Rubyiruko, nimurusheho kugira icyifuzo cyo gukorera Yehova
“Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe.”—UMUBW 12:1.
1. Ni irihe tumira ryahawe abakiri bato bo muri Isirayeli?
HASHIZE hafi imyaka 3.500, Mose umuhanuzi wa Yehova ategetse abatambyi n’abakuru bo muri Isirayeli ati ‘muzajye muteranya abantu, abagabo n’abagore n’abana bato, kugira ngo bumve, bige bubahe Uwiteka Imana yanyu, bitondere amagambo yose y’aya mategeko bayumvire’ (Guteg 31:12). Zirikana ko mu bantu bahawe amabwiriza yo kujya guteranira hamwe kugira ngo basenge Yehova, harimo abagabo, abagore n’abana. Koko rero, abakiri bato na bo bari mu basabwe kumva amategeko ya Yehova, kuyiga no kuyakurikiza.
2. Ni gute Yehova yagaragaje ko yita ku bakiri bato mu itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere?
2 Mu kinyejana cya mbere, Yehova yakomeje kugaragaza ko yita ku bakiri bato. Urugero, muri zimwe mu nzandiko zahumetswe Pawulo yoherereje amatorero, Yehova yemeye ko hashyirwamo n’amabwiriza areba abakiri bato by’umwihariko. (Soma mu Befeso 6:1, no mu Bakolosayi 3:20.) Hari Abakristo bakiri bato bakurikije izo nama, maze urukundo bakunda Data wo mu ijuru rurushaho kwiyongera, kandi yabahaye imigisha.
3. Ni gute muri iki gihe abakiri bato bagaragaza ko bashaka gukorera Imana?
3 Ese no muri iki gihe abakiri bato batumirirwa guteranira hamwe kugira ngo basenge Yehova? Ni ko bimeze. Ni yo mpamvu abagize ubwoko bw’Imana bishimira kubona abagaragu b’Imana bakiri bato bo ku isi hose, bakurikiza inama ya Pawulo igira iti ‘nimucyo tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe nk’uko hari bamwe babigize akamenyero, ahubwo duterane inkunga kandi turusheho kubigenza dutyo uko mubona urya munsi ugenda wegereza’ (Heb 10:24, 25). Nanone abana benshi bifatanya n’ababyeyi babo mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Mat 24:14). Ikindi kandi, buri mwaka abakiri bato babarirwa mu bihumbi bagaragaza ko bakunda Yehova babikuye ku mutima maze bakabatizwa, bakishimira imigisha baheshwa no kuba abigishwa ba Kristo.—Mat 16:24; Mar 10:29, 30.
Emera itumira uhereye ubu
4. Kugira ngo abakiri bato bemere ko Imana ibatumirira kuyikorera, bagombye kuba bafite imyaka ingahe?
4 Mu Mubwiriza 12:1, hagira hati “ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe.” Abakiri bato bagomba kuba bafite imyaka ingahe kugira ngo bemere itumira rishishikaje ryo kwifatanya mu gusenga Yehova no kumukorera? Ibyanditswe ntibivuga imyaka isabwa. Ku bw’ibyo rero, ntimukifate ngo mutekereze ko mukiri bato ku buryo mutashobora gutega amatwi Yehova no kumukorera. Imyaka mwaba mufite yose, muraterwa inkunga yo kwemera iryo tumira mutazuyaje.
5. Ni gute ababyeyi bashobora gufasha abana babo kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka?
5 Abenshi muri mwe mwafashijwe n’ababyeyi banyu kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Niba ari uko bimeze, mumeze nka Timoteyo uvugwa muri Bibiliya. Igihe yari akiri muto, nyina Unike na nyirakuru witwaga Loyisi, bamwigishije ibyanditswe byera (2 Tim 3:14, 15). Ababyeyi bawe na bo bashobora kuba bagutoza binyuriye mu kwigira hamwe Bibiliya, gusengera hamwe, kujyana na bo mu materaniro n’amakoraniro ahuza ubwoko bw’Imana, hamwe no kujyana mu murimo wo kubwiriza. Mu by’ukuri, Yehova ubwe ni we wahaye ababyeyi bawe inshingano ikomeye cyane yo kukwigisha inzira ze. Mbese wishimira ukuntu bagukunda kandi bakakwitaho?—Imig 23:22.
6. (a) Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 110:3, ni ubuhe buryo bwo gusenga bushimisha Yehova? (b) Ni iki tugiye gusuzuma?
6 Icyakora uko mugenda mukura, Yehova aba yifuza ko ‘mwigenzurira mukamenya neza ibyo ashaka, byiza, byemewe kandi bitunganye’ (Rom 12:2). Nimubigenza mutyo, muzifatanya mu bikorwa by’itorero, mutabitewe n’uko ababyeyi banyu babyifuza gusa, ahubwo mubitewe n’uko mwifuza gukora ibyo Imana ishaka. Nimukorera Yehova mubikuye ku mutima, bizamushimisha (Zab 110:3). None se mwagaragaza mute ko mwifuza kurushaho gutega Yehova amatwi no gukurikiza ubuyobozi bwe? Turi busuzume uburyo butatu bw’ingenzi mushobora kubigaragazamo, ari bwo kwiyigisha, gusenga no kugira imyifatire myiza. Reka dusuzume buri buryo.
Jya umenya ko Yehova ariho koko
7. Ni gute Yesu yatubereye urugero mu birebana no kwiga Ibyanditswe, kandi se yabigezeho ate?
7 Uburyo bwa mbere mwagaragazamo ko mushaka gushimangira icyifuzo mufite cyo gukorera Yehova, ni ugusoma Bibiliya buri munsi. Gusoma Ijambo ry’Imana buri gihe bizatuma mubona ibyo mukeneye mu buryo bw’umwuka, kandi mugire ubumenyi bushingiye kuri Bibiliya bw’agaciro kenshi (Mat 5:3). Yesu yaduhaye urugero rwiza. Igihe yari afite imyaka 12, hari ubwo ababyeyi be bamubonye mu rusengero “yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi ababaza ibibazo” (Luka 2:44-46). Nubwo Yesu yari akiri muto, yari yaritoje gukunda Ibyanditswe no kubisobanukirwa. Yabigezeho ate? Nta gushidikanya ko nyina Mariya, na se wamureraga ari we Yozefu, babigizemo uruhare rukomeye. Bari abagaragu b’Imana, kandi bigishije Yesu inyigisho zayo kuva akiri umwana muto.—Mat 1:18-20; Luka 2:41, 51.
8. (a) Ni ryari ababyeyi bagombye gutangira gufasha abana babo gukunda Ijambo ry’Imana? (b) Tanga urugero rugaragaza akamaro ko kwigisha umwana kuva akiri muto.
8 Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe ababyeyi batinya Imana bemera ko gufasha abana babo gukunda ukuri ko muri Bibiliya kuva bakiri bato, bifite akamaro (Guteg 6:6-9). Ibyo ni byo Umukristokazi witwa Rubi yakoze, igihe umwana wabo wa mbere Joseph yavukaga. Yamusomeraga Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya buri munsi. Uko yakuraga, yamufashaga gufata mu mutwe imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya. Ese iyo myitozo hari icyo yamariye Joseph? Yamugiriye akamaro kubera ko akimara kumenya kuvuga, yashoboraga gusubiramo inkuru nyinshi zo muri Bibiliya mu magambo ye. Byongeye kandi, igihe yari afite imyaka itanu, yatanze ikiganiro mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ku ncuro ya mbere.
9. Kuki ari ngombwa ko musoma Bibiliya kandi mugatekereza ku byo musoma?
9 Kugira ngo mwebwe abakiri bato murusheho kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, mwagombye kugira akamenyero ko gusoma Bibiliya buri munsi, haba muri iki gihe ndetse n’igihe muzaba mumaze kuba bakuru (Zab 71:17). Kuki twavuga ko gusoma Bibiliya bizatuma mugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka? Zirikana ibyo Yesu yabwiye Se mu isengesho. Yaravuze ati “kugira ngo babone ubuzima bw’iteka, bagomba gukomeza kunguka ubumenyi kuri wowe, wowe Mana y’ukuri yonyine” (Yoh 17:3). Koko rero, uko uzarushaho kunguka ubumenyi kuri Yehova, ni na ko uzarushaho kubona ko ariho koko, kandi urusheho kumukunda (Heb 11:27). Ku bw’ibyo, igihe cyose usomye muri Bibiliya, ujye ukoresha ubwo buryo ubonye kugira ngo urusheho kumenya byinshi kuri Yehova. Ujye wibaza uti “ni iki iyi nkuru inyigishije ku bihereranye n’uwo Yehova ari we? Ni gute ibyo nsomye bigaragaza ko Imana inkunda, kandi ko inyitaho?” Gufata igihe cyo gutekereza kuri ibyo bibazo, bizagufasha kumenya uko Yehova atekereza n’ibyiyumvo agira, ndetse n’ibyo agusaba. (Soma mu Migani 2:1-5.) Kimwe na Timoteyo wari ukiri muto, namwe ‘muzemera ko’ ibyo mwiga mu Byanditswe “ari ukuri,” kandi bizatuma musenga Yehova mubishaka.—2 Tim 3:14
Uko isengesho rituma murushaho gukunda Yehova
10, 11. Ni gute isengesho ryagufasha kurushaho kugira icyifuzo cyo gukorera Imana?
10 Uburyo bwa kabiri bushobora gutuma murushaho kugira icyifuzo cyo gukorera Yehova n’umutima wanyu wose, ni isengesho. Muri Zaburi 65:3, hagira hati “ni wowe wumva ibyo usabwa, abantu bose bazajya aho uri.” Mu gihe ishyanga rya Isirayeli ryari ryaragiranye isezerano n’Imana, abanyamahanga bazaga mu rusengero rwa Yehova, na bo bamwegeraga binyuze mu isengesho (1 Abami 8:41, 42). Imana ntirobanura ku butoni. Abantu bose bumvira amategeko yayo baba bizeye badashidikanya ko ibumva (Imig 15:8). Koko rero, muri abo ‘bantu bose’ hakubiyemo namwe abakiri bato.
11 Muzi ko kugira ngo abantu bagirane ubucuti nyabwo bishingira ku mishyikirano myiza bagirana. Birashoboka ko namwe mushimishwa no kugira incuti mubwira ibyo mutekereza, ibibahangayikishije n’uko mwumva mumerewe. Mu buryo nk’ubwo, iyo musenga mubikuye ku mutima, muba mushyikirana n’Umuremyi wanyu Mukuru (Fili 4:6, 7). Mujye mubwira Yehova ibibari ku mutima nk’aho mubibwira umubyeyi ubakunda cyangwa incuti yanyu magara. Mu by’ukuri, amasengesho yawe ahishura byinshi ku birebana n’uko ubona Yehova. Uzibonera ko uko imishyikirano ufitanye na Yehova izagenda irushaho kwiyongera, ari na ko amasengesho yawe azagenda arushaho kugira ireme.
12. (a) Kuki amasengesho meza akubiyemo ibirenze kuvuga amagambo gusa? (b) Ni iki kizagufasha kumenya ko Yehova ari hafi yawe?
12 Icyakora uzirikane ko isengesho ryiza rikubiyemo ibirenze kuvuga amagambo gusa; riba ririmo n’ibyiyumvo byawe byo mu mutima. Nujya usenga Yehova, ujye umugaragariza ko umukunda by’ukuri, ko umwubaha cyane kandi ko umwishingikirizaho mu buryo bwuzuye. Niwibonera ukuntu Yehova asubiza amasengesho yawe, bizatuma urushaho kwibonera ko “Uwiteka aba hafi y’abamutakira bose” (Zab 145:18). Ni koko, Yehova azakwegera aguhe imbaraga zo kurwanya Satani, kandi atume ufata imyanzuro myiza.—Soma muri Yakobo 4:7, 8.
13. (a) Ni gute kugirana ubucuti n’Imana byafashije mushiki wacu? (b) Ni gute kugirana n’Imana ubucuti byagufashije guhangana n’amoshya y’urungano?
13 Reka turebe uko uwitwa Cherie yabonye imbaraga bitewe no kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova. Mu mashuri yisumbuye, yabonye ibihembo kubera ko yari umuhanga mu ishuri kandi akaba n’umuhanga muri siporo. Igihe yarangizaga amashuri, yemerewe kurihirirwa amashuri makuru. Cherie yagize ati “kuba baranyemereye kundihira byari ikigeragezo, kandi abatoza n’abanyeshuri bagenzi banjye bampatiraga kubyemera.” Icyakora, yaje kubona ko gukomeza amashuri byari kumusaba kumara igihe kinini yiga kandi yitoza amarushanwa, bigatuma atabona igihe cyo gukorera Yehova. Ni iki Cherie yakoze? Yagize ati “maze gusenga Yehova, nahakaniye abashakaga kundihira, maze ntangira gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose.” Nyuma yaho yamaze imyaka itanu akora ubupayiniya bw’igihe cyose. Yagize ati “nta cyo nicuza. Kwibuka ko nafashe umwanzuro ushimisha Yehova biranshimisha. Mu by’ukuri, iyo ushyize Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere, ibindi byose urabyongererwa.”—Mat 6:33.
Imyifatire myiza igaragaza ko ufite “umutima uboneye”
14. Kuki imyifatire myiza ugira ari ingenzi mu maso ya Yehova?
14 Uburyo bwa gatatu mwagaragazamo ko mukorera Yehova mubishaka, ni ukugira imyifatire myiza. Yehova aha imigisha abakiri bato bakomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco. (Soma muri Zaburi 24:3-5.) Samweli wari ukiri muto, yanze kwigana ingeso y’ubwiyandarike y’abahungu b’Umutambyi Mukuru Eli. Imyifatire myiza ya Samweli nta we yisobaga. Bibiliya igira iti “maze uwo mwana Samweli arakura, atona imbere y’Uwiteka n’imbere y’abantu.”—1 Sam 2:26.
15. Vuga zimwe mu mpamvu zituma ukomeza kugira imyifatire myiza.
15 Turi mu isi yuzuyemo abantu bikunda, bishyira hejuru, batumvira ababyeyi, indashima, abahemu, abagome, bibona kandi bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana. Iyo ni imwe mu myifatire Pawulo yavuze yari kuranga abantu bo muri iki gihe (2 Tim 3:1-5). Ku bw’ibyo rero, gukomeza kuba intangarugero mu birebana n’imyifatire kandi ukikijwe n’abantu babi, bishobora kukugora. Icyakora, igihe cyose ukoze ibikwiriye maze ukanga kwifatanya mu bikorwa bidashimisha Imana, uba ugaragaje ko uri ku ruhande rwa Yehova ku kibazo kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’ijuru n’isi (Yobu 2:3, 4). Nanone kandi, unezezwa no kumenya ko wumvira inama ya Yehova igira riti “mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye, kugira ngo mbone uko nsubiza untutse” (Imig 27:11). Byongeye kandi, kumenya ko wemerwa na Yehova bizatuma urushaho kugira icyifuzo cyo kumukorera.
16. Ni gute mushiki wacu yashimishije umutima wa Yehova?
16 Umukristokazi witwa Carol, akiri umwangavu yakomeje kugendera ku mahame ya Bibiliya igihe yari ku ishuri, kandi imyifatire ye myiza yagaragariraga bose. Byagenze bite? Abanyeshuri biganaga baramusetse bitewe n’uko umutimanama we watojwe na Bibiliya utamwemereraga kwifatanya mu minsi mikuru, hakubiyemo n’iyo gukunda igihugu. Icyo gihe yabaga abonye uburyo bwo gusobanurira abandi imyizerere ye. Hashize imyaka myinshi, Carol yabonye ikarita yohererejwe n’umunyeshuri biganaga yanditseho amagambo agira ati “nakomeje kwifuza ko nazakubona kugira ngo ngushimire. Imyifatire yawe myiza n’urugero watangaga kandi wari Umukristokazi ukiri muto, ndetse n’ubutwari wagaragazaga mu gihe habaga habaye iminsi mikuru, narabizirikanye. Ni wowe Muhamya wa Yehova wa mbere twamenyanye.” Urugero rwa Carol rwashimishije cyane uwo munyeshuri biganaga ku buryo yaje kwiga Bibiliya. Ku ikarita yandikiye Carol, yavuze ko yari amaze imyaka isaga 40 abatijwe! Kimwe na Carol, mwebwe abakiri bato muri iki gihe, iyo mukomeje kugendera ku mahame ya Bibiliya mubigiranye ubutwari, bishobora gutuma abantu bafite imitima itaryarya bamenya Yehova.
Abakiri bato basingiza Yehova
17, 18. (a) Wumva umeze ute iyo ubonye abakiri bato bo mu itorero ryanyu? (b) Ni iki igihe kiri imbere gihishiye abakiri bato batinya Imana?
17 Twese abagize umuteguro wa Yehova ku isi hose, dushimishwa no kubona ishyaka abakiri bato babarirwa mu bihumbi bagira muri gahunda yo gusenga Yehova! Abo Bakristo bakiri bato batuma icyifuzo bafite cyo gukorera Yehova cyiyongera, binyuriye mu gusoma Bibiliya buri munsi, gusenga no kugira imyifatire ihuje n’ibyo Imana ishaka. Abakiri bato nk’abo b’intangarugero, babera ababyeyi babo n’abandi Bahamya ba Yehova isoko y’umunezero.—Imig 23:24, 25.
18 Mu gihe kiri imbere, abakiri bato bizerwa bazaba bari mu bazarokoka bakinjira mu isi nshya Imana yasezeranyije (Ibyah 7:9, 14). Uko bazakomeza kurushaho kwishimira Yehova bari muri iyo si nshya, ni na ko bazabona imigisha myinshi, kandi bakomeze kumusingiza iteka.—Zab 148:12, 13.
Mbese ushobora gusobanura?
• Ni gute abakiri bato bakwifatanya mu gusenga k’ukuri muri iki gihe?
• Kugira ngo ibyo usoma muri Bibiliya bikugirire akamaro, kuki ari ngombwa ko ubitekerezaho?
• Ni gute isengesho rigufasha kwegera Yehova?
• Ni akahe kamaro ko kugira imyifatire myiza ya gikristo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Ese ufite akamenyero ko gusoma Bibiliya buri munsi?