigani 8:22-26.
Mbega ukuntu ibisobanuro bimaze gutangwa ku bwenge bwagereranyijwe n’umuntu bihuza neza n’ibivugwa mu Byanditswe bihereranye na “Jambo”! Intumwa Yohana yaranditse iti “mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana, kandi Jambo yari [i]mana” (Yohana 1:1). Ubwenge bwagereranyijwe n’umuntu mu buryo bw’ikigereranyo bwerekeza ku Mwana w’Imana, ari we Yesu Kristo, mbere y’uko aba umuntu.b
Yesu Kristo ni “we mfura mu byaremwe byose, kuko muri we ni mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka” (Abakolosayi 1:15, 16). Ubwenge bwagereranyijwe n’umuntu bukomeza bugira buti “igihe [Yehova] yaringanije amajuru, nari mpari; igihe yashingaga urugabano rw’ikuzimu; mu gihe yakomereje ijuru hejuru, no mu gihe amasōko y’ikuzimu yahawe imbaraga; igihe yahaye inyanja urubibi rwayo, kugira ngo amazi atarenga itegeko ryayo; kandi no mu gihe yagaragaje imfatiro z’isi; icyo gihe nari kumwe na yo, ndi umukozi w’umuhanga; kandi nari umunezero wayo iminsi yose, ngahora nezerewe imbere yayo, nkishimira mu isi yayo yaremewe guturwamo; kandi ibinezeza byanjye byari ukubana n’abantu” (Imigani 8:27-31). Umwana w’imfura wa Yehova yari ahari yicaye iruhande rwa Se, akorana na we abigiranye umwete—akaba ari Umuremyi utagereranywa w’ijuru n’isi. Ubwo Yehova Imana yaremaga umuntu wa mbere, Umwana We yifatanyije na we muri uwo murimo, ari Umukozi w’Umuhanga (Itangiriro 1:26). Ntibitangaje kuba Umwana w’Imana ashishikazwa kandi akanezezwa cyane n’abantu!
“Hahirwa Umuntu Unyumvira”
Umwana w’Imana wiswe bwenge bwagereranyijwe n’umuntu yagize ati “nuko rero, bana banjye, nimunyumvire; kuko hahirwa abakomeza inzira zanjye. Mwumve ibyo mbahugura, mugire ubwenge, ntimubwange. Hahirwa umuntu unyumvira, akaba maso mu marembo yanjye iminsi yose, agategerereza ku nkomo z’imiryango yanjye; kuko umbonye wese aba abonye ubugingo, kandi azahabwa umugisha n’Uwiteka. Ariko uncumuraho, aba yononnye ubugingo bwe; abanyanga bose, baba bakunze urupfu.”—Imigani 8:32-36.
Yesu Kristo ni we ushushanya ubwenge bw’Imana. “Muri we ni mo ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya bwahishwe” (Abakolosayi 2:3). Ku bw’ibyo rero, nimucyo tumwumvire tubigiranye ubwitonzi cyane kandi tugere ikirenge mu cye (1 Petero 2:21). Kwanga kumwumvira byaba ari ukugirira nabi ubugingo bwacu no gukunda urupfu, kuko ari “nta wundi agakiza kabonerwamo” (Ibyakozwe 4:12). Koko rero, nimucyo twemere ko Yesu ari we Imana yatanze kugira ngo tuzabone agakiza (Matayo 20:28; Yohana 3:16). Nguko uko tuzabona ibyishimo bibonerwa mu ‘kubona ubugingo tugahabwa umugisha n’Uwiteka.’
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ubwenge” rivugwa mu gitsina gore. Ni yo mpamvu ubuhinduzi bumwe na bumwe bukoresha insimburazina z’igitsina gore iyo bwerekeza ku bwenge.
b Kuba ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ubwenge” buri gihe rikoreshwa mu gitsina gore, ntibivuguruzanya n’uburyo ijambo ubwenge ryakoreshejwe mu kwerekeza ku Mwana w’Imana. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “urukundo” mu nteruro ngo ‘Imana ni urukundo’ na ryo riri mu gitsina gore (1 Yohana 4:8). Nyamara, rikoreshwa mu kwerekeza ku Mana.
[Amafoto yo ku ipaji ya 26]
Ubwenge ni ubw’ingenzi cyane ku bantu bafite inshingano
[Amafoto yo ku ipaji ya 27]
Ntukirengagize ibintu twateganyirijwe bituma tubona ubwenge