Abantu Bakeneye Kugira Ubumenyi ku Byerekeye Imana
“Uzamenya kūbaha Uwiteka [“gutinya Yehova,” “Traduction du monde nouveau”] icyo ari cyo, ukabona kumenya Imana.”—IMIGANI 2:5.
1. Kuki twavuga ko umutima w’umuntu ari urugingo ruhambaye cyane Imana yaremanye ubuhanga?
IMITIMA y’abantu igera hafi kuri 5.600.000.000 hano ku isi, ubu irimo iratera. Buri munsi, umutima wawe ubwawe utera incuro zigera ku 100.000, kandi ukohereza litiro zigera ku 7.600 z’amaraso mu mubiri wawe uyanyujije mu rwungano nyamaraso rureshya n’ibirometero 100.000. Nta wundi muhore ukora cyane nk’urwo rugingo ruhambaye cyane Imana yaremanye ubuhanga.
2. Wavuga iki ku bihereranye n’umutima w’ikigereranyo?
2 Nanone kandi, hari imitima y’ikigereranyo igera kuri 5.600.000.000 ikora ku isi. Mu mutima w’ikigereranyo ni ho habamo ibyiyumvo byacu, ibidushishikaje, hamwe n’ibyifuzo byacu. Ni cyo cyicaro cy’ibitekerezo byacu, ubumenyi bwacu, hamwe n’ibyo dushaka. Umutima w’ikigereranyo ushobora kwibona cyangwa kwicisha bugufi, kubabara cyangwa kwishima, kwijima cyangwa gucya.—Nehemiya 2:2; Imigani 16:5; Matayo 11:29; Ibyakozwe 14:17; 2 Abakorinto 4:6; Abefeso 1:16-18.
3, 4. Ni gute imitima igezwaho inkuru nziza?
3 Yehova Imana ashobora gusoma ibiri mu mutima w’umuntu. Mu Migani 17:3 hagira hati “uruganda rutunganya ifeza, n’itanura ritunganya izahabu; ariko Uwiteka ni we ugerageza imitima.” Nyamara ariko, aho kugira ngo Yehova asome buri mutima, hanyuma ace urubanza, akoresha Abahamya be kugira ngo bagere ku mitima y’abantu binyuriye ku butumwa bwiza. Ibyo bihuje n’amagambo y’intumwa Pawulo agira ati “kuko umuntu wese ūzambaza izina ry’Umwami, azakizwa. Ariko se bamwambaza bate, bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate, ari nta wababwirije? Kandi bābwiriza bate, batatumwe? Nk’uko byanditswe ngo ‘mbega uburyo ibirenge by’abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!’ ”—Abaroma 10:13-15.
4 Yehova yishimiye kohereza Abahamya be ku mpera z’isi kugira ngo “batangaze inkuru nziza y’ibintu byiza,” (MN), kandi ngo bashake abafite imitima yiteguye kuyakira. Ubu tugeze ku mubare usaga 5.000.000—ni ukuvuga Umuhamya 1 ku bantu 1.200 ku isi. Kugeza ubutumwa bwiza kuri abo bantu babarirwa muri za miriyari batuye isi, ntibyoroshye. Ariko kandi, Imana iyobora uwo murimo binyuriye kuri Yesu Kristo, bityo akireherezaho abafite imitima itaryarya. Ku bw’ibyo, ubuhanuzi bwanditse muri Yesaya 60:22 burimo burasohora. Buragira buti “umuto azagwira abe mo igihumbi; uworoheje azaba ishyanga rikomeye. Jyewe Uwiteka nzabitebutsa, igihe cyabyo nigisohora.”
5. Ubumenyi ni iki, kandi twavuga iki ku bihereranye n’ubwenge bw’isi?
5 Icyo gihe ni iki turimo, kandi ikigaragara neza cyo—ni uko abantu babarirwa muri za miriyari batuye isi, bakeneye kugira ubumenyi. Mbere na mbere, ubumenyi bukubiyemo ibintu by’ukuri umuntu aba azi binyuriye mu byo yagiye abona cyangwa yagerageje, ibyo yitegereje cyangwa yize. Isi yagwije ubumenyi bwinshi. Amajyambere yagiye agerwaho mu bihereranye no gutwara abantu n’ibintu, ubuvuzi, hamwe n’itumanaho. Ariko se, ubumenyi bw’isi ni bwo abantu bakeneye by’ukuri? Ashwi da! Intambara, gukandamizwa, indwara, n’urupfu, biracyakomeza guhitana abantu. Akenshi, ubwenge bw’isi bwakomeje kugaragara ko ari nk’umusenyi wo mu butayu utumurwa na serwakira.
6. Ku bihereranye n’amaraso, ni gute ubumenyi ku byerekeye Imana bwagereranywa n’ubwenge bw’isi?
6 Reka dufate urugero: mu gihe cy’ibinyejana bibiri bishize, abantu bari bafite akamenyero ko kwivusha amaraso bibwira ko ari uburyo bwo kuvura. Uwitwa George Washington, perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavushijwe amaraso kenshi mu masaha ya nyuma y’ubuzima bwe. Igihe kimwe, yaje kugera ubwo agira ati “nimureke nipfire mu mutuzo; sinshobora kumara igihe kirekire.” Yabivuze ukuri, kubera ko yapfuye uwo munsi—ku itariki ya 14 Ukuboza 1799. Muri iki gihe, mu mwanya wo kuvusha umuntu amaraso, batsindagiriza ibyo gutera amaraso mu mubiri w’umuntu. Ubwo buryo bwombi bwagiye bukururira abantu ibibazo byo guhangana n’urupfu. Nyamara kandi muri icyo gihe cyose, Ijambo ry’Imana ryari ryaravuze riti ‘mwirinde amaraso’ (Ibyakozwe 15:29). Ubumenyi ku byerekeye Imana buhora bukiranuka, ari ubwo kwiringirwa, kandi buhuje n’igihe abantu baba barimo cyose.
7. Ni gute ubumenyi nyakuri bushingiye ku Byanditswe bwagereranywa n’ubwenge bw’isi ku bihereranye no kurera abana?
7 Reka turebe urundi rugero ku bihereranye n’ukuntu ubwenge bw’isi butiringirwa. Mu myaka myinshi, intiti mu bihereranye n’imitekerereze y’abantu n’imyifatire yabo, zagiye zishyigikira ibyo kurera abana mu buryo bujenjetse, ariko kandi, umwe muri zo yaje kwemera ko ibyo byari ikosa. Umuryango wo mu Budage Wiga ibihereranye n’Imyandikire y’Indimi, wigeze kuvuga ko uko kujenjeka [mu kurera abana], ari byo “byibura mu buryo buziguye, nyirabayazana w’ibibazo dufite ubu mu rubyiruko.” Ubwenge bw’isi bushobora gukubita hirya no hino bumeze nk’ubutumuwe n’umuyaga, ariko ubumenyi nyakuri bushingiye ku Byanditswe bwo, ntibwigeze buhungabana. Bibiliya itanga inama zitabogama ku bihereranye no gutoza abana uburere. Mu Migani 29:17 hagira hati “hana umwana wawe, azakuruhura; ndetse azanezeza umutima wawe.” Icyo gihano kigomba gutanganwa urukundo, kuko Pawulo yanditse agira ati “ba se, ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere, mubahana mubigisha iby’Umwami wacu.”—Abefeso 6:4.
“Ubumenyi ku Byerekeye Imana,” (MN)
8, 9. Ni gute wasobanura icyo mu Migani 2:1-6 havuga ku bihereranye n’ubumenyi abantu bakeneye by’ukuri?
8 N’ubwo Pawulo yari umuntu wize, yaravuze ati “ntihakagire umuntu wishuka: umuntu wese wo muri mwe niyibwira ko ari umunyabwenge ku by’iki gihe, abe umuswa, kugira ngo abone uko aba umunyabwenge nyakuri. Mbese ntimuzi ko ubwenge bw’iyi si ari ubupfu ku Mana?” (1 Abakorinto 3:18, 19). Imana yonyine ni yo ishobora gutanga ubumenyi abantu bakeneye by’ukuri. Ku bihereranye n’ubwo bumenyi, mu Migani 2:1-6 hagira hati “mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye, ugakomeza amategeko yanjye; bituma utegera ubwenge amatwi, umutima wawe ukawuhugurira kujijuka; niba uririra ubwenge bwo guhitamo kandi ijwi ryawe ukarangurura, urihamagaza kujijuka; ukabushaka nk’ifeza, ubugenzura nk’ugenzura ubutunzi buhishwe; ni bwo uzamenya kūbaha Uwiteka icyo ari cyo, ukabona kumenya Imana [“kugira ubumenyi ku byerekeye Imana,” (MN)]. Uwiteka ni we utanga ubwenge: mu kanwa ke havamo kumenya no kujijuka.”
9 Abafite imitima itaryarya, bitondera ubwenge bakoresha neza ubumenyi bahawe n’Imana. Berekeza imitima yabo ku bushishozi, basuzumana ubwitonzi ukuri biga. Koko rero, bahamagara kujijuka, cyangwa ubushobozi bwo kubona isano riri hagati y’ibice by’ingingo runaka. Abafite imitima ikiranuka, basa n’aho bacukura bashaka ifeza kandi bashaka ubutunzi buhishwe. Ariko se, ni ubuhe butunzi bukomeye bubonwa n’abafite imitima yiteguye kubwakira? Ubwo butunzi, ni “ubumenyi ku byerekeye Imana,” (MN). Uko kumenya Imana ni ukuhe? Si ikindi kitari ubumenyi buboneka mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya.
10. Ni iki tugomba gukora kugira ngo tugire ubuzima bwiza bwo mu buryo bw’umwuka?
10 Ubumenyi ku byerekeye Imana bushyira mu gaciro, ntibujegajega, kandi buhesha ubuzima. Butuma umuntu akomeza kuba muzima mu buryo bw’umwuka. Pawulo yagiriye Timoteyo inama agira ati “ujye ukomeza i[cy]itegererezo cy’amagambo mazima wanyumvanye, ugikomeresha kwizera n’urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu.” (2 Timoteyo 1:13, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Ururimi rugira icyitegererezo cy’amagambo. Mu buryo nk’ubwo, “ururimi rutunganye” rw’ukuri kw’Ibyanditswe, na rwo rufite ‘icyitegererezo cy’amagambo mazima,’ ahanini rukaba rushingiye ku mutwe mukuru wa Bibiliya, ari wo wo kuvana umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova binyuriye ku Bwami (Zefaniya 3:9). Tugomba gukomeza kuzirikana icyo cyitegererezo cy’amagambo mazima mu bwenge no mu mutima. Kugira ngo twirinde ibibazo byo mu mutima w’ikigereranyo, kandi dukomeze ku ba bazima mu buryo bw’umwuka, tugomba gushyira mu bikorwa Bibiliya mu mibereho yacu ya buri munsi, kandi ibintu by’umwuka Imana idutegurira binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge,” tukabyifashisha mu buryo bwuzuye (Matayo 24:45-47; Tito 2:2). Nimucyo tujye duhora twibuka ko kugira ngo tugire ubuzima bwiza bwo mu buryo bw’umwuka, dukeneye kugira ubumenyi ku byerekeye Imana.
11. Ni izihe mpamvu zimwe na zimwe zituma abantu bakeneye kugira ubumenyi ku byerekeye Imana?
11 Reka dusuzume izindi mpamvu zituma abantu babarirwa muri za miriyari batuye isi bakeneye kugira ubumenyi ku byerekeye Imana. Mbese, bose bazi ukuntu isi n’abantu byaje kubaho? Oya, nta bwo babizi. Mbese, abantu bose bazi Imana y’ukuri n’Umwana wayo? Mbese ye, abantu bose baba hari icyo bazi ku byerekeye ibibazo byazamuwe na Satani bihereranye n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana hamwe n’ubudahemuka bw’abantu? Oya nanone. Kandi se ye, abantu muri rusange, bazi impamvu dusaza kandi tugapfa? Nanone twavuga ko batabizi. Mbese, abatuye isi bose, bazi ko ubu Ubwami bw’Imana butegeka, kandi ko turi mu minsi y’imperuka? Baba se bazi ibyerekeye imyuka mibi? Mbese, abantu bose bafite ubumenyi bwiringirwa ku bihereranye n’uburyo bwo kugira imibereho y’ibyishimo mu muryango? Kandi se, abantu muri rusange, baba bazi ko kugira imibereho irangwamo ibyishimo muri Paradizo, biri mu mugambi Umuremyi wacu afitiye abantu bumvira? Nanone kuri ibyo bibazo byose, igisubizo ni oya. Uko bigaragara rero, abantu bakeneye kugira ubumenyi ku byerekeye Imana.
12. Ni gute twasenga Imana ‘mu mwuka no mu kuri’?
12 Nanone kandi, abantu bakeneye kugira ubumenyi ku byerekeye Imana, bitewe n’ibyo Yesu yavuze mu isengesho mu ijoro rye rya nyuma ry’ubuzima bwe hano ku isi. Intumwa ze zigomba kuba zarashishikajwe mu buryo bwimbitse no kumutegera amatwi ubwo yagiraga ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Gushyira mu bikorwa ubwo bumenyi, ni bwo buryo bwonyine bwo gusenga Imana mu buryo yemera. Yesu yaravuze ati “Imana ni Umwuka; n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu [m]wuka no mu kuri” (Yohana 4:24). Dusengera Imana ‘mu mwuka’ iyo dusunitswe n’imitima yuje ukwizera n’urukundo. Ni gute twayisengera “mu kuri”? Ni mu kwiga Ijambo ryayo no kuyisenga duhuje n’ukuri kwayo kwahishuwe—ni ukuvuga “ubumenyi ku byerekeye Imana,” (MN).
13. Ni ibihe bintu byabaye bivugwa mu Byakozwe 16:25-34, kandi ni irihe somo dushobora kubivanamo?
13 Buri mwaka, hari abantu babarirwa mu bihumbi batangira kuyoboka Yehova. None se, ni ngombwa ko abantu bashimishijwe bayoborerwa ibyigisho bya Bibiliya mu gihe kirekire, cyangwa se, byashoboka ko abantu bafite imitima itaryarya bafashwa kugira ngo bagere ku ntera yo kubatizwa mu buryo bwihuse kurushaho? Reka turebe ibyabaye ku murinzi w’imbohe hamwe n’abo mu rugo rwe, bavugwa mu Byakozwe 16:25-34. Icyo gihe Pawulo na Sila bari barashyizwe mu nzu y’imbohe i Filipi, ariko nijoro mu gicuku habaho igishitsi cyinshi maze gikingura inzugi z’inzu y’imbohe. Kubera ko uwo murinzi w’inzu y’imbohe yibwiraga ko imbohe zose zacitse, kandi ko yari guhanwa bikomeye, yari agiye kwiyahura ubwo Pawulo yamubwiraga ko bose bahari. Pawulo na Sila ‘bamubwiye ijambo ry’Umwami Yesu [“ijambo rya Yehova, MN”] n’abo mu rugo rwe bose.’ Uwo murinzi w’imbohe, hamwe n’abo mu rugo rwe, bari abanyamahanga batari basanzwe bazi Ibyanditswe Byera. Nyamara kandi, muri iryo joro ryonyine, bahindutse abizera. Ikirenze ibyo kandi, ‘yahereyeko abatizanywa n’abe bose.’ N’ubwo iyo yari imimerere idasanzwe, ariko kandi, abo bantu bashya bigishijwe ukuri kw’ifatizo, hanyuma baza kwigira ibindi bintu mu materaniro y’itorero. Ibintu nk’ibyo byashoboka no muri iki gihe.
Ibisarurwa Ni Byinshi!
14. Kuki bikenewe ko hayoborwa umubare munini kurushaho w’ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere mu gihe gito cyane?
14 Byarushaho kuba byiza mu gihe Abahamya ba Yehova baba bayobora umubare munini kurushaho w’ibyigisho bya Bibiliya bigaragaza amajyambere mu gihe gito cyane kurushaho. Ibyo birakenewe rwose. Urugero, mu bihugu byo mu Burayi bw’i Burasirazuba, usanga abantu bashyirwa ku rutonde rw’abategereje kuyoborerwa ibyigisho bya Bibiliya. Ibyo ni ko bimeze n’ahandi. Mu mujyi umwe wo mu gihugu cya Repubulika ya Dominikani, hari Abahamya batanu bari bafite abantu benshi cyane babasabaga kubayoborera ibyigisho, ku buryo batashoboraga kubayobora bose. Babigenje bate? Bateye abo bantu bari bashimishijwe, inkunga yo kujya mu materaniro mu Nzu y’Ubwami, maze bagashyirwa ku rutonde rw’abategereje kuyoborerwa ibyigisho bya Bibiliya. Imimerere nk’iyo iboneka ahantu henshi ku isi.
15, 16. Ni ikihe gikoresho cyateguriwe gukwirakwiza ubumenyi ku byerekeye Imana mu buryo bwihuse cyane kurushaho, kandi se, ni iki cyavugwa ku bihereranye n’icyo gikoresho?
15 Amafasi yagutse cyane—ni ukuvuga imirima minini yo kuvanamo ibisarurwa—ikinguriwe ubwoko bw’Imana. N’ubwo Yehova, we ‘Nyir’Ibisarurwa,’ yohereza abakozi benshi, haracyari byinshi byo gukorwa (Matayo 9:37, 38). Bityo rero, kugira ngo ubumenyi ku byerekeye Imana bukwirakwizwe mu buryo bwihuse kurushaho, ‘umugaragu ukiranuka’ yateguye igikoresho gikubiyemo ibisobanuro byihariye bitangwa mu buryo buhinnye ariko bwimbitse, ku buryo abigishwa ba Bibiliya bashobora kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka kuri buri somo. Icyo gikoresho, ni igitabo gishya gishobora kuyoborwamo ibyigisho bya Bibiliya mu buryo bwihuse—wenda nko mu gihe cy’amezi make gusa. Kandi rero, icyo gitabo gishobora gutwarwa mu buryo bworoshye mu masakoshi yacu, ndetse wenda no mu mifuka y’imyenda twambara! Abantu babarirwa mu bihumbi amagana bateranye mu Makoraniro y’Intara y’Abahamya ba Yehova, afite umutwe uvuga ngo “Abasingiza Yehova Bishimye,” bishimiye guhabwa icyo gitabo gishya cy’amapaji 192, gifite umutwe uvuga ngo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka.
16 Abanditsi bo mu bihugu binyuranye, bagiye bategura ingingo zaje gushyirwa mu nyandiko ya nyuma y’icyo gitabo Ubumenyi bikoranywe ubwitonzi. Bityo rero, gihuje n’imimerere yo mu rwego mpuzamahanga. Ariko se, kugira ngo icyo gitabo gishya gisohoke mu ndimi zivugwa n’abantu benshi ku isi, bizafata igihe kirekire? Oya, kubera ko igitabo gifite amapaji 192 gishobora guhindurwa vuba cyane kurusha ibitabo binini. Mu kwezi k’Ukwakira 1995, Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Ubwanditsi, yari imaze kwemera ko icyo gitabo gihindurwa mu ndimi zisaga 130 kivanywe mu Cyongereza.
17. Ni ibihe bintu byatuma gukoresha igitabo Ubumenyi byoroha?
17 Ibintu byihariye biri muri buri gice cy’icyo gitabo Ubumenyi, byagombye gutuma abigishwa bagira amajyambere nyayo yo mu buryo bw’umwuka mu buryo bwihuse cyane. Icyo gitabo gisobanura ukuri gushingiye ku Byanditswe, mu buryo bwubaka. Nticyibanda cyane ku nyigisho z’ibinyoma. Kuba cyanditswe mu magambo yumvikana neza kandi kikaba gitangwamo ubusobanuro buhuje n’ubwenge, bizatuma kugikoresha mu kuyobora ibyigisho bya Bibiliya no gufasha abantu gusobanukirwa ibihereranye n’ubumenyi ku byerekeye Imana, byoroha. Uretse imirongo y’Ibyanditswe yagiye yandukurwa, hari n’imirongo ya Bibiliya yagiye ivugwa, ku buryo umwigishwa ashobora kuyireba mu gihe ategura icyigisho. Iyo mirongo ishobora gusomwa mu gihe cyo kwiga, igihe kiramutse gihari, uretse ko byaba atari iby’ubwenge kuyerekeza ku yindi ngingo idafite aho ihuriye n’ibyigwa, ku buryo ishobora gupfukirana ingingo z’ingenzi. Ibiri amambu, abayobora ibyigisho bya Bibiliya, bagomba kugerageza gutahura no kwerekeza umwigishwa ku byo igitabo cyerekana muri buri gice. Ibyo birashaka kuvuga ko umwigisha agomba kubanza kwigana umwete, ku buryo ibitekerezo by’ingenzi biba bisobanutse neza mu bwenge bwe.
18. Ni ayahe mabwiriza yatanzwe ku bihereranye no gukoresha igitabo Ubumenyi?
18 Ni gute igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka gishobora kwihutisha umurimo wo guhindura abigishwa? Icyo gitabo cy’amapaji 192 gishobora kwigwa mu gihe gito ugereranije, kandi ibyo bikaba byatuma ‘abatoranirijwe ubugingo buhoraho’ bashobora kugira ubumenyi buhagije binyuriye muri icyo cyigisho, ku buryo bakwiyegurira Yehova kandi bakabatizwa (Ibyakozwe 13:48). Bityo rero, nimucyo dukoreshe neza igitabo Ubumenyi mu murimo. Niba umwigishwa wa Bibiliya ageze kure yiga ikindi gitabo, birakwiriye ko yabanza akakirangiza. Niba bitameze bityo, byaba byiza ko ibyigisho bya Bibiliya byahita bikomereza mu gitabo Ubumenyi. Nyuma yo kurangiza kwiga icyo gitabo gishya, nta bwo biteganijwe ko uwo mwigishwa yakomeza kuyoborerwa icyigisho mu gitabo cya kabiri. Abemeye kwakira ukuri, bo ubwabo bashobora kunonosora ubumenyi bwabo binyuriye mu kwifatanya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, no mu gusoma Bibiliya, hamwe n’ibitabo binyuranye by’imfashanyigisho bya Gikristo.—2 Yohana 1.
19. Mbere yo kuyobora ibyigisho bya Bibiliya mu gitabo Ubumenyi, kuki byaba ingirakamaro kongera gusuzuma amapaji ya 175 kugeza 218 y’igitabo Twagizwe Umuteguro ngo Dusohoze Neza Umurimo Wacu?
19 Igitabo Ubumenyi, cyanditswe mu buryo bugamije gufasha umuntu kuba yasubiza ibibazo byose abasaza basuzumira hamwe n’ababwiriza batarabatizwa bifuza kubatizwa ngo babe Abahamya ba Yehova. Ku bw’ibyo rero, mbere y’uko ibyigisho bya Bibiliya uyobora ubu ubikomereza muri icyo gitabo gishya, hateganijwe ko wabanza gufata amasaha make wongera gusuzuma ibibazo biri ku mapaji ya 175 kugeza 218 y’igitabo Twagizwe Umuteguro ngo Dusohoze Neza Umurimo Wacu.a Ibyo bizagufasha gutsindagiriza ibisubizo by’ibyo bibazo mu gihe uzaba uyobora ibyigisho bya Bibiliya mu gitabo Ubumenyi.
20. Ni iki uteganya gukora ku bihereranye n’igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka?
20 Aho abantu baba batuye hose, bagomba kumva ubutumwa bwiza. Ni koko, abantu bakeneye kugira ubumenyi ku byerekeye Imana, kandi Yehova afite Abahamya be bo kubumenyekanisha. Muri iki gihe, dufite igitabo gishya cyateguwe na Data wa twese wo mu ijuru udukunda binyuriye ku mugaragu ukiranuka w’ubwenge. Mbese ye, uzagikoresha kugira ngo wigishe ukuri, bityo uheshe izina ryera rya Yehova icyubahiro? Nta gushidikanya, Yehova azaguha umugisha mu gihe uzaba ukora uko ushoboye kose kugira ngo ugeze ku bantu benshi ubumenyi buyobora ku buzima bw’iteka.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyanditswe na the Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Wavuga iki ku bihereranye n’umutima w’ikigereranyo?
◻ Ubumenyi ku Byerekeye Imana ni iki?
◻ Kuki abantu bakeneye kugira ubumenyi ku byerekeye Imana?
◻ Ni ikihe gitabo gishya dufite ubu, kandi ni gute uteganya kugikoresha?