Igice cya cyenda
Yehova atwigisha ibitugirira umumaro
1. Abantu b’abanyabwenge bitabira bate ibyo Yehova avuze?
IYO Yehova agize icyo avuga, abantu bafite ubwenge batega amatwi bitonze kandi bagakora ibihuje n’ibyo avuze. Ibintu byose Yehova avuga biba ari twe bifitiye umumaro, kandi ashishikazwa cyane n’uko twamererwa neza. Urugero, tekereza ukuntu bisusurutsa umutima kumva ukuntu Yehova yabwiye ubwoko bwe bwa kera bw’isezerano ati “iyaba warumviye amategeko yanjye” (Yesaya 48:18)! Kuba tuzi ko inyigisho z’Imana ari iz’agaciro byagombye kudusunikira kuyitega amatwi no gukurikiza ubuyobozi bwayo. Ubuhanuzi bwasohoye butuma tudashidikanya ku bihereranye n’icyemezo cya Yehova cyo gusohoza amasezerano ye.
2. Amagambo yo muri Yesaya 48 yandikiwe bande, ariko se ni bande bandi ashobora kugirira umumaro?
2 Uko bigaragara, amagambo ari mu gitabo cya Yesaya igice cya 48 yandikiwe Abayahudi bari kuzajyanwa i Babuloni mu bunyage. Ikindi nanone, ayo magambo arimo ubutumwa Abakristo muri iki gihe badashobora kwirengagiza. Muri Yesaya igice cya 47, Bibiliya yahanuye ibyo kugwa kwa Babuloni. Ubu noneho Yehova yarimo avuga ku cyo yatekerezaga ku Bayahudi bari kuzaba barajyanywe muri uwo mujyi ari abanyagano. Yehova yari ababajwe n’uburyarya bw’ubwoko yari yaritoranyirije n’ukuntu bwinangiraga bukanga kwiringira amasezerano ye. Ariko n’ubwo byari bimeze bityo, yashakaga kubigisha ibibagirira umumaro. Yamenye mbere y’igihe ko hari kubaho igihe cyo kuzabatunganya cyari gutuma abari kuba barasigaye ari indahemuka basubizwa mu gihugu cyabo.
3. Ni iki kitagendaga mu birebana n’imisengere y’u Buyuda?
3 Mbega ukuntu ubwoko bwa Yehova bwari bwarateye umugongo bikabije ugusenga kutanduye! Yesaya yatangije amagambo akangura ibitekerezo agira ati “nimwumve ibi mwa nzu ya Yakobo mwe, abitiriwe izina rya Isirayeli bagakomoka mu mazi ya Yuda, barahira izina ry’Uwiteka [“Yehova,” “NW”] bakavuga Imana ya Isirayeli, ariko mu bitari ukuri ntibibe n’ibyo gukiranuka, kuko biyita abo mu murwa wera bakishingikiriza ku Mana ya Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo ari ryo zina ryayo” (Yesaya 48:1, 2). Mbega uburyarya! Birumvikana neza ko kuba ‘bararahiraga mu izina rya Yehova’ byari iby’urwiyerurutso gusa (Zefaniya 1:5). Mbere y’uko Abayahudi bajyanwa i Babuloni mu bunyage, basengeraga Yehova “mu murwa wera” Yerusalemu. Ariko rero gusenga kwabo ntibyabaga bivuye ku mutima. Imitima yabo yari kure cyane y’Imana, kandi ibikorwa byabo bihereranye no gusenga ntibyari iby’ ‘ukuri n’ibyo gukiranuka.’ Ntibari bafite ukwizera nk’ukwa ba sekuruza.—Malaki 3:7.
4. Ni ubuhe buryo bwo gusenga bushimisha Yehova?
4 Ayo magambo ya Yehova atwibutsa ko gusenga kwacu bitagombye kuba iby’urwiyerurutso. Bigomba kuba bituvuye ku mutima. Gukorera Imana by’umuhango gusa wenda ugamije gushimisha umuntu runaka cyangwa kwigaragaza, ntibibarirwa mu bikorwa byo ‘kubaha Imana’ (2 Petero 3:11). Kuba umuntu yiyita Umukristo si byo bituma gusenga kwe kwemerwa n’Imana (2 Timoteyo 3:5). Kumenya ko Yehova ariho ni iby’ingenzi ariko ni intangiriro gusa. Yehova ashaka ko abantu bamusenga n’ubugingo bwabo bwose kandi basunitswe n’urukundo rwinshi bamukunda ndetse no kuba bamushimira.—Abakolosayi 3:23.
Ahanura ibishya
5. Bimwe mu ‘byabanje kubaho’ Yehova yahanuye ni ibihe?
5 Birashoboka ko abo Bayahudi bari kuba bari i Babuloni bari gukenera kwibutswa ibintu runaka. Ku bw’ibyo, Yehova yarongeye abibutsa ko ari Imana y’ubuhanuzi nyakuri agira ati “navuze ibyabanje kubaho kera, ni koko byaturutse mu kanwa kanjye ndabyerekana, mbikora ako kanya ndabisohoza” (Yesaya 48:3). “Ibyabanje kubaho” ni ibintu Imana yari yaramaze gukora, urugero nko kubohora Abisirayeli ibakura mu Misiri no kubaha Igihugu cy’Isezerano ho gakondo (Itangiriro 13:14, 15; 15:13, 14). Ibyo byose byari byaraturutse mu kanwa k’Imana; ni yo yabivuze. Imana imenyesha abantu amategeko yayo, kandi ibyo bumvise byagombye kubasunikira kuyumvira (Gutegeka 28:15). Ntitinda gusohoza ibyo yahanuye. Kuba Yehova ari Imana Ishoborabyose bituma twiringira ko n’imigambi ye izasohora.—Yosuwa 21:45; 23:14.
6. Abayahudi bari barabaye ‘ibigande n’abagome’ mu rugero rungana iki?
6 Ubwoko bwa Yehova bwari bwarabaye ‘ibigande n’abagome’ (Zaburi 78:8). Yababwije ukuri ati ‘ntukurwa ku ijambo, ijosi ryawe ni umutsi umeze nk’icyuma, n’uruhanga rwawe rukaba nk’umuringa’ (Yesaya 48:4). Kimwe n’ibyuma, Abayahudi bari intagondwa, batava ku izima. Iyo ni imwe mu mpamvu zatumye Yehova ahishura ibintu mbere y’uko biba. Iyo bitaba ibyo, ubwoko bwe bwari kuzavuga ku bintu Yehova yakoze bugira buti ‘Imana yanjye ni yo ibikoze. Igishushanyo cyanjye kibajwe n’igishushanyo cyanjye kiyagijwe ni byo bibitegetse’ (Yesaya 48:5). Ese ibyo Yehova yavugaga byari kugira ingaruka ku Bayahudi b’abahemu? Imana yarababwiye iti “warabyumvise dore byose ngibi. None se mwe ntimwabihamya? None ngiye kukwereka ibishya byahishwe utigeze kumenya. Biremwe nonaha si ibya kera, kugeza uyu munsi ntiwigeze kubyumva kugira ngo utavuga uti ‘nari mbizi.’ ”—Yesaya 48:6, 7.
7. Ni iki Abayahudi bari kuba bari mu bunyage bagombaga kwemera, kandi se ni iki bashoboraga kwitega?
7 Yesaya yanditse ubuhanuzi buhereranye no kugwa kwa Babuloni igihe kirekire cyane mbere y’uko biba. Noneho igihe bari i Babuloni mu bunyage, Abayahudi basabwe mu buryo bw’ubuhanuzi kwitegereza isohozwa ry’ubwo buhanuzi. Ese bari guhakana ko Yehova atari Imana isohoza ubuhanuzi? Kandi se ko abaturage b’i Buyuda bari barabonye kandi barumvise ko Yehova ari Imana y’ukuri, ntibagombaga no kwamamaza uko kuri bakakumenyesha abandi? Ibyo Yehova yabahishuriye byahanuraga ibintu bishya byari bitaraba, urugero nko kuba Kuro yari kuzanesha Babuloni no kubohorwa kw’Abayahudi (Yesaya 48:14-16). Ibyo bintu bitangaje urebye byari bitunguranye. Nta muntu wari kuba yaramenye mbere y’igihe ko byari kuzaba ahereye gusa ku byaberaga mu isi muri icyo gihe. Byaje bitunguranye. Ni nde se wabikoze? Kubera ko Yehova yari yarabihanuye imyaka 200 mbere yaho, igisubizo kirumvikana.
8. Ni ibihe bintu bishya Abakristo muri iki gihe biringira, kandi se kuki biringira badashidikanya amagambo ya Yehova y’ubuhanuzi?
8 Ikindi nanone, Yehova asohoza ibyo yavuze mu gihe yagennye. Isohozwa ry’ubuhanuzi ryagaragarije Abayahudi bo mu gihe cya kera ndetse n’Abakristo bo muri iki gihe ko Yehova ari Imana nyamana. Ubuhanuzi bwinshi bwamaze gusohora, ni ukuvuga “ibyabanje kubaho,” butuma twiringira ko ibishya byasezeranyijwe na Yehova, urugero nko kuza k’ ‘umubabaro mwinshi,’ kurokoka kw’abagize imbaga y’ “abantu benshi” bazambuka uwo mubabaro, “isi nshya,” n’ibindi byinshi, na byo bizasohora (Ibyahishuwe 7:9, 14, 15; 21:4, 5; 2 Petero 3:13). Kwiringira ibyo byose bituma abantu bafite imitima itaryarya muri iki gihe bavuga ibye bashyizeho umwete. Bumva bameze nk’umwanditsi wa zaburi wagize ati “namamaza ubutumwa bwiza bwo gukiranuka mu iteraniro ryinshi, sinzabumba akanwa kanjye.”—Zaburi 40:10.
Yehova arifata
9. Ni mu buhe buryo ishyanga rya Isirayeli ryabaye ‘umunyabyaha rikivuka’?
9 Kuba Abayahudi baranze kwiringira ubuhanuzi bwa Yehova byatumye batanumvira imiburo yabahaye. Ni yo mpamvu yakomeje ababwira ati “ni ukuri koko ntabwo wumvise kandi nta cyo wamenye, uhereye kera ugutwi kwawe ntikwari kwazibuka, kuko nari nzi yuko wariganije cyane kandi wiswe umunyabyaha ukivuka” (Yesaya 48:8). U Buyuda bwari bwaranze gutega amatwi ubutumwa bwiza bwa Yehova (Yesaya 29:10). Ibyo ubwoko bw’Imana bw’isezerano bwakoze byagaragaje ko iryo shyanga ryabaye ‘umunyabyaha rikivuka.’ Kuva rikivuka no mu mateka yaryo yose, iryo shyanga rya Isirayeli ryari rizwiho kwigomeka. Kwigomeka no kuriganya si amakosa abantu bakora bibagwiririye ahubwo aba yarababayeho akarande.—Zaburi 95:10; Malaki 2:11.
10. Kubera iki Yehova yari kwifata?
10 Hanyuma se icyizere cyose cyari cyarayoyotse? Oya. N’ubwo u Buyuda bwari bwarabaye umugome n’umuriganya, Yehova we ahora ari umunyakuri ari n’uwo kwiringirwa. Kugira ngo yubahishe izina rye rikomeye, yari kwifata mu gihe cyo kugaragaza uburakari bwe. Yaravuze ati “ndagirira izina ryanjye mbe ndetse kubarakarira, ndagirira ishimwe ryanjye nkwihanganire ne kugukuraho” (Yesaya 48:9). Mbega ukuntu Yehova yari atandukanye n’abari bagize ubwoko bwe! Ubwoko bwa Yehova, ari Isirayeli ari n’u Buyuda bombi bari barabaye abahemu. Ariko Yehova yari kweza izina rye, agakora ku buryo risingizwa kandi rikubahwa. Kubera iyo mpamvu, ntiyari kurimbura ubwoko yari yaritoranyirije.—Yoweli 2:13, 14.
11. Kuki Imana itari kwemera ko ubwoko bwayo burimbuka bwose bugashira?
11 Abayahudi bamwe na bamwe bari mu bunyage bari bafite imitima itaryarya bakanguwe n’igihano Imana yabahaye maze biyemeza kumvira inyigisho zayo. Kuri abo ngabo, amagambo akurikira yarabahumurizaga cyane: “dore ndagutunganyije ariko si nk’ifeza, nkugeragereje mu ruganda rwo kubabazwa. Ku bwanjye nzabyikorera, nta cyatuma izina ryanjye ritukwa kandi icyubahiro cyanjye sinzagiha undi” (Yesaya 48:10, 11). Ibigeragezo bitoroshye, bimeze nko kunyura “mu ruganda rwo kubabazwa” Yehova yaretse bikagera ku bwoko bwe, byarabugerageje kandi birabutunganya, bigaragaza ibyari biri mu mitima yabwo. Hari ikintu nk’icyo cyari cyarabaye ibinyejana byinshi mbere yaho igihe Mose yabwiraga ba sekuruza babo ati ‘Uwiteka Imana yawe yakuyoboye mu rugendo rwose rwo mu butayu iyi myaka uko ari mirongo ine, kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze imenye ibyo mu mutima wawe’ (Gutegeka 8:2). N’ubwo bari barigometse, Yehova ntiyahise arimbura iryo shyanga, kandi ntiyari agiye kuririmbura burundu. Bityo izina rye ryari gushyirwa hejuru agahabwa icyubahiro. Iyo Abanyababuloni baza kumaraho ubwoko bwe, yari kuba atubahirije isezerano rye kandi izina rye ryari gutukwa. Byari kugaragara ko Imana ya Isirayeli idafite imbaraga zo gukiza ubwoko bwayo.—Ezekiyeli 20:9.
12. Ni mu buhe buryo Abakristo b’ukuri batunganyijwe mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose?
12 No muri iki gihe na bwo, ubwoko bwa Yehova bwakeneye gutunganywa. Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, amenshi mu matsinda mato y’Abigishwa ba Bibiliya bakoreraga Imana basunitswe n’icyifuzo kivuye ku mutima cyo kuyishimisha, ariko hari bamwe basunikwaga n’impamvu zitari nziza, urugero nko kwifuza imyanya y’icyubahiro. Mbere y’uko iryo tsinda rito riyobora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose bwari bwarahanuwe ko buzabwirizwa mu gihe cy’imperuka, ryari gukenera gutunganywa (Matayo 24:14). Umuhanuzi Malaki yari yarahanuye ko igikorwa nyine nk’icyo cyo kubatunganya cyari kuba igihe Yehova yari kuza mu rusengero rwe (Malaki 3:1-4). Ayo magambo yavuze yasohoye mu mwaka wa 1918. Abakristo b’ukuri baciye mu gihe cy’ibigeragezo bimeze nk’itanura ry’umuriro mu gihe intambara ya mbere y’isi yose yari igeze mu mahina kandi ibyo bitotezo byatumye Joseph F. Rutherford icyo gihe wari perezida wa Watch Tower Society na bamwe mu bari bahagarariye uwo muryango bafungwa. Abo Bakristo b’ukuri bungukiwe n’ibyo bintu banyuzemo byabatunganyije. Intambara ya Mbere y’Isi Yose yarangiye biyemeje kuruta mbere hose gukorera Imana ikomeye mu buryo bwose yari kubereka.
13. Ni mu buhe buryo ubwoko bwa Yehova bwakiriye ibitotezo byabugezeho kuva intambara ya mbere y’isi yose yatangira?
13 Kuva icyo gihe, Abahamya ba Yehova bagiye bahura n’ibitotezo bikomeye cyane. Ibyo ariko ntibyigeze bituma bashidikanya ku ijambo ry’Umuremyi wabo. Ahubwo, bitaye cyane ku magambo intumwa Petero yandikiye Abakristo batotezwaga agira ati “mubabazwa n’ibibagerageza byinshi, kugira ngo kwizera kwanyu . . . kugaragare ko ari uk’ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n’ubwiza n’icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa” (1 Petero 1:6, 7). Ibitotezo bikomeye ntibibuza Abakristo b’ukuri gukomeza gushikama. Ahubwo bigaragaza ko ibyo bakora babikora basunitswe n’impamvu nziza. Bituma ukwizera kwabo kuba kwarageragejwe kandi bikagaragaza ubwinshi bw’ubudahemuka bwabo n’urukundo.—Imigani 17:3.
‘Ndi uwa mbere, ndi uw’imperuka’
14. (a) Ni mu buhe buryo Yehova ari “uwa mbere” akaba n’ “uw’imperuka”? (b) Ni ibihe bikorwa bikomeye Yehova yakoresheje “ukuboko” kwe?
14 Noneho Yehova yinginze cyane ubwoko bwe bw’isezerano agira ati “nyumva Yakobo na Isirayeli nahamagaye, ndi We. Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka. Ukuboko kwanjye ni ko kwashyizeho urufatiro rw’isi, ukuboko kwanjye kw’iburyo ni ko kwabambye ijuru, iyo mbihamagaye biritaba” (Yesaya 48:12, 13). Imana nta bwo ari nk’umuntu, kubera ko yo ihoraho iteka kandi ntihinduke (Malaki 3:6). Mu Byahishuwe Yehova agira ati “ndi Alufa na Omega, uwa mbere n’uwa nyuma, itangiriro n’iherezo” (Ibyahishuwe 22:13). Mbere y’uko Yehova abaho nta Mana ishobora byose yariho kandi na nyuma ye nta yizigera ibaho. Ni we Usumbabyose kandi Uhoraho, akaba n’Umuremyi. “Ukuboko” kwe, ni ukuvuga imbaraga ze, kwashyizeho isi kunabamba ijuru rihunze inyenyeri (Yobu 38:4; Zaburi 102:26). Iyo ahamagaye ibiremwa bye, bihita byitegura kumukorera.—Zaburi 147:4.
15. Ni mu buhe buryo kandi ni ukubera iki Yehova ‘yakunze’ Kuro?
15 Abayahudi n’abatari Abayahudi bahawe itumira rikomeye rigira riti “mwese nimuterane mwumve. Ni nde wo muri bo wigeze kuvuga ibyo? Uwo mutoni w’Uwiteka i Babuloni azahagira uko ashaka, kandi ukuboko kwe kuzatera Abakaludaya. Jye ubwanjye naravuze, ndamuhamagaye kandi ndamuzanye, azahirwa mu rugendo rwe.” (Yesaya 48:14, 15, reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Yehova wenyine ni we ushobora byose kandi ushobora guhanura ibizabaho atibeshye. Nta na kimwe muri ‘byo,’ ni ukuvuga ibigirwamana bidafite umumaro, gishobora guhanura ibyo. Ibigirwamana si byo byakunze Kuro ahubwo Yehova ni we ‘wamukunze’; yamutoranyirije gusohoza umugambi runaka (Yesaya 41:2; 44:28; 45:1, 13; 46:11). Yari yarabonye mbere y’igihe ko Kuro yari kuzaba umwe mu bantu bakomeye mu isi maze amutoranyiriza kuzanesha Babuloni.
16, 17. (a) Kuki dushobora kuvuga ko Imana itagize ubuhanuzi bwayo ibanga? (b) Ni mu buhe buryo muri iki gihe Yehova amenyekanisha hose imigambi ye?
16 Yehova yakomeje mu mvugo yo kwinginga agira ati “nimwigire hino mwumve ibi: uhereye aho byatangiriye sindavugira mu rwihisho, uhereye aho byabereyeho nariho” (Yesaya 48:16a). Ibyo Yehova yahanuye ntiyabivugiye mu rwihisho cyangwa ngo abibwire abantu runaka bake yari yaritoranyirije. Abahanuzi ba Yehova bavugiraga iby’Imana ku karubanda (Yesaya 61:1). Batangarizaga mu ruhame ibyo Imana ishaka. Urugero, ibyo Kuro yakoze Imana ntiyari ibiyobewe kandi ntibyayitunguye. Imyaka igera kuri 200 mbere yaho, Imana yari yarabihanuye ku mugaragaro binyuriye kuri Yesaya.
17 No muri iki gihe rero na bwo, Yehova ntahisha imigambi ye. Abantu babarirwa muri za miriyoni bo mu bihugu amagana n’ibirwa bamamaza ku nzu n’inzu, mu mihanda n’ahandi hose bashoboye kugera, umuburo w’uko imperuka y’iyi si yegereje, bakanamamaza ubutumwa bwiza buhereranye n’imigisha izazanwa n’Ubwami bw’Imana. Ni koko, Yehova ni Imana imenyekanisha imigambi yayo.
‘Umvira amategeko yanjye’
18. Ni iki Yehova yifurizaga ubwoko bwe?
18 Uwo muhanuzi abifashijwemo n’umwuka wa Yehova yaravuze ati “Uwiteka Imana intumanye n’[u]mwuka wayo. Uwiteka Umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati ‘ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo’ ” (Yesaya 48:16b, 17). Ayo magambo yuje urukundo Yehova yabwiye ishyanga rya Isirayeli agaragaza ko aryitaho, yagombaga gutuma ryumva ko yari kuzaribohora akarivana i Babuloni. Ni we wari Umucunguzi waryo (Yesaya 54:5). Ikintu Yehova yifuzaga n’umutima we wose ni uko Abisirayeli bongera kugirana na we imishyikirano kandi bakumvira amategeko ye. Gusenga by’ukuri bishingiye ku kumvira amategeko y’Imana. Abisirayeli bari kugendera mu nzira ikwiriye ari uko gusa bigishijwe ‘inzira bakwiriye kunyuramo.’
19. Ni iki Yehova yingingiye Abisirayeli abikuye ku mutima?
19 Icyifuzo Yehova yari afite cy’uko ubwoko bwe bwakwirinda kugerwaho n’akaga ahubwo bugakomeza kubaho kigaragazwa neza muri aya magambo ngo “iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja” (Yesaya 48:18). Mbega ukuntu Umuremyi ushobora byose yabingingaga abikuye ku mutima (Gutegeka 5:29; Zaburi 81:14)! Aho kujyanwa mu bunyage, Abisirayeli bashoboraga kugira amahoro yari kuba ari menshi nk’amazi atemba mu ruzi (Zaburi 119:165). Ibikorwa byabo byo gukiranuka byari kuba byinshi kimwe n’imiraba yo mu nyanja (Amosi 5:24). Kuko Yehova yari yitaye rwose ku Bisirayeli, yarabingingaga, akabereka inzira bakwiriye kunyuramo abigiranye urukundo. Iyo gusa baza kumwumvira!
20. (a) Ni iki Imana yifuzaga n’ubwo Abisirayeli bari barigometse? (b) Ni irihe somo dukura kuri Yehova duhereye ku byo yagiye agirira ubwoko bwe? (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 133.)
20 Ni iyihe migisha yari kugera ku Bisirayeli iyo baza kwihana? Yehova yaravuze ati “urubyaro rwawe rukangana n’umusenyi, n’abava mu nda yawe bakamera nk’imonyi yawo. Izina ryawe ntiryakwibagirana, kandi ntiryarimbuka ngo ribure imbere yanjye” (Yesaya 48:19). Yehova yibukije ubwoko bwe bw’isezerano ko urubyaro rwa Aburahamu rwari kuzagwira, ‘rugahwana n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi rugahwana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja’ (Itangiriro 22:17; 32:12). Ariko rero, urwo rubyaro rwa Aburahamu rwari rwarigometse, kandi ntirwari rugifite uburenganzira bwo gusohorerwaho n’ayo masezerano. Mu by’ukuri, bari barakoze ibikorwa bibi cyane, ku buryo ukurikije Amategeko ya Yehova ubwayo, batari bakwiriye gukomeza kubarwa nk’ishyanga (Gutegeka 28:45). Icyakora, Yehova ntiyashakaga ko ubwoko bwe burimbuka kandi ntiyashakaga no kubuta burundu.
21. Ni iyihe migisha dushobora guhabwa mu gihe dushatse kwigishwa na Yehova?
21 Amahame akubiye muri uwo murongo w’Ibyanditswe areba n’abasenga Yehova muri iki gihe. Yehova ni we Soko y’ubuzima, kandi azi kuruta undi muntu uwo ari we wese uko dukwiriye gukoresha ubuzima bwacu (Zaburi 36:10). Yaduhaye amabwiriza tugenderaho, atari ukugira ngo atubuze ibyishimo ahubwo agira ngo atugirire umumaro. Abakristo b’ukuri bitabira ibyo bashaka kwigishwa na Yehova (Mika 4:2). Amategeko aduha araturinda mu buryo bw’umwuka kandi akabungabunga imishyikirano dufitanye na we ndetse akaturinda ibishuko bya Satani bishobora kutugiraho ingaruka mbi. Iyo tumaze kumenya amahame yihishe inyuma y’amategeko ya Yehova, tubona rwose ko atwigisha ibitugirira umumaro. Dusanga ko ‘amategeko ye atarushya.’ Ikindi kandi, bizaturinda kurimbuka.—1 Yohana 2:17; 5:3.
“Nimuve i Babuloni”
22. Ni iki Abayahudi b’indahemuka basabwe gukora, kandi se bahumurijwe bate?
22 Hanyuma se igihe Babuloni yari kuba iguye, hari Umuyahudi n’umwe wari kuba afite umutima ukwiriye? Ese igihe bari kuba babohowe bari kuboneraho uburyo bagasubira mu gihugu cyabo maze bagasubizaho ugusenga kutanduye? Yego rwose. Amagambo Yehova yakomeje avuga agaragaza ko yari yiringiye ko ibyo byari gushoboka. Yaravuze ati “nimuve i Babuloni, muhunge muve mu Bakaludaya muvuge ibi, mubibwirize mubyamamaze bigere ku mpera y’isi, mubivugishe ijwi ry’indirimbo muti ‘Uwiteka acunguye umugaragu we Yakobo.’ Kandi ubwo yabajyaga imbere mu butayu ntibarakicwa n’inyota, yabatembeshereje amazi ava mu gitare, kandi yāshije igitare amazi aradudubiza” (Yesaya 48:20, 21). Muri ubwo buhanuzi, ubwoko bwa Yehova bwasabwe kuva i Babuloni budatindiganyije (Yeremiya 50:8). Ugucungurwa kwabo kwagombaga kumenyekana kugeza ku mpera y’isi (Yeremiya 31:10). Ubwoko bwa Yehova bumaze kuva mu Misiri, yabuhaye ibyo bwari bukeneye igihe bwari mu rugendo mu butayu. Uko rero ni na ko yari kubikorera ubwoko bwe igihe bwari kuba buva i Babuloni.—Gutegeka 8:15, 16.
23. Ni bande batazabona amahoro aturuka ku Mana?
23 Hari irindi hame ry’ingenzi Abayahudi bagombaga kuzirikana ku birebana n’ibikorwa bya Yehova byo gukiza. Abantu bakora ibyo gukiranuka bashobora kugerwaho n’ingorane bitewe n’ibyaha bakoze, ariko ntibazarimbuke. Ariko ku bakora ibyo gukiranirwa si ko bimeze. “ ‘Nta mahoro y’abanyabyaha.’ Ni ko Uwiteka avuga” (Yesaya 48:22). Abanyabyaha batihana ntibazabona amahoro Imana yateganyirije abayikunda. Ibikorwa byayo byo gukiza ntibikorera abantu babi badashaka kwihana n’abatizera. Bene ibyo bikorwa ibikorera abafite ukwizera bonyine (Tito 1:15, 16; Ibyahishuwe 22:14, 15). Amahoro aturuka ku Mana si ay’abantu bakora ibibi.
24. Ni iki cyatumye ubwoko bw’Imana bwo muri iki gihe bugira ibyishimo byinshi?
24 Mu mwaka wa 537 M.I.C., uburyo Abisirayeli b’indahemuka bari babonye bwo kuva i Babuloni bwatumye bagira ibyishimo byinshi. Kubohorwa k’ubwoko bw’Imana buva mu bubata bwa Babuloni kwabaye mu mwaka wa 1919 na ko kwatumye bwishima cyane (Ibyahishuwe 11:11, 12). Byatumye bagira ibyiringiro, kandi baboneyeho uburyo bwo kwagura umurimo. Mu by’ukuri, byasabye iryo tsinda rito ry’Abakristo ko rigira ubutwari kugira ngo ubwo buryo ryari ribonye bwo kubwiriza mu isi mbi butaricika. Ariko babifashijwemo na Yehova, babashije gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Amateka agaragaza ko Yehova yabahaye imigisha rwose.
25. Kuki ari iby’ingenzi ko twita cyane ku mategeko akiranuka y’Imana?
25 Iki gice cy’ubuhanuzi bwa Yesaya gitsindagiriza ko ibyo Yehova atwigisha ari ibyo kutugirira umumaro. Ni iby’ingenzi ko twita cyane ku mategeko akiranuka y’Imana (Ibyahishuwe 15:2-4). Kwibuka ubwenge Yehova afite n’urukundo adukunda bizatuma dushobora kwiringira rwose ko ibyo avuga ari ukuri. Amategeko ye yose ni twe agirira umumaro.—Yesaya 48:17, 18.
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 133]
Imana Ishoborabyose irifata
Yehova yabwiye Abisirayeli bari barigize abahakanyi ati ‘nzaba ndetse kubarakarira, nzabihanganira’ (Yesaya 48:9). Ayo magambo adufasha kubona ko Yehova atanga urugero ruhebuje mu birebana no kudakoresha nabi ububasha. Ni iby’ukuri ko ari nta muntu n’umwe urusha Imana imbaraga. Iyo ni yo mpamvu tuvuga ko ari Nyir’ububasha bwose, Nyir’ubushobozi bwose. Afite rwose impamvu zo kwitwa ‘Ushoborabyose’ (Itangiriro 17:1). Ntafite imbaraga zitagira imipaka gusa ahubwo afite n’ububasha busesuye kubera ko ari Umwami w’Ikirenga w’ijuru n’isi yaremye. Ni yo mpamvu nta muntu wakwihandagaza ngo arakoma Imana mu nkokora cyangwa se ngo ayibaze ati “uragira ibiki?”—Daniyeli 4:32.
Icyakora, Imana itinda kurakara, ndetse n’iyo bibaye ngombwa ko ikoresha imbaraga zayo ihana abanzi bayo (Nahumu 1:3). Yehova arifata akaba ‘aretse kurakara’ kandi rwose avugwaho ko ‘atinda kurakara’ kubera ko uburakari atari wo muco we w’ingenzi ahubwo umuco we w’ingenzi ari urukundo. Iyo agaragaje uburakari, buri gihe biba bihuje n’ubutabera, afite impamvu zumvikana kandi abasha kwirinda ntarengere.—Kuva 34:6; 1 Yohana 4:8.
Kuki Yehova abigenza atyo? Ni ukubera ko abasha gushyira mu gaciro mu birebana n’uko agaragaza imbaraga ze zisumba byose n’uko agaragaza indi mico ye itatu y’ingenzi, ari yo ubwenge, ubutabera n’urukundo. Buri gihe akoresha imbaraga ze mu buryo buhuje n’iyo mico ye yindi.
[Ifoto yo ku ipaji ya 122]
Ubutumwa bwa Yesaya bw’uko Abayahudi b’indahemuka bari mu bunyage bari kuzasubira mu gihugu cyabo bwatumye nibura bagira ibyiringiro
[Amafoto yo ku ipaji ya 124]
Abayahudi bajyaga bashaka kwitirira ibigirwamana ibikorwa Yehova yabaga yakoze
1. Ishtar 2. Amashusho yari ku rukuta rw’amatafari asize verini rwari ku Nzira bakoreragamo umutambagiro i Babuloni 3. Igishushanyo kimeze nk’ikiyoka cya Marduk
[Ifoto yo ku ipaji ya 127]
‘Uruganda rwo kubabazwa’ rushobora kugaragaza niba impamvu zidusunikira gukorera Yehova ari nziza cyangwa ari mbi
[Amafoto yo ku ipaji ya 128]
Abakristo b’ukuri bahuye n’ibitotezo bikaze kuruta ibindi byose