Umuremyi ashobora gutuma imibereho yawe irushaho kugira ireme
“Bishimire izina ry’uwiteka, kuko ari we wategetse bikaremwa.—Zaburi 148:5.
1, 2. (a) Ni ikihe kibazo twagombye gusuzuma? (b) Ni gute mu kibazo cya Yesaya hakubiyemo iby’irema.?
“SE NTIWARI wabimenya?” Icyo kibazo gishobora kumvikana nk’aho gifite igisubizo cyigaragaza, bikaba byatera benshi gusubiza bati ‘menya ibiki?’ Ariko kandi, ni ikibazo gikomeye cyane. Kandi dushobora kumenya igisubizo cy’icyo kibazo mu buryo bwiza kurushaho binyuriye mu gusuzuma imirongo igikikije—ni ukuvuga igice cya 40 cy’igitabo cya Bibiliya cya Yesaya. Icyo kibazo cyanditswe n’Umuheburayo wa kera witwaga Yesaya, bityo rero na cyo ni icya kera. Ariko kandi, kinahuje cyane n’igihe tugezemo, kikaba gifitanye isano n’intego y’ibanze y’icyo ubuzima bwawe buvuze.
2 Kubera ko icyo kibazo kiboneka muri Yesaya 40:28 ari icy’ingenzi cyane, dukwiriye kucyitaho tubigiranye ubwitonzi, kikaba kigira kiti ‘se ntiwari wabimenya? Nturabyumva?, Uwiteka Umuremyi w’impera z’isi, [ni Imana ihoraho].’ Bityo rero, uko ‘kumenya’ byerekezaga ku Muremyi w’isi, kandi imirongo ihakikije igaragaza ko hakubiyemo ibirenze isi. Mu mirongo ibiri ibanziriza uwo, Yesaya yanditse ibihereranye n’inyenyeri agira ati “nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya, agashora ingabo zabyo mu mitwe . . . Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n’ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira.”
3. N’ubwo waba uzi byinshi ku bihereranye n’Umuremyi, kuki wagombye kwifuza kumenya byinshi kurushaho?
3 Koko rero, ikibazo kigira kiti “se ntiwari wabimenya?” mu by’ukuri cyerekeza ku Muremyi w’isanzure ry’ikirere cyacu. Wowe ku giti cyawe ushobora kuba wemera udashidikanya ko Yehova Imana ari “Umuremyi w’impera z’isi.” Nanone kandi, ushobora kuba uzi byinshi ku bihereranye na kamere ye hamwe n’inzira ze. Ariko se, byagenda bite uramutse uhuye n’umugabo cyangwa umugore ushidikanya ko hariho Umuremyi, kandi uko bigaragara akaba atanazi uko ateye? Guhura n’umuntu nk’uwo ntibyagombye kugutangaza, bitewe n’uko hari abantu babarirwa muri za miriyoni nyinshi cyane batazi Umuremyi, cyangwa bakaba batanemera ko abaho.—Zaburi 14:1; 53:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.
4. (a) Kuki gusuzuma ibihereranye n’Umuremyi bikwiriye muri iki gihe? (b) Ni ibihe bisubizo siyansi idashobora gutanga?
4 Mu mashuri hava abemeragato benshi, bumva ko siyansi ifite ibisubizo by’ibibazo bihereranye n’inkomoko y’isanzure ry’ikirere n’ubuzima (cyangwa ko izabibabonera). Mu gitabo cyitwa The Origin of Life [Inkomoko y’Ubuzima] (umutwe w’umwimerere w’icyo gitabo mu Gifaransa ni Aux Origines de la Vie) abanditsi bitwa Hagene na Lenay bagize bati “ikibazo cy’inkomoko y’ubuzima kiracyagibwaho impaka mu ntangiriro z’ikinyejana cya makumyabiri na kimwe. Icyo kibazo kiruhije cyane kugisubiza, gisaba ubushakashatsi bwimbitse mu nzego zose, kuva ku kuntu ikirere cyagutse kugeza ku kuntu utuntu fatizo ari duto cyane bikabije.” Icyakora, igice cya nyuma gifite umutwe uvuga ngo “Ikibazo Kiracyariho,” kigira kiti “twasuzumye ibisubizo bimwe na bimwe byo mu rwego rwa siyansi bitangwa ku kibazo kigira kiti ni gute ubuzima bwabayeho ku isi? Ariko se, kuki ubuzima bwabayeho? Mbese, ubuzima bufite intego? Ibyo bibazo siyansi ntishobora kubisubiza. Yo ikora ubushakashatsi ku bihereranye n’ikibazo cyo kumenya ‘ukuntu’ ibintu byabayeho gusa. Ibibazo ‘ni gute’ na ‘kuki,’ ni ibibazo bibiri bitandukanye rwose. . . . Ku birebana n’ikibazo kigira kiti ‘kuki?,’ filozofiya n’amadini bigomba kubona igisubizo—ariko ikirenze ibyo byose—buri wese muri twe agomba gushakisha igisubizo.”
Kubona Ibisubizo n’Intego
5. Ni abahe bantu bashobora kungukirwa mu buryo bwihariye no kurushaho kumenya byinshi ku bihereranye n’Umuremyi?
5 Koko rero, twifuza gusobanukirwa impamvu ubuzima buriho—kandi cyane cyane impamvu turiho. Byongeye kandi, twagombye no kwita ku bantu bataragera ku mwanzuro w’uko hariho Umuremyi, kandi nta gushidikanya bakaba bazi bike ku bihereranye n’inzira ze. Cyangwa tekereza ku bantu bakuze batekereza Imana mu buryo bunyuranye cyane n’ukuntu Bibiliya iyigaragaza. Abantu babarirwa muri za miriyari bakuriye mu karere k’i Burasirazuba cyangwa mu tundi turere, aho abantu benshi badatekereza ko Imana ari nyakuri, ko ibaho koko kandi ikaba ifite kamere ihebuje. Kuri bo, ijambo “imana” rishobora kumvikanisha gusa imbaraga zidasobanutse, cyangwa ikintu cyo mu bitekerezo gusa kidafututse. ‘Ntibari bamenya Umuremyi’ cyangwa inzira ze. Iyaba bo, cyangwa n’abandi babarirwa muri za miriyoni bafite ibitekerezo nk’ibyo, bashoboraga kwemera badashidikanya ko Umuremyi abaho, mbega inyungu babona, hakubiyemo n’ibyiringiro by’igihe cy’iteka! Nanone kandi, bashobora kubona ikintu cyabaye ingume pe—ni ukuvuga ubuzima bufite ireme, bufite intego nyakuri n’amahoro yo mu bwenge.
6. Ni mu buhe buryo imibereho y’abantu benshi muri iki gihe ifite ibyo ihuriyeho n’ibyabaye kuri Paul Gaugin hamwe na kimwe mu bishushanyo bye?
6 Dufate urugero: mu mwaka wa 1891, umunyabugeni w’Umufaransa witwaga Paul Gauguin yagiye gushakira imibereho irangwa no kunyurwa mu kirwa cyitwa Polynésie Française, ahantu hari hameze nka paradizo. Ariko nyuma y’igihe gito, imibereho y’akahebwe yari yarahozemo yatumye agerwaho n’indwara we ubwe ndetse n’abandi. Igihe yumvaga ari hafi yo gupfa, yakoze igishushanyo kinini, kuri icyo gishushanyo akaba yarasaga n’‘uwerekana ko ubuzima ari ikintu cy’amayobera akomeye.’ Mbese, waba uzi uko Gauguin yise icyo gishushanyo? Yagihaye umutwe uvuga ngo “Twavuye He? Turi Ba Nde? Turagana He?” Ushobora kuba warumvise abandi babaza ibibazo bimeze nk’ibyo. Benshi barabyibaza. Ariko se mu gihe baba batabonye ibisubizo bibanyuze—bityo bakaba nta ntego nyakuri mu buzima bagira—ni he bashobora kugana? Bashobora kugera ku mwanzuro w’uko imibereho yabo idafite aho itandukaniye cyane n’iy’inyamaswa.—2 Petero 2:12.a
7, 8. Kuki ubushakashatsi bwimbitse bukorwa mu bihereranye na siyansi ubwabwo budahagije?
7 Bityo rero, ushobora gusobanukirwa impamvu umuntu umeze nka Freeman Dyson, akaba ari umwarimu wa fiziki muri kaminuza, yagize ati “iyo nongeye kubaza ibibazo Yobu yabajije, nsanga ibitekerezo byanjye mbihuriyeho n’abantu benshi biyubashye. Kuki tubabara? Kuki isi irimo akarengane bene aka kageni? Imibabaro n’akaga bigamije iki?” (Yobu 3:20, 21; 10:2, 18; 21:7). Nk’uko twabivuze, abantu benshi biyambaza siyansi bashaka ibisubizo aho kubishakira ku Mana. Abahanga mu bumenyi bw’ibinyabuzima, abahanga mu miterere y’inyanja hamwe n’abandi, barimo barongera ubumenyi mu birebana n’uyu mubumbe wacu hamwe n’ubuzima buwuriho. Mu gushakira ahandi, abahanga mu bya siyansi yiga iby’ikirere hamwe n’abahanga mu bya fiziki barimo bariga ibintu byinshi cyane kurusha mbere hose ku bihereranye n’izuba hamwe n’imibumbe irigaragiye, inyenyeri, ndetse n’injeje z’inyenyeri ziri kure cyane. (Gereranya n’Itangiriro 11:6.) Ni iyihe myanzuro ihuje n’ubwenge bene ibyo bintu biganishaho?
8 Abahanga mu bya siyansi bamwe na bamwe bagira icyo bavuga cyerekeranye n’“ibitekerezo” by’Imana cyangwa “ibyo yakoze” bigaragara mu isanzure ry’ikirere. Ariko se, ibyo bishobora kunanirwa gusobanura ikintu cy’ingenzi? Igazeti yitwa Science yagize iti “iyo abashakashatsi bavuze ko ubumenyi bw’imiterere y’ikirere buhishura ‘ibitekerezo’ by’Imana cyangwa ‘ibyo yakoze,’ baba barimo bitirira Imana ikintu gishobora rwose kuba ari gito cyane mu birebana n’ikirere—ni ukuvuga imiterere y’ibintu bifatika bikirimo.” Mu by’ukuri, umuhanga mu bya fiziki witwa Steven Weinberg, akaba yaranahawe ingororano yitiriwe Nobeli, yanditse agira ati “uko tugenda turushaho gusobanukirwa byinshi ku bihereranye n’ikirere, ni na ko tugenda turushaho kudasobanukirwa impamvu kiriho.”
9. Ni ikihe gihamya gishobora kudufasha kandi kigafasha n’abandi kumenya ibihereranye n’umuremyi?
9 Ariko kandi, ushobora kuba uri umwe mu bantu babarirwa muri za miriyoni basuzumye icyo kibazo babigiranye ubwitonzi, kandi bakaba barasobanukiwe ko kugira imibereho ifite intego nyakuri, bifitanye isano no kumenya Umuremyi. Ibuka ibyo intumwa Pawulo yanditse igira iti “abantu ntibashobora kuvuga ko batazi Imana. Uhereye ku kuremwa kw’isi, abantu bashoboraga kubona uko Imana iteye binyuriye ku bintu yaremye. Ibyo bigaragaza ububasha Bwayo buhoraho iteka. Bigaragaza ko Ari Imana” (Abaroma 1:20, Holy Bible, New Life Version). Koko rero, hari ibintu byinshi bihereranye n’iyi si yacu hamwe n’ibitwerekeye bishobora gufasha abantu kwemera ko Umuremyi ariho no kubona ibisobanuro bimwerekeyeho. Reka dusuzume ibintu bitatu bikurikira: isanzure ry’ikirere kidukikije, inkomoko y’ubuzima n’ubushobozi bwacu bwo gutekereza.
Impamvu Zituma Twizera
10. Kuki twagombye gutekereza ku bihereranye n’“intangiriro” (Itangiriro 1:1; Zaburi 111:10)?
10 Ni gute isanzure ry’ikirere cyacu ryabayeho? Ufatiye kuri raporo zitangwa n’abahanga mu bya siyansi bakoresha ibyuma bireba kure cyane byitwa télescope (soma telesikope) hamwe n’ibyogajuru, ushobora kumenya ko abenshi muri abo bahanga bazi ko isanzure ry’ikirere cyacu ritahozeho. Ryagize itangiriro kandi rikomeza kugenda ryaguka. Mbese, ibyo byumvikanisha iki? Iyumvire ibyo umuhanga mu bya siyansi yiga iby’ikirere, Bwana Bernard Lovell, yavuze agira ati “niba hari igihe runaka Isanzure ry’ikirere ryigeze kubaho ari ikintu gito cyane cyihariye kandi gifite ireme rito cyane, tugomba kwibaza icyariho mbere icyo ari cyo . . . Tugomba guhangana n’ikibazo cy’uko higeze kubaho Itangiriro.”
11. (a) Isanzure ry’ikirere ryagutse mu rugero rungana iki? (b) Ni iki gahunda ihamye iboneka mu isanzure ry’ikirere yumvikanisha?
11 Ibigize isanzure ry’ikirere, hakubiyemo n’isi yacu, bigaragaza ukuntu mu buryo butangaje byashyizwe ahantu hakwiriye kugira ngo bikore neza. Urugero, ibintu bibiri bitangaje biranga izuba ryacu hamwe n’izindi nyenyeri, ni uko bimaze igihe kirekire bikora neza kandi bidahungabana. Muri iki gihe bavuga ko ugereranyije umubare w’injeje ziri mu isanzure ry’ikirere aho abahanga bashobora kubona, uri hagati ya miriyari 50 (50.000.000.000) na miriyari 125. Kandi urujeje rwacu rwitwa Inzira Nyamata, rurimo inyenyeri zibarirwa muri za miriyari na za miriyari. Noneho zirikana ibi bikurikira: tuzi ko moteri y’imodoka ikenera igipimo runaka kidakuka cya lisansi n’umwuka. Iyo utunze imodoka, ushobora gusaba umukanishi wabyigiye kugira ngo afunge moteri yayo neza maze ukamuhemba, ku buryo imodoka yawe izajya igenda nta ngorane kandi ikarushaho kugenda neza nk’uko ubyifuza. Niba kuri moteri yoroheje ari iby’ingenzi gushyira ibintu byose kuri gahunda ihamye nta kwibeshya, bite ku bihereranye n’izuba ryacu, turifasheho urugero, ryo “ryaka” neza cyane? Uko bigaragara, imbaraga z’ingenzi zikenewe zashyizwe aho zikwiriye kujya mu buryo buhamye nta kwibeshya, kugira ngo ubuzima bushobore kuba ku isi. Mbese, ibyo byapfuye kubaho gutya gusa mu buryo bw’impanuka? Umugabo wo mu gihe cya kera witwaga Yobu yabajijwe ikibazo kigira kiti “mbese, watangaje amategeko agenga ijuru, cyangwa wagennye amategeko kamere yo ku isi?” (Yobu 38:33, The New English Bible). Ibyo nta muntu wigeze abikora. None se, iyo gahunda ihamye yavuye he?—Zaburi 19:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.
12. Kuki bihuje n’ubwenge gutekereza ko Ubuhanga bufite imbaraga ari bwo dukesha irema?
12 Mbese, birashoboka ko yaba yaravuye ku kintu runaka, cyangwa ku Muntu runaka udashobora kubonwa n’amaso y’abantu? Reka dusuzume icyo kibazo duhereye ku byo siyansi yagezeho muri iki gihe. Abahanga mu bya siyansi yiga iby’ikirere hafi ya bose, ubu bemera ko hari ibintu bifite imbaraga nyinshi cyane biba mu kirere—bakaba babyita imyobo yirabura. Iyo myobo yirabura ntishobora kuboneka, nyamara abahanga bemera badashidikanya ko ibaho. Mu buryo nk’ubwo, Bibiliya ivuga ko hari ahandi hantu hari ibiremwa bifite imbaraga bidashobora kuboneka—ni ukuvuga ibiremwa by’umwuka. Niba bene ibyo bintu bifite imbaraga bitaboneka bibaho, mbese si iby’ukuri ko gahunda ihamye yahishuwe mu isanzure ry’ikirere yakomotse ku Buhanga bufite imbaraga?—Nehemiya 9:6.
13, 14. (a) Ni iki mu by’ukuri siyansi yagezeho mu birebana n’inkomoko y’ubuzima? (b) Kuba ku isi hari ubuzima byerekeza ku ki?
13 Igihamya cya kabiri gishobora gufasha abantu kwemera ko hariho Umuremyi, gihereranye n’inkomoko y’ubuzima. Uhereye igihe Louis Pasteur yakoreye ubushakashatsi bwe, byaremewe ko ubuzima butahise bubaho gutya gusa nta kintu gitumye bubaho. None se, ni gute ubuzima bwo ku isi bwatangiye kubaho? Mu myaka ya za 50, abahanga mu bya siyansi bagerageje kugaragaza ko bushobora kuba bwaragiye butangira gahoro gahoro, mu nyanja runaka ya kera, ubwo imirabyo yarabyaga ubutitsa mu kirere cya kera. Ariko kandi, ibihamya byinshi bya vuba aha, bigaragaza ko bene iyo nkomoko y’ubuzima bwo ku isi idashoboka bitewe n’uko nta kirere kimeze gityo cyigeze kibaho. Ku bw’ibyo rero, abahanga mu bya siyansi bamwe na bamwe barimo barashakisha ibisobanuro byabamo inenge nke. Ariko se, baba nanone barimo bananirwa kugera ku ntego?
14 Umuhanga mu bya siyansi w’Umwongereza, Bwana Fred Hoyle, wamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo yiga ibihereranye n’isanzure ry’ikirere hamwe n’ubuzima buribonekamo, yagize ati “aho kwemera ayo mahirwe make cyane yo kuba ubuzima bwaribeshejeho binyuriye ku mbaraga z’ibintu kamere zidafite aho ziva n’aho zijya, byaba byiza gutekereza ko inkomoko y’ubuzima ari igikorwa cyakoranywe ubushake kandi cy’ubuhanga.” Ni koko, uko tugenda tumenya byinshi ku bihereranye n’ibintu bitangaje by’ubuzima, ni na ko tugenda turushaho kubona ko bihuje n’ubwenge ko ubuzima bwakomotse ku muntu w’Umuhanga.—Yobu 33:4; Zaburi 8:3, 4; 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera; Ibyakozwe 17:28.
15. Kuki bishobora kuvugwa ko wihariye?
15 Bityo rero, ikintu cya mbere dushingiraho ibitekerezo, ni isanzure ry’ikirere, naho icya kabiri ni inkomoko y’ubuzima ku isi. Dore icya gatatu—ukuntu twaremwe mu buryo bwihariye. Mu buryo bwinshi, abantu bose barihariye, bityo ibyo bikaba bisobanura ko nawe wihariye. Mu buhe buryo? Wenda birashoboka ko waba warigeze kumva ko ubwonko bw’umuntu bugereranywa na orudinateri ikomeye cyane. Ariko kandi, ibyagezweho n’ubushakashatsi bwakozwe mu bihe bya vuba aha, bigaragaza ko mu by’ukuri iryo gereranya ridahwitse. Umuhanga mu bya siyansi ukora mu kigo cyitwa Massachusetts Institute of Technology yagize ati “za orudinateri zo muri iki gihe ntizishobora kugereranywa ndetse n’umwana ufite imyaka 4, mu bihereranye n’ubushobozi bwazo bwo kureba, kuvuga, kugenda, gukoresha ubwenge. . . . Bavuga ko ubushobozi bwa orudinateri ihambaye cyane kurusha izindi bwo kwakira ibintu no kubikora, ugereranyije buhwanye n’ubw’urusobe nyamwakura rw’ikinyamushongo—ni ukuvuga agace gato cyane k’ubushobozi gakoresha orudinateri ya rutura kari mu bwonko [bwawe].”
16. Ubushobozi bwawe bwo kuvuga ururimi runaka bwerekeza ku ki?
16 Kuvuga ururimi runaka, ni kimwe mu bushobozi ufite bitewe n’ubwonko bwawe. Hari abantu bamwe na bamwe bavuga indimi ebyiri eshatu cyangwa se nyinshi, ariko kandi ubushobozi bwo kuvuga ururimi n’aho rwaba ari rumwe, butuma tuba abantu bihariye (Yesaya 36:11; Ibyakozwe 21:37-40). Abarimu bo muri kaminuza bitwa R. S. na D. H. Fouts barabajije bati “mbese, umuntu . . . ni we wenyine ushobora gushyikirana mu rurimi runaka? . . . Nta gushidikanya ko udukoko n’inyamaswa zose zifite ubugenge buhambaye, zishyikirana zikoresheje . . . ibimenyetso, impumuro, urusaku, amajwi anyuranye n’uturirimbo, ndetse n’utubyino tw’inzuki. Nyamara kandi, izindi nyamaswa uretse umuntu, bigaragara ko zidafite ururimi rwubahiriza amategeko y’ikibonezamvugo. Kandi birumvikana cyane ko inyamaswa zidashobora gushushanya amashusho yerekana ikintu runaka. Icyo zishobora gukora gusa, ni ugushwaratura.” Mu by’ukuri, abantu ni bo bonyine bashobora gukoresha ubwonko kugira ngo bavuge ururimi runaka kandi banashushanye amashusho agize icyo asobanuye.—Gereranya na Yesaya 8:1; 30:8; Luka 1:3.
17. Ni irihe tandukaniro ry’ibanze riri hagati y’ukuntu inyamaswa yireba mu ndorerwamo n’ukuntu umuntu yireberamo?
17 Byongeye kandi, wowe uriyizi; wiyitaho (Imigani 14:10). Mbese, waba warigeze kwitegereza inyoni, imbwa cyangwa injangwe yireba mu ndorerwamo, hanyuma igahita ishonda, igahirita cyangwa igahita isumira? Itekereza ko ibonye indi nyamaswa, ntimenya ko ari yo iba yireba. Ibinyuranye n’ibyo, iyo wirebeye mu ndorerwamo, umenya ko ari wowe (Yakobo 1:23, 24). Ushobora kureba uko usa, cyangwa ukibaza uko uzaba usa mu myaka mike iri imbere. Ibyo inyamaswa ntizabikora. Ni koko, ubwonko bwawe butuma uba umuntu wihariye. Ibyo ni nde ugomba kubishimirwa? Ni gute ubwonko bwawe bwari kubaho, iyo butabaho binyuriye ku Mana?
18. Ni ubuhe bushobozi bwo gutekereza bugutandukanya n’inyamaswa?
18 Nanone kandi, ubwonko bwawe butuma wishimira ibintu by’ubugeni n’umuzika kandi ukagira imico myiza (Kuva 15:20; Abacamanza 11:34; 1 Abami 6:1, 29-35; Matayo 11:16, 17). Kuki ari wowe wahawe iyo mico aho kuba inyamaswa? Zo zikoresha ubwonko bwazo kugira ngo zihaze ibyo zikeneye by’ako kanya—ni ukuvuga gushaka ibyo kurya, gushaka inyamaswa mugenzi wazo zibana, cyangwa kubaka icyari. Abantu ni bo bonyine batekereza ibirenze iby’igihe cya none. Ndetse hari bamwe na bamwe batekereza ku bihereranye n’ukuntu ibikorwa byabo bizagira ingaruka ku bidukikije cyangwa ku bazabakomokaho kera cyane mu gihe kizaza. Kubera iki? Mu Mubwiriza 3:11, havuga ku bantu hagira hati “kandi [Umuremyi] yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima yabo.” Ni koko, ubushobozi bwawe bwo gutekereza ku bihereranye n’uko igihe cy’iteka kizaba kimeze, cyangwa bwo gutekereza ku buzima bw’iteka, burihariye.
Reka Umuremyi Atume Imibereho Yawe Irushaho Kugira Ireme
19. Ni ubuhe buryo bwo gutekereza bugizwe n’ibintu bitatu ushobora kwifashisha mu gihe ufasha abandi gutekereza ku bihereranye n’Umuremyi?
19 Twavuze gusa ibintu bitatu: ni ukuvuga gahunda ihamye iboneka mu isanzure rinini ry’ikirere, inkomoko y’ubuzima ku isi n’ubwonko bw’umuntu bwihariye mu buryo budashidikanywaho, hamwe n’ubushobozi bwabwo bunyuranye. Ni iki ibyo bintu uko ari bitatu byerekezaho? Hano hari igitekerezo ushobora kwifashisha mu gihe ufasha abandi kugira ngo bagere ku mwanzuro. Ushobora gutangira ubaza uti mbese, isanzure ry’ikirere ryigeze rigira intangiriro? Abantu benshi bakwemera ko ryayigize. Hanyuma ukaba wabaza uti mbese, iyo ntangiriro yabayeho mu buryo bw’impanuka nta mpamvu itumye ibaho, cyangwa hari icyatumye ibaho? Abantu benshi bemera ko hari icyatumye isanzure ry’ikirere ritangira kubaho. Ibyo byerekeza ku kibazo cya nyuma kigira kiti mbese, iyo ntangiriro yabeshejweho n’ikintu runaka gihoraho, cyangwa ni Umuntu runaka uhoraho watumye ibaho? Bityo rero, binyuriye kuri izo ngingo zatanzwe mu buryo bwumvikana neza kandi buhuje n’ubwenge, benshi bashobora kugera ku mwanzuro w’uko ‘hagomba kuba hariho Umuremyi!’ Niba ari uko bimeze se, ntibyagombye gusobanura ko ubuzima bufite ireme bushoboka?
20, 21. Kuki kumenya Umuremyi ari iby’ingenzi kugira ngo tugire imibereho ifite ireme?
20 Imibereho yacu yose uko yakabaye, hakubiyemo no kuba dushobora kugira imico myiza hamwe n’imico myiza ubwayo, byagombye kuba bifitanye isano n’Umuremyi. Uwitwa Dr. Rollo May yigeze kwandika agira ati “imyifatire imwe rukumbi ikwiriye mu birebana n’umuco, ni ishingiye ku ntego y’ibanze y’ubuzima.” Ni hehe iyo myifatire yaboneka? Yakomeje agira ati “imyifatire y’ibanze ni kamere y’Imana. Amahame y’Imana ni amahame agize urufatiro rw’ubuzima uhereye ku ntangiriro y’irema ukageza ku iherezo.”
21 Ubwo rero, dushobora gusobanukirwa neza impamvu umwanditsi wa Zaburi yari arimo agaragaza ukwicisha bugufi hamwe n’ubwenge, ubwo yatakambiraga Umuremyi agira ati “Uwiteka, nyereka inzira zawe. Unyigishe imigenzereze yawe. Unyobore ku bw’umurava wawe, unyigishe: kuko ari wowe Mana y’agakiza kanjye” (Zaburi 25:4, 5). Uko umwanditsi wa Zaburi yagendaga arushaho kumenya neza Umuremyi, nta gushidikanya ko ari na ko imibereho ye yagendaga irushaho kugira ireme n’intego, ikagira n’aho igana. Ibyo bishobora no kuba kuri buri wese muri twe.—Kuva 33:13.
22. Kumenya inzira z’Umuremyi bikubiyemo iki?
22 Kumenya “inzira” z’Umuremyi bikubiyemo kurushaho kumenya neza uko ateye, kamere ye hamwe n’imigenzereze ye. Ariko se, ko Umuremyi atabonwa n’amaso kandi akaba afite imbaraga nyinshi mu buryo buteye ubwoba, ni gute twarushaho kumumenya neza? Ibyo bizasuzumwa mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Uwitwa Dr. Viktor E. Frankl ahereye ku byo yiboneye mu bigo bya Nazi byakoranyirizwagamo imfungwa, yagize ati “ku muntu, gushakisha icyo ubuzima bwe buvuze ni byo bigize imbaraga y’ibanze imusunika, si ‘ibitekerezo by’urwitwazo biza mu mwanya wa kabiri’ bihereranye n’ibintu biba muri kamere bisunika umuntu,” nk’uko bimeze ku bugenge bw’inyamaswa. Yongeyeho avuga ko nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo intambara ya kabiri y’isi yose irangiye, iperereza ryakozwe mu Bufaransa “ryagaragaje ko 89% by’abantu babajijwe, biyemereye ko umuntu akeneye ‘ikintu runaka’ gituma agira intego yo kubaho.”
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kuki tugomba gukora ibirenze ibyo kubona ibisobanuro bishingiye kuri siyansi ku bihereranye n’isanzure ry’ikirere cyacu?
◻ Mu gufasha abandi gutekereza ku bihereranye n’Umuremyi, ni iki wagombye kwerekezaho?
◻ Kuki kumenya Umuremyi ari urufunguzo rwo kugira imibereho irangwa no kunyurwa kandi ifite ireme?
[Imbonerahamwe/Ifoto yo ku ipaji ya 18]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
Umwanzuro Wawe ni Uwuhe?
↓ ↓
Nta Ntangiriro Ryagize
Ryagize Intangiriro
↓ ↓
Nta Mpamvu Hari Impamvu
Yatumye Ritangira Yatumye Ritangira
↓ ↓
IKINTU Runaka UMUNTU
Gihoraho Runaka Uhoraho
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Kuba isanzure ry’ikirere ari rigari hamwe na gahunda ihamye irigaragaramo, byatumye abantu benshi batekereza ku bihereranye n’Umuremyi
[Aho ifoto yavuye]
Ku ipaji ya 15 n’iya 18: Jeff Hester (Arizona State University) na NASA