Ishyanga Ryakomeje Kurangwaho Ugushikama
“Nimwugurure amarembo kugira ngo ishyanga rikiranuka, rigakomeza iby’ukuri [“kugira imyifatire irangwamo ubudahemuka,” “MN”] ryinjire.”—YESAYA 26:2.
1. Kuki imvugo ya Yesaya yerekeye “ishyanga rikiranuka” ishobora gutangaza?
MURI iki gihe, hari amahanga y’ubwoko bwose. Amwe muri yo, ayoborwa n’ubutegetsi bwa kidemokarasi, andi na yo akaba ayoborwa n’ubutegetsi bw’igitugu. Amwe arakize, andi arakennye. Ikintu kimwe ahuriyeho, ni uko yose ari ay’isi Satani abereye imana (2 Abakorinto 4:4). Dufatiye kuri ibyo, amagambo ya Yesaya ashobora gutangaza bamwe, mu gihe agira ati “nimwugurure amarembo kugira ngo ishyanga rikiranuka, rigakomeza iby’ukuri [“kugira imyifatire irangwamo ubudahemuka,” “MN”], ryinjire” (Yesaya 26:2). Ishyanga rikiranuka? Ni koko, ishyanga rikiranuka rirahari ubwo ubuhanuzi buvuga ko ririho. Ni gute umuntu yamenya iryo shyanga ridasanzwe?
2. Iryo shyanga rikiranuka ni irihe? Tubizi dute?
2 Dukurikije uko Bibiliya yitwa Traduction du Monde Nouveau ihindura muri Yesaya 26:2, iryo shyanga rivugwaho kuba “rikomeza kugira imyifatire irangwamo ubudahemuka.” Na ho muri Bibiliya Yera 1993, uwo murongo uhindurwa ngo “ishyanga rikiranuka, rigakomeza iby’ukuri.” Izo mvugo zombi zirakwiriye. Koko rero, kumenya ishyanga rikiranuka biroroshye, bitewe n’uko ari ryo shyanga ryonyine ku isi rigandukira Kristo Umwami, bityo rikaba ritari iry’isi ya Satani (Yohana 17:16). Ni yo mpamvu, abarigize bazwiho kuba ‘bagira ingeso nziza hagati y’abapagani.’ Bagira imibereho ihesha Imana ikuzo (1 Petero 2:12). Byongeye kandi, aho baba bari hose ku isi, bari mu bagize ‘itorero ry’Imana ihoraho, n’inkingi y’ukuri igushyigikiye’ (1 Timoteyo 3:15). Mu gushyigikira ukuri, bamaganira kure za filozofiya za gipagani zigishwa na Kristendomu, kandi bagashyigikira “amata y’umwuka adafunguye”—ni ukuvuga Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya (1 Petero 2:2). Byongeye kandi, babwirizanya umwete ubutumwa bwiza bw’Ubwami “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru” (Abakolosayi 1:23). Mbese, twashidikanya ko iryo shyanga ryaba rigizwe n’abasigaye bo mu “Bisirayeli b’Imana,” ari ryo torero ry’Abakristo basizwe? Oya rwose!—Abagalatiya 6:16.
Ishyanga Ryaravutse
3. Vuga uko ishyanga rikiranuka ryaje kuvuka.
3 Ni ryari “ishyanga rikiranuka” ryavutse? Itangiriro ryo kubaho kwaryo ryahanuwe mu gitabo cya Yesaya. Muri Yesaya 66:7, 8, dusoma ngo: “[Siyoni] yabyaye [i]tararamukwa; ibise bitaraza, [i]byara umwana w’umuhungu. . . . Nyamara i Siyoni habyaye abana hakiramukwa.” Mu buryo budasanzwe, Siyoni, ari wo muteguro w’Imana wo mu ijuru, yagombaga kubyara “umwana w’umuhungu” mbere yo kuramukwa. Mu mwaka wa 1914, Ubwami bwa Kimesiya bwavukiye mu ijuru (Ibyahishuwe 12:5). Nyuma y’ibyo, amahanga yishoye mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose ari menshi kurushaho, kandi Abakristo basizwe bagezweho n’imibabaro myinshi yo ‘kuramukwa’ hamwe n’ibitotezo. Hanyuma, mu mwaka wa 1919, ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka ryavukiye ku isi. Bityo, Siyoni ‘yabyaye abana bayo,’ ari ryo ‘shyanga rikiranuka,’ kandi abo bagizwe umuteguro kugira ngo bakore umurimo wo gutanga ubuhamya wari kugenda waguka ubutitsa.—Matayo 24:3, 7, 8, 14; 1 Petero 2:9.
4. Kuki ishyanga rikiranuka ryagombaga guhatana kugira ngo rikomeze gushikama?
4 Guhera mu ntangiriro, ugushikama kw’iryo shyanga kwagiye guhura n’ibigeragezo bikaze. Kubera iki? Igihe Ubwami bwo mu ijuru bwavukaga, Satani n’abadayimoni be bahanantuwe mu ijuru bajugunywa ku isi. Ijwi rirenga ryatangaje rigira riti “noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n’ubushobozi n’ubwami bw’Imana yacu n’ubutware bwa Kristo wayo: kuko Umurezi wa bene Data ajugunywe hasi, wahoraga abarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu. Na bo bamuneshesheje amaraso y’Umwana w’Intama n’Ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa.” Satani yarakajwe cyane n’iryo hinduka ry’imimerere, maze ‘aragenda ngo arwanye abo mu rubyaro rw’[umugore] basigaye, bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu.’ Abakristo basizwe bakomeje gushikama bahanganye n’ibitero bya Satani. Muri iki gihe na bwo, abagize ishyanga ry’Imana rikiranuka b’abanyamurava, bizera amaraso y’incungu ya Yesu, kandi bakomeza guha Yehova igisubizo cy’ikibazo cyazamuwe n’umukobanyi mukuru bakomeza gushikama ‘ntibange no gupfa.’—Ibyahishuwe 12:1, 5, 9-12, 17; Imigani 27:11.
5. Ni iyihe myifatire myiza y’Abahamya bo muri iki gihe yabafashije gukomeza gushikama?
5 Mu mwaka wa 1919, ubwo hatangiraga gutangwa ubuhamya ku byerekeye Ubwami bw’Imana muri iki gihe, Abigishwa ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe, bari bake ariko bakomeye mu byo kwizera. Babaye urufatiro rw’ ‘umurwa ukomeye, n’agakiza kashyiriweho kuba inkike n’ibihome.’ Biringiraga “Yehova nyine ari we Rutare ruhoraho iteka ryose” (Yesaya 26:1, 3, 4). Kimwe na Mose wo mu gihe cya kera, bagize bati “ngiye kwatura izina ry’Uwiteka, mwaturire Imana yacu ko ifite icyubahiro gikomeye. Icyo gitare, umurimo wacyo uratunganye rwose, ingeso zacyo zose ni izo gukiranuka: ni Imana y’inyamurava, itarimo gukiranirwa, ica imanza zitabera, iratunganye.”—Gutegeka 32:3, 4.
6. Ni mu buhe buryo Yehova yahaye imigisha ubwoko bwe muri iyi minsi y’imperuka?
6 Uhereye icyo gihe, amarembo ajyana mu Bwami bw’Imana yakomeje kuba yuguruwe uko yakabaye, mu gihe mbere na mbere hakorakoranywaga abasigaye bo mu Bakristo basizwe 144.000, muri iki gihe abagize umukumbi munini w’ “izindi ntama” bakaba barimo bifatanya mu gutangaza imigambi y’Ubwami bwa Yehova (Yohana 10:16). Ni yo mpamvu dushobora gutangazanya ibyishimo ngo “wagwije ishyanga, Uwiteka Nyagasani wagwije ishyanga; urogezwa; wunguye ingabano z’igihugu zose” (Yesaya 26:15). Iyo turaranganyije amaso mu murima w’isi muri iki gihe, mbega ukuntu dusanga ayo magambo ari ay’ukuri koko! Binyuriye ku mbaraga z’umwuka wera, ubuhamya ku bihereranye no kuza k’Ubwami bwa Kristo, bwamaze gutangwa “kugeza ku mpera y’isi” (Ibyakozwe 1:8). Dushobora kwiyumvisha urugero uko kwaguka kugezemo turebye kuri Raporo y’Umwaka w’Umurimo wa 1994 y’Abahamya ba Yehova mu Isi Yose, iri kuipajiya 18 kugeza ku ya 21.
Ukwiyongera Gushya kw’Ababwiriza
7, 8. (a) Ni iki cyerekana ko ubwoko bw’Imana ‘bwunguye imigozi yabwo?’ (b) Wifashishije Raporo y’Umwaka w’Umurimo wa 1994, ni mu biki ‘imipaka yaguwe yabwo’ mu buryo butangaje?
7 Reka turebe bimwe mu bintu by’ingenzi bishishikaje byo muri iyo raporo. Umubare w’ababwiriza b’Ubwami wageze kuri 4.914.094! Mbega ukuntu bishimishije kureba ikorakoranywa ridacogora ry’ “abantu benshi . . . bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura byera”! Ni koko, abo na bo bagaragaje ugushikama kwabo. “Bameshe ibishura byabo, babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama,” babarwaho gukiranuka bitewe n’uko bizera igitambo cy’incungu cya Yesu.—Ibyahishuwe 7:9, 14.
8 Cyane cyane kuva mu mwaka wa 1919, umuteguro wa Yehova wagiye uhabwa itegeko rigira riti “agūra ikibanza cy’ihema ryawe; rēga inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo: ntugarukire hafi: wungure imigozi yawe, ibe miremire; ushimangire imambo zawe” (Yesaya 54:2). Mu kwitabira iryo tegeko, umurimo wo kubwiriza urakomeza gukorwa ubutadohoka, ndetse no mu karere gakonje cyane ka Yukon gahana imbibi na Alaska, aho itsinda ry’abapayiniya b’abanyambaraga bihanganira ibipimo by’ubukonje, rimwe na rimwe bimara ibyumweru biri hagati ya 40○ na 50○C, munsi ya zeru. Mu myaka ya vuba aha, imbaga y’abantu benshi bakomeje kugenda bisukiranya vuba na vuba kurushaho bagana ishyanga rya Yehova—ishyanga ryakomeje kurangwaho ugushikama. Amarembo yagiye yugururwa mu buryo bwagutse kurushaho, kugira ngo yakire abantu baturutse mu bihugu byo muri Aziya hanze ya Kristendomu, byahoze ari indiri y’Abakomunisiti, abaturuka mu bihugu byinshi byo muri Afurika, no mu bihugu by’Abagatolika, nko mu Butaliyani, Hisipaniya, Porutugali, no muri Amerika y’Epfo. Ikibazo cy’impunzi cyatumye hatangizwa undi murima wo gukorerwamo umurimo. Urugero, mu Bwongereza, Abahamya bahihibikanira amatsinda 13 y’abantu b’amoko anyuranye bavuga indimi zo mu mahanga.
‘Mujye Mukora Mutya’
9. (a) Ni iki umubare w’abateranye ku Rwibutso rw’umwaka wa 1994 ugaragaza? (b) Ni ibihe bihugu bimwe na bimwe byagize umubare udasanzwe w’abateranye ku Rwibutso?
9 Ikindi gishishikaje dusanga muri raporo y’umwaka, ni abateranye ku Rwibutso. Mbere gato y’uko apfa, Yesu yashyizeho Urwibutso rw’urupfu rwe, maze abwira abigishwa be ati “mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke” (1 Abakorinto 11:24). Mbega ukuntu mu mwaka wa 1994 byari bishimishije kubona abantu bagera kuri 12.288.917—ni ukuvuga umubare ukubye incuro ebyiri zisaga uw’ababwiriza bakora umurimo—bateranira hamwe kugira ngo bumvire iryo tegeko, baba ari abarya ku ifunguro cyangwa indeberezi gusa. Mu bihugu bimwe na bimwe, umubare w’abateranye ku Rwibutso, warutaga cyane uw’ababwiriza. Ababwiriza 4.049 bo muri Esitoniya, Lativiya, no muri Lituwaniya, bishimiye kuba barateranye Urwibutso ari abantu 12.876, umubare warutaga uw’ababwiriza incuro eshatu zisaga. Nanone muri Benin, abantu 16.786 bateranye ku Rwibutso bari hafi incuro eshanu umubare w’ababwiriza. Mu itorero rimwe rigizwe n’ababwiriza bagera kuri 45, hateranye abantu 831!
10. (a) Ukwiyongera kw’abaterana ku Rwibutso biduha iyihe nshingano? (b) Vuga uko bishobora kugenda mu gihe uwateranye ku Rwibutso yaba ahawe ubufasha nyuma y’aho?
10 Abahamya ba Yehova bishimira ko abantu bashimishijwe bangana batyo bifatanije na bo muri icyo gihe gikwiriye. Ubu bifuza kubafasha kugira ngo bakomeze kugira amajyambere mu bumenyi no mu gukunda ukuri. Wenda bamwe bashobora kubyitabira nka Alla wo mu Burusiya. Alla yiganaga na mushiki wacu umwe w’umupayiniya wa bwite, ariko akaba yaragiraga amajyambere make cyane, bityo icyigisho kiza guhagarara. Icyakora, Alla yaje gutumirwa ku Rwibutso maze aremera. Iryo teraniro ry’ingenzi cyane ryamugizeho ingaruka zikomeye. Akigera mu rugo, yajugunye amashusho ye yose ya kidini maze asenga Yehova amusaba ubufasha. Nyuma y’iminsi ibiri, wa mupayiniya yagiye kumusura kugira ngo yumve icyo atekereza ku bihereranye n’Urwibutso. Habaye ikiganiro cyagize ingaruka nziza. Icyigisho cya Alla cyatangijwe bundi bushyashya. Bidatinze, yatangiye kwifatanya mu murimo wo gutanga ubuhamya. Iyo nkuru igaragaza agaciro ko gukurikirana abantu baba barateranye ku Rwibutso. Wenda benshi bashobora kubyitabira nk’uko Alla yabigenje.
“Twe Kwirengagiza Guteranira Hamwe”
11-13. (a) Imwe mu myifatire irangwamo ubudahemuka y’ishyanga rikiranuka ni iyihe? (b) Kuki Abakristo b’ukuri bakeneye kujya mu materaniro?
11 Iteraniro ry’Urwibutso, ni iteraniro ry’ingenzi cyane kuri Kalendari y’Abahamya ba Yehova, ariko nta bwo ari ryo ryonyine bagira. Buri cyumweru, Abahamya bateranira hamwe bubahiriza amagambo y’intumwa Pawulo agira ati “tujye tuzirikana[na] ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe, nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane, kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo” (Abaheburayo 10:24, 25). Bifatanyije n’ishyanga rya Yehova rikiranuka rigaragarira ku myifatire irangwamo ubudahemuka. Kugira imyifatire irangwamo ubudahemuka, hakubiyemo no kujya mu materaniro ubutadohoka.
12 Uko bigaragara, ibyo abantu bo muri Filipine babisobanukiwe neza, aho mwayene y’abaterana mu gihugu cyose amateraniro yo ku cyumweru, ari 125 ku ijana ku mubare w’ababwiriza bose. Nanone, ibyo byumvikana neza ku itsinda ry’Abahamya hamwe n’abandi bantu bashimishijwe bo muri Arijantina. Abo bantu batuye ku birometero bigera hafi kuri 20 uvuye ku Nzu y’Ubwami. Nyamara kandi, umugenzuzi w’akarere yatanze raporo avuga ko uretse mu bihe by’uburwayi, nta n’umwe usiba amateraniro. Bakora urugendo rw’amasaha ane ku igare rikururwa n’ifarashi cyangwa se ku ifarashi ubwayo, kandi mu gihe cy’itumba bakagenda mu mwijima wa nijoro basubira iwabo.
13 Uko iherezo ry’iyi gahunda rigenda rirushaho kwegereza, ubuzima bugenda burushaho kugorana, ari na ko ibibazo bigenda birushaho kwiyongera, bityo bikaba byatuma kujya mu materaniro buri gihe birushaho kudukomerera. Ariko kandi, mu mimerere nk’iyo ni ho tuba dukeneye kuruta ikindi gihe cyose, ibyo kurya by’umwuka hamwe n’imishyikirano irangwamo igishyuhirane dushobora kubonera mu materaniro nk’ayo honyine.
“Ugire Umwete”
14. Kuki Abahamya ba Yehova bazirikana ko umurimo wabo wihutirwa, kandi n’izihe ngaruka [nziza] zibigaragaza?
14 Mu mwaka ushize, Kiliziya Gatolika mu Butaliyani, yavuze ko umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova, ari umurimo wo “guhindura abantu ku ngufu babigiranye ubukana.” Nyamara kandi, nta kintu cy’ubukana kirangwa mu murimo w’Abahamya rwose. Ibiri amambu, umurimo wabo ugaragaza urukundo rwimbitse bafitiye bagenzi babo. Nanone kandi, uwo murimo ugaragaza ko bumvira amagambo ya Pawulo agira ati “ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye, no mu kitagukwiriye” (2 Timoteyo 4:2). Kuba Abahamya ba Yehova bazi ko uwo murimo wihutirwa, bituma bawukorana umwete, nk’uko bigaragazwa no kuba mu mwaka wa 1994 baramaze amasaha agera kuri 1.096.065.354 babwiriza abaturanyi babo, basubira gusura, kandi bakaba barayoboraga ibyigisho bya Bibiliya bigera kuri 4.701.357 buri cyumweru. Benshi bashoboye kwifatanya mu murimo w’ubupayiniya, ibyo bikaba bigaragaza ko umwuka w’ubupayiniya uhari kandi usagambye. Ibyo bigaragazwa n’umubare w’abakoze ubupayiniya mu isi yose ugera ku 636.202 ukoze mwayene.
15, 16. (a) Ni gute abakuru n’abato bagiye bagaragaza umwuka w’ubupayiniya? (b) Nyuma yo gusuzuma Raporo y’Umwaka w’Umurimo wa 1994, ni ibihe bihugu usanga bifite umubare utangaje w’abapayiniya?
15 Muri uwo mubare, harimo abakiri bato benshi. Bamwe muri abo, bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubu bakora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose mu gihe bakiri mu mashuri yisumbuye, bagenzi babo bigana bakaba ari bo fasi yabo y’ibanze. Urwo rubyiruko rwabonye ko ubwo ari uburyo bwiza cyane bwo kwirinda ibiyobyabwenge, ubwiyandarike, hamwe n’urugomo, ibyo bikaba birimo bikwirakwira mu mashuri menshi yo muri icyo gihugu. Abandi benshi muri abo bakiri bato, bafite intego yo kuzakora ubupayiniya mu gihe bazaba barangije amashuri. Uwitwa Irina wo muri Ukraine, yakoze ubupayiniya bw’ubufasha mu gihe cyose yigaga amashuri yisumbuye kugira ngo yishyirireho urufatiro rwo kuzakomeza ubupayiniya mu gihe azaba amaze kubona impamyabumenyi. Mu gihe yari arangije amashuri, umuryango we witangiye kumufasha ku bihereranye n’ibintu by’umubiri yari akeneye kugira ngo awuhagararire mu murimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose. Muri Ukraine, ubukungu bwifashe nabi. Ariko kandi, Irina yagize ati “nzi ko nkora umurimo uhesha ubuzima, atari kuri jye jyenyine, ahubwo no ku bo mbwiriza.” Mu by’ukuri, birashimishije cyane kubona abakiri bato benshi muri iki gihe batekereza nka Irina. None se, hari ubundi buryo babona buruta ubwo bwo ‘kwibuka Umuremyi wabo mu minsi y’ubusore bwabo’?—Umubwiriza 12:1.
16 Hari abapayiniya benshi bageze mu za bukuru. Hari umwe muri bo wavuze ko mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, se na musaza we baguye ku rugamba, hagati aho nyina na murumuna we bakaba bararasiwe mu gace Abayahudi b’abakene bategekwaga guturamo. Nyuma y’aho, umuhungu we yaje gupfa. None ubu ageze mu marembera y’ubuzima bwe kandi amagara ye akaba agerwa ku mashyi, Yehova yamuhaye, mu itorero rya Gikristo, umuryango mugari kuruta uwo yatakaje, kandi abonera ibyishimo mu gufasha abandi ari umupayiniya w’igihe cyose.
17, 18. Ni gute buri wese muri twe, yaba umupayiniya cyangwa ataba we, ashobora kugaragaza umwuka w’ubupayiniya?
17 Birumvikana ariko ko bose badashobora kuba abapayiniya. Yehova yakirana ibyishimo kimwe cya cumi cyacu cyose, ni ukuvuga ibyiza dushobora gutanga mu buryo bw’umwuka twimazeyo, uko byaba biri kose mu bitwerekeyeho ku giti cyacu (Malaki 3:10). Mu by’ukuri, buri wese muri twe ashobora kwihingamo umutima nk’uw’abo bapayiniya b’abanyamurava, bityo tugakora ibyo imimerere turimo itwemerera gukora byose kugira ngo duteze imbere umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza.
18 Urugero, muri Ositaraliya, itariki ya 16 Mata yagizwe umunsi wihariye wo kubwiriza mu mihanda. Ababwiriza kimwe n’abapayiniya, bashyigikiye cyane iyo gahunda nk’uko byagaragajwe n’ukwiyongera gushya k’umubare w’ababwiriza wageze ku 58.780 muri uko kwezi. Byongeye kandi, hatanzwe amagazeti aruta ayatanzwe mu kwezi nk’uko k’umwaka ushize ho 90.000. Kuri uwo munsi wihariye, hari mushiki wacu umwe wahaye umugabo amagazeti, maze mu gihe yari arimo yandika izina rye hamwe n’aho abarizwa kugira ngo azakurikirane ugushimishwa yari yagaragaje, yaje kubona ko bari bafitanye isano! Baje gusanga umwe yari mubyara w’undi, kandi bakaba bari bamaze imyaka 30 batabonana. Nta gushidikanya ko ibyo byatumye habaho gusubira gusura gushimishije cyane!
Komeza Gushikama Kugeza ku Mperuka
19. Kuki ari iby’ingenzi ko ishyanga rikiranuka rya Yehova ryakomeza kurangwaho ugushikama kugeza ku mperuka?
19 Ni iby’ingenzi ko abantu bose bagize ishyanga ry’Imana rikiranuka bakomeza gushikama mu gihe isi ya Satani yenda kurunduka. Vuba aha, ishyanga ryera rya Yehova rizumva ijwi rihamagara rigira riti “wa bwoko bwanjye we, ngwino winjire mu nzu yawe, wikingirane, ube wihishe akanya gato, kugeza aho uburakari buzashirira.” Iyi si ibarwaho umwenda w’amaraso, izagerwaho n’urubanza rw’Imana nta kabuza. “Kuko Uwiteka aje aturuka mu buturo bwe, azanywe no guhanira abo mu isi gukiranirwa kwabo; isi izagaragaza amaraso yayo, kandi ntabwo izongera gutwikira abapfuye bo muri yo” (Yesaya 26:20, 21). Nimucyo twese dukomere kandi dukomeze kuba Abakristo bashikamye twifatanije n’ishyanga rikiranuka rya Yehova. Bityo, tuzishimira guhabwa ubuzima bw’iteka mu karere k’Ubwami bwa Kristo.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni ryari “ishyanga rikiranuka” ryavutse?
◻ Kuki ubwoko bw’Imana bwagiye bukenera kugira ukwihangana muri iyi minsi y’imperuka?
◻ Ni iki kigaragazwa n’umubare munini w’ababwiriza hamwe n’amasaha bamaze mu murimo, nk’uko biboneka kuri Raporo y’Umwaka w’Umurimo wa 1994?
◻ Kuki kujya mu materaniro ari iby’ingenzi cyane mu gihe iyi si igenda yegereza iherezo ryayo?
◻ Kuki abifatanyije n’ishyanga ry’Imana rikiranuka bose bagomba gukomeza gushikama?
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 18-21]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi.)
RAPORO Y’ISI YOSE Y’ABAHAMYA BA YEHOVA MU MWAKA W’UMURIMO WA 1994