INGINGO Y’IBANZE | WAKORA IKI NGO UGERE KU NTEGO ZAWE?
3 Komeza guhatana
Hari ihame rivuga ko kugira ngo umuntu amenyere ikintu iki n’iki, bisaba iminsi 21. Ariko kandi, hari ubushakashatsi bwagaragaje ko kugira ngo umuntu ahinduke, bishobora gusaba iminsi myinshi cyangwa mike kuri iyo. Ese ibyo byagombye kuguca intege?
Urugero, reka tuvuge ko wifuza gukora siporo iminsi itatu mu cyumweru.
Icyumweru cya mbere, iyo ntego uyigezeho.
Icyumweru cya kabiri, usibye umunsi umwe.
Icyumweru cya gatatu, urongeye uyigezeho.
Icyumweru cya kane uyikoze incuro imwe, na bwo bigoranye.
Icyumweru cya gatanu, ugeze ku ntego yawe, maze guhera ubwo buri cyumweru ukajya ukora siporo kuri gahunda.
Kugira ngo gahunda yawe ihame, bigusabye ibyumweru bitanu. Nubwo bishobora kugutwara igihe kirekire, iyo witoje ikintu cyiza ukakigeraho, ntiwicuza ngo wumve ko waruhiye ubusa.
IHAME RYA BIBILIYA: “Nubwo umukiranutsi yagwa karindwi, azongera ahaguruke nta kabuza.”—Imigani 24:16.
Bibiliya itugira inama yo kureba kure. Icy’ingenzi si incuro twananiwe kugera ku ntego, ahubwo ni incuro twahatanye ngo tuyigereho.
Icy’ingenzi si incuro twananiwe kugera ku ntego, ahubwo ni incuro twahatanye ngo tuyigereho
ICYO WAKORA
Ntukumve ko niba ucitswe bikurangiranye. Ujye witega ko bigomba kubaho maze wikomereze.
Jya wibanda ku byiza wagezeho. Urugero, niba urimo witoza kuganira neza n’abana bawe, ibaze uti “ni ryari nagiye gukankamira abana banjye, ariko nkifata? Icyo gihe nakoze iki? Nakora iki ngo nzongere kubigeraho?” Kwibaza ibyo bibazo bizatuma wibanda ku byiza ugeraho, aho kwibanda ku ntege nke wagize.
Ese wifuza kumenya uko amahame ya Bibiliya yagufasha mu bindi bintu, urugero nk’uko wahangana n’imihangayiko, uko wagira umuryango mwiza n’uko wagira ibyishimo? Niba ubyifuza, uzabiganireho n’Umuhamya wa Yehova, cyangwa ujye ku rubuga rwa jw.org/rw.