Igice cya 8
Bigenda Bite Nyuma yo Gupfa?
1. Ni ibihe bibazo bibazwa kenshi ku bapfuye?
WUMVISE icyuho giterwa n’urupfu rw’uwo ukunda? Umuntu yumva yishwe n’agahinda akanacika umukendero. Ni ibyumvikana rero kwibaza ngo: Umuntu amera ate iyo apfuye? Hali ahantu ajya agakomeza kubaho? Dushobora kwilingira kuzongera kubana n’abapfuye?
2. Byagenze bite igihe Adamu apfuye?
2 Kugira ngo ibyo bibazo bisubizwe, ni iby’ingenzi kumenya uko byagenze igihe cy’urupfu rw’Adamu. Igihe Adamu akoze icyaha, Imana yaramubwiye iti: “Uzasubira mu butaka, kuko ali bwo wavanywemo. Kuko uli umukungugu kandi uzasubira mu mukungugu.” (Itangiriro 3:19, MN) Dutekereze gato! Mbere y’uko Imana imurema mu mukungugu wo hasi, Adamu ntiyaliho. Nanone, nyuma y’urupfu rwe, yasubiye muli iyo mimererwe yo kutabaho.
3. (a) Urupfu ni iki? (b) Umubwiliza 9:5, 10 havuga iki ku byerekeye imimererwe y’abapfuye?
3 Urupfu si ikindi, ni ikinyuranye n’ubuzima. Umubwiliza 9:5, 10 ni cyohavuga. Muli Bibiliya aho hasomwa hatya: ‘Abazima, bazi ko bazapfa, aliko abapfuye bo nta cyo bakizi, kandi nta ngororano bakizeye; [kuko bibagiranye . . . Icyo ukuboko kwawe gushobora gukoresha imbaraga zawe, gikore; kuko mu buturo bw’abapfuye aho ugiye nta mulimo, nta bumenyi, nta bwenge.’
4. (a) Abapfuye bakomeza gutekereza? (b) Kuki imyanya umuntu yumvisha nta cyo yongera kumva iyo yapfuye?
4 Abapfuye nta cyo bakora kandi nta kintu bumva. Dukulikije Bibiliya, ibitekerezo byabo na byo birapfa: “Ntimukilingire abakomeye, cyangwa umwana w’umuntu uwo ali we wese, utabonerwamo agakiza. Umwuka we umuvamo, agasubira mu butaka bwe; uwo munsi ibitekerezo bye birashira.” (Zaburi 146:3, 4, MN) Iyo umuntu apfuye, umwuka we cyangwa imbaraga y’ubuzima ibeshwaho n’uguhumeka “irasohoka.” Ntiba ikiliho. Imyanya ye yose (kumva, kubona, gukorakora, guhumulirwa, kulyoherwa), igengwa n’imikorere ye yo mu mutwe, icura umurambo. Abapfuye bali mu mimererewe itagira icyo yumva nabusa.
5. (a) Bibiliya yerekana ite ko imimererwe y’umuntu n’iy’inyamaswa ali imwe iyo bapfuye? (b) “Umwuka” ubeshaho umuntu n’inyamaswa ni iki?
5 Iyo bamaze gupfa, ali abantu, ali n’inyamaswa nta cyo bumva nabusa. Bibiliya iravuga ngo: “Nk’uko kimwe gipfa, ikindi na cyo ni ko gipfa; kandi byose bifite umwuka umwe, ku bulyo umuntu nta cyo asumbya inyamaswa, kuko byose ali ubusa. Byose bijya hamwe. Byose byavuye mu mukungugu, kandi byose bisubira mu mukungugu.” (Umubgiriza 3:19, 20, MN) “Umwuka” ubeshaho inyamaswa ni na wo ubeshaho abantu. Iyo uwo “mwuka” cyangwa imbaraga y’ubuzima itaboneka isohotse, umuntu n’inyamaswa bisubira mu mukungugu byakuwemo.
UBUGINGO BURAPFA
6. Bibiliya igaragaza ite ko inyamaswa ali ubugingo?
6 Abenshi bihandagaza bavuga ko itandukanilizo ly’umuntu n’inyamaswa ali uko umuntu afite ubugingo. Aliko Itangiriro 1:20, 30 livuga ko Imana yaremye ibiremwa bifite “ubugingo buzima” byo mu mazi kandi ko inyamaswa zifite muli zo “ubuzima bw’ubugingo.” Bibiliya zimwe zise ijambo “ubugingo” ngo “ikiremwa” n’ “ubuzima” aho byanditse, aliko zikagaragaza mu cyitonderwa ko mu rulimi rw’umwanditsi wa mbere hali ijambo “ubugingo”. Mu masomo ya Bibiliya akoresha ijambo “ubugingo” ku nyamaswa, urugero Kubara 31:28. Havugwamo ubugingo bumwe muli maganatanu ubw’abantu kimwe n’ubw’amatungo maremare, n’ubw’indogobe, n’ubw’amatungo magufi.’
7. Bibiliya igaragaza ite ko ubugingo bw’inyamaswa n’ubw’abantu bupfa?
7 Ubwo inyamaswa ali ubugingo, iyo zipfuye ubugingo bwazo burapfa. Bibiliya iravuga iti: “Ikitwa ubugingo buzima cyose cyapfuye, yego, ibintu byali mu nyanja. (Ibyahishuwe 16:3, MN) Naho se ubugingo bw’umuntu? Nk’uko twabibonye, Imana ntiyahaye ubugingo umuntu. Umuntu ni ubugingo. Mu bulyo buhuje n’ubwenge rero, iyo umuntu apfuye, ubugingo bwe burapfa. Ni cyo Bibiliya igaragaza ahantu henshi. Nta na hamwe ivuga ko ubugingo budapfa. Muli Zaburi 22:29, MN, harasomwa ngo: “Imbere ye hazunama abamanuka bose bajya mu mukungugu, kandi nta n’umwe uzabuza ubugingo bwe gupfa.” Ezekieli 18:4, 20 MN: harasobanura hati: “Ubugingo bukora icyaha, bwo, buzapfa.” Mu gusoma Yosua 10:28-39, uzabona ko ubugira kalindwi havugwamo ubugingo bwishwe.
8. Tuzi dute ko ubugingo bwa kimuntu bwa Yesu bwapfuye?
8 Ubuhanuzi bwerekeye Kristo bugira buti: “Yasutse ubugingo bwe kugeza ku rupfu, . . . ubwe yishyizeho icyaha cy’abantu benshi.” (Yesaya 53:12, MN) Ihame by’inshungu lyemeza ko ali ubugingo (Adamu) bwacumuye, kandi ko kugira ngo abantu bacungurwe, ubugingo nk’ubwo (umuntu) bwagombaga gutangwa. Mu ‘gusuka ubugingo bwe kugeza ku rupfu,’ Kristo yatanze ikiguzi cy’inshungu. Ubugingo bwa kimuntu Yesu bwarapfuye.
9. Imvugo “umwuka usubira ku Mana yawutanze” isobanura iki?
9 Bityo “umwuka” utandukanye n’ubugingo. Ni imbaraga y’ubuzima. Ikorera muli buli twanya (cellules) tw’umubiri, uw’umuntu cyangwa uw’inyamaswa. Iyo mbaraga ibeshwaho n’uguhumeka. Aliko se Bibiliya ntivuga ko iyo umuntu apfuye “umukungugu usubira mu butaka . . . maze umwuka ugasubira ku Mama y’ukuli yawutanze”? (Umubgiriza 12:7, MN) Koko rero, iyo umuntu apfuye, imbaraga y’ubuzima iva buhoro buhoro mu twanya tw’umubili maze ugatangira kubora. Mbese, iyo mbaraga y’ubuzima iva koko ku isi maze ikambukiranya ikirere igasanga Imana? Oya, umwuka usubira ku Mana mu bulyo bw’uko, kuva ubwo, kuli uwo muntu wapfuye, ibyilingiro byo kuzongera kubaho bili mu maboko y’Imana gusa, yonyine ni yo ishobora kumusubiza umwuka cyangwa ubuzima.—Zaburi 104:29, 30.
LAZARO—UMUNTU WAMAZE IMINSI INE APFUYE
10. N’ubwo Lazaro yali yapfuye, Yesu yavuze iki ku byerekeye imimererwe ye [Lazaro]?
10 Ibyabaye kuli Lazaro wapfuye dore hashize iminsi ine, biradufasha kumva imimererwe y’abapfuye. Yesu yali yabwiye abigishwa be ati: “Lazaro, inshuti yacu, arasinziliye, aliko ngiye yo mukangure.” Nibwo abigishwa bashubije bati “Mwami, niba asinziliye, ali bukanguke.” Nuko Yesu araberulira ati: “Lazaro yarapfuye.” Kuki Yesu yavugaga ko Lazaro asinziliye kandi mu by’ukuli yali yarapfuye?
11. Yesu yakoreye iki Lazaro wali wapfuye?
11 Ubwo Yesu yali ageze hafi y’ikirorero cyo kwa Lazaro yahuye na Marita, mushiki wa Lazaro; Imbaga y’abantu ibali inyuma bihutira kujya ku mva y’uwapfuye. Bwali ubuvumo bukingishije ibuye. Yesu aravuga ati: “Nimukureho ibuye.” Kubera ko Lazaro yali amaze iminsi ine apfuye, Marita yarahakanye avuga ati: “Mwami, ubu aranuka. Aliko bavanaho ibuye, maze Yesu arahamagara ati: “Lazaro, sohoka!” Maze arasohoka, akizingazingiye mu myenda. Yesu aravuga ati “Nimumuhambure maze mumureke agende.”—Yohana 11:11-44.
12, 13. (a) Dufite cyemezo ki cy’uko igihe Lazaro amaze gupfa nta cyo yumvuga? (b) Kuki Yesu yavuze ko Lazaro asinziliye kandi mu by’ukuli yapfuye?
12 Imimererwe ya Lazaro muli iyo minsi ine yali iyihe? Mbese yali mu ijuru? Lazaro yali umuntu mwiza; aliko kandi, ntavuga ko yali mu ijuru; kandi aba yarabivuze iyaba ali ko byagenze. Ashwi, Lazaro koko yali yapfuye. Aliko se, kuki Yesu yali yabanje kubwira abigishwa be ko Lazaro yali asinziliye gusa?
13 Yesu yali azi ko Lazaro nta cyo yumva, kuko Bibiliya ivuga ko “Abapfuye . . . nta cyo bazi nabusa.” (Umubgiriza 9:5, MN) Nyamara, ni ibishoboka kuvana umuntu muzima mu bitotsi byinshi. Yesu rero yali agiye kwerekana ko ku bw’ububasha bwa Se, agiye kuvana inshuti ye Lazaro mu rupfu.
14. Kuba tuzi ko Kristo afite ububasha bwo kuzura abapfuye byagombye gutuma dukora iki?
14 Iyo umuntu asinziliye cyane, nta cyo yibuka. N’abapfuye ni kimwe. Nta cyo bumva. Ntibakiliho. Aliko Imana, igihe cyayo nikigera, izagarura mu buzima abo yacunguye. (Yohana 5:28) Mbese, ibyo byilingiro ntibidutera gushaka gukundwa n’Imana? Ndetse turamutse tunapfuye, Imana izatwibuka maze idusubize Ubuzima.—1 Abatesalonike 4:13, 14.
[Ifoto yo ku ipaji ya 76]
ADAMU—wavanywe mu mukungugu . . . yasubiye mu mukungugu
[Ifoto yo ku ipaji ya 78]
Imimererwe ya Lazaro yali iyihe mbere y’uko Yesu amuzura?