Igice cya cumi na gatatu
“Muririmbire hamwe munezerewe”!
1. Kuki amagambo y’ubuhanuzi ari muri Yesaya igice cya 52 ari isoko y’ibyishimo, kandi se ni gute yasohoye mu buryo bubiri?
KUBOHORWA! Ese hari icyiza kirenze icyo abantu bari mu bunyage bashobora kwiringira? Kubera ko igitabo cya Yesaya cyibanda ku kubohorwa k’ubwoko bw’Imana no gusubizwa mu gihugu cyabwo, ntibitangaje ko uretse Zaburi, igitabo cya Yesaya ari cyo gitabo cyo muri Bibiliya kirimo amagambo menshi y’ibyishimo kuruta ibindi byose. Igice cya 52 cy’igitabo cya Yesaya cyo cyahaga mu buryo bwihariye ubwoko bw’Imana impamvu zagombaga gutuma bwishima. Amagambo y’ubuhanuzi avugwa muri icyo gice yasohoreye kuri Yerusalemu mu mwaka wa 537 M.I.C. Ikindi kandi, ayo magambo yari kugira isohozwa rikomeye kurushaho kuri “Yerusalemu yo mu ijuru,” ni ukuvuga umuteguro wa Yehova wo mu ijuru ugizwe n’ibiremwa by’umwuka, ijya rimwe na rimwe yitwa umubyeyi cyangwa umugore.—Abagalatiya 4:26; Ibyahishuwe 12:1.
‘Ambara imbaraga zawe Siyoni’
2. Ni ryari Siyoni yakangutse, kandi se yakangutse ite?
2 Binyuriye kuri Yesaya, Yehova yahamagaye Siyoni umurwa We yakundaga cyane ati “kanguka, kanguka wambare imbaraga zawe Siyoni, ambara imyambaro yawe y’umurimbo Yerusalemu umurwa wera, kuko uhereye none utakebwe n’uwanduye batazongera kukwinjiramo. Ihungure umukungugu, uhaguruke wicare Yerusalemu, wibohore ingoyi mu ijosi yewe mukobwa w’i Siyoni wajyanywe ari imbohe” (Yesaya 52:1, 2). Kubera ko abaturage b’i Yerusalemu bari bararakaje Yehova, uwo murwa wabo wamaze imyaka 70 warahindutse umusaka (2 Abami 24:4; 2 Ngoma 36:15-21; Yeremiya 25:8-11; Daniyeli 9:2). Noneho igihe cyari kigeze ngo ikanguke, nyuma y’igihe kirekire yari imaze ari nta cyo ikora, maze yambare umwambaro mwiza ugaragaza ko yabohowe. Yehova yashyizemo Kuro igitekerezo cyo kubohora ‘umukobwa w’i Siyoni wajyanywe ari imbohe’ kugira ngo abahoze batuye i Yerusalemu ndetse n’urubyaro rwabo bave i Babuloni, basubire i Yerusalemu maze basubizeho ugusenga k’ukuri. Nta muntu utarakebwe cyangwa uhumanye wagombaga kurangwa muri Yerusalemu.—Ezira 1:1-4.
3. Kuki itorero ry’Abakristo basizwe rishobora kwitwa ‘umukobwa w’i Siyoni,’ kandi se ni mu buhe buryo babohowe?
3 Ayo magambo yavuzwe na Yesaya yasohoreye no ku itorero rya gikristo. Itorero ry’Abakristo basizwe rishobora kwitwa ‘umukobwa w’i Siyoni’ wo muri iki gihe, bitewe n’uko “Yerusalemu yo mu ijuru” ari yo nyina waribyaye.a Kubera ko abasizwe babatuwe ku nyigisho za gipagani n’iz’abahakanyi, bagomba gukomeza kuba abantu batanduye imbere ya Yehova bitanyuriye ku gukebwa ku mubiri ahubwo binyuriye ku gukebwa mu mitima yabo (Yeremiya 31:33; Abaroma 2:25-29). Ibyo rero bikubiyemo gukomeza kuba abantu batanduye mu maso ya Yehova haba mu buryo bw’umwuka, mu bwenge no mu birebana n’umuco.—1 Abakorinto 7:19; Abefeso 2:3.
4. N’ubwo “Yerusalemu yo mu ijuru” itigeze na rimwe isuzugura Yehova, ni iki cyageze ku bari bayihagarariye hano ku isi gisa n’icyageze ku baturage ba Yerusalemu ya kera?
4 Mu by’ukuri, “Yerusalemu yo mu ijuru” ntiyigeze isuzugura Yehova. Icyakora, mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose, abari bayihagarariye hano ku isi, ni ukuvuga Abakristo basizwe, bishe itegeko rya Yehova batabishaka kubera ko batari basobanukiwe neza ibirebana no kutivanga kwa gikristo. Imana ntiyakomeje kubemera, bituma bajya mu bunyage bwo mu buryo bw’umwuka muri “Babuloni Ikomeye,” ari yo rugaga rw’amadini y’ikinyoma yose yo mu isi (Ibyahishuwe 17:5). Ububata barimo bwabaye bubi cyane muri Kamena 1918, ubwo abantu umunani bari bahagarariye umuryango wa Watch Tower Society bafungwaga bazira ibirego by’ibinyoma, hakubiyemo n’icy’ubugambanyi. Icyo gihe umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza kuri gahunda wasaga n’uwahagaze. Icyakora mu wa 1919, bahamagariwe gukanguka mu buryo bw’umwuka. Ubwo noneho Abakristo basizwe batangiye kwitandukanya burundu n’ibintu byose byanduye mu birebana n’umuco n’ibyo mu buryo bw’umwuka byo muri Babuloni Ikomeye. Bavuye mu mukungugu wo mu bunyage, maze “Yerusalemu yo mu ijuru” ihabwa ubwiza bw’“umurwa wera” ahantu hadashobora guhumana mu buryo bw’umwuka.
5. Kuki Yehova yari afite uburenganzira busesuye bwo gucungura ubwoko bwe atarinze kugira icyo yishyura abari barabujyanye mu bunyage?
5 Mu mwaka wa 537 M.I.C. no mu wa 1919 I.C., Yehova yari afite uburenganzira busesuye bwo kubohora ubwoko bwe. Yesaya yaravuze ati “kuko Uwiteka avuze ngo ‘mwaguzwe ubusa, na none muzacungurwa ari nta feza utanze’ ” (Yesaya 52:3). Ari Babuloni ya kera ari na Babuloni Ikomeye nta n’imwe yagize ikiguzi itanga igihe yafataga ubwoko bwagiranye n’Imana isezerano ikabuhindura imbata zayo. Kubera ko ari nta gikorwa cyo kugura cyigeze kibaho, ubwo bwoko bwari bukiri ubwa Yehova mu buryo bwemewe n’amategeko. Yari kumva se hari umuntu abereyemo umwenda? Oya rwose. Muri ibyo bihe byombi, Yehova yari afite uburenganzira bwo gucungura abamusenga atarinze kugira icyo yishyura abari barabatwayeho iminyago.—Yesaya 45:13.
6. Ni irihe somo abanzi ba Yehova bananiwe kuvana ku byabaye mu mateka?
6 Abanzi ba Yehova ntibari barakuye isomo ku byabaye mu mateka. Dusoma ngo “Umwami Imana iravuze iti ‘ubwa mbere abantu banjye baramanutse bajya muri Egiputa basuhukirayo, Abashuri barabarenganya babahora ubusa’ ” (Yesaya 52:4). Farawo wo muri Egiputa yafashe Abisirayeli bari barahamagariwe kuza gutura mu gihugu cye ari abasuhuke maze abakoresha imirimo y’uburetwa. Ariko rero, Yehova yarimburiye Farawo uwo n’ingabo ze mu Nyanja Itukura (Kuva 1:11-14; 14:27, 28). Igihe Senakeribu Umwami wa Ashuri yateraga Yerusalemu, umumarayika wa Yehova yishe abasirikare 185.000 mu ngabo z’uwo mwami (Yesaya 37:33-37). Uko rero ni na ko ari Babuloni ya kera ari na Babuloni Ikomeye bitari gukira ingaruka zari guterwa no kuba baragiriye nabi ubwoko bw’Imana.
“Abantu banjye bazamenya izina ryanjye”
7. Kuba ubwoko bwa Yehova bwari mu bunyage byagize izihe ngaruka ku izina rye?
7 Imimerere ubwoko bwa Yehova bwarimo y’ubunyage yari ifite ingaruka ku izina rye nk’uko ubuhanuzi bwabigaragaje bugira buti “‘none ndagira nte?’ Ni ko Uwiteka abaza. ‘Ko abantu banjye banyazwe ari nta mpamvu! Ababategeka barasakuza, kandi biriza umunsi batuka izina ryanjye.’ Ni ko Uwiteka avuga. ‘Noneho abantu banjye bazamenya izina ryanjye, kuri wa munsi bazamenya ko ari jye uvuga. Dore ni jye’ ” (Yesaya 52:5, 6). Kuba Isirayeli yari yarajyanywe i Babuloni mu bunyage byari bitwaye iki Yehova? Yehova yagombaga kugira icyo akora kubera ko Babuloni yari yarajyanye ubwoko bwe ho iminyago kandi yabwishimaga hejuru ivuga ko yabunesheje. Kwiyemera nk’uko kwatumye Babuloni isuzugura izina rya Yehova (Ezekiyeli 36:20, 21). Yananiwe kwiyumvisha ko kuba Yerusalemu yari amatongo byari byaratewe n’uko Yehova yari yararakariye ubwoko bwe. Babuloni yo yabonaga ko kuba Abayahudi bari mu bubata byari igihamya cy’uko Imana yabo nta cyo yari ishoboye. Byageze n’ubwo Belushazari wari wungirije umwami w’i Babuloni asuzugura Yehova akura ibikombe mu rusengero Rwe akabikoresha mu birori byo gusingiza ibigirwamana by’i Babuloni.—Daniyeli 5:1-4.
8. Ni gute izina rya Yehova ryafashwe uhereye igihe intumwa zari zimaze gupfa?
8 Ni mu buhe buryo rero ibyo byose byasohoreye kuri “Yerusalemu yo mu ijuru”? Kuva ubuhakanyi bwashinga imizi mu bantu biyitaga Abakristo, byashoboraga kuvugwa ko ‘izina ry’lmana ryatukwaga mu bapagani ku bwabo’ (Abaroma 2:24; Ibyakozwe 20:29, 30). Urugero, Abayahudi bashingiye ku miziririzo yabo bageze igihe bareka gukoresha izina ry’Imana. Nyuma gato y’urupfu rw’intumwa, Abakristo b’abahakanyi bageze ikirenge mu cyabo, na bo bareka gukoresha izina bwite ry’Imana. Ubuhakanyi bwatumye habaho amadini yiyita aya gikristo, icyo kikaba ari cyo gice cy’ingenzi kigize Babuloni Ikomeye (2 Abatesalonike 2:3, 7; Ibyahishuwe 17:5). Ubwiyandarike butagira rutangira no kumena amaraso gukabije birangwa mu madini yiyita aya gikristo byagiye bitukisha izina rya Yehova.—2 Petero 2:1, 2.
9, 10. Ni mu buhe buryo ubwoko bw’Imana bw’isezerano bwo muri iki gihe bwaje gusobanukirwa neza kurushaho amahame n’izina bya Yehova?
9 Igihe Kuro Mukuru ari we Yesu Kristo yabohoraga ubwoko bw’Imana bw’isezerano akabukura mu bunyage bwo muri Babuloni Ikomeye mu mwaka wa 1919, bwasobanukiwe neza kurushaho icyo Yehova yabusabaga. Bari baramaze kureka inyigisho nyinshi zo mu madini yiyita aya gikristo zari zifite inkomoko mu nyigisho za gipagani zariho mbere y’ubukristo, urugero nk’Ubutatu, kudapfa k’ubugingo, no kubabazwa iteka mu muriro utazima. Ubwo noneho batangiye kwiyambura ibintu byose byari bifitanye isano na Babuloni. Baje no kumenya ko batagombaga kugira uruhande urwo ari rwo rwose babogamiraho mu bintu bikorerwa muri iyi si. Banashakaga kwiyezaho umwenda w’amaraso uwo ari wo wose bamwe muri bo bashobora kuba bari barishyizeho.
10 Abagaragu b’Imana bo muri iki gihe na bo baje gusobanukirwa agaciro izina rya Yehova rifite. Mu mwaka wa 1931 bafashe izina rishya ry’Abahamya ba Yehova, muri ubwo buryo bakaba baratangaje hose ko bashyigikiye Yehova n’izina rye. Ikindi nanone, binyuriye kuri Bibiliya yitwa New World Translation yasohotse mu wa 1950, Abahamya ba Yehova bashubije izina ry’Imana ahantu hose rigomba kuboneka muri Bibiliya. Koko rero, bamenye izina rya Yehova kandi barimenyekanisha hose kugeza ku mpera y’isi.
“Uzanye inkuru nziza”
11. Ukurikije ibyabaye mu mwaka wa 537 M.I.C., kuki byari bikwiriye kuvuga ngo “Imana yawe iri ku ngoma!”?
11 Ubu noneho tugiye kongera kwerekeza ibitekerezo kuri Siyoni igihe yari ikiri amatongo. Hari intumwa yaje ifite inkuru nziza igira iti “erega ibirenge by’uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaza iby’amahoro akazana inkuru z’ibyiza, akamamaza iby’agakiza akabwira i Siyoni ati ‘Imana yawe iri ku ngoma!’ ” (Yesaya 52:7). Ni mu buhe buryo mu mwaka wa 537 M.I.C. byashoboraga kuvugwa ko Imana y’i Siyoni yari yimye ingoma? Ese Yehova ntiyari Umwami kuva na mbere hose? N’ubundi kandi, ni “Umwami nyir’ibihe byose” (1 Timoteyo 1:17)! Icyakora, imvugo yo kwiyamirira igira iti “Imana yawe iri ku ngoma!” yari ikwiriye cyane kuko Babuloni yari yaguye kandi iteka umwami yaciye ryo kongera kubaka urusengero rw’i Yerusalemu no gusubizaho ugusenga kutanduye byari ikintu gishya cyagaragazaga ko Yehova ari Umwami.—Zaburi 97:1.
12. Ni nde wafashe iya mbere mu birebana no ‘kuzana inkuru nziza,’ kandi se yabikoze ate?
12 Mu gihe cya Yesaya, nta muntu cyangwa itsinda ry’abantu ryari rizwi ku izina ry’“uzanye inkuru nziza.” Muri iki gihe ariko, utangaza inkuru nziza arazwi. Yesu Kristo ni we ntumwa ya Yehova ikomeye cyane yatangaje ubutumwa bw’amahoro. Igihe yari ku isi, yabwirije ubutumwa bwiza bw’uko abantu bari kubaturwa ku ngaruka mbi zose zazanywe n’icyaha twarazwe na Adamu, hakubiyemo indwara n’urupfu (Matayo 9:35). Yesu yatanze urugero ku birebana no kugira umwete mu gutangaza inkuru z’ibyiza, akoresha uburyo bwose yabonaga kugira ngo yigishe abantu ibihereranye n’Ubwami bw’Imana (Matayo 5:1, 2; Mariko 6:34; Luka 19:1-10; Yohana 4:5-26). Abigishwa be na bo bakurikije urugero yabahaye.
13. (a) Ni mu buhe buryo Pawulo yagaragaje ko amagambo ngo “mbega ukuntu ibirenge by’uzanye inkuru nziza ari byiza ku musozi” yari kuzagira isohozwa ryagutse kurushaho? (b) Kuki dushobora kuvuga ko ibirenge by’abavuga ubutumwa bwiza ari “byiza”?
13 Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abaroma, yasubiyemo amagambo ari muri Yesaya 52:7 agira ngo atsindagirize akamaro k’umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Yabajije umubare runaka w’ibibazo bikangura ibitekerezo hakubiyemo n’iki kivuga ngo “bakumva bate ari nta wababwirije?” Hanyuma yaravuze ati “nk’uko byanditswe ngo ‘mbega uburyo ibirenge by’abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!’ ” (Abaroma 10:14, 15). Ku bw’ibyo, Pawulo yagaragaje ko ayo magambo yo muri Yesaya 52:7 yari kugira isohozwa rindi ryagutse, akoresha imvugo iri mu bwinshi ngo “abavuga” aho kuvuga mu bumwe ngo “uzanye” nk’uko tubisanga mu mwandiko wa Yesaya w’umwimerere. Kubera ko Abakristo bagera ikirenge mu cya Yesu Kristo, bose ni ababwiriza b’ubutumwa bwiza bw’amahoro. Ni mu buhe buryo ibirenge byabo ari “byiza”? Yesaya yavugaga nk’aho uwari uzanye ubutumwa yari aturutse mu misozi y’u Buyuda ari hafi kugera i Yerusalemu. Ntibyashobokaga kubona ibirenge by’uzanye ubutumwa kandi akiri kure. Aha rero icyo yashakaga kuvuga ni uwo wari uzanye ubutumwa, ibirenge bye bikaba ari we byerekezagaho. Kimwe n’uko abantu bicishaga bugufi bo mu kinyejana cya mbere bishimiraga kubona Yesu n’abigishwa be, ni na ko Abahamya bo muri iki gihe bishimirwa n’abantu bicisha bugufi bumva ubutumwa bwiza burokora ubuzima.
14. Muri iki gihe cyacu, ni mu buhe buryo Yehova yabaye Umwami, kandi se ni ryari ibyo byatangiye gutangarizwa abantu?
14 Muri iki gihe, abantu batangiye ryari kwiyamirira bati “Imana yawe iri ku ngoma”? Ni uguhera mu mwaka wa 1919. Muri uwo mwaka, mu ikoraniro ryabereye ahitwa i Cedar Point, Ohio, J. F. Rutherford icyo gihe wari perezida wa Watch Tower Society yakanguye ibitekerezo abari bamuteze amatwi igihe yatangaga disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Disikuru igenewe abo dufatanyije umurimo.” Iyo disikuru yari ishingiye muri Yesaya 52:7 no mu Byahishuwe 15:2 yateye inkunga abari bateraniye aho bose yo gutangira gukora umurimo wo kubwiriza. Kuva icyo gihe rero, ‘ibirenge byiza’ byatangiye kugaragara ku “misozi.” Habanje Abakristo basizwe hakurikiraho bagenzi babo bagize “izindi ntama” maze bose babigiranye umwete batangaza inkuru nziza y’uko Yehova ari ku ngoma (Yohana 10:16). Ni mu buhe buryo Yehova yari ku ngoma? Yongeye kugaragaza ko ari Umwami mu mwaka wa 1914 igihe yimikiraga Umwana we Yesu Kristo kuba Umwami mu Bwami bwo mu ijuru bwari bumaze gushyirwaho. Hanyuma Yehova yongeye kugaragaza ko ari Umwami mu mwaka wa 1919 igihe yabohoraga ‘Isirayeli y’Imana’ akayikura mu bubata bwa Babuloni Ikomeye.—Abagalatiya 6:16; Zaburi 47:9; Ibyahishuwe 11:15, 17; 19:6.
‘Abarinzi bawe baranguruye ijwi’
15. “Abarinzi” baranguruye amajwi mu mwaka wa 537 M.I.C. ni bande?
15 Ese iyo mvugo ngo “Imana yawe iri ku ngoma” hari icyo yari igamije gushishikariza abantu gukora? Yego rwose. Yesaya yaravuze ati “ijwi ry’abarinzi bawe baranguruye baririmbira hamwe, kuko ubwo Uwiteka azagaruka i Siyoni bazamwirebera ubwabo” (Yesaya 52:8). Mu mwaka wa 537 M.I.C. nta murinzi nyamurinzi wari i Yerusalemu wahaga ikaze aba mbere batahutse bavuye mu bunyage. Uwo murwa wari umaze imyaka 70 warabaye umusaka (Yeremiya 25:11, 12). Ku bw’ibyo, “abarinzi” baranguruye amajwi bagomba kuba ari Abisirayeli bamenye mbere y’igihe inkuru y’uko Siyoni yari kuzongera guturwa kandi bari bafite inshingano yo kugeza iyo nkuru ku bandi bana ba Siyoni. Igihe abo barinzi babonaga Yehova ahaye Kuro kunesha Babuloni mu mwaka wa 539 M.I.C., nta gushidikanya ko bahise batekereza ko Yehova yari agiye kubohora ubwoko bwe. Abo barinzi hamwe n’abandi bitabiriye ibyo bababwiye bakomeje kurangururira hamwe amajwi y’ibyishimo, bamenyesha abandi iyo nkuru nziza.
16. Ni nde abarinzi babonaga “n’amaso” yabo, kandi se mu buhe buryo?
16 Abarinzi bari maso bari bafitanye na Yehova imishyikirano ya bugufi kandi yihariye bakamubona “n’amaso,” cyangwa imbona nkubone mu buryo bw’ikigereranyo (Kubara 14:14). Kuba bari bafitanye imishyikirano ya bugufi na Yehova no hagati yabo ubwabo bigaragaza ko bari bafitanye ubumwe kandi ko ubutumwa bwabo bwari ubw’ibyishimo.—1 Abakorinto 1:10.
17, 18. (a) Ni mu buhe buryo itsinda ry’umurinzi ryo muri iki gihe ryaranguruye ijwi? (b) Ni mu buhe buryo itsinda ry’umurinzi ryarangururiye amajwi hamwe?
17 Mu isohozwa ry’ayo magambo ryo muri iki gihe, itsinda ry’umurinzi, ni ukuvuga ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ ntirirangururira ijwi ryaryo abari mu muteguro w’Imana ugaragara gusa ahubwo ririrangururira n’abatawurimo (Matayo 24:45-47). Habanje kurangururwa ijwi ryo gukorakoranya abasigaye bo mu basizwe mu mwaka wa 1919, hanyuma mu wa 1922 rirangururirwa cyane kurushaho mu ikoraniro ryabereye i Cedar Point, Ohio rigira riti “mutangaze, mutangaze, mutangaze Umwami n’ubwami bwe.” Kuva mu wa 1935, gukorakoranya abantu benshi bagize izindi ntama ni byo byitaweho (Ibyahishuwe 7:9, 10). Muri iki gihe kuba Yehova ari Umwami byaramamajwe cyane kurushaho. Mu buhe buryo? Mu mwaka wa 2000, abantu bagera kuri miriyoni esheshatu bifatanyije mu kwamamaza ko Yehova ari Umwami mu bihugu n’intara bisaga 230. Ikindi nanone, igazeti y’Umunara w’Umurinzi, ari cyo gikoresho cy’ibanze gikoreshwa n’itsinda ry’umurinzi, yatangaje ubutumwa bw’ibyishimo mu ndimi zisaga 130.
18 Kugira ngo umuntu yifatanye muri uwo murimo utuma abantu bunga ubumwe bisaba kwicisha bugufi no kugira urukundo rwa kivandimwe. Kugira ngo iryo jwi rirangururwa rigire icyo rigeraho, abarirangurura bose bagomba kubwiriza ubutumwa bumwe buvuga iby’izina rya Yehova, incungu yatanze, ubwenge bwe, urukundo rwe n’Ubwami bwe. Iyo Abakristo bo ku isi hose bafatanyirije hamwe gukora uwo murimo, buri wese muri bo arushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova bigatuma batangaza ubutumwa bwiza bunze ubumwe.
19. (a) Ni mu buhe buryo ‘imyanya y’i Yerusalemu yabaye imyirare’ yanezerewe? (b) Ni mu buhe buryo Yehova ‘yahinnye umwambaro wo ku kuboko kwe kwera’?
19 Kubera ko ubwoko bw’Imana bwari kurangurura amajwi y’ibyishimo, aho bwari kuba butuye na ho hari gusa n’ahanezerewe. Ubuhanuzi bwakomeje bugira buti “nimuturagare muririmbire hamwe munezerewe, mwa myanya y’i Yerusalemu mwe yabaye imyirare, kuko Uwiteka ahumuriza abantu be acunguye i Yerusalemu. Uwiteka ahina umwambaro wo ku kuboko kwe kwera imbere y’amahanga yose, impera z’isi zose zizabona agakiza k’Imana yacu” (Yesaya 52:9, 10). Abantu baturutse i Babuloni bamaze kugera i Yerusalemu, uturere twaho twari twarabaye imyirare twari tumeze nk’utwishwe n’agahinda twasaga noneho n’utwishimye, kubera ko gahunda yo gusenga Yehova mu buryo butanduye yashoboraga noneho kongera gushyirwaho (Yesaya 35:1, 2). Birumvikana ko Yehova ari we wari wabikoze. ‘Yahinnye umwambaro wo ku kuboko kwe kwera,’ mbese nk’uhina amaboko y’ishati, kugira ngo akize ubwoko bwe.—Ezira 1:2, 3.
20. Ni izihe ngaruka zatewe no kuba muri iki gihe cyacu Yehova yarahinnye umwambaro wo ku kuboko kwe kwera, kandi se mu gihe kiri imbere niyongera kuguhina bizagira izihe ngaruka?
20 Muri iyi “minsi y’imperuka,” Yehova yahinnye umwambaro wo ku kuboko kwe kwera agira ngo asubizemo ubuzima abasigaye basizwe, ari bo ba ‘bahamya babiri’ bavugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe (2 Timoteyo 3:1; Ibyahishuwe 11:3, 7-13). Kuva mu mwaka wa 1919, bashyizwe muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga imimerere yo mu buryo bw’umwuka basangiye na bagenzi babo babarirwa muri za miriyoni bagize izindi ntama. Yehova azongera ahine umwambaro wo ku kuboko kwe kwera kugira ngo akize ubwoko bwe kuri “Harimagedoni” (Ibyahishuwe 16:14, 16). Icyo gihe noneho, “impera z’isi zose zizabona agakiza k’Imana yacu.”
Icyo basabwe gukora badatindiganyije
21. (a) Ni iki abantu bari ‘bahetse ibintu by’Uwiteka’ basabwe? (b) Kuki nta mpamvu yo kugira ubwoba Abayahudi bavuye i Babuloni bari bafite?
21 Abantu bavuye i Babuloni bagasubira i Yerusalemu bari bafite ikintu basabwaga gukora. Yesaya yaranditse ati “nimugende, nimugende musohokemo ntimukore ku kintu cyose gihumanye, muve muri Babuloni hagati. Yemwe bahetsi baheka ibintu by’Uwiteka, murajye mwiyeza. Ntimuzavayo mwihuta, kandi ntimuzagenda nk’abahunga, kuko Uwiteka azabajya imbere, Imana ya Isirayeli ni yo izabashorera” (Yesaya 52:11, 12). Mbere y’uko Abisirayeli bagenda bagombaga gusiga i Babuloni ikintu icyo ari cyo cyose cyari gifitanye isano n’ugusenga kw’ikinyoma kw’i Babuloni. Kuko bari batwaye ibikoresho bya Yehova byari byaravuye mu rusengero rw’i Yerusalemu, bagombaga kuba batanduye atari inyuma gusa by’umuhango ahubwo mbere na mbere mu mitima yabo (2 Abami 24:11-13; Ezira 1:7). Ikindi kandi, Yehova yari kubajya imbere; nta mpamvu bari bafite yo gushya ubwoba cyangwa yo kugenda biruka nk’aho hari umuntu w’umwicanyi wari ubakurikiye. Imana ya Isirayeli ni yo yari ibashoreye.—Ezira 8:21-23.
22. Ni gute Pawulo yatsindagirije ko Abakristo basizwe bagomba gukomeza kuba abantu batanduye?
22 Amagambo yavuzwe na Yesaya ahereranye no gukomeza kwiyeza asohorera mu buryo bw’ibanze ku rubyaro rwa “Yerusalemu yo mu ijuru.” Igihe Pawulo yasabaga Abakristo b’i Korinto kutifatanya n’abatizera badahwanye, yasubiyemo amagambo yo muri Yesaya 52:11 agira ati “ ‘nuko muve hagati ya ba bandi, mwitandukanye’ ni ko Uwiteka avuga, ‘kandi ntimugakore ku kintu gihumanye’ ” (Yesaya 52:11; 2 Abakorinto 6:14-17). Kimwe na ba Bisirayeli bavaga i Babuloni, Abakristo na bo bagomba kugendera kure imisengere y’ibinyoma yo muri Babuloni.
23. Ni mu buhe buryo abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bakora uko bashoboye kose kugira ngo bakomeze kuba abantu batanduye?
23 Ibyo byari ngombwa cyane kuri ba bigishwa ba Yesu Kristo basizwe bahunze bakava muri Babuloni Ikomeye mu mwaka wa 1919. Bagiye buhoro buhoro biyezaho ibisigisigi byose by’ugusenga kw’ikinyoma (Yesaya 8:19, 20; Abaroma 15:4). Banarushijeho kugenda basobanukirwa akamaro ko kuba abantu batanduye mu birebana n’umuco. N’ubwo kuva na kera Abahamya ba Yehova bagendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru, mu mwaka wa 1952 Umunara w’Umurinzi warimo ingingo zatsindagirizaga akamaro ko gucyaha abantu biyandarika bityo itorero rigakomeza kurangwa n’isuku. Bene ibyo bihano binafasha uwakoze ikosa kubona na we ubwe ko akeneye kwihana abikuye ku mutima.—1 Abakorinto 5:6, 7, 9-13; 2 Abakorinto 7:8-10; 2 Yohana 10, 11.
24. (a) Muri iki gihe, “ibintu by’Uwiteka” byerekeza ku ki? (b) Kuki Abakristo bo muri iki gihe bashobora kwiringira ko Yehova azakomeza kubajya imbere no kubashorera?
24 Abakristo basizwe bafatanyije n’imbaga y’abantu benshi bagize izindi ntama biyemeje kutagira ikintu gihumanye mu buryo bw’umwuka bakoraho. Kuba barejejwe kandi batanduye bituma buzuza ibisabwa kugira ngo babe abaheka “ibintu by’Uwiteka,” ni ukuvuga uburyo butandukanye bwiza cyane Yehova yashyizeho bwo gukora umurimo wera, ari mu murimo wo ku nzu n’inzu, kuyobora ibyigisho bya Bibiliya n’ubundi buryo bwose bwo gukora umurimo wa gikristo. Binyuriye ku gukomeza kuba abantu batanduye, ubwoko bw’Imana muri iki gihe bushobora kwiringira ko Yehova azakomeza kubujya imbere kandi akabushorera. Kubera ko bagize ubwoko bw’Imana butanduye, bafite impamvu nyinshi cyane zo ‘kuririmbira hamwe banezerewe.’
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ushaka ibisobanuro birambuye ku birebana n’isano riri hagati ya “Yerusalemu yo mu ijuru” n’abana bayo ba hano ku isi basizwe, reba mu Gice cya 15 cy’iki gitabo.
[Ifoto yo ku ipaji ya 183]
Siyoni izakurwa mu bunyage
[Ifoto yo ku ipaji ya 186]
Kuva mu mwaka wa 1919, ‘ibirenge byiza’ byongeye kugaragara ku “misozi”
[Ifoto yo ku ipaji ya 189]
Abahamya ba Yehova bavuga bimwe
[Ifoto yo ku ipaji ya 192]
‘Abaheka ibintu by’Uwiteka’ bagomba kuba abantu batanduye mu bihereranye n’umuco no mu buryo bw’umwuka