Igice cya gatatu
“Nimuze dusubize ibintu mu buryo”
1, 2. Abayobozi b’i Yerusalemu n’i Buyuda n’abaturage baho, Yehova yabagereranyije na bande, kandi se, kuki byari bikwiriye?
ABATURAGE b’i Yerusalemu bamaze kumva amagambo yabaciragaho iteka yanditswe muri Yesaya 1:1-9, bashobora kuba barumvise bashaka kwisobanura. Nta gushidikanya ko bifuzaga kurondora ibitambo byose batambiraga Yehova kandi bakumva bibateye ishema. Nyamara, kuva ku murongo wa 10 kugeza ku wa 15, hagaragaza igisubizo Yehova yabahaye kikabakoza isoni. Hatangira hagira hati “nimwumve ijambo ry’Uwiteka, mwa batware b’i Sodomu mwe, mutege amatwi mwumve amategeko y’Imana yacu, mwa bantu b’i Gomora.”—Yesaya 1:10.
2 Abantu b’i Sodomu n’i Gomora ntibarimbuwe bazira gusa ubusambanyi bwabo bw’akahebwe, ahubwo nanone bazize kwinangira imitima no kwibona (Itangiriro 18:20, 21; 19:4, 5, 23-25; Ezekiyeli 16:49, 50). Abari bateze Yesaya amatwi bagomba kuba baratunguwe kandi bakarakazwa no kumva Yehova abagereranya n’abantu bo muri iyo mijyi yari yaravumwe.a Ariko kandi, Yehova abona abagize ubwoko bwe nk’uko bari koko; ubwo rero nta mpamvu yari gutuma Yesaya yoroshya ubutumwa bw’Imana ngo ababwire ‘ibinezeza amatwi yabo.’—2 Timoteyo 4:3.
3. Ni iki Yehova yashakaga kuvuga igihe yavugaga ko ‘ahaze’ ibitambo abantu bamutambiraga, kandi se kuki byari bimeze bityo?
3 Iyumvire uko Yehova yabonaga abagize ubwoko bwe bamusengaga by’umuhango gusa. Yagize ati “‘ibitambo byanyu bitagira ingano muntambira bimaze iki?’ Ni ko Uwiteka abaza. ‘Mpaze ibitambo by’amasekurume y’intama byoswa n’urugimbu rw’amatungo abyibushye, kandi sinishimira amaraso y’inka n’ay’abana b’intama cyangwa ay’amasekurume y’ihene’” (Yesaya 1:11). Abantu bari baribagiwe ko Yehova atari abeshejweho n’ibitambo byabo (Zaburi 50:8-13). Nta bwo akenera ikintu icyo ari cyo cyose abantu bashobora kumutura. Ni yo mpamvu abantu baba bibeshya iyo batekereje ko baba bagiriye Yehova neza mu gihe bamuzanira amaturo ariko batabikuye ku mutima. Yehova yakoresheje imvugo y’ikigereranyo ikomeye. Ijambo ngo ‘ndabihaze,’ rishobora no guhindurwamo ngo “ndijuse” cyangwa ngo “ndasesemwe.” Mbese, ntiwari wahaga cyane ku buryo no kongera kubona ibyokurya ubwabyo wumva biguteye iseseme? Ni ko Yehova na we yumvaga ameze iyo bamutambiraga ibyo bitambo; byamuteraga iseseme rwose!
4. Ni gute ibivugwa muri Yesaya 1:12 bigaragaza ko kuba abantu barajyaga guteranira mu rusengero rw’i Yerusalemu nta cyo byari bimaze?
4 Yehova yakomeje agira ati “iyo muza kunshengerera, ni nde uba wababwiye ko muza kundibatira urugo?” (Yesaya 1:12). Mbese, si Yehova ubwe wari warategetse abantu ‘kujya baboneka imbere ye,’ bakaza guteranira mu rusengero rwe i Yerusalemu (Kuva 34:23, 24)? Yego rwose. Ariko kandi, bajyagayo mu buryo bw’urwiyerurutso gusa, bakitabira gahunda yo gusenga kutanduye kubera ko byari akamenyero gusa, badasunitswe n’intego nziza. Kuri Yehova, kuba barazaga mu rugo rwe kenshi byari ‘ukururibata’ gusa, bikaba ari nta kindi byari bimaze uretse kurushajisha gusa.
5. Ni ibihe bikorwa bimwe na bimwe bihereranye no gusenga byakorwaga n’Abayahudi, kandi se kuki byabereye Yehova “umutwaro”?
5 Ntibitangaje rero kuba Yehova yarakomeje avuga amagambo akomeye kurushaho! Yagize ati “ntimukongere kuntura amaturo atagira umumaro, imibavu ni ikizira kuri jye, imboneko z’amezi n’amasabato no guteranya amateraniro ndabirambiwe, ibyaha bivanze no guterana kwera bikurweho. Imboneko z’amezi n’iminsi mikuru byanyu mwategetswe umutima wanjye urabyanga, birananiye ndushye kubyihanganira” (Yesaya 1:13, 14). Amaturo y’ibinyampeke, imibavu, Amasabato n’amateraniro yera, ibyo byose byari bikubiye mu Mategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli. Amategeko yasabaga gusa ko “imboneko z’amezi” zubahirizwa, ariko hari indi migenzo itari mibi bagendaga bongeraho (Kubara 10:10; 28:11). Imboneko z’ukwezi zafatwaga nk’isabato ya buri kwezi, kuko abantu bahagarikaga imirimo yabo, ndetse bagateranira hamwe kugira ngo bigishwe n’abahanuzi n’abatambyi (2 Abami 4:23; Ezekiyeli 46:3; Amosi 8:5). Kwizihiza iyo minsi mikuru ntibyari bibi. Ikibazo ni uko babikoraga mu buryo bwo kwigaragaza gusa. Byongeye kandi, Abayahudi bakoraga “ibyaha,” bakitabaza ibikorwa by’ubupfumu bakabibangikanya no gukurikiza Amategeko y’Imana by’umuhango gusa.b Ni yo mpamvu ibikorwa byabo byo kuyoboka Yehova byamubereye “umutwaro.”
6. Ni mu buhe buryo Yehova yumvaga ‘arushye’?
6 None se, ni mu buhe buryo Yehova yumvaga ‘arushye,’ ko afite ‘imbaraga nyinshi, [akaba] atarambirwa’ (Yesaya 40:26, 28)? Aha ngaha, Yehova yakoresheje imvugo y’ikigereranyo ishishikaje kugira ngo adufashe kwiyumvisha ibyiyumvo bye. Mbese, waba warigeze kwikorera umutwaro uremereye cyane umwanya munini maze ukagera ubwo wumva wanegekaye rwose, ugashaka kuwutura hasi? Uko ni ko Yehova yumvaga ameze iyo yabonaga ukuntu abagize ubwoko bwe bamuryarya ngo aha baramusenga.
7. Kuki Yehova yanze kumva amasengesho y’ubwoko bwe?
7 Yehova yakomeje avuga ikintu cyihariye kandi gikomeye mu bintu byose bigize gahunda yo kumusenga. Yagize ati ‘nimutega ibiganza nzabima amaso, ndetse nimusenga amasengesho menshi sinzayumva, ibiganza byanyu byuzuye amaraso’ (Yesaya 1:15). Gutega ibiganza cyangwa kurambura amaboko ibiganza bireba hejuru, ni ikimenyetso cyo kwinginga. Iyo abagize ubwoko bwa Yehova bategaga ibiganza, yabonaga barushywa n’ubusa, kubera ko bari bafite ibiganza byuzuye amaraso. Igihugu cyose cyari cyuzuye urugomo. Gukandamiza abafite intege nke byari ibintu bisanzwe. Kugira ngo abantu nk’abo b’abagome kandi barangwaga n’ubwikunde basenge Yehova bamusaba umugisha byari biteye ishozi rwose. Ntibitangaje rero kuba Yehova yarababwiye ati ‘sinzabumva’!
8. Ni irihe kosa amadini yiyita aya Gikristo akora, kandi se ni mu buhe buryo Abakristo bamwe bajya bagwa mu mutego nk’uwo?
8 Muri iki gihe na bwo, amasengesho atagira umumaro amadini yiyita aya Gikristo ahora asubiramo, hamwe n’ibindi ‘bikorwa’ byayo, ntibyatumye yemerwa n’Imana (Matayo 7:21-23). Ni iby’ingenzi cyane rero ko twirinda kugira ngo tutagwa muri uwo mutego. Hari igihe Umukristo ashobora kujya akora icyaha gikomeye, noneho akibwira ko nahisha ibyo akora ubundi agakaza umurego mu bikorwa bye mu itorero rya Gikristo, ibyo bikorwa byiza bizahanagura icyo cyaha cye. Ibyo bikorwa akora mu buryo bw’umuhango gusa ntibinezeza Yehova. Hari umuti umwe rukumbi ushobora gukiza indwara yo mu buryo bw’umwuka, nk’uko imirongo ikurikira yo muri Yesaya ibigaragaza.
Umuti uvura indwara yo mu buryo bw’umwuka
9, 10. Isuku ifite agaciro kangana iki muri gahunda yacu yo gusenga Yehova?
9 Icyakora, Yehova, Imana igira impuhwe, yarahinduye noneho avuga mu ijwi risusurutse kandi ryinginga. Yagize ati “nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye, mureke gukora nabi. Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana [“mugorore abakandamiza abandi,” “NW”], mucire impfubyi urubanza, muburanire abapfakazi” (Yesaya 1:16, 17). Aha ngaha, turabona uruhererekane rw’ibintu icyenda bya ngombwa basabwaga gukora. Bine bya mbere bivuga ibihereranye no kwiyezaho ibyaha; bitanu bya nyuma bikaba ari ibikorwa by’ingirakamaro bishobora gutuma umuntu ahabwa imigisha na Yehova.
10 Igihe cyose, kwiyuhagira no kugira isuku byakomeje kuba ibintu by’ingenzi cyane bigize ugusenga kutanduye (Kuva 19:10, 11; 30:20; 2 Abakorinto 7:1). Ariko kandi, Yehova ashaka ko abamusenga bagira isuku ndetse no mu mitima yabo. Kugira isuku mu buryo bw’umwuka no mu bihereranye n’umuco ni byo by’ingenzi cyane, kandi ibyo ni byo Yehova yashakaga kuvuga. Kuba amategeko abiri ya mbere avugwa ku murongo wa 16 ajya gusa, si uburyo bwo gusubira mu magambo gusa. Hari Umuheburayo w’intiti mu kibonezamvugo wavuze ko itegeko rya mbere rivuga ngo “nimwiyuhagire,” ryerekeza ku gikorwa cya mbere cyo kwisukura, naho irya kabiri rivuga ngo “mwiboneze” rikaba ryerekeza ku mihati yari gushyirwaho, kugira ngo bakomeze kugira isuku ntibongere kwandura.
11. Ni iki twakora ngo turwanye icyaha, kandi se ni iki tutagombye no kurota dukora?
11 Nta kintu na kimwe dushobora gukinga Yehova (Yobu 34:22; Imigani 15:3; Abaheburayo 4:13). Bityo rero, itegeko rye rigira riti “mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye,” nta kindi risobanura kitari uko tugomba kuzibukira ibibi. Ibyo bivuga ko tutagomba kugerageza guhisha ibyaha bikomeye, kuko no kubihisha ubwabyo ari icyaha. Mu Migani 28:13 hatanga umuburo ugira uti “uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, ariko ubyatura akabireka azababarirwa.”
12. (a) Kuki ari ngombwa ko ‘twiga gukora neza’? (b) Abasaza cyane cyane bakora iki kugira ngo ‘bashake imanza zitabera’ kandi ‘bagorore abakandamiza abandi’?
12 Hari ibintu byinshi dushobora kumenya tubikesheje bya bikorwa byiza Yehova yategetse, bivugwa muri Yesaya igice cya 1 umurongo wa 17. Zirikana ko atavuze gusa ngo “mukore neza” ahubwo yagize ati ‘mwige gukora neza.’ Bisaba ko umuntu agira icyigisho cya bwite cy’Ijambo ry’Imana kugira ngo amenye ibiri byiza mu maso y’Imana kandi abikore abikunze. Ikindi kandi, Yehova ntiyavuze gusa ngo “muce imanza zitabera,” ahubwo yagize ati ‘mushake imanza zitabera.’ Ndetse n’abasaza b’inararibonye bakeneye gushakashaka mu Ijambo ry’Imana mu buryo bunonosoye kugira ngo bamenye icyo bakwiriye gukora mu gihe bahuye n’ibibazo by’isobe. Nanone kandi, bafite inshingano yo “kugorora abakandamiza abandi,” nk’uko Yehova yakomeje abisaba. Muri iki gihe, ayo mabwiriza ni ingirakamaro ku bungeri b’Abakristo, kubera ko bashaka kurinda umukumbi “amasega aryana.”—Ibyakozwe 20:28-30.
13. Ni gute muri iki gihe twakubahiriza itegeko rirengera imfubyi n’abapfakazi?
13 Amategeko abiri ya nyuma adusaba kwita ku bagize ubwoko bw’Imana batagira kivurira, ni ukuvuga imfubyi n’abapfakazi. Isi ihora irekereje ishaka gukirira ku bantu nk’abo; uko si ko bigomba kumera mu bagize ubwoko bw’Imana. Abasaza buje urukundo ‘barenganura’ imfubyi ziri mu itorero, bakazifasha kubona ubutabera n’uburinzi muri iyi si yifuza kuzikiriraho no kuzonona mu birebana n’umuco. Abasaza ‘baburanira’ abapfakazi. Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aho ngaho, rishobora nanone gusobanurwa ngo ‘barabarwanirira.’ Mu by’ukuri, Abakristo bose bifuza kuba ubuhungiro n’isoko y’ihumure ku bakene bo muri bo, kandi bakabakorera ibihuje n’ubutabera, kubera ko bafite agaciro kenshi mu maso ya Yehova.—Mika 6:8; Yakobo 1:27.
14. Ni ubuhe butumwa buteye inkunga bukubiye muri Yesaya 1:16, 17?
14 Mbega ubutumwa bukomeye kandi buteye inkunga Yehova yatanze binyuriye kuri ibyo bintu uko ari icyenda! Rimwe na rimwe, abantu baguye mu cyaha batekereza ko badashobora rwose kuzongera gukora ibyiza. Imitekerereze nk’iyo ntitera inkunga. Ikindi kandi, irakocamye. Yehova azi ko ashobora gufasha umunyabyaha uwo ari we wese akava mu byaha bye, agahindukira maze agakora ibyiza; kandi yifuza ko natwe tubimenya.
Yabinginze abigiranye impuhwe
15. Ni mu buhe buryo interuro ivuga ngo “nimuze tugorore ibintu” ijya yumvikana uko itari, ariko se ubundi yumvikanisha iki?
15 Yehova yakomeje avugana ubwuzu n’impuhwe nyinshi kurushaho. Yagize ati “‘nimuze tujye inama [“dusubize ibintu mu buryo,” “NW”],’ ni ko Uwiteka avuga, ‘naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera’” (Yesaya 1:18). Iryo tumira ribimburira uwo murongo ushishikaje rikunze kumvikana mu buryo butari bwo. Urugero, hari Bibiliya ivuga iti “nimuze twumvikane,” nk’aho impande zombi zigomba kubanza gushyikirana zikagira ibyo zidohokaho kugira ngo zigere ku masezerano (The New English Bible). Si ko biri rwose! Nta kosa na rimwe Yehova afite, kandi rwose nta cyo umuntu yamuvebaho mu byo yagiye agirira abo bantu b’indyarya bamugomeye (Gutegeka 32:4, 5). Uwo murongo ntiwerekeza ku kiganiro hagati y’abantu babiri bari mu nzego zimwe bashaka kungurana ibitekerezo, ahubwo werekeza ku nteko iterana igamije gutuma ubutabera bukurikizwa. Aha ngaha, ni nk’aho Yehova yahamagaje Abisirayeli mu rukiko.
16, 17. Tuzi dute ko Yehova yiteguye kutubabarira ndetse n’ibyaha bikomeye?
16 Kuburana na Yehova bishobora kumvikana nk’aho ari ibintu biteye ubwoba cyane, ariko kandi, Yehova ni Umucamanza ugira imbabazi n’impuhwe kurusha abandi bose. Afite ubushobozi bwo kubabarira butagereranywa (Zaburi 86:5). Ni we wenyine washoboraga kuvaniraho Abisirayeli ibyaha ‘byatukuraga nk’umuhemba,’ akabihindura ‘umweru bigasa na shelegi.’ Nta mihati runaka y’abantu, nta mirimo iyo ari yo yose, yemwe nta n’ibitambo cyangwa amasengesho bishobora kuvanaho ikizinga cy’icyaha! Imbabazi zitangwa na Yehova ni zo zonyine zishobora kuvanaho icyaha. Imana itanga izo mbabazi ishingiye ku byo isaba ko byuzuzwa, ibyo bikaba bikubiyemo kwicuza bivuye ku mutima.
17 Uko kuri ni ingirakamaro cyane ku buryo Yehova yagusubiyemo mu buryo bw’igisigo. Yavuze ko ibyaha ‘bitukura tukutuku’ bizahinduka nk’ubwoya bw’intama bukimera, budafite irindi bara, bwera de. Yehova ashaka ko tumenya ko atubabarira ibyaha rwose, ndetse n’ibyaha bikomeye cyane, igihe cyose abona ko twicujije tubivanye ku mutima. Abantu bumva ko adashobora kubababarira, byaba byiza batekereje ku bantu bababariwe, urugero nka Manase. Manase yakoze ibyaha by’agahomamunwa mu gihe cy’imyaka myinshi. Nyamara, yaricujije arababarirwa (2 Ngoma 33:9-16). Yehova ashaka ko twese, ndetse n’abakoze ibyaha bikomeye, tumenya ko igihe kitararenga kugira ngo “tugorore ibintu,” tubane na we amahoro.
18. Yehova yasabye ubwoko bwe bwamugomeye guhitamo hagati y’iki n’iki?
18 Yehova yibukije ubwoko bwe ko bwagombaga kugira amahitamo. Yagize ati “nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu. Ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya, kuko akanwa k’Uwiteka ari ko kabivuze” (Yesaya 1:19, 20). Aha ngaha, Yehova yagaragaje imyifatire bagombaga kugira, kandi yakoresheje indi mvugo y’ikigereranyo ishishikaje kugira ngo atsindagirize icyo yashakaga kuvuga. Abayahudi bagombaga guhitamo kuba ari bo barya cyangwa bakaribwa. Iyo baza kugaragaza ubushake bwo kumva ibyo Yehova ababwira bakamwumvira, bari kurya ibyiza byo mu gihugu. Ariko kandi, mu gihe bari gukomeza kwigomeka, bari kuribwa n’inkota y’abanzi babo! Uko bigaragara, nta muntu watekereza ko abo bantu bari guhitamo kuribwa n’inkota y’abanzi babo aho guhitamo imbabazi n’ubuntu by’Imana ikunda kubabarira. Nyamara Yerusalemu yahisemo kuribwa n’inkota, nk’uko imirongo ikurikira yo muri Yesaya ibigaragaza.
Indirimbo yo kuborogera umurwa ukundwa cyane
19, 20. (a) Yehova yagaragaje ate ukuntu yumvaga yaratengushywe? (b) Ni mu buhe buryo ‘gukiranuka kwabaga muri Yerusalemu’?
19 Muri Yesaya 1:21-23, tubonamo ubugome bwose bwa Yerusalemu muri icyo gihe. Yesaya yatangiye igisigo cyahumetswe kimeze nk’indirimbo y’akababaro, cyangwa amaganya, agira ati “dore ye, umurwa wiringirwaga uhindutse maraya, ahuzuraga imanza zitabera hakababwamo no gukiranuka, none hasigaye ari ah’abicanyi.”—Yesaya 1:21.
20 Mbega ukuntu uwo murwa wa Yerusalemu waguye! Wahoze umeze nk’umugore wizerwa, none wahindutse maraya. Ni iki kindi cyashoboraga kumvikanisha mu buryo bukomeye ukuntu Yehova yumvaga baramuhemukiye kandi bakamutenguha? Muri uwo murwa ‘habagamo gukiranuka.’ Ryari? Na mbere y’uko Isirayeli ibaho, mu gihe cya Aburahamu, uwo murwa witwaga Salemu. Wategekwaga n’umugabo wari umwami akaba n’umutambyi. Izina rye, ari ryo Melikisedeki, risobanurwa ngo “Umwami wo gukiranuka,” kandi biragaragara ko yaharaniraga ibyo gukiranuka rwose (Abaheburayo 7:2; Itangiriro 14:18-20). Hashize imyaka igera ku 1.000 nyuma ya Melikisedeki, Yerusalemu yageze ku rwego ruhanitse ku ngoma ya Dawidi na Salomo. ‘Yabagamo gukiranuka’ cyane cyane igihe abami bayo bahaga abantu urugero rwiza, bagendera mu nzira za Yehova. Ariko kandi, mu gihe cya Yesaya, ibyo bihe byari byaribagiranye kera.
21, 22. Inkamba n’inzoga ifunguye bisobanura iki, kandi se kuki byari bikwiriye kugeranywa n’abayobozi b’i Buyuda?
21 Birasa n’aho abayobozi bari bashinzwe kuyobora abantu ahanini ari bo bari nyirabayazana w’icyo kibazo. Yesaya yakomeje amaganya ye agira ati “ifeza zawe zihindutse inkamba, vino zawe zibaye umufungure. Abatware bawe ni abagome [“ntibava ku izima,” “NW”] n’incuti z’abajura, umuntu wese muri bo akunda kugurirwa kandi akurikira impongano, ntibacira impfubyi imanza kandi imanza z’abapfakazi ntizibageraho” (Yesaya 1:22, 23). Imvugo ebyiri z’ikigereranyo zihita zikurikirana zumvikanisha uburemere bw’ibyari gukurikiraho. Umucuzi uri mu ruganda rwe yeyura inkamba mu ifeza iyagijwe akazijugunya. Abatware n’abacamanza bo muri Isirayeli bagereranywaga n’inkamba, aho kugereranywa n’ifeza. Bagombaga kujugunywa. Nta kindi bari bakimaze; bari bameze nka vino yabaye umufungure maze igatakaza uburyohe bwayo. Vino nk’iyo nta kindi imara uretse kumenwa.
22 Umurongo wa 23 ugaragaza impamvu abo bayobozi bari bakwiriye kuvugwaho amagambo nk’ayo. Amategeko ya Mose yatumye abagize ubwoko bw’Imana baba abantu biyubashye, batandukanye n’abandi banyamahanga. Urugero, bari bafite itegeko ryabasabaga kurinda imfubyi n’abapfakazi (Kuva 22:21-23). Ariko mu gihe cya Yesaya, imfubyi ntiyabaga yiringiye ko izarenganurwa. Naho umupfakazi we, nta muntu n’umwe yashoboraga kubona nibura wari kwemera kumva ikirego cye byonyine, habe n’uwamuvuganira! Abo bacamanza n’abo bayobozi bari bahugiye mu kwishakira inyungu zabo bwite. Baryaga ruswa, bagashakisha impongano kandi bakifatanya n’abajura; uko bigaragara bakaba bararengeraga abagizi ba nabi ariko bakirengagiza akababaro k’abo babaga bahemukiye. Ariko kandi, icyari kirushijeho kuba kibi ni uko ‘batavaga ku izima’; barinangiraga bagakomeza gukora ibibi. Mbega ukuntu iyo mimerere yari ibabaje!
Yehova azatunganya ubwoko bwe
23. Yehova yagaragaje ko abona ate abanzi be?
23 Yehova ntiyari kwihanganira ko abantu bakoresha nabi ububasha bari bafite. Yesaya yakomeje agira ati “ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo, Umunyambaraga wa Isirayeli avuga ati ‘yewe, nziruhutsa ntuye abanzi banjye kandi n’ababisha banjye nzabahōra’” (Yesaya 1:24). Aha ngaha, Yehova yahawe amazina atsindagiriza uburenganzira afite bwo kuba umutegetsi no kuba afite ububasha busesuye. Kuba Yehova yariyamiriye ati “yewe,” bishobora kuba byumvikanisha ko n’ubwo yari abafitiye impuhwe, yari yanafashe icyemezo kidakuka cyo kwimara uburakari. Nta gushidikanya, hariho impamvu zumvikana zatumye abikora.
24. Ni ubuhe buryo Yehova yateganyaga kuzakoresha atunganya ubwoko bwe?
24 Ubwoko bwa Yehova bwari bwarihinduye abanzi be. Rwose, byari bikwiriye ko Imana ibwitura ibyo bwakoze. Yehova yari ‘kwiruhutsa’ abatuye cyangwa abavanyeho. Mbese, ibyo byaba bivuga ko ubwoko bwitiriwe izina rye bwari kuvanwaho burundu? Oya rwose, kuko Yehova yakomeje agira ati “nzagushyiraho ukuboko ngukuremo rwose inkamba zawe, nkumaremo icyuma cy’ibati [“imyanda,” “NW”]” (Yesaya 1:25). Noneho Yehova yakoresheje urugero ruhereranye n’ukuntu batunganyaga ibyuma. Mu bihe bya kera, akenshi umucuzi yakoreshaga ubwoko runaka bw’umunyu kugira ngo atandukanye inkamba n’icyuma cyiza. Mu buryo nk’ubwo, kubera ko Yehova atabonaga ko ubwoko bwe bwarenze ihaniro, yari ‘kubuhana uko bikwiriye.’ Yari kubuvanamo “imyanda” gusa, ni ukuvuga abangaga kuva ku izima, bamwe batifuzwaga, batashakaga kwigishwa no kumvirac (Yeremiya 46:28). Yesaya yanditse ibyo bintu mbere y’uko biba.
25. (a) Yehova yatunganyije ate ubwoko bwe mu wa 607 M.I.C.? (b) Ni ryari Yehova yatunganyije ubwoko bwe muri iki gihe?
25 Koko rero, Yehova yatunganyije ubwoko bwe, abuvanamo inkamba z’abayobozi bononekaye ndetse n’abandi bantu bamugomeye. Mu mwaka wa 607 M.I.C., hashize imyaka myinshi Yesaya abayeho, Yerusalemu yararimbuwe n’abaturage bayo bajyanwa mu bunyage i Babuloni bamarayo imyaka 70. Ibyo hari aho bihuriye n’igikorwa Imana yari kuzakora hashize igihe kirekire nyuma y’aho. Ubuhanuzi buboneka muri Malaki 3:1-5 bwanditswe kera cyane nyuma y’uko Abisirayeli bajyanwa mu bunyage i Babuloni, bwagaragaje ko Imana yari kuzongera gukora umurimo wo gutunganya abantu. Ubwo buhanuzi bwavuze iby’igihe Yehova Imana yari kuza mu rusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka ari kumwe n’“intumwa [ye] y’isezerano,” ari yo Yesu Kristo. Uko bigaragara, ibyo byabaye igihe Intambara ya Mbere y’Isi Yose yari irangiye. Yehova yagenzuye abiyitaga Abakristo bose, ajonjora ab’ukuri abatandukanya n’ab’ikinyoma. Ingaruka zabaye izihe?
26-28. (a) Ni irihe sohozwa rya mbere ubuhanuzi bwo muri Yesaya 1:26 bwagize? (b) Ubwo buhanuzi bwasohoye bute muri iki gihe? (c) Ni gute muri iki gihe abasaza bakungukirwa n’ubwo buhanuzi?
26 Yehova asubiza agira ati ‘nzagarura abacamanza bawe n’abajyanama bawe nk’ubwa mbere, hanyuma uzitwa umudugudu ukiranuka, umurwa wiringirwa. I Siyoni hazacungurwa n’imanza zitabera, kandi abahindukiye bo muri yo bazakizwa no gukiranuka’ (Yesaya 1:26, 27). Yerusalemu yo mu gihe cya kera yabonye isohozwa rya mbere ry’ubwo buhanuzi. Nyuma y’aho abari barajyanyweho iminyago bagarukiye mu murwa wabo bakundaga cyane mu mwaka wa 537 M.I.C., bongeye kugira abacamanza n’abajyanama bizerwa nk’abo bari bafite kera. Abahanuzi nka Hagayi na Zekariya, umutambyi Yosuwa, umwanditsi Ezira n’umutware Zerubabeli, bose bayoboye abasigaye bizerwa bagarutse kugira ngo bagendere mu nzira z’Imana. Icyakora, hari irindi sohozwa ndetse rikomeye kurushaho ryabaye mu kinyejana cya 20.
27 Mu mwaka wa 1919, ubwoko bwa Yehova bwo muri iki gihe bwavuye mu igeragezwa bwarimo. Bwavanywe mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka bwa Babuloni Ikomeye, ni ukuvuga ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Itandukaniro riri hagati y’abo basigaye basizwe bizerwa n’abayobozi b’abahakanyi bo mu madini yiyitirira Ubukristo ryaragaragaye neza. Imana yongeye guha imigisha ubwoko bwayo, ‘ibugarurira abacamanza n’abajyanama,’ abagabo bizerwa baha ubwoko bw’Imana inama zishingiye ku Ijambo ryayo aho kuba zishingiye ku migenzo y’abantu. Muri iki gihe, hari abagabo nk’abo babarirwa mu bihumbi baboneka mu bagize “[u]mukumbi muto” ugenda ugabanuka, no muri bagenzi babo babarirwa muri za miriyoni bagize “izindi ntama” bakomeza kwiyongera.—Luka 12:32; Yohana 10:16; Yesaya 32:1, 2; 60:17; 61:3, 4.
28 Abasaza bagomba kuzirikana ko hari igihe baba “abacamanza” mu itorero kugira ngo rikomeze kurangwa n’isuku mu bihereranye n’umuco no mu buryo bw’umwuka, kandi bakosore abakoze ibibi. Bahangayikishwa cyane no gukora ibintu nk’uko Imana ibishaka, bagaragaza ubutabera mu buryo burangwa n’imbabazi kandi bushyize mu gaciro nk’uko ibugaragaza. Ariko kandi, ahanini baba ari “abajyanama.” Birumvikana ko ibyo bihabanye cyane no kuba abatware batwaza igitugu; kandi bakora uko bashoboye kose kugira ngo batazigera ndetse basa n’aho ‘batwaza igitugu abo bagabanyijwe.’—1 Petero 5:3.
29, 30. (a) Yehova yavuze ko byari kuzagendekera bite abanze ko abatunganya? (b) Ni mu buhe buryo abantu ‘bakozwe n’isoni’ bitewe no kwiringira ibiti n’amasambu?
29 Bite se ku bihereranye n’“inkamba” zavuzwe mu buhanuzi bwa Yesaya? Ni gute byagendekeye abantu banze gutunganywa n’Imana? Yesaya yakomeje agira ati “ariko abacumura n’abanyabyaha bazarimburanwa, n’abimūra Uwiteka bazatsembwa. Muzakorwa n’isoni z’imirinzi mwifuje, kandi muzamwazwa n’amasambu mwatoranije” (Yesaya 1:28, 29). Koko rero, abantu bigometse kuri Yehova bakamucumuraho ntibite ku butumwa bw’umuburo bwavugwaga n’abahanuzi be kugeza aho amazi arengeye inkombe, ‘bararimbuwe’ maze ‘batsembwaho.’ Ibyo byabayeho mu mwaka wa 607 M.I.C. Ariko se, ibyo biti n’amasambu bisobanura iki?
30 Abayahudi bari barokamwe no gusenga ibigirwamana. Akenshi, imigenzo yabo y’akahebwe yakorerwaga munsi y’ibiti, mu masambu no mu mirima y’ibiti by’imbuto. Urugero, abasengaga Baali n’umugore we Ashitaroti, bemeraga ko mu gihe cy’impeshyi izo mana zombi zabaga zarapfuye zarahambwe. Kugira ngo bazikangure maze zimanye bityo bizanire igihugu uburumbuke, abazisengaga bakoraniraga munsi y’ibiti “byera” byo mu mirima y’imbuto cyangwa mu masambu bakahakorera ibikorwa by’ubusambanyi buteye ishozi. Iyo imvura yagwaga maze ubutaka bukagira umusaruro, byitirirwaga izo mana z’ibinyoma; abazisengaga bibwiraga ko imiziririzo yabo yari ifite akamaro. Ariko kandi, igihe Yehova yarimburaga abo bantu bamugomeye bagasenga ibigirwamana, nta kigirwamana na kimwe cyigeze kibatabara. Abo bagome ‘bakozwe n’isoni’ kubera ko biringiye ibyo biti n’amasambu bitashoboraga kugira icyo bibamarira.
31. Ni iki cyageze ku basengaga ibigirwamana cyari kirenze kure cyane gukorwa n’isoni?
31 Ariko kandi, abo Bayahudi basengaga ibigirwamana bagezweho n’ikintu kibi cyane kuruta gukorwa n’isoni byonyine. Yehova yahinduye urugero yari yakoresheje, noneho abasengaga ibigirwamana aba ari bo ubwabo agereranya n’igiti. Yagize ati “muzamera nk’igiti cy’umwela cy’ibibabi birabye, cyangwa nk’isambu itagira amazi” (Yesaya 1:30). Urwo rugero rurakwiriye kubera ko akarere k’u Burasirazuba bwo Hagati gashyuha cyane kandi kakagira amazi make. Nta giti cyangwa ubusitani bishobora kumara igihe kirekire bitabona amazi buri gihe. Ibyo bimera iyo byumye, bishobora kwibasirwa cyane n’inkongi y’umuriro. Ku bw’ibyo rero, birumvikana ko urugero rwatanzwe ku murongo wa 31 ari rwo rwagombaga gukurikiraho rwose.
32. (a) “Umunyambaraga” uvugwa ku murongo wa 31 ni nde? (b) Ni mu buhe buryo azamera nk’“ubutumba”; ni ikihe gishashi kizamukongeza kandi se bizagenda bite?
32 “Umunyambaraga azamera nk’ubutumba kandi umurimo we uzamera nk’igishashi, bizahira hamwe kandi nta wuzabizimya” (Yesaya 1:31). Uwo ‘munyambaraga’ ni nde? Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe ryumvikanisha igitekerezo cyo kugira imbaraga n’ubutunzi. Uko bigaragara, ryerekeza ku bayoboke b’imana z’ibinyoma b’abakire kandi biyiringira. Kimwe no mu gihe cya Yesaya, muri iki gihe na bwo hari abantu batera umugongo Yehova n’ugusenga kwe kutanduye. Ndetse usanga bamwe basa n’aho batunganiwe. Ariko kandi, Yehova avuga ko abantu nk’abo bazamera nk’“ubutumba” cyangwa imigozi y’imigwegwe, iba idakomeye kandi yumye ku buryo ihinduka umuyonga iyo igezweho n’agashashi k’umuriro (Abacamanza 16:8, 9). Ibyo abasenga ibigirwamana bakora byose, byaba ibigirwamana byabo, byaba ubutunzi cyangwa ibindi bintu basenga mu cyimbo cya Yehova, byose bizamera nk’“igishashi” gikongeza umuriro. Icyo gishashi n’ubutumba byombi bizakongorwa n’umuriro udashobora kuzimywa n’umuntu uwo ari we wese. Nta butegetsi ubwo ari bwo bwose bw’igihangange ku isi no mu ijuru bushobora kuburizamo imanza zitunganye za Yehova.
33. (a) Ni mu buhe buryo imiburo y’Imana ihereranye n’urubanza rwayo rwegereje, na yo igaragaza imbabazi zayo? (b) Ni ubuhe buryo Yehova aha abantu muri iki gihe, kandi se, ni gute ibyo bigira ingaruka kuri buri wese muri twe?
33 Mbese, ubwo butumwa bwa nyuma bwaba buhuje n’ubutumwa bw’imbabazi bwavuzwe ku murongo wa 18? Yego rwose! Kubera ko Yehova ari umunyambabazi, ni cyo cyatumye yandikisha iyo miburo kandi akayigeza ku bantu akoresheje abagaragu be. N’ubundi kandi, ‘ntashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ashaka ko bose bihana’ (2 Petero 3:9). Muri iki gihe, buri Mukristo w’ukuri wese afite inshingano yo gutangariza abantu ubutumwa bw’umuburo bw’Imana, kugira ngo abihannye babashe kungukirwa n’imbabazi zayo nyinshi maze bazabeho iteka. Mbega ukuntu Yehova agaragaza ubugwaneza binyuriye mu guha abantu uburyo bwo ‘kugorora ibintu’ hagati ye na bo amazi atararenga inkombe!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Dukurikije inkuru za kera z’Abayahudi, Umwami Manase w’umugome yicishije Yesaya, bamukeresheje urukezo. (Gereranya no mu Baheburayo 11:37.) Hari igitabo cyavuze ko kugira ngo Yesaya akatirwe urwo gupfa hari umuhanuzi w’ikinyoma wamushinje ngo “yise Yerusalemu Sodomu, n’abatware b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu avuga ko ari abantu b’i Gomora.”
b Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ibyaha” muri Bibiliya nanone risobanurwa ngo “ikintu kibabaza,” “ikintu cy’amayobera, gikocamye.” Hari igitabo kivuga ko abahanuzi b’Abaheburayo bakoreshaga iryo jambo bamagana “ingaruka mbi zaterwaga no gukoresha ubutware mu buryo budakwiriye.”—Theological Dictionary of the Old Testament.
c Amagambo ngo “nzagushyiraho ukuboko” asobanura ko Yehova yari kureka gushyigikira ubwoko bwe maze akabuhana.