Rinda Umuryango Wawe Kugira ngo Uzinjire mu Isi Nshya Yasezeranyijwe n’Imana
“Uwiteka [Yehova, MN], uzabarinda, uzabakiz’ ab’iki gih’ iteka ryose.”—ZABURI 12:7.
1, 2. (a) Imiryango imwe n’imwe imerewe ite mu mibereho igoranye yo muri iyi minsi ya nyuma? (b) Ni iki imiryango ya Gikristo yakora kugira ngo izarokoke?
UMUSAZA w’itorero umwe witwa Yohana yigeze kuvuga ati “Uyu munsi umutima wanjye wuzuye ibyishimo!” Intandaro y’ibyo byishimo bye ni iyihe? Yakomeje agira ati “Umuhungu wanjye ufite imyaka 14 hamwe n’umukobwa wanjye ufite imyaka 12 babatijwe.” Ariko kandi, ibyishimo bye ntibyari bishingiye aho gusa. Yunzemo ati “Umuhungu wanjye ufite imyaka 17 hamwe n’umukobwa wanjye ufite imyaka 16 bombi babaye abapayiniya b’abafasha muri uyu mwaka.”
2 Imiryango myinshi muri twe igira ingaruka nziza nk’izo mu gihe ikurikiza amahame ya Bibiliya. Ariko kandi, imiryango imwe n’imwe igenda ihura n’ingorane. Umugabo n’umugore b’Abakristo bigeze kwandika bagira bati “Dufite abana batanu, kandi gushobokana na bo bigenda birushaho kugorana. Twamaze gutakaza umwana umwe wigiriye muri iyi gahunda ishaje. Abana bacu b’ingimbi ubu basa n’aho bibasiwe cyane na Satani.” Hari kandi n’abashakanye usanga bashyamiranye cyane, ari na byo kenshi bituma habaho kwahukana cyangwa gutana. Ariko kandi, imiryango yihatira kugira imico ya Gikristo ishobora kuzarokoka “umubabaro mwinshi” kandi ikazarindirwa kwinjira mu isi nshya yasezeranyijwe n’Imana (Matayo 24:21; 2 Petero 3:13). Noneho se, ni iki wakora kugira ngo ube wizeye ko umuryango wawe uzarindwa?
Guteza Imbere Ibyo Gushyikirana
3, 4. (a) Gushyikirana bifite uwuhe mwanya mu mibereho y’umuryango, kandi kuki bikunze kuvukamo ibibazo? (b) Kuki abagabo bagombye kwihatira gutega amatwi abagore babo?
3 Ugushyikirana kwiza ni ukw’ingenzi ku mibereho myiza y’umuryango; iyo kubuze, ubushyamirane no kurebana igitsure biriyongera. Mu Migani 15:22 hagira hati “Ahw inam’ itari, imigamb’ ipf’ ubusa.” Umujyanama mu bibazo by’imiryango yigeze gutanga igitekerezo gishimishije agira ati “Amagambo yo kwitotomba nkunze kumvana abagore ngira inama ni ayo kuvuga ngo ‘ntamvugisha,’ cyangwa ngo ‘ntanyumva.’ Iyo mvuganye n’abagabo babo iby’uko kwitotomba, nanjye ubwange ntibanyumva.”
4 Ni iki gituma hatabaho gushyikirana? Icya mbere ni uko abagabo n’abagore batandukanye, kandi akenshi usanga uburyo bwabo bwo gushyikirana butandukanye. Hari inyandiko imwe yagaragaje ko mu biganiro by’umugabo “aba ashaka kugusha ku ngingo mu buryo butaziguye, kandi agateganya ibintu byashoboka,” na ho “icyo [umugore] ashaka mbere na mbere ni umuntu umutega amatwi kandi akishyira mu mwanya we.” Niba ibyo mubifitemo ingorane mu muryango wanyu, mukore uko mushoboye kugira ngo mubikemure. Wenda umugabo w’Umukristo ashobora kuba akeneye gushyiraho imihati myinshi kugira ngo abe umuntu uzi gutega amatwi. Yakobo agira ati “Umuntu wese yihūtire kumva, arikw atinde kuvuga” (Yakobo 1:19). Itoze ibyo kutihutira gutanga amategeko, kwihanangiriza cyangwa gutanga amasomo mu gihe umugore wawe ashaka ko ‘wakwishyira mu mwanya we’ byonyine (1 Petero 3:8, MN). Mu Migani 17:27 hagira hati “Uwifata mu magambo n’ umunyabgenge.”
5. Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe abagabo bashobora kwivugurura ku kubihereranye no kwatura ibitekerezo n’ibyiyumvo byabo?
5 Nanone kandi, habaho “igihe cyo kuvuga,” kandi rero hari ubwo byaba ari ngombwa ko witoza kwatura ibitekerezo n’ibyuyumvo byawe kurushaho (Umubgiriza 3:7). Urugero, mbese, ujya ushima umugore wawe ku bw’ibintu byiza akora utagononwa? (Imigani 31:28). Mbese, ujya ugaragaza ko umushimira ku bw’imihati agira mu kugushyigikira no kwita ku by’urugo? (Gereranya n’Abakolosai 3:15.) Cyangwa se wenda waba ugomba kwivugurura ku bihereranye n’uburyo bwo kuvugana na we iyo umubwira iby’ ‘urukundo umukunda’ (Indirimbo 1:2). N’ubwo kubigenza utyo bishobora gusa n’aho bigoye ku ncuro ya mbere, ariko kandi bishobora kugira uruhare runini mu gutuma umugore wawe agira icyizere cy’uko umukunda koko.
6. Ni iki abagore bashobora gukora kugira ngo gushyikirana mu muryango birusheho gutera imbere?
6 Bite noneho ku bihereranye n’abagore b’Abakristo? Umugore umwe yavuze ko umugabo we azi ko amwishimira, bityo ko atari ngombwa kubimubwira. Nyamara kandi, burya abagabo na bo bishimira gushimwa, gushimirwa no gushimagizwa (Imigani 12:8). Mbese ye, aho ntiwaba ukeneye kurushaho kugaragaza ibyiyumvo byawe muri urwo ruhande? Ku rundi ruhande, wenda waba ukeneye kurushaho kwita cyane ku bihereranye n’ukuntu utega amatwi. Niba umugabo wawe agira ingorane zo kuvuga ibibazo afite, ibyo atinya cyangwa ibyaba bimuhagaritse umutima, mbese ye, waba waritoje uburyo bwatuma aguhishurira ibimuri ku mutima ubigiranye ubugwaneza n’amakenga?
7. Ni iki gishobora kubyutsa intonganya hagati y’abashakanye, kandi ni gute bashobora kubyirinda?
7 Birumvikana ariko ko, mu bihe bimwe na bimwe, n’abashakanye basanzwe bumvikana neza bashobora kugira ingorane mu gushyikirana. Hari igihe ibyiyumvo bishobora gutuma umuntu atumva aho ukuri kuri, cyangwa se ikiganiro cyarimo gikorwa mu ituze kigahita gihinduka impaka (Imigani 15:1). Nyamara kandi, gutongana kw’abashakanye si ko gutana kuko “Twese ducumura muri byinshi” (Yakobo 3:2). Icyakora, “intonganya no gutukana” ntibikwiriye kandi bisenya imishyikirano iyo ari yo yose (Abefeso 4:31). Mu gihe mwateranye amagambo asesereza, mwihutire gushaka uko mwagarura amahoro (Matayo 5:23, 24). Akenshi mushobora kwirinda intonganya mu gihe buri wese muri mwe yaba akurikiza amagambo ya Paulo ari mu Befeso 4:26 agira ati “Izuba ntirikarenge mukirakaye.” Rwose mujye mucoca ibibazo byanyu bitarakomera kandi bigishobora gukemurwa; ntimugategereze ko ibibazo birundana kugeza aho mwumva mutagishoboye kwiyumanganya. Gufata iminota mike yo kuganira ku bibazo bibareba buri munsi bishobora kugira uruhare runini mu gutuma gushyikirana bitazamo icyuho, kandi bikabarinda ubwumvikane buke.
‘Inyigisho z’Umwami [Yehova, MN]’
8. Kuki bamwe na bamwe mu rubyiruko bashobora kuva mu kuri?
8 Uko bigaragara, ababyeyi bamwe bareka abana babo bakishyira bakizana nta kubakurikiranira hafi. Abo bana baza mu materariro kandi bakaba banakwifatanya mu murimo wo kubwiriza mu rugero runaka, nyamara kandi akenshi ugasanga batarashimangiye imishyikirano yabo bwite n’Imana. Hamwe n’igihe, “irari ry’umubiri . . . n’irari ry’amaso” bishobora gutuma benshi muri urwo rubyiruko bava mu kuri (1 Yohana 2:16). Mbega ukuntu byaba biteye agahinda mu gihe ababyeyi barokoka Harmagedoni, ariko bakaba batakaza abana babo bitewe n’uburangare baba barigeze kugira!
9, 10. (a) Kurera abana “mubahana mubīgish’ iby’Umwami [Yehova, MN]” bisaba iki? (b) Kuki ari iby’ingenzi kureka abana bakatura ibyiyumvo byabo nta cyo bishisha?
9 Ni yo mpamvu Paulo yanditse agira ati “Namwe base, ntimugasharirir’ abana banyu, ahubgo mubarere, mubahana mubīgish’ iby’Umwami [Yehova, MN]” (Abefeso 6:4). Kugira ngo ibyo bigerweho, mwe ubwanyu mugomba kumenya amahame ya Yehova mu buryo bwimbitse. Mugomba gutanga urugero rwiza mu bihereranye no guhitamo imyidagaduro, kugira icyigisho cya bwite, kujya mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza. Nanone kandi, amagambo ya Paulo akubiyemo no kuba ababyeyi bagomba (1) kuba abantu bazi gukurikiranira hafi abana babo mu bushishozi no (2) gukomeza gushyikirana na bo mu buryo bwiza. Ubwo ni bwo gusa muzamenya ibyo bakeneye guhabwamo ‘inyigisho.’
10 Ni ibisanzwe ko ingimbi n’abangavu bahatanira kugira umudendezo mu rugero runaka. Ariko kandi, mugomba kuba maso kugira ngo mutahure ikintu cyose cyaba kibagaragazaho umwuka w’isi, haba mu mvugo, mu bitekerezo, mu myambarire no mu misokoreze no mu guhitamo abo bagirana ubucuti. Mu Migani 23:26, umubyeyi w’umunyabwenge yaravuze ati “Mwana wanjye, mp’ umutima wawe.” Mbese, abana banyu bajya babagezaho ibitekerezo byabo n’ibyiyumvo byabo nta cyo bishisha? Iyo abana badatinya ko bari buzibiranywe bagihingutsa ijambo, bashobora kurushaho kugira ubushake bwo guhishura icyo batekereza by’ukuri ku bihereranye n’ibikorwa abanyeshuri bajyamo nyuma y’amasomo, kubonana na bagenzi babo, amashuri makuru cyangwa se n’ukuri kwa Bibiliya ubwako.
11, 12. (a) Ni gute igihe cyo gufata ifunguro gishobora gukoreshwa mu guteza imbere imishyikirano hagati y’abagize umuryango? (b) Ni iki gishobora kugerwaho biturutse ku mihati ihoraho umubyeyi yagira kugira ngo ateze imbere imishyikirano agirana n’abana be?
11 Mu bihugu byinshi haba umuco wo guhurira hamwe ku ifunguro mu muryango. Bityo, ifunguro rya nimugoroba rishobora gutuma buri wese mu bagize umuryango aboneraho uburyo bwiza bwo kwifatanya mu kiganiro cyubaka. Akenshi ariko, usanga icyitaweho kurenza icyo cyicaro cyo guhurira hamwe ku ifunguro mu muryango ari televiziyo cyangwa ibindi birangaza. Nyamara kandi, abana bawe bamara amasaha menshi bameze nk’abari mu bubata ku ishuri kandi bahanganye n’imitekerereze y’iyi si. Igihe cy’ifunguro, ni cyo gihe cyiza cyo gushyikirana n’abana banyu. Umubyeyi umwe yaravuze ati “Igihe cyo gufata ifunguro tugikoresha tuganira ibyabaye uwo munsi.” Ariko kandi, icyo gihe ntikigomba kuba icyo kuboneraho gukosora no kwinjirira buri kantu kose ibi byo kubuza abantu amahwemo. Mureke ahubwo icyo gihe kibemo imimerere irangwamo igishyuhirane no kwisanzura!
12 Kugira ngo mushobore gutuma abana banyu bababwira ibibari ku mutima nta cyo bishisha birakomeye, ndetse ahubwo bishobora no kuba byabasaba kwihangana ibi bitagira umupaka. Hamwe n’igihe ariko, ibyo bishobora kugira ingaruka zisusurutsa umutima. Umubyeyi umwe ufite bene icyo kibazo yagize ati “Ndibuka ko umuhungu wacu ufite imyaka 14 yahoraga asa n’uwinjiriwe kandi akigunga. Ku bw’amasengesho yacu no kwihangana, ubu atangiye kwatura ibyiyumvo bye no kuganira!”
Icyigisho cy’Umuryango Cyubaka
13. Kuki ari iby’ingenzi cyane kwigisha abana hakiri kare, kandi ni gute ibyo bishobora kugerwaho?
13 Mu ‘kwigisha’ umwana, hakubiyemo no kumutoza Ijambo ry’Imana. Nk’uko byagenze kuri Timoteo, uko gutozwa kugomba ‘guhera mu buto’ (2 Timoteo 3:15). Kwigisha abana hakiri kare bibaha imbaraga zo guhangana n’ibigerageza ukwizera kwabo, wenda bashobora kuzahura na byo mu myaka bazamara bari mu mashuri—nko kwizihiza iminsi y’amavuko, imihango yo kwizihiza iminsi mikuru y’igihugu cyangwa iyo mu rwego rw’idini. Hatabayeho igikorwa cyo kwitegura kuzahangana n’ibyo bigeragezo, ukwizera k’umwana gushobora kuzahazaharira. Bityo rero, ifashishe ibikoresho Sosayiti Watch Tower yateguriye abana bato, birimo igitabo Ecoutez le grand Enseignant n’Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya.a
14. Ni gute icyigisho cy’umuryango gishobora kugira gahunda ihamye, kandi se, mwakoze iki kugira ngo mubigereho?
14 Icyigisho cy’umuryango na cyo kiri mu bikeneye kwitabwaho, kuko, mu buryo bworoshye, gishobora kubura gahunda ihamye cyangwa kikarambirana, kikaba nk’umuhango bityo kikaremerera ababyeyi n’abana. Ni gute ibyo byarushaho gutunganywa? Mbere na mbere, mugomba ‘gucungura igihe’ cyo kwiga, ntimutume gitwarwa na televiziyo cyangwa indi myidagaduro (Abefeso 5:15-17, MN). Umubyeyi umwe w’umugabo yagize ati “Twajyaga tugira ingorane mu gutuma icyigisho cyacu cy’umuryango kigira gahunda ihamye. Twagerageje gushyiraho ingengabihe zinyuranye kugeza ubwo tubonye ko umwanya utunogeye ari uwa nijoro. Ubu gahunda y’icyigisho cyacu iragenda neza.”
15. Ni gute icyigisho cyanyu cy’umuryango gishobora guhuza n’ibyo abagize umuryango wanyu bakeneye?
15 Ikindi kandi, murebe ibyo umuryango wanyu ukeneye by’umwihariko. Imiryango nyinshi ikunze gutegurira hamwe icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cya buri cyumweru. Ariko kandi, akenshi hari ubwo umuryango wawe uba ugomba gusuzumira hamwe ibibazo byihariye biwureba, urugero nk’ibibazo byaba byavutse ku ishuri. Igitabo Les jeunes s’interrogent—Réponses pratiques hamwe n’ingingo zo mu Munara w’Umurinzi na Réveillez-vous! bishobora kubibafashamo. Hari umubyeyi umwe w’umugabo wagize ati “Iyo abana bacu tubatahuyeho imyifatire igomba gukosorwa, tunyarukira mu gitabo Les jeunes s’interrogent tugasuzuma igice gihereranye na yo.” Umugore we yunzemo ati “Tugerageza guhuza n’imimerere tugezemo. Iyo hari nk’icyo twari twateganije gusuzuma mu cyigisho cyacu, hanyuma hakaza kuvuka ikindi gikeneye gusuzumwa, turahindura tugahuza b’ibikenewe.”
16. (a) Ni gute ushobora kumenya ko abana bawe basobanukirwa ibyo biga? (b) Ni iki kidakwiriye gukorwa mu cyigisho cy’umuryango?
16 Ni gute wamenya ko abana bawe basobanukirwa neza ibyo biga? Umwigisha Mukuru, ari we Yesu, yasabaga ababaga bamuteze amatwi gutanga ibitekerezo byabo ababaza ibibazo, nk’iki ngo “Utekerez’ ute”? (Matayo 17:25). Mu gihe ubigenza utyo, ugerageze kumenya icyo abana bawe batekereza by’ukuri. Tera inkunga buri wese muri bo kugira ngo asubize mu magambo ye bwite. Birumvikana ariko ko mu gihe waba ugaragaje ko urakajwe cyangwa utewe impungenge n’ibyo bakubwiye babigiranye umutima utaryarya, hari ubwo batapfa kongera kugira icyo baguhishurira. Rero, komeza gutuza. Wirinde kugira ngo icyigisho cy’umuryango kidahinduka ihaniro. Kigomba kuba gishimishije kandi cyubaka. Umubyeyi umwe w’umugabo yagize ati “Iyo mbonye ko mu bana banjye harimo ufite ikibazo, nshaka ikindi gihe cyo kugikemura.” Umubyeyi w’umugore na we yunzemo ati “Iyo umwana yihereranywe, ntibimutera isoni kandi ashobora kuvuga nta cyo yishisha kuruta igihe yaba ahawe inama ari mu cyigisho cy’umuryango.”
17. Hakorwa iki kugira ngo icyigisho cy’umuryango kirusheho gushimisha, kandi se, ubigenza ute kugira ngo ubigereho?
17 Kugira ngo abana bifatanye mu cyigisho cy’umuryango bishobora kugorana, cyane cyane iyo bari mu kigero cy’imyaka inyuranye. Abana bakiri bato bashobora gusa n’aho bagaragaza ko bananiwe kuguma hamwe cyangwa ko barambiwe gukomeza gutega amatwi. Icyo gihe wabigenza ute? Kora uko ushoboye kugira ngo icyigisho gikomeze gushishikaza. Niba ubona ko abana bawe barambirwa vuba, jya utegura ibyigisho bihinnye ariko noneho bikorwe kenshi. Nanone kandi, kukiyoborana akanyamuneza na byo birafasha. “Ūtwara, atwaran’ umwete” (Abaroma 12:8). Kora uko ushoboye kugira ngo buri wese yifatanye. Abana bato kurusha abandi bashobora gutanga ubusobanuro ku mashusho cyangwa bagasubiza utubazo tworoheje. Abamaze kugimbuka basabwa gukora ubushakashatsi bw’inyongera, cyangwa bakaba batanga ibitekerezo ku bihereranye n’uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyizwe.
18. Ni gute ababyeyi bashobora kucengeza Ijambo ry’Imana mu mitima y’abana babo uko uburyo bubonetse kose, kandi bigira izihe ngaruka?
18 Ariko kandi, ntugaharire inyigisho z’iby’umwuka isaha imwe gusa mu cyumweru. Cengeza Ijambo ry’Imana mu mitima y’abana bawe uko uburyo bubonetse kose (Gutegeka kwa kabiri 6:7). Fata igihe cyo kubatega amatwi. Bagire inama kandi unabahumurize igihe ibyo bibaye ngombwa. (Gereranya na 1 Abatesalonike 2:11.) Gira impuhwe n’imbabazi (Zaburi 103:13; Malaki 3:17). Nubigenza utyo, abana bawe ‘bazakunezeza’ kandi uzaba ukora icyatuma barindwa kugira ngo uzinjire mu isi nshya y’Imana.—Imigani 29:17.
“Igihe cyo Guseka”
19, 20. (a) Imyidagaduro igira uruhe ruhare mu mibereho y’umuryango? (b) Ni iyihe myidagaduro ababyeyi bashobora gutegurira imiryango yabo?
19 Habaho “igihe cyo guseka . . . , n’igihe cyo kubyina” (Umubgiriza 3:4). Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “guseka” rishobora no guhindurwamo aya magambo ngo “kwizihiza,” “gukina,” “gukora siporo” cyangwa se “kwidagadura” (2 Samweli 6:21; Yobu 41:5; Abacamanza 16:25; Kuva 32:6; Itangiriro 26:8). Gukina bishobora kugira umumaro, kandi ni iby’ingenzi ku bana no ku basore n’inkumi. Mu bihe bya Bibiliya, ababyeyi bateguriraga imiryango yabo ibirori n’imyidagaduro. (Gereranya na Luka 15:25.) Mbese nawe ujya ubigenza utyo?
20 Umukristo umwe yaravuze ati “Dukoresha ubusitani bwateganyirijwe imyidagaduro. Dutumira bamwe na bamwe mu rubyiruko rw’abavandimwe tugakina umupira kandi tugasangira ibyo kurya turi muri ubwo busitani. Baridagadura kandi bakabonana n’abandi nta mpungenge.” Undi mubyeyi w’umugabo yongeyeho ati “Duteganya ibintu tuzakorana n’abahungu bacu. Tujya koga, dukina umupira kandi tugafata ibiruhuko byo kujya gutembera. Ariko kandi, imyidagaduro tuyiharira umwanya uyikwiriye. Ntsindagiriza akamaro ko kudatandukira.” Imyidagaduro itarimo igitotsi, nk’iyo guhurira hamwe mu buryo bwihariye cyangwa kujya gusura ubusitani bwororerwamo inyamaswa n’amazu ndangamurage, ishobora kugira uruhare runini mu gutuma abana batareshywa b’ibinezeza by’iyi si.
21. Ni gute ababyeyi bashobora kurinda abana babo kutumva ko hari icyo bavukijwe bitewe n’uko batizihiza iminsi mikuru y’iyi si?
21 Nanone kandi, ni iby’ingenzi ko abana bawe batakumva ko hari icyo bavukijwe bitewe n’uko batizihiza iminsi y’amavuko cyangwa indi minsi mikuru itari iya Gikristo. Niwishyiriraho gahunda runaka, bashobora kuzajya bategerezanya amashyushyu ibihe byinshi by’ibyishimo uzaba warabateganirije mu mwaka wose. Erega burya, umubyeyi mwiza ntakenera ko habaho umunsi mukuru runaka kugira ngo abone kugaragariza abana be urukundo mu buryo bw’ibikorwa. Kimwe na Se wo mu ijuru, ‘azi guha abana be ibyiza’—kandi atabihatiwe.—Matayo 7:11.
Gutegurira Umuryango Wawe Kuzabaho Iteka mu Gihe Kizaza
22, 23. (a) Mu gihe umubabaro ukomeye wegereza, ni iki imiryango yubaha Imana ishobora kwiringira? (b) Ni iki imiryango ishobora gukora kugira ngo izarindwe kandi yinjire mu isi nshya yasezeranyijwe n’Imana?
22 Umwanditsi wa Zaburi yasenze agira ati “Uwiteka [Yehova, MN], uzabarinda, uzabakiz’ ab’iki gih’ iteka ryose” (Zaburi 12:7). Nta gushidikanya ko Satani azagenda arushaho kubuza abantu amahwemo—cyane cyane imiryango y’Abahamya ba Yehova. Icyakora, guhangana n’ibitero bye bigenda birushaho gukaza umurego, birashoboka. Ku bw’ubufasha bwa Yehova no kumaramaza hamwe n’imihati myinshi, abagabo, abagore n’abana, imiryango—harimo n’uwawe—bashobora kwiringira kuzarindwa mu gihe cy’umubabaro ukomeye.
23 Bagabo namwe bagore, nimuharanire amahoro n’ubwumvikane mu miryango yanyu musohoza inshingano Imana yabahaye. Babyeyi, nimukomeze guha abana banyu urugero rwiza, mucungura igihe cyo kubigisha no kubatoza uburere bakeneye cyane. Nimubavugishe. Nimubatege amatwi. Ubuzima bwabo buri mu kaga! Bana, nimutegere amatwi ababyeyi banyu kandi mubumvire. Ku bw’ubufasha bwa Yehova, mushobora gutsinda kandi mukitegurira kubaho iteka mu gihe kizaza mu isi nshya yasezeranyijwe n’Imana.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Nanone haboneka za kasete zacyo mu ndimi zimwe na zimwe.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni gute abagabo n’abagore bashobora guteza imbere imishyikirano yabo?
◻ Ni gute ababyeyi bashobora kurera abana babo “[ba]bīgish’ iby’Umwami [Yehova, MN]”? (Abefeso 6:4).
◻ Ni ubuhe buryo bumwe na bumwe bwo gutuma icyigisho cy’umuryango cyubaka kandi kikarushaho gushimisha?
◻ Ni iki ababyeyi bashobora gukora kugira ngo bategurire imiryango yabo imyidagaduro?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 21]
UMUZIKI—UFITE UBUBASHA BUHAMBAYE
Umwanditsi w’igitabo kivuga ibihereranye no kurera abana yagize ati “ndamutse mpagaze imbere y’abantu . . . maze ngashimagiza ubusinzi, ubwiyandarike, ngasingiza kokayine, urumogi cyangwa ikindi kiyobyabwenge cyose, wasanga bandebana ipfunwe bumiwe. . . . [Nyamara kandi], akenshi ababyeyi baha abana babo amafaranga yo kugura amadisiki cyangwa ashimagiza ibyo bintu ku mugaragaro” (byavuye mu gitabo cyitwa Raising Positive Kids in a Negative World, cya Zig Ziglar). Urugero, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, amagambo avugwa mu muziki wa rap ahereranye n’ibitsina, usanga atava mu kanwa k’urubyiruko rwinshi. Mbese, ufasha abana bawe gutoranya mu gihe bahitamo umuziki bumva kugira ngo birinde kugwa muri uwo mutego w’abadayimoni?
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Igihe cyo gufata amafunguro gishobora kuba umwanya mwiza wo gutuma abagize umuryango barushaho kunga ubumwe no gushyikirana