Igice cya cumi na gatandatu
Imbohe zihebye zibwirwa ubutumwa bw’ibyiringiro
1. Sobanura uko Abayahudi bari mu bunyage i Babuloni bari bamerewe.
ICYO cyari igihe kibi cyane mu mateka y’u Buyuda. Ubwoko bw’Imana bw’isezerano bwari bwaravanywe mu gihugu cyabwo ku gahato, bwarimo bugokera mu bunyage i Babuloni. Mu by’ukuri, bwari bufite umudendezo runaka wo kwikorera imirimo imwe n’imwe yo mu mibereho ya buri munsi (Yeremiya 29:4-7). Hari bamwe babaye abanyamyuga b’abahanga cyangwa abacuruzi (Nehemiya 3:8, 31, 32).a Ariko rero, izo mbohe z’Abayahudi zari zifite ubuzima bugoye. Zari mu bubata mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka. Nimucyo tubirebe.
2, 3. Kujyanwa mu bunyage kw’Abayahudi kwagize izihe ngaruka kuri gahunda yabo yo gusenga Yehova?
2 Igihe ingabo z’Abanyababuloni zarimburaga Yerusalemu mu mwaka wa 607 M.I.C., zarimbuye iryo shyanga ndetse na gahunda yo gusenga k’ukuri ntizayirebeye izuba. Zasahuye ibyo mu rusengero rwa Yehova kandi zirarurimbura, zihagarika umurimo w’ubutambyi bitewe n’uko zafashe bamwe mu bari bagize umuryango wa Lewi zikabajyana mu bunyage abandi zikabica. Kubera ko Abayahudi batari bagifite urusengero, igicaniro na gahunda y’ubutambyi, ntibashoboraga gutambira Imana y’ukuri ibitambo, nk’uko byasabwaga n’Amategeko.
3 Icyakora Abayahudi b’indahemuka bashoboraga gukomeza gukurikiza idini ryabo bakebwa kandi bagakurikiza Amategeko uko byashobokaga kose. Urugero, bashoboraga kwirinda kurya ibintu byari bibuzanyijwe bakubahiriza n’Isabato. Icyakora, ibyo byashoboraga gutuma bagirwa urw’amenyo n’ababajyanye mu bunyage, kuko Abanyababuloni babonaga ko imigenzo y’idini y’Abayahudi yari ibintu by’ubupfapfa gusa. Agahinda Abayahudi bari bafite kagaragarira mu magambo y’umwanditsi wa zaburi agira ati “twicaraga ku migezi y’i Babuloni, tukarira twibutse i Siyoni. Ku biti bimera iruhande rw’amazi yo hagati y’i Babuloni, twari tumanitseho inanga zacu. Kuko abatujyanye ho iminyago badushakiragaho indirimbo aho hantu, abatunyaze badushakagaho ibyishimo bati ‘nimuturirimbire ku ndirimbo z’i Siyoni.’ ”—Zaburi 137:1-3.
4. Kuki guhindukirira andi mahanga ngo abatabare nta cyo byari kumarira Abayahudi, ariko se ni nde bashoboraga kwitabaza?
4 None se, ni nde Abayahudi bari mu bunyage bashoboraga gushakiraho ihumure? Ni hehe agakiza kabo kari guturuka? Tuvugishije ukuri, ntikari guturuka ku mahanga yari abakikije. Nta bubasha yari afite bwo kurwanya ingabo za Babuloni, kandi amenshi muri yo yarwanyaga Abayahudi. Nyamara icyo kibazo cyari gukemuka. Yehova bari barigometseho igihe bari ubwoko bwigenga, abigiranye impuhwe, yababwiye amagambo ahumuriza, n’ubwo icyo gihe bari mu bunyage.
“Nimuze ku mazi”
5. Amagambo ngo “nimuze ku mazi” asobanura iki?
5 Binyuriye kuri Yesaya, Yehova yabwiye mu buryo bw’ubuhanuzi Abayahudi bari mu bunyage i Babuloni ati “yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi kandi n’udafite ifeza na we naze. Nimuze mugure murye, nimuze mugure vino n’amata mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi” (Yesaya 55:1). Ayo magambo afite byinshi agereranya. Dufate urugero rw’iri tumira rigira riti “nimuze ku mazi.” Tudafite amazi ntitwabaho. Icyo gisukika cy’agaciro kenshi kibuze, abantu bamara icyumweru kimwe gusa. Birakwiriye rero kuba Yehova yarakoresheje urugero rw’amazi kugira ngo agaragaze ingaruka amagambo ye yari kugira ku Bayahudi bari mu bunyage. Kimwe n’ikinyobwa gifutse mu gihe cy’izuba, ubutumwa bwe bwari kubagarurira ubuyanja. Bwari gutuma badakomeza kwiheba, bukabamara inyota bari bafite y’ukuri no gukiranuka. Bwari no gutuma bagira ibyiringiro byo kuzabohorwa bakava mu bunyage. Icyakora kugira ngo ibyo bishoboke, Abayahudi bari mu bunyage bagombaga kunywa ku butumwa bw’Imana, bakabwumvira kandi bagakora ibihuje na bwo.
6. Ni izihe nyungu Abayahudi bari kubona iyo baza kugura “vino n’amata”?
6 Nanone Yehova yabateguriye “vino n’amata.” Amata akomeza imibiri y’abakiri bato agafasha n’abana gukura neza. Mu buryo nk’ubwo, amagambo ya Yehova yari gukomeza ubwoko bwe mu buryo bw’umwuka kandi akabufasha gushimangira imishyikirano bwari bufitanye na we. Naho se vino? Vino ikunda gukoreshwa mu gihe cy’iminsi mikuru. Muri Bibiliya, ikoreshwa mu bintu bifitanye isano n’uburumbuke n’ibyishimo (Zaburi 104:15). Mu kubwira ubwoko bwe ngo ‘bugure vino,’ Yehova yabwizezaga ko iyo buza kugaruka mu gusenga k’ukuri bubivanye ku mutima bwari kugira “umunezero musa.”—Gutegeka 16:15; Zaburi 19:9; Imigani 10:22.
7. Kuki bitangaje kuba Yehova yaragiriye impuhwe Abayahudi bari mu bunyage, kandi se ni iki ibyo bitwigisha ku bihereranye na we?
7 Mbega ukuntu Yehova yagiriye imbabazi Abayahudi bari mu bunyage abaha uburyo nk’ubwo bwari gutuma bagarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka! Impuhwe ze zirushaho kugaragara iyo twibutse ukuntu Abayahudi bagiye bigomeka mu gihe cy’amateka yabo yose. Ntibari bakwiriye kwemerwa na Yehova. Ariko rero, hari hashize ibinyejana byinshi Dawidi umwanditsi wa zaburi yanditse ati “Uwiteka ni umunyebambe n’umunyambabazi, atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi. Ntakomeza kurwana iteka, ntagumana umujinya iminsi yose” (Zaburi 103:8, 9). Aho kureka ubwoko bwe, Yehova yafashe iya mbere ashaka uko bakongera kwiyunga. Rwose ni Imana “yishimira kugira imbabazi.”—Mika 7:18.
Biringiye uwo batagombaga kwiringira
8. Ni iki Abayahudi benshi biringiye, kandi se ni uwuhe muburo birengagije?
8 Kugeza icyo gihe, Abayahudi benshi ntibiringiraga mu buryo bwuzuye ko Yehova yashoboraga kubakiza. Urugero, mbere yo kugwa kwa Yerusalemu abayobozi bayo bitabaje amahanga akomeye ngo abafashe, baba basambanye mu buryo bw’ikigereranyo na Egiputa na Babuloni (Ezekiyeli 16:26-29; 23:14). Ku bw’ibyo rero, Yeremiya yabahaye umuburo agira ati “havumwe umuntu wiringira undi muntu akishimira amaboko ye, mu mutima we akimūra Uwiteka” (Yeremiya 17:5). Nyamara ibyo ni byo ubwoko bw’Imana bwakoze.
9. Ni gute Abayahudi benshi bashobora kuba ‘baratangaga ifeza bakagura ibitari ibyokurya nyakuri’?
9 Ubwo noneho, bari abacakara muri kimwe mu bihugu biringiraga. Baba se baragize isomo babivanamo? Birashoboka ko abenshi nta somo byabahaye kuko Yehova yababajije ati “ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyokurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza?” (Yesaya 55:2a). Iyo Abayahudi bari mu bunyage babaga biringiye undi muntu utari Yehova, babaga ‘batanze ifeza bakagura ibitari ibyokurya nyakuri.’ Birumvikana ko Babuloni itari kuzigera ibabohora kubera ko itajyaga irekura abanyagano bayo. Mu by’ukuri, Babuloni yari yaratwawe no kwigarurira ibihugu, ubucuruzi no gusenga kw’ikinyoma, nta cyo yari kumarira Abayahudi bari mu bunyage.
10. (a) Ni gute Yehova yari kugororera Abayahudi bari mu bunyage mu gihe bari kuba bamwumviye? (b) Ni irihe sezerano Yehova yari yaragiranye na Dawidi?
10 Yehova yinginze ubwoko bwe agira ati “mugire umwete wo kunyumvira mubone kurya ibyiza, ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho. Mutege amatwi muze aho ndi munyumve, ubugingo bwanyu bubone kubaho. Nanjye nzasezerana namwe isezerano rihoraho, ari ryo mbabazi zidahwema Dawidi yasezeranijwe” (Yesaya 55:2b, 3). Ibyiringiro by’ubwo bwoko bwaryaga nabi mu buryo bw’umwuka byari bishingiye kuri Yehova wenyine ari na we warimo abuvugisha mu buryo bw’ubuhanuzi binyuriye kuri Yesaya. Kugira ngo bakomeze kubaho bagombaga kumvira ubutumwa bw’Imana, kuko yavuze ko ibyo byari gutuma ‘ubugingo bwabo bubaho.’ Hanyuma se, ni irihe ‘sezerano rihoraho’ Yehova yari gusezerana n’abamwumvira? Iryo sezerano rihereranye n’‘imbabazi zidahwema Dawidi yasezeranijwe.’ Ibinyejana byinshi mbere yaho, Yehova yari yarasezeranyije Dawidi ko intebe ye y’ubwami yari ‘gukomera iteka ryose’ (2 Samweli 7:16). Ku bw’ibyo rero, “isezerano rihoraho” ryavuzwe aha ngaha rifitanye isano n’ubutegetsi.
Umuragwa uhoraho w’Ubwami bw’iteka
11. Kuki Abayahudi bari i Babuloni mu bunyage bashoboraga gutekereza ko isezerano Imana yahaye Dawidi ritari kuzigera risohora?
11 Birumvikana ko Abayahudi bari mu bunyage bumvaga ko bidashoboka rwose ko habaho ubutegetsi buyobowe n’umuntu wo mu muryango wa Dawidi. Bari barataye igihugu cyabo, batakiri n’ishyanga ryigenga. Nyamara ibyo byari iby’igihe gito gusa. Yehova ntiyari yaribagiwe isezerano yagiranye na Dawidi. Umugambi w’Imana w’uko hari kuzabaho Ubwami bw’iteka buyobowe n’umuntu wo mu muryango wa Dawidi wari kuzasohora nta kabuza, n’ubwo abantu bo babonaga bisa n’aho bidashoboka. Ariko se, ni gute wari gusohora kandi se wari gusohora ryari? Mu mwaka wa 537 M.I.C., Yehova yabohoye ubwoko bwe abuvana mu bubata bwa Babuloni maze abusubiza mu gihugu cyabwo. Ese icyo gihe ni bwo hashyizweho ubwami bw’iteka? Oya, kuko bakomeje gutegekwa n’ubundi bwami bw’abapagani bw’Abamedi n’Abaperesi. “Ibihe” by’abanyamahanga byo gutegeka byari bitararangira (Luka 21:24). Kubera ko nta mwami wategekaga muri Isirayeli, isezerano Yehova yahaye Dawidi ryari kumara ibindi binyejana byinshi ritarasohora.
12. Ni iki Yehova yakoze gifitanye isano n’isohozwa ry’isezerano ry’Ubwami yagiranye na Dawidi?
12 Imyaka isaga 500 nyuma y’aho Isirayeli ibohorewe ikavanwa mu bunyage i Babuloni, Yehova yakoze ikintu gikomeye gifitanye isano n’isohozwa ry’isezerano ry’Ubwami, igihe yimuraga ubuzima bw’Umwana we w’imfura, ari we mfura mu byaremwe byose, amuvana mu ijuru aho yari afite ikuzo maze amwimurira mu nda y’umwari w’Umuyahudikazi witwaga Mariya (Abakolosayi 1:15-17). Igihe Marayika wa Yehova yamenyeshaga Mariya iyo nkuru, yaramubwiye ati “azaba mukuru, azitwa Umwana w’Isumbabyose kandi Umwami Imana izamuha intebe y’ubwami ya sekuruza Dawidi, azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose, ubwami bwe ntibuzashira” (Luka 1:32, 33). Bityo Yesu yavutse mu muryango w’abami wa Dawidi, akaba yari afite umurage wo kuzaba umwami. Igihe yari kuba amaze kwimikwa, yari gutegeka “iteka ryose” (Yesaya 9:6; Daniyeli 7:14). Bityo, uburyo bwari bubonetse kugira ngo isezerano Yehova yahaye Umwami Dawidi ibinyejana byinshi mbere yaho ryo kuzamuha umuragwa uhoraho risohozwe.
‘Umugaba w’amahanga’
13. Ni gute Yesu yabaye “umugabo wo guhamiriza amahanga” mu gihe cy’umurimo we wo ku isi, na nyuma y’aho azamukiye mu ijuru?
13 Ni iki uwo mwami yari kuzakora? Yehova yagize ati “dore mutanze ho umugabo wo guhamiriza amahanga, akaba umwami w’amoko n’umugaba wayo” (Yesaya 55:4). Igihe Yesu yari amaze kuba mukuru, yahagarariye Yehova hano ku isi, aba n’umugabo wo guhamiriza Imana imbere y’amahanga. Mu gihe cy’ubuzima bwe bwo ku isi, umurimo we wari uwo gushaka “intama zazimiye zo mu muryango wa Isirayeli.” Icyakora, mbere gato y’uko azamuka mu ijuru yabwiye abigishwa be ati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa ... Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi” (Matayo 10:5, 6; 15:24; 28:19, 20). Bityo rero, nyuma yaho ubutumwa bw’Ubwami bwabwiwe n’abatari Abayahudi, kandi bamwe muri bo bagize uruhare mu isohozwa ry’isezerano Imana yagiranye na Dawidi (Ibyakozwe 13:46). Muri ubwo buryo, ndetse na nyuma y’urupfu rwe, kuzuka kwe no gusubira mu ijuru Yesu yakomeje kubera Yehova “umugabo wo guhamiriza amahanga.”
14, 15. (a) Ni gute Yesu yagaragaje ko ari ‘umwami n’umugaba’? (b) Abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere bari bafite ibihe byiringiro?
14 Nanone Yesu yari kuzaba ‘umwami n’umugaba.’ Mu buryo buhuje n’ayo magambo y’ubuhanuzi, igihe Yesu yari ku isi yemeye inshingano ze z’ubutware atanga ubuyobozi muri byose, areshya imbaga y’abantu, abigisha amagambo y’ukuri kandi abagaragariza inyungu zibonerwa mu gukurikiza ubuyobozi bwe (Matayo 4:24; 7:28, 29; 11:5). Yahaye abigishwa be imyitozo bari bakeneye, abategurira kuzakora umurimo wo kubwiriza wari ubategereje (Luka 10:1-12; Ibyakozwe 1:8; Abakolosayi 1:23). Mu myaka itatu n’igice gusa, Yesu yari amaze gushyiraho urufatiro rw’itorero mpuzamahanga ryunze ubumwe, ryari kuzaba rigizwe n’abantu babarirwa mu bihumbi bakomoka mu moko menshi atandukanye. ‘Umwami n’umugaba’ nyawe ni we wenyine washoboraga gusohoza umurimo nk’uwo utoroshye.b
15 Abakoranyirijwe mu itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere bari abasizwe binyuriye ku mwuka wera w’Imana, kandi bari bafite ibyiringiro byo kuzategekana na Yesu mu Bwami bwe bwo mu ijuru (Ibyahishuwe 14:1). Nyamara ubuhanuzi bwa Yesaya buvuga no ku byari kuba nyuma y’intangiriro y’Ubukristo. Ibihamya bigaragaza ko mu mwaka wa 1914 ari bwo Yesu Kristo yatangiye gutegeka ari Umwami w’Ubwami bw’Imana. Nyuma yaho gato, hari ibintu byabaye ku Bakristo basizwe bari ku isi bifitanye isano n’ibyabaye ku Bayahudi bari barajyanywe mu bunyage mu kinyejana cya gatandatu M.I.C. Mu by’ukuri, ibyabaye kuri abo Bakristo ni isohozwa ryagutse ry’ubuhanuzi bwa Yesaya.
Kujyanwa mu bunyage no kubohorwa byo muri iki gihe
16. Ni akahe kaga kabayeho nyuma y’aho Yesu amariye kwimikwa mu mwaka wa 1914?
16 Igihe Yesu yimikwaga akaba Umwami mu mwaka wa 1914, isi yagize akaga itari yarigeze igira mbere hose. Kubera iki? Ni ukubera ko Yesu amaze kuba Umwami, yirukanye mu ijuru Satani n’ibindi biremwa bibi by’umwuka. Satani amaze kujugunywa ku isi yatangiye kurwanya abera basigaye, ni ukuvuga abasigaye bo mu Bakristo basizwe (Ibyahishuwe 12:7-12, 17). Ibintu byarushijeho gukomera mu mwaka wa 1918 ubwo umurimo wo kubwiriza mu ruhame wasaga n’aho uhagaze, n’abavandimwe bari bafite inshingano zikomeye mu muryango wa Watch Tower Society bagafungwa bashinjwa ibirego by’ibinyoma by’uko ngo bagandishaga abantu. Muri ubwo buryo, abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bajyanywe mu bunyage bwo mu buryo bw’umwuka, nk’ubwo Abayahudi bo mu gihe cya kera barimo mu buryo bw’umubiri. Barashebejwe cyane.
17. Ni mu buhe buryo mu mwaka wa 1919 imimerere abasizwe barimo yahindutse, kandi se ni gute icyo gihe bakomejwe?
17 Icyakora, abagaragu b’Imana basizwe ntibamaze igihe kirekire muri ubwo bunyage. Ku itariki ya 26 Werurwe 1919, ba bavandimwe bari bafunzwe bararekuwe baza no guhanagurwaho ibirego byose bashinjwaga. Yehova yasutse umwuka wera we ku bwoko bwe bwabohowe, abwongerera imbaraga zari gutuma bushobora gukora umurimo wari ubutegereje. Bwitabiriye n’ibyishimo byinshi itumira ryo ‘kujyana amazi y’ubugingo ku buntu’ (Ibyahishuwe 22:17). ‘Bwaguze vino n’amata budatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi,’ kandi bwarakomejwe mu buryo bw’umwuka kugira ngo bwitegure ukwaguka gukomeye kwari kuzabaho, ukwaguka abasigaye basizwe batari biteze.
Imbaga y’abantu benshi izirukira ku basizwe b’Imana
18. Ni ayahe matsinda abiri abigishwa ba Yesu Kristo barimo, kandi se ni iki ayo matsinda yombi agize muri iki gihe?
18 Abigishwa ba Yesu bafite ibyiringiro by’uburyo bubiri butandukanye. Mbere na mbere hakorakoranyijwe abantu 144.000 bagize umukumbi muto, ni ukuvuga Abakristo basizwe bakomoka mu Bayahudi no mu Banyamahanga bagize ‘Isirayeli y’Imana,’ bakaba bafite ibyiringiro byo kuzategekana na Yesu mu Bwami bwe bwo mu ijuru (Luka 12:32; Abagalatiya 6:16; Ibyahishuwe 14:1). Hanyuma muri iyi minsi y’imperuka hagaragaye abagize imbaga y’“abantu benshi” bo mu ‘zindi ntama.’ Abo bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo. Iyo mbaga y’abantu benshi itaravuzwe umubare ikomeza gukorana n’abagize umukumbi muto mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira, kandi ayo matsinda yombi agize “umukumbi umwe” uyobowe n’“umwungeri umwe.”—Ibyahishuwe 7:9, 10; Yohana 10:16.
19. Ni gute “ishyanga” ritari rizwi n’abagize Isirayeli y’Imana ryitabiriye itumira ryagejejweho n’iryo shyanga ryo mu buryo bw’umwuka?
19 Ikorakoranywa ry’abagize iyo mbaga y’abantu benshi rigaragazwa n’aya magambo y’ubuhanuzi bwa Yesaya agira ati “dore uzahamagara ishyanga utazi, kandi n’iryari ritakuzi rizakwirukiraho ku bw’Uwiteka Imana yawe, ku bw’Uwera wa Isirayeli kuko azaba aguhaye icyubahiro” (Yesaya 55:5). Abasigaye basizwe bamaze kuvanwa mu bunyage bwo mu buryo bw’umwuka, hashize imyaka runaka batarasobanukirwa ko mbere y’uko Harimagedoni iza Yehova yari kubakoresha mu guhamagara “ishyanga” rinini kugira ngo rize muri gahunda yo kumusenga. Nyamara uko igihe cyagendaga gihita, hari abantu benshi b’imitima itaryarya batari bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru batangiye kwifatanya n’abasizwe maze bakorera Yehova bafite umwete nk’uwabo. Abo bantu bashya babonye icyubahiro ubwoko bw’Imana bwari bufite, bamenya ko Yehova ari kumwe na bwo (Zekariya 8:23). Mu myaka ya za 30, abasizwe basobanukiwe neza abo bantu bari bagize iryo tsinda, bagendaga barushaho kwiyongera. Baje gusobanukirwa ko hari umurimo ukomeye wari ubategereje wo gukorakoranya abagize iryo tsinda. Abagize imbaga y’abantu benshi bihutiraga kwifatanya n’ubwoko bw’Imana bw’isezerano, kandi byari bifite ishingiro.
20. (a) Kuki muri iki gihe ari ibyihutirwa ‘gushaka Uwiteka,’ kandi se byakorwa bite? (b) Yehova azagenzereza ate abamushaka?
20 Mu gihe cya Yesaya, hatanzwe itumira rigira riti “nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi” (Yesaya 55:6). Ayo magambo arakwiriye rwose muri iki gihe, haba ku bagize Isirayeli y’Imana cyangwa ku mbaga y’abantu benshi badasiba kwiyongera. Kugira ngo umuntu abone imigisha ya Yehova asabwa kugira icyo akora, kandi itumira rye ntirizakomeza ubuziraherezo. Iki ni cyo gihe cyo gushaka kwemerwa n’Imana. Igihe Yehova yagennye cyo guca urubanza nikigera, amazi azaba yamaze kurenga inkombe. Ku bw’ibyo, Yesaya yaravuze ati “umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe.”—Yesaya 55:7.
21. Ni gute ishyanga rya Isirayeli ryananiwe gukurikiza ibyo ba sekuruza babo bari bariyemereye?
21 Amagambo ngo “agarukire Uwiteka” yumvikanisha ko abari bakeneye kwihana ari abantu bari barigeze kugirana n’Imana imishyikirano myiza. Iyo mvugo itwibutsa ko byinshi mu bivugwa muri iki gice cy’ubuhanuzi bwa Yesaya byasohoreye bwa mbere ku Bayahudi bari mu bunyage i Babuloni. Ibinyejana byinshi mbere yaho, ba sekuruza babo bari baragaragaje ko biyemeje kumvira Yehova ubwo bavugaga bati “kwimūra Uwiteka ngo dukorere izindi mana biragatsindwa” (Yosuwa 24:16). Nyamara, amateka agaragaza ko ibyo bavugaga ngo “biragatsindwa” ari byo bakoze, ndetse babikora kenshi! Kubura ukwizera ni byo byari byaratumye ubwoko bw’Imana bujyanwa mu bunyage i Babuloni.
22. Kuki Yehova yavuze ko inzira ze n’ibyo yibwira bisumba iby’abantu?
22 Byari kubagendekera bite iyo baza kwihana? Binyuriye kuri Yesaya, Yehova yabasezeranyije ko yari ‘kubababarira rwose pe.’ Yanongeyeho ati “ ‘erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye!’ Ni ko Uwiteka avuga. ‘Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira’ ” (Yesaya 55:8, 9). Yehova aratunganye, kandi ibyo yibwira n’inzira ze biruta kure cyane iby’abantu. Ndetse n’imbabazi ze ziri mu rwego rwo hejuru cyane ku buryo abantu nkatwe tudashobora kwiringira kuzarugeraho. Tekereza nawe: iyo tubabariye mugenzi wacu, aba ari umunyabyaha ubabariye undi munyabyaha. Tuzi ko amaherezo natwe tuba tuzakenera ko undi muntu mugenzi wacu yatubabarira (Matayo 6:12). Nyamara n’ubwo Yehova atigera na rimwe akenera kubabarirwa, ‘arababarira rwose pe’! Mu by’ukuri, ni Imana igira neza cyane. Nanone kubera imbabazi za Yehova, abamugarukira nta buryarya abagomororera imigomero yo mu ijuru, akabahundagazaho imigisha.—Malaki 3:10.
Imigisha igera ku bagarukira Yehova
23. Ni uruhe rugero Yehova yatanze rugaragaza ko ijambo rye risohora nta kabuza?
23 Yehova yasezeranyije ubwoko bwe ati “nk’uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto bugatoshya n’ingundu, bugaha umubibyi imbuto n’ushaka kurya bukamuha umutsima, ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye” (Yesaya 55:10, 11). Ibyo Yehova avuze byose bigomba gusohora nta kabuza. Nk’uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru bikagera ku ntego yabyo yo gutosa ubutaka maze imbuto zikamera, ni ko n’ijambo rya Yehova rivuye mu kanwa ke rikwiriye kwiringirwa mu buryo bwuzuye. Ibyo asezeranyije arabisohoza nta kabuza.—Kubara 23:19.
24, 25. Ni iyihe migisha Abayahudi bari mu bunyage bumviye ubutumwa Yehova yababwiye binyuriye kuri Yesaya bari kuzahabwa?
24 Ku bw’ibyo rero, iyo Abayahudi baza kumvira amagambo y’ubuhanuzi babwiwe binyuriye kuri Yesaya, nta gushidikanya ko bari kubona agakiza Yehova yari yarabasezeranyije. Byari gutuma bagira ibyishimo byinshi. Yehova yagize ati “muzasohokana ibyishimo, muzashorerwa amahoro muvayo. Imisozi n’udusozi bizaturagara biririmbire imbere yanyu, ibiti byose byo mu gasozi bizakoma mu mashyi. Mu cyimbo cy’umufatangwe hazamera umuberoshi, mu cyimbo cy’umukeri hazamera umuhadasi, bizubahisha izina ry’Uwiteka, bizaba ikimenyetso gihoraho kitazakurwaho.”—Yesaya 55:12, 13.
25 Mu mwaka wa 537 M.I.C., Abayahudi bari mu bunyage i Babuloni bavuyeyo koko bafite ibyishimo (Zaburi 126:1, 2). Bageze i Yerusalemu basanze icyo gihugu cyaramezemo imifatangwe n’imikeri, kuko cyari kimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ari umusaka. Icyakora ubwoko bw’Imana bwatahutse noneho bwashoboraga kukivugurura kikaba cyiza cyane! Ibiti binini urugero umuberoshi n’umuhadasi byari kumera mu cyimbo cy’imifatangwe n’imikeri. Yehova yahaye ubwoko bwe imigisha mu buryo bugaragara kuko bwamukoreraga ‘buririmbishwa’ n’ibyishimo. Ubutaka na bwo ni nk’aho bwari bwishimye.
26. Ni iyihe migisha ubwoko bw’Imana bufite muri iki gihe?
26 Mu mwaka wa 1919, abasigaye bo mu Bakristo basizwe bavanywe mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka (Yesaya 66:8). Ubu, bafatanyije n’abagize imbaga y’abantu benshi b’izindi ntama, bakorera Imana bafite ibyishimo bari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Biyambuye ibintu byose bifitanye isano na Babuloni, bituma bemerwa na Yehova kandi ibyo ‘biramwubahisha.’ Kuba bafite uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka bituma izina rya Yehova risingizwa kandi bikamuhesha ikuzo ko ari we Mana y’ubuhanuzi nyakuri. Ibyo Yehova yabakoreye bigaragaza ko ari we Mana nyamana bikaba n’igihamya cy’uko atareka gusohoza ijambo rye no kugaragariza imbabazi abihannye. Turifuza ko abakomeza ‘kugura vino n’amata badatanze ifeza cyangwa ikindi kiguzi’ bose bakwishimira kumukorera iteka ryose!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Hari amazina menshi y’Abayahudi basanze mu bitabo by’Abanyababuloni bya kera by’ubucuruzi.
b Na n’ubu Yesu aracyakomeza kuyobora umurimo wo guhindura abantu abigishwa (Ibyahishuwe 14:14-16). Muri iki gihe, abagabo n’abagore b’Abakristo babona ko Yesu ari we Mutware w’itorero (1 Abakorinto 11:3). Kandi mu gihe cyagenwe n’Imana Yesu azaba ‘umwami n’umugaba’ mu bundi buryo, igihe azayobora igitero cya nyuma kizagabwa ku banzi b’Imana kuri Harimagedoni.—Ibyahishuwe 19:19-21.
[Ifoto yo ku ipaji ya 234]
Abayahudi bari bafite inyota yo mu buryo bw’umwuka batumiriwe ‘kuza ku mazi’ no ‘kugura vino n’amata’
[Ifoto yo ku ipaji ya 239]
Yesu yagaragaje ko ari ‘umwami n’umugaba’
[Amafoto yo ku ipaji ya 244 n’iya 245]
“Umunyabyaha nareke ingeso ze”