Ivuka risumbye andi intandaro y’umutekano w’isi yose
““Nuk’ umwana yatuvukiye, duhaw’ umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye: azitw’Igitangaza, Umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twes’ Uhoraho, Umwami w’amahoro.”—YESAYA 9:6.
1. Ni mu Bwami bwa nde umutekano ku isi yose uzaba ari amanyakuri? Ni iki kibitubwira?
UMUTEKANO w’isi yose mu butegetsi bw’ “Umutware w’isi’’ Satani Umwanzi ni ukwishuka cyane. (Yohana 12:31, MN) Ariko umutekano w’isi yose mu butegetsi bw’Umwami w’Amahoro” ni amanyakuri. Turasoma muri Yesaya 9:6, 7 ngo: “Nuk’ umwana yatuvukiye, duhaw’ umwana w’umuhungu ubutware buzaba ku bitugu bye: azitw’ Igitangaza, Umujyanama, Imana ikomeye. Data wa twes’ Uhoraho, Umwami w’amahoro. Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubgami bge, bitagir’ iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guc’ imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukagez’ iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka [Yehova] nyir’ingabo azabisohoresh’umwete we.”
2. (a) Ni mu yihe mimerere ubuhanuzi buri muri Yesaya 9:6, 7 bwatanzwemo? (b) Ni iki kitubwira ko Yehova azubahiriza nta kabuza isezerano yagiranye na Dawidi ryerekeye ubwami bw’iteka buzahabwa urubyaro rwe?
2 Mbese igishyuhirane tugiye gusuzumana ubwo buhanuzi ‘buhebuje bw’ivuka risumbye andi kingana gite? Ariko mbere na mbere kugira ngo tuze gushobora kwishimira byuzuye ibikubiyemo, turebe ibihe bwatanzwemo. Hari mu minsi y’Umwami Ahazi, igihe amahanga yagamba niraga Ubwami bwa Yuda. N’ubwo uwo mwami yari yaracumuye ku Mana yemerewe kwicara ku ntebe ya Yehova. Yari yaragiriwe neza n’ukwihangana kw’Imana kubera isezerano ry’Ubwami buhoraho Yehova yari yaragiranye na Dawidi agiriye urubyaro rwe. N’ubwo atahawe icyubahiro cyo kubakira Yehova inzu, yahawe imigisha. Ni cyo aya magambo y’ubuhanuzi bwa Natani avuga ngo “Ndets’ Uwiteka [Yehova] arakubgiye ngo: Azakuremamw’ umuryango. Inzu yawe n’ubgami bgawe bizahoraho bidakuk’ iminsi yose; kand’ intebe y’ubgami bgaw’ izakomer’ iteka ryose.” (2 Samweli 7:11, 16) Iryo sezerano ry’Imana ryashimishije Umwami Dawidi ku buryo yishimiye mbere hose ishozwa ryaryo ritangaje.
3. (a) Ni muri nde iryo sezerano na Dawidi ryasohorejwemo, kandi ni kuki ari nta rindi bisa? (b) Ku byerekeye isezerano ry’Ubwami, ni iyihe ntego Satani yiyemeje?
3 Iryo sezerano na Dawidi ryashohorejwe mu Mwana wa Dawidi, Yesu Kristo “Umwami w’amahoro.” Nta wundi muryango w’ubwami wo ku isi wigeze winjira mu isezerano ry’ubwami bwo gutegeka n’amahoro bitagira iherezo. Iryo sezerano ry’Ubwami ni agahigo kahizwe ubwami bwose bw’isi Satani abereye umwami cyangwa umutware. Ubwo rero Umwanzi n’abadaimoni bihaye intego yo gusenya inzu ya Dawidi no kuvanaho ibyiringiro byo mu Muragwa uhoraho. Satani yabonye ibikoresho by’ gusohoza uwo murimo ari byo abami Resini w’i Siria Peka w’ubwami bw’imiryango cumi ya Isiraeli n’umwami wa Asiria.
Ukugambanira Isezerano ry’Ubwami
4. Umwanzi yabyifashemo ate kugira ngo atambamire ugusohozwa ku isezerano Yehova yagiranye na Dawidi ryerekeye Ubwami?
4 Mbese umugambi w’Umwanzi wari uwuhe? Gutera ubwoba umwami Ahazi w’i Buyuda kugira ngo agirane isezerano ribi n’umwami wa Asiria. Ariko se yari kubigeraho ate? Yatumye umwami Peka wa Isiraeli n’Umwami Resini wa Siria bifatanya ngo barwanye inzu ya Dawidi. Barafatanije kugira ngo bavaneho Ahazi w’i Yuda no gushyiraho umuhungu wa Tabeeli, wari umuntu bari barahawe bashaka kumugira umwami udafite igihugu. Mbese uwo muhungu wa Tabeeli yari nde? Nta bwo yari ukomoka mu muryango wa Dawidi kandi byari ibyo kwitonderwa. Ubwo rero isezerano ry’Imana ry’ubwami ntabwo ryari gushobora gutangwa rimuciyeho ukugeza ku Muragwa w’iteka ari we “Mwami w’amahoro.” Uwo muhungu wa Tabeeli wagombaga kwicara ku ntebe ya Yuda yari umuntu bari bashyigikiye udashyigikiwe n’Imana. Ubwo rero, Bibiliya ishyira ahagaragara imigenzereze ya Satani kugira ngo ahagarike isezerano ryerekeranye n’Ubwami ryabaye hagati ya Yehova na Dawidi.
5, 6. Ahazi yabigenje ate imbere y’ubugambanyi bwagiriwe inzu ya Dawidi kandi ni ubuhe butumwa butera inkunga Yehova yamugejejeho?
5 Mbese umwami Ahazi yifashe ate imbere y’ibyo bikangisho byabo. We n’abantu ba batenguwe n’ubwoba. Yehova yagejeje kuri Ahazi amagambo amutera inkunga kugira ngo amwemeze gushakira inkunga ku mwami wa Asiria, umutware w’igihugu cy’igihangange cyariho, bagirane isezerano. Yohereje umuhanuzi Yesaya ngo ahure na Ahazi amuha ubu butumwa buri muri Yesaya 7:4-9 ngo:
6 “Wirind’ uhumure: witinya kandi we gukurw’ umutima n’uburakari bg’inkazi bga Resini n’Abasiria . . . kukw’ Abasiria n’Abefuraimu na mwene Remalia [Peka] bagufitiy’ imigambi mibi, bavuze ngo: Nimuze duhaguruke duter’i Buyuda tubakur’ umutima, tuhac’ icyuho twiyimikire mwene Tabeeli ab’ umwami waho. Arik’ Uwiteka [Yehova] Imana ivuze ngo: Imigambi yabo ntizahama kandi ntizasohora. . . . Nimwanga kwemera, n’ukuri ntimuzakomera.”
Ikimenyetso gihamya ugutsindwa k’ubugambanyi
7. (a) Ni iki cyatumye Yehova avuga ubuhanuzi tubona muri Yesaya 7:14? (b) Ukuvuka kwa Imanueli kwari kimenyetso cyuzuye cy’iki kandi umurimo w’abahungu ba Yesaya wari kuba uwuhe?
7 Yehova ubwo yashyiraga ahagaragara ugutsindwa kw’abo bagambanyi. Igihe cyari kigeze ngo Imana ivuge ubuhanuzi buremereye cyane, kuko bwahanuraga Umuragwa w’Ubwami w’isezerano ry’Ubwami ryasezeranijwe Dawidi. Ariko se yashoboye kuvuga ubwo buhanuzi bwiza ate? Ubwo Yehova yabwiraga Ahazi yamusabye gusaba ikimenyetso cy’igitangaza yashakaga. Icyo cyari gutangwaho icyemezo nyakuri ko Imana yari kumenagura ubugambanyi bwagiriwe inzu ya Dawidi. Ariko Ahazi yarabyanze. Ubwo byagenze bite? Muri Yesaya 7:14 haratubwira ngo: “Ni cyo kizatum’ Uwiteka [Yehova] ubge ari w’ uzabiher’ ikimenyetso. Dor’ Umwari azasam’ inda azabyar’ umwana w’umuhungu; amwit’ izima Imanueli. ” Iryo zina risobanura ngo: “Imana iri kumwe natwe.” Kubera ko Imanueli n’abandi bahungu babiri ba Yesaya bari gukoreshwa nk’ibimenyetso, umuhanuzi yongeye kubivuga muri Yesaya 8:18 ngo: “Dore jyewe n’abana Uwiteka [Yehova] yampaye; tur’ abo kuber’ Abasiraeli ibimenyetso n’ibitangaza bituruka ku Uwiteka [Yehova] nyir’ingabo.” Ubwo rero ivuka rya Imanueli ryari ikimenyetso kigaragara ko abagambanyi bose n’imigambi yabo mibi barwanya isezerano ry’Imana ry’Ubwami n’Umuragwa w’iryo sezerano byari kuvanwaho.
8. (a) Ubuhanuzi buri muri Yesaya 7:15, 16 bwerekeye Imanueli bwavugaga iki, kandi byabaye iki? (b) Ni iyihe mpamvu yaba yaratumye ukumenyekana kwa Imanueli wo mu gihe cya Yesaya bidashoboka?
8 Inkuru yo muri Bibiliya ntabwo itubwira uwabyaye umwana witwa Imanueli. Ashobora kuba ari umwari w’Umuyuda wabaye umugore wa kabiri w’umuhanuzi Yesaya. Ibyo ari byo byose, nk’uko ubuhanuzi bubivuga nta bwo uwo mwana yari kumenya ikibi n’icyiza abo bami babiri bari bagambaniye inzu ya Dawidi bataravanwaho burundu. (Yesaya 7:15, 16) Iryo jambo ryagaragaye ko ari ryo. Niba tudashobora kumenya neza uwo Imanueli wo mu gihe cya Yesaya ahari kwari ukugira ngo urubyaro rwari kuzaza rutazibagirwa Imanueli mukuru, wagombaga kugaragara ko ari ikimenyetso cy’igitangaza kivuye mu ijuru.
9. (a) Ni kuki ugusohozwa kw’ikimenyetso no gutsindwa k’ubugambanyi bwagiriwe isezerano ry’Ubwami byari ikimenyetso cy’iki? (b) Ubugambanyi buhanitse cyane bwakwiriye isi yose ni ubuhe?
9 Birumvikana ko mu minsi ya Ahazi ugusohozwa kw’igitangaza no gutsindwa k’ubugambamnyi bw’isi yose bwagiriwe isezerano ry’Imana ryerekeranye n’Ubwami kwagaragaraye ku buryo buto. Ariko rero yari gihamya ko ugusohozwa kw’ikimenyetso no gutsindwa k’ubugambanyi bw’isi yose bwari kuba mu bihe byacu bya nyuma. Ni koko ubu twibonera ubugambanyi bukomeye bwo mu mateka y’abantu. Mbese ni kuki dushobora kuvuga ko ari ubugambanyi? Ni ukubera ko amahanga atita na busa ku mugambi wa Yehova werekeye amahoro arambye akanarwanya abahagarariye “Umwami w’amahoro“. Mu by’ukuri, ubugambanyi bugirirwa Umuragwa n’isezerano ry’Umwami, “Umwami w’amahoro.” Ariko se ni ukuhe gusohozwa kuzuye k’ubuhanuzi? Nitubona ikimenyetso, turahita tubona mbere uko ubugambanyi bw’isi buzagenzwa.
Ivuka ry’“Umwami w’amahoro”
10. (a) Mu gusohozwa byuzuye by’ubuhanuzi buri muri Yesaya 7:14 ni nde wabyaye umuhungu ari we kimenyetso n’Umuragwa w’isezerano ry’Ubwami? (b) Umwanditsi w’amateka Matayo ashyira ate Imanueli w’ikimenyetso ku nzu ya Dawidi?
10 Mu gusohozwa burundu k’ubwo buhanuzi umwari wabyaye umwana ari we kimenyetso n’Umuragwa w’isezerano ry’Ubwami nta wundi ni Maria, umwari w’isugi w’Umuyuda wo mu muryango wa Dawidi. Maraika Gaburieli yamubwiye ko agiye kuzabyara umwana akazitwa Yesu kandi ko Imana Yehova azamuha “intebe y’ubgami ya sekuruza Dawidi” kandi ko ‘ubgami bge butazashira.’ (Luka 1:26-33) Umwanditsi Matayo ahumetswemo n’Imana ashyira Imanueli we kimenyetso ku nzu ya Dawidi. Dore ibyo dusoma muri Matayo 1:20-23 ngo: “Akibitekereza maraika w’Umwami Imana [Yehova] amubonekera [Yosefu] mu nzozi, ati: Yosefu mwene Dawidi witinya kurongor’ umugeni wawe Maria: kukw’ imbuto imurimo ar’iy’Umwuka wera. Azabyar’ umuhungu uzamwite YESU kukw’ ari w’ uzakiz’ abantu be ibyaha byabo, Nukw’ ibyo byose byabereyeho kugira ngw’ iby’ [Yehova] Umwami Imana yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi bisohore ngo: Dor’ umwari azasam’ inda, kand’ azabyar’ umuhungu Azitwa Imanueli; risobanurwa ngo,’ “Imana iri kumwe natwe.”
11. Ni hehe kandi na ryari ukuvuka kwamenyeshejwe kwa Imanueli kwabaye?
11 Mbese ivuka rya Imanueli ryabereye hehe kandi ni ryari? Amaso y’Abayuda yari yerekeje mu cyerekezo cyiza kubera amagambo yo muri Mika 5:2 avuga muri Matayo 2:6 ngo: “Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda, N’ukuri nturi mutoya mu midugud, ikomeye ya Yuda, Kuko muri wow’ ari ho hazaturuk, umutware, Uzaragir’ ubgoko bganjye bg’ Abisiraeli.” Ni mu mwaka wa 2 mbere yo kubara kwacu mu mudugudu wa Betelehemu, havutse “Umwami w’amahoro“; ubwo ubuhanuzi bwiza bwo muri Yesaya 9:6, 7 bwatangiye gusohozwa.
12, 13. Ni nde wahawe icyubahiro cyinshi igihe “Umwami w’amahoro” avuka, kandi ni ibiki bitangaje kandi by ‘ikuzo byabiherekeje?
12 Mbese ninde muri twe utagira umunezero wo kuba se w’uwari kuba “umwami w’amahoro” akanabiherwa icyubahiro? Iryo vuka rero ryahaye n’ibyiza byinshi byuzuye ikuzo.
13 Maraika wa Yehova yererana yabonekeye abashumba muri iryo joro bari barinze amashyo mu mirima hanze ya Betelehemu hanyuma “ubgiza bg’Umwami [Yehova] burabagirana bubagot’ impande zose.” Yabamenyesheje ivuka ryasohozaga ubuhanuzi bw’Imana ngo: “Uyu munsi Umukiz’ abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami.” Kugira ngo uwo munsi ube uw’agahebuzo, hagaragaye abamaraika benshi mu ijuru basingiza Se w’Umwana bavugira mu ijwi rimwe ngo “Mw’ ijuru icyubahiro kib’ icy’Imana, No mw’ isi amahor’abe mu bo yishimira.” Mbese ntibyari bikwiye ko igihe “Umwami w’amahoro” yari kuvukira abamaraika bari gutangaza amahoro y’Imana, abantu bose bakagirirwa neza n’Imana!—Luka 2:8-14.
14, 15. (a) Ni ibiki byabaye byatumye abana b’Imana bavuga ibisingizo? (b) Mu mateka y’isi yose ni kuki hatigeze kubaho ivuka rimeze nk’iryo?
14 Mbere neza y’ivuka ry’uwari kuba “Umwami w’amahoro“, abamaraika bari barigeze gusingiza Imana mu kindi gihe. Ni mu gihe cy’irema, igihe yahangaga isi. (Yobu 38:4) Mbese wari wabona amafoto y’isi yafashwe n’abagenda mu bigendajuru? Ubwo wabonye ibyo abamaraika barebaga icyo gihe. Mbese babigenje bate? Muri Yobu 38:7 haratubwira ngo: “Igih’ inyenyeri zo mu ruturuturu zaririmbiranaga, Abana b’Imana bose bakarangurur’ ijwi ry’ibyishimo.
15 Ubwo se ntibyari bikwiriye ko abana b’Imana bahuriza hamwe amajwi yabo meza baririmba indirimbo y’ibisingizo igihe ivuka risumbye ayandi riba kandi ryagombaga guhesha icyubahiro isi? Nk’uko umubyeyi w’umugabo ashimwa iyo abyaye umwana we w’imfura, ni ko Data wo mu ijuru n’Uwahanze iryo vuka risumbye andi yari akwiye guhimbazwa n’abagize umuryango we wo mu ijuru. Mbega ukuntu ayo majwi meza yashimishije Imana yari ibaye umubyeyi mu mimerere mishya! Nta bwo kuva mbere hose mu mateka y’isi yose hari harigeze kubaho ivuka ryagereranywa n’iry’uwari kuzaba “Umwami w’amahoro.”
“Umucyo mwinshi” utangaza
16. Ni ryari kandi ni gute ikindi gice cyo mu buhanuzi bwa Yesaya igice cya cyenda bwasohojwe?
16 Igihe Yesu yatangiraga umurimo we mu ruhame hashohojwe ubundi buhanuzi buri muri Yesaya igice cya 9. Byerekeranye n’imirongo ya mbere ibiri yahanuraga “umucyo mwinshi” watangazaga ku “abantu bagenderaga mu mwijima.” Ugusohozwa kw’iyo nyandiko kwasobanuwe n’umwanditsi w’amateka Matayo wanditse ahumetswemo n’Imana ngo: “Yimuk’ i Nazareti, atur’ i Kaperinaumu, n’ umudugudu uri ku nyanja mu rugabano rwa Zebuluni na Nafutali: ngw’ ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bisohore ngo: Mu gihugu cya Zebuluni na Nafutali, Hafi y’inyanja, hakurya ya Yorodani N’i Galilaya y’abapagani [abanyamahanga], Abantu bari bicaye mu mwijima Babony’ umucyo mwinshi Kand’ abari bicaye mu gihugu cy’urupfu no mu gicuku cyarwo Bamurikirwa n’umuco. Yesu aher’ ubgo atangira kwigisha avug’ ati: Mwihane, kuk’ ubgami bgo mw’ ijuru buri hafi.”—Matayo 4:13-17.
17. Ni kuki Yesu yashoboraga gusuka umucyo ku baturage ba Zebuloni na Nafutali, kandi uwo mucyo wasobanuraga iki ku bantu bari bicaye mu mwijima?
17 Zebuluni na Nafutali byari biri mu majyaruguru ya Isiraeli irimo na teritwari ya Galilaya. Nafutali yari ku nkombe z’iburengerazuba z’inyanja ya Galilaya. Mu kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana muri utwo turere, Yesu n’abigishwa be bagaragaje urwo rumuri ku bantu kuva kera bari mu mwijima. Yesu yaravuze muri Yohana 8:12 ati: “Ni jye mucyo w’isi: unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato ahubg’ azab’afit’ umucyo w’ubugingo.” Ubwo rero Yesu yatumye abari “bicaye mu gihugu cy’urupfu” babona “umucyo w’ubugingo” kuko yatanze ubuzima bwe “kub’inshungu ya benshi.” Niwe Yehova yakoresheje kugira ngo atange umucyo mwinshi wari gutuma abantu baronka ubuzima.—Matayo 4:23; 20:28.
18. (a) Tuzi dute ko uwo mucyo mwinshi utabikiwe gusa abaturage bo muri Galilaya? (b) Ni iki dusuzuma mu nyandiko itaha?
18 Uwo “mucyo mwinshi” wahanuraga ukugobotorwa urupfu n’uguka ndamizwa nta bwo wari ugenewe abantu bo muri Galilaya bonyine. Mbese Yesaya ntiyari yarahunuye ko “gutegeka kwe kutagir’iherezo” ko “Umwami w’amahoro’’ yari kugira umurimo ukomeye? Mu nyandiko ikurikira tugiye gusuzuma umurimo wa Yesu ari “Umujyanama, Imana ikomeye. Turasoma muri Yesaya 9:6, 7 ngo: “Azitw’ Igitangaza, Umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twes’ Uhoraho, Umwami w’amahoro. Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubgami bge bitagir’ iherezo.” Mu nyandiko ikurikira tugiye gusuzuma umurimo wa Yesu ari “Igitangaza, Umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twes’uhoraho,” n’“Umwami w’amahoro.”
Mbese waba wibuka?
◻ Ni ubuhe bugambanyi bwakozwe mu gihe cy’umwami Ahazi?
◻ Ni ukuhe gusohozwa ko mu rwego ruto kw’ikimenyetso tubona muri Yesaya 7:14?
◻ Ni ukuhe gusohozwa kuzuye kw’icyo kimenyetso?
◻ Ni kuki ivuka ry’ “Umwami w’amahoro” ryabaye agahebuzo ku isi kurusha andi yose?