Igice cya gatandatu
Yehova, “Imana idaca urwa kibera kandi ikiza”
1, 2. Ni ibihe bintu bitanga icyizere byavuzwe muri Yesaya igice cya 45, kandi se ni ibihe bibazo bizasuzumwa?
AMASEZERANO ya Yehova ni ayo kwiringirwa. Ni Imana ihishura ibizaba kandi ni yo yaremye ibintu byose. Yagiye kenshi agaragaza ko ari Imana ikiranuka kandi ko ari Umukiza w’abantu bo mu mahanga yose. Ibyo ni bimwe mu bintu bitanga icyizere kandi bisusurutsa umutima dusanga muri Yesaya igice cya 45.
2 Ikindi nanone, muri Yesaya igice cya 45 dusangamo urugero rushishikaje rugaragaza ukuntu Yehova afite ububasha bwo guhanura ibizaba. Umwuka w’Imana wabashishije Yesaya kureba mu bihugu bya kure no kubona ibintu byari kuzaba nyuma y’imyaka amagana, kandi byatumye ashobora kuvuga ibintu Yehova wenyine, we Mana y’ubuhanuzi nyakuri, yashoboraga guhanura atibeshye. Ibyo bintu ni ibihe? Ni mu buhe buryo byagize ingaruka ku bwoko bw’Imana mu gihe cya Yesaya? Byaba se bisobanura iki kuri twe muri iki gihe? Reka dusuzume amagambo y’uwo muhanuzi.
Urubanza Yehova yaciriye Babuloni
3. Ni ayahe magambo ashishikaje ari muri Yesaya 45:1-3a avuga ibyo kunesha kwa Kuro?
3 “Ibi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta ati ‘ni we mfashe ukuboko kw’iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye, kandi nzakenyuruza abami kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n’amarembo ntazugarirwa. Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z’imiringa, n’ibihindizo by’ibyuma nzabicamo kabiri. Nzaguha ubutunzi buri mu mwijima n’ibintu bihishwe ahantu hiherereye.’”—Yesaya 45:1-3a.
4. (a) Kuki Yehova yise Kuro “uwo yimikishije amavuta”? (b) Ni mu buhe buryo Yehova yari gukora ku buryo Kuro anesha?
4 N’ubwo mu gihe cya Yesaya Kuro yari atarabaho, Yehova yamuvugishije binyuriye kuri Yesaya, amuvugisha nk’aho yari yaramaze kuvuka (Abaroma 4:17). Kubera ko na mbere y’igihe Yehova yari yaratoranyirije Kuro kuzakora umurimo wihariye, yashoboraga kwitwa uwo Imana ‘yimikishije amavuta.’ Imana yari kuzamuyobora akanesha amahanga, abami bakabura imbaraga zo kumurwanya. Hanyuma igihe Kuro yari kugaba igitero i Babuloni, Yehova yari gukora ku buryo inzugi z’uwo murwa zari kuba zikinguye, zisa nk’aho nta cyo zimaze mbese nk’aho zamenaguritse. Yari kuzajya imbere ya Kuro, akamuvaniraho inzitizi zose. Ingabo za Kuro amaherezo zari kwigarurira umujyi maze zigatwara “ibintu bihishwe,” ari bwo butunzi bwawo bwari bubitse ahantu hiherereye. Ibyo ni byo Yesaya yahanuye. Ibyo yavuze se byaba byarabaye impamo?
5, 6. Ni ryari kandi se ni gute ubuhanuzi bwavugaga ibyo kugwa kwa Babuloni bwasohoye?
5 Mu mwaka wa 539 M.I.C., hashize imyaka igera kuri 200 Yesaya yanditse ubwo buhanuzi, ni cyo gihe rwose Kuro yageze ku nkike za Babuloni aje gutera uwo mujyi (Yeremiya 51:11, 12). Abanyababuloni ariko ibyo nta cyo byari bibabwiye. Bumvaga ko umurwa wabo utashoboraga kumenerwamo. Ibikuta byawo birebire byari birumbaraye hejuru y’imiyoboro miremire cyane yuzuyemo amazi y’Uruzi Ufurate, kimwe mu byarindaga uwo murwa. Hari hashize imyaka isaga ijana nta mwanzi n’umwe ushoboye kuwigarurira! N’ikimenyimenyi Belushazari umwami wabaga i Babuloni yumvaga umutekano ari wose ku buryo yari yibereye mu birori we n’abategetsi be b’ibwami (Daniyeli 5:1). Muri iryo joro nyir’izina ryo ku ya 5 rishyira iya 6 Ukwakira, Kuro yakoresheje amayeri ya gisirikare ahambaye cyane.
6 Abahanga mu bya gisirikare bo mu ngabo za Kuro bayobereje Uruzi rwa Ufurate mu majyaruguru ya Babuloni, maze ntirwakomeza gutemba rugana mu majyepfo, mu mujyi wa Babuloni. Bidatinze amazi y’urwo ruzi yacaga muri Babuloni hagati n’ayayizengurukaga yaragabanutse cyane, ku buryo abasirikare ba Kuro babashije kugenda muri urwo ruzi barukurikiye bavogera bagana mu mujyi rwagati (Yesaya 44:27; Yeremiya 50:38). Ikintu gitangaje rero ni uko nk’uko Yesaya yari yarabihanuye, inzugi zari ku nkengero z’urwo ruzi zari zikinguye. Ingabo za Kuro zahise ziroha i Babuloni, zifata inzu y’Umwami Belushazari, na we ziramwica (Daniyeli 5:30). Mu ijoro rimwe gusa Babuloni yari ineshejwe. Babuloni iba iraguye, n’ubuhanuzi buba burasohoye uko bwakabaye!
7. Abakristo bakomezwa bate n’isohozwa ritangaje ry’ubuhanuzi bwa Yesaya bwavugaga kuri Kuro?
7 Kuba ubwo buhanuzi bwarasohoye ijambo ku rindi bikomeza ukwizera kw’Abakristo bo muri iki gihe. Bibaha impamvu ikomeye ituma bizera ko n’ubundi buhanuzi bwo muri Bibiliya butarasohora na bwo buzasohora nta kabuza (2 Petero 1:20, 21). Abasenga Yehova bazi ko kugwa kwa Babuloni mu mwaka wa 539 M.I.C. byashushanyaga kugwa kwa “Babuloni Ikomeye” kwabaye mu mwaka wa 1919. Ubu bategereje ko urugaga rw’amadini rwo muri iki gihe rurimbuka n’uko isezerano ry’uko ubutegetsi bwa gipolitiki buyobowe na Satani buzakurwaho risohozwa, ko Satani abohwa maze hakaza ijuru rishya n’isi nshya (Ibyahishuwe 18:2, 21; 19:19-21; 20:1-3, 12, 13; 21:1-4). Bazi ko ubuhanuzi bwa Yehova atari amasezerano atagira shinge na rugero ahubwo ko buvuga ibintu nyakuri bizaba mu gihe kiri imbere. Abakristo b’ukuri barushaho kugira icyizere iyo bibutse ko ibintu byose byari byarahanuwe mu buhanuzi bwa Yesaya ku birebana no kugwa kwa Babuloni byasohoye byose uko byakabaye. Bazi neza ko buri gihe Yehova asohoza ibyo yavuze.
Impamvu Yehova azatonesha Kuro
8. Ni iyihe mpamvu ya mbere yatumye Yehova aha Kuro kunesha Babuloni?
8 Yehova amaze kuvuga uwari kunesha Babuloni n’uko yari kubigenza, yasobanuye impamvu yari kureka Kuro agatsinda. Yehova yabwiye Kuro ariko mu buryo bw’ubuhanuzi ati “kugira ngo umenye ko ari jye Uwiteka uguhamagara mu izina ryawe, ari jyewe Mana ya Isirayeli” (Yesaya 45:3b). Byari bikwiriye ko umwami w’ubutegetsi bw’igihangange bwa kane bw’isi buvugwa mu mateka ya Bibiliya amenya ko kuba yaranesheje mu buryo bukomeye cyane byatewe n’uko yari ashyigikiwe n’undi mutegetsi ukomeye kumurusha, ari we Yehova Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Kuro yagombaga kumenya ko uwamuhamagaye cyangwa uwamutumye ari Yehova Imana ya Isirayeli. Bibiliya igaragaza ko Kuro yemeye rwose ko gutsinda kwe gukomeye kwaturutse kuri Yehova.—Ezira 1:2, 3.
9. Ni iyihe mpamvu ya kabiri yatumye Yehova areka Kuro akanesha Babuloni?
9 Yehova yasobanuye impamvu ya kabiri yatumye areka Kuro akanesha Babuloni agira ati “ku bw’umugaragu wanjye Yakobo, Isirayeli natoranije, nguhamagaye mu izina ryawe nguhimbye izina, nubwo utigeze kumenya” (Yesaya 45:4). Kuba Kuro yaranesheje Babuloni byatumye habaho ihinduka rikomeye mu rwego rw’isi. Byasobanuraga kugwa k’ubutegetsi bw’igihangange bumwe hakajyaho ubundi, kandi byari kuzagira ingaruka zikomeye ku mateka y’abantu bari kuzabaho nyuma y’aho. Icyakora abantu bo mu mahanga yari akikije Babuloni bakurikiraniraga ibintu hafi bari gutangazwa no kumenya ko ibyo byose byabaye ku bw’abantu babarirwa mu bihumbi bike “batagize icyo bavuze” bari i Babuloni mu bunyage, ari bo Bayahudi bakomokaga kuri Yakobo. Nyamara ariko, abo bantu bari bararokotse bo mu ishyanga rya Isirayeli ya kera bari bafite agaciro mu maso ya Yehova. Bari “umugaragu” we. Mu mahanga yose yo ku isi ni bo bonyine yari ‘yaratoranije.’ N’ubwo mbere Kuro atari azi Yehova, yamukoresheje nk’uwo yasize kugira ngo arimbure umujyi wari waranze kurekura abanyagano bawo. Ntibyari biri mu mugambi w’Imana ko ubwoko yitoranyirije bugokera mu gihugu cy’amahanga ubuziraherezo.
10. Ni iyihe mpamvu y’ingenzi kuruta izindi yateye Yehova gukoresha Kuro ngo arimbure Ubutegetsi bw’Igihangange bw’Isi bwa Babuloni?
10 Hari indi mpamvu ya gatatu ndetse y’ingenzi kuruta izindi, yatumye Yehova akoresha Kuro ngo arimbure Babuloni. Yehova yaravuze ati “ni jye Uwiteka [“Yehova,” “NW”] nta wundi, nta yindi mana ibaho itari jye. Nzagukenyeza nubwo utigeze kumenya, kugira ngo uhereye iburasirazuba ukageza iburengerazuba bamenye ko ari nta yindi iriho itari jye. Ni jye Uwiteka nta wundi ubaho” (Yesaya 45:5, 6). Koko rero, kugwa k’Ubutegetsi bw’Igihangange bw’Isi bwa Babuloni byari ikimenyetso cy’uko Yehova ari Imana nyamana; byabereye buri muntu wese igihamya cy’uko ari we wenyine ukwiriye gusengwa. Kubera ko ubwoko bw’Imana bwari bubohowe, abantu bo mu mahanga menshi, uhereye mu burasirazuba ukageza mu burengerazuba, bari kumenya ko Yehova ari we Mana y’ukuri yonyine.—Malaki 1:11.
11. Ni mu buhe buryo Yehova yagaragaje ko yari afite ububasha bwo gusohoza umugambi yari afite urebana na Babuloni?
11 Wibuke ko ubu buhanuzi bwa Yesaya bwanditswe imyaka 200 mbere y’uko ibyo biba. Abantu bamaze kubwumva, hari bamwe bashobora kuba baribajije bati ‘ariko se, Yehova afite ububasha bwo kubisohoza koko?’ Amateka agaragaza ko abufite rwose. Yehova yagaragaje impamvu abantu bakwiriye kwiringira ko ashobora gusohoza ibyo yavuze agira ati “ni jye urema umucyo n’umwijima, nkazana amahoro n’amakuba. Jye Uwiteka ni jye ukora ibyo byose” (Yesaya 45:7). Ibyaremwe byose, uhereye ku mucyo ukageza ku mwijima, n’ibintu byose byabaye mu mateka, ari amahoro ari n’amakuba, Yehova abifiteho ububasha. Kimwe n’uko yaremye umucyo umurika ku manywa n’umwijima wa nijoro, ni na ko yari guhesha Isirayeli amahoro naho Babuloni akayiteza amakuba. Yehova afite ububasha bwo kurema ibintu byo mu isi n’ibyo mu ijuru kandi afite n’ububasha bwo gusohoza ibyo yahanuye. Ibyo biha icyizere Abakristo bo muri iki gihe bigana umwete amagambo ye y’ubuhanuzi!
12. (a) Ni ibiki Yehova yatumye biba mu ijuru n’isi by’ikigereranyo? (b) Ni irihe sezerano rihumuriza Abakristo bo muri iki gihe riri mu magambo avugwa muri Yesaya 45:8?
12 Yehova ahereye ku bintu bisanzwe biba, yagaragaje neza ibyari bihishiwe Abayahudi bari kujyanwa mu bunyage mu magambo agira ati “wa juru we, tonyanza, n’ikirere gisandare gukiranuka kuva mu ijuru. Isi nikinguke babonemo agakiza, imeremo no gukiranuka. Jye Uwiteka ni jye wabiremye” (Yesaya 45:8). Kimwe n’uko ijuru tuzi rigusha imvura ituma ibintu bisubirana ubuzima, Yehova na we yari guha ubwoko bwe imigisha n’ubuyobozi bukiranuka buturutse mu ijuru ryo mu buryo bw’ikigereranyo. Nanone kandi, kimwe n’uko isi ikinguka mu buryo runaka igatanga umusaruro mwinshi, Yehova na we yari gutuma isi y’ikigereranyo ibamo ibintu bihuje n’umugambi we ukiranuka, cyane cyane wo gukiza ubwoko bwe bwari i Babuloni mu bunyage. Mu mwaka wa 1919, Yehova yatumye “ijuru” n’ “isi” bibamo ibintu nk’ibyo kugira ngo abohore ubwoko bwe. Ibyo byose bitera Abakristo bo muri iki gihe kwishima. Kubera iki? Kubera ko bikomeza ukwizera kwabo mu gihe bagitegereje ko ijuru ry’ikigereranyo, ari bwo Bwami bw’Imana, rizana imigisha ku isi izaba irimo gukiranuka. Icyo gihe, gukiranuka n’agakiza bizaba biturutse mu ijuru no mu isi by’ikigereranyo bizagera ku bantu benshi kuruta igihe Babuloni ya kera yarimburwaga. Mbega ukuntu isohozwa rya nyuma ry’ubuhanuzi bwa Yesaya rizaba rihebuje!—2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:1.
Imigisha ituruka ku kwemera ko Yehova ari we Mutegetsi w’Ikirenga
13. Kuki abantu baramutse bashidikanyije ku migambi ya Yehova byaba ari ubupfu?
13 Yesaya amaze kuvuga iby’iyo migisha ishimishije yari kuzabaho, yahise ahindura imvugo mu buryo butunguranye, maze atangaza amahano abiri agira ati “utonganya Iyamuremye azabona ishyano, kandi ari urujyo mu zindi njyo z’isi. Mbese ibumba ryabaza uribumba riti ‘urabumba iki?’ Cyangwa icyo urema cyavuga kiti ‘nta ntoki afite?’ Azabona ishyano ubaza se ati ‘urabyara iki?’ Akabaza nyina ati ‘utwite iki?’ ” (Yesaya 45:9, 10). Uko bigaragara, Abisirayeli ntibemeraga ibyo Yehova yahanuraga. Wenda ntibemeraga ko Yehova yari kuzareka ubwoko bwe bukajyanwa mu bunyage. Cyangwa se wenda banengaga ko Isirayeli yari kuzabohorwa n’umwami w’umupagani aho kuba umwami wo mu muryango wa Dawidi. Kugira ngo Yesaya agaragaze ukuntu guhakana ibyo byari ukudatekereza, yagereranyije ababihakanaga n’akanombe k’ibumba cyangwa urujyo rwakwihandagaza rugahakana ko uwarubumbye nta bwenge afite. Ibaze nawe, kubona ikibumbano umubumbyi yabumbye kivuga ngo uwakibumbye nta ntoki cyangwa ubushobozi bwo kukibumba afite. Mbega ubupfu! Abo bahakanyi bameze nk’abana bihandagaza bakanenga ububasha ababyeyi babo babafiteho.
14, 15. Amagambo ngo “Uwera” n’“Umuremyi” ahishura iki kuri Yehova?
14 Yesaya yatanze igisubizo Yehova yahaye abo bahakanyi agira ati “Uwiteka Uwera wa Isirayeli, Umuremyi we arabaza ati ‘mbese mwangisha impaka z’ibizaza, mukantegekera iby’abahungu banjye n’ibyo nkoresha intoki? Naremye isi nyiremeramo abantu, ijuru nararyibambiye n’intoki zanjye, n’ingabo zaryo zose ndazitegeka. Mpagurukishije Kuro gukiranuka, kandi nzatunganya inzira ze zose. Ni we uzubaka umurwa wanjye kandi ni we uzarekura abantu banjye banyazwe, adahawe ibiguzi cyangwa impongano.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.”—Yesaya 45:11-13.
15 Kuba Yehova yariswe “Uwera” byari uburyo bwo gutsindagiriza ukwera kwe. Naho kuba yariswe “Umuremyi,” byo byashakaga gutsindagiriza ko kubera ko ari Umuremyi afite uburenganzira bwo kuvuga uko ibintu bizagenda. Yehova yari afite ubushobozi bwo kubwira Abisirayeli ibintu byari kuzabaho no kwita ku biremwa bye, ni ukuvuga ubwoko bwe. Byari byongeye kugaragara ko kimwe n’uko Yehova afite ububasha bwo guhitamo icyo arema ari na ko afite ububasha bwo guhitamo ibyo ahishurira abantu. Kuko Yehova ari we waremye ijuru n’isi, afite n’uburenganzira bwo gutuma ibintu bigenda uko abishaka (1 Ngoma 29:11, 12). Muri ubwo buryo, Umutegetsi w’Ikirenga yari yahisemo guhagurutsa Kuro, wari umupagani, kugira ngo abohore Isirayeli. Kuza kwa Kuro, n’ubwo byari kubaho mu gihe cyari kuzaza, ntibyashidikanywagaho kimwe n’uko nta washidikanya ko hariho ijuru n’isi. Ni nde rero mu Bisirayeli wari kwihandagaza akanenga Data, “Uwiteka Nyiringabo”?
16. Kuki abagaragu ba Yehova bagombye kumugandukira?
16 Iyo mirongo yo muri Yesaya igaragaza n’indi mpamvu yagombaga gutuma abagaragu b’Imana bayigandukira. Imyanzuro ifata yose iba ifitiye abagaragu bayo akamaro (Yobu 36:3). Yashyizeho amategeko yayo kugira ngo afashe ubwoko bwayo (Yesaya 48:17). Abayahudi bo mu gihe cya Kuro bemeye ubutware bw’ikirenga bwa Yehova babonye ko ibyo ari ukuri koko. Kuro yakoze ibihuje no gukiranuka kwa Yehova, abavana i Babuloni abohereza iwabo ngo bajye kongera kubaka urusengero (Ezira 6:3-5). Muri iki gihe na bwo, abantu bakurikiza amategeko y’Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi bakagandukira ubutegetsi bwayo bw’ikirenga ni bo babona imigisha.—Zaburi 1:1-3; 19:8; 119:105; Yohana 8:31, 32.
Imigisha yari kugera ku yandi mahanga
17. Uretse Abisirayeli, ni bande bandi bari kungukirwa n’igikorwa cya Yehova cyo gukiza, kandi mu buhe buryo?
17 Isirayeli si ryo shyanga ryonyine ryari kungukirwa no kugwa kwa Babuloni. Yesaya yaravuze ati “Uwiteka aravuga ati ‘imirimo ya Egiputa n’indamu za Etiyopiya n’iz’Abaseba [“Abakozi ba Egiputa n’abacuruzi bo muri Etiyopiya n’ab’i Seba,” “NW”], abagabo barebare bazagukeza babe abawe, bazagukurikira. Bazagukeza bari mu minyururu bagupfukamire, bagutakambire bati “ni ukuri Imana iri muri wowe, nta wundi kandi nta yindi mana iriho” ’ ” (Yesaya 45:14). Mu gihe cya Mose, “ikivange cy’amahanga menshi” cy’abantu batari Abisirayeli cyajyanye n’Abisirayeli igihe bavaga mu Misiri (Kuva 12:37, 38). Uko ni na ko byari kugenda, kubera ko abanyamahanga bari kujyana n’Abayahudi igihe bari kuba bava mu bunyage i Babuloni basubira iwabo. Abo bantu batari Abayahudi nta wari kubahatira kugenda ahubwo bari kwijyana ‘bakabakurikira.’ Igihe Yehova yavugaga ati ‘bazagupfukamira’ kandi ati ‘bazagutakambira,’ yashakaga kwerekana ukuntu abo banyamahanga bo ubwabo bari kugandukira kandi bakizirika ku Bisirayeli ku bwende bwabo. Ni bo bari kuzishyira mu minyururu mu buryo bw’uko bari biteguye gukorera ubwoko bw’Imana bw’isezerano, bakaba bari kububwira bati “Imana iri muri wowe.” Bari gusenga Imana ari abanyamahanga bahindukiriye ugusenga k’ukuri, bagakurikiza ibyasabwaga n’isezerano yari yaragiranye na Isirayeli.—Yesaya 56:6.
18. Ni bande muri iki gihe bungukiwe n’igikorwa Yehova yakoze cyo kubohora abagize ‘Isirayeli y’Imana,’ kandi se bungukiwe mu buhe buryo?
18 Kuva mu mwaka wa 1919, ubwo “Isirayeli y’Imana” yavaga mu bunyage bwo mu buryo bw’umwuka, amagambo ya Yesaya yagize isohozwa ryagutse kurusha iryo mu gihe cya Kuro. Abantu babarirwa muri za miriyoni bo ku isi hose bagaragaza ko bifuza gukorera Yehova (Abagalatiya 6:16; Zekariya 8:23). Kimwe n’“abakozi” hamwe n’“abacuruzi” bavuzwe na Yesaya, na bo bishimira gutanga imbaraga zabo n’ubutunzi bwabo kugira ngo bashyigikire ugusenga k’ukuri (Matayo 25:34-40; Mariko 12:30). Biyegurira Imana, bakagendera mu nzira zayo, maze bakayikorera babyishimiye (Luka 9:23). Basenga Yehova wenyine, bakabona inyungu zituruka mu kwifatanya n’‘umugaragu [we] ukiranuka w’ubwenge,’ ufitanye na we imishyikirano idasanzwe ishingiye ku isezerano ryihariye bagiranye (Matayo 24:45-47; 26:28; Abaheburayo 8:8-13). N’ubwo abo ‘bakozi’ n’“abacuruzi” batagiranye na Yehova isezerano, bungukirwa na ryo kandi bumvira amategeko arigize, bakavuga bashize amanga bati ‘nta yindi Mana iriho.’ Mbega ukuntu bishimisha cyane kwibonera ukuntu abo bantu bihitiramo gushyigikira ugusenga k’ukuri bakomeza kwiyongera!—Yesaya 60:22.
19. Byari kugendekera bite abantu batsimbararaga ku gusenga ibigirwamana?
19 Uwo muhanuzi amaze kuvuga ko abantu bo mu mahanga bari kwifatanya mu gusenga Yehova, yariyamiriye ati “Mana ya Isirayeli Umukiza, ni ukuri ni wowe Mana yihisha” (Yesaya 45:15)! N’ubwo icyo gihe Yehova yari yarabaye aretse kugaragaza imbaraga ze, mu gihe cyari kuzaza ntiyari kuzakomeza kwihisha. Yari kuzagaragaza koko ko ari we Mana ya Isirayeli, Umukiza w’ubwoko bwe. Icyakora, Yehova ntiyari gukiza abiringiraga ibigirwamana. Abo Yesaya yabavuzeho ati “bazakorwa n’isoni bamware bose, abarema ibishushanyo bazamwarirwa hamwe” (Yesaya 45:16). Gukorwa n’isoni kwabo byari kuba birenze ibi bisanzwe byo kumva umuntu yasuzuguritse cyangwa yamwaraguritse. Byari kuba bisobanura urupfu, icyo kikaba cyari ikintu cyari gihabanye cyane n’ibyo Yehova yakomeje asezeranya Isirayeli.
20. Ni mu buhe buryo Isirayeli yari kubona “agakiza gahoraho”?
20 “Ariko Isirayeli azakirishwa n’Uwiteka agakiza gahoraho [“kuko yakomeje kwizirika kuri Yehova,” “NW”], ntimuzakorwa n’isoni, ntimuzamwara iteka ryose” (Yesaya 45:17). Yehova yasezeranyije Abisirayeli ko bari gukizwa agakiza gahoraho, ariko na bo hari icyo basabwaga. Bagombaga ‘gukomeza kwizirika kuri Yehova.’ Igihe Isirayeli yari kureka kumwizirikaho ikanga kwemera ko Yesu ari we Mesiya, iryo shyanga ntiryari kuba rikibonye “agakiza gahoraho.” Icyakora hari bamwe mu Bisirayeli bari kuzizera Yesu, maze bakaba urufatiro rwa Isirayeli y’Imana, yari gusimbura Isirayeli kavukire (Matayo 21:43; Abagalatiya 3:28, 29; 1 Petero 2:9). Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka ntiyari kuzigera ikorwa n’isoni. Yari kuzagirana n’Imana “isezerano ry’iteka ryose.”—Abaheburayo 13:20.
Yehova ni uwo kwiringirwa mu birebana no kurema no mu birebana no guhishura ibizaba
21. Ni mu buhe buryo Yehova yagaragaje ko rwose ari uwo kwiringirwa mu bihereranye no kurema ndetse no guhishura ibizaba?
21 Abayahudi se bari kwiringira iryo sezerano rya Yehova ry’uko yari kuzakirisha Isirayeli agakiza gahoraho? Yesaya yarashubije ati “kuko Uwiteka waremye ijuru ari we Mana, ari we waremye isi akayibumba akayikomeza, ntiyayiremye idafite ishusho ahubwo yayiremeye guturwamo avuga ati ‘ni jye Uwiteka, nta wundi ubaho. Sinavugiye mu rwihisho ahantu ho mu gihugu cyo mu mwijima, sinabwiye urubyaro rwa Yakobo nti ‘muranshakira ubusa.’ Jyewe Uwiteka mvuga ibyo gukiranuka, mbwiriza amagambo atunganye” (Yesaya 45:18, 19). Iyo yari incuro ya kane kandi ya nyuma Yesaya avuga muri iki gice amagambo y’ubuhanuzi bukomeye avuga ko ari Yehova wayavuze (Yesaya 45:1, 11, 14). Yehova yavuze iki? Yavuze ko haba mu birebana no kurema ndetse no mu bihereranye no guhishura ibizaba, ari uwo kwiringirwa rwose. Ntiyaremye isi “idafite ishusho.” Ni na ko kandi adasaba ubwoko bwe bwa Isirayeli ‘kumushakira ubusa.’ Kimwe n’uko umugambi Imana yari ifitiye isi uzasohozwa nta kabuza, ni na ko umugambi yari ifitiye ubwoko bwayo yitoranyirije wagombaga kuzasohora. Mu buryo butandukanye n’uko bimeze ku bantu basenga Imana z’ibinyoma bavugira mu mwijima, amagambo ya Yehova yo avugirwa ku mugaragaro. Amagambo ye ni ay’ukuri kandi azasohora. Imihati abamukorera bashyiraho si imfabusa.
22. (a) Ni iki Abayahudi bari i Babuloni mu bunyage bashoboraga kwiringira? (b) Ni iki Abakristo bo muri iki gihe biringiye?
22 Ayo magambo yahaga ubwoko bw’Imana bwari i Babuloni mu bunyage icyizere cy’uko Igihugu cy’Isezerano kitari gukomeza kuba amatongo. Cyari kuzongera guturwa. Ibyo Yehova yari yarabasezeranyije byarasohoye. Nanone, ayo magambo ya Yesaya aha ubwoko bw’Imana bwo muri iki gihe icyizere cy’uko isi itazaba amatongo, ikongowe n’umuriro, nk’uko bamwe babyemera cyangwa ngo irimburwe n’ibisasu bya kirimbuzi nk’uko bijya bitera abandi impungenge. Imana ifite umugambi w’uko isi izahoraho iteka, ari paradizo nziza cyane ituwe n’abantu bakiranuka (Zaburi 37:11, 29; 115:16; Matayo 6:9, 10; Ibyahishuwe 21:3, 4). Kimwe n’uko byagendekeye Isirayeli, amagambo Yehova yavuze azagaragara rwose ko ari ay’ukuri.
Yehova atanga imbabazi
23. Ni gute byari kugendekera abasengaga ibigirwamana, kandi se abasengaga Yehova bo byari kubagendekera bite?
23 Kuba Yehova yari gukiza Isirayeli byatsindagirijwe mu magambo yakurikijeho agira ati “nimuterane muze munyegerere icyarimwe, mwa barokotse bo mu mahanga mwe. Abaterura igiti cy’igishushanyo cyabo kibajwe, bagasenga ikigirwamana kitabasha gukiza nta bwenge bagira. Mwamamaze mubyigize hafi bijye inama. Ni nde werekanye ibyo uhereye mu bihe byashize? Ni nde wabibwirije uhereye kera? Si jyewe Uwiteka? Kandi nta yindi mana ibaho itari jye, Imana idaca urwa kibera kandi ikiza, nta yindi ibaho itari jye” (Yesaya 45:20, 21). Yehova yasabye ‘abarokotse’ kugereranya agakiza bari babonye n’ibyabaye ku bantu basengaga ibigirwamana (Gutegeka 30:3; Yeremiya 29:14; 50:28). Kubera ko abasenga ibigirwamana basenga kandi bagakorera imana zidafite imbaraga zidashobora kubakiza, “nta bwenge bagira.” Ugusenga kwabo nta cyo kumaze. Abasenga Yehova bo baje kubona ko afite imbaraga zo gusohoza ibyo yahanuye “uhereye kera,” hakubiyemo no gukiza ubwoko bwe bwari i Babuloni mu bunyage. Izo mbaraga Yehova afite hamwe n’ubushobozi bwe bwo kumenya ibizaba bimutandukanya n’izindi mana zose. Ni koko, ni “Imana idaca urwa kibera kandi ikiza.”
“Agakiza ni ak’Imana yacu”
24, 25. (a) Ni iki Yehova yatumiriye abantu gukora, kandi se kuki ibyo yasezeranyije byagombaga gusohora byanze bikunze? (b) Yehova yari afite uburenganzira bwo gusaba iki?
24 Imbabazi za Yehova zamuteye gutumira abantu agira ati “nimumpugukire mukizwe, mwa bari ku mpera z’isi mwese mwe, kuko ari jye Mana nta yindi ibaho. Ndirahiye, ijambo rivuye mu kanwa kanjye ni ryo jambo rikiranuka ritazavuguruzwa, yuko amavi yose azampfukamira, indimi zose zikaba ari jye zirahira. Hariho uzambwira ati ‘mu Uwiteka honyine ni ho hari gukiranuka n’imbaraga.’ Kuri we ni ho abantu bazahungira, abamurakarira bose bazakorwa n’isoni. Mu Uwiteka ni ho urubyaro rwa Isirayeli rwose ruzatsindishiririzwa, rukamwirata.”—Yesaya 45:22-25.
25 Yehova yasezeranyije Isirayeli ko yari kuzakiza abari i Babuloni bari kumugarukira. Ubuhanuzi bwe bwagombaga gusohora nta kabuza bitewe n’uko yifuzaga kandi yari anafite ubushobozi bwo gukiza ubwoko bwe (Yesaya 55:11). Amagambo y’Imana yo ubwayo ni ayo kwiringirwa, ariko noneho arushaho kuba ayo kwiringirwa iyo Yehova ayongeyeho indahiro yo kuyashimangira (Abaheburayo 6:13). Byari bikwiriye ko asaba abashaka kwemerwa na we bose ko bamugandukira (‘amavi yose azapfukama’) kandi bakiyemeza kumubaho indahemuka (‘indimi zose zizarahira’). Abisirayeli bari kuzaba barakomeje gusenga Yehova bari kuzakizwa. Bari kuzirata ibyo Yehova yari kuba yarabakoreye.—2 Abakorinto 10:17.
26. Ni mu buhe buryo abagize imbaga y’“abantu benshi” baturutse mu mahanga yose bitabira itumira ryo guhindukirira Yehova?
26 Icyakora abari i Babuloni mu bunyage si bo bonyine Imana yatumiriye kuyihindukirira (Ibyakozwe 14:14, 15; 15:19; 1 Timoteyo 2:3, 4). Iryo tumira na n’ubu riracyatangwa, kandi “abantu benshi . . . bo mu mahanga yose” bararyitabira bakavuga mu ijwi rirenga bati “agakiza ni ak’Imana yacu . . . n’ak’Umwana w’Intama [Yesu]” (Ibyahishuwe 7:9, 10; 15:4). Buri mwaka, abantu bashya babarirwa mu bihumbi amagana biyongera kuri iyo mbaga y’abantu benshi bagahindukirira Imana, bakemera ubutegetsi bwayo bw’ikirenga kandi bakamamaza hose ko bazakomeza kuyigandukira. Ikindi nanone, bashyigikira mu budahemuka Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, ari yo ‘rubyaro rwa Aburahamu’ (Abagalatiya 3:29). Bagaragaza ko bakunda ubutegetsi bukiranuka bwa Yehova bamamaza ku isi hose bati “mu Uwiteka honyine ni ho hari gukiranuka n’imbaraga.”a Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abaroma, yasubiyemo amagambo yo muri Yesaya 45:23 akurikije uko yavuzwe mu buhinduzi bwa Septante, agaragaza ko amaherezo buri muntu wese wari kuba ariho yari kuzemera ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana kandi agasingiza izina ryayo iteka.—Abaroma 14:11; Abafilipi 2:9-11; Ibyahishuwe 21:22-27.
27. Kuki Abakristo bo muri iki gihe bashobora kwiringira badashidikanya amasezerano ya Yehova?
27 Kubera iki abagize imbaga y’abantu benshi bashobora kwiringira rwose ko guhindukirira Imana bihesha agakiza? Ni ukubera ko amasezerano ya Yehova ari ayo kwiringirwa, nk’uko amagambo y’ubuhanuzi dusanga muri Yesaya igice cya 45 abigaragaza neza. Nk’uko imbaraga n’ubwenge bya Yehova byatumye arema ijuru n’isi, ni na ko bizatuma asohoza ubuhanuzi bwe. Kandi nk’uko yakoze ku buryo ubuhanuzi bwavugaga ku birebana na Kuro busohora, ni na ko azasohoza ubundi buhanuzi ubwo ari bwo bwose bwo muri Bibiliya butarasohora. Ku bw’ibyo rero, abasenga Yehova bakwiringira badashidikanya ko vuba aha azongera akagaragaza ko ari “Imana idaca urwa kibera kandi ikiza.”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu mwandiko w’Igiheburayo, ijambo “gukiranuka” riri mu bwinshi. Kuba ryarakoreshejwe mu bwinshi byashakaga kugaragaza ko Yehova akiranuka mu rugero ruhanitse.
[Amafoto yo ku ipaji ya 80 n’iya 81]
Yehova, we urema umucyo n’umwijima ashobora gutuma habaho amahoro cyangwa amakuba
[Ifoto yo ku ipaji ya 83]
Yehova yari gutuma “ijuru” riturukamo imigisha n’ “isi” ikabonekamo agakiza
[Ifoto yo ku ipaji ya 84]
Ubwo se urujyo rwashidikanya ko uwarubumbye adafite ubwenge?
[Ifoto yo ku ipaji ya 89]
Yehova ntiyaremye isi idafite ishusho