Korera Yehova Ufite Ibyishimo byo mu Mutima
‘Iyo mivumo yose izakuzaho, kuko utakoreye Uwiteka Imana yawe n’ibyishimo n’umunezero w’umutima.’—GUTEGEKA 28:45-47.
1. Ni iki kigaragaza ko abakorera Yehova bagira ibyishimo, aho baba bamukorera hose?
ABAGARAGU ba Yehova bagira ibyishimo, baba bakora ibyo ashaka mu ijuru cyangwa ku isi. “Inyenyeri zo mu ruturuturu,” ni ukuvuga abamarayika, zaranguruye ijwi ry’ibyishimo ubwo imfatiro z’isi zashingwaga, kandi nta gushidikanya ko ibihumbi n’ibihumbi by’abamarayika bo mu ijuru ‘basohoza itegeko ry’Imana’ bafite ibyishimo (Yobu 38:4-7; Zaburi 103:20). Umwana w’ikinege wa Yehova yari “umukozi w’umuhanga” wishimye ari mu ijuru, kandi yaboneraga ibyishimo mu gukora ibyo Imana ishaka igihe yari umuntu Yesu Kristo, ari hano ku isi. Ikindi kandi, ‘yihanganiye [“igiti cy’umubabaro,” NW ] ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere, ntiyita ku isoni zacyo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana.’—Imigani 8:30, 31; Abaheburayo 10:5-10; 12:2.
2. Kugira ngo Abisirayeli bagire imigisha cyangwa imivumo, byari bishingiye ku ki?
2 Iyo Abisirayeli bumviraga Imana, babonaga ibyishimo. Ariko se, mu gihe babaga batayumviye byagendaga bite? Bahawe umuburo muri aya magambo ngo “[imivumo] izakuberaho kuba ibimenyetso n’ibitangaza, kandi izaba ku rubyaro rwawe iteka ryose. Ubutunzi bw’ibintu byose bugusagiranye ntibwaguteye gukorera Uwiteka Imana yawe n’ibyishimo n’umunezero w’umutima: ni cyo kizatuma ukorera ababisha bawe Uwiteka azaguhagurukiriza, ufite inzara n’inyota no kwambara ubusa n’ubukene bwa byose; kandi azashyira ku rutugu rwawe umutwaro w’uburetwa uremereye udakurwaho” (Gutegeka 28:45-48). Imigisha n’imivumo yagaragazaga abari abagaragu ba Yehova n’abatari bo. Nanone kandi, iyo mivumo yagaragazaga ko nta muntu ushobora gupfobya amahame y’Imana n’imigambi yayo, cyangwa se ngo abe yabisuzugura. Kubera ko Abisirayeli banze kumvira imiburo ya Yehova yari ihereranye no gusakizwa no kujyanwaho iminyago, Yerusalemu yabaye “ikivume mu mahanga yose yo mu isi” (Yeremiya 26:6). Ku bw’ibyo rero, nimucyo twumvire Imana maze twemerwe na yo. Ibyishimo ni umwe mu migisha myinshi ituruka ku Mana igera ku bantu bayubaha.
Uburyo bwo Gukorana “Umunezero w’Umutima”
3. Umutima w’ikigereranyo ni iki?
3 Abisirayeli bagombaga gukorera Yehova bafite “ibyishimo n’umunezero w’umutima.” Abagaragu b’Imana bo muri iki gihe na bo bagomba kubigenza batyo. Kwishima ni “ukunezerwa; kuzura ibyishimo.” N’ubwo umutima wo mu buryo bw’umubiri uvugwa mu Byanditswe, nta bwo utekereza mu buryo nyabwo (Kuva 28:30). Akazi kawo k’ibanze ni ako kohereza amaraso mu mubiri, yo gutunga ingirabuzima fatizo zawo. Incuro nyinshi ariko, Bibiliya yerekeza ku mutima w’ikigereranyo, ukaba urenze cyane ibyo kuba gusa icyicaro cy’ibyiyumvo, ibishishikaza umuntu, n’ubwenge. Uvugwaho kuba ari wo “cyicaro muri rusange, ahantu h’imbere, kandi ukaba ari wo muntu w’imbere, mu buryo yigaragaza mu bikorwa bye binyuranye, mu byifuzo bye, urukundo, ibyiyumvo, ibimushishikaza, imigambi, ibitekerezo, ibyo yumva, ibyo yibwira, ubwenge bwe, ubumenyi, ubuhanga, imyizerere ye n’uburyo atekereza, ibyo yibuka n’ibyo azirikana” (Journal of the Society of Biblical Literature and Exegesis, 1882, ipaji ya 67). Umutima wacu w’ikigereranyo ukubiyemo ibyiyumvo byacu, harimo n’ibyishimo.—Yohana 16:22.
4. Ni iki gishobora kudufasha gukorera Yehova Imana dufite ibyishimo byo mu mutima?
4 Ni iki gishobora kudufasha gukorera Yehova dufite ibyishimo byo mu mutima? Kubona ibintu mu buryo bwiza no gushimira ku bw’imigisha duhabwa, hamwe n’inshingano zitangwa n’Imana, bishobora kudufasha. Urugero, dushobora gutekereza ibihereranye n’igikundiro dufite cyo gukorera Imana y’ukuri “umurimo wera,” (NW ) tubigiranye ibyishimo (Luka 1:74). Hari ikindi gikundiro gisa n’icyo, ari cyo cyo kwitirirwa izina rya Yehova turi Abahamya be (Yesaya 43:10-12). Kuri ibyo dushobora kongeraho ibyishimo dukesha kuba tuzi ko mu gihe dukurikiza Ijambo ry’Imana, tuba tuyinezeza. Kandi se, mbega ibyishimo bibonerwa mu kumurika umucyo wo mu buryo bw’umwuka, kandi muri ubwo buryo tukaba dufasha benshi kuva mu mwijima!—Matayo 5:14-16; gereranya na 1 Petero 2:9.
5. Ni iyihe soko y’ibyishimo biva ku Mana?
5 Icyakora, gukorera Yehova dufite ibyishimo byo mu mutima ntibituruka mu gutekereza mu buryo burangwa n’icyizere gusa. Kubona ibintu mu buryo bwiza ni iby’ingirakamaro. Ariko kandi, ibyishimo biva ku Mana si ikintu tugeraho tubikesha kugira imico runaka. Ni imbuto y’umwuka wa Yehova (Abagalatiya 5:22, 23). Niba tudafite ibyishimo nk’ibyo, dushobora kuba dukeneye kugira icyo duhindura kugira ngo twirinde gutekereza cyangwa gukora ibintu mu buryo budahuje n’Ibyanditswe, bityo bikaba bishobora kubabaza umwuka w’Imana (Abefeso 4:30). Icyakora, twebwe abiyeguriye Yehova, ntitugatekereze ko kubura ibyishimo bivuye ku mutima mu bihe bimwe na bimwe byaba bigaragaza ko tutemewe n’Imana. Ntidutunganye kandi tugerwaho n’imibabaro, agahinda, ndetse rimwe na rimwe tukiheba, ariko Yehova aratwumva (Zaburi 103:10-14). Nimucyo rero dusenge tumusaba umwuka we wera, tuzirikana ko imbuto yawo y’ibyishimo itangwa n’Imana. Data wo mu ijuru wuje urukundo azasubiza bene ayo masengesho, kandi azadufasha kumukorera dufite ibyishimo byo mu mutima.—Luka 11:13.
Iyo Ibyishimo Bibuze
6. Mu gihe twaba tubuze ibyishimo mu murimo dukorera Imana, ni iki twagombye gukora?
6 Mu gihe mu murimo wacu haba habuzemo ibyishimo, ibyo bishobora gutuma tugabanya umurava mu gukorera Yehova, cyangwa wenda tukaba twareka kuba indahemuka kuri we. Bityo rero, byaba ari iby’ubwenge dusuzumye intego zacu tubigiranye ukwicisha bugufi kandi tubishyize mu isengesho, maze tukaba twagira icyo duhindura ku bikwiriye guhindurwa. Kugira ngo tugire ibyishimo bitangwa n’Imana, tugomba gukorera Yehova dusunitswe n’urukundo kandi tubigiranye umutima wacu wose, n’ubugingo bwacu bwose, n’ubwenge bwacu bwose (Matayo 22:37). Ntitugomba kumukorera dufite imyifatire yo kurushanwa, kubera ko Pawulo yanditse agira ati “niba tubeshwaho n’[u]mwuka, tujye tuyoborwa n’[u]mwuka. Twe kwifata uko tutari, twenderanya, kandi tugirirana amahari” (Abagalatiya 5:25, 26). Ntituzagira ibyishimo nyakuri niba dukora umurimo bitewe no gushaka guhiga abandi cyangwa ikuzo.
7. Ni gute dushobora guhembera ibyishimo byo mu mutima?
7 Gusohoza inshingano zijyanirana n’ukwiyegurira Yehova kwacu, bitera ibyishimo. Ubwo twari tukimara kwiyegurira Imana, twatangiye inzira y’imibereho ya Gikristo tubigiranye umwete. Twagiye twiga Ibyanditswe kandi tukifatanya mu materaniro buri gihe (Abaheburayo 10:24, 25). Kwifatanya mu murimo wo kubwiriza, byaduteraga ibyishimo. Ariko se, bite niba ibyishimo byacu byaragabanutse? Icyigisho cya Bibiliya, kujya mu materaniro, kwifatanya mu murimo wo kubwiriza,—ni koko, kwifatanya mu buryo bwuzuye mu bikorwa byose bya Gikristo—byagombye gutuma imibereho yacu irangwa no kudahungabana mu buryo bw’umwuka, kandi bigahembera urukundo twahoranye mbere, hamwe n’ibyishimo byo mu mutima twari dufite (Ibyahishuwe 2:4). Bityo, ntituzamera nk’abantu bamwe batagira ibyishimo, kandi bahora bakeneye ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka. Abasaza bishimira gutanga ubufasha, ariko kandi, natwe buri muntu ku giti cye, tugomba gusohoza inshingano zijyanirana no kwiyegurira Imana kwacu. Ibyo nta wundi muntu ushobora kubidukorera. Ku bw’ibyo rero, nimucyo twishyirireho intego yo gukurikiza gahunda isanzwe ya Gikristo, kugira ngo tubashe gusohoza inshingano zijyanirana no kuba twariyeguriye Yehova, maze tugire ibyishimo nyakuri.
8. Kuki kugira umutimanama ukeye ari iby’ingenzi, niba dushaka kugira ibyishimo?
8 Niba dushaka kugira ibyishimo, kandi ibyo bikaba ari kimwe mu bigize imbuto z’umwuka w’Imana, tugomba kugira umutimanama ukeye. Igihe cyose Dawidi, Umwami w’Isirayeli, yageragezaga guhisha icyaha cye, yumvaga yihebye. Koko rero, ubuzima bwe bwasaga n’ubuyoyoka, ndetse ashobora no kuba yararwaye mu buryo bw’umubiri. Mbega ukuntu yorohewe ubwo yicuzaga kandi akatura ibyaha bye (Zaburi 32:1-5)! Ntidushobora kwishima mu gihe twaba duhishe icyaha runaka gikomeye. Ibyo byatuma tugira ubuzima buvurunganye. Mu by’ukuri, ubwo si bwo buryo bwatuma tugira ibyishimo. Nyamara kandi, kwatura no kwicuza bizana ihumure no kongera kugira umutima w’ibyishimo.—Imigani 28:13.
Gutegerezanya Ibyishimo
9, 10. (a) Ni irihe sezerano Aburahamu yahawe, ariko se, ni gute ukwizera kwe n’ibyishimo bye byaba byarageragejwe? (b) Ni gute dushobora kungukirwa n’ingero za Aburahamu, Isaka, na Yakobo?
9 Kugira ibyishimo mu gihe tugitangira kumenya ibihereranye n’umugambi w’Imana, usanga bidafite aho bihuriye no gukomeza kubigira uko imyaka igenda ihita. Ibyo bishobora kugaragarira ku byabaye ku muntu wizerwa Aburahamu. Amaze kugerageza gutamba umwana we Isaka abitegetswe n’Imana, marayika yamugejejeho ubutumwa bugira buti “ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ubwo ugenjeje utyo, ntunyime umwana wawe w’ikinege, yuko no kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi ruhwane n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja, kandi ruzahīndura amarembo y’ababisha barwo; kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye” (Itangiriro 22:15-18). Nta gushidikanya ko iryo sezerano ryatumye Aburahamu agira ibyishimo byinshi cyane.
10 Birashoboka ko Aburahamu yaba yaratekerezaga ko Isaka ari we wari kuba ‘urubyaro,’ rwari gukomokwaho imigisha yasezeranijwe. Ariko kandi, kuba harashize imyaka myinshi ari nta kintu gitangaje gikozwe binyuriye kuri Isaka, bishobora kuba byaragerageje ukwizera n’ibyishimo by’Aburahamu hamwe n’umuryango we. Kuba Imana yaremeje iby’iryo sezerano yongera kubibwira Isaka, hanyuma ikabibwira umwana we Yakobo, byabijeje ko Urubyaro rwagombaga kuza mu gihe cyari imbere, ibyo kandi bikaba byarabafashije gukomeza kugira ukwizera kwabo hamwe n’ibyishimo. Icyakora, Aburahamu, Isaka, na Yakobo, bapfuye batarabona isohozwa ry’ibyo Imana yari yarabasezeranije, nyamara ntibari abagaragu ba Yehova batagira ibyishimo (Abaheburayo 11:13). Natwe dushobora gukomeza gukorera Yehova dufite ukwizera hamwe n’ibyishimo, mu gihe tugitegereje isohozwa ry’ibyo yasezeranije.
[Kugira] Ibyishimo n’Ubwo Haba Hari Itotezwa
11. Kuki dushobora kugira ibyishimo n’ubwo twaba dutotezwa?
11 Twebwe abagaragu ba Yehova, dushobora kumukorera dufite ibyishimo byo mu mutima, n’ubwo ndetse twaba dutotezwa. Yesu yavuze ko hahirwa abatotezwa ari we bazira, kandi intumwa Petero na yo yaravuze iti “munezezwe n’uko mufatanije imibabaro ya Kristo, kugira ngo muzanezerwe mwishima bihebuje, ubwo ubwiza bwe buzahishurwa. Ubwo mutukwa, babahōra izina rya Kristo, murahirwa: kuko [u]mwuka w’ubwiza aba kuri mwe, ni we [m]wuka w’Imana” (1 Petero 4:13, 14; Matayo 5:11, 12). Niba wihanganira ibitotezo n’imibabaro uzira gukiranuka, ufite umwuka wa Yehova kandi arakwemera, kandi nta gushidikanya ko ibyo bihesha ibyishimo.
12. (a) Kuki dushobora guhangana n’ibigeragezo by’ukwizera dufite ibyishimo? (b) Ni irihe somo ry’ibanze dushobora kuvana ku rugero rw’Umulewi umwe wari mu buhungiro?
12 Dushobora guhangana n’ibigeragezo by’ukwizera twishimye, bitewe n’uko Imana ari Ubuhungiro bwacu. Ibyo bigaragazwa muri Zaburi ya 42 n’iya 43. Kubera impamvu runaka, Umulewi umwe yari ari mu buhungiro. Yari akumbuye cyane gusengera mu rusengero rw’Imana, ku buryo yumvaga ameze nk’imparakazi ifite inyota, yahagizwa no kwifuza amazi mu karere gakakaye. ‘Yagiriye inyota,’ cyangwa yifuje Yehova, n’igikundiro cyo gusengera Imana mu rusengero rwayo (Zaburi 42:2, 3, umurongo wa 1 n’uwa 2 muri Biblia Yera). Iyo nkuru y’Umulewi wari mu buhungiro, yagombye kudusunikira kugaragaza ugushimira bitewe n’uko twifatanya n’ubwoko bwa Yehova. Mu gihe imimerere runaka, urugero nko kuba mu bwigunge bitewe n’itotezwa, yaba idutandukanije na bo mu gihe gito, tujye twibuka ibyishimo twahoranye mu gihe twari kumwe mu murimo wera, maze dusenge dusaba ukwihangana mu gihe twaba ‘dutegereje [ko] Imana’ idusubiza mu murimo wacu dusanzwe dukorana n’abamusenga.—Zaburi 42:5, 6 12, umurongo wa 4, 5, 11 muri Biblia Yera; 43:3-5.
“Mukorere Uwiteka Munezerewe”
13. Ni gute muri Zaburi 100:1, 2 hagaragaza ko ibyishimo bigomba kuba ikiranga umurimo dukorera Imana?
13 Ibyishimo bigomba kuba ikintu kiranga umurimo dukorera Imana. Ibyo byagaragajwe mu ndirimbo yo gushimira yaririmbwe n’umwanditsi wa Zaburi agira ati “mwa bari mu isi yose mwe, muvugirize Uwiteka impundu. Mukorere Uwiteka munezerewe: muze mu maso ye muririmba [“murangurura ijwi ry’ibyishimo,” NW ] (Zaburi 100:1, 2). Yehova ni “Imana igira ibyishimo,” (NW) kandi ashaka ko abagaragu be babonera ibyishimo mu gusohoza inshingano zijyanirana no kumwiyegurira (1 Timoteyo 1:11). Abantu bo mu mahanga yose bagombye kwishimira Yehova, kandi ibisingizo byacu byagombye kuba bifite imbaraga nk’iz’ ‘ijwi ryo kunesha’ zirangururwa ‘n’ingabo zatsinze.’ Kubera ko gukorera Imana bisusurutsa, byagombye kujyanirana n’ibyishimo. Iyo ni yo mpamvu yatumye umwanditsi wa Zaburi atera abantu inkunga yo kuza mu maso y’Imana ‘barangurura ijwi ry’ibyishimo,’ (NW).
14, 15. Ni gute muri Zaburi 100:3-5 hakwerekezwa ku bwoko bwa Yehova bwishimye muri iki gihe?
14 Umwanditsi wa Zaburi yongeyeho agira ati “mumenye [mwemere] yuko Uwiteka ari we Mana: ni we waturemye, natwe turi abe; turi ubwoko bwe, turi intama zo mu cyanya cye” (Zaburi 100:3). Ubwo Yehova ari Umuremyi wacu, turi abe, kimwe n’uko intama ziba ari iz’umwungeri. Imana itwitaho cyane ku buryo tuyisingiza dushima (Zaburi ya 23). Nanone, ku byerekeye Yehova, umwanditsi wa Zaburi yaririmbye agira ati “mwinjire mu marembo ye mushima, no mu bikari bye muhimbaza; mumushime; musingize izina rye. Kuko Uwiteka ari mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose; umurava we uhoraho ibihe byose.”—Zaburi 100:4, 5.
15 Muri iki gihe, abantu barangwa n’ibyishimo bo mu mahanga yose, barimo barinjira mu rugo rw’ubuturo bwera bwa Yehova kugira ngo bamushimire kandi bamusingize. Dusingiza izina ry’Imana twishimye, binyuriye mu kuvuga neza Yehova buri gihe, kandi imico ye ihebuje idutera kumusingiza. Ni mwiza mu buryo bunonosoye, kandi buri gihe abagaragu be bashobora kwiringira ineza n’imbabazi abagaragariza, kuko bihoraho iteka ryose. Mu bihereranye no kugaragariza urukundo abakora ibyo ashaka, Yehova arizerwa mu ‘bihe byose’ (Abaroma 8:38, 39). Mu by’ukuri rero, dufite impamvu nziza zituma ‘dukorera Uwiteka tunezerewe.’
Mwishime Mufite Ibyiringiro
16. Ni ibihe byiringiro Abakristo bashobora kwishimira?
16 Pawulo yanditse agira ati “mwishime mufite ibyiringiro” (Abaroma 12:12). Abigishwa ba Yesu Kristo basizwe, bishimira ibyiringiro by’agahebuzo byo kuzagira ubuzima budapfa mu ijuru, ubwo Imana yabugururiye binyuriye ku Mwana wayo (Abaroma 8:16, 17; Abafilipi 3:20, 21). Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka Paradizo, na bo bafite impamvu zituma bishima (Luka 23:43). Abagaragu ba Yehova bizerwa bose bafite impamvu zituma bishimira ibyiringiro by’Ubwami, kubera ko bazaba bamwe mu bagize ubutegetsi bwo mu ijuru, cyangwa bakaba ku isi aho buzategeka. Mbega imigisha ishimishije!—Matayo 6:9, 10; Abaroma 8:18-21.
17, 18. (a) Ni iki cyahanuwe muri Yesaya 25:6-8? (b) Ni gute ubwo buhanuzi bwa Yesaya burimo busohora muri iki gihe, kandi se, bite ku bihereranye n’isohozwa ryaho mu gihe kizaza?
17 Yesaya na we yahanuye igihe kizaza gishimishije ku bantu bumvira. Yanditse agira ati “kuri uyu musozi Uwiteka Nyiringabo azaharemerera amahanga yose ibirori, ayabāgire ibibyibushye byuzuye imisokoro, na vino y’umurera, ibibyibushye byuzuye imisokoro, na vino y’umurera imininnye neza. Kuri uyu musozi ni wo azamariraho rwose igitwikirizo cy’ubwirabure gitwikiriye mu maso h’abantu bose, kandi n’igitwikirizo gitwikiriye amahanga yose. Kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose; n’igitutsi batuka ubwoko bgayo azagikura ku isi hose. Uwiteka ni we ubivuze.”—Yesaya 25:6-8.
18 Ibirori byo mu buryo bw’umwuka twifatanyamo twebwe abasenga Yehova muri iki gihe, ni ibirori bishimishije rwose. Mu by’ukuri, tubonera ibyishimo bisesekaye mu gukorera Imana tubigiranye umwete, mu gihe dutegereje ibirori nyabyo by’ibintu byiza yasezeranije ko azaduhera mu isi nshya (2 Petero 3:13). Binyuriye ku gitambo cya Yesu, Yehova azavanaho “igitwikirizo” gitwikiriye abantu bitewe n’icyaha cy’Adamu. Mbega ukuntu tuzagira ibyishimo byo kubona icyaha n’urupfu bivanwaho! Mbega ukuntu bizaba bishimishije kwakira abazutse dukunda, kubona amarira yahanaguwe, no kuba mu isi izaba yahinduwe paradizo, aho ubwoko bwa Yehova butazatukwa, ahubwo buzaba bwaramaze guha Imana igisubizo cy’umushotoranyi mukuru, ari we Satani Umwanzi!—Imigani 27:11.
19. Ni gute twagombye kwitabira ibyiringiro Yehova yadushyize imbere twebwe Abahamya be?
19 Mbese, kumenya ibyo Yehova azakorera abagaragu be ntibikuzuzamo ibyishimo no gushimira? Koko rero, bene ibyo byiringiro bihebuje bituma twishima! Byongeye kandi, ibyiringiro byacu bihebuje bituma duhanga amaso ku Mana yacu igira ibyishimo, yuje urukundo kandi igira ubuntu, dufite ibyiyumvo nk’ibi bivugwa muri aya magambo agira ati “iyo ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke” (Yesaya 25:9). Mu gihe ibyiringiro byacu bihebuje bishinze imizi mu bwenge bwacu, nimucyo dukoreshe imihati yose, dukorere Yehova dufite ibyishimo byo mu mutima.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni gute dushobora gukorera Yehova dufite “umunezero w’umutima”?
◻ Twakora iki mu gihe twaba tubuze ibyishimo mu murimo dukorera Imana?
◻ Kuki ubwoko bwa Yehova bugira ibyishimo n’ubwo bwaba butotezwa?
◻ Ni izihe mpamvu dufite zo kwishimira ibyiringiro byacu?
[Amafoto yo ku ipaji ya 9]
Kwifatanya mu bigize imibereho ya Gikristo, bizatuma tugira ibyishimo byinshi kurushaho