UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YESAYA 1-5
“Nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova”
“Mu minsi ya nyuma” |
Igihe turimo |
“Umusozi wubatsweho inzu ya Yehova” |
Yehova yashyize hejuru gahunda yo kumusenga mu buryo butanduye |
“Amahanga yose azisukiranya awugana” |
Abantu bayoboka ugusenga kutanduye bunze ubumwe |
“Nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova” |
Abasenga Yehova by’ukuri batumirira abandi kwifatanya na bo |
“Izatwigisha inzira zayo tuzigenderemo” |
Yehova aratwigisha kandi akadufasha kugendera mu nzira ze akoresheje Ijambo rye |
“Ntibazongera kwiga kurwana” |
Yesaya yavuze ko intwaro z’intambara zizacurwamo ibikoresho by’ubuhinzi, ashaka kugaragaza ko abagaragu ba Yehova bazabana amahoro. Mu gihe cya Yesaya ibyo bikoresho byari ibihe? |
“Amasuka” |
Amasuka bayakoreshaga bahinga. Amwe muri yo yabaga acuzwe mu byuma.—1Sm 13:20 |
“Impabuzo” |
Uruhabuzo rushobora kuba rwari rumeze nka najoro. Barukoreshaga bakonora imizabibu.—Ye 18:5 |