Igice cya cumi na karindwi
“I Babuloni haraguye!”
1, 2. (a) Ni ikihe gitekerezo rusange cy’ingenzi kigenda kigaruka muri Bibiliya, ariko se ni ikihe gitekerezo kindi kigishamikiyeho dusanga mu gitabo cya Yesaya? (b) Bibiliya yasobanuye ite igitekerezo cyo kugwa kwa Babuloni?
BIBILIYA ishobora kugereranywa n’indirimbo ndende, irimo igitekerezo kimwe cy’ingenzi kigenda kigaruka ariko ikabamo n’ibindi bitekerezo bituma iba indirimbo yihariye. Bibiliya na yo irimo igitekerezo rusange cy’ingenzi kigenda kigaruka: Yehova azagaragaza ko ari we ukwiriye gutegeka binyuriye ku Bwami bwa Mesiya. Ariko nanone irimo ibindi bitekerezo na byo by’ingenzi bigenda bigaruka. Kimwe muri ibyo ni ukugwa kwa Babuloni.
2 Icyo gitekerezo cyavuzwe bwa mbere mu gitabo cya Yesaya igice cya 13 n’icya 14, cyongera kuvugwa mu gice cya 21 no mu cya 44 n’icya 45. Hashize ikinyejana, Yeremiya yakivuzeho mu magambo arambuye, naho igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga indunduro yacyo ikomeye cyane (Yeremiya 51:60-64; Ibyahishuwe 18:1–19:4). Umuntu wese wiga Bibiliya abishishikariye agomba gutekereza cyane kuri icyo gitekerezo kindi cy’ingenzi kivugwa mu Ijambo ry’Imana. Muri Yesaya igice cya 21 habidufashamo, kuko hatanga ibisobanuro bishishikaje by’ubuhanuzi bwo kugwa k’ubwo butegetsi bw’isi bw’igihangange. Hanyuma, tuzanabona ko muri Yesaya igice cya 21 hatsindagiriza ikindi gitekerezo cy’ingenzi na cyo kigenda kigaruka muri Bibiliya; igitekerezo kidufasha kwisuzuma tukareba niba turi Abakristo bari maso.
“Ibyerekanywe bikomeye”
3. Kuki Babuloni yiswe “ubutayu bw’inyanja,” kandi iryo zina rigaragaza ko ari iki cyari kuzayibaho?
3 Muri Yesaya igice cya 21 habimburirwa n’amagambo asura ikintu kibi agira ati “ibihanurirwa ubutayu bw’inyanja. Nk’uko serwakira yihuta inyura mu gihugu cy’ikusi, ni ko ibihanurwa biza biturutse mu butayu mu gihugu giteye ubwoba” (Yesaya 21:1). Uruzi rwa Ufurate rwacaga muri Babuloni, igice cyayo cy’iburasirazuba kikaba cyari hagati y’inzuzi ebyiri nini za Tigre na Ufurate. Hari akagendo uturutse ku nyanja. None se, kuki Babuloni yitwa “ubutayu bw’inyanja”? Ni ukubera ko i Babuloni buri mwaka habaga imyuzure, hakaba “inyanja” nini y’isayo. Ariko rero, Abanyababuloni bari barafatiye ibyemezo ubwo butayu bwajyaga bwuzura amazi bayacira imigende bacukura n’imiringoti. Bari bafite ubuhanga bwo gukoresha ayo mazi barinda umujyi. Icyakora, nta kintu icyo ari cyo cyose abantu bari gukora ngo babuze Babuloni gusohorerwaho n’urubanza Imana yari yarayiciriye. Yari yarahoze ari ubutayu kandi yari kongera ikaba ubutayu. Yari yugarijwe n’akaga, kagendaga kayisatira nk’uko umwe mu miyaga ikomeye yajyaga iza muri Isirayeli iturutse mu butayu buteye ubwoba bwo mu majyepfo.—Gereranya na Zekariya 9:14.
4. Ni mu buhe buryo iyerekwa ryo mu Byahishuwe rya “Babuloni Ikomeye” rivugwamo “amazi” n’“ubutayu,” kandi se“amazi” ashushanya iki?
4 Nk’uko twabibonye mu gice cya 14 cy’iki gitabo, Babuloni ya kera ifite mugenzi wayo muri iki gihe. Uwo ni “Babuloni Ikomeye,” ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Mu Byahishuwe, havuga ko Babuloni Ikomeye na yo ifite icyo ihuriyeho n’“ubutayu” n’“amazi.” Intumwa Yohana yajyanywe mu butayu kugira ngo yerekwe Babuloni Ikomeye. Yabwiwe ko ‘yicaye ku mazi menshi,’ ashushanya ‘amoko n’amateraniro y’abantu n’amahanga n’indimi’ (Ibyahishuwe 17:1-3, 5, 15). Kuva kera, idini ry’ikinyoma ryabeshwagaho n’uko rishyigikiwe n’abantu benshi, ariko imperuka yaryo nigera ayo “mazi” ntazabasha kuririnda. Kimwe na mugenzi wayo wa kera, izasigara itagira ikintu na kimwe, ari ikidaturwa n’amatongo masa.
5. Ni mu buhe buryo Babuloni yaje kuba “umuriganya” n’“umunyazi”?
5 Mu gihe cya Yesaya, Babuloni yari itaraba igihangange, ariko Yehova yari yaramaze kubona ko ubwo igihe cyayo cyari kugera yari gukoresha nabi ububasha bwayo. Yesaya yakomeje agira ati “ibyerekanywe bikomeye birampishurirwa: umuriganya arariganya, n’umunyazi aranyaga” (Yesaya 21:2a). Babuloni koko yari kunyaga kandi ikariganya amahanga yari kwigarurira hakubiyemo n’ishyanga ry’u Buyuda. Abanyababuloni bari gusahura Yerusalemu, bakanyaga ibintu byari mu rusengero, kandi bakajyana abaturage baho i Babuloni. Abo baturage bari kugerayo bakariganywa, bakagirwa urwamenyo bazira ukwizera kwabo, kandi nta cyizere bari guhabwa cyo kuzasubira iwabo.—2 Ngoma 36:17-21; Zaburi 137:1-4.
6. (a) Ni uwuhe mubabaro Yehova yari kumara? (b) Ni ibihe bihugu byari byarahanuwe ko byari gutera Babuloni, kandi ibyo byasohojwe bite?
6 Koko rero, Babuloni yari ikwiriye rwose iryo ‘yerekwa rikomeye,’ ryasobanuraga ko yari igiye guhura n’akaga katoroshye. Yesaya yakomeje agira ati “yewe Elamu, tera, nawe Bumedi, bagote! Gusuhuza umutima kwabo kose ndakurangije” (Yesaya 21:2). Abantu bakandamizwaga n’ubwo butegetsi bw’igihangange bwariganyaga bari kuzabona agahenge. Ntibari kuzongera gusuhuza umutima (Zaburi 79:11, 12)! Ni nde wari kubatabara? Yesaya yavuze ko hari ibihugu bibiri byari gutera Babuloni ari byo Elamu n’u Bumedi. Haciye ibinyejana bibiri, mu mwaka wa 539 M.I.C., Kuro w’Umuperesi yari kuyobora ingabo z’u Buperesi n’iz’u Bumedi zigatera Babuloni. Mbere y’umwaka wa 539 M.I.C.a, hari uturere twa Elamu abami b’u Buperesi bari kuba baramaze kwigarurira. Ni ukuvuga rero ko mu ngabo z’u Buperesi hari kuba harimo n’iza Elamu.
7. Ni izihe ngaruka ibyo Yesaya yabonye byamugizeho, kandi ibyo byasobanuraga iki?
7 Umva noneho ukuntu Yesaya asobanura ingaruka iryo yerekwa ryamugizeho. Yaravuze ati “ni cyo gituma ikiyunguyungu cyanjye cyuzuye uburibwe, ngafatwa n’umubabaro nk’uw’umugore uri ku nda. Ndababaye bituma ntumva, ndihebye bituma ntabasha kureba. Umutima wanjye urasamaguza, gukangarana kurantera ubwoba, umugoroba nifuzaga wampindukiye guhinda umushyitsi” (Yesaya 21:3, 4). Uko bigaragara, uwo muhanuzi yishimiraga amasaha y’umugoroba, igihe cyiza cyane cyo gutekereza ku bintu atuje. Ariko rero, umugoroba ntiwari ukimubera mwiza, ahubwo wamuteraga ubwoba, umubabaro no guhinda umushyitsi. Yari afite umubabaro nk’uw’umugore uri ku nda, kandi umutima we ‘warasamaguzaga.’ Hari umuhanga wahinduye iyo nteruro ngo ‘umutima wanjye uratera cyane,’ avuga ko iyo mvugo yerekeza ku gihe ‘imitsi iba yareze, n’umutima utera cyane bidasanzwe.’ Kuki se yagize umubabaro bene ako kageni? Uko bigaragara, ibyiyumvo Yesaya yari afite byari bifite ikintu cy’ubuhanuzi byasobanuraga. Mu ijoro ryo ku ya 5 rishyira iya 6 Ukwakira mu wa 539 M.I.C., Abanyababuloni bari kugira ubwoba nk’ubwo.
8. Ni iki Abanyababuloni bakoze nk’uko byari byarahanuwe, n’ubwo abanzi babo bari bakambitse inyuma y’inkike?
8 Igihe ijoro ryagwaga kuri uwo munsi wo kurimbuka, Abanyababuloni nta bwoba na mba bari bafite. Ibinyejana bigera kuri bibiri mbere y’aho, Yesaya yari yarahanuye ati “batunganya ameza, bagashyiraho abarinzi, bakarya bakanywa” (Yesaya 21:5a). Icyo gihe, Belushazari Umwami w’umwirasi yari yakoresheje ibirori. Hari hateguwe imyanya y’abatware be bakuru bagera ku gihumbi, hamwe n’abagore be benshi n’inshoreke (Daniyeli 5:1, 2). Abo banyabirori bose bari bazi ko hari ingabo zikambitse inyuma y’inkike z’umurwa wabo, ariko bari biringiye ko wari umutamenwa. Inkuta zawo nini cyane n’umugende muremure w’amazi yari awukikije byatumaga batekereza ko nta wawufata; imana nyinshi zaho na zo zatumaga bibwira ko ibyo bidashoboka. ‘Baririraga’ rero ‘bananywa’! Belushazari yari yasinze kandi n’abandi byari uko. Abo bategetsi bakuru bari basinze babaye ibyatsi kuko Yesaya yakomeje avuga mu buryo bw’ubuhanuzi ko byasabaga ko bahagurutswa.
9. Kuki byabaye ngombwa ko ‘basiga ingabo amavuta’?
9 “Yemwe batware, nimuhaguruke musīge ingabo amavuta” (Yesaya 21:5b). Bya birori byagize bitya birahagarara mu buryo butunguranye. Ibikomangoma byagombaga guhaguruka! Umuhanuzi Daniyeli wari ushaje bamutumaho, araza abona ukuntu Yehova yateje ubwoba Belushazari Umwami w’i Babuloni, ubwoba nka bwa bundi buvugwa mu gitabo cya Yesaya. Ingabo z’Abamedi, Abaperesi na Elamu zimaze kubinjirana, abo batware bakuru b’uwo mwami baguye mu rujijo. Babuloni yahise igwa! Ariko se, ‘gusiga ingabo amavuta’ byo byashakaga kuvuga iki? Bibiliya rimwe na rimwe ivuga ko umwami w’ishyanga ari we ngabo yaryo, bitewe n’uko ari we urengera igihugu kandi akakirinda (Zaburi 89:19).b Ku bw’ibyo rero, uwo murongo wahanuraga ko hari hakenewe undi mwami. Kubera iki? Kubera ko Belushazari yishwe muri “iryo joro” nyir’izina. Ibyo byatumye biba ngombwa ko ‘basiga ingabo amavuta,’ cyangwa bimika undi mwami.—Daniyeli 5:1-9, 30.
10. Ni irihe humure abasenga Yehova bashobora kubonera mu isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesaya buhereranye n’umuriganya?
10 Iyo nkuru ihumuriza abantu bose bakunda ugusenga k’ukuri. Babuloni yo muri iki gihe, ni ukuvuga Babuloni Ikomeye, na yo irariganya ikanyaga kimwe na mugenzi wayo mu gihe cya kera. Kugeza n’uyu munsi abayobozi b’amadini bagambanira Abahamya ba Yehova kugira ngo umurimo wabo uhagarare, batotezwe kandi bacibwe imisoro ku maherere. Ariko nk’uko ubwo buhanuzi bwabitwibukije, Yehova abona ubwo buriganya bwose kandi byanze bikunze azabahana. Azakuraho amadini yose amusebya kandi akagirira nabi ubwoko bwe (Ibyahishuwe 18:8). Ubwo se ibintu nk’ibyo byashoboka? Kugira ngo tubyizere, twasuzuma ukuntu imiburo ivuga ukugwa kwa Babuloni ya kera n’iyo muri iki gihe yamaze gusohora.
‘Babuloni iraguye!’
11. (a) Inshingano y’umurinzi ni iyihe, kandi ni nde murinzi utagoheka muri iki gihe? (b) Abagendera ku mafarashi n’abagendera ku ngamiya bashushanyaga bande?
11 Hanyuma Yehova yagize icyo abwira uwo muhanuzi. Yesaya yaravuze ati “Uwiteka yambwiye ati ‘genda ushyireho umurinzi aze kuvuga icyo yabonye’” (Yesaya 21:6). Ayo magambo aratumenyesha ikindi kintu cy’ingenzi kivugwa muri iki gice, ni ukuvuga umurinzi. Ibyo bishishikaza buri Mukristo w’ukuri muri iki gihe, kuko Yesu yasabye abigishwa be bose ‘kuba maso.’ ‘Umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ ntiyigeze ahwema kuvuga ibyo abona ku bihereranye no kuba umunsi w’Imana w’urubanza wegereje n’ibihereranye n’akaga gaterwa n’iyi si yononekaye (Matayo 24:42, 45-47). Uwo murinzi wo mu iyerekwa rya Yesaya yagombaga kureba iki? “Nabona umutwe w’ingabo cyangwa abagendera ku mafarashi bagenda ari babiri babiri, cyangwa abagendera ku ndogobe cyangwa ku ngamiya, azahuguka yumve neza cyane” (Yesaya 21:7). Izo ngabo yabonye zashushanyaga imirongo y’ingabo zajyaga kurwana ziri ku magare afite umuvuduko nk’uw’ifarashi yatojwe. Abagenderaga ku mafarashi n’abagenderaga ku ngamiya bashushanya bwa butegetsi bubiri, ari bwo bw’Abamedi n’ubw’Abaperesi bwari kwishyira hamwe bukagaba icyo gitero. Ikindi kandi, amateka yemeza ko ingabo z’Abaperesi zakoreshaga ingamiya n’amafarashi mu ntambara.
12. Ni iyihe mico umurinzi wo mu iyerekwa rya Yesaya yagaragaje, kandi se ni bande muri iki gihe bakeneye kuyigira?
12 Uwo murinzi rero yahatiwe kuvuga ibyo yabonaga. “Nuko avuge nk’intare ati ‘Nyagasani, mpora mpagaze ku munara w’abarinzi ku manywa, nkajya ndara ku ijoro ndi ku gihe cyanjye. None dore nguriya umutwe w’ingabo zigendera ku mafarashi babiri babiri’” (Yesaya 21:8, 9a). Uwo murinzi wo mu iyerekwa yavuganye ubutwari, “nk’intare.” Byasabaga ubutwari gutangaza ubutumwa bw’urubanza rwari rwaciriwe ishyanga ritinyitse nka Babuloni. Hari n’ikindi kintu cyari gikenewe: kwihangana. Uwo murinzi yagumaga ku munara arinze ku manywa na nijoro, ntahweme kuba maso. Mu buryo nk’ubwo, itsinda ry’umurinzi ryo muri iyi minsi y’imperuka rikenera kugira ubutwari no kwihangana (Ibyahishuwe 14:12). Abakristo bose basenga by’ukuri bakeneye kugira iyo mico.
13, 14. (a) Babuloni ya kera byayigendekeye bite, kandi se ni mu buhe buryo ibigirwamana byayo byavunaguritse? (b) Ni gute kandi se ni ryari Babuloni Ikomeye yaguye ityo?
13 Umurinzi wo mu iyerekwa rya Yesaya yabonye igare ry’intambara rigenda. Yavuze iki? “Arongera aravuga ati ‘i Babuloni haraguye, haraguye! N’ibishushanyo bibajwe by’ibigirwamana byose biravunaguritse bigeza ku butaka’” (Yesaya 21:9b). Mbega inkuru ishimishije! Uwo muriganya w’umunyazi w’ubwoko bw’Imana yarashyize aragwa!c Ariko se, ni mu buhe buryo ibishushanyo n’ibigirwamana by’i Babuloni byavunaguritse? Ingabo z’Abamedi n’Abaperesi se zari kwinjira mu nsengero z’i Babuloni zigahindura ivu ibigirwamana bitagira akagero byari bizirimo? Oya, ibyo ntibyari ngombwa. Ibigirwamana by’i Babuloni byari kuvunagurika mu buryo bw’uko byari kugaragara ko bidafite imbaraga zo kurinda uwo murwa. Naho Babuloni yari kugwa ubwo yari kuba inaniwe gukomeza gakandamiza ubwoko bw’Imana.
14 Bite se kuri Babuloni Ikomeye? Yagambaniye ubwoko bw’Imana mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose burakandamizwa, ibamarana igihe runaka mu bunyage. Umurimo wabo wo kubwiriza wari hafi guhagarara burundu. Perezida w’Umuryango wa Watch Tower hamwe n’abandi bayobozi bakuru bawo bakoranaga barafunzwe bashinjwa ibinyoma. Ariko, mu mwaka wa 1919 habaye ihinduka ritangaje. Abo bakuru bawo barafunguwe, icyicaro gikuru cyongera gukora, kandi umurimo wo kubwiriza urongera uratangira. Bityo rero, Babuloni Ikomeye yaraguye kuko itashoboye gukomeza kwigarurira ubwoko bw’Imana.d Mu Byahishuwe, kugwa kwayo kwatangajwe incuro ebyiri n’umumarayika, akoresheje amagambo avugwa muri Yesaya 21:9.—Ibyahishuwe 14:8; 18:2.
15, 16. Ni mu buhe buryo abantu bo mu bwoko bwa Yesaya bari ‘abana bo ku mbuga,’ kandi ni irihe somo twavana ku myifatire Yesaya yabagaragarije?
15 Yesaya yashoje ubutumwa bwe bw’ubuhanuzi avuga amagambo yagaragazaga impuhwe yari afitiye ubwoko bwe. Yaravuze ati “yewe wa guhura kwanjye we, nawe masaka yo [“namwe bana bo,” “NW”] ku mbuga yanjye, ibyo numvise biturutse ku Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli, ni byo mbabwiye” (Yesaya 21:10). Muri Bibiliya, guhura akenshi biba bishaka kwerekeza ku guhana cyangwa kugorora ubwoko bw’Imana. Ubwoko bw’Imana bw’isezerano buzaba ‘abana bo ku mbuga,’ aho bakoresha imbaraga bahura kugira ngo babone impeke nziza. Yesaya ntiyabakinaga ku mubyimba ko bari kuzahanwa. Ahubwo yari ababariye abari kuzaba ‘abana bo ku mbuga,’ bamwe muri bo bakaba bari kuzamara ubuzima bwabo bwose ari abanyagano mu kindi gihugu.
16 Twese ibyo bishobora kugira ikintu cy’ingenzi bitwibutsa. Mu itorero rya Gikristo, hari igihe abantu bamwe bakumva nta mpuhwe bagifitiye abakora ibibi. Nanone kandi, incuro nyinshi abantu bahawe igihano bashobora kutacyishimira. Ariko rero, nidukomeza kuzirikana ko Yehova ahana ubwoko bwe agamije kubutunganya, ntituzasuzugura igihano cyangwa abacyemera bicishije bugufi kandi nta n’ubwo tuzanga guhanwa. Nimucyo tujye twemera ko Yehova aduhana, tubone ko iyo aduhannye biba ari ikimenyetso kigaragaza ko adukunda.—Abaheburayo 12:6.
Ibyo babajije umurinzi
17. Kuki bikwiriye ko Edomu yitwa “Duma”?
17 Ubutumwa bwa kabiri bw’ubuhanuzi buri mu gice cya 21 buribanda cyane ku murinzi. Butangira bugira buti “ibihanurirwa i Duma. Hariho umpamagara ari i Seyiri ati ‘wa murinzi we, ijoro rigeze he? Wa murinzi we, ijoro rigeze he’” (Yesaya 21:11)? Duma yari iherereye he? Birashoboka ko mu bihe bya Bibiliya hariho imijyi myinshi yitwaga Duma, ariko nta n’umwe muri yo uvugwa muri ubu buhanuzi. Duma ntiwari umujyi wo muri Seyiri, iryo rikaba ari irindi zina rya Edomu. Ariko kandi, “Duma” bisobanura “guceceka.” Nk’uko byari bimeze mu buhanuzi bw’urubanza bwabanjirije ubwo, bisa n’aho ako karere kiswe iryo zina ari uburyo bwo kugaragaza ibyari kuzakabaho mu gihe cyari kuza. Edomu yari yariyemeje kuva kera kwanga ubwoko bw’Imana, yari guceceka, igacecekeshwa n’urupfu. Ariko rero mbere y’uko ibyo biba, hari abantu bari bahangayitse bashaka kumenya iby’igihe kizaza.
18. Ni mu buhe buryo amagambo ngo “bugiye gucya kandi bwongere bwire,” yasohoreye kuri Edomu yo mu gihe cya kera?
18 Igihe Yesaya yandikaga, Edomu yari kimwe mu bihugu ingabo zikomeye z’Abashuri zagombaga kwigarurira. Abantu bamwe bo muri Edomu bifuzaga cyane kumenya igihe ijoro ryo gukandamizwa kwabo ryari gukera. Bashubijwe iki? “Umurinzi aramusubiza ati ‘bugiye gucya kandi bwongere bwire’” (Yesaya 21:12a). Edomu yari mu mazi abira. Bwari gucya ho gato ntibimare umwanya. Ijoro cyangwa ikindi gihe cyijimye cy’akaga cyari gukurikiraho bidatinze. Ibyo bihuje neza neza n’ibyabaye kuri Edomu! Abashuri bari kureka kubakandamiza, ariko Babuloni yari gukurikiraho ikaba ubutegetsi bw’igihangange kandi yari kurimbura Edomu (Yeremiya 25:17, 21; 27:2-8). Ariko ntibyari birangiye. Babuloni yari kuvaho hakaza Abaperesi bakabakandamiza nyuma yabo hakaza Abagiriki na bo bakabakandamiza. Nyuma y’ibyo, ‘bwari gucya’ ho gato mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abaroma, igihe Herodi, wakomokaga muri Edomu yari kuba atangiye gutegeka Yerusalemu. Ariko rero, ‘ntibwari gucya’ igihe kirekire. Amaherezo Edomu yari guceceka burundu, igasibangana mu mateka y’isi. Ubwo ni bwo izina Duma ryari kuba riyibereye rwose.
19. Igihe umurinzi yavugaga ati “nimushaka kubaza mubaze, nimuhindukire muze,” ni iki agomba kuba yarashakaga kuvuga?
19 Umurinzi yashoje ubutumwa bwe bugufi agira ati “nimushaka kubaza mubaze, nimuhindukire muze” (Yesaya 21:12b). Imvugo ngo “nimuhindukire muze” ishobora kuba yerekeza ku ‘majoro’ atagira ingano yari agiye kwikurikiranya kuri Edomu. Cyangwa se nanone bitewe n’uko iyo mvugo ishobora guhindurwamo ngo “mugaruke,” uwo muhanuzi ashobora kuba yarashakaga kubwira Umunyedomu wese washakaga kurokoka akaga kari kagiye kugera kuri iryo shyanga ko yagombaga kwihana ‘akagarukira’ Yehova. Icyo yaba yarashakaga kuvuga cyose, uwo murinzi yashakaga ko abantu bakomeza kumubaza.
20. Kuki amagambo avugwa muri Yesaya 21:11, 12 asobanuye byinshi ku bagize ubwoko bwa Yehova?
20 Ayo magambo magufi yari asobanuye byinshi ku bagize ubwoko bwa Yehova muri iki gihe.e Atuma dusobanukirwa ko abantu bari mu mwijima w’icuraburindi, kuko bahumye mu buryo bw’umwuka kandi bakaba baritandukanyije n’Imana, ibyo bikaba bizatuma iyi si irimbuka (Abaroma 13:12; 2 Abakorinto 4:4). Muri iki gihe, akanunu k’ibyiringiro abantu batanga byo kuzana amahoro n’umutekano kameze nka kwa kundi bwacyaga by’akanya gato muri Edomu hagakurikiraho ibihe by’umwijima w’akaga gakomeye kurushaho. Vuba aha buzacya nyagucya, igihe Ubwami bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi buzaba butegeka hano ku isi. Hagati aho ariko mu gihe butaracya, tugomba gukurikiza ubuyobozi bw’itsinda ry’umurinzi, dukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka kandi dutangaza tubigiranye ubutwari ko imperuka y’iyi si yononekaye iri bugufi.—1 Abatesalonike 5:6.
Mu butayu ijoro riraguye
21. (a) Interuro ivuga ngo “ibihanurirwa Arabiya” ishobora kuba yarashakaga kumvikanisha iki? (b) Imvugo ngo inzererezi z’Abadedani yerekeza kuki?
21 Ubutumwa bwa nyuma buri mu gice cya 21 cy’igitabo cya Yesaya bwarebaga “ubutayu.” Butangira bugira buti “ibihanurirwa Arabiya. Yemwe mwa nzererezi z’Abadedani mwe, mu ishyamba rya Arabiya ni ho muzarara” (Yesaya 21:13). Mu rurimi rw’Igiheburayo, ijambo ryahinduwemo “Arabiya” risobanura “ubutayu,” ariko kandi birumvikana ko ayo magambo yabwirwaga amoko menshi y’Abarabu. Ikindi nanone, ijambo ry’Igiheburayo risobanura “ubutayu” rimwe na rimwe rihindurwamo “umugoroba.” Abantu bamwe bavuga ko ayo magambo yakoreshejwe bashaka kuvuga ko umugoroba wijimye, cyangwa akaga, byendaga kugera kuri ako karere. Ayo magambo atangira ari nijoro, Abadedani bari ku ngamiya zabo, ubwo bukaba bwari ubwoko bw’Abarabu bwari bukomeye. Bakurikiraga inzira abacuruzi bacagamo, yavaga mu karere kamwe k’ubutayu karimo amazi ijya mu kandi, batwaye ibirungo, amasaro n’ibindi bintu by’igiciro. Ariko aho noneho turababona bataye inzira nziza bacagamo bakarara bihishe. Kubera iki?
22, 23. (a) Ni akahe kaga kari kagiye kugera ku moko y’Abarabu, kandi se ni izihe ngaruka byari kubagiraho? (b) Ibyo byari kuba ryari kandi byari gukorwa na nde?
22 Yesaya yaravuze ati “uwishwe n’inyota bamuzaniye amazi, abaturage bo mu gihugu cy’i Tema basanganiza impunzi imitsima yabo, kuko bahungaga inkota zivuye mu nzubati n’imiheto ifoye n’amakuba y’intambara” (Yesaya 21:14, 15). Koko rero, ayo moko y’Abarabu yari kugerwaho n’intambara itoroshye. Tema, yari mu karere kanese, yahatiwe kuzanira amazi n’umutsima izo mpunzi z’intambara zitari zifite kirengera. Ako kaga kari kubagwirira ryari?
23 Yesaya yakomeje agira ati “Uwiteka arambwiye ati ‘umwaka utarashira, uhwanye n’imyaka y’abakorera ibihembo, icyubahiro cy’i Kedari kizashira. Abazasigara ku mubare w’abarashi b’intwari z’Abakedari bazaba imbarwa.’ Kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ari yo ibivuze” (Yesaya 21:16, 17). Abakedari bari ubwoko bw’Abarabu bukomeye cyane ku buryo rimwe na rimwe iryo zina ryakoreshwaga ryerekeza kuri Arabiya yose uko yakabaye. Yehova yafashe umwanzuro w’uko abarashi n’intwari bo muri ubwo bwoko bari kugabanuka hagasigara mbarwa. Ibyo byari kuba ryari? Mu gihe cy’“umwaka,” kimwe mbese n’uko nyakabyizi adashobora gukora igihe kirenze icyo ahemberwa. Uko ibyo byose byasohoye ntibizwi neza. Abami babiri bo muri Ashuri ari bo Sarigoni wa II na Senakeribu, bavuze ko bategetse Arabiya. Nk’uko byari byarahanuwe, umwe muri bo ashobora kuba yaratsembyeho ubwo bwoko bw’Abarabu bwibonaga.
24. Ni iki cyatwemeza ko ibyo Yesaya yari yarahanuye kuri Arabiya byasohoye?
24 Ariko rero, dushobora kwiringira tudashidikanya ko ubwo buhanuzi bwasohoye ijambo ku rindi. Nta kintu cyakwemeza ibyo kiruta amagambo asoza ubwo butumwa agira ati “kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ari yo ibivuze.” Ku bantu bo mu gihe cya Yesaya, bishobora kuba byarasaga n’aho bidashoboka ko Ashuri yahirika Babuloni maze ikava ku butegetsi muri uwo mugoroba w’ibirori by’akahebwe. Bashobora nanone kuba batariyumvishaga ko Edomu yari ikomeye yari kuzacecekera mu rupfu cyangwa ngo bumve ko ubwoko bw’Abarabu bwari kugerwaho n’ingorane n’amakuba. Ariko, Yehova yari yaravuze ko ari uko byari kugenda, kandi uko nyine ni ko byagenze. Muri iki gihe, Yehova atubwira ko idini ry’ikinyoma rizarimbuka. Ibyo si ibintu byo gukekeranya; ahubwo ni ibintu by’ukuri bizabaho. Yehova ubwe yarabivuze!
25. Twakwigana dute urugero umurinzi aduha?
25 Nimucyo twigane umurinzi. Dukomeze kuba maso, nk’abahagaze ku munara muremure, tureba hakurya no hakuno bityo tumenye akaga ako ari ko kose kaba katwugarije. Nimucyo dukorane n’itsinda ry’umurinzi wizerwa, ari ryo muri iki gihe rigizwe n’Abakristo basigaye basizwe. Nimucyo tubafashe kuvugana ubutwari ibyo tubona, ni ukuvuga ibihamya bidakuka by’uko Kristo ubu ategeka mu ijuru, kandi ko vuba aha azakura abantu mu mwijima bamazemo igihe bitewe no kuba baritandukanyije n’Imana, kandi ko nyuma y’ibyo azazana umucyo nyawo, ari bwo Butegetsi bw’Imyaka Igihumbi buzategeka isi izaba yahindutse Paradizo!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Kuro umwami w’u Buperesi bajyaga rimwe na rimwe bamwita “Umwami wa Ashani,” ako kakaba kari akarere cyangwa umujyi wo muri Elamu. Abisirayeli bo mu gihe cya Yesaya, ni ukuvuga bo mu kinyejana cya munani M.I.C., bagomba kuba batari bazi u Buperesi ahubwo bakaba bari bazi Elamu. Ibyo bishobora kugaragaza impamvu hano Yesaya yavuze Elamu aho kuvuga u Buperesi.
b Abahanga benshi mu bya Bibiliya batekereza ko imvugo ngo ‘musige ingabo amavuta’ yerekeza ku gikorwa cy’abasirikare ba kera cyo gusiga amavuta ingabo zabaga zikoze mu ruhu mbere y’uko bajya ku rugamba, kugira ngo imyinshi mu myambi nikubitaho ihite inyerera. N’ubwo ibyo bishobora kuba ari ukuri, ntitwakwiyibagiza ko ijoro uwo murwa wagwiriyemo Abanyababuloni batabonye umwanya wo kurwana, ntibabonye igihe cyo kwitegura urugamba no gusiga amavuta ingabo zabo!
c Ubuhanuzi bwa Yesaya buhereranye no kugwa kwa Babuloni bwasohoye bwose uko bwakabaye, ku buryo abantu bamwe na bamwe bajora Bibiliya bafindafinda bavuga ko bugomba kuba bwaranditswe nyuma y’uko ibyo bintu biba. Ariko nk’uko intiti mu bya Bibiliya yitwa F. Delitzsch yabivuze, nta mpamvu yo kwirirwa dukekeranya dutyo niba twemera ko umuhanuzi ashobora guhumekerwa agahanura ibintu bizaba mu myaka amagana.
e Mu myaka 59 ya mbere Umunara w’Umurinzi wamaze ugitangira kwandikwa, ku gifubiko cyawo habaga handitseho isomo ryo muri Yesaya 21:11. Uwo murongo ni na wo wari ugize umutwe mukuru w’ikibwiriza cya nyuma Charles T. Russell, perezida wa mbere w’Umuryango wa Watch Tower yanditse. (Reba ishusho ku ipaji ibanza.)
[Ifoto yo ku ipaji ya 219]
‘Bararyaga, bakanywa!’
[Ifoto yo ku ipaji ya 220]
Umurinzi ‘avuga nk’intare’
[Ifoto yo ku ipaji ya 222]
“Mpora mpagaze ku munara w’abarinzi ku manywa, nkajya ndara ku ijoro ndi ku gihe cyanjye”