Igice cya munani
Yehova Imana ari mu rusengero rwe rwera
1, 2. (a) Ni ryari umuhanuzi Yesaya yeretswe urusengero? (b) Kuki Yehova atakomeje kwemera Umwami Uziya?
“MU MWAKA umwami Uziya yatanzemo, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y’ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwira urusengero” (Yesaya 6:1). Ayo magambo y’umuhanuzi ni yo abimburira igice cya 6 cy’igitabo cya Yesaya. Hari mu mwaka wa 778 M.I.C.
2 Mu myaka 52 Uziya yamaze ku ngoma ari umwami w’u Buyuda, imyinshi yayikozemo ibintu byiza bishimishije. Kubera ko yakoraga “ibishimwa n’Uwiteka,” Imana yaramushyigikiye mu bikorwa bye bya gisirikare, mu by’ubwubatsi no mu by’ubuhinzi. Ariko kandi, ibyo bintu byiza yagezeho ni na byo byamukozeho. Amaherezo, umutima we waje kwishyira hejuru maze ‘akora ibyo gukiranirwa, acumura ku Uwiteka Imana ye, kuko yinjiye mu rusengero rw’Uwiteka akosa imibavu.’ Kubera ko ibyo bintu Uziya yabikoze yiyemeye, kandi abatambyi bamucyaha akabarakarira, byatumye apfa ari umubembe (2 Ngoma 26:3-22). Ahagana muri icyo gihe ni bwo Yesaya yatangiye guhanura.
3. (a) Mbese, Yesaya yaba yarabonye Yehova nyir’izina? Sobanura. (b) Ni ibihe bintu Yesaya yabonye, kandi kuki?
3 Nta bwo tuzi aho Yesaya yari ari igihe yabonaga iryo yerekwa. Ariko kandi, ibyo yarebesheje amaso ye byari iyerekwa rwose. Nta bwo ari Ishoborabyose nyir’izina yabonye, kuko “uhereye kera kose nta muntu wigeze kubona Imana” (Yohana 1:18; Kuva 33:20). Icyakora, kureba Umuremyi, Yehova, n’ubwo byaba ari mu iyerekwa, ni ibintu biteye ubwoba. Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi akaba ari na we ubutegetsi bwose bukiranuka bukomokaho, yicaye ku ntebe y’ubwami ndende, ikaba ishushanya ko ari Umwami n’Umucamanza w’iteka ryose. Ibinyita by’igishura cye kirekire byari bikwiriye urusengero. Yesaya yari ahamagariwe umurimo w’ubuhanuzi wari kugaragaza neza ko Yehova afite ububasha bw’ikirenga n’ubutabera. Kugira ngo awitegure, yari kwerekwa ibihereranye n’ukwera kw’Imana.
4. (a) Kuki ibintu byanditswe muri Bibiliya by’ababonye Yehova mu iyerekwa bigomba kuba ari ibintu by’ikigereranyo? (b) Ni iki tumenya ku byerekeye Yehova tubikesheje iyerekwa rya Yesaya?
4 Mu iyerekwa rya Yesaya, nta cyo yavuze ku ishusho ya Yehova, mu buryo bunyuranye n’uko byagenze mu iyerekwa rya Ezekiyeli, irya Daniyeli n’irya Yohana. Kandi izo nkuru zose zivuga mu buryo butandukanye ibyo babonye mu ijuru (Ezekiyeli 1:26-28; Daniyeli 7:9, 10; Ibyahishuwe 4:2, 3). Ariko kandi, tugomba kuzirikana icyatumye berekwa n’imiterere y’ibyo beretswe. Ntiberetswe ibintu nyabintu bifatika byari aho Yehova aba. Ijisho ry’umuntu ntirishobora kubona ibintu byo mu buryo bw’umwuka, kandi nta n’ubwo ubwenge buciriritse bw’umuntu bushobora gusobanukirwa ibintu byo mu buturo bw’umwuka. Ku bw’ibyo, iyerekwa riba rikubiyemo ubutumwa buba bugomba gutangwa, hakoreshejwe amagambo abantu bashobora gusobanukirwa. (Gereranya no mu Byahishuwe 1:1.) Mu iyerekwa rya Yesaya, ntibyari ngombwa ko abona ishusho y’Imana. Iryo yerekwa ryari iryo kumenyesha Yesaya ko Yehova ari mu rusengero rwe rwera, ko ari uwera, n’imanza ze zikaba zikiranuka.
Abaserafi
5. (a) Abaserafi ni bande, kandi se, ni iki iryo jambo risobanura? (b) Kuki abaserafi bitwikira mu maso n’ibirenge?
5 Iyumvire nawe! Yesaya yakomeje agira ati “abaserafi bari bahagaze hejuru yayo, umuserafi wese afite amababa atandatu. Abiri yayatwikirizaga mu maso he, yandi abiri yayatwikirizaga ibirenge bye, ayandi abiri yarayagurukishaga” (Yesaya 6:2). Muri Yesaya igice cya 6 ni ho honyine muri Bibiliya havugwamo abaserafi. Uko bigaragara, ni ibiremwa by’abamarayika bikorera Yehova, bifite inshingano n’icyubahiro byo mu rwego rwo hejuru cyane, bikaba bihagarara hafi y’intebe y’ubwami yo mu ijuru ya Yehova. Byo ntibimeze nk’Umwami Uziya wari umwibone, ahubwo bisohoza inshingano yabyo byicishije bugufi cyane kandi byiyoroheje. Kubera ko biba imbere y’Umutegetsi w’Ikirenga wo mu ijuru, abiri mu mababa yabyo biyatwikiriza mu maso. Kandi kubera ko byubaha ahantu hera bihagarara, andi mababa abiri biyatwikiriza ibirenge. Kubera ko abaserafi baba hafi y’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, birinda kwibonekeza kugira ngo badahabwa ikuzo ryakagombye guhabwa Imana ubwayo. Ijambo “abaserafi,” risobanurwa ngo “abagurumana” cyangwa “abatwika,” ryumvikanisha ko barabagiranaho umucyo, nyamara bakaba bitwikira mu maso batinya umucyo n’ikuzo bya Yehova birabagirana cyane kurushaho.
6. Ni uwuhe mwanya abakerubi bafite ugereranyije n’uwa Yehova?
6 Abaserafi bakoresha amababa abiri asigaye baguruka, kandi nta gushidikanya ko banayakoresha ‘bahagarara’ mu myanya yabo. (Gereranya no mu Gutegeka kwa Kabiri 31:15.) Ku bihereranye n’umwanya wabo, Umwarimu wo muri kaminuza witwa Franz Delitzsch yagize ati “mu by’ukuri, abaserafi ntibazamukaga ngo bashukamirize hejuru y’Uwari wicaye ku ntebe y’ubwami, ahubwo bagurukiraga hejuru y’igishura Cye cyari cyuzuye icyumba barimo” (Commentary on the Old Testament). Ibyo bisa n’aho bihuje n’ubwenge. ‘Bahagarara hejuru,’ atari mu buryo bw’uko basumba Yehova, ahubwo baba bategereje ko hari icyo ababwira, bamugandukira kandi biteguye gukora icyo ababwiye.
7. (a) Ni uwuhe murimo abakerubi basohoza? (b) Kuki abaserafi batangaje ukwera kw’Imana incuro eshatu zose?
7 Umva noneho ibyo abo baserafi bafite umwanya w’icyubahiro bavuga! “Umwe avuga ijwi rirenga abwira mugenzi we asingiza ati ‘Uwiteka Nyiringabo arera, arera, arera. Isi yose yuzuye icyubahiro cye’” (Yesaya 6:3). Umurimo wabo ni uwo kureba niba ukwera kwa Yehova kwamamazwa, kandi ko ikuzo rye ryamenyekanye mu byaremwe byose, hakubiyemo n’isi. Ikuzo rye rigaragarira mu byo yaremye byose, kandi vuba aha abantu bose batuye isi bazarimenya (Kubara 14:21; Zaburi 19:2-4; Habakuki 2:14). Amagambo ngo “arera, arera, arera” yavuzwe incuro eshatu zose, ariko ntiyumvikanisha Ubutatu. Ahubwo asubirwamo gatatu kugira ngo atsindagirize ukwera kw’Imana. (Gereranya no mu Byahishuwe 4:8.) Yehova ni uwera mu rwego rw’ikirenga.
8. Amagambo yavuzwe n’abaserafi yagize izihe ngaruka?
8 N’ubwo hatavuzwe uko umubare w’abaserafi wanganaga, hashobora kuba hariho amatsinda y’abaserafi bahagarara hafi y’intebe y’ubwami. Baririmba indirimbo iryoheye amatwi, bakagenda bungikanya batangaza ukwera kw’Imana n’ikuzo ryayo. Ibyo bigira izihe ngaruka? Ongera wumve uko Yesaya akomeza abivuga ati “imfatiro z’irebe ry’umuryango zinyeganyezwa n’ijwi ry’uwavuze ijwi rirenga, inzu yose yuzura umwotsi” (Yesaya 6:4). Muri Bibiliya, umwotsi cyangwa igicu akenshi byabaga ari ikimenyetso kigaragara cy’ukuhaba kw’Imana (Kuva 19:18; 40:34, 35; 1 Abami 8:10, 11; Ibyahishuwe 15:5-8). Byumvikanisha ikuzo twebwe abantu tudashobora kwegera.
Yari adakwiriye, ariko yarejejwe
9. (a) Ibyo Yesaya yeretswe byamugizeho izihe ngaruka? (b) Ni irihe tandukaniro rigaragara hagati ya Yesaya n’Umwami Uziya?
9 Iryo yerekwa ry’intebe y’ubwami ya Yehova ryagize ingaruka zikomeye kuri Yesaya. Yaranditse ati “maze ndavuga nti ‘ni ishyano, ndapfuye we! Kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y’ubwoko bufite iminwa yanduye, kandi amaso yanjye abonye Umwami Uwiteka Nyiringabo’” (Yesaya 6:5). Mbega ukuntu Yesaya atandukanye cyane n’Umwami Uziya! Uziya yihaye umwanya wari ugenewe abatambyi basizwe maze yinjira Ahera ho mu rusengero n’agasuzuguro kenshi. N’ubwo Uziya yabonye ibitereko by’izahabu by’amatabaza, akabona igicaniro cy’izahabu cyoserezwagaho imibavu n’ameza “yamurikwagaho imitsima,” Yehova ntiyigeze amwemera cyangwa ngo amuhe inshingano iyo ari yo yose yihariye (1 Abami 7:48-50). Umuhanuzi Yesaya we ntiyigeze asuzugura umurimo w’abatambyi cyangwa ngo yinjire mu rusengero ari nta burenganzira abifitiye. Nyamara kandi, mu iyerekwa yabonye Yehova ari mu rusengero rwe rwera, kandi yaramwubahirije amuha ubutumwa ajya gusohoza. N’ubwo abaserafi batahirahira ngo barebe Umwami wicaye ku ntebe y’ubwami mu rusengero, Yesaya we, mu iyerekwa, yemerewe kureba “Umwami Yehova Nyiringabo!” (NW).
10. Kuki Yesaya yumvise agize ubwoba bwinshi igihe yabonaga iyerekwa?
10 Itandukaniro Yesaya yabonye hagati y’ukwera kw’Imana n’imimerere ye yo kuba umunyabyaha, ryatumye yumva ko yanduye cyane. Yahiye ubwoba maze atekereza ko agiye gupfa (Kuva 33:20). Yumvise abaserafi basingiza Imana bafite iminwa itanduye, ariko iminwa ye ubwe yari yanduye kandi yarushagaho kwanduzwa n’uko yari atuye hagati y’abantu bari bafite iminwa yanduye, akaba yarumvaga amagambo bavugaga. Yehova ni uwera, kandi abagaragu be na bo bagomba kuba abera (1 Petero 1:15, 16). N’ubwo Yesaya yari yaramaze gutoranyirizwa kuba umuvugizi w’Imana, yakozwe ku mutima no kuba yarasobanukiwe ukuntu ari umunyabyaha; ntiyari afite iminwa isukuye ikwiriye umuvugizi w’Umwami ufite ikuzo kandi wera. Ni ikihe gisubizo kivuye mu ijuru yari guhabwa?
11. (a) Ni iki umwe mu baserafi yakoze, kandi se, ni iki icyo gikorwa cye cyagereranyaga? (b) Ni gute gutekereza ku byo umuserafi yabwiye Yesaya bishobora kudufasha mu gihe twumva tudakwiriye kuba abagaragu b’Imana?
11 Aho kugira ngo abaserafi birukane Yesaya wari woroheje ngo ave imbere ya Yehova, baramufashije. Inkuru igira iti “maze umwe mu Baserafi araguruka, aza aho ndi afite ikara mu ntoki ryaka yakuje urugarama ku gicaniro, arinkoza ku munwa arambwira ati ‘dore iri rigukoze ku munwa, gukiranirwa kwawe kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe’” (Yesaya 6:6, 7). Mu buryo bw’ikigereranyo, umuriro ushushanya ububasha bwo kweza. Igihe umuserafi yafataga ikara ryaka yari avanye ku muriro wera wo ku gicaniro maze akarikoza Yesaya ku munwa, yijeje Yesaya ko ibyaha bye byari bitwikiriwe mu rugero rukwiriye rwashoboraga gutuma Imana imwemera ikanamuha inshingano. Mbega ukuntu ibyo bituma tugira icyizere! Natwe turi abanyabyaha kandi ntidukwiriye kwegera Imana. Ariko rero, twacungujwe igitambo cy’incungu cya Yesu, bityo tukaba dushobora kwemerwa n’Imana no kuyegera mu isengesho.—2 Abakorinto 5:18, 21; 1 Yohana 4:10.
12. Ni ikihe gicaniro Yesaya yabonye, kandi se, umuriro wacyo wakoze iki?
12 Ikindi kitwibutsa ko iryo ryari iyerekwa, ni uko havugwamo ‘igicaniro’. (Gereranya no mu Byahishuwe 8:3; 9:13.) Mu rusengero rw’i Yerusalemu hari hari ibicaniro bibiri. Imbere y’umwenda wakingirizaga Ahera Cyane hariho igicaniro gito boserezagaho imibavu, naho ku muryango w’ubuturo hakaba igicaniro kinini batambiragaho ibitambo, cyahoraga cyaka (Abalewi 6:5, 6; 16:12, 13). Ariko ibyo bicaniro byo ku isi byari bifite icyo bishushanya: byagereranyaga ibintu bikomeye kurushaho (Abaheburayo 8:5; 9:23; 10:5-10). Igihe Umwami Salomo yatahaga urusengero, umuriro wamanutse mu ijuru maze ukongora ibitambo byoswa byari biri ku gicaniro (2 Ngoma 7:1-3). Ariko Yesaya we, umuriro wavanywe ku gicaniro cy’ukuri cyo mu ijuru ni wo wejeje iminwa ye.
13. Ni ikihe kibazo Yehova yabajije, kandi se, igihe yavugaga ati “ni nde watugendera?” ni nde wundi bari kumwe?
13 Nimureke dukurikire ibyo Yesaya yumvise. “Numva ijwi ry’Umwami Imana riti ‘ndatuma nde, ni nde watugendera?’ Maze ndavuga nti ‘ni jye. Ba ari jye utuma’” (Yesaya 6:8). Uko bigaragara, Yehova yabajije icyo kibazo ashaka ko Yesaya yagira icyo yibwira, kuko nta wundi muntu w’umuhanuzi ugaragara muri iryo yerekwa. Nta gushidikanya, ni itumira Yesaya yari ahawe ryo kuba intumwa ya Yehova. Ariko se, kuki Yehova yabajije ati ‘ni nde watugendera?’ Kuba Yehova ataravuze mu bumwe ati ‘ni nde wangendera’ ahubwo akavuga mu bwinshi ati “ni nde watugendera,” ni uko yari ari kumwe n’undi muntu nibura umwe. Uwo yari nde? Hari undi se utari Umwana we w’ikinege, nyuma y’aho waje kuba umuntu akitwa Yesu Kristo? Koko rero, uwo Mwana ni na we Imana yabwiye iti “tureme umuntu agire ishusho yacu” (Itangiriro 1:26; Imigani 8:30, 31). Ni koko, Yehova yari kumwe n’Umwana we w’ikinege mu bikari byo mu ijuru.—Yohana 1:14.
14. Ni gute Yesaya yitabiriye itumira rya Yehova, kandi se, ni uruhe rugero yaduhaye?
14 Yesaya ntiyajijinganyije gusubiza! Yahise asubiza atitaye ku kuntu ubwo butumwa bwashoboraga kuba buteye, agira ati “ni jye. Ba ari jye utuma.” Nta n’ubwo yigeze abaza inyungu yashoboraga kubona mu gihe yari kuba yemeye iyo nshingano. Umutima ukunze yagaragaje ni urugero ruhebuje ku bagaragu b’Imana bose muri iki gihe, bafite inshingano yo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami mu isi yose’ (Matayo 24:14). Kimwe na Yesaya, bizirika ubutanamuka ku nshingano yabo maze ‘bagahamiriza amahanga yose,’ n’ubwo usanga abantu batitabira ubutumwa bababwira. Kandi bakomeza kujya mbere bafite icyizere nk’uko Yesaya na we yabigenje, kuko bazi ko ubwo butumwa babuhawe n’umutegetsi usumba abandi bose.
Ubutumwa Yesaya yahawe
15, 16. (a) Ni iki Yesaya yagombaga kubwira abagize ‘ubwoko’ bwe, kandi se, ni gute bari kubyitabira? (b) Mbese, imyifatire abantu bari kugaragaza yari kuba itewe n’ikibazo runaka giturutse kuri Yesaya? Sobanura.
15 Yehova yakomeje agaragaza ibyo Yesaya yagombaga kubwira abantu n’uko bari kubyitabira. Yaramubwiye ati “genda ubwire ubu bwoko uti ‘kumva muzajye mwumva, ariko mwe kubimenya, kureba muzajye mureba, ariko mwe kubyitegereza.’ Ujye unangira imitima y’ubu bwoko, uhindure amatwi yabo ibihuri, upfuke amaso yabo kugira ngo batarebesha amaso, batumvisha amatwi, batamenyesha imitima, bagahindukira bagakira” (Yesaya 6:9, 10). Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko Yesaya yari kuvuga ibintu adaciye ku ruhande nta no kugira amakenga, akazinura Abayahudi ku buryo bitandukanya na Yehova? Oya rwose! Abo bari bagize ubwoko bwa Yesaya bwite, kandi yumvaga abafitiye urukundo rwa kivandimwe. Ahubwo ayo magambo ya Yehova yagaragazaga ukuntu abantu bari kwitabira ubutumwa bwe, uko Yesaya yari gusohoza umurimo we mu budahemuka kose.
16 Abantu ubwabo ni bo bari bafite ikibazo. Yesaya yari ‘kujya’ ababwira kenshi, ariko ntibari kwemera ubutumwa bwe cyangwa ngo basobanukirwe ibintu. Abenshi bari kwinangira kandi ntibagire icyo bitaho, boshye impumyi n’ibipfamatwi. Binyuriye mu kubasanga kenshi, Yesaya yari gutuma abantu bo muri ‘ubwo bwoko’ bagaragaza ko batashakaga na busa kumva. Bari kugaragaza ko binangiye mu bwenge no mu mutima kugira ngo batumva ubutumwa Yesaya yababwiraga, ari bwo butumwa bw’Imana. Mbega ukuntu abantu muri iki gihe na bwo ari uko bameze! Abenshi muri bo banga kumva Abahamya ba Yehova mu gihe bababwira ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bugiye kuza.
17. Ni iki Yesaya yerekezagaho igihe yabazaga ati “ibyo bizageza he?”
17 Yesaya yagize inkeke: “ndayibaza nti ‘Nyagasani, ibyo bizageza he?’ Iransubiza iti ‘bizageza aho imidugudu izabera imyirare ari nta wuyibamo, n’amazu ari nta wuyabamo, n’igihugu kigahinduka amatongo rwose, Uwiteka akarangiza kwimurira abantu kure, kandi amatongo akaba menshi muri iki gihugu’” (Yesaya 6:11, 12). Igihe Yesaya yabazaga ati “ibyo bizageza he?”, ntiyarimo abaza igihe yari kumara abwiriza abantu batamwumva. Ahubwo yari ahangayikishijwe n’abantu, bityo akaba yarabazaga igihe bari kumara bari mu mimerere ibabaje yo mu buryo bw’umwuka, n’igihe izina rya Yehova ryari kumara risuzugurwa ku isi. (Reba muri Zaburi ya 74:9-11.) None se, iyo mimerere y’ubupfapfa yari gukomeza kugeza ryari?
18. Imimerere mibi yo mu buryo bw’umwuka abantu bari barimo yari gukomeza kugeza ryari, kandi se, Yesaya yari kuba akiriho igihe ubwo buhanuzi bwari gusohozwa?
18 Ikibabaje ariko, ni uko igisubizo Yehova yamuhaye cyagaragaje ko imimerere mibi yo mu buryo bw’umwuka abantu bari barimo yari gukomeza kugeza igihe bagereweho n’ingaruka mbi zose zituruka ku gusuzugura Imana, nk’uko byagaragazwaga mu isezerano ryayo (Abalewi 26:21-33; Gutegeka 28:49-68). Iryo shyanga ryari kurimburwa, abantu bakajyanwaho iminyago n’igihugu kigahinduka amatongo. Yesaya ntiyari kuba akiriho igihe Yerusalemu n’urusengero rwayo byari kurimburwa n’ingabo z’Abanyababuloni mu mwaka wa 607 M.I.C., n’ubwo yari guhanura mu gihe cy’imyaka isaga 40, agakomeza kugeza ku ngoma ya Hezekiya, umwuzukuruza w’Umwami Uziya. Ariko kandi, Yesaya yakomeje gusohoza ubutumwa bwe mu budahemuka kugeza igihe yapfiriye, hasigaye imyaka isaga 100 ngo iryo shyanga rigerweho n’akaga.
19. N’ubwo iryo shyanga ryari gutemwa nk’uko batema igiti, ni iki Imana yijeje Yesaya?
19 Irimbuka ryari gutuma u Buyuda ‘buhinduka amatongo’ ryari kubaho byanze bikunze, ariko hari kuba hakiriho ibyiringiro (2 Abami 25:1-26). Yehova yijeje Yesaya ati “naho cyasigarwamo n’umugabane umwe mu icumi, na bwo kizongera gutwikwa, nk’uko ibiti by’umwela n’umwaloni bisigarana igishyitsi bimaze gucibwa, ni ko urubyaro rwera rusa n’igishyitsi cyarwo” (Yesaya 6:13). Koko rero, ‘umugabane umwe mu icumi w’urubyaro rwera’ wari gusigara, umeze nk’igishyitsi cy’igiti kinini batemye. Nta gushidikanya, icyo cyizere Yesaya yari ahawe cy’uko hari abasigaye bera bari kuboneka mu bwoko bwe, cyaramuhumurije. N’ubwo iryo shyanga ryari gutwikwa kenshi boshye igiti kinini batemeye gucana, hari gusigara igishyitsi cy’icyo giti cy’ikigereranyo, ari cyo Isirayeli. Cyari kuba imbuto, cyangwa urubyaro rwari kuba ari urwera kuri Yehova. Byari kugera aho kikongera gushibuka maze igiti kikongera kigakura.—Gereranya na Yobu 14:7-9; Daniyeli 4:23.
20. Ni gute igice cya nyuma cy’ubuhanuzi bwa Yesaya cyasohoye bwa mbere?
20 Mbese, ayo magambo y’ubuhanuzi yarasohoye? Yego rwose. Hashize imyaka mirongo irindwi igihugu cy’u Buyuda gihindutse amatongo, abasigaye batinyaga Imana baragarutse bavuye mu bunyage i Babuloni. Bongeye kubaka urusengero n’umurwa, kandi bagarura ugusenga k’ukuri muri icyo gihugu. Kuba Abayahudi baragarutse mu gihugu cyabo cya kavukire bari barahawe n’Imana, byatumye habaho isohozwa rya kabiri ry’ubwo buhanuzi Yehova yabwiye Yesaya. Iryo sohozwa ryari irihe?—Ezira 1:1-4.
Irindi sohozwa
21-23. (a) Ni nde ubuhanuzi bwa Yesaya bwasohorejweho mu kinyejana cya mbere, kandi mu buhe buryo? (b) “Urubyaro rwera” rwari uruhe mu kinyejana cya mbere, kandi se, rwarokotse rute?
21 Umurimo w’ubuhanuzi wa Yesaya washushanyaga umurimo Mesiya, ari we Yesu Kristo, yari kuzakora mu myaka igera kuri 800 nyuma y’aho (Yesaya 8:18; 61:1, 2; Luka 4:16-21; Abaheburayo 2:13, 14). N’ubwo Yesu yarutaga Yesaya, na we yemeye ko Se wo mu ijuru amutuma, aravuga ati ‘dore ndaje, nzanywe no gukora ibyo ushaka.’—Abaheburayo 10:5-9; Zaburi 40:7-9.
22 Kimwe na Yesaya, Yesu yasohoje mu budahemuka umurimo yari yarategetswe gukora, kandi abantu bamugaragarije imyifatire nk’iyo bagaragarije Yesaya. Abayahudi bo mu gihe cya Yesu, kimwe n’abo umuhanuzi Yesaya yabwirije, na bo ntibashakaga kumva ubutumwa yababwiraga (Yesaya 1:4). Yesu yakundaga gukoresha ingero mu murimo we. Ibyo byatumye abigishwa be bamubaza bati “ni iki gituma ubigishiriza mu migani?” Yesu yarabashubije ati “mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw’ubwami bwo mu ijuru ariko bo ntibabihawe. Igituma mbigishiriza mu migani ni iki: ‘ni uko iyo barebye batitegereza, n’iyo bumvise batumva kandi ntibasobanukirwe.’ Ndetse ibyo Yesaya yahanuye bibasohoyeho ngo ‘kumva muzumva, ariko ntimuzabisobanukirwa, kureba muzareba, ariko ntimuzabibona. Kuko umutima w’ubu bwoko ufite ibinure, amatwi yabo akaba ari ibihurihuri, amaso yabo bakayahumiriza, ngo batarebesha amaso, batumvisha amatwi, batamenyesha umutima, bagahindukira ngo mbakize.’”—Matayo 13:10, 11, 13-15; Mariko 4:10-12; Luka 8:9, 10.
23 Mu gihe Yesu yasubiragamo amagambo yavuzwe na Yesaya, yagaragazaga ko ubwo buhanuzi bwasohoraga mu gihe cye. Abantu muri rusange bari bafite imitima imeze nk’iy’Abayahudi bo mu gihe cya Yesaya. Bihumye amaso biziba n’amatwi kugira ngo batumva ubutumwa bwe, kandi na bo bararimbutse (Matayo 23:35-38; 24:1, 2). Ibyo byabayeho igihe ingabo z’Abaroma zari ziyobowe n’Umugaba w’Ingabo witwaga Titus zateraga i Yerusalemu mu mwaka wa 70 I.C., maze zikarimbura umurwa n’urusengero rwawo. Ariko kandi, hari bamwe bari barateze Yesu amatwi bahinduka abigishwa be. Yesu yavuze ko abo bari ‘bahiriwe’ (Matayo 13:16-23, 51). Yari yarababwiye ko mu gihe bari kubona “i Yerusalemu hagoswe n’ingabo,” bagombaga ‘guhungira ku misozi miremire’ (Luka 21:20-22). Bityo rero, “urubyaro rwera” rwari rwaragaragaje ukwizera kandi rwarabaye ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka, ari bo “Bisirayeli b’Imana,” rwararokowe.a—Abagalatiya 6:16.
24. Ni irihe sohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesaya Pawulo yerekejeho, kandi se, ni iki ibyo bigaragaza?
24 Ahagana mu mwaka wa 60 I.C., intumwa Pawulo yari i Roma afungishijwe ijisho. Aho ngaho, ni ho yatumirije inama y’“abakomeye bo mu Bayuda” hamwe n’abandi maze ‘abahamiriza iby’ubwami bw’Imana.’ Ubwo benshi bangaga kwemera ubutumwa bwe, Pawulo yasobanuye ko ibyo byasohozaga ubuhanuzi bwa Yesaya (Ibyakozwe 28:17-27; Yesaya 6:9, 10). Bityo, abigishwa ba Yesu na bo basohoje umurimo usa n’uwa Yesaya.
25. Ni iki Abahamya b’Imana bo muri iki gihe basobanukiwe, kandi se bituma bakora iki?
25 Mu buryo nk’ubwo, Abahamya ba Yehova muri iki gihe basobanukiwe ko Yehova Imana ari mu rusengero rwe rwera (Malaki 3:1). Kimwe na Yesaya, bagira bati “ni jye. Ba ari jye utuma.” Batangazanya umwete ubutumwa bw’umuburo bw’uko iyi si mbi igiye kurangira. Ariko nk’uko Yesu yabigaragaje, abantu bake ugereranyije ni bo bafungura amaso n’amatwi yabo kugira ngo babone kandi bumve, maze bazakizwe (Matayo 7:13, 14). Ni koko, hahirwa abahugurira imitima yabo gutega amatwi kuko ‘bazakira’!—Yesaya 6:8, 10.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu mwaka wa 66 I.C., ingabo z’Abaroma zari ziyobowe na Cestius Gallus zagose Yerusalemu kubera ko Abayahudi bari bivumbagatanyije, maze zinjira mu murwa zigera no ku nkike z’urusengero. Hanyuma zarikubuye zisubirirayo, bituma abigishwa ba Yesu bashobora guhungira mu misozi ya Pereya mbere y’uko Abaroma bagaruka mu mwaka wa 70 I.C.
[Ifoto yo ku ipaji ya 94]
“Ni jye. Ba ari jye utuma.”
[Ifoto yo ku ipaji ya 97]
“Bizageza aho imidugudu izabera imyirare ari nta wuyibamo”