Umuryango Ni Uburyo Bwuje Urukundo Bwaringanijwe na Yehova
“Ni cyo gituma mfukamira Data wa twese, uw’ imiryango yose yo mw ijuru n’iyo mw isi yitirirwa.”—ABEFESO 3:14, 15.
1, 2. (a) Ni uwuhe mugambi Yehova yari afite ubwo yaremaga umuryango w’ifatizo? (b) Ni uruhe ruhare umuryango ugomba kugira mu mugambi wa Yehova muri iki gihe?
YEHOVA ni we waremye umuryango w’ifatizo. Binyuriye kuri wo, yakoze ibirenze ibyo guhaza ibyifuzo biba mu muntu byo kumva akeneye uwo abana na we, uwamutera inkunga cyangwa kugirana imishyikirano ya bugufi n’abandi (Itangiriro 2:18). Umuryango wari uburyo Imana yari gukoresha kugira ngo isohoze umugambi wayo uhebuje wo kuzuza isi abantu. Yabwiye umugabo n’umugore ba mbere iti “Mwororoke, mugwire, mwuzur’ isi, mwimenyerez’ ibiyirimo” (Itangiriro 1:28). Imimerere yo mu muryango irangwamo ubususuruke n’uburinzi, yari kuba ingirakamaro ku bana benshi bari kuvuka kuri Adamu na Eva, hamwe n’abari kubakomokaho.
2 Ariko kandi, uwo mugabo n’uwo mugore ba mbere bahisemo kutumvira—bityo bikururira akaga, bo ubwabo hamwe n’urubyaro rwabo (Abaroma 5:12). Imibereho y’umuryango muri iki gihe inyuranye n’uko Imana yabishakaga. Icyakora, umuryango uracyafite umwanya w’ingenzi mu mugambi wa Yehova, kuko ari wo remezo ry’umuryango wa Gikristo. Ibyo ntibivuga ko dupfobya umurimo uhebuje ukorwa n’Abakristo benshi bari muri twe batashatse. Icyo tugamije ahubwo, ni ugushimira imiryango ku bw’uruhare rw’ingenzi na yo igira mu gutuma umuteguro wa Gikristo ugubwa neza mu buryo bw’umwuka muri rusange. Imiryango itajegajega ituma habaho amatorero akomeye. Nonese, ni gute umuryango wawe wagubwa neza unahanganye n’ingorane ziriho muri iki gihe? Mu gusubiza icyo kibazo, reka dusuzume icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’umuryango.
Umuryango mu Bihe bya Bibiliya
3. Ni uruhe ruhare umugore n’umugore bari bafite mu muryango wo mu gihe cy’abatware b’imiryango?
3 Ari Adamu ari na Eva, bombi bagomeye gahunda y’ubutware yaringanijwe n’Imana. Icyakora, abantu bafite ukwizera nka Noa, Aburahamu, Isaka, Yakobo na Yobu bashohoje neza inshingano zo kuba abatware b’imiryango yabo (Abaheburayo 7:4). Umuryango wo mu bihe by’abatware b’imiryango wari umeze nka ka Leta gato, bityo umubyeyi w’umugabo akaba ari we wari umuyobozi mu by’idini, kandi akaba umwigisha n’umucamanza (Itangiriro 8:20; 18:19). Abagore na bo bari bafite uruhare rw’ingenzi, rutari urwo kuba imbata, ahubwo babaga ari abafasha b’abagabo babo mu buyobozi bw’urugo.
4. Ni gute imibereho y’umuryango yahindutse mu gihe cy’Amategeko ya Mose, ariko kandi ni uruhe ruhare ababyeyi bakomeje kugira?
4 Ubwo Isirayeli yahinduka ishyanga mu wa 1513 mbere y’igihe cyacu, amategeko yagengaga umuryango yakubiwe mu Matageko yagengaga igihugu yatanzwe binyuriye kuri Mose (Kuva 24:3-8). Ububasha bwo gufata ibyemezo, hakubiyemo n’ibibazo bihereranye no gupfa no gukira, bweguriwe abacamanza bashyirwagaho (Kuva 18:13-26). Urwego rw’ubutambyi, rwari rushinzwe Abalewi, rwahariwe ibyo gutamba ibitambo, ibyo bikaba byari bifitanye isano no gusenga (Abalewi 1:2-5). Ariko kandi, umubyeyi w’umugabo yakomeje kugira uruhare rukomeye. Mose yabwiye ababyeyi b’abagabo ati “Aya mategeko ngutegek’ uyu munsi, ahore ku mutima wawe; ujy’ugir’ umwete wo kuyigish’ abana bawe, ujy’uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uk’ ugenda mu nzira, n’uk’ uryamye, n’uk’ ubyutse” (Gutegeka kwa kabiri 6:6, 7). Ababyeyi b’abagore babigiragamo uruhare rugaragara. Mu Migani 1:8 hahaga urubyiruko itegeka rigira riti “Mwana wanjye, jya wumv’ icyo so akwigisha, kandi wē kurek’ icyo nyoko agutegeka.” Ni koko, muri gahunda igengwa n’ubutware bw’umugabo we, umugore w’Umuheburayokazi yashoboraga gutanga amategeko mu muryango kandi akanayubahisha. Yagombaga kubahwa n’abana be, ndetse no mu gihe yabaga ageze mu za bukuru.—Imigani 23:22.
5. Ni gute Amategeko ya Mose agaragaza umwanya w’abana mu muryango?
5 Uruhare rw’abana na rwo rwari rusobanutse neza mu Mategeko y’Imana. Mu Gutegeka 5:16 hagira hati “Wubahe so na nyoko, uk’ Uwiteka [Yehova, MN] Imana yawe yagutegetse: kugira ng’ uramire mu gihugu, Uwiteka [Yehova, MN] Imana yaw’ iguha.” Gusuzugura ababyeyi byari ikosa rikomeye mu Mategeko ya Mose (Kuva 21:15, 17). Itegeko ryagiraga riti “Umuntu wes’ uvuma se cyangwa nyina, ntakabure kwicwa” (Abalewi 20:9). Kwigomeka ku babyeyi byabaga ari kimwe no kwigomeka ku Mana ubwayo.
Uruhare rw’Abagabo b’Abakristo
6, 7. Kuki amagambo ya Paulo ari mu Befeso 5:23-29 yasaga n’aho ari inzaduka ku basomyi bayo bo mu kinyejana cya mbere?
6 Ubukristo bwatanze urumuri ku bihereranye na gahunda y’umuryango, cyane cyane ku byerekeye uruhare rw’umugabo mu muryango. Mu kinyejana cya mbere, uretse mu itorero rya Gikristo, ahandi byari byogeye ko abagabo basharirira abagore babo kandi bakabakandamiza. Abagore bavutswaga uburenganzira bw’ibanze kandi bagasuzugurwa. Igitabo The Expositor’s Bible kigira kiti “Injijuke z’Abagiriki zabonaga ko umugore abereyeho kubyara abana. Uburenganzira bwe ntibwakumiraga irari ry’umugabo. Isezerano ryo gushyingirwa ntiryabaga rishingiye ku rukundo. . . . Nta burenganzira umuja yagiraga. Umubiri we wabaga uri mu maboko ya shebuja.”
7 Ni muri iyo mimerere Paulo yanditse amagambo ari mu Befeso 5:23-29 agira ati “Kuk’ umugab’ ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ar’ umutwe w’Itorero, ni ryo mubiri we; ni na we Mukiza waryo. . . . Bagabo, mukund’ abagore banyu, nk’uko Kristo yakunz’ Itorero, akaryitangira . . . Abagabo bakwiriye gukund’ abagore babo nk’imibiri yabo. Ūkund’ umugore we aba yikunda: kukw ari nta muntu wakwang’ umubiri we, ahubgo yawugaburira, akawukuyakuya.” Ku basomyi bo mu kinyejana cya mbere, ayo magambo yari inzaduka rwose. Igitabo The Expositor’s Bible kigira kiti “Nta kintu na kimwe mu Bukristo cyarangwagaho kuba inzaduka no kutadebeka muri byose cyamera nk’uko ishyingirwa ryabonwaga muri bwo tugereranije n’imico y’akahebwe y’icyo gihe. . . . [Rya]tangije igihe gishyashya mu mateka ya kimuntu.”
8, 9. Ni iyihe myifatire mibi irangwa ku bagabo benshi ku bihereranye n’uko bafata abagore, kandi kuki ari iby’ingenzi ko abagabo b’Abakristo bamaganira kure ibitekerezo nk’ibyo?
8 Inama Bibiliya igira abagabo na zo ntizibuze kuba ari nk’inzaduka muri iki gihe. N’ubwo hari byinshi byavuzwe ku bihereranye n’umudendezo w’abagore, nan’ubu abagabo benshi baracyabafata nk’ibikoresho byo kwimariraho irari ry’ibitsina. Mu kwemera ibitekerezo bidafite ishingiro by’uko ngo abagore baba bakunda gutegekwa, kuyoborwa cyangwa guhozwaho urutoto, bituma abagabo benshi bahutaza abagore babo, byaba ku mubiri cyangwa mu byiyumvo. Mbega ukuntu byaba bikojeje isoni ku mugabo w’Umukristo aramutse atwawe n’imitekerereze y’isi maze akaba yahutaza umugore we akageni kangana gatyo! Umukristokazi umwe yaravuze ati “Umugabo wanjye yari umukozi w’imirimo kandi yatangaga za disikuru z’abantu bose.” Nyamara kandi, akomeza ahishura ati “Nari umugore ukubitwa.” Birumvikana ko ibikorwa nk’ibyo bitari bihuje na gahunda yaringanijwe n’Imana. Uwo mugabo ntiyari asanzwe rwose; kugira ngo yemerwe n’Imana, byari ngombwa ko ashaka ubufasha bwo gutuma ashobora gucubya uburakari bwe.—Abagalatia 5:19-21.
9 Imana itegeka abagabo gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite. Ababirengaho baba bagomeye gahunda yaringanijwe n’Imana kandi bashobora gushyira mu kaga imishyikirano bafitanye na yo. Amagambo y’intumwa Petero arumvikana neza rwose. Yaravuze ati “Namwe bagabo nuko; mubane n’abagore banyu, mwerekan’ ubgenge mu byo mubagirira, kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera: . . . kugira ngw amashengesho yanyu yē kugira inkomyi” (1 Petero 3:7). Byongeye kandi, niba umugabo ahutaza umugore we, bishobora kugira ingaruka mbi mu by’umwuka ku mugore we no ku bana be.
10. Ni mu buhe buryo abagabo bashobora gukoresha ubutware bwabo bigana Kristo?
10 Bagabo, imiryango yanyu izasugira isagambe mu butware bwanyu nimubukoresha mu buryo bwa Gikristo. Nta na rimwe Kristo yigeze asharirira abantu cyangwa ngo atukane. Ibiri amambu, yashoboraga kuvuga ati “Munyigireho; kuko nd’ umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabon’ uburuhukiro mu mitima yanyu” (Matayo 11:29). Mbese, ushobora kuvugwaho utyo mu muryango wawe? Kristo yafataga abigishwa be nk’incuti kandi yabagiriraga icyizere (Yohana 15:15). Mbese, namwe muha abagore banyu icyubahiro kibakwiriye? Bibiliya igira icyo ivuga ku ‘mugore ushoboye,’ MN, igira iti “Umutima w’umugabo we uhor’umwiringira” (Imigani 31:10, 11). Ibyo bishaka kuvuga ko amuha umudendezo no kumureka akishyira akizana mu rugero runaka, no kutamushyiriraho imipaka idafite ishingiro. Byongeye kandi, Yesu yateraga abigishwa be inkunga yo kuvuga ibyiyumvo byabo n’ibitekerezo byabo (Matayo 9:28; 16:13-15). Mbese nawe ujya ubigenza utyo ku mugore wawe? Cyangwa se iyo atanze igitekerezo cyinyuranye n’icyawe abigiranye umutima mwiza ubifata nk’aho arwanyije ubutware bwawe? Niwita ku byiyumvo by’umugore wawe aho kubyirengagiza, uzatuma arushaho kugandukira ubutware bwawe.
11. (a) Ni gute ababyeyi b’abagabo bashobora kwita ku byo abana babo bakeneye mu by’umwuka? (b) Kuki abasaza n’abakozi b’imirimo bagomba kuba intangarugero mu byo kwita ku miryango yabo?
11 Niba kandi ufite abana, usabwa kwita ku byo bakeneye mu by’umwuka, mu byiyumvo no ku mubiri. Ibyo birasaba ko umuryango wawe ugira gahunda nziza y’iby’umwuka: ni ukuvuga gukorana na wo mu murimo wo kubwiriza, kuyobora icyigisho cy’umuryango no gusuzumira hamwe isomo ry’umunsi. Kuri ibyo, Bibiliya igaragaza ko umusaza cyangwa umukozi w’imirimo agomba kuba “utegekega nez’ abo mu rugo rwe.” Abagabo bafite izo nshingano bagomba kuba intangarugero mu kuyobora imiryango yabo. N’ubwo bashobora kugira inshingano ziremereye mu itorero, mbere na mbere bagomba kwita ku miryango yabo. Paulo yagaragaje impamvu agira ati “Mbes’ ūtazi gutegek’ abo mu rugo rwe yabash’ ate kurind’ Itorero ry’Imana?”—1 Timoteo 3:4, 5, 12.
Abakristokazi b’Inyunganizi
12. Ni uruhe ruhare umugore afite mu muryango wa Gikristo?
12 Mbese, uri Umukristokazi? Niba ari ko biri, nawe ugomba kugira uruhare rw’ingenzi muri gahunda y’umuryango. Abakristokazi baterwa inkunga yo “gukund’ abagabo babo n’abana babo, no kudashayisha, no kwirinda gusambana, no kwita ku by’ingo zabo, no kugira neza, bagandukir’ abagabo babo” (Tito 2:4, 5). Bityo rero, wagombye kwihatira kuba umutima w’urugo w’intangarugero no gutuma mu muryango wawe harangwa isuku n’ibyishimo buri gihe. N’ubwo rimwe na rimwe imirimo yo mu rugo ishobora kuruhanya, nyamara kandi nta bwo ari imirimo yandavuza cyangwa ngo ibe nta cyo imaze. Niba uri umugore, ‘utegeka urugo’ kandi ibyo ushobora kubigiramo umudendezo mwinshi (1 Timoteo 5:14). Urugero, ‘umugore ushoboye,’ MN, yahahiraga urugo, akagura ibintu bitimukanwa kandi akavana urwunguko mu bucuruzi bworoheje yakoraga. Ntibitangaje rero kuba yarashimwaga n’umugabo we! (Imigani igice cya 31). Ubusanzwe, ibyo yabikoraga agendera ku buyobozi bw’umutware we, ari we mugabo we.
13. (a) Kuki kuganduka bishobora gukomerera abagore bamwe na bamwe? (b) Kuki ku Bakristokazi ari byiza ko bahitamo kugandukira abagabo babo?
13 Icyakora wenda, kugandukira umugabo wawe bishobora kuba bitakorohera buri gihe. Abagabo bose si ko barangwaho imico ibubahisha. Kandi wenda hari ubwo waba ushoboye cyane mu bintu byo gucunga imari, guteganya no gushyira ibintu kuri gahunda. Ushobora kuba ufite akazi kandi ukagira uruhare runini mu kwinjiza umutungo utubutse mu muryango. Cyangwa se wenda, ushobora kuba warigeze kubabazwa mu buryo runaka n’ubukandamizwe butewe n’igitsina gabo, bityo ubu kugandukira umugabo bikaba bikugora. Ariko kandi, ‘niwubaha mu buryo bwimbitse’ cyangwa ‘ugatinya’ umugabo wawe, uzaba werekanye ko ugandukira ubutware bw’Imana (Abefeso 5:33, MN, Kingdom Interlinear; 1 Abakorinto 11:3). Nanone kandi, kuganduka ni iby’ingenzi cyane kugira ngo umuryango wawe ushobore kumererwa neza; bizatuma wirinda kuwushyira mu mihangayiko y’ubusa.
14. Ni iki umugore yakora mu gihe yaba atemera icyemezo gifashwe n’umugabo we?
14 Ariko se, ibyo birashaka kuvuga ko ugomba kwicecekera mu gihe ubona ko umugabo wawe arimo afata icyemezo kibangamiye inyungu z’umuryango? Ashwi da. Sara, umugore w’Aburahamu, ntiyicecekeye ubwo yabonaga umutekano w’umuhungu we Isaka usumbirijwe (Itangiriro 21:8-10). Mu buryo nk’ubwo, hari ubwo nawe ushobora kumva ko ugomba kwatura ibyiyumvo byawe. Ibyo nubikora mu kinyabupfura kandi “mu gihe kikwiriye,” umugabo wawe w’Umukristo wubaha Imana ntazabura kukumva (Imigani 25:11). Ariko se, niba igitekerezo cyawe kitakiriwe neza, kandi akaba nta hame na rimwe rya Bibiliya ryatandukiriwe ku buryo bugaragara, mbese, utekereza ko kuba warwanya igitekerezo cy’umugabo wawe hari icyo byakungura? Wibuke ko “umugore w’umutima wese yubak’ urugo; arik’ umupfu w’ ubge ararusenya” (Imigani 14:1). Uburyo bumwe bwo kubaka urugo rwawe ni ugushyigikira ubutware bw’umugabo wawe, kumushimira ibyiza akora no gukomeza gutuza mu gihe yaba akoze amakosa.
15. Ni mu buhe buryo umugore ashobora kugira uruhare mu guhana abana no kubigisha?
15 Ubundi buryo bwo kubaka urugo rwawe ni ukugira uruhare mu guhana abana no kubigisha. Urugero, ushobora kugira uruhare mu gutuma icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango kigira gahunda idakuka kandi kigashimisha. “Ntukaruhur’ ukuboko kwawe” ku biheranye no kubwira abana bawe ukuri kw’Imana uko uburyo bubonetse kose—nko mu gihe muri mu rugendo cyangwa mwajyanye guhaha (Umubgiriza 11:6). Bafashe gutegura ibisubizo bari butange mu materaniro hamwe n’ibyigisho baba bafite mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Ihatire kumenya abo bakunze kugirana imishyikirano ya bugufi (1 Abakorinto 15:33). Ku bihereranye n’amahame y’Imana hamwe no guhana, garagariza abana bawe ko wowe n’umugabo wawe mushyize hamwe. Ntubahe urwaho rwo kugushyamiranya n’umugabo wawe.
16. (a) Ni uruhe rugero rwa Bibiliya rushobora gutera inkunga abatagira abo bashakanye kimwe n’abafite abatizera? (b) Ni gute abandi bagize itorero bashobora gufasha abantu nk’abo?
16 Niba uri umubyeyi ukaba udafite uwo mwashakanye cyangwa se uwo mwashakanye akaba atizera, ni byiza ko wafata inshingano yo kuyobora iby’umwuka mu muryango wawe. Iyo nshingano ishobora gusa n’aho igoranye ndetse rimwe na rimwe ikaba yaguca intege. Ariko kandi, ntucogore. Unike, nyina wa Timoteo, yashoboye kumwigisha Ibyanditswe Byera “uhereye mu buto,” n’ubwo umugabo we atizeraga (2 Timoteo 1:5; 3:15). Nanone kandi, hari benshi muri twe na bo bashoboye kubigeraho. Uramutse ukeneye ubufasha kuri ibyo, wabimenyesha abasaza. Wenda bashobora gukora gahunda yatuma haboneka uwakunganira mu gihe cyo kujya mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza. Bashobora gutera inkunga abandi kugira ngo batumire umuryango wawe mu gihe bateguye imyidagaduro. Bashobora no gusaba umubwiriza umenyereye kugira ngo agufashe gutangiza icyigisho cy’umuryango.
Abana Bashimira
17. (a) Ni gute abana bashobora kugira uruhare mu gutuma umuryango ugubwa neza? (b) Ni uruhe rugero Yesu yatanze kuri ibyo?
17 Abana b’Abakristo bashobora kugira uruhare mu gutuma umuryango ugubwa neza bakurikiza inama itangwa mu Befeso 6:1-3 igira iti “Bana, mujye mwumvir’ ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kukw ari byo bibakwiriye. Wubahe so na nyoko: (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmw isezerano,) kugira ng’ ubon’ amahoro, uramire mw isi.” Nimushyira hamwe n’ababyeyi banyu, muzaba mwerekanye ko mwubaha Yehova. Yesu Kristo wari utunganye yashoboraga rwose kwibwira ko kuri we bidakwiriye kumvira ababyeyi badatunganye. Nyamara kandi, ‘yahoraga abumvira. [Kandi] yakomeje kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n’Imana n’abantu.’—Luka 2:51, 52.
18, 19. (a) Kubaha ababyeyi bisobanura iki? (b) Ni gute urugo rushobora kuba ahantu h’uburuhukiro?
18 Mbese ye, mwe ntimwari mukwiriye kubaha ababyeyi banyu? Aha, ijambo ‘kubaha’ risobanura kwemera ubutware bwemewe n’amategeko. (Gereranya na 1 Petero 2:17.) Mu mimerere myinshi, icyubahiro nk’icyo ni ngombwa n’ubwo ababyeyi baba batizera cyangwa badatanga urugero rwiza. Birumvikana rero ko mwagombye guha ababyeyi banyu icyubahiro cyinshi kurushaho niba ari Abakristo b’intangarugero. Mwibuke kandi ko ibihano n’ubuyobozi muhabwa n’ababyeyi banyu bitagamije kubabuza uburyo. Ahubwo bibereyeho kubarinda kugira ngo ‘mukunde mubeho.’—Imigani 7:1, 2.
19 Mbega ukuntu umuryango ari uburyo bwuje urukundo bwaringanijwe neza! Iyo abagabo, abagore n’abana bakurikije amategeko yashyizweho n’Imana agenga imibereho y’umuryango, urugo ruhinduka ahantu h’uburuhukiro. Icyakora, hari ingorane zishobora guturuka mu byo gushyikirana no kurera abana. Icyigisho gikurikira kiratwereka uko ingorane zimwe na zimwe muri izo zakemurwa.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni uruhe rugero twasigiwe n’abagabo, abagore n’abana batinyaga Imana mu bihe bya Bibiliya?
◻ Ni iki Ubukristo bwagaragaje ku bihereranye n’inshingano y’umugabo?
◻ Ni uruhe ruhare umugore agomba kugira mu muryango wa Gikristo?
◻ Ni gute abana b’Abakristo bashobora kugira uruhare mu gutuma umuryango ugubwa neza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
“Nta kintu na kimwe mu Bukristo cyarangwagaho kuba inzaduka no kutadebeka muri byose cyamera nk’uko ishyingirwa ryabonwaga muri bwo tugereranije n’imico y’akahebwe y’icyo gihe. . . . [Rya]tangije igihe gishyashya mu mateka ya kimuntu”
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Abagabo b’Abakristo batera abagore babo inkunga yo kwatura ibyiyumvo byabo, kandi bakabifatana uburemere