“Igihe cyo gukunda n’igihe cyo kwanga”
‘IMANA ni urukundo.’ Mu bihugu byinshi, abantu bandika ayo magambo bakayomeka ku nkuta z’amazu yabo. Ariko n’ubundi ni amagambo meza agaragaza uko Imana iteye; ni urukundo.
Icyakora, usanga abenshi batazi ko ayo magambo ari no muri Bibiliya. Intumwa Yohana ni we wanditse ati “udakunda ntiyigeze amenya Imana, kuko Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:8). Nanone Yohana yanditse ukuntu Imana yakunze abatuye isi agira ati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”—Yohana 3:16.
Hari bamwe bumva ayo magambo, bagatekereza ko Imana itita ku byo dukora. Abantu benshi bakora ibyo bishakiye bibwira ko Imana nta cyo izabaryoza. Ariko se koko ibyo ni ukuri? Ese Imana ikunda abantu bose ari ababi n’abeza? Ese hari igihe Imana igira ibyo yanga?
Imana ni urukundo ariko hari ibyo yanga
Umwami w’umunyabwenge Salomo yaravuze ati “ikintu cyose gifite igihe cyagenewe, ndetse buri kintu cyose gikorerwa munsi y’ijuru gifite igihe cyacyo . . . igihe cyo gukunda n’igihe cyo kwanga” (Umubwiriza 3:1, 8). Dukurikije iryo hame, nubwo Imana irangwa no kugira neza n’urukundo, hari igihe igira ibyo yanga.
Ubundi se ijambo “kwanga” rivugwa muri Bibiliya risobanura iki? Hari igitabo gisobanura amagambo yo muri Bibiliya cyavuze kiti “mu Byanditswe, ijambo ‘kwanga’ rifite ibisobanuro byinshi. Rishobora gusobanura urwango rwinshi rumara igihe kirekire, akenshi rujyanirana no kugirira undi nabi. Urwo rwango rushobora kurushaho kuba rwinshi ku buryo urufite ashaka kugirira nabi uwo yanga.” Urwo ni rwo rwango tumenyereye, kandi tubona ingaruka zarwo hirya no hino ku isi. Ariko cya gitabo gikomeza kivuga kiti “nanone, ‘urwango’ rushobora gusobanura kumva udakunze umuntu ariko udafite intego yo kumugirira nabi.”
Ibyo bisobanura bya kabiri by’urwango ni byo turimo dusuzuma muri iyi ngingo. Ni ukwanga ikintu cyane ukumva kiguteye ishozi, ariko nta bugome ufite. Ese Imana yagira urwango nk’urwo? Zirikana ibivugwa mu Migani 6:16-19. Haravuga ngo “hariho ibintu bitandatu Yehova yanga; ndetse ni birindwi ubugingo bwe bwanga urunuka: amaso y’ubwibone, ururimi rubeshya n’amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza, umutima ucura imigambi mibisha, ibirenge byirukira kugira nabi, umuhamya ushinja ibinyoma n’umuntu wese ukurura amakimbirane hagati y’abavandimwe.”
Nk’uko bigaragara, hari ibikorwa Imana yanga. Icyakora, si ko byanze bikunze yanga ubikora. Hari ibintu ibanza gusuzuma bishobora kugabanya uburemere bw’icyaha umuntu yakoze, urugero nk’intege nke z’umubiri, aho aba, uko yakuze cyangwa ko hari ibintu adasobanukiwe (Intangiriro 8:21; Abaroma 5:12). Ibyo, umwanditsi w’igitabo cy’Imigani yabisobanuye akoresheje urugero, agira ati “Yehova acyaha uwo akunda, nk’uko se w’umwana acyaha umwana we yishimira” (Imigani 3:12). Umubyeyi ashobora kwanga ibikorwa bibi umwana we akora bitewe no kutumvira, ariko ntibituma yanga umwana we. Ahubwo akora ibishoboka byose, akamuhana kugira ngo amufashe kwisubiraho. Kubera ko Yehova arangwa n’urukundo ni uko abigenza, iyo abona hari icyizere cy’uko uwo muntu azikosora.
Mu gihe kwanga biba bifite ishingiro
None se bigenda bite iyo umuntu amaze kumenya ibyo Imana imusaba ariko akanga kubikora? Aho kugira ngo uwo muntu akundwe n’Imana, ntimwishimira. Iyo agize akamenyero ko gukora ibyo Imana yanga, aba yikururiye kwangwa na yo. Urugero, Bibiliya ivuga ko ‘Yehova ari we ugenzura umukiranutsi n’umubi, kandi ubugingo bwe bwanga umuntu wese ukunda urugomo’ (Zaburi 11:5). Nk’uko intumwa Pawulo yabivuze mu rwandiko yandikiye Abaheburayo, yavuze ko umuntu nk’uwo utihana atazababarirwa. Yaravuze ati “niba dufite akamenyero ko gukora ibyaha nkana twaramaze kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha. Ahubwo ikiba gisigaye ni ugutegerezanya ubwoba urubanza n’umuriro wo gufuha uzakongora abarwanya Imana” (Abaheburayo 10:26, 27). Ni iki gituma Imana y’urukundo ifata icyemezo nk’icyo?
Iyo umuntu akoze icyaha gikomeye abigambiriye, ububi bushobora gushinga imizi mu mutima we ku buryo utamutandukanya n’ikibi. Ashobora guhinduka inkozi y’ibibi idashobora kwisubiraho cyangwa ngo hagire umukosora. Bibiliya imugereranya n’ingwe idashobora guhindura amabara yayo (Yeremiya 13:23). Uretse no kwihana, uwo muntu agera ubwo akora icyo Bibiliya yita “icyaha cy’iteka ryose” kitababarirwa.—Mariko 3:29.
Ibyo ni byo byabaye kuri Adamu na Eva, biba no kuri Yuda Isikariyota. Kubera ko Adamu na Eva baremwe batunganye kandi bombi bakaba bari basobanukiwe neza itegeko ry’Imana, biragaragara ko bakoze icyaha bazi icyo ari cyo, bityo bakaba batari bakwiriye kubabarirwa. Ni yo mpamvu bamaze gukora icyaha Imana itabasabye kwihana (Intangiriro 3:16-24). Nubwo Yuda atari atunganye, yabanye n’Umwana w’Imana nyamara aranga ahinduka umugambanyi. Yesu ubwe yamwise “umwana wo kurimbuka” (Yohana 17:12). Nanone Bibiliya igaragaza ko Satani amaze igihe kirekire ari mubi bihagije ku buryo nta kindi ategereje uretse kurimbuka (1 Yohana 3:8; Ibyahishuwe 12:12). Abo bose tumaze kuvuga ni bo batumye Imana ibanga.
Icyakora, duhumurizwa n’uko umuntu wese wakoze icyaha aba ashobora kwisubiraho. Yehova arihangana kandi ntanezezwa no guhana abakoze ibyaha babitewe n’uko hari ibyo badasobanukiwe (Ezekiyeli 33:11). Abasaba kwihana, na we akabababarira. Bibiliya iravuga ngo “umuntu mubi nareke inzira ye, n’ugira nabi areke imitekerereze ye, agarukire Yehova na we azamugirira imbabazi, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose.”—Yesaya 55:7.
Urukundo n’urwango bishyize mu gaciro
Uko bigaragara, kubera ko Abakristo b’ukuri bigana Imana, bagombye kumenya igihe cyo “gukunda” n’igihe cyo “kwanga.” Hari igihe amarangamutima ashobora gutuma umuntu agaragaza urukundo n’imbabazi mu buryo budakwiriye. Icyakora, amagambo y’umwigishwa Yuda ashobora kudufasha gushyira mu gaciro, mu gihe tugira imbabazi kandi tukanga icyaha. Yaravuze ati ‘mukomeze kugaragaza imbabazi mutinya, ndetse mwanga n’umwambaro w’imbere wose washyizweho ikizinga n’umubiri’ (Yuda 22, 23). Bityo rero, nubwo dukwiriye kwanga ikibi ntibivuga ko twanga ukora ibibi.
Nanone Abakristo bategetswe gukunda abanzi babo, bakabakorera ibyiza. Yesu yaravuze ati “mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza” (Matayo 5:44). Iyo ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova badasiba kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami abaturanyi babo, nubwo hari abanga gutega amatwi ubutumwa babagezaho (Matayo 24:14). Abahamya bakurikije uko Bibiliya ivuga, babona ko Yehova ashobora gukunda umuntu wese kandi akamubabarira. Iyo bakoze ibyo byose ariko abantu ntibabyiteho cyangwa bakabatoteza, Abahamya bakurikiza inama Pawulo yatanze agira ati “mukomeze gusabira umugisha ababatoteza; mubasabire umugisha ntimubavume . . . Ntimukiture umuntu wese inabi yabagiriye” (Abaroma 12:14, 17). Bazirikana ko Yehova ari we uzagena uwo akwiriye gukunda n’uwo akwiriye kwanga. Ni we Mucamanza uzafata umwanzuro w’ukwiriye gupfa n’ukwiriye kubaho.—Abaheburayo 10:30.
Rwose, ‘Imana ni urukundo.’ Icyo twe dusabwa ni ukugaragaza ko dushimira kuko idukunda kandi tugakora ibishoboka byose ngo tumenye ibyo ishaka, kugira ngo abe ari byo dukora. Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu bazakwereka muri Bibiliya yawe ibyo Imana ishaka n’uko wabikurikiza mu mibereho yawe. Nubigenza utyo uzaba wirinze kwangwa n’Imana ahubwo igukunde.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 23]
“Hariho ibintu bitandatu Yehova yanga; ndetse ni birindwi ubugingo bwe bwanga urunuka: amaso y’ubwibone, ururimi rubeshya n’amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza, umutima ucura imigambi mibisha, ibirenge byirukira kugira nabi, umuhamya ushinja ibinyoma n’umuntu wese ukurura amakimbirane hagati y’abavandimwe.”—IMIGANI 6:16-19.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 24]
“Niba dufite akamenyero ko gukora ibyaha nkana twaramaze kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha. Ahubwo ikiba gisigaye ni ugutegerezanya ubwoba urubanza.”—ABAHEBURAYO 10:26, 27.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 25]
“Umuntu mubi nareke inzira ye, n’ugira nabi areke imitekerereze ye, agarukire Yehova na we azamugirira imbabazi, . . . azamubabarira rwose.”—YESAYA 55:7.
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Umubyeyi ukunda umwana we aramuhana kugira ngo amukosore
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Hari abantu benshi bafunzwe, ariko bakaba bakundwa n’Imana kandi yarababariye