Tuvuge icyuhahiro cy’Ubwami bw’Imana
“Bazavug’ icyubahiro cy’ubgami bgawe, Bamamaze imbaraga zawe.”—ZABURI 145:11.
1. Yehova aduha ubushobozi bwo kuvuga yari afite iyihe ntego?
YEHOVA mu kuduha uburyo bwo kuvuga yari abifitiye umugambi uhamye. (Kuva 4:11) Intego ahanini yari iyo uko iminwa yacu ‘ivuga ishimwe ku bimwerekeye.’ (Zaburi 119:171, 172) Umwanditsi wa Zaburi yaranditse ngo: “Uwiteka [Yehova, MN], ibyo waremye byose bizagushima: Abakunzi bawe bazaguhimbaza. Bazavug’ icyubahiro cy’ubgami bgawe, Bamamaze imbaraga zawe. Kugira ngo bamenyesh’ abant’ iby’imbaraga yakoze n’icyubahiro cy’ubgiza cy’ubgami bge. Ubgami bgawe n’ ubg’iteka ryose, Ubutware bgawe buzahorahw’ ibihe byose.”—Zaburi 145:10-13.
2. Ni mu buryo ki twumva dushaka ‘kuvubura ikuzo’?
2 Abakristo ba Yesu Kristo basizwe, hamwe na bagenzi babo bo mu “mukumbi munini” bifuza cyane guhimbaza Yehova ‘Umwami w’ibihe byose.’ (Ibyahishuwe 7:9; 15:3, MN) Kubera kwigana umwete Bibiliya twifashishije Umunara w’Umulinzi n’izindi nyandiko za Gikristo, dushobora kugira ubumenyi nyabwo bw’Imana; umeze nk’isoko y’amazi meza afutse kandi akiza. Ubwo rero kuri twebwe “amagambo yo mu kanwa k’umunyabgenge ni nk’amazi maremare.” (Imigani 18:4) Twumva dushaka ‘kuvubura ikuzo’ ku nzu n’inzu no mu bindi bice by’umurimo wacu wo kubwiriza. (Gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse na byo bifite urufatiro ruturuka muri Bibiliya).
Ibyigeze kubaho bituruka muri Bibiliya
3. Vuga zimwe mu ngero z’igihe Yesu yatanze ubuhamya uko umwanya ubonetse.
3 Ni nk’ibyabaye igihe Yesu abwiriza bwa mbere amaze gusigwa mu mwuka. Yahamagaye Yohana Anderea na Petero ahari. Bombi uko ari batatu biriranywe nawe, kandi birashoboka, ko babonye ubuhamya bwuzuye muri icyo gihe. (Yohana 1:35-42) Ni no mu buryo Yesu atari yabiteguje ‘akigenda’ yabonye Matayo yicaye aho yakoresherezaga ikoro aramubwira ati:“Nkurikira” maze ahita yikirizwa.—Matayo 9:9.
4. Ni ubuhe buhamya Yesu yahaye Umunyasamariakazi, kandi byatumye haba iki?
4 Yesu ni ikitegererezo cyiza cyane cy’ ‘amazi y’ubgenge maremare.’ Yicaye ku iriba rya Yakobo hafi ya Sikari n’ubwo yari ashonje kandi ananiwe yahaye ubuhamya umusamariakazi wari uje kuvoma amazi. Yaravuze ngo: “Arik’ unyw’ amazi nzamuha, ntazagir’ inyota rwos’ iteka ryose, ahubg’ amazi nzamuha azamuhindukiramw’ isoko y’amaz’ adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.” Gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse byatumye Yesu abwiriza agatsiko k’abantu bakoranye batumiwe n’uwo mugore ngo baze bumve Yesu.—Yohana 4:6-42.
5. Ni izihe ngero zo gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse umubwiriza Filipo hamwe n’intumwa Paulo badusigiye?
5 Umubwiriza Filipo yakoresheje gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse abwiriza umuntu wahitaga ku igare rye asoma ubuhanuzi bwa Yesaya. Filipo yasabwe, kuzamuka mu igare maze “[abwira] ubutumwa bgiza bga Yesu” iyo nkone y’umunyetiopia wari wamwakiriye neza hanyuma arabatizwa. (Ibyakozwe 8:26-38) Mu gihe Paulo yari afungiye i Filipi habayeho igishitsi maze iminyururu ye iradohoka maze ahita abona umwanya wo kubwiriza umurinzi wabo. Ibyo byagize ingaruka nziza kuko ‘yahereyeko abatizanywa n’abe bose.’—Ibyakozwe 16:19-34.
6. Sitefano amaze kwicishwa amabuye kuba yaratanze ubuhamya uko umwanya ubonetse byagize uwuhe mumaro mu murimo w’abigishwa ba Yesu?
6 Kuri ubu mu bihugu aho umurimo wacu ubujijwe, gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse ni uburyo nyabwo bwo gutangaza ubutumwa bwiza. N’aho twaba dutotezwa, umutima wacu utuma tuvug’icyubahiro cy’ubwami bw’Imana. Sitefano amaze gupfa abigishwa baratotejwe kandi abenshi muri bo baratatanye. Ibyo ari byo byose bakomeje gutangaza ubutumwa bwiza kandi mu mihati yabo yo kubwiriza iby’Ubwami ntabwo bigizayo ubuhamya uko umwanya ubonetse.—Ibyakozwe 8:4-8; 11:19-21.
7. Igihe Paulo yari afunze yakoze iki? Ibyo bituma twibaza ikihe kibazo?
7 N’iyo twaba dufunzwe cyangwa twaziritswe imuhira n’indwara cyangwa ubundi bumuga, gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse bituma tuvuga icyubahiro cy’Ubwami bg’Imana. Mu myaka ibiri yose, Paulo yari afungishijwe ijisho n’Abaroma. Nyamara aho kwiheba yohereje kumushakira abantu kugira ngo ababwire, nibwo “yakirag’ abaje kumusura bose; akabgiriz’ iby’ubgami bg’Imana, akigish’ iby’Umwami Yesu Kristo ashiz’ amanga rwose, kandi nta wamubuzaga.” (Ibyakozwe 28:16-31) Mbega urugero rwiza! Niba udashobora gusohoka iwawe, mbese ushobora gukora umurimo nk’uwo?
8. Ni ubuhe bushobozi gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse bya Paulo byagize?
8 Kubera ko abarinzi ba Paulo bahinduranywaga; abenshi baramwumvise abwira abantu ‘icyubahiro cy’Ubwami bg’Imana.’ Ariko dushobora kumva neza ko Paulo na bo yababwirije muri ako kanya. Gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse byari bifite umumaro ku buryo ubwe yiyandikiye ngo: “Ndashaka ko mumenya yukw’ ibyambayeho bitaberey’ ubutumwa bgiz’ inkomyi, ahubgo byabushyiz’ imbere; kuko byamenyekanye mu basirikare barinda Kaisari bose, no mu bandi bose, yukw’ ari kubga Yesu naboshywe; nukw’ ibyo bitum’ abenshi bo muri bene Data bari mu Mwami Yesu na bo biringizwa n’ingoyi zanjye, bakarushaho gutinyuka no kuvug’ ijambo ry’Imana bashiz’ amanga.” (Abafilipi 1:12-14). Turamutse dufunzwe cyangwa tudashobora kubwiriza ku nzu n’inzu dushobora kugenza nka Paulo mu kuvuga Ubwami bw’Imana kandi twatera inkunga abavandimwe bacu.
9, 10. Ni ibihe bimenyetso dusanga mu mateka bihamya ko Abakristo ba mbere batangaga ubuhamya uko umwanya ubonetse?
9 Gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse byari bikwiriye cyane mu Bakristo ba mbere ku buryo hari igihe ababasimbuye bigeze kuvugwaho aya magambo ngo: “Dufite inyandiko y’umwanditsi w’Umukristo ashobora kuba yarandikiye i Karitaje [Carthage] ahegera mu mwaka wa 200 ivuga abacamanza batatu bari incuti magara bamaze umunsi wose ku nkombe y’amazi y’inyanja. Babiri muri bo bari Abakristo undi ari umupagani. Ikiganiro cyabo kerekeje ku byerekeye idini. . . Izo mpaka zabo zarangiye zitya ngo: ‘Twese uko twari batatu twatashye twishimye: umwe kubera ko yari yabonye ukwizera kwa Gikristo; babiri bandi kubera ko bari bakumweretse.’ Iyo nyandiko yanditswe na Ninucius Felix iragaragaza ibyabaye ku bakire.” (Bivuye mu Gitabo Histoire de l’Eglise—La Premiere Epoque 29—500 mu Cyongereza cya John Foster ku rupapuro 46 na 48) Iyo nkuru yerekana ko gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse bitazimangatanye mu Bakristo b’icyo gihe.
10 Hari n’ibindi byavuzwe ku Bakristo ba mbere ngo: “Nta gushidikanya umubare munini w’Abakristo babwirizaga ibyerekeye Kristo aho bajyaga hose ari ukubera akazi cyangwa bahunga ibitotezo . . . Abenshi muri bo babonaga mu mwuga wabo uwo ari wo wose no mu yindi mirimo yabo ya buri munsi uburyo bwo kwagura ukwizera kwabo.” (L’entreprise missionnaire mu Cyongereza cya Edwin Munsell Bliss urupapuro 14) Ni koko Abakristo ba mbere babwirizaga iby’Ubwami, babwiriza ku nzu n’inzu imwe imwe n’ igihe baboneye umwanya hose.
Kwitegura
11. Uburyo Yesu vahaga agaciro ukuri kw’Imana bitwigisba iki?
11 Dukurikije Yesu n’abigishwa be ba mbere, twagombye gutanga ubuhamya uko tubonye umwanya, kandi kugira ngo tugire icyo tugeraho ni ngombwa kubyitegura. Mu gihe Yesu yatangaga ubuhamya igihe aboneye umwanya, cyangwa yigisha, yavugaga iby’abana, ibiryo imyambaro, inyoni, indabyo, igihe ndetse n’amazi. (Matayo 4:18, 19; 6:25-34; 11:16-19; 13:3-8; 16:1-4) Natwe rero dushobora kuganira ku bintu byinshi binyuranye kugira ngo duheshe agaciro ukuri kw’Imana.
12. Mu gihe witegura kugira urugendo ushobora kwitegura gute gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse?
12 Dushobora gutanga ubuhamya uko tubonye umwanya ku bantu biyicariye mu busitani, ku barimo bahaha mu mangazini n’ahandi. Igihe Paulo yari Atenai “mw’ iguriro iminsi yose [yajyaga] impaka n’abamusangaga.” (Ibyakozwe 17:17) Ariko rero gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse bisaba kwitegura. Urugero, mbese uritegura gukora urugendo mu ndege muri gari ya moshi cyangwa muri otobisi? Nuko rero witwaze Bibiliya n’inkuru z’Ubwami hamwe n’amagazeti cyangwa broshire. Byonyine gusomera izo nyandiko za Gikristo mu modoka itwara abagenzi cyangwa ahandi hose akenshi bituma ikiganiro gitangira.
13. Erekana ukuntu ushobora gutangira lkiganiro hamwe n’umuntu usheshe akanguhe mufatanije urugendo?
13 Birumvikana ko intangiriro yacu igomba kuba iy’umuntu ushaka ubucuti. Igitabo Comment raisonner a partir des Ecritures kiduha uburyo bwinshi bwo gutangira ibiganiro bikwiye gukoreshwa mu kubwiriza ku nzu n’inzu ariko uburyo bumwe bushobora guhindurwa bugakoreshwa mu gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse. Urugero, tuvuge ko mu rugendo wicaranye n’umuntu usheshe akanguhe, ushobora kuvuga uti: “Nitwa’ kanaka . Njya nibaza byinshi ku ntego y’ubuzima. Abantu benshi ubu batwawe no gushaka icyabaramutsa ku buryo bafite igihe gito cyo gutekereza kuri icyo kibazo. Ariko rero uko tugenda dusaza twibonera ukuntu ubuzima ari bugufi kandi tukaba dushobora kwibaza tuti ‘Mbese ubuzima ni ibi busobanura gusa?’ Mbese wowe ku giti cyawe wumva Imana yaba yari ifite icyo igamije cyerekeye abantu?” Mureke asubize hanyuma muvuge amasezerano akubiye mu Ibyahishuwe 21:3,4. Niba ushaka kugera kuri byinshi mu gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse ushobora no gukoresha ibitekerezo byiza bisobanurwa mu materaniro y’itorero cyangwa mu nyandiko za Gikristo!
Ushobora kugira icyo ugeraho cyiza
14. Mu gihe umuvandimwe umwe yatangaga ubuhamya uko umwanya ubonetse ari mu rugendo byamugejeje kuki?
14 Dushobora kugira icyo tugeraho cyiza mu gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse, nk’uko Yesu n’abigishwa be ba mbere babigezeho. Urugero umuhamya umwe yari mu ndege maze atangira kuganira n’umusirikare mukuru wari umaze imyaka 20 arongoye. Umugore w’uwo mugabo yanywaga ibiyobyabwenge, kandi yari yarigeze no gushaka kwiyahura kandi yari hafi kumuta kugira ngo ajye kwibanira n’undi mugabo ukiri muto. Uwo muhamya yamubwiye ubufasha Bibiliya imuha akoresheje amagazeti yabonaga ariyo Umunara w’Umulinzi na Reveillez-Vous! uwo musirikare mukuru yakoreshereje abonema umugore we. Abandi bagenzi bumvise ibyo uwo Muhamya yavugaga hanyuma akoresha abonema 22 atanga n’amagazeti 45 hamwe n’ibitabo 21!
15, 16. (a) Tanga ingero zerekana ko umuntu ashobora kugera kuri byinshi byiza atanze ubuhamya uko umwanya ubonetse abikorera bagenzi be bakorana? (b) Mbese ibyo bigerwaho muri ubwo buryo bituma ugira ibihe bitekerezo?
15 Dushobora gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse kuri bagenzi bacu dukorana. Umukristo umwe yasize amagazeti mu rwiherero rw’aho bakorera. Umwe mubo bakorana yarayasomye aramushaka maze akoresha abonema. Hanyuma uwo muntu yemeye kwiga Bibiliya areka imibereho y’ubwomanzi. Ariko rero umugore we buri gihe yavaga mu nzu uko izina ry’Imana ryavugwaga. Uwo mugabo yashatse kuva muri Kiliziya yari arimo, umuyobozi wayo aza kumusura kugira ngo bavugane icyo kibazo, ariko aza gusanga umugore wenyine imuhira. Kubura ukwizera guke k’uwo munyadini hamwe n’ibinyoma yometse ku Bahamya ba Yehova byatangaje cyane uwo mugore kubera ko yari yarabonye ko umugabo we yagize ihinduka ryiza. Yaramubwiye ngo: “Wandike ibindi byemezo byo kuva mu idini yanyu, ibyanjye n’iby’abana banjye!” Nyuma yaho uwo mugore n’uwo mugabo babaye Abahamya ba Yehova.
16 Hashize imyaka myinshi umuhamya umwe ubundi usanzwe atuye muri Etazuni yari yagiye mu Bwongereza maze atanga ubuhamya kuri mugenzi we bakorana. Hanyuma yajyanye uwo mugenzi we kureba filimi yerekanwaga n’Abahamya ba Yehova. Hashize imyaka 31 yanditse ibaruwa ikurikira ngo: “Nifuzaga ubu kukubwira ko ubuhamya wahaye wa musore bweze imbuto. Nyuma y’imyaka ibiri undi Mukristo yaramuganirije, amusigira amagazeti hanyuma bajyana mu Nzu y’Ubwami... Yabaye Umuhamya wa Yehova abatizwa muri 1959. Ubu ni umusaza wo mu itorero ryabo ... Hashize imyaka 14 umugore we nawe yabaye Umuhamya wa Yehova arabatizwa. Hashize imyaka ibiri umukobwa we yarabatijwe, ubu ni umupayiniya wa buri gihe mu majyaruguru ya Derbyshire... Bitewe n’ubuhamya yatanze igihe yari i Ashford, uwo musore, umugore we n’umukobwa we, mubyara we n’umukobwa we, umugabo w’uwo mubyara we n’abana babo batanu, hiyongereyeho n’umwana w’undi mukobwa wa mubyara we bose babaye Abahamya ba Yehova. . . . Nifuzaga kugushimira cyane kubera ko wa musharupantiye yari jyewe n’ ibyo maze kukubwira bikaba ari inkuru yanjye. Bose ni imbuto z’ubuhamya watanze.”
17. Ni uwuhe mwanya wo gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse abagaragu ba Yehova bakiri bato bashobora kubona? Mu gihe umuvandimwe umwe yatangaga ubuhamya uko umwanya ubonetse ari mu rugendo byamugejeje ku ki?
17 Abagaragu ba Yehova bakiri bato bafite akarere ko kubwiriza kagizwe na bagenzi babo bigana hamwe n’abarimu babo. Mbese bajya bibuka gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse ari mu mirimo babahaye yanditse cyangwa ivuzwe mu magambo gusa? kimwe no mu bindi bihe byose. Hari umunyeshurikazi muri Ekwateri wigaga Bibiliya, yakoze umurimo bamuhaye yifashishije Reveillez-Vous! (Icyongereza) yo kuwa 22/8/1985. Iyo gazeti yari ifite umutwe witwa “Hiroshima—Mbese Havuyemo Inyigisho?” Yashimwe cyane n’inteko mpuzamahanga ikosora, kubera inyandiko ye hanyuma agororerwa kujya muri Yapani. Mu by’ukuri intego y’ inyandiko za Gikristo ntabwo ari uguhesha amanota, ariko iyo nkuru ishimishije irerekana neza agaciro k’ayo magazeti n’ako gutanga ubuhamya ku ishuri, biha icyubahiro Imana.
18. Ni ibiki byagezweho mu gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse mu kanya gato byakozwe n’umuntu washakaga gukodesha icyumba cyo mu nzu ye?
18 Kubera ibibazo by’amafaranga umukristokazi umwe yakodesheje icyumba kimwe cy’inzu ye. Umugore wari utelefonye amubaza iby’icyumba yamushubije ko ari, Umuhamya wa Yehova kandi ko atihanganira imyifatire yanduye iwe. Iyo umuntu yari kuza gusura umucumbitsi we yagombaga gutaha hakiri kare kandi niba ari abagabo bagombaga kuba ahagaragara aho abareba. Uwo wari umaze gutelefona yaribajije hanyuma aramusubiza ati: “Nize Bibiliya igihe nari umwangavu, ariko ntacyo byamariye, hanyuma njya muri Iniverisite.” Uwo mukristokazi yamubajije niba yifuza, kongera kwiga Bibiliya, hanyuma aramwemerera. Hashize igihe uwo mugore, nyina na murumuna we biyeguriye Yehova. Ibyo byose byari ukubera ugutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse.
19. Gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse byahawe umugore umwe wo muri Bahama byagezi ku ki?
19 Umunyagatolikakazi umwe wo muri Bahama yari amaze imyaka itanu atajya mu misa maze umutimanama we ukajya umurya cyane. Umunsi umwe ari ku cyumweru mugitondo yagiye ku kiliziya mu mvura nyinshi Abahamya batatu bari muri iyo nzira bamutwaye mu modoka yabo hanyuma baramubwiriza. Ageze ku kiriziya yashatse kumva ibintu bindi maze agumana na bo: bari bagiye gushaka umuntu biganaga Bibiliya. Baciye imbere ya Kiliziya inyota ye itarashira ku buryo yabaherekeje mu Nzu y’Ubwami. Disikuru yavugaga ibyerekeranye n’ikiganiro cyabo bakiri mu modoka. Yatangiye kwiga Bibiliya atandukana n’umugabo we bari bamaze kubyarana abana bane batagiranye amasezerano maze mu iteraniro rinini ry’akarere ry’i Nassau muri 1986 arabatizwa. Mbega ukuntu yari yishimiye uburyo umuntu yamubwirije akoresheje gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse!
Dukomeze kuvuga icyubahiro cy’Ubgami bw’Imana!
20. (a) Dukwiye dute kuringaniza gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse no kubwiriza ku nzu n’inzu imwe imwe? (b) Umuntu utangiye gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse ashobora gukora iki?
20 Gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse ntibishobora gusimbura ukubwiriza karande ari bwo bwo ku nzu n’inzu imwe imwe, bishingiye ku Ibyanditswe, kandi bikaba byarerekanye ko ari ingirakamaro. (Ibyakozwe 5:42; 20:20, 21) Ibyo ari byo byose gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse bigira imbuto, kandi abagaragu ba Yehova bagomba kubikora. Abo mu muryango wacu abo twigana; abo dukorana n’abandi bantu bose baduha umwanya wo ‘kuvug’icyubahiro cy’ubgami bg’Imana.’ (Imigani 29:25; 2 Timoteo 1:6-8) Ubwo rero ntihazagire ikiduhagarika. Niba umuntu ubwirije ukoresheje gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse akwiyamye, ni kuki utasenga, nk’uko Abakristo ba Yesu bagenzaga iyo batotezwaga. Umunsi umwe baravuze ngo: “Kandi none, Mwami Mana [Yehova, MN], . . . uh’ abagaragu bawe kuvug’ ijambo ryawe bashiz’ amanga rwose.” Mbese isengesho ryabo ryarumviswe? Yego, kuko ‘aho bari bateraniye habay’umushitsi bose buzuzw’umwuka wera, bavug’ ijambo ry’Imana bashiz’amanga.’—Ibyakozwe 4:23-31.
21. Ni iki gishobora gutuma twumva dushaka gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse?
21 Nuko rero ihatire kutagira ibyo ukemanga ku gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse. Urukundo rwawe rw’Imana ruzatuma ubwiriza buri gihe cyose. Bishishikarire, jya uvubura amazi y’ukuri mu bihe byose. Ni koko; komeza kub’icyubahiro cy’Ubwami bg’Imana.
Wasubiza ute?
◻ Gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse bifite iyihe shingiro yo muri Bibiliya?
◻ Dushobora dute kwitegura gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse?
◻ Gutanga ubuhamya uko mwanya ubonetse bishobora kutugeza ku biki?
◻ Twagombye kubona gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse dute tugereranije no kubwiriza ku nzu n’inzu imwe imwe?
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Mbese niba ushaka kuguma imuhira kubera indwara cyangwa ibindi, ushobora gutanga ubuhamya nka Paulo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Kwitegura bizatuma dutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse mu buryo ngirakamaro