Igice cya kabiri
Amagambo y’ubuhanuzi ahumuriza akureba nawe
1. Kuki twagombye gushishikazwa cyane n’ubuhanuzi bwa Yesaya?
HASHIZE imyaka igera hafi ku 3.000 Yesaya yanditse igitabo cyamwitiriwe, ariko na n’uyu munsi kiracyadufitiye akamaro. Hari amasomo y’ingenzi cyane dushobora kuvana ku nkuru yanditse z’ibyabaye mu mateka. Ikindi kandi, gusuzuma ubuhanuzi yanditse mu izina rya Yehova bishobora gukomeza ukwizera kwacu. Ni koko, Yesaya yari umuhanuzi w’Imana ihoraho. Yehova yaramuhumekeye yandika mbere y’igihe ibintu byari kuzabaho, avuga n’uko byari kugenda. Muri ubwo buryo, Yehova yagaragaje ko ashobora guhanura iby’igihe kizaza kandi akagena uko ibintu bizagenda. Iyo Abakristo b’ukuri bamaze kwiga igitabo cya Yesaya bemera badashidikanya ko Yehova azasohoza ibyo yasezeranyije byose.
2. I Yerusalemu byari byifashe bite igihe Yesaya yandikaga igitabo cye cy’ubuhanuzi, kandi se byari kuzahinduka bite?
2 Igihe Yesaya yarangizaga kwandika ubuhanuzi bwe, Yerusalemu ntiyari igihanganye n’ingabo z’Abashuri. Urusengero rwari rugihagaze kandi abantu bakoraga imirimo yabo isanzwe nk’uko byari bimeze imyaka amagana mbere y’aho. Icyakora, ibintu byari guhinduka. Igihe cyari kuzagera, imitungo y’abami b’Abayahudi ikajyanwa i Babuloni, naho Abayahudi bari bakiri abasore bakajya kuba abakozi b’ibwami muri uwo mujyia (Yesaya 39:6, 7). Ibyo byari kuzaba nyuma y’imyaka isaga 100.—2 Abami 24:12-17; Daniyeli 1:19.
3. Ni ubuhe butumwa dusanga muri Yesaya igice cya 41?
3 Icyakora, ubutumwa Imana yatanze binyuriye kuri Yesaya si ubw’ibyago gusa. Igice cya 40 cy’igitabo cye gitangizwa n’amagambo ngo “nimuhumurize.”b Abayahudi bari guhumurizwa no kumenya ko bo cyangwa abana babo bari kuzasubira mu gihugu cyabo. Igice cya 41 gikomeza kivuga iby’ubwo butumwa bw’ihumure kikanahanura ko Yehova yari kuzahagurutsa umwami ukomeye agasohoza ibyo ashaka. Icyo gice gitanga icyizere kandi kigashishikariza abantu kwiringira Imana. Kinagaragaza ukuntu imana z’ibinyoma abanyamahanga biringiraga nta bushobozi zifite. Muri ibyo byose hakubiyemo byinshi byakomeje ukwizera kw’abantu bo mu gihe cya Yesaya kandi natwe biradukomeza.
Yehova ahiga amahanga
4. Ni gute Yehova yahize amahanga?
4 Binyuriye ku muhanuzi we, Yehova yaravuze ati “mwa birwa mwe, nimucecekere imbere yanjye, abanyamahanga basubiremo imbaraga nshya bigire hafi bavuge, maze duterane tuburane” (Yesaya 41:1). Nguko uko Yehova yahize amahanga yarwanyaga ubwoko bwe. Yayasabye ngo aze ahagarare imbere ye, maze akenyere avuge! Nk’uko tuzabibona, kimwe n’umucamanza mu rukiko, Yehova yasabye ayo mahanga gutanga ibimenyetso bifatika bigaragaza ko ibigirwamana byayo byari imana nyamana. Izo mana se zari gushobora guhanura ukuntu zizakiza abazisenga cyangwa zigahanura iby’urubanza zari kuzacira abanzi babo? Niba se zari zinabishoboye, zari no kubisohoza? Reka da! Yehova wenyine ni we wabikora.
5. Sobanura ukuntu ubuhanuzi bwa Yesaya butasohoye incuro imwe gusa.
5 Mu gihe dusuzuma ubuhanuzi bwa Yesaya, nimucyo tujye tuzirikana ko kimwe n’ubundi buhanuzi bwinshi bwo muri Bibiliya, amagambo yavuze atari gusohora incuro imwe gusa. Mu mwaka wa 607 M.I.C., u Buyuda bwari kuzajyanwa i Babuloni mu bunyage. Icyakora, ubuhanuzi bwa Yesaya buhishura ko Yehova yari kuzabohora Abisirayeli bari kuba bari mu bunyage. Ibyo byasohoye mu mwaka wa 537 M.I.C. Uko kubohorwa kwari gufite ukundi bisa kwari kuzaba mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20. Mu ntambara ya mbere y’isi yose, abagaragu ba Yehova basizwe bari hano ku isi bahuye n’ibitotezo bitoroshye. Mu mwaka wa 1918 isi ya Satani yabokeje igitutu, isunitswe n’amadini yiyita aya gikristo ari yo gice cy’ingenzi kigize Babuloni Ikomeye, bituma umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza muri rusange usa n’aho uhagaze (Ibyahishuwe 11:5-10). Bamwe mu bavandimwe bari bafite inshingano zikomeye mu muryango wa Watch Tower Society barafunzwe bashinjwa ibinyoma. Ni nk’aho isi yari inesheje abagaragu b’Imana. Hanyuma, Yehova yarababohoye mu buryo butunguranye nk’uko byagenze mu mwaka wa 537 M.I.C. Mu mwaka wa 1919 ba bavandimwe bari bafunze barafunguwe, baza no guhanagurwaho icyaha. Ikoraniro ryabereye ahitwa i Cedar Point, Ohio, muri Nzeri 1919 ryongeye guha abagaragu ba Yehova imbaraga, barongera bakora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Ibyahishuwe 11:11, 12). Kuva icyo gihe kugeza ubu, umurimo wo kubwiriza waragutse mu rugero rugaragara. Ariko rero, ibyinshi mu byo Yesaya yavuze bizagira isohozwa rishamaje mu isi izaba yahindutse Paradizo. Ku bw’ibyo rero, amagambo Yesaya yavuze kera areba amahanga yose n’abantu bose bariho muri iki gihe.
Umucunguzi ahamagarwa
6. Ni iki umuhanuzi Yesaya yavuze ku muntu wari kuzanesha Babuloni?
6 Binyuriye kuri Yesaya, Yehova yahanuye iby’umuntu wari kuzanesha Babuloni agakurayo ubwoko bw’Imana kandi agahana abanzi babwo. Yehova yarabajije ati “ni nde wahagurukije uva iburasirazuba, akamuhamagaza gukiranuka ngo agere ku birenge bye. Amugabije amahanga, amuha gutwara abami, abagabiza inkota ye ibahindura nk’umukungugu, abagabiza n’umuheto we abahindura nk’ibishingwe bitumurwa. Arabirukana akahanyura amahoro, anyuze mu nzira atigeze gukandagiramo. Ni nde wabikoze akabisohoza, agategeka ibihe uhereye mbere na mbere? Ni jyewe Uwiteka, uwa mbere n’uw’imperuka. Ndi we.”—Yesaya 41:2-4.
7. Ni nde wari kuzaza anesha, kandi se ni ibiki yari kuzakora?
7 Ni nde wari kuzahagurutswa aturutse iburasirazuba? Igihugu cy’Abamedi n’Abaperesi n’icya Elamu byari biri mu burasirazuba bwa Babuloni. Aho ni ho Kuro w’Umuperesi yaturutse, ari hamwe n’ingabo ze zikomeye (Yesaya 41:25; 44:28; 45:1-4, 13; 46:11). N’ubwo Kuro atasengaga Yehova, yakoze ibyo Yehova Imana ikiranuka yashakaga. Kuro yanesheje abami, maze baratumuka nk’umukungugu. Yakomeje kugenda anesha, inzira zidasanzwe zigendwa azinyuramo “amahoro,” atsinda inzitizi zose. Mu mwaka wa 539 M.I.C., Kuro yageze mu murwa ukomeye wa Babuloni, maze arawigarurira. Ibyo byatumye ubwoko bw’Imana bubohorwa maze bushobora gusubira i Yerusalemu kugira ngo busubizeho ugusenga kutanduye.—Ezira 1:1-7.c
8. Ni iki Yehova ashobora gukora we wenyine?
8 Bityo, binyuriye kuri Yesaya, Yehova yahanuye uko yari kuzahagurutsa umwami Kuro, ataraganya no kuvuka. Imana y’ukuri yonyine ni yo ishobora guhanura ibintu nk’ibyo itibeshye. Mu mana z’amahanga nta n’imwe ihwanye na Yehova. Yehova yari afite impamvu yo kuvuga ati “icyubahiro cyanjye sinzagiha undi.” Yehova ni we wenyine ufite uburenganzira bwo kuvuga ati “ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka, kandi nta yindi mana ibaho itari jye.”—Yesaya 42:8; 44:6, 7.
Abaturage bahiye ubwoba biringira ibigirwamana
9-11. Amahanga yifashe ate igihe Kuro yagendaga ayasatira?
9 Yesaya noneho yavuze uko amahanga yari kwifata yumvise iby’uwari kuzayanesha.Yagize ati “ibirwa byararebye biratinya, impera z’isi zihinda umushyitsi, abo ku mpera z’isi bigira hafi baraza. Umuntu wese yatabaye umuturanyi we, akabwira mugenzi we ati ‘komera.’ Maze umubaji akomeza umucuzi, uhwika akomeza ucura akavuga ngo ‘ibyuma twabiteranije neza.’ Maze akagikomeresha imisumari ngo cye kunyeganyega.”—Yesaya 41:5-7.
10 Yehova yarebye uko ibintu byari kuzaba byifashe mu isi mu myaka 200 yari imbere. Ingabo zikomeye za Kuro zarihutaga cyane, zigenda zinesha abazirwanyaga bose. Abantu bose, yemwe n’abatuye mu birwa, abo mu duce twa kure cyane, bahiye ubwoba uko zagendaga zibasatira. Bahiye ubwoba bishyira hamwe ngo barwanye uwo Yehova yari yahamagariye gusohoza urubanza rwe, amukuye iburasirazuba. Bageragezaga guhumurizanya babwirana bati “komera.”
11 Abanyabugeni barafatanyije barema ibigirwamana byo kurokora abantu. Umubaji yakoze ishusho mu giti maze ayishyira umucuzi ngo ayisige, wenda nka zahabu. Undi munyabugeni arayisena neza arayinogereza maze yemeza ko iteranyije neza. Birashoboka ko Yesaya yasekaga icyo kigirwamana n’abagikoze, igihe yavugaga ko bagikomeresheje imisumari kugira ngo kitanyeganyega, cyangwa ngo kigwe nk’uko byagendekeye Dagoni yaguye yubamye imbere y’isanduku ya Yehova.—1 Samweli 5:4.
Ntimutinye!
12. Ni iki Yehova yijeje Abisirayeli?
12 Yehova noneho yerekeje ku bwoko bwe. Abiringira Imana y’ukuri bo ntibari bafite impamvu yo kugira ubwoba nk’amahanga yiringiraga ibigirwamana. Yehova yabahumurije mbere na mbere abibutsa ko Isirayeli yari urubyaro rw’incuti ye Aburahamu. Yesaya yababwiye amagambo arangwa n’impuhwe nyinshi Yehova yari yamutumye agira ati “ariko weho Isirayeli umugaragu wanjye, Yakobo natoranije, rubyaro rwa Aburahamu incuti yanjye. Weho nahamagaye, nkagukura ku mpera z’isi no mu mfuruka zayo nkakubwira nti ‘uri umugaragu wanjye, naragutoranije sinaguciye. Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.’ ”—Yesaya 41:8-10.
13. Kuki amagambo ya Yehova yari kuzahumuriza Abayahudi bari kuba bari mu bunyage?
13 Mbega ukuntu ayo magambo yari kuzahumuriza Abayahudi b’indahemuka bari kuba bari mu bunyage mu bihugu by’amahanga! Byari kuzabatera inkunga cyane kumva Yehova abita ‘umugaragu we’ n’ubwo bari mu bunyage ari abagaragu b’umwami w’i Babuloni (2 Ngoma 36:20). N’ubwo Yehova yari kuzabahana bitewe n’ubuhemu bwabo, ntiyari kuzabatererana. Isirayeli yari iya Yehova ntiyari iya Babuloni. Nta mpamvu abagaragu b’Imana bari bafite yo guterwa ubwoba na Kuro wari kuza anesha. Yehova yari kuzatabara ubwoko bwe akabufasha.
14. Ni mu buhe buryo amagambo Yehova yabwiye Isirayeli ahumuriza abagaragu b’Imana muri iki gihe?
14 Ayo magambo yahumurije abagaragu b’Imana kandi arabakomeza kugeza kuri uyu munsi. Mu mwaka wa 1918 bifuzaga cyane kumenya icyo Yehova abasaba. Bifuzaga cyane gukurwa mu bunyage bwo mu buryo bw’umwuka. Muri iki gihe natwe twifuza cyane gukurirwaho ibigeragezo duterwa na Satani, isi no kuba turi abantu badatunganye. Ariko tuzi ko Yehova azi igihe gikwiriye n’uburyo atabaramo ubwoko bwe. Kimwe n’abana bato, dufashe ukuboko kwe gukomeye, twiringiye tudashidikanya ko azadufasha tugahangana n’ibyo byose (Zaburi 63:8, 9). Yehova akunda cyane abamukorera. Aradufasha kimwe n’uko yafashije ubwoko bwe mu gihe cy’akaga hagati y’umwaka wa 1918 na 1919, nk’uko nanone kera yafashije Abisirayeli bakomeje kuba indahemuka.
15, 16. (a) Abanzi ba Isirayeli byari kuzabagendekera bite, kandi se ni mu buhe buryo Isirayeli yari imeze nk’umunyorogoto? (b) Ni ikihe gitero kizagabwa vuba aha gituma amagambo ya Yehova atubera isoko y’inkunga muri iki gihe?
15 Reka dusuzume ibyo Yehova yakomeje avuga binyuriye kuri Yesaya agira ati “ ‘dore abakurakariye bose bazakorwa n’isoni bamware, abagutonganya bazahinduka ubusa ndetse bazarimbuka. Abakugisha impaka uzabashaka ubabure, kandi abakurwanya bazahinduka ubusa babe nk’ibitariho, kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti “witinya, ndagutabaye.” Witinya, Yakobo wa munyorogoto we namwe bagabo b’Abisirayeli, ni jye uzagutabara.’ Ni ko Uwiteka avuga kandi ni we Uwera wa Isirayeli umucunguzi wawe.”—Yesaya 41:11-14.
16 Abanzi ba Isirayeli ntibari gutsinda. Abari barakariye Isirayeli bose bari gukorwa n’isoni. Abayirwanyaga bari gushiraho. N’ubwo Abisirayeli bari mu bunyage basaga n’abadafite imbaraga, bameze nk’abatagira kirengera nk’umunyorogoto ukururuka mu mukungugu, Yehova yari kuzabafasha. Mbega ukuntu ibyo byabereye Abakristo b’ukuri isoko y’inkunga muri iyi “minsi y’imperuka,” aho usanga bangwa n’abantu benshi muri iyi si (2 Timoteyo 3:1)! Kandi se mbega ukuntu iryo sezerano rya Yehova ridukomeza cyane kubera ko vuba aha Satani, uwo ubuhanuzi bwita “Gogi wo mu gihugu cya Magogi,” agiye kutugabaho igitero cya simusiga! Mu gihe Gogi azaba agabye icyo gitero simusiga, abagize ubwoko bwa Yehova bazaba bameze nk’abatagira kirengera nk’umunyorogoto, bameze nk’ubwoko ‘butuye ahatari inkike z’amabuye’ butagira ‘imyugariro cyangwa amarembo.’ Nyamara abiringira Yehova nta mpamvu yo gushya ubwoba bazaba bafite. Ushoborabyose ni we ubwe uzarwana kugira ngo abakize.—Ezekiyeli 38:2, 11, 14-16, 21-23; 2 Abakorinto 1:3.
Ihumure ryahawe Isirayeli
17, 18. Yesaya yavuze ate iby’ukuntu Isirayeli yari kuzahabwa imbaraga, kandi se ni irihe sohozwa rindi dutegereje?
17 Yehova yakomeje guhumuriza ubwoko bwe agira ati “dore nzakugira umuhuzo mushya w’ubugi ufite amenyo, uzahūra imisozi ukayimenagura, n’udusozi ukaduhindura nk’ibishingwe. Uzabigosora umuyaga ubitumure, umuyaga wa serwakira ubitatanye, nawe uzishimira Uwiteka wiratane Uwera wa Isirayeli.”—Yesaya 41:15, 16.
18 Isirayeli yari kuzahabwa imbaraga maze ikitabara kandi mu buryo bw’umwuka igatsinda abanzi bayo bari bameze nk’umusozi. Igihe Abisirayeli bari kuzaba bavuye mu bunyage, bari kuzatsinda abanzi babo bashakaga kubabuza kongera kubaka urusengero n’inkike za Yerusalemu (Ezira 6:12; Nehemiya 6:16). Icyakora ayo magambo ya Yehova azasohorera mu rugero rwagutse ku bagize ‘Isirayeli y’Imana’ (Abagalatiya 6:16). Yesu yasezeranyije Abakristo basizwe ati “unesha akitondera imirimo yanjye akageza ku mperuka, nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga yose, azayaragiza inkoni y’icyuma nk’aho ari inzabya z’ibumba, ayiyamenagurize rimwe nk’uko nanjye nabihawe na Data” (Ibyahishuwe 2:26, 27). Nta gushidikanya ko igihe kizagera abavandimwe ba Kristo bazaba barazuriwe guhabwa ikuzo mu ijuru bakagira uruhare mu kurimbura abanzi ba Yehova Imana.—2 Abatesalonike 1:7, 8; Ibyahishuwe 20:4, 6.
19, 20. Ni iki Yesaya yanditse ku bihereranye n’igihe Isirayeli yari kuba yongeye guhinduka ahantu heza, kandi se ibyo byasohoye bite?
19 Yehova akoresheje imvugo y’ikigereranyo yatsindagirije isezerano ry’uko azatabara ubwoko bwe. Yesaya yaranditse ati “abakene n’abatindi bashaka amazi bakayabura ururimi rwabo rukagwa umwuma, jyeweho Uwiteka nzabasubiza, jyeho Imana ya Isirayeli sinzabahāna. Nzazibura imigezi mu mpinga z’imisozi n’amasōko mu bikombe hagati, ubutayu nzabuhindura ibidendezi by’amazi, n’igihugu cyumye nzagihindura amasōko. Mu butayu nzahatera imyerezi n’imishita, n’imihadasi n’ibiti by’amavuta, kandi mu kidaturwa nzahatera ibiti by’imiberoshi n’imitidari n’imiteyashuri bikurane, kugira ngo barebe bitegereze, batekereze bamenyere hamwe yuko ukuboko k’Uwiteka ari ko kubikoze, kandi yuko Uwera wa Isirayeli ari we ubiremye.”—Yesaya 41:17-20.
20 N’ubwo Abisirayeli bari mu bunyage babaga mu murwa mukuru w’igihugu gikize cyategekaga isi yose, kuri bo ni nk’aho bari batuye mu butayu butagira amazi. Bumvaga bameze nka Dawidi igihe yari yihishe Umwami Sawuli. Mu mwaka wa 537 M.I.C., Yehova yabafunguriye inzira basubira mu Buyuda, bongera kumwubakira urusengero i Yerusalemu, maze bagarura ugusenga kutanduye. Ibyo byatumye Yehova abaha imigisha. Nyuma yaho Yesaya yarahanuye ati “Uwiteka ahumurije i Siyoni n’imyanya yaho yose yabaye imyirare arayihumurije, ubutayu bwaho abuhinduye nka Edeni n’ikidaturwa cyaho akigize nka ya ngobyi y’Uwiteka” (Yesaya 51:3). Ibyo rwose ni ko byagenze Abayahudi bamaze gusubira iwabo.
21. Ni iki cyongeye kugarurwa muri iki gihe cyacu, kandi se ni iki twiteze ko kizabaho mu gihe kiri imbere?
21 Hari ibintu bisa n’ibyo byabayeho muri iki gihe, ubwo Kuro Mukuru ari we Yesu Kristo yabohoraga abigishwa be basizwe akabakura mu bunyage bwo mu buryo bw’umwuka kugira ngo bagarure ugusenga kutanduye. Abo Bakristo b’indahemuka bagororewe paradizo yo mu buryo bw’umwuka ikungahaye, ni ukuvuga ubusitani bwa Edeni bw’ikigereranyo (Yesaya 11:6-9; 35:1-7). Vuba aha, ubwo Imana izaba yarimbuye abanzi bayo, isi yose izahinduka paradizo nyayo, mbese nka ya yindi Yesu yasezeranyije umunyabyaha wari umanitse ku giti.—Luka 23:43.
Abanzi ba Isirayeli bahamagarirwa kwisobanura
22. Ni gute Yehova yongeye kuburanya amahanga?
22 Yehova yongeye kugaruka ku rubanza yari afitanye n’amahanga n’imana zayo. Yagize ati “ ‘nimushinge urubanza rwanyu,’ ni ko Uwiteka avuga. ‘Muburane imanza zanyu zikomeye.’ Ni ko Umwami wa Yakobo avuga. ‘Nibazane ibigirwamana byabo bitubwire ibizaba, nibivuge ibyabayeho uko bimeze, tubitekereze tumenye amaherezo yabyo cyangwa mutubwire ibyenda kubaho. Nimuduhanurire ibizaba hanyuma tumenye ko muri imana koko, nimukore ibyiza cyangwa ibibi tubirebe twumirwe twese. Dore nta cyo muri cyo kandi nta n’icyo mwakora, uwabahitamo aba abaye ikizira’ ” (Yesaya 41:21-24). Ese imana z’amahanga zari zishoboye guhanura nta kwibeshya bityo zikagaragaza ko zifite ubwenge ndengakamere? Iyo biza kuba ari uko bimeze, nta gushidikanya ko hari icyo zari gukora, cyaba cyiza cyangwa kibi kugira ngo zigaragaze ko ibyo zavugaga ari ukuri. Mu by’ukuri ariko, imana z’ibinyoma nta cyo zishobora gukora kandi nta cyo ziri cyo.
23. Kuki binyuriye ku bahanuzi be, Yehova atahwemye guciraho iteka ibigirwamana?
23 Hari bamwe muri iki gihe wenda bashobora kwibaza impamvu binyuriye kuri Yesaya n’abandi bahanuzi bagenzi be Yehova yamaze igihe kirekire aciraho iteka ubupfapfa bwo gusenga ibigirwamana. Muri iki gihe, abantu benshi bashobora kuba na bo babona rwose ko gusenga ibigirwamana nta cyo bimaze. Icyakora, iyo imyizerere y’ibinyoma yamaze gushinga imizi kandi ikaba yemewe na benshi, kuyirandura mu mitwe y’abayizera biragora. Ibintu byinshi abantu bizera muri iki gihe ni ibintu bidafite ishingiro; ni kimwe no kwizera ko ibishushanyo ari imana nyamana. Nyamara abantu bakomeza gutsimbarara ku myizerere nk’iyo n’ubwo baba bamaze kubona ibihamya bifatika by’uko idahwitse. Kumva ukuri incuro nyinshi ni byo byonyine bituma abantu bamwe na bamwe babona ko ari iby’ubwenge kwiringira Yehova.
24, 25. Ni iki Yehova yongeye kuvuga kuri Kuro, kandi se ni ubuhe buhanuzi bundi ibyo bitwibutsa?
24 Yehova yarongeye avuga kuri Kuro agira ati “ngira uwo nahagurukije aturutse ikasikazi, dore araje avuye iburasirazuba akambaza izina ryanjye, azakāta abatware nk’ukāta urwondo cyangwa nk’uko umubumbyi akāta ibumba” (Yesaya 41:25).d Yehova we atandukanye cyane n’imana z’amahanga, ashobora gusohoza ibyo ashaka. Igihe yari kuvana Kuro “iburasirazuba,” yari kuba agaragaje ko afite ububasha bwo guhanura no kugena uko igihe kizaza kizamera, kugira ngo asohoze ibyo yahanuye.
25 Ayo magambo atwibutsa ibyo intumwa Yohana yavuze ku bami bari kuzahaguruka bakagira icyo bakora muri iki gihe cyacu. Mu Byahishuwe 16:12 havuga ko “abami baturuka iburasirazuba” bari gutegurirwa inzira. Abo bami nta bandi batari Yehova Imana na Yesu Kristo. Kimwe n’uko kera Kuro yabohoye ubwoko bw’Imana, abo bami bakomeye cyane kumurusha bazatsembaho abanzi ba Yehova maze barinde ubwoko bwe mu gihe cy’umubabaro ukomeye bujye mu isi izaba irangwa no gukiranuka.—Zaburi 2:8, 9; 2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 7:14-17.
Yehova ni we Usumbabyose!
26. Ni ikihe kibazo Yehova yabajije, ariko se cyaba cyarabonye igisubizo?
26 Yehova yongeye gushimangira ukuri ko ari we Mana y’ukuri yonyine. Yarabajije ati “ni nde wabivuze ubwa mbere ngo tubimenye, cyangwa ni nde wabivuze kera ngo tuvuge ko ari ukuri? Ni ukuri koko nta wabivuze, ni ukuri nta wabimenyekanishije, ni ukuri nta n’umwe wumvise amagambo yanyu” (Yesaya 41:26). Nta kigirwamana na kimwe cyigeze gihanura ko hagiye kuza umucunguzi akabohora abacyiringira bose. Ibyo bigirwamana byose nta buzima bigira kandi ntibivuga. Mu by’ukuri si imana.
27, 28. Ni ikihe kintu nyakuri cy’ingenzi cyatsindagirijwe mu mirongo isoza igice cya 41 cya Yesaya, kandi se ni bande batangaza ibyo?
27 Yesaya amaze kuvuga ayo magambo y’ubuhanuzi ya Yehova ashishikaje, yatsindagirije ikintu nyakuri cy’ingenzi ku birebana na Yehova agira ati “ni jye wabanje kubwira i Siyoni nti ‘dore ngabo!’ Kandi i Yerusalemu nzahatuma intumwa yo kubabwira ubutumwa bwiza. Kandi iyo ndebye muri bo ubwabo mbona nta muntu, nta n’umujyanama wabasha kunsubiza mbabajije. Dore bose imirimo yabo ni ubusa kandi nta cyo imaze, ibishushanyo byabo biyagijwe ni umuyaga kandi ni imivurungano.”—Yesaya 41:27-29.
28 Yehova ni we wa mbere. Ni Usumbabyose! Ni Imana y’ukuri, ibwira ubwoko bwayo ko izabukiza, ikabubwira inkuru nziza. Ikindi kandi, Abahamya bayo ni bo bonyine babwira amahanga ibyo gukomera kwayo. Yehova anenga abantu biringira ibigirwamana abasuzugura, akavuga ko imana zabo ari ‘umuyaga n’imivurungano.’ Mbega ukuntu iyo ari impamvu ifatika yo kwizirika ubutanamuka ku Mana y’ukuri! Yehova ni we wenyine dukwiriye kwiringira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igice cya 29 cy’igitabo Ubuhanuzi bwa Yesaya, umucyo ku bantu bose I.
b Reba igice cya 30 cy’igitabo Ubuhanuzi bwa Yesaya, umucyo ku bantu bose I.
c Kuro Mukuru wabohoye ‘Isirayeli y’Imana’ mu buryo bw’umwuka mu mwaka wa 1919 nta wundi utari Yesu Kristo, wimikiwe kuba Umwami w’Ubwami bw’Imana mu ijuru kuva mu mwaka wa 1914.—Abagalatiya 6:16.
d N’ubwo iwabo wa Kuro hari mu burasirazuba bwa Babuloni, igihe yagabaga igitero cya nyuma kuri uwo mujyi yari aturutse ikasikazi cyangwa mu majyaruguru, muri Aziya Ntoya.
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
N’ubwo Kuro yari umupagani yatoranyirijwe gukora umurimo w’Imana
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Amahanga yiringira ibigirwamana bidafite ubuzima
[Amafoto yo ku ipaji ya 27]
Kimwe n’ “umuhuzo,” Isirayeli yari ‘kumenagura imisozi’