ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w95 1/1 pp. 12-16
  • Tuneshe Satani n’Imirimo Ye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tuneshe Satani n’Imirimo Ye
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Gushikama mu Gihe cy’Ibitotezo
  • Mu Myiryane Yayogoje Urwanda
  • Urubyiruko Rwakomeje Gushikama
  • Andi Mayeri ya Satani
  • Mbese, uzakomeza gushikama?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Komeza kuba indahemuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Umurava wa Yobu—Ni nde ushobora kuwigana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
  • Mushimishe umutima wa Yehova mushikama mu budahemuka!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
w95 1/1 pp. 12-16

Tuneshe Satani n’Imirimo Ye

“Nuko rero mugandukire lmana, ariko murwanye Satani, na we azabahunga.”​—YAKOBO 4:7.

 1. Ni gute “[a]maboko y’inkozi z’ibibi” afite ingaruka ku bantu muri iki gihe?

YOBU yabivuze ukuri ubwo yagiraga ati “isi itanzwe mu maboko y’inkozi z’ibibi” (Yobu 9:24). Muri iki gihe, duhanganye n’ibihe bigoye cyane kuruta ikindi gihe cyose mu mateka yose ya kimuntu. Kubera iki? Kubera ko iyi ari ‘iminsi y’imperuka’ y’ubutware bwa Satani butegeka iyi si mu buryo bwa kidayimoni. Ntibitangaje rero kuba ‘abantu babi n’abiyita uko batari, barushaho kuba babi, bayobya bakayobywa’ basunitswe na Satani (2 Timoteyo 3:1, 13). Byongeye kandi, ibitotezo, akarengane, ubugome, ubwicanyi, ubukungu bwifashe nabi, indwara zidakira, imize yo mu za bukuru, imibabaro yo mu buryo bw’ibyiyumvo​—ibyo, hamwe n’ibindi byinshi, bishobora kuturemerera cyane.

 2. Ni gute twashobora guhangana n’ibitero bya Satani muri iki gihe?

2 Satani, Umwanzi ukomeye, arimo arategura igitero simusiga ku kiremwamuntu, kandi yibasiye abasenga Imana by’ukuri. Intego ye ni iyo gutuma abantu bose bashobora kuba indahemuka batera Imana umugongo maze bakazarimbukana na we hamwe n’abamarayika be b’abadayimoni. Icyakora, twizezwa ko nidukomeza kwihangana mu budahemuka, Umwanzi azaduhunga. Kimwe na Yesu, dushobora ‘kwiga kumvira’ Imana binyuriye mu mibabaro duhura na yo, kandi tukazabona ubuzima bw’iteka tubikesha ubuntu bwayo.​—Abaheburayo 5:7, 8; Yakobo 4:7; 1 Petero 5:8-10.

3, 4. (a) Ni ibihe bigeragezo by’iteka Pawulo yahanganye na byo? (b) Ni iki Pawulo yahangayikiraga bitewe n’uko yari umusaza w’itorero rya Gikristo?

3 Intumwa Pawulo yageragejwe mu buryo bwinshi. Avuga ibyarangaga ko yari umukozi wa Kristo, yanditse agira ati “ndabarusha. Mbarusha mu mihati, mbarusha gushyirwa mu mazu y’imbohe, mbarusha cyane gukubitwa birenze urugero: kenshi nari mu kaga k’urupfu. Ibihe bitanu Abayuda bankubise inkoni mirongo itatu n’icyenda. Ibihe bitatu nakubiswe inga: igihe kimwe natewe amabuye: ibihe bitatu inkuge zaramenetse, naraye imuhengeri nirirwamo: nari mu ngendo kenshi, mu kaga gatewe n’inzuzi, mu kaga gatewe n’abambuzi, mu kaga gatewe na bene wacu, mu kaga gatewe n’abapagani, mu kaga ko mu midugudu, mu kaga ko mu butayu, mu kaga ko mu nyanja, mu kaga ko muri bene Data b’ibinyoma, mu miruho n’imihati; mba maso kenshi, ngira inzara n’inyota, nirirwa ubusa kenshi, nicwa n’imbeho, nambara ubusa.

4 “Ariko ne kuvuga ibindi, keretse ko hariho ikindemerera iminsi yose: ni uguhagarikira umutima amatorero yose. Ni nde udakomeye, ngo nanjye mbe udakomeye? Ni nde ugushwa, ngo nanjye ndeke kugurumana?” (2 Abakorinto 11:23-29). Bityo rero, Pawulo yakomezaga kuba indahemuka mu gihe yabaga ahanganye n’ibitotezo hamwe n’ibigeragezo byo hanze, kandi kubera ko yari umusaza w’itorero rya Gikristo, yahangayikishwaga cyane no gukomeza abavandimwe na bashiki bacu bari bafite intege nke mu itorero, abafasha kugira ngo na bo bakomeze kuba indahemuka. Mbega urugero ruhebuje ku Bakristo b’abasaza bo muri iki gihe!

Gushikama mu Gihe cy’Ibitotezo

 5. Ni ubuhe buryo bwo guhangana n’ibitotezo bitaziguye?

5 Ni ayahe mayeri Satani akoresha kugira ngo atume abantu badakomeza gushikama? Nk’uko byagaragajwe haruguru, bumwe mu buryo bubi cyane Satani akoresha, ni uguteza ibitotezo mu buryo butaziguye, uretse ko hari uburyo bwo guhangana n’ibyo bitotezo byose. Mu Befeso 6:10, 11, hatugira inama hagira hati “ibisigaye, mukorere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi. Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya [cyangwa, “ibikorwa by’amayeri,” MN, ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji] bwa Satani.”

 6. Ni gute umuntu yagaragaza ko Abahamya ba Yehova ‘barushishwaho kunesha’?

6 Muri iyi minsi y’imperuka, Abahamya ba Yehova bagiye bahangana n’ibigeragezo nk’ibyo kenshi. Bityo rero, dushobora kunga mu rya Pawulo tugira tuti “muri byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze” (Abaroma 8:37). Ibyo bigaragazwa n’inkuru zivuga ibihereranye n’ugushikama kw’Abahamya ba Yehova bari bafungiwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa byo mu Budage, muri Ositaraliya, muri Polonye, no muri Yugosilaviya mu gihe cya Nazi hagati y’umwaka wa 1933 na 1945, mu gihe ubutegetsi bwa Gikomunisiti bwakandamizaga abantu mu Burayi bw’i Burasirazuba hagati y’umwaka wa 1945 na 1989, hamwe no mu gihe cy’itotezwa ryayogoje uturere tumwe na tumwe two muri Afurika no muri Amerika y’Epfo mu myaka ya vuba aha.

 7. Ni izihe ngero zitangaje ku bihereranye no gushikama z’ibyabereye muri Etiyopiya?

7 Abahamya ba Yehova bo muri Etiyopiya, batanze urugero rutangaje ku bihereranye n’ubudahemuka hagati y’umwaka wa 1974 na 1991. Umwe mu banyapolitiki bakundaga gufata Abahamya, yaje kubwira umuvandimwe umwe wari ufunzwe ati “kongera kubarekura, bishobora guteza akaga karuta akaterwa no kurekura intare ziri mu bigo zirindirwamo!” Abo bantu batotezaga abagaragu ba Yehova, babababaje urubozo, hanyuma, nyuma y’imyaka myinshi, urukiko rw’ubujurire rwaje kubakatira urwo gupfa. Umurambo w’umuvandimwe umwe washyizwe ku ka rubanda kugira ngo bibere abandi akabarore. Abandi bavandimwe bari barakatiwe urwo gupfa, baje kurekurwa n’urundi rukiko, kandi bamwe muri abo ‘banesheje’ b’indahemuka bavuze inkuru z’ibyababayeho muri porogaramu y’Ikoraniro ry’Intara “Inyigisho Ziva ku Mana” yabereye Addis Ababa mu ntangiriro z’umwaka wa 1994.a​—Yohana 16:33; gereranya na 1 Abakorinto 4:9.

 8. Ni gute Satani yifashishije icyo bise “kweza amoko”?

8 Satani yananiwe gucogoza ugushikama kw’abo bavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka akoresheje ibitero bitaziguye. Noneho se, ni ayahe mayeri yandi akoresha? Mu Byahishuwe 12:12 havuga ibihereranye n’iyi minsi y’imperuka hagira hati “wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano, kuko Satani yabamanukiye, afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.” Kubera ko yananiwe gutsemba ubwoko bwa Imana bw’indahemuka binyuriye mu bitotezo, agerageza gutsembatsemba abantu muri rusange abigiranye umujinya mwinshi, agamije kurimburana ubwoko bwa Yehova n’abandi bantu nta gushidikanya. Ni yo mpamvu habayeho icyo bise kweza amoko mu bice bimwe na bimwe by’icyahoze ari Yugosilaviya, kandi hakaba haragiye habaho kugerageza gukora itsembabwoko muri Liberiya, mu Burundi, no mu Rwanda.

 9. Kuki akenshi amayeri ya Satani adakunze kugira icyo ageraho? Tanga ingero.

9 Ariko kandi, incuro nyinshi iyo mikorere ya Satani yagiye imugaruka, kubera ko ibyago ateza bikangura abantu bafite imitima itaryarya, bityo bigatuma babona neza ko ibyiringiro byabo rukumbi ari Ubwami bw’Imana bubwirizanywa umwete n’Abahamya ba Yehova (Matayo 12:21). Koko rero, abo bantu bagana Ubwami ari benshi! Urugero nko muri Bosiniya na Herzegovina, ibihugu byayogojwe n’imirwano, abateranye ku Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu, ku itariki ya 26 Werurwe 1994, bageraga ku 1.307, bakaba bararutaga umubare w’abateranye umwaka wabanzirizaga uwo ho 291. Imibare y’abateranye itari yarigeze igerwaho mbere hose yabonetse muri Sarajevo (414), mu mugi wa Zenica (223), uwa Tuzla (339), uwa Banja Luka (255), no mu yindi migi. Mu gihugu cya Croatie cyo muri ako karere, habaye ukwiyongera gushyashya kw’abateranye bagera ku 8.326. Urugomo rugose Abahamya ba Yehova bo muri ibyo bihugu ntirwababujije kumvira itegeko ribasaba gukomeza ‘kwerekana urupfu rw’Umwami Yesu kugeza igihe azazira.’​—1 Abakorinto 11:26.

Mu Myiryane Yayogoje Urwanda

10, 11. (a) Ni ibihe bintu byabereye mu Rwanda, igihugu cyitwa ko kigizwe n’Abakristo? (b) Ni gute abamisiyonari b’indahemuka bisobanuye?

10 Mu wa 1993, mu Rwanda rwari rufite ababwiriza b’Ubwami bagera ku 2.080, hateranye abantu bagera kuri 4.075 mu Ikoraniro ry’Intara “Inyigisho Ziva ku Mana,” habatizwa abantu 230. Muri abo, 142 bahise basaba gukora ubupayiniya bw’umufasha. Ibyigisho bya Bibiliya biyoborerwa mu ngo byariyongereye bigera ku 7.655​—uko bigaragara, ibyo bikaba bitarashimishije Satani! N’ubwo umubare munini w’abaturage ari uw’abiyita Abakristo, habaye ubwicanyi bushingiye ku moko. Ikinyamakuru cyitwa L’Osservatore Romano cy’i Vatikani, cyemeje ibi bikurikira: “iri ni itsembabwoko nyatsembabwoko, ikibabaje ndetse n’uko n’Abagatolika baryifatanijemo.” Bavuga ko ugereranije, iryo tsembabwoko ryahitanye abantu bagera kuri kimwe cya kabiri cya miriyoni, barimo abagabo, abagore n’abana, abandi bantu bagera kuri miriyoni ebyiri bakaba batagira aho baba, cyangwa bakaba barahunze. Bitewe no kutanamuka ku kutivanga kwa Gikristo kutarangwamo urugomo, Abahamya ba Yehova bihatiye kugumana. Hapfuye abavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu magana. Nyamara kandi, mu itorero rimwe ryapfushije ababwiriza 13 mu babwiriza 65 ryari rifite, umubare w’abaterana wariyongereye ugera ku 170 muri Kanama 1994. Imfashanyo zoherejwe n’Abahamya bo mu bindi bihugu, ziri mu zahageze mbere. Turacyakomeza gusenga dusabira abarokotse.​—Abaroma 12:12; 2 Abatesalonike 3:1, 2; Abaheburayo 10:23-25.

11 Muri ayo marorerwa yose, abamisiyonari batatu bari mu Rwanda, bashoboye kurokora amagara yabo. Banditse bagira bati “tuzi ko abavandimwe bacu bo mu isi yose bagiye bahangana n’imimerere nk’iyo, cyangwa se wenda irenzeho, kandi tuzi ko ibyo ari kimwe mu bigize ikimenyetso cy’iminsi y’imperuka y’iyi gahunda mbi. Ariko kandi, iyo bireba umuntu ku giti cye, bituma asobanukirwa neza uko ibintu biri koko, kandi bigatuma yiyumvisha ukuntu ubuzima ari ubw’agaciro. Imirongo imwe n’imwe y’Ibyanditswe, yagize uburemere bushyashya kuri twe, kandi dutegerezanyije amatsiko kuzabona igihe ibya kera bizaba bitacyibukwa. Hagati aho, turashaka gukomeza gukorana umurava umurimo wa Yehova.”

Urubyiruko Rwakomeje Gushikama

12, 13. (a) Ni gute umwana umwe w’umukobwa wo muri Sudani yakomeje gushikama? (b) Ni hehe urubyiruko rwacu rushobora kuvana inkunga muri iki gihe?

12 Yesu yagaragaje ko abantu bangwa n’imiryango yabo bitewe no gushaka ukuri, bazagororerwa “ibibiruta incuro ijana” (Mariko 10:29, 30). Ibyo byabaye ku mukobwa w’imyaka icumi witwa Entellia, ukomoka muri Afurika y’Amajyepfo, wakunze izina ry’Imana​—ari ryo Yehova​—akimara kuryumva. Yiganye n’Abahamya ba Yehova kandi yakoraga urugendo rw’iminota 90 ajya cyangwa ava mu materaniro, n’ubwo akenshi abo mu muryango we bamurwanyaga, bajyaga bamuheza hanze mu gihe yabaga atashye. Ubwo yari amaze imyaka 13, yatangiye kubwiriza ku nzu n’inzu, maze abo mu muryango we barushaho gukaza umurego mu kumurwanya. Umunsi umwe, bamwe mu bo bafitanye isano baramufashe bamuhambira amaboko n’amaguru, maze bamuryamisha ku zuba rikaze cyane mu gihe cy’amasaha arindwi, ari na ko bamusukaho amazi y’umwanda buri kanya. Baramukubise ibi byo kumuzahaza cyane kugeza ubwo bamumennye ijisho, nyuma baza kumwirukana mu rugo. Icyakora, yaje kubona akazi mu bitaro, hanyuma aza kubona impamyabumenyi mu by’ubuforomokazi. Igihe yari amaze imyaka 20, yaje kubatizwa ahita aba umupayiniya w’umufasha. Abo mu muryango we baje gutangazwa no gushikama kwe maze bamugarura mu rugo, hanyuma icyenda muri bo bemera kuyoborerwa ibyigisho bya Bibiliya.

13 Entellia yatewe inkunga cyane na Zaburi ya 116, cyane cyane kuva ku murongo wa 1 kugeza ku wa 4, aho yasomaga akahasubiramo kenshi muri aya magambo ngo “nkundira Uwiteka, kuko yumvise ijwi ryanjye no kwinginga kwanjye. Kuko yantegeye ugutwi, ni cyo gituma nzajya mwambaza nkiriho. Ingoyi z’urupfu zantaye hagati, uburibwe bw’ikuzimu bwaramfashe: ngira ibyago n’umubabaro. Maze nambaza izina ry’Uwiteka, nti ‘Uwiteka ndakwinginze, kiza ubugingo bwanjye.’ ” Yehova asubiza amasengesho nk’ayo!

14. Ni gute Abahamya bo muri Polonye bagaragaje ugushikama gutangaje?

14 Kimwe no mu gihe cya Yesu, incuro nyinshi Satani yagiye yifashisha abantu bakabya mu by’idini kugira ngo ahembere ibikorwa byo gutoteza​—ariko imihati ye ikaba imfabusa. Urugero rutangaje ni urw’abavandimwe bo muri Polonye, nk’uko bivugwa muri Annuaire des Témoins de Jéhovah 1994. Ndetse n’abakiri bato bagiye basabwa kugaragaza ugushikama kwabo. Mu mwaka wa 1946, hari umukobwa w’imyaka 15 wabwiwe ngo “kora ikimenyetso cy’umusaraba byonyine gusa. Nutabikora, isasu riragutegereje!” Kubera ko yakomeje gushikama, baramukurubanye bamujyana mu ishyamba maze bamubabaza urubozo, hanyuma baza kumurasa.​—Gereranya na Matayo 4:9, 10.

Andi Mayeri ya Satani

15, 16. (a) Ni iyihe ntego ya kidayimoni ya Satani, kandi ni gute dushobora kumurwanya? (b) Kuki nta mpamvu n’imwe yatuma urubyiruko rwacu rugwa?

15 Mu by’ukuri, intego ya kidayimoni ya Satani, ni iyo “gutegeka cyangwa kurimbura”! Afite umurundo w’intwaro z’ubwoko bwinshi zica. Bityo rero, ntibitangaje kuba intumwa Pawulo yaratanze umuburo igira iti “[ntidu]kirana n’abafite amaraso n’umubiri; ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. Nuko rero, mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose, mubashe guhagarara mudatsinzwe” (Abefeso 6:12, 13). Kurarikira ubutunzi, imyidagaduro na za propagande by’akahebwe, umuzika wa Satani, amoshya ya bagenzi bacu bo ku ishuri, gusabikwa n’ibiyobyabwenge, hamwe n’ubusinzi​—kimwe muri ibyo gishobora kubera inkomyi ubuzima bwacu. Ni yo mpamvu intumwa ikomeza itugira inama igira iti “ikigeretse kuri byose, mutware kwizera nk’ingabo; ni ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro.”​—Abefeso 6:16.

16 Ibyo ni ngombwa mu buryo bw’umwihariko muri iki gihe bitewe n’umuzika w’akahebwe Satani yujuje muri iyi si. Mu mimerere imwe n’imwe, usanga uwo muzika ufitanye isano ritaziguye n’ibihereranye no gusenga Satani. Raporo yaturutse mu biro by’ubuyobozi bw’abapolisi bwo mu gace k’i San Diego (ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika), yagiraga iti “muri konseri yabereye ino aha, itsinda ry’abaririmbyi ryaririmbishije urubyiruko rugera ku 15.000 indirimbo yitwa ‘Natas’​—ni ukuvuga izina Satani (mu rurimi rw’Icyongereza) urisomye usubira inyuma.” Gusenga Satani byavuzweho kuba ari urwobo ingimbi n’abangavu bagwamo “bitewe n’uko baba bazerera bashobewe, barakaye kandi bari mu bwigunge.” Mwebwe rubyiruko ruri mu itorero rya Gikristo, nta mpamvu n’imwe yatuma mugwa! Yehova abaha intwaro zo mu buryo bw’umwuka zo kwikingira, intwaro imyambi ya Satani idashobora kuzigera na rimwe ipfumura.​—Zaburi 16:8, 9.

17. Ni gute dushobora guhangana n’ibyiyumvo birangwamo kwiheba?

17 Imyambi yaka umuriro ya Satani, yagenewe kugira icyo ihindura ku byiyumvo. Binyuriye mu mihangayiko y’ubuzima, urugero nk’uburwayi cyangwa kwiheba cyane, umwanzi wacu ashobora gutuma bamwe bumva ko nta cyo bamaze. Hari ushobora gucika intege bitewe n’uko adashobora kumara amasaha menshi mu murimo w’Imana, cyangwa kubura mu materaniro amwe n’amwe y’itorero. Ubufasha burangwamo urukundo bw’abasaza hamwe n’abandi bavandimwe na bashiki bacu bafite umutima w’ineza, bishobora gutuma umuntu abasha guhangana n’imibabaro nk’iyo. Jya uhora wibuka ko Yehova akunda abagaragu be b’indahemuka (1 Yohana 4:16, 19). Muri Zaburi 55:23 (umurongo wa 22 muri Biblia Yera) hagira hati “ikoreze Uwiteka umutwaro wawe, na we azakuramira: ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa.”

18. Ni ubuhe buriganya bwa Satani bamwe baba bagomba guhangana na bwo, kandi ni iki abantu nk’abo bagomba kwibuka?

18 Mu gihe cya vuba aha, ‘uburiganya’ bwa Satani bwaje kugaragara mu yindi sura. Mu bihugu bimwe na bimwe, abantu benshi basheshe akanguhe bagiye bumva ibitekerezo bibajemo bibumvisha mu buryo bukomeye ko igihe bari abana, udutsiko tw’idini rya Satani twabakoreyeho ibikorwa by’ubugome biteye isoni. Ni hehe ibitekerezo nk’ibyo bikomoka? N’ubwo hagiye hakorwa ubushakashatsi bwimbitse, ibitekerezo bitangwa n’intiti kuri iyo ngingo biratandukanye cyane. Bamwe babona ko ibyo bitekerezo biva mu muntu, ari ibintu byabayeho aba yibutse, abandi bo bakabona ko ari ibintu bisa n’inzozi​—wenda bahereye ku bitekerezo bishingiye ku buryo bwo kuvura butizewe​—hakaba hari n’abandi babona ko ari uburyo bwo kurazirana bufitanye isano n’ibikomere byo mu byiyumvo byo mu bwana.

19. (a) Ni bihe bitekerezo Yobu yagombaga guhangana na byo? (b) Ni gute abasaza bashobora kwigana urugero rwa Elihu?

19 Tuzirikane ko Yobu, umugaragu w’Imana, yahanganye n’ ‘ibitekerezo byamubuzaga amahwemo’ (MN) yatejwe na Satani binyuriye kuri Elifazi na Zofari (Yobu 4:13-18; 20:2, 3). Ni yo mpamvu yagize “umubabaro,” watumye ‘yihutira kuvuga’ “ibiteye ubwoba” byamubabazaga mu bwenge (Yobu 6:2-4; 30:15, 16). Elihu yategeye Yobu amatwi acecetse maze amufasha nta buryarya kwiyumvisha ukuntu Yehova abona ibintu mu buryo burangwamo ubwenge butarondoreka. Muri iki gihe na bwo, abasaza bashyira mu gaciro, bagaragaza ko bita ku bababaye birinda kubongerera ‘ibibaremerera.’ Ahubwo, kimwe na Elihu, babatega amatwi bihanganye maze bakabasiga amavuta ahehereza y’Ijambo ry’Imana (Yobu 33:1-3, 7; Yakobo 5:13-15). Bityo rero, umuntu uwo ari we wese waba afite ibyiyumvo bivurunganye bitewe n’ibintu runaka byamuhahamuye, byaba ari ibyamubayeho koko cyangwa ari ibipfa kumuzamo gutya gusa, cyangwa se akaba ‘akangishwa inzozi, [no] guterwa ubwoba n’ibyo yeretswe’ nk’uko byari bimeze kuri Yobu, ashobora kubona ihumure mu itorero binyuriye ku Byanditswe bihehereza.​—Yobu 7:14; Yakobo 4:7.

20. Ni gute Abakristo bari mu mihangayiko bashobora kuba bafashwa gukomeza kudahungabana mu buryo bw’umwuka?

20 Noneho ariko, Umukristo ashobora kuba adashidikanya ko mu buryo runaka, Satani ari we nkomoko y’ibyo bitekerezo biteye ubwoba. Niba mu itorero hari abababazwa muri ubwo buryo, byaba ari iby’ubwenge babonye ko ibyo bitekerezo biteye ubwoba, ari Satani ugerageza, mu buryo butaziguye, guhungabanya ukutabogama kwabo ko mu buryo bw’umwuka. Bene abo, bakeneye inkunga ishingiye ku Byanditswe, irangwamo kwihangana no kumenya kwishyira mu mwanya w’abandi. Abari mu mihangayiko bazabona imbaraga zirenze izisanzwe binyuriye mu guhindukirira Yehova mu isengesho no kwitabwaho n’abungeri bo mu buryo bw’umwuka (Yesaya 32:2; 2 Abakorinto 4:7, 8). Bityo, bazashobora kwihangana mu budahemuka kandi be gutuma ibitekerezo bibi bibuza amahwemo bibangamira amahoro yo mu itorero (Yakobo 3:17, 18). Ni koko, bazashobora kurwanya Umwanzi, bityo bagaragaze umutima nk’uwa Yesu ubwo yagiraga ati “genda, Satani!”​—Matayo 4:10; Yakobo 4:7.

21. Ni gute Ibyanditswe bitanga umuburo ku bihereranye n’uburiganya bwa Satani?

21 Tuzi ko intego ya Satani ari iyo kuyobya ibitekerezo byacu mu buryo runaka, nk’uko intumwa Pawulo yabitanzemo umuburo mu 2 Abakorinto 11:3 igira iti “ndatinya yuko nk’uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa, mukareka gutungana no kubonera bya Kristo.” Muri iki gihe, kononekara kw’abafite umubiri bose, ni ukuvuga umuryango wa kimuntu witandukanije n’Imana, bitwibutsa ubuhenebere bwatewe n’ “abantu barebare banini” b’ibyimanyi bo mu gihe cya Nowa bari barononekaye, bakaba bari n’abanyarugomo (Itangiriro 6:4, 12, 13; Luka 17:26). Ntibitangaje rero kuba Satani yifashisha ibikorwa by’amayeri n’uburiganya kugira ngo asuke umujinya we, cyane cyane ku bwoko bw’Imana.​—1 Petero 5:8; Ibyahishuwe 12:17.

22. Ni iyihe migisha twakwiringira kuzabona mu gihe Satani azaba atakitubuza amahwemo?

22 Mu bice bisoza igitabo cya Bibiliya cya Yobu, nta bwo Satani yongera guhingutswa. Ikirego cye kirangwamo ubugome cy’uko abantu badashobora gukomeza gushikama ku Mana, cyagaragajwe n’ubudahemuka bwa Yobu. Mu buryo nk’ubwo, vuba aha, ubwo “[imbaga y’]abantu benshi” b’indahemuka ‘bazaba bavuye mu mubabaro mwinshi,’ Satani azajugunywa ikuzimu. Abagabo n’abagore bafite ukwizera, harimo n’umuntu w’indahemuka Yobu, bazifatanya n’iyo “[mbaga y’]abantu benshi,” kugira ngo bishimire imigisha yo muri paradizo, ndetse myinshi cyane kuruta iyo Yobu yahaweho ingororano!​—Ibyahishuwe 7:9-17; 20:1-3, 11-13; Yobu 14:13.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba Annuaire des Témoins de Jéhovah 1992 ku ipaji ya 177.

Ibibazo by’Isubiramo

◻ Ni uruhe rugero ruhebuje rwo gushikama rwatanze na Yobu, Yesu na Pawulo?

◻ Ni gute abantu b’indahemuka bagiye bahangana na Satani?

◻ Ni gute urubyiruko rushobora kunanira amayeri ya Satani?

◻ Ni iki cyakorwa kugira ngo dushobore guhangana n’uburiganya bwa Satani?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2024)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze