Igice cya kabiri
Umubyeyi n’abana be bamugomeye
1, 2. Sobanura uko byagenze kugira ngo abana ba Yehova bamugomere.
YITAGA ku bana be akabaha ibyo bakeneye, mbese nk’uko n’undi mubyeyi wese wuje urukundo yabigenza. Mu gihe cy’imyaka myinshi, yari yarabagaburiye, arabambika kandi abaha icumbi. Yarabahanaga iyo byabaga ari ngombwa. Ariko kandi, ntiyigeze abahana mu buryo burengeje urugero; buri gihe yabahanaga “uko bikwiriye” (Yeremiya 30:11). Dushobora rwose kwiyumvisha intimba uwo mubyeyi wuje urukundo yari afite, yatumye avuga ati “nonkeje abana ndabarera ariko barangomera.”—Yesaya 1:2b.
2 Abana bagomye bavugwa aha ngaha ni abantu b’i Buyuda, naho umubyeyi bashavuje akaba ari Yehova Imana. Mbega ibintu bibabaje! Yehova yari yarabagaburiye kandi abarutisha andi mahanga yose. Binyuriye ku muhanuzi Ezekiyeli, nyuma y’aho yaje kubibutsa ati ‘nakwambitse imyambaro ifite amabara ateye ibika, ngukwetesha inkweto z’impu za tahashi, ngukenyeza imyambaro y’ibitare myiza, kandi ngutwikiriza iya hariri’ (Ezekiyeli 16:10). Nyamara, muri rusange abantu b’i Buyuda ntibigeze bashimira Yehova ku bw’ibyo yabakoreye. Ahubwo, baramugomeye.
3. Kuki Yehova atanga ijuru n’isi ho abahamya bo gushinja abantu b’i Buyuda bigometse?
3 Igihe Yehova yari agiye kuvuga ku kibazo cy’abana be bamugomeye, yari afite impamvu zumvikana zo gutangira agira ati “umva wa juru we, tega amatwi nawe wa si we, kuko Uwiteka avuga” (Yesaya 1:2a). Hari hashize ibinyejana byinshi ijuru n’isi byumvise mu buryo bw’ikigereranyo ukuntu Abisirayeli bahawe imiburo isobanutse neza ku byerekeranye n’ingaruka zo kutumvira. Mose yaravuze ati “uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko muzarimbuka vuba, mukarangira mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra” (Gutegeka 4:26). Ubwo noneho mu gihe cya Yesaya, Yehova yari agiye gutanga ijuru ritagaragara n’isi igaragara ho abahamya bo gushinja abantu b’i Buyuda bigometse.
4. Yehova ahitamo kwigaragariza ate abantu b’i Buyuda?
4 Kubera ko icyo kibazo gikomeye, cyagombaga guhita gihagurukirwa. Ariko kandi, birashishikaje kandi bisusurutsa umutima kumenya ko no muri iyo mimerere ibabaje Yehova yigaragarije abantu b’i Buyuda nk’umubyeyi wuje urukundo, aho kuba gusa shebuja wabaguze. Mu by’ukuri, Yehova yinginze abagize ubwoko bwe kugira ngo batekereze kuri icyo kibazo bazirikana agahinda umubyeyi agira iyo abana be bamunaniye. Wenda ababyeyi bamwe b’i Buyuda bashobora kwibuka ibintu nk’ibyo bibabaje byababayeho, maze urwo rugero rukabakora ku mutima. Uko byaba biri kose, Yehova agiye gutangaza urubanza yaciriye abantu b’i Buyuda.
Barutwa n’amatungo
5. Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze ku Bisirayeli, ni gute ikimasa n’indogobe bigaragaza ubudahemuka mu buryo runaka?
5 Binyuriye kuri Yesaya, Yehova agira ati “inka imenya nyirayo, n’indogobe imenya urugo rwa shebuja. Abisirayeli bo ntibabizi, ubwoko bwanjye ntibubyitaho’’ (Yesaya 1:3)a. Inka n’indogobe ni amatungo yagenewe gukurura imitwaro abantu bari batuye mu Burasirazuba bwo Hagati bari basanzwe bazi. Koko rero, Abayahudi ntibashoboraga guhakana ko ndetse n’ayo matungo asuzuguritse agaragaza ubudahemuka mu buryo runaka, akamenya ko afite shebuja. Mu bihereranye n’ibyo, nimucyo tuzirikane ibyo umushakashatsi umwe mu byerekeye Bibiliya yiboneye n’amaso ye ku mugoroba umwe igihe yari mu mudugudu umwe wo mu Burasirazuba bwo Hagati. Yagize ati “ako kanya amashyo akimara kwinjira muri uwo mudugudu, yatangiye gutatana. Buri kimasa cyari kizi nyiracyo neza cyane, n’inzira ijya iwe mu rugo; nticyayobaga bitewe n’utuyira twinshi kandi turimo amakorosi. N’indogobe na yo yahise iromboreza igana ku muryango maze yinjira mu ‘kiraro cyo kwa shebuja.’”
6. Ni gute abantu b’i Buyuda bagaragaje ko nta cyo bari bitayeho?
6 Kubera ko abantu bo mu gihe cya Yesaya bari basanzwe babona ibintu nk’ibyo, icyo ubutumwa bwa Yehova bwerekezagaho cyarumvikanaga neza: niba n’itungo rimenya shebuja rikamenya n’umuvure ririramo, ni iyihe mpamvu abantu b’i Buyuda bashoboraga gutanga yatumye batera Yehova umugongo? Mu by’ukuri, nta cyo ‘bitagaho.’ Wagira ngo ntibari bacyibuka ko Yehova ari we bakeshaga uburumbuke bari bafite no kuba bari bariho ubwabyo. Rwose kuba Yehova yari acyita abantu b’i Buyuda ngo “ubwoko bwanjye,” bigaragaza ko agira imbabazi!
7. Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe dushobora kugaragazamo ko dushimira Yehova ku bw’ibyo aduha?
7 Ntituzigere na rimwe tuba abantu batagira icyo bitaho ngo tunanirwe gushimira Yehova ibyo yadukoreye byose! Ahubwo, twagombye kwigana umwanditsi wa Zaburi Dawidi, we wagize ati “ndashimisha Uwiteka umutima wanjye wose, ndatekerereza abantu imirimo yawe yose itangaza” (Zaburi 9:2). Gukomeza kugira ubumenyi ku byerekeye Yehova bizadufasha mu bihereranye n’ibyo, kuko Bibiliya ivuga ko ‘kumenya Uwera ari ubuhanga’ (Imigani 9:10). Gutekereza buri munsi ku migisha ituruka kuri Yehova bizadufasha kuba abantu bashimira, kandi bitume duha Data wa twese wo mu ijuru agaciro akwiriye (Abakolosayi 3:15). Yehova yagize ati “untambira ishimwe wese aba anyubahiriza, kandi utunganya ingeso ze nzamwereka agakiza k’Imana.”—Zaburi 50:23.
Igitutsi gikabije cyane ku ‘Wera wa Isirayeli’
8. Kuki abantu b’i Buyuda bashoboraga kwitwa “[u]bwoko bukora ibyaha”?
8 Yesaya akomeza ubutumwa bwe abwira ishyanga rya Yuda amagambo akomeye agira ati “dore wa bwoko bukora ibyaha we, abantu buzuwemo no gukiranirwa, urubyaro rw’inkozi z’ibibi, abana bonona baretse Uwiteka, basuzuguye Uwera wa Isirayeli baramuhararuka, basubira inyuma” (Yesaya 1:4). Ibikorwa bibi bishobora kugenda byirundanya ku buryo bihinduka umutwaro uremereye cyane. Mu gihe cya Aburahamu, Yehova yavuze ko ibyaha byakorerwaga i Sodomu n’i Gomora byari ‘bikabije cyane’ kuba byinshi kandi biremereye (Itangiriro 18:20). Abantu b’i Buyuda na bo bari mu mimerere nk’iyo, kubera ko Yesaya avuga ko “buzuwemo no gukiranirwa.” Ikindi kandi, abita “urubyaro rw’inkozi z’ibibi, abana bonona.” Ni koko, Abayahudi bameze nk’abana b’ibirara. ‘Basubiye inyuma,’ cyangwa nk’uko Bibiliya imwe ibivuga, ‘bitandukanyije rwose’ na Se.—New Revised Standard Version.
9. Amagambo ngo “Uwera wa Isirayeli” asobanura iki?
9 Abantu b’i Buyuda bagaragaje ko basuzuguraga cyane “Uwera wa Isirayeli” binyuriye ku myifatire yabo yarangwaga no kwigomeka. Ayo magambo aboneka incuro zigera kuri 25 mu gitabo cya Yesaya asobanura iki? Kuba uwera bivuga kuba umuntu utanduye kandi utariho ikizinga. Yehova ni uwera mu rugero ruhebuje cyane (Ibyahishuwe 4:8). Abisirayeli bibutswaga uko kuri buri gihe iyo babonaga amagambo yanditswe ku cyuma cy’izahabu kirabagirana cyari ku gitambaro umutambyi mukuru yambaraga mu mutwe, amagambo agira ati “Yehova ni uwera” (Kuva 39:30, NW). Bityo rero, igihe Yesaya yavugaga ko Yehova ari “Uwera wa Isirayeli,” yatsindagirizaga uburemere bw’icyaha cy’abantu b’i Buyuda. Abo bantu bagomye barengaga ku itegeko abakurambere babo bari barahawe, itegeko rigira riti ‘mwiyeze, mube abera, kuko ndi uwera’!—Abalewi 11:44.
10. Ni gute twakwirinda gusuzugura “Uwera wa Isirayeli”?
10 Muri iki gihe, Abakristo bagomba gukora uko bashoboye kose bakirinda kumera nk’abantu b’i Buyuda basuzuguye “Uwera wa Isirayeli.” Bagomba kwigana ukwera kwa Yehova (1 Petero 1:15, 16). Kandi bagomba ‘kwanga ibibi’ (Zaburi 97:10). Ibikorwa byanduye, urugero nk’ubusambanyi, gusenga ibigirwamana, ubujura n’ubusinzi, bishobora konona itorero rya Gikristo. Ni yo mpamvu abantu bose banga guca ukubiri n’ibyo bikorwa bacibwa mu itorero. Amaherezo, abakomeza kugira imyifatire yanduye ntibagaragaze ukwicuza, ntibazabona imigisha izazanwa n’Ubwami bw’Imana. Koko rero, ibyo bikorwa byose bibi ni igitutsi gikabije cyane ku ‘Wera wa Isirayeli.’—Abaroma 1:26, 27; 1 Abakorinto 5:6-11; 6:9, 10.
Bari barwaye uhereye ku mutwe ukageza ku birenge
11, 12. (a) Vuga imimerere ibabaje abantu b’i Buyuda barimo. (b) Kuki tutagombye kuririra abantu b’i Buyuda?
11 Hanyuma, Yesaya yagerageje gufasha abantu b’i Buyuda gutekereza, abagaragariza ko bari bafite uburwayi. Yagize ati “ni iki gitumye mushaka kugumya gukubitwa muzira gukabya ubugome?” Mbese ni nk’aho Yesaya yababajije ati ‘mbese, ntimwababaye bihagije? Kuki mushaka kwikururira akandi kaga mukomeza kwigomeka?’ Yesaya yakomeje agira ati “umutwe wose urarwaye, umutima wose urarabye, uhereye mu bworo bw’ikirenge ukageza mu mutwe nta hazima” (Yesaya 1:5, 6a). Abantu b’i Buyuda bari bafite uburwayi buteye ishozi. Mu buryo bw’umwuka, bari barwaye kuva ku mutwe kugeza ku birenge. Yewe, indwara bari barwaye yari mbi cyane!
12 Mbese, twagombye kuririra abantu b’i Buyuda? Oya rwose! Hari hashize ibinyejana byinshi abagize ishyanga rya Isirayeli bose bahawe umuburo wumvikana neza w’uko bari kuzahanwa mu gihe bari kuba basuzuguye. Barabwiwe ngo “Uwiteka azaguteza imikerēve ikomeye cyane mu mavi, n’ibishyute bikomeye cyane ku maguru we kubivurwa, ndetse azabiguteza bihēre mu bworo bw’ikirenge bigeze mu gitwariro” (Gutegeka 28:35). Mu buryo bw’ikigereranyo, icyo gihe abantu b’i Buyuda bari bahanganye n’ingaruka zo kwigomeka kwabo. Kandi ibyo byose bashoboraga kubyirinda iyo baza kumvira Yehova gusa.
13, 14. (a) Ni ibihe bikomere abantu b’i Buyuda bari bafite? (b) Mbese, imibabaro yabo yaba yaratumye bisubiraho bakareka imyifatire yabo yo kwigomeka?
13 Yesaya yakomeje avuga imimerere ibabaje abantu b’i Buyuda barimo, agira ati “ni inguma n’imibyimba n’ibisebe binuka, bitigeze gukandwa cyangwa gupfukwa, nta n’ubwo byabobejwe n’amavuta” (Yesaya 1:6b). Aha ngaha, uwo muhanuzi avuga ubwoko butatu bw’ibikomere: inguma (mbese nk’iyo umuntu akomerekejwe n’inkota cyangwa icyuma), imibyimba (nk’iyo yakubiswe inkoni) n’ibisebe (ibisebe bikiri bibisi, byasamye ku buryo bisa n’aho bidashobora gukira). Aha humvikana igitekerezo cy’umuntu wahawe ibihano bikomeye, agahanwa mu buryo bwose bushobora gutekerezwa, akababazwa umubiri wose. Mu by’ukuri, abantu b’i Buyuda bari mu mimerere ibabaje.
14 Mbese, kuba abantu b’i Buyuda bari mu mimerere ibabaje, byaba byarabasunikiye guhindukirira Yehova? Oya rwose! Abantu b’i Buyuda bari bameze nk’umuntu wigometse uvugwa mu Migani 29:1, hagira hati “ucyahwa kenshi agashinga ijosi, azavunagurika atunguwe, nta kizamukiza.” Iryo shyanga risa n’aho ritazigera rikira. Nk’uko Yesaya yabivuze, ibisebe byaryo ‘ntibyigeze bikandwa cyangwa ngo bipfukwe, nta n’ubwo byabobejwe n’amavuta.’ b Mu buryo runaka, abantu b’i Buyuda bameze nk’igisebe cy’umufunzo cyasamye, kitariho igipfuko.
15. Ni gute dushobora kwirinda uburwayi bwo mu buryo bw’umwuka?
15 Tugomba kuvana isomo ku byabaye ku bantu b’i Buyuda, tukirinda uburwayi bwo mu buryo bw’umwuka. Kimwe n’uburwayi busanzwe bw’umubiri, bushobora kugera ku muntu uwo ari we wese muri twe. Ubundi se, ni nde muri twe utagira irari ry’umubiri? Umururumba no gushaka kwinezeza mu buryo bukabije bishobora gushinga imizi mu mitima yacu. Ku bw’ibyo, tugomba kwitoza ‘kwanga ibibi urunuka’ maze ‘tugahorana n’ibyiza’ (Abaroma 12:9). Nanone kandi, tugomba kwihingamo imbuto z’umwuka w’Imana mu mibereho yacu ya buri munsi (Abagalatiya 5:22, 23). Nitubigenza dutyo, tuzirinda kugerwaho n’imimerere yari yarazahaje abantu b’i Buyuda, yo kurwara mu buryo bw’umwuka kuva ku mutwe kugeza ku birenge.
Igihugu cyabaye amatongo
16. (a) Yesaya avuga ko igihugu cy’u Buyuda kimeze gite? (b) Kuki hari abavuga ko ayo magambo yaba yaravuzwe ku ngoma ya Ahazi, ariko se, ni gute twagombye kuyumva?
16 Ubu noneho, Yesaya yaretse iyo mvugo y’ikigereranyo y’iby’ubuvuzi maze yerekeza ku mimerere y’igihugu cy’u Buyuda. Yavuze asa n’uwitegereza ikibaya cyabereyemo urugamba rukomeye, agira ati “igihugu cyanyu ni amatongo, imidugudu yanyu yarahiye, abanyamahanga barabaryana imyaka yanyu. Igihugu kibaye amatongo nk’igishenywe n’abanyamahanga koko” (Yesaya 1:7). Hari abahanga mu bya Bibiliya bavuga ko n’ubwo ayo magambo aboneka mu ntangiriro z’igitabo cya Yesaya, uwo muhanuzi ashobora kuba yarayavuze nyuma, wenda nko mu gihe cy’Umwami mubi Ahazi. Bemeza ko ku ngoma ya Uziya habayeho uburumbuke bwinshi ku buryo nta mpamvu yari gutuma Yesaya avuga amagambo nk’ayo ababaje. Ni iby’ukuri ko nta wahamya niba ibikubiye mu gitabo cya Yesaya byaranditswe hakurikijwe igihe byabereye. Icyakora, ayo magambo yavuzwe na Yesaya ku bihereranye n’uko igihugu cyari kuba amatongo, ashobora kuba yaravuzwe mu buryo bw’ubuhanuzi. Mu gihe Yesaya yavugaga amagambo tubonye haruguru, birashoboka cyane ko yakoresheje uburyo dusanga n’ahandi muri Bibiliya, bwo kuvuga ibintu bizabaho mu gihe kizaza nk’aho byamaze kubaho, ibyo bikaba bitsindagiriza ko ubuhanuzi runaka buzasohozwa nta kabuza.—Gereranya no mu Byahishuwe 11:15.
17. Kuki amagambo y’ubuhanuzi asobanura ukuntu u Buyuda buzaba amatongo atagombaga gutungura abantu baho?
17 Uko byaba biri kose, amagambo y’ubuhanuzi asobanura ukuntu u Buyuda bwari kuzaba amatongo ntiyagombaga gutungura abo bantu batagondaga ijosi kandi batumviraga. Mu binyejana byinshi byari byarashize, Yehova yari yarababuriye ababwira uko byari kuzabagendekera iyo bamugomera. Yagize ati “nzahindura igihugu cyanyu amatongo, bitangaze ababisha banyu bagituyemo. Namwe nzabatataniriza mu mahanga mbakurikirane nkuye inkota, igihugu cyanyu kizaba amatongo, imidugudu yanyu izaba imisaka.”—Abalewi 26:32, 33; 1 Abami 9:6-8.
18-20. Ni ryari amagambo yo muri Yesaya 1:7, 8 yasohoye, kandi se icyo gihe, ni gute Yehova ‘yashigaje igice gito cyane’?
18 Uko bigaragara, amagambo yo muri Yesaya 1:7, 8 yasohoye igihe Abashuri bagabaga ibitero byatumye Isirayeli irimburwa, n’i Buyuda hakaba ukurimbuka gukomeye n’imibabaro myinshi (2 Abami 17:5, 18; 18:11, 13; 2 Ngoma 29:8, 9). Ariko kandi, Abayahudi ntibarimbutse buheriheri. Yesaya yagize ati “umukobwa w’i Siyoni asigaye ameze nk’ingando yo mu nzabibu, ameze nk’indaro yo mu murima w’imyungu, ameze nk’umudugudu ugoswe n’ingabo.”—Yesaya 1:8.
19 N’ubwo “umukobwa w’i Siyoni,” ari we Yerusalemu yari yahindutse amatongo, yari gukomeza guhagarara. Icyakora, yari gusigara asa n’ufite intege nke rwose, ameze nk’akazu k’akaruri kari mu murima w’inzabibu cyangwa ingando y’umurinzi iri mu murima w’imyungu. Igihe umuhanga umwe mu bya Bibiliya wo mu kinyejana cya 19 yambukaga uruzi rwa Nili, yibutse amagambo ya Yesaya ubwo yabonaga ingando zisa n’izo yavuze, akaba yaravuze ko “nta kindi zamaraga atari ukwikinga umuyaga uturuka mu majyaruguru.” Iyo abantu b’i Buyuda babaga barangije gusarura, bararekaga izo ngando zigasenyuka maze zikazagwa. Ariko kandi, n’ubwo ingabo z’Abashuri zigaruriye ibihugu byose zishobora kuba zarabonaga ko Yerusalemu yasaga n’aho itari ifite imbaraga, yari kuzarokoka rwose.
20 Yesaya yashoje ayo magambo y’ubuhanuzi agira ati “iyaba Uwiteka Nyiringabo atadushigarije igice gito cyane cy’abantu barokotse, tuba twarabaye nk’i Sodomu tukamera nk’i Gomora” (Yesaya 1:9)c. Amaherezo, Yehova yari kuzarwanya ubutegetsi bw’igihangange bw’Abashuri maze agatabara u Buyuda. Mu buryo butandukanye n’uko byagendekeye Sodomu na Gomora, u Buyuda ntibwari kurimburwa burundu. Bwari kuzarokoka.
21. Abanyababuloni bamaze kurimbura Yerusalemu, kuki Yehova ‘yashigaje igice gito cyane cy’abantu’?
21 Hashize imyaka isaga 100 nyuma y’aho, nanone u Buyuda bwari busumbirijwe. Abantu ntibigeze bavana isomo ku gihano bari barahawe binyuriye kuri Ashuri. ‘Bashinyaguriraga intumwa z’Imana bagasuzugura amagambo yayo, bagaseka abahanuzi bayo.’ Ibyo byatumye ‘Uwiteka arakarira abantu be uburakari, ntibabona uko babukira’ (2 Ngoma 36:16). Umwami w’i Babuloni Nebukadinezari yanesheje u Buyuda, icyo gihe noneho ntihagira n’ikintu na kimwe ‘kimeze nk’ingando yo mu nzabibu’ gisigara. Ndetse n’i Yerusalemu hararimbuwe (2 Ngoma 36:17-21). Nyamara kandi, Yehova ‘yashigaje igice gito cyane.’ N’ubwo abaturage b’i Buyuda bamaze imyaka 70 bari mu bunyage, Yehova yatumye iryo shyanga rikomeza kubaho, cyane cyane abo mu muryango wa Dawidi, wo wari kuzavamo Mesiya wasezeranyijwe.
22, 23. Kuki Yehova ‘yashigaje igice gito cyane cy’abantu’ mu kinyejana cya mbere?
22 Mu kinyejana cya mbere, ubwoko bw’Imana bw’Abisirayeli bwari bwaragiranye na yo isezerano, bwanyuze mu makuba ya nyuma. Igihe Yesu yagaragazaga ko ari we Mesiya wasezeranyijwe, iryo shyanga ryaramwanze, ibyo bikaba byaratumye Yehova na we aryanga (Matayo 21:43; 23:37-39; Yohana 1:11). Mbese, ibyo bishaka kuvuga ko Yehova atari kuzongera kugira ishyanga ryihariye ku isi? Oya rwose. Intumwa Pawulo yagaragaje ko amagambo yavuzwe muri Yesaya 1:9 yari kuzagira irindi sohozwa. Yasubiye mu magambo yo mu buhinduzi bwa Septante, maze arandika ati “nk’uko Yesaya yavuze kera, ati ‘iyaba Umwami Nyiringabo atadushigarije imbuto, tuba twarabaye nk’i Sodomu, tukagereranywa n’i Gomora.’”—Abaroma 9:29.
23 Icyo gihe noneho, abarokotse bari Abakristo basizwe bizeye Yesu Kristo. Mbere na mbere, abo bari Abayahudi bizeye. Nyuma y’aho, haje kwiyongeraho n’Abanyamahanga bizeye. Bose hamwe bari bagize Isirayeli nshya, ni ukuvuga ‘Abisirayeli b’Imana’ (Abagalatiya 6:16; Abaroma 2:29). Iyo ‘mbuto’ yarokotse irimbuka ryageze kuri gahunda y’ibintu ya Kiyahudi mu mwaka wa 70 I.C. Koko rero, abo “Bisirayeli b’Imana” turacyari kumwe. Ubu hari abandi bantu bizera babarirwa muri za miriyoni bo mu mahanga yose baje kwifatanya na bo, bakaba bagize “[imbaga y’]abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose.”—Ibyahishuwe 7:9.
24. Ni iki abantu bose bagombye kuzirikana niba bifuza kuzarokoka akaga gakomeye kurusha akandi kose kazagera ku bantu?
24 Vuba aha, iyi si izagerwaho n’intambara ya Harimagedoni (Ibyahishuwe 16:14, 16). N’ubwo iyo ntambara izateza akaga gakomeye kurusha akatejwe n’Abashuri cyangwa Abanyababuloni igihe bagabaga igitero i Buyuda, ndetse ako kaga kakazaba gakomeye kurusha akabayeho igihe Abaroma barimburaga Yudaya mu mwaka wa 70 I.C., hari abantu bazarokoka (Ibyahishuwe 7:14). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi cyane ko abantu bose basuzuma babigiranye ubwitonzi amagambo Yesaya yabwiye abantu b’i Buyuda! Ayo magambo yatumye abantu b’indahemuka bo muri icyo gihe bashobora kurokoka. Kandi ashobora kuzatuma abantu bafite ukwizera muri iki gihe na bo barokoka.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Aha ngaha, ijambo “Abisirayeli” ryerekeza ku bwami bw’u Buyuda bwari bugizwe n’imiryango ibiri.
b Ayo magambo ya Yesaya ahuje n’ibyo abaganga bo mu gihe cye bakoraga. Umushakashatsi mu byerekeye Bibiliya witwa E. H. Plumptre yagize ati “ikintu cya mbere bakoraga mu gihe igisebe cyabaga cyaninze, ni ‘ukugikanda’ kugira ngo kivemo amashyira; hanyuma, nk’uko byagenze kuri Hezekiya (igice cya 38 umurongo wa 21), ‘bagishyiragaho igipfuko’ kirimo umuti, maze bagasigaho amavuta yo kucyomora, wenda nk’uko bivugwa muri Luka 10:34, amavuta na vino bigakoreshwa mu kucyoza.”
c Igitabo kimwe cyanditswe na C. F. Keil na F. Delitzsch, kigira kiti “aha ngaha, disikuru y’uwo muhanuzi yari igeze aho igika cyayo cya mbere kirangirira. Kuba aha ngaha ari ho iyo disikuru igabanyirijwemo ibika bibiri bitandukanye, bigaragazwa n’uko muri uwo mwandiko hari umwanya wasigaye hagati y’umurongo wa 9 n’uwa 10. Ubwo buryo bwo kugaragaza ibika binini cyangwa bito binyuriye mu gusiga umwanya hagati cyangwa guca umurongo mo kabiri, ni uburyo bwakoreshejwe kera mbere y’uko hakoreshwa inyuguti z’inyajwi n’amasaku, kandi bushingiye ku mugenzo wakurikizwaga mu bihe bya kera cyane.”—Commentary on the Old Testament.
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Mu buryo butandukanye n’uko byagendekeye Sodomu na Gomora, u Buyuda ntibwari gukomeza kuba amatongo iteka ryose