Mbese uzavuga ngo, “Ni jye: ba ari jye utuma”?
“Numv’ ijwi ry’Umwami Imana riti: Ndatuma nde, ni nde watugendera? Maze ndavuga nti: Ni jye; b’ari jy’utuma.”—YESAYA 6:8.
1, 2. Ni izihe mpamvu zo kwishima mu buryo bwite umugabo umwe hamwe n’umugore we bagize?
“TWISHIMIYE kubamenyesha ko twemeye kujya muri Kolombiya. Umurimo wacu muri Ekwateri waduhaye ibyishimo byinshi ku buryo tutabona amagambo yo kubibabwiramo.” Uko ni ko umugabo n’umugore b’Abahamya ba Yehova batangiye ibaruwa yabo; bari baragiye muri Ekwateri ahubakwagwa inzu y’ishami rishya rya Sosayiti Watch Tower.
2 Abo babwiriza ntabwo bari baragiye muri Ekwateri mu by’ubwubatsi gusa, bari baranagiye gufatanya n’abandi mu murimo wa Gikristo wo kwigisha. Baranditse ngo “Ubwacu twiboneye ko kubwiriza ari ikintu cy’ingenzi cyane. Hashize ibyumweru bitatu, umunani muri twe bagiye kubwiriza mu isoko maze batanga ibitabo 73 n’amagazeti arenga 40. Icyumweru kimwe mbere yaho twari tumaze gutangiza ibyigisho bya Bibiliya bibiri. Twiboneye rwose ko ari ngombwa ko habaho ishami rishya. Jye n’umugore wanjye twifuzaga kubashimira igikundiro mwaduhaye cyo gukomeza gukorera muri ubwo buryo bwihariye bw’umurimo wa buri gihe” muri Kolombiya.
3. Abantu bamwe berekanye bate imimerere y’umutima ya Yesaya?
3 Uwo mugabo n’uwo mugore kimwe n’abandi amagana bitanze kugira ngo bajye mu gihugu cya kure berekana imimerere y’umwuka y’umuhanuzi Yesaya. Mu gihe yumvise Yehova avuga ngo “Ndatuma nde, . . . watugendera?” Yesaya yarashubije ngo: “Ni jye: b’ari jy’ utuma.” Ubwo Imana yahise imuha iri tegeko ngo: “Gend’ ubgir’ubu bgoko, uti: Kumva muzajye mwumva, ariko mwe kubimenya.” (Yesaya 6:8, 9) Mbese ubwo butumwa bwa Yesaya bwari ubuhe, kandi bwageze kuki? N’ibiki iyo nkuru ishobora kutwereka bisa n’ibyo muri iki gihe cyacu, kandi ni iyihe nyigisho ya bwite twavanamo?
Yesaya yahawe ubutumwa bwo kubwiriza
4, 5. (a) Mu gihe Yesaya agira iyerekwa rivugwa muri Yesaya igice cya 6 igihugu cyari mu yihe mimerere? (b) Yesaya yeretswe ibiki?
4 Ni mu mwaka umwami Uzzia apfamo Yehova Imana yahaye Yesaya iki kibazo ngo “Ndatuma nde?” (Yesaya 6:1) Ubwo hari muri 777 mbere yo kubara kwacu, imyaka 175 mbere y’uko Abababuloni barimbura Yerusalemu bagahindura Yuda umusaka, Yehova yabonaga ibyo bibabaje biri hafi kuba, niyo mpamvu yahaye umuhanuzi Yesaya ubutumwa bukwiriye. Mbese ubwo butumwa Yesaya yashinzwe bushobora kutwigisha iki?
5 Kimwe n’uko natwe byatugendekera turi mu mwanya we, Yesaya agomba kuba yaratangajwe n’imimerere yahawemo ubwo butumwa. Arandika ngo: “Nabony’Umwami Imana [Yehova] yicaye ku ntebe y’Ubwami ndend’ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwira urusengero. Abaserafi bari bahagaze hejuru yayo; umuserafi wes’afit’ amabab’ atandatu. Abiri yayatwikirizaga mu maso ye, yand’abiri yayatwikirizag’ ibirenge bye, ayand’ abiri yarayagurukishaga. Umw’ avug’ ijwi rirenga, abgira mugenzi we, asingiz’ ati: Uwiteka [Yehova, MN] nyir’ingabo arera, arera, arera; isi yose yuzuy’ icyubahiro cye.—Yesaya 6:1-3.
6. Ni kuki byari iby’igikundiro kuri Yesaya kubona iryo yerekwa?
6 Yesaya yari azi ko Uzzia yari yararebye kubera ko yari yishyize hejuru akajya Ahera h’urusengero kosa imibavu kandi atari ari uwo mu muryango w’abatambyi. Ubwo rero, ni igikundiro kuba umuhanuzi yariboneye aho Imana iri. Yesaya umuntu udatunganye, mu by’ukuri ntiyabonye Yehova, byabaye nk’iyerekwa. (Kuva 33:20-23) Iryo yerekwa rikaba ryari rikomeye kubera ko yabonye abamaraika bo mu rwego rwo hejuru; abaserafi bakikije intebe ya Yehova. Abo, kubera ko bari bazi neza ko Imana ari Uwera bari bifashe mu ‘maso’ kubera icyubahiro. Uretse n’imyifatire yo kwicisha bugufi, barangururaga amajwi bavuga ko Imana ari Uwera. Mbese kwerekwa nk’ibyo bishobora guhindura iki ku muntu?
7. Yesaya byamugendekeye bite kandi ni kuki natwe bishobora kutubaho?
7 Yesaya arasubiza ngo: “Maze ndavuga nti: Mbony’ ishyano, ndapfuye we; kuko nd’ umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y’ubgoko bufit’ iminwa yanduye; kand’ amaso yanjy’ abony’ Umwami Uwiteka [Yehova, MN] nyir’ingabo.” (Yesaya 6:5) Yesaya yari azi ko ari umuvugizi w’Imana ariko iryo yerekwa ryamwerekaga ubwandu bwe; ntabwo yari afite iminwa itunganye yo kuba umuvugizi w’Umwami w’ikuzo kandi wera. Hari igihe bamwe muri twe bababazwa n’uko ari abanyabyaha; bakumva badakwiriye kubwira Imana mu isengesho, cyangwa kwitirirwa izina rye. Ubwo rero ibyabaye kuri Yesaya ni ibyo kubatera inkunga.
8. Umumaraika yakoze iki kandi ibyo byatanze iki?
8 Umwe mu baserafi yaragurutse aza aho ari afite ikara mu ntoke ryaka yakuye ku gicaniro aho amatungo yatambirwaga. Maraika yarikojeje ku munwa wa Yesaya maze aramubwira ati: “Dore, iri rigukoze ku munwa; gukiranirwa kwawe kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe.” (Yesaya 6:6, 7) Mu gihe cya Salomo umuriro wamanutse mu ijuru werekanaga ko Yehova yemeye igicaniro cy’igitambo n’ubwo ibitambo byabaga biriho bitashoboraga kweza byuzuye abatambyi imbere y’Imana. (2 Ngoma 7:1-3; Abaheburayo 10:1-4, 11) Ubwandu bwe bumaze gushiririzwa n’ikara ryaka, Yesaya yahise yemera urubanza rwa Yehova rwamubwiraga ko ibyaha bye bibabariwe, kandi biba mu buryo bukwiye kugira ngo ahabwe ubutumwa budasanzwe bwo kubwiriza. Mbese ibyo byabaye byahanuraga iki?
9. Ubutumwa bwa Yesaya bwari bukubiyemo ibiki?
9 Iryo yerekwa ritangaje rirakomeza kandi umuhanuzi ahabwa ubutumwa bwo kubwiriza. (Yesaya 6:8, 9) Ariko se ni kuki Yesaya yagombye kuvuga ko ubwo bwoko bwari kumva incuro nyinshi, ariko ntibagire ubumenyi? Ijwi riturutse ku Mana rirongera ngo: “Ujy’unangir’imitima y’ubu bgoko, uhindur’ amatwi yab’ ibihuri, upfuk’ amaso yabo: kugira ngo batarebesh’ amaso, batumvish’ amatwi, batamenyesh’ imitima, bagahindukira, bagakira.” (Yesaya 6:10) Mbese bishaka kuvuga ko Yesaya yagombaga kuba igihubutsi akamagana Abayuda; kugira ngo bakomeze kugirana urubanza na Yehova? Oya. Ibyo byari ukugaragaza ukuntu abenshi mu Bayuda bari kubyifatamo, n’ubwo Yesaya yari umwizerwa maze agasohoza uwo murimo yari yitangiye abishaka avuga ati, “Ni jye: B’ari jy’ utuma.”
10. (a) Kuba abantu ari impumyi n’ibipfamatwi ni nde byari kubazwa? (b) Yesaya mu gihe yavugaga ngo, “Ibyo bizageza behe?” yashakaga kuvuga iki?
10 Icyo gihe abantu barimo bibonera ingaruka z’ibyo bari barakoze. Yesaya yari agiye guha Abisiraeli ubushobozi bwo ‘kumva’ nyamara ntibari kumenya cyangwa ngo bunguke ubwenge. Imana yari yarahanuye ko kubera ukunangira kwabo no kudashaka kumenya Imana batari kumva ubutumwa, uretse ahari bake cyane; ibyo ari byo byose mu buryo rusange, bari kuba impumyi nk’aho bari kuba bafite amaso yafatanishijwe n’ubujeni bukomeye. Yesaya yabajije icyo kibazo ngo “Nyagasani, ibyo bizageza he?” Yamubazaga igihe iyo mimerere ibabaje yari kuzagereza, ntabwo yamubazaga igihe yari kuzageza abwiriza. Ubwo Imana yarashubije ngo: “Bizagez’ ahw’ imidugud’ izaber’ imyirare, ari nta uyibamo.” Ibyo byarabaye n’ubwo byabaye nyuma y’urupfu rwa Yesaya. Ab’i Babuloni batsembye mu gihugu abantu n’igihugu cya Yuda “gihinduk’ amatongo rwose.”—Yesaya 6:11, 12; 2 Abami 25:1-26.
11. Ukubwiriza kwa Yesaya kwatangaga ibihe byiringiro?
11 Hanyuma Yehova yemeje Yesaya ko nta kwiheba. “Kandi n’aho cyasigarwamo n’umugaban’ umwe mw’ icumi.” Mu by’ukuri ‘byari nk’igihe ibiti by’umwela bisigaran’igishitsi iyo bimaze gucibwa, hari kubaho urubyaro rwera rusa n’igishitsi cyarwo.’ (Yesaya 6:13) Nyuma y’Imyaka 70 y’ubuhungiro i Babuloni urubyaro ari rwo abasigaye, rwagarutse mu gihugu nk’aho ari igishitsi cy’igiti cy’umwela gishibutse. (2 Ngoma 36:22, 23; Ezira 1:1-4; reba Yobu 14:7-9; Danieli 4:10, 13-15, 26.) Ubwo rero n’ubwo ubutumwa bwa Yesaya bwari bwijimye bwatangazaga ihumure. Ikindi kandi, dufite impamvu zituruka muri Bibiliya zituma tubona ko Yesaya ari ikitegerezo cyo mu bihe bizaza. Ibyo ni bite se?
Ugusohozwa mu buryo burambuye
12. Dushingira ku ibiki dusanga muri Bibiliya kugira ngo twite Yesu Yesaya Mukuru?
12 Hashize ibinyejana byinshi Yesaya apfuye haje uwo dushobora kwita Yesaya Mukuru ariwe Yesu Kristo. Mu buzima bwe mbere yo kuba umuntu yaritanze ku bushake kugira ngo yoherezwe ku isi aho yabwirije maze agasubiramo amagambo Yesaya yanditse. (Imigani 8:30, 31; Yohana 3:17, 34; 5:36-38; 7:28; 8:42; Luka 4:16-19; Yesaya 61:1) Yafatiye kuri Yesaya igice cya 6 igihe asobanura impamvu yigishaga n’ibyo yakoraga. (Matayo 13:10-15; Mariko 4:1012; Luka 8:9, 10) Byari bihuje rwose, kubera ko Abayuda benshi bumvaga Yesu batifuzaga kwakira ubutumwa bwe no kubukurikiza kurusha abari barumvise umuhanuzi Yesaya. (Yohana 12:36-43) Nibwo muri 70 Abayuda bigiraga impumyi n’ibipfamatwi’ imbere y’ubutumwa bwa Yesu bahuye n’irimbuka risa n’iryaguye kuri Yerusalemu muri 607 mbere yo kubara kwacu; kuri uwo mudugudu byari ‘umubabaro mwinshi utigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi kandi utazongera kubaho.’ (Matayo 24:21) Ariko kandi nk’uko Yesaya yari yarabihanuye, abasigaye ari bo ‘rubyaro rwera’ bakomeje kugira ukwizera. Abarimu basigaye babaye ishyanga ry’umwuka ‘Isiraeli y’Imana’ yasizwe.—Abagalatia 6:16.
13. Ni kuki dushobora kuvuga ko hari ukundi gusohozwa ko muri Yesaya igice cya 6?
13 Ubuhanuzi buri mu gitabo cya Yesaya igice cya 6 bufite ukundi gusohozwa kuvugwa muri Bibiliya. Kugira ngo twumve ibyo ari byo, dusuzume amagambo intumwa Paulo yavuze ahegereye muri 60 igihe yari i Roma. Yasobanuraga impamvu Abayuda bamwumvaga batemeraga ‘ubuhamya bw’ubwami bw’Imana.’ Impamvu yari uko muri Yesaya 6:9, 10 hari hongeye gusohozwa. (Ibyakozwe 28:17-27) Mbese ibyo byasobanuraga ko mu gihe Yesu yari amaze gusubira mu ijuru abigishwa be basizwe bari gukora umurimo usa n’uwa Yesaya?Nibyo rwose.
14. Ni mu buryo ki abigishwa ba Yesu bari gukora igikorwa gisa n’icya Yesaya?
14 Yesaya Mukuru amaze gusubira mu ijuru yavuze ko abigishwa be bari kuzahabwa umwuka wera maze bakamubera ‘abagabo bo kumuhamya i Yerusalemu’ n’i Yudaya yose n’i Samari no kugeza ku mpera y’isi.’ (Ibyakozwe 1:8) Nk’uko igicaniro cyatanze ibikenewe kugira ngo icyaha cya Yesaya gihanagurwe ni kimwe n’uko igitambo cya Yesu cyari gutuma habaho ‘impongano z’ibyaha’ by’abigishwa be. (Abalewi 6:12, 13; Abaheburayo 10:5-10; 13:10-15) Ubwo rero Imana yashoboraga kubasiga umwuka wera bigatuma baba abagabo bo ‘kumuhamya kugeza ku mpera y’isi.’ Umuhanuzi Yesaya na Yesaya Mukuru bombi bari baroherejwe kwamamaza ubutumwa bw’Imana kimwe n’abigishwa ba Yesu bari ‘batumwe n’Imana hamwe na Kristo.’—2 Abakorinto 2:17.
15. Muri iki gihe cyacu kimwe no mu gihe cya Yesaya abantu mu buryo rusange bakira bate ukubwiriza kandi ibyo bihanura iki?
15 Muri ibi bihe byacu cyane cyane kuva intambara ya mbere y’isi yarangira Abakristo basizwe babona ko ari ngombwa gutangaza ubutumwa bw’Imana butuma abantu batekereza k’ukuza k’“umuns’ Imana yac’[izaciramw’] izahoreramw’ inzigo.” (Yesaya 61:2) Uwo munsi uzagwa mu buryo bwite kuri Kristendomu, yiha kuvuga nka Isiraeli ya kera ko ari ubwoko bw’Imana kuva kera kose. N’ubwo abahamya b’Imana basizwe babwiriza mu budahemuka kuva imyaka myinshi abenshi mu bagize Kristendomu, ‘bahinduy’ amatwi yab’ibihuri, bapfuka mu maso jabo.’ Ubuhanuzi bwa Yesaya bwerekana ko ibyo bizageza igihe “ahw’ imidugud’ izaber’ imyirare, ari nta uyibamo, n’amazu ari nta uyabamo, n’igihugu kigahinduk’ amatongo rwose.” Ugusohozwa k’ubwo buhanuzi kuzerekana imperuka ya gahunda y’ibintu mbi?—Yesaya 6:10-12.
“B’ari jy’ utuma”
16. Ni kuki dushobora kuvuga ko “umukumbi munini” ukora umurimo usa n’uwa Yesaya?
16 Kuri ubu amamiliyoni y’Abakristo bitanze bafite ibyiringiro bishingiye kuri Bibiliya byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradiso. Kubw’amaraso ya Yesu yatambwe, ibyaha by’uwo ‘mukumbi munini’ bishobora kubabarirwa, mu buryo bukwiranye n’iki gihe cyacu. Uwo mukumbi munini uronka imbaraga n’ugushyigikirwa bituruka ku mwuka w’Imana kubera ko wafatanya n’abasigaye mu Bakristo basizwe mu kuvuga ngo “Ni jye: b’ari jy’ utuma. “Mbese ni kuki woherezwa? Paulo arabyerekana mu Abaroma 10:13-15 ngo: “Kuk’umuntu wes’ uzambaz’ izina ry’Umwami [Yehova, MN], azakizwa. Ariko se bamwambaza bate, bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate, ari nta wababgirije? Kandi babgiriza bate, batatumwe? nk’uko byanditswe ngo [muri Yesaya 52:7]: Mbeg’ ubury’ ibirenge by’abavug’ ubutumwa bgiza ari byiza cyane?”—Ibyahishuwe 7:9-15.
17. Ubutumwa bwacu bukubiyemo ibiki bisa n’ibya Yesaya?
17 Twibuke ko Yesaya yavuze ngo “Ni jye: b’ari jy’ utuma” mbere yo kumenya ibyari bikubiye mu butumwa yagombaga gutanga. Nyamara kuri ubu ho tuzi icyo Imana ishaka ko tumenyekanisha nituramuka twitabiriye ihamagara rivuga ngo: “Ndatuma nde; ni nde watugendera?” Ahanini ni ugutangaza “umuns’Imana yac’izahoreramw’ inzigo” kimwe n’“ubutumwa bgiza.” Urugero, “abantu batumwe” batangaza “imbohe ko zibohowe, no gukingurir’ abari mu nzu y’imbohe.” Mbese uwo murimo ntiwagombye kuba isoko y’ibyishimo?—Yesaya 61:1, 2.
18, 19. Ni mu buryo ki bwihariye benshi bavuga ngo, “b’ari jy’utuma”?
18 Niba ubungubu utangaza “ubutumwa bgiza,” gusuzuma igice cya 6 cy’igitabo cya Yesaya bishobora gutuma wibaza iki kibazo ngo: Mbese nshobora kwerekana nte imimerere y’umutima iri muri Yesaya 6:8? Abagabo n’abagore amagana hamwe n’abavuzwe mu ntangiriro y’iyi nyandiko baritanze kugira ngo bifatanye muri porogaramu mpuzamahanga y’ubwubatsi. Abenshi muri bo nta bumenyi bafite buhanitse mu by’ubwubatsi ariko bagiye kure mu bindi bihugu ahari hakenewe cyane Ababwiriza iby’ Ubwami. Barabanje bagisha inama Sosayiti Watch Tower, kandi ibyo ni byo byiza. Mu by’ukuri ni ngombwa kwitegura kubera ko ururimi, imibereho, ibyerekeranye n’akazi n’ibindi byinshi bitandukanye uvuye mu gihugu ukajya mu kindi. Ibyo ari byo byose ntuzigere na rimwe uhubukira kwanga kubitekerezaho kubera ko akenshi bisaba guhindura byinshi. Abenshi mu bafite umutima uhuje n’aya magambo ngo: “Ni jye: b’ari jy’ utuma” bagiye mu mahanga ya kure maze Imana ibahundagazaho imigisha.—Reba Imigani 24:27; Luka 14:28-30.
19 Hari abandi batavuye mu gihugu cyabo cyangwa mu karere kabo—abavandimwe na bashiki bacu b’abaselibateri, abashakanye bombi, n’imiryango minini—bagiye ahakenewe ababwiriza b’iby’Ubwami cyangwa bakaba abagenzuzi aho bakenewe. (Ibyakozwe 16:9, 10) Birashoboka ko ihinduka nk’iryo risaba kwigomwa byinshi nko kwemera akazi aho umuntu atamenyereye; guhembwa make. Abandi bafashe pansiyo mbere y’igihe, abandi bashatse akazi k’igice cy’umunsi kugira ngo barusheho kugira uruhare mu murimo wo kubwiriza. Nta kintu cyiza rwose nko kubona umuryango wose uvuga ngo: “Ni jye: b’ari jy’ utuma.” Ubwo nanone ni uburyo bwo kugaragaza imimerere y’umutima ya Yesaya. Umugore we yakoranaga umwete ubushake bw’Imana kubera ko yari umuhanuzikazi; kandi ahahungu be bafatanyaga nabo gusohoza ubutumwa bw’ubuhanuzi. —Yesaya 7:3, 14-17; 8:3, 4.
20. Iyo twibajije kuri Yesaya 6:8, twagombye kwibaza ibihe bibazo?
20 N’aho imimerere yawe itatuma ugira ibyo uhindura byinshi ushobora kwibaza uti, ‘Mbese nkoresha ubushobozi bwanjye bwose aho ndi kugira ngo nigane umuhate we Yesaya?’ Koresha imbaraga zawe zose mu kubwiriza “ubutumwa bgiza” bw’Imana, n’aho igihe cyaba kitameze neza cyangwa abantu basa n’aho ntacyo bibabwiye; nta gushidikanya ko ari ko byagendekeye Yesaya. Bwirizanya umwete “ubutumwa bgiza” kuri bagenzi bawe. Yehova aravuga ati: “Ndatuma nde?” Erekana ko uzagenza nka Yesaya maze uvuge uti, “Ni jye: b’ari jy’ utuma” kuvuga ubutumwa bwawe.
Isubiramo
◻ Ni mu yihe mimerere Yesaya yahawe iyerekwa riri mu gitabo cye igice cya 6, kandi yeretswe iki?
◻ Yesaya yahawe ubuhe butumwa?
◻ Ni kuki dushobora kuvuga ko Yesu ari Yesaya Mukuru, kandi umurimo abigishwa be bakora usa ute n’uwa Yesaya?
◻ Dushobora kwerekana dute imimerere y’umutima isa n’iya Yesaya?
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Yesaya yogejwe umwanda wose kandi ahabwa ubutumwa bwo kubwiriza
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Abenshi barasubiza bavuga ngo,”Ni jye: b’ari jy’utuma”