Igice cya gatanu
Imana y’ukuri ihanura ko izabohora ubwoko bwayo
1, 2. (a) Ni ibihe bibazo Yehova yabajije? (b) Yehova yari kugaragaza ate ko ari we Mana y’ukuri yonyine?
‘IMANA y’ukuri ni iyihe?’ Hashize ibinyejana byinshi abantu bibaza icyo kibazo. Igitangaje ni uko noneho mu gitabo cya Yesaya, Yehova ubwe ari we ubaza icyo kibazo! Yagiraga ngo abantu bibaze niba Yehova ari we Mana y’ukuri yonyine, cyangwa niba hari undi wakwihandagaza akiyita Imana y’ukuri. Yehova amaze gutangiza icyo kiganiro, yatanze ibintu bifatika umuntu yaheraho akamenya Imana y’ukuri iyo ari yo. Ibitekerezo yatanze bituma abantu bafite imitima itaryarya bagera ku mwanzuro udasubirwaho.
2 Mu gihe cya Yesaya, gusenga ibishushanyo byari ibintu byogeye. Mu kiganiro kidaciye ku ruhande kandi gisobanutse neza kiri mu gitabo cy’ubuhanuzi cya Yesaya igice cya 44, hagaragajwe neza rwose ko gusenga ibigirwamana nta cyo bimaze! Nyamara ubwoko bw’Imana na bwo bwari bwaraguye mu mutego wo gusenga ibigirwamana. Ku bw’ibyo rero, nk’uko twabibonye mu bice bindi bya Yesaya byabanjirije iki, Abisirayeli bagombaga guhanwa bikomeye. Icyakora, Yehova abigiranye urukundo yijeje iryo shyanga ko n’ubwo yari kureka Abanyababuloni bakarijyana mu bunyage, yari kuzaribohora igihe yagennye kigeze. Isohozwa ry’ubuhanuzi bwo kubavana mu bunyage n’ubwo kugarura ugusenga kutanduye byari kugaragaza rwose ko Yehova ari we Mana y’ukuri yonyine, maze abantu bose basengaga ibigirwamana by’amahanga bagakorwa n’isoni.
3. Ni mu buhe buryo amagambo y’ubuhanuzi ya Yesaya afasha Abakristo muri iki gihe?
3 Ubuhanuzi buri muri icyo gice cya Yesaya n’isohozwa ryabwo ryabaye mu gihe cya kera bikomeza ukwizera kw’Abakristo bo muri iki gihe. Ikindi kandi, amagambo ya Yesaya y’ubuhanuzi asohozwa muri iki gihe cyacu ndetse azasohozwa no mu gihe kizaza. Kandi ibyo byari gusaba ko uwari kubohora ubwoko bw’Imana bwo muri iki gihe aba ari umuntu ukomeye cyane kuruta uwabohoye ubwo mu gihe cya kera kandi akabikora mu buryo bukomeye kuruta uko byari byarahanuriwe ubwoko bw’Imana bwo mu gihe cya kera.
Ibyiringiro ku bagaragu ba Yehova
4. Ni gute Yehova yahumurije Isirayeli?
4 Igice cya 44 gitangizwa n’amagambo meza yo kwibutsa Isirayeli ko Imana yayitoranyije, ikayirobanura mu yandi mahanga yose yari ayikikije kugira ngo ibe umugaragu wayo. Ubwo buhanuzi bugira buti “noneho umva, Yakobo mugaragu wanjye, Isirayeli natoranije. Uwiteka wakuremye akagukuza uhereye ukiri mu nda, kandi ari we uzajya agufasha aravuga ati ‘witinya Yakobo mugaragu wanjye, Yeshuruni natoranije’ ” (Yesaya 44:1, 2). Yehova yitaye kuri Isirayeli kuva ikiri mu nda ya nyina mu buryo bw’ikigereranyo, kuva igihe yavaga mu Misiri igahinduka ishyanga. Abagize ubwoko bwe bose hamwe yabitaga “Yeshuruni,” bisobanura ngo “Ukiranuka,” iryo rikaba ari izina ryagaragazaga urukundo n’impuhwe yari abafitiye. Iryo zina nanone ryari iryo kwibutsa Abisirayeli ko bagombaga gukomeza gukora ibyo gukiranuka, icyo kikaba ari ikintu cyakunze kubananira.
5, 6. Ni ibihe bintu byiza cyane Yehova yari guha Isirayeli, kandi se byari kugira izihe ngaruka?
5 Mbega ukuntu Yehova yakurikijeho amagambo meza ateye inkunga! Yaravuze ati “uwishwe n’inyota nzamusukiraho amazi, nzatembesha imigezi ku butaka bwumye, urubyaro rwawe nzarusukaho [u]mwuka wanjye n’abana bawe nzabaha umugisha. Bazamera nk’uko imikinga yo ku migezi imerera mu bwatsi” (Yesaya 44:3, 4). Ndetse no mu gihugu gishyuha, cyakakaye, hafi y’isoko y’amazi hashobora kumera ibiti byinshi. Igihe Yehova yari guha Isirayeli amazi y’ukuri atanga ubugingo akayisukaho n’umwuka wera we, yari kurumbuka cyane nk’ibiti biteye hafi y’imigende y’amazi (Zaburi 1:3; Yeremiya 17:7, 8). Yehova yari guha ubwoko bwe imbaraga zo gusohoza inshingano yabwo yo kuba abagabo bo guhamya ko ari Imana nyamana.
6 Zimwe mu ngaruka z’uko kubasukaho umwuka wera zari kuba iz’uko abantu bamwe na bamwe bari kongera kwishimira ko Yehova yongeye kugirana imishyikirano na Isirayeli. Ni yo mpamvu dusoma ngo “umwe azavuga ati ‘ndi uw’Uwiteka [“Yehova,” “NW” ],’ undi aziyita izina rya Yakobo, undi aziyandikira n’ukuboko kwe ko ari uw’Uwiteka [“Yehova,” “NW” ] yihimbe izina rya Isirayeli” (Yesaya 44:5). Koko rero, icyo gihe kwitirirwa izina rya Yehova byari kuba ari icyubahiro kuko yari kuba abonwa na bose ko ari we Mana y’ukuri yonyine.
Yehova asaba ibigirwamana kwisobanura
7, 8. Ni ikihe kintu Yehova yasabye imana z’amahanga?
7 Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, ubusanzwe umucunguzi, ni ukuvuga mwene wanyu wa bugufi w’umugabo, yashoboraga kugucungura (Abalewi 25:47-54; Rusi 2:20). Yehova rero yavuze ko ari we wari Umucunguzi wa Isirayeli, ari we wari gucungura iryo shyanga, maze Babuloni n’imana zayo bikamwara (Yeremiya 50:34). Yahindukiranye ibyo bigirwamana n’ababisengaga maze aravuga ati “Uwiteka Umwami wa Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo Umucunguzi we aravuga ati ‘ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka, kandi nta yindi mana ibaho itari jye. Ni nde uhwanye nanjye uzahamagara akabivuga, akabintunganyiriza uhereye aho nashyiriyeho bwa bwoko bwa kera? Ibiza kuza n’ibizabaho nibabivuge. Mwe kugira ubwoba ngo mutinye. Kera sinabikubwiye nkabigaragaza? Namwe muri abagabo bo kumpamya. Hariho indi mana ibaho itari jye? Ni koko nta kindi gitare, ubwanjye sinkizi.’”—Yesaya 44:6-8.
8 Yehova yasabye imana kwisobanura. Ese zari gushobora guhanura iby’igihe kizaza, zikabihanura neza uko bizagenda nk’aho byamaze gusohora? ‘Uwa mbere n’uw’imperuka,’ wari uriho mbere y’uko izo mana z’ibinyoma zibaho kandi uzakomeza kubaho zo zaribagiranye kera, ni we wenyine wabishobora. Ubwoko bwa Yehova ntibwagombaga gutinya guhamya uko kuri kuko yari abushyigikiye, we utanyeganyezwa kandi ukomeye nk’igitare kinini!—Gutegeka 32:4; 2 Samweli 22:31, 32.
Gusenga ibigirwamana nta cyo bimaze
9. Mbese byaba byari amakosa ku Bisirayeli gukora ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose? Sobanura.
9 Ibyo Yehova yasabye imana z’ibinyoma biratwibutsa itegeko rya kabiri mu Mategeko Icumi ya Mose. Iryo tegeko ryavugaga mu buryo busobanutse neza riti “ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka. Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere” (Kuva 20:4, 5). Ibyo ariko ntibishatse kuvuga ko Abisirayeli bari babujijwe gukora amashusho y’umutako. Yehova ubwe yasabye ko mu ihema ry’ibonaniro bahashyira amashusho y’ibimera n’ay’abakerubi (Kuva 25:18, 33; 26:31). Icyakora ayo mashusho ntibagombaga kuyaramya cyangwa ngo bayasenge. Nta muntu n’umwe wagombaga kuyasenga cyangwa ngo ayatambire ibitambo. Iryo tegeko ryahumetswe n’Imana ryabuzaga abantu gukora ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose bagamije kuyisenga. Gusenga ibishushanyo cyangwa kubyunamira ni ugusenga ibigirwamana.—1 Yohana 5:21.
10, 11. Kuki Yehova yabonaga ko ibishushanyo byakozaga isoni ababisenga?
10 Yesaya yakomeje avuga ukuntu ibishushanyo bisengwa nta cyo bimaze n’ukuntu ababikora bazakorwa n’ikimwaro agira ati “abarema ibishushanyo bibajwe bose nta cyo bamaze, ibintu byabo by’umurimbo nta cyo bizamara, ndetse n’ibyo batangaho abagabo ntibireba kandi nta cyo bizi, ni cyo gituma bakorwa n’isoni. Ni nde waremye ikigirwamana, agacura igishushanyo kibajwe kitagira umumaro? Dore bagenzi be bose bazakorwa n’isoni, abanyabukorikori babyo ni abantu gusa, bose nibateranire hamwe bahagarare. Bazagira ubwoba, isoni zibakorere hamwe.”—Yesaya 44:9-11.
11 Kuki Imana yabonaga ko ibyo bishushanyo byakozaga isoni ababisenga? Icya mbere ni uko nta muntu n’umwe ushobora gukora ishusho nyayo y’Ishoborabyose (Ibyakozwe 17:29). Ikindi nanone, gusenga icyaremwe aho gusenga Uwakiremye ni ukubahuka Yehova uhakana ko ari Imana y’ukuri. Mbese birakwiriye koko ko umuntu ‘waremwe mu ishusho y’Imana’ asenga igishushanyo?—Itangiriro 1:27; Abaroma 1:23, 25.
12, 13. Kuki umuntu adashobora gukora igishushanyo gikwiriye gusengwa?
12 Ubundi se kuba igishushanyo cyarakorewe gusengwa ni byo bituma kiba icyera? Yesaya yatwibukije ko ibyo bishushanyo bikorwa n’abantu. Ibikoresho n’ubuhanga ubaza amashusho akoresha ni kimwe n’iby’abandi banyabukorikori bose. “Umucuzi yenda icyuma akakivugutira mu makara, akagicurisha inyundo akakirambura n’ukuboko kwe gukomeye, nyamara iyo ashonje acika intege, atānywa amazi akaraba. Umubaji w’ibishushanyo arēga umugozi akagiharatuza ikaramu, akakibāza n’imbazo, akakigera cyose n’icyuma kigera, akagishushanya n’ishusho y’umuntu kikagira uburanga nk’ubw’umuntu, nuko kikaba mu nzu.”—Yesaya 44:12, 13.
13 Imana y’ukuri ni yo yaremye ibiremwa byose bifite ubuzima biri hano ku isi hakubiyemo n’umuntu. Ibiremwa bifite ubwenge ni igihamya gihebuje kigaragaza ko Yehova ari Imana nyakuri, ariko ibintu byose yaremye nta na kimwe cyagereranywa na we. Ubwo se hari umuntu ushobora gukora ibirenze ibyo Yehova yakoze? Ese ashobora gukora ikintu kimusumbye ku buryo yagisenga? Iyo umuntu akora igishushanyo arananirwa, agasonza, akagira n’inyota. Izo ni intege nke za kimuntu ariko zigaragaza nibura ko uwo muntu afite ubuzima. Igishushanyo akora gishobora kuba gisa n’umuntu. Gishobora no kuba rwose gifite uburanga. Ariko nta buzima kiba gifite. Ibishushanyo nta bwo ari Imana rwose. Ikindi nanone, nta gishushanyo na kimwe kibajwe cyigeze ‘kimanuka [giturutse] mu ijuru,’ mbese ngo byumvikane ko kitakozwe n’umuntu buntu.—Ibyakozwe 19:35.
14. Ni mu buhe buryo abakora ibishushanyo nta cyo bageraho batifashishije ibyo Yehova yaremye?
14 Yesaya yakomeje agaragaza ko abakora ibishushanyo nta cyo bageraho batifashishije ibintu kamere n’ibindi bintu Yehova yaremye. Yagize ati “yitemera imyerezi n’imizo n’imyela, akihitiramo igiti kimwe mu byo mu ishyamba, agatera igiti cy’umworeni imvura ikakimeza, hanyuma kikazaba inkwi umuntu acana. Umuntu azajya aza acyendeho inkwi zo kota yendeho n’izo gutara umutsima, akibazemo ikigirwamana akiramye, agihindure igishushanyo kibajwe agipfukamire. Ingere yacyo imwe ayicanisha umuriro, indi ngere akayokesha inyama akayirya agahaga, kandi acyota akavuga ati ‘arararara! Nshize imbeho mbonye umuriro.’ Maze ingere yacyo isigaye akayigira ikigirwamana, ari cyo gishushanyo cye kibajwe, akagipfukamira akakiramya, akagisenga ati ‘nkiza kuko uri imana yanjye.’ ”—Yesaya 44:14-17.
15. Ni mu buhe buryo umuntu ukora ibishushanyo aba ari injiji cyane?
15 Ubwo se koko, ya ngere yasigaye ishobora kugira uwo ikiza? Oya rwose. Imana y’ukuri yonyine ni yo ishobora gukiza abantu. None se ni gute abantu batinyuka gusenga ikintu kidafite ubuzima? Yesaya yagaragaje ko aho ikibazo kiri ari mu mitima y’abantu. Yagize ati “nta cyo bazi kandi nta cyo batekereza, kuko yabahumye amaso ntibabashe kureba, ikabanangira imitima ntibabashe kumenya. Nta wibuka, nta wumenya ngo ajijuke avuge ati ‘ingere yacyo imwe nayicanishije umuriro amakara nyatarisha umutsima, nyotsaho n’inyama ndayirya. Mbese ingere yacyo isigaye nayihindura icyo kuziririza, ngapfukamira ingere y’igiti?’ Uyu muntu arya ivu, ayobejwe n’umutima wibeshya, ntabasha gukiza ubugingo bwe ntarushye yibaza ati ‘mbese icyo mfite mu ntoki si ikinyoma?’ ” (Yesaya 44:18-20). Koko rero, gutekereza ko gusenga ibigirwamana hari ikintu kizima byakugezaho mu buryo bw’umwuka, ni nko kurya ivu kandi hari ibyokurya byiza birimo intungamubiri.
16. Gusenga ibigirwamana byaje bite, kandi se biterwa n’iki?
16 Ubusanzwe gusenga ibigirwamana byatangiriye mu ijuru, igihe ikiremwa cy’umwuka gikomeye cyaje kwigira Satani cyararikiraga gusengwa gukwiriye Yehova wenyine. Satani yarabirarikiye cyane ku buryo byatumye yitandukanya n’Imana. Iyo rero ni yo yari intangiriro yo gusenga ibigirwamana, kuko intumwa Pawulo yavuze ko kwifuza nta ho bitaniye no gusenga ibigirwamana (Yesaya 14:12-14; Ezekiyeli 28:13-15, 17; Abakolosayi 3:5). Satani yoheje umugabo n’umugore ba mbere abatera kugira ibitekerezo bishingiye ku bwikunde. Eva yararikiye ibyo Satani yari yamusezeranyije, igihe yamubwiraga ati ‘amaso yanyu azahweza muhindurwe nk’Imana, mumenye icyiza n’ikibi.’ Yesu yavuze ko kurarikira bituruka mu mutima (Itangiriro 3:5; Mariko 7:20-23). Iyo imitima y’abantu yononekaye ni bwo batangira no gusenga ibigirwamana. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twese ‘turinda imitima yacu,’ ntitugire umuntu cyangwa ikintu na kimwe twemera ko gifata umwanya Yehova akwiriye kugira mu mitima yacu!—Imigani 4:23; Yakobo 1:14.
Yehova agera ku mitima
17. Ni iki Isirayeli yari ikwiriye kuzirikana?
17 Yehova yakomeje yinginga Abisirayeli ngo bibuke ko bari bafite umwanya uhebuje ariko kandi wagendanaga n’inshingano. Bari abahamya be! Yaravuze ati “nuko Yakobo we, Isirayeli we, wibuke ibyo kuko uri umugaragu wanjye. Ni jye wakuremye uri umugaragu wanjye, Isirayeli sinzakwibagirwa. Neyuye ibicumuro byawe nk’igicu cya rukokoma, ibyaha byawe mbikuyeho nk’igicu, ngarukira kuko nagucunguye.’ Ririmba wa juru we, kuko Uwiteka yabikoze. Rangurura wa kuzimu ko hasi we. Nimuturagare muririmbe mwa misozi mwe, nawe shyamba n’igiti cyose kiririmo, kuko Uwiteka yacunguye Yakobo kandi azibonera icyubahiro muri Isirayeli.”—Yesaya 44:21-23.
18. (a) Kuki Isirayeli yari ifite impamvu zo kwishima? (b) Abagaragu ba Yehova muri iki gihe bamwigana bate mu birebana no kugira imbabazi?
18 Isirayeli si yo yaremye Yehova. Yehova si imana yakozwe n’abantu. Ahubwo Yehova ni we waremye Isirayeli kugira ngo ibe umugaragu yitoranyirije. Kandi yari kongera akagaragaza ko ari we Mana y’ukuri igihe yari kubohora iryo shyanga. Yabwiranye ubwoko bwe impuhwe nyinshi abwizeza ko rwose iyo bwihana, yari gutwikira ibyaha byabwo agahisha ibicumuro byabwo nk’ubihishe inyuma y’igicu udashobora kumeneramo. Mbega ukuntu ibyo byagombaga gutuma Isirayeli yishima! Urugero Yehova yatanze rusunikira abagaragu be bo muri iki gihe kwigana imbabazi ze. Ibyo babigeraho bashaka uko bafasha abakosheje, bakagerageza kubafasha kongera kuba bazima mu buryo bw’umwuka iyo bishoboka.—Abagalatiya 6:1, 2.
Ikibazo cyo kumenya Imana y’ukuri kigera ku ndunduro
19, 20. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yashoje urubanza yari afitanye n’ibigirwamana? (b) Ni ibihe bintu bisusurutsa umutima Yehova yahanuriye ubwoko bwe, kandi se ni nde yari gukoresha ngo abisohoze?
19 Yehova noneho yatanze igihamya cya nyuma kidakuka. Yari agiye gutanga igisubizo kuri cya kibazo kitoroshye cyo kumenya Imana y’ukuri iyo ari yo, akaba yari agiye kugaragaza ko afite ubushobozi bwo guhanura iby’igihe kizaza atibeshye. Hari intiti yavuze ko imirongo itanu ya nyuma y’igice cya 44 cya Yesaya ari “igisigo kivuga ukuntu Imana ya Isirayeli ifite ubushobozi butagereranywa,” kubera ko ari yo yonyine Muremyi, ishobora guhishura iby’igihe kizaza kandi akaba ari na yo yonyine Isirayeli yashoboraga kwiringira ko izayibohora. Iyo mirongo ikomeza ivuga ibintu bishishikaje byari kuba kugeza n’aho itangaza izina ry’uwari kuzabohora iryo shyanga akarivana mu bubata bw’Abanyababuloni.
20 “Uwiteka Umucunguzi wawe ari we wagukujije uhereye ukiri mu nda aravuga ati ‘Uwiteka ni jyewe waremye byose, mbamba ijuru jyenyine, ndambura isi. Hari uwo twari turi kumwe? Indagu z’abanyabinyoma nzihindura ubusa, abarozi nkabatera ibisazi. Nsubiza inyuma abanyabwenge, ubwenge bwabo nkabuhindura ubupfu. Uwiteka ari we ukomeza ijambo ry’umugaragu we agasohoza inama z’intumwa ze, avuga iby’i Yerusalemu ati ‘hazaturwa,’ akavuga iby’imidugudu y’i Buyuda ati ‘izubakwa kandi nzubura imyanya yaho, yabaye amatongo.’ Abwira imuhengeri ati ‘kama, nanjye nzakamya imigezi yawe.’ Kandi avuga ibya Kuro ati ‘ni umushumba wanjye, azasohoza ibyo nshaka byose.’ Akavuga iby’i Yerusalemu ati ‘hazubakwa,’ kandi avuga iby’urusengero ati ‘urufatiro rwawe ruzashyirwaho.’”—Yesaya 44:24-28.
21. Ni iki Yehova yabijeje?
21 Koko rero, Yehova ntafite ubushobozi bwo guhanura ibizaba gusa, ahubwo afite n’ububasha bwo gusohoza imigambi ye yose uko yakayihishuye. Ayo magambo yari kubera Isirayeli isoko y’ibyiringiro. Yabahaga icyizere kidakuka cy’uko n’ubwo ingabo za Babuloni zari guhindura igihugu cyabo umusaka, Yerusalemu n’imidugudu yaho byari kuzongera kubakwa kandi hakongera gusubizwa ugusenga k’ukuri. Ibyo se byari gusohora bite?
22. Sobanura ukuntu Uruzi rwa Ufurate rwakamye.
22 Abahanuzi batahumekewe ntibajya batinyuka gusobanura uko buri kantu kose bahanuye kazasohora, batinya ko igihe cyazabanyomoza. Ariko Yehova we, binyuriye kuri Yesaya, yahishuye n’izina ry’umuntu yari gukoresha ngo abohore ubwoko bwe abuvana mu bunyage, kugira ngo busubire mu gihugu cyabwo bwongere bwubake Yerusalemu n’urusengero. Izina rye ni Kuro, uzwi cyane ku izina rya Kuro Mukuru w’Umuperesi. Yehova yanasobanuye neza amayeri Kuro yari gukoresha kugira ngo yinjire muri Babuloni yari irinzwe bikomeye. Babuloni yari kuba irinzwe n’inkuta ndende cyane n’amazi yanyuraga mu murwa akanawuzenguruka. Kuro yari kuzabanza akayobya Uruzi rwa Ufurate, ari cyo kintu cy’ibanze mu byari birinze Babuloni. Abahanga mu mateka ba kera bitwa Hérodote na Xénophon bavuze ko yayobereje amazi ya Ufurate ahagana haruguru y’i Babuloni, aragabanuka cyane ku buryo abasirikare be bari gushobora kuyambuka bavogera. Kubera ko uruzi runini rwa Ufurate rutari rugishoboye kurinda Babuloni, ni nk’aho rwari rwakamye.
23. Ni iyihe nyandiko dufite igaragaza ko ubuhanuzi bwavugaga ko Kuro azabohora Isirayeli bwasohoye?
23 Bite se bya rya sezerano ry’uko Kuro yari kubohora ubwoko bw’Imana kandi agakora ku buryo Yerusalemu n’urusengero byongera kubakwa? Kuro we ubwe, mu itangazo rye ryaje kwandikwa muri Bibiliya, yaratangaje ati “Kuro umwami w’u Buperesi aravuga ati ‘Uwiteka Imana nyir’ijuru yangabiye ibihugu by’abami bose byo mu isi, kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu mu Buyuda. None umuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe Imana ye ibane na we, azamuke ajye i Yerusalemu mu Bayuda yubake inzu y’Uwiteka Imana ya Isirayeli, ari yo Mana iba i Yerusalemu’ ” (Ezira 1:2, 3). Amagambo Yehova yavuze binyuriye kuri Yesaya yarasohoye yose!
Yesaya, Kuro n’Abakristo bo muri iki gihe
24. Ni irihe sano riri hagati y’itegeko ryatanzwe na Aritazeruzi ryo “kubaka i Yerusalemu bayisana” no kuza kwa Mesiya?
24 Igice cya 44 cya Yesaya gihesha Yehova ikuzo kigaragaza ko ari we Mana y’ukuri yonyine kandi ko ari we wakijije ubwoko bwe bwo mu gihe cya kera. Ikindi nanone, ubwo buhanuzi bufite ikintu gikomeye busobanura kuri twe muri iki gihe. Itegeko Kuro yatanze mu mwaka wa 538/537 M.I.C. ryo kongera kubaka urusengero rw’i Yerusalemu, ryabimburiye ibintu byatumye ubundi buhanuzi bukomeye busohora. Ryakurikiwe n’irindi tegeko ry’umwami wategetse nyuma yaho witwaga Aritazeruzi, wategetse ko umujyi wa Yerusalemu wongera kubakwa. Igitabo cya Daniyeli cyahishuye ko ‘uhereye igihe bari gutegekera kubaka i Yerusalemu bayisana [mu mwaka wa 455 M.I.C.] kugeza kuri Mesiya Umutware,’ hari kubaho “ibyumweru” 69 buri cyumweru kingana n’imyaka 7 (Daniyeli 9:24, 25). Ubwo buhanuzi na bwo bwarasohoye. Nk’uko byari biteganyijwe, mu mwaka wa 29 I.C., hashize imyaka 483 itegeko rya Aritazeruzi rikurikijwe mu Gihugu cy’Isezerano, Yesu yarabatijwe maze atangira umurimo we hano ku isi.a
25. Kuba Kuro yararimbuye Babuloni byerekeza ku ki muri iki gihe?
25 Kubohorwa kw’Abayahudi bari indahemuka bavanwa muri Babuloni igihe yagwaga, byashushanyaga igikorwa cyo kubohora Abakristo basizwe bava mu bunyage bwo mu buryo bw’umwuka cyabaye mu mwaka wa 1919. Icyo cyari ikimenyetso cy’uko Babuloni yindi, yitwa maraya, ni ukuvuga Babuloni Ikomeye ishushanya amadini yose y’ibinyoma y’iyi si, yari iguye. Nk’uko bivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe,b intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa kugwa kwayo (Ibyahishuwe 14:8). Yaneretswe ukuntu izarimburwa mu kanya nk’ako guhumbya. Uko Yohana yavuze iby’irimbuka ry’ubwo bwami bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma bwuzuye ibigirwamana, bifite aho bihuriye n’ibyo Yesaya yahanuye ku birebana n’ukuntu Kuro yari kunesha umujyi wa Babuloni ya kera. Kimwe n’uko amazi yarindaga Babuloni atashoboye kuyikiza Kuro, ni na ko “amazi” ashushanya abantu bashyigikira kandi bakarinda Babuloni Ikomeye azabanza ‘agakama’ maze ikabona ikarimbuka nk’uko biyikwiriye.—Ibyahishuwe 16:12.
26. Ni mu buhe buryo ubuhanuzi bwa Yesaya n’isohozwa ryabwo bikomeza ukwizera kwacu?
26 N’ubwo hashize imyaka isaga ibihumbi bibiri na magana atanu Yesaya ahanuye, natwe muri iki gihe twibonera ko rwose Imana ‘isohoza inama z’intumwa zayo’ (Yesaya 44:26). Ku bw’ibyo rero, isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesaya ni urugero rushishikaje rugaragaza ko ubuhanuzi bwo mu Byanditswe Byera bwose ari ubwo kwiringirwa.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igice cya 11 cy’igitabo Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
b Reba igice cya 35 n’icya 36 mu gitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Ifoto yo ku ipaji ya 63]
Ubwo se koko ingere yasigaye ishobora kugira uwo ikiza?
Can an unburned piece of firewood deliver anyone?
[Ifoto yo ku ipaji ya 75]
Kuro yashohoje ubuhanuzi ayobya amazi ya Ufurate