Waba umwenegihugu cyangwa umwimukira, Imana irakwakira
“Kandi yaremy’ amahanga yose y’abantu, bakomoka ku munt’ umwe, ibakwiza mw isi yose.”—IBYAKOZWE 17:26.
1. Ni izihe ngora ziganje ahantu henshi muri iki gihe ku bihereranye no kwakira abanyamahanga bafite iyindi mico?
RAPORO z’abanyamakuru zigaragaza ko mu bihugu byinshi abantu bagenda barushaho guterwa impungenge n’abanyamahanga, abasuhuke n’impunzi. Mu duce tumwe na tumwe two muri Aziya, muri Afurika, mu Burayi no muri Amerika, abantu babarirwa muri za miriyoni babuze uko bava mu bihugu byabo. Birashoboka ko baba bashaka guhunga ubukene, intambara zitewe no gusubiranamo kw’abenegihugu, cyangwa gutotezwa. Ariko se, bazakirwa na nde? Igazeti yatwa “Time” yanditse igira iti “Kutabangamirana ku byerekeye amoko mu Burayi bitangiye guhinduka, ibihugu bimwe na bimwe byamaze kubona ko bitakihanganira imico yo mu yandi mahanga nk’uko byabitekerezaga.” Ku byereye impunzi 18.000.000 “zitifuzwa,” iyo gazeti yaravuze iti “Ibibazo zitera ibihugu byifashije ntibizashira.”
2, 3. (a) Ni ikihe cyizere gihumuriza gitangwa na Bibiliya ku bihereranye no kwakirwa? (b) Kuki dushobora kuvana inyungu mu gusuzuma icyo Ibyanditswe bivuga ku bihereranye n’ibyo Imana yagiriye abantu?
2 Uko byagenda kose kuri icyo kibazo, Bibiliya igaragaza ko Imana yakira abantu bo mu mahanga yose—baba abenegihugu, abimukira cyangwa impunzi (Ibyakozwe 10:34, 35). Ariko kandi, bamwe bashobora kwibaza bati ‘Ariko se ibyo mubivuga muhereye he?’ Mbese, Imana ntiyatoranije Isirayeli ya kera yonyine gusa kugira ngo ibe ari yo iba ishyanga ryayo?’
3 Noneho, reka turebe ukuntu Imana yitwaye ku bantu bo mu gihe cya kera. Dushobora nanone kugenzura ubuhanuzi bumwe na bumwe buhereranye n’inshingano zihabwa abasenga by’ukuri muri iki gihe. Kongera kugenzura ubwo buhanuzi bishobora gutuma turushaho gusobanukirwa neza kandi wenda bikaba byanarushaho kudutera inkunga. Nanone kandi, ubwo buhanuzi bugaragaza ukuntu Imana ishobora kuzagenzereza abantu bo “mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose” nyuma y’umubabaro ukomeye.—Ibyahishuwe 7:9, 14-17.
‘Amahanga Yose Azahabwa Umugisha’
4. Ni gute ikibazo cy’ubwenegihugu cyazamutse, ariko se ni iyihe myanzuro yafashwe n’Imana?
4 Nyuma y’umwuzure, umuryango wa Nowa ni wo wonyine wari utuye isi, kandi abawugize bose bakurikizaga ugusenga k’ukuri. Ariko kandi, ubwo bumwe ntabwo bwarambye. Nyuma y’aho gato, abantu bamwe birengagije ubushake bw’Imana maze batangira kubaka umunara. Ibyo byatumye abantu batangira kwicamo uduce tuvuga indimi zitandukanye, ari na two twabaye amahanga n’ibihugu bitatanye (Itangiriro 11:1-9). Nyamara, ugusenga k’ukuri kwakomeje kubaho binyuriye mu gisekuruza cyerekezaga kuri Aburahamu. Imana yahaye umugisha umuntu w’indahemuka witwaga Aburahamu kandi imusezeranya ko abamukomokaho bari guhinduka ishyanga rikomeye (Itangiriro 12:1-3). Iryo shyanga ryaje kuba Isirayeli ya kera.
5. Kuki twese dushobora guterwa inkunga n’ibyo Imana yagiriye Aburahamu?
5 Ariko kandi, nta bwoko na bumwe Yehova yigeze aheza ngo atoneshe Isirayeli yonyine, kuko umugambi we wari kugera ku bantu bose. Ibyo bigaragarira neza mu isezerano Imana yagiriye Aburahamu igira iti “Mu rubyaro rwawe ni mw amahanga yose yo mw isi azaherw’ umugisha, kuko wanyumviye” (Itangiriro 22:18). Icyakora, mu binyejana byinshi, Imana yitaye ku Bisirayeli mu buryo bwihariye, ibaha Amategeko yo kubayobora mu rwego rw’igihugu, ishyiraho abatambyi bo kujya batamba ibitambo mu rusengero rwayo kandi ibaha Igihugu cy’Isezerano kugira ngo bagituremo.
6. Ni gute uburyo Imana yaringanije kubera Isirayeli butwungura twese?
6 Amategeko Imana yahaye Isirayeli yari umugisha ku bantu bo mu mahanga yose mu buryo bw’uko yagaragazagako abantu ari abanyabyaha kandi ko hari hakenewe igitambo gitunganye kugira ngo gitwikire ibyaha by’abantu mu buryo budasubirwaho (Abagalatia 3:19; Abaheburayo 7:26-28; 9:9; 10:1-12). Ariko se, icyemezo cy’uko urubyaro rw’Aburahamu—urwo amahanga yose yari guherwamo umugisha—rwari kuzaboneka kandi rukuzuza ibisabwa cyari ikihe? Aha na ho Amategeko ya Isirayeli yahabaye ingirakamaro. Yababuzaga gushyingiranwa n’Abanyakanaani, ishyanga ryari rizwiho ingeso yo kwiyandarika n’imigenzo iteye y’urukozasoni, nk’uwo kuroha abana mu muriro bakiri bazima (Abalewi 18:6-24; 20:2, 3; Gutegeka 12:29-31; 18:9-12). Imana yategetse ko bagombaga kurimburwa hamwe n’imigenzo yabo. Uko igihe cyari kugenda gihita, icyo cyemezo cyari kungura bose, harimo n’umusuhuke w’umunyamahanga, kuko cyari gutuma igisekuruza cy’Urubyaro kitandavura.—Abalewi 18:24-28; Gutegeka 7:1-5; 9:5; 20:15-18.
7. Ni iki cyagaragaje ko Imana yakiraga abanyamahanga mbere hose mu mateka?
7 Ndetse n’igihe amategeko yari agikurikizwa, igihe Imana yari igitonesheje ishyanga rya Isirayeli, yagiriye impuhwe abatari Abisirayeli. Yerekanye ko yiteguye kubigenza ityo igihe Abisirayeli bavaga mu buretwa bwo muri Egiputa, bajya mu gihugu cyabo bwite. ‘Uruvange rw’amahanga menshi rwajyanye na bo’ (Kuva 12:38). Umwarimu wo muri kaminuza witwa C. F. Keil avuga ko abo bantu bari “itara ry’abanyamahanga . . . uruvange, cyangwa imbaga y’abantu bo mu mahanga anyuranye” (Abalewi 24:10; Kubara 11:4). Birashoboka ko benshi muri bo bari Abanyegiputa bemeye Imana y’ukuri.
Kwakira Abanyamahanga
8. Ni gute Abagibeoni babonye umwanya mu bwoko bw’Imana?
8 Mu gihe Abisirayeli bumviraga itegeko ry’Imana ryo gutsemba amahanga yari mu Gihugu cy’Isezerano yagenderaga mu ngeso mbi, barinze itsinda ry’abanyamahanga, ari bo Bagibeoni babaga mu majyaruguru y’i Yerusalemu. Bari bohereje intumwa kuri Yosua zari ziyoberanyije kugira ngo bagirane amasezerano y’amahoro, kandi barayagiranye. Uburyarya bwabo bumaze gutahurwa, Yosua yategetse ko Abagibeoni bagirwa “abashenyi n’abavomyi b’iteraniro n’ab’igicaniro cy’Uwiteka [Yehova, MN]” (Yosua 9:3-27). Muri iki gihe, nanone benshi mu basuhuke bemera gukora imirimo yoroheje kugira ngo babone uko babana n’ubwoko bushyashya baba basuhukiyemo.
9. Ni gute urugero rwa Rahabu n’umuryango we rutera inkunga ku bihereranye n’ukuntu abanyamahanga bafatwaga muri Isirayeli?
9 Ushobora guterwa inkunga no kumenya ko icyo gihe Imana itakiriye amatsinda y’abanyamahanga gusa, ahubwo yanakiriye abantu ku giti cyabo. Muri iki gihe, ibihugu bimwe na bimwe byakira gusa abanyamahanga bakomeye, nk’abakire bashobora kubishoramo imari, cyangwa se abize cyane. Si ko bimeze kuri Yehova nk’uko bigaragazwa n’ibyabaye mbere gato y’ibyerekeye Abagibeoni. Ibyo ni ibihereranye n’Umunyakanaanikazi utari uwo mu rwego rwo hejuru. Bibiliya imwita ‘Rahabu, wari malaya.’ Kubera ko yizeye Imana y’ukuri, we n’umuryango we bararokotse ubwo Yeriko yasenywaga. N’ubwo Rahabu yari umunyamahanga, Abisirayeli baramwakiriye. Yabaye icyitegererezo cy’ukwizera dukwiriye gukurikiza (Abaheburayo 11:30, 31, 39, 40; Yosua 2:1-21; 6:1-25). Ndetse ari mu bagize igisekuruza cya Mesiya.—Matayo 1:5, 16.
10. Kwakira abanyamahanga muri Isirayeli byari bishingiye ku ki?
10 Abanyamahanga bakiriwe mu Gihugu cy’Isezerano bitewe n’imihati bagize yo gushimisha Imana y’ukuri. Abisirayeli bari barabwiweko batagombaga kwifatanya n’abadakorera Yehova, cyane cyane mu byerekeye idini (Yosua 23:6, 7, 12, 13; 1 Abami 11:1-8; Imigani 6:23-28). Nyamara kandi, abanyamahanga benshi b’abimukira bo bubahirizaga amategeko y’ifatizo. Ndetse bamwe bageze n’aho baba abayoboke b’idini bakebwe, kandi Yehova abakira burundu mu itorero rye.—Abalewi 20:2; 24:22; Kubara 15:14-16; Ibyakozwe 8:27.a
11, 12. (a) Ni gute Abisirayeli bagombaga gufata abanyamahanga basengaga Yehova? (b) Kuki dushobora kuba twakenera kwivugurura dukurikije urugero rwa Yehova?
11 Imana yategetse Abisirayeli kwigana imyifatire yayo ku banyamahanga bayisenga. Yaravuze iti “Umunyamahanga n’asuhukira muri mwe mu gihugu cyanyu, ntimuzamugirire nabi, umunyamahang’ubasuhukiyemo ababere nka kavukire, umukunde nk’uko wikunda; kuko namwe mwar’ abasuhuke mu gihugu cy’ Egiputa” (Abalewi 19:33, 34; Gutegeka 1:16; 10:12-19). Ibyo bifite icyo bitwigisha n’ubwo tudatwarwa n’Amategeko. Biroroshye ko twagwa mu mutego wo kwishisha cyangwa kwanga abo tudahuje ubwoko, igihugu cyangwa umuco. Ni byiza rero ko twakwibiza tuti ‘Mbese, ngerageza kwikuramo urwicyekwe nk’urwo nkurikije urugero rwa Yehova?’
12 Abisirayeli bari bafite ibihamya bigaragaza ko Imana yakira abantu neza. Umwami Salomo yasenze agira ati “Umunyamahang’ utar’ uwo mu bgoko bwawe bg’ Isiraeli, n’ az’ aturutse mu gihugu cya kure azanywe n’izina ryawe . . . nibaza bagasenga berekey’ iyi nzu, nuk’ ujye wumv’ uri mw ijuru . . . bitum’ amoko yose yo mw isi ameny’ izina ryawe, akubahe.”—1 Abami 8:41-43; 2 Ngoma 6:32, 33.
13. Kuki Imana yagambiriye guhindura uburyo bwo gushyikirana na Isirayeli?
13 Ubwo Yehova yari agikoresha ishyanga ry’Abisirayeli, mu gihe yari akibemeraho kuba ubwoko bwe, ari na ko yarindaga igisekuruza cyerekezaga kuri Mesiya, yahanuye ibintu by’ingenzi byari guhinduka. Mu mizo ya mbere, igihe Isirayeli yemeraga kuba mu isezerano ry’Amategeko, Imana yabijeje ko bashoboraga gukomokwaho “n’ubgami bg’abatambyi n’ubgoko bgera” (Kuva 19:5, 6). Ariko kandi, Isirayeli yagaragaje ubuhemu mu binyejana byinshi. Bityo, Yehova yahanuye ko yari gushyiraho isezerano rishya ku buryo ab’ “inzu y’Isiraeli” bari kubabarirwa amakosa n’ibyaha byabo (Yeremia 31:33, 34). Iryo sezerano rishya ryategereje Mesiya, ari we wari gukiza by’ukuri abantu benshi ibyaha byabo binyuriye ku gitambo cye.—Yesaya 53:5-7, 10-12.
Abisirayeli mu Ijuru
14. Ni iyihe “Isiraeli” nshya Yehova yemeye, kandi gute?
14 Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo bidufasha gusobanukirwa ukuntu ibyo byose byasohojwe. Urupfu rwa Yesu wari Mesiya, rwasohoje amategeko kandi rushyiraho urufatiro rwo kubabarirwa ibyaha mu buryo bwuzuye. Kugira ngo umuntu yungukirwe n’ubwo buryo, ntibyari ngombwa kuba Umuyuda wakebwe mu buryo bw’umubiri. Oya. Intumwa Paulo yanditse ivuga ko mu isezerano rishya, ‘Umuyuda wo mu mutima ari we Muyuda, kandi ko gukebwa ko mu mutima n’umwuka kutari uk’umubiri, ari ko gukebwa nyakuri’ (Abaroma 2:28, 29; 7:6). Abizeye igitambo cya Yesu barababariwe, kandi Imana yarabemeye ibabaraho kuba ‘Abayuda ku bw’umwuka,’ bakaba bagize ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka ryitwa “Isiraeli y’Imana.”—Abagalatia 6:16.
15. Kuki ubwenegihugu ku bw’umubiri atari bwo kamara kugira ngo umuntu abe uwo muri Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka?
15 Ni koko, kwemerwa mu Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka ntibyaterwaga no kuba uwo mu gihugu runaka cyangwa ubwoko. Bamwe na bamwe, urugero nk’intumwa za Yesu, bari Abayuda ku bw’umubiri. Abandi na bo, twavuga nk’umusirikare mukuru w’Umuroma witwaga Korunelio, bari Abanyamahanga batakebwe (Ibyakozwe 10:34, 35, 44-48). Paulo yavuze neza ibyerekeye Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka agira ati “Ntihab’ Umugiriki cyangw’ Umuyuda, uwakebge cyangw’ utakebge, cyangw’ umunyeshyanga rigawa, cyangw’ Umuskuti, cyangw’ imbata cyangw’ uw’umudendezo” (Abakolosai 3:11). Abasizwe n’umwuka w’Imana babaye “ubgoko bgatoranijwe, abatambyi b’ubgami, ishyanga ryera, n’abant’ Imana yaronse.”—1 Petero 2:9; gereranya no Kuva 19:5, 6.
16, 17. (a) Ni uruhe ruhare Abisireyeli bo mu buryo bw’umwuka bafite mu mugambi w’Imana? (b) Kuki bikwiriye kwibaza ku batari muri Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka?
16 Mu gihe kizaza, ni iki kizigamiwe Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka mu mugambi w’Imana? Yesu yatanze igisubizo ubwo yagiraga ati “Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye; kuko So yishimira kubah’ ubgami” (Luka 12:32). Abasizwe, ‘iwabo [hakaba] ari mu ijuru,’ bazaraganwa n’Umwana w’Intama mu butegetsi bw’Ubwami bwe (Abafilipi 3:20; Yohana 14:2, 3; Ibyahishuwe 5:9, 10). Bibiliya igaragaza ko ‘bashyizweho ikimenyetso cy’abana b’Isirayeli’ kandi ko “bacunguriwe mu bantu, kugira ngo bab’ umuganura ku Mana no ku Mwana w’Intama.” Umubare wabo ni 144 000. Ariko kandi, Yohana amaze kuvuga ukuntu abo bashyirwaho ikimenyetso, avuga irindi tsinda ritandukanye n’iryo, ry’ “abantu benshi, umunt’ atabasha kubara, bo mu muhanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose.”—Ibyahishuwe 7:4, 9; 14:1-4.
17 Wenda hari bamwe bashobora kwibaza bati ‘Noneho se bite ku bihereranye na za miriyoni nyinshi zitari mu Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, nk’abashobora kuzambuka umubabaro ukomeye bo mu mukumbi munini? Ni uruhe ruhare bafite mu bireba abasigaye bake bo muri Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka muri iki gihe?b
Abanyamahanga mu Buhanuzi
18. Ni iki cyatumye Abisirayeli bava mu bunyage i Babuloni?
18 Tugarutse mu gihe Isirayeli yari mu isezerano ry’Amategeko, ariko itaryubahiriza, tubona ko Imana yiyemeje kureka Abanyebabuloni ngo bahindure Isirayeli umusaka. Mu wa 607 mbere y’igihe cyacu, Isirayeli yajyanywe mu bunyage bw’imyaka 70. Nyuma, Imana yaje gucungura iryo shyanga. Mu gihe cy’ubuyobozi bwa Zerubabeli igisonga cy’umwami, abasigaye ba Isirayeli ku bw’umubiri bagarutse mu gihugu cyabo. Abategetsi b’Abamedi n’Abapereresi bari barigaruriye Babuloni, bafashije abo banyage kandi banabaha impano. Ibyo igitabo cya Yesaya cyari cyarabihanuye (Yesaya 1:1-9; 3:1-26; 14:1-5; 44:21-28; 47:1-4). Kandi Ezira aduha ubusobanuro burambuye bw’imvaho ku bihereranye n’iryo tahuka.—Ezira 1:1-11, 2:1, 2.
19. Ku bihereranye n’itahuka ry’Abisirayeli, ni ubuhe buhanuzi bugaragaza ko n’abanyamahanga byabarebaga?
19 Ariko kandi, mu guhanura ibihereranye no gucungurwa kimwe n’itahuka ry’ubwoko bw’Imana, yatangaje ubuhanuzi bushishikaje agira ati “Amahang’ azagan’ umucyo wawe, n’abami bazagusang’ ubyukanye kurabagirana” (Yesaya 59:20; 60:3). Ibyo bisobanura ibirenze ibyo kwakira abanyamahanga umwe umwe ku giti cye, duhuje n’isengesho rya Salomo. Yesaya yavugaga ibyerekeye ihinduka ridasanzwe ry’amategeko. “Abanyamahanga” bari gukorana n’abana b’Isireyeli. Yagize ati “Abanyamahanga bazubak’ inkike zawe, n’abami babo bazagukorera; kuko narakaye nkagukubita, ariko none ngiz’ imbabazi ndakubabarira.”—Yesaya 60:10.
20, 21. (a) Ni iki tubona muri iki gihe gihuje n’itahuka ry’Abisirayeli bava mu bunyage? (b) Ni gute ‘abahungu n’abakobwa’ bongerewe kuri Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka?
20 Kujyanwa mu bunyage no kugarurwa kwa Isirayeli bifite byinshi bihuriyeho na Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka muri iki gihe. Mbere y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, abasigaye b’Abakristo basizwe ntibahuzaga byuzuye n’ubushake bw’Imana; bari bakihambiriye ku nyigisho zimwe za Kristendomu n’imihango yayo. Hanyuma, mu gihe cy’agahenge k’intambara, kandi ahanini bitewe n’abayobozi ba kidini, bamwe mu bari bafite inshingano zikomeye bo mu basigaye bo muri Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka bafunzwe bazize akarengane. Nyuma y’intambara, mu wa 1919, abo Bakristo basizwe bararekuwe kandi bahanagurwaho icyaha. Ibyo byabaye icyemezo cyagaragaza ko ubwoko bw’Imana bwari bubatuwe mu bubata bwa Babuloni Ikomeye, ari yo butware bw’isi yose bw’idini y’ikinyoma. Ubwoko bwayo bwahagurukanye umurego kugira ngo bwubake kandi bube muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka.—Yesaya 35:1-7; 65:13, 14.
21 Iyo mimerere yagaragajwe mu byo Yesaya yavuze agira ati “Bose ba[z]aterana baz[e] bagusanga, baj’ ah’ uri; abahungu bawe bazaza baturuka kure n’abakobwa bazaza bahagatiwe. Ni h ’uzareb’ ugacya: umutima waw’ uzikanga, hanyuma waguke; kuk’ ubginshi bg’ibiturutse mu nyanja buzakwegurirwa, n’iby’ubutunzi bg’amahanga bizaz’ ah’ uri” (Yesaya 60:4, 5). Mu myaka igera kuri za mirongo yakurikiyeho, ‘abahungu n’abakobwa’ bakomeje kwinjira, basizwe n’umwuka kugira ngo bafate imyanya ya nyuma muri Isireyeli yo mu buryo bw’umwuka.
22. Ni gute ‘abanyamahanga’ baje gukorana n’Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka?
22 Twavuga iki ku bihereranye n’abo ‘banyamahanga bazubaka inkike zawe’? Ibyo na byo byabayeho muri iki gihe. Ubwo ihamagarwa ry’abo mu bagize 144.000 ryari rirangiye, umukumbi munini wo mu mahanga yose watangiye kwisukiranya uza kwifatanya na Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka mu gusenga. Abo bantu bashya bo bafite ibyiringiro bishingiye kuri Bibiliya byo kuzabaho iteka ryose ku isi izaba yahindutse baradizo. N’ubwo umurimo wabo bazasohozanya ubudahemuka bari kuzawukorera ahantu hanyuranye n’ah’abo bandi, bishimiye gufasha abasigaye basizwe mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami.—Matayo 24:14.
23. Ni mu ruhe rugero “abanyamahanga” bafashamo abasizwe?
23 Muri iki gihe, abo ‘banyamahanga’ basaga 4.000.000 hamwe n’abasigaye, bo ‘iwabo [hakaba] ari mu ijuru,’ bagaragaza ubwitange bwabo kuri Yehova. Benshi muri bo, abagabo n’abagore, abakuru n’abato, bakora umurimo w’igihe cyose, ari abapayiniya. Amenshi mu matorero arenga 66.000, abo banyamahanga bayafitemo inshingano zo kuba abasaza n’abakozi b’imirimo. Ibyo bishimisha abasigaye basizwe, bo babona ko bisohoza amagambo yavuzwe na Yesaya agira ati “Abanyamahanga ni bo bazabaragirir’ imikumbi, kand’ abashyitsi ni bo bazajya babahingira, bakicir’ inzabibu zanyu.”—Yesaya 61:5.
24. Kuki dushobora guterwa inkunga n’iby’Imana yagiriraga Isirayeli ndetse n’andi mahanga mu gihe cyashize?
24 Ku bw’ibyo rero, igihugu icyo ari cyo cyose cyo ku isi waba utuyemo, waba umusuhuke cyangwa impunzi, ufite igikundiro gikomeye cyo kuba umunyamahanga wo mu buryo bw’umwuka, uwo Ishobora byose yakirana urugwiro. Uko kwakirwa na yo bikubiyemo no kuba wahabwa inshingano mu murimo wayo uhereye ubu n’iteka ryose.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ku bihereranye n’itandukaniro riri hagati y’amagambo “umwimukira,” “umusuhuke” n’ “umunyamahanga,” wareba mu gitabo cyitwa Insight on Scriptures, umubumbe wa 1, ku mapaji 72-5, 849-51, cyanditswe na Watctower Bible and Tract Society of New York, Inc.
b Abantu basaga 10.600.000 bifatanyije mu Rwibutso rw’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba riba buri mwaka ryizihijwe n’Abahamya ba Yehova mu wa 1991, ariko abagera ku 8.850 ni bo bonyine bemeje ko ari abasigaye bo mu bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka.
Mbese, Waba Warazirikanye Ibi Bikurikira?
◻ Ni gute Imana yatanze icyiringiro cy’uko yari kwakira abantu bo mu mahanga yose?
◻ Ni iki kigaragaza ko abandi batari ubwoko bwatowe n’Imana bwa Isirayeli na bo bashoboraga kuyegera?
◻ Mu buhanuzi, ni gute Imana yagaragaje ko abanyamahanga bari kuzifatanya n’Abisiriyeli?
◻ Ni iki cyabayeho gihuje no kuba Abisirayeli baravanywe mu bunyage i Babuloni, kandi ni gute “abanyamahanga” baje kubigiramo uruhare?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Umwami Salomo yasabiye abanyamahanga bari kuyoboka Yehova