Igice cya makumyabiri na kimwe
Yehova amanitse ukuboko
1. Ni iki cyatumye Yesaya yishimira Yehova cyane?
YESAYA yakundaga Yehova cyane kandi yishimiraga kumusingiza. Yariyamiriye ati “Uwiteka Nyagasani, ni wowe Mana yanjye nzajya nkogeza, mpimbaze izina ryawe.” Ni iki cyatumye uwo muhanuzi yishimira umuremyi we bene ako kageni? Ikintu cy’ibanze cyabimuteye, ni ibyo yari azi kuri Yehova n’ibikorwa bye. Yesaya yagaragaje ibyo yari amuziho agira ati “kuko ukoze ibitangaza wagambiriye kera. Ugira umurava n’ukuri” (Yesaya 25:1). Yesaya, kimwe na Yosuwa wari waramubanjirije, yari azi ko Yehova ari uwo kwiringirwa kandi ko ibintu byose ‘agambiriye’ gukora abikora.—Yosuwa 23:14.
2. Ni uruhe rubanza rwa Yehova Yesaya yatangaje, kandi se ni nde rwaba rwaraciriwe?
2 Mu migambi ya Yehova hari hakubiyemo n’urubanza yaciriye abanzi ba Isirayeli. Yesaya yavuze rumwe muri izo manza agira ati “umudugudu wawuhinduye ikirundo cy’isakamburiro, umudugudu ugoswe n’inkike wawugize amatongo, inyumba zo mu rurembo rw’abanyamahanga watumye hataba umudugudu, ntabwo uzongera kubakwa iteka ryose” (Yesaya 25:2). Uwo mudugudu utaravuzwe izina ni uwuhe? Yesaya agomba kuba yarashakaga kuvuga Ari y’i Mowabu yari imaze igihe kirekire yanga ubwoko bw’Imana.a Ashobora no kuba yarashakaga kuvuga undi mujyi wari ukomeye cyane kurushaho wa Babuloni.—Yesaya 15:1; Zefaniya 2:8, 9.
3. Ni mu buhe buryo abanzi ba Yehova bamwubashye?
3 Abanzi ba Yehova se bari kubyifatamo bate igihe urubanza yaciriye umujyi wabo ukomeye rwari kuba rusohoye? ‘Ubwoko bukomeye buzakubaha, umudugudu w’amahanga agira umwaga uzagutinya” (Yesaya 25:3). Kuba abanzi b’Imana ishobora byose bari kuyitinya byo ni ibintu byumvikana. Ariko se, bari kuyubaha bate? Bajyaga se kureka gusenga imana z’ibinyoma maze bakayoboka ugusenga k’ukuri? Reka da! Ahubwo kimwe na Farawo na Nebukadinezari, bubashye Yehova igihe bahatirwaga kwemera ko asumba byose.—Kuva 10:16, 17; 12:30-33; Daniyeli 4:34.
4. Muri iki gihe, “umudugudu w’amahanga agira umwaga” ni uwuhe, kandi se ni mu buhe buryo uhatirwa kubaha Yehova?
4 Muri iki gihe, “umudugudu w’amahanga agira umwaga” ni ‘umudugudu ukomeye utegeka abami bo mu isi,’ ari wo “Babuloni Ikomeye,” ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma (Ibyahishuwe 17:5, 18). Igice cy’ingenzi cyawo kigizwe n’amadini yiyita aya Gikristo. None se, abayobozi b’amadini yiyita aya Gikristo bubaha Yehova bate? Bamwubaha mu gihe baba bahatiwe kwemera bagononwa ko Yehova akoreye Abahamya be ibintu bitangaje. Cyane cyane nko mu mwaka wa 1919, igihe Yehova yatumaga abagaragu be bongera gukorana umwete, bamaze kuva mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka bwa Babuloni Ikomeye, abo bayobozi bagize “ubwoba bahimbaza Imana nyir’ijuru.”—Ibyahishuwe 11:13.b
5. Yehova arinda ate abamwiringira mu buryo bwuzuye?
5 N’ubwo abanzi ba Yehova babona ko atinyitse cyane, abantu bifuza kumukorera biyoroheje kandi bicishije bugufi bo ababera ubuhungiro. Abanyamadini n’abanyapolitiki b’abanyamwaga bashobora gukora uko bashoboye kose ngo basenye ukwizera kw’abasenga by’ukuri, ariko kandi birabananira kubera ko abasenga Yehova bamwiringira byimazeyo. Amaherezo acecekesha burundu abamurwanya, nk’uko yatwikiriza izuba ritwika ryo mu butayu igicu cyangwa mu gihe hari amashahi agashyiraho igikuta cyo kuyakingira.—Soma muri Yesaya 25:4, 5.
‘Ibirori by’amahanga yose’
6, 7. (a) Ni birori ki Yehova yateguye, kandi yabiteguriye bande? (b) Ibirori byahanuwe na Yesaya bigaragaza iki kindi kizaba mu gihe kiri imbere?
6 Kimwe n’umubyeyi wuje urukundo, Yehova arinda abana be kandi akabagaburira, cyane cyane mu buryo bw’umwuka. Amaze kubohoza ubwoko bwe mu mwaka wa 1919, yabukoreye ibirori byo kwizihiza ko bwatsinze, abutegurira ibyokurya byinshi cyane byo mu buryo bw’umwuka: “kuri uyu musozi Uwiteka Nyiringabo azaharemerera amahanga yose ibirori, ayabāgire ibibyibushye, ayatereke vino y’umurera, ibibyibushye byuzuye imisokoro na vino y’umurera imininnye neza.”—Yesaya 25:6.
7 Ibyo birori byari kubera ku “musozi” wa Yehova. Uwo musozi ni uwuhe? Ni “ku musozi wubatsweho inzu y’Uwiteka”, umusozi amahanga yose yari gushikira “mu minsi y’imperuka.” Ni ku ‘musozi wera’ wa Yehova. Kuri uwo musozi abamusenga bizerwa nta cyo bonona (Yesaya 2:2; 11:9). Aho hantu hirengeye ho gusengera, ni ho Yehova ategurira indahemuka ze ibirori byuzuyemo ibyokurya byinshi. Ikindi kandi, ibintu byiza byo mu buryo bw’umwuka ubu atanga atitangiriye itama bigaragaza ibintu by’umubiri byiza azatanga igihe Ubwami bwe buzaba ari bwo bwonyine butegeka abantu. Icyo gihe rero nta nzara izongera kubaho. “Hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi, amahundo yayo azanyeganyega nk’ibiti byo kuri Lebanoni.”—Zaburi 72:8, 16.
8, 9. (a) Ni abahe banzi babiri bakomeye b’abantu bazavanwaho? Sobanura. (b) Ni iki Yehova azakora kugira ngo avane igitutsi ku bwoko bwe?
8 Abantu bari muri ibyo birori byo mu buryo bw’umwuka byateguwe n’Imana bafite ibyiringiro bihebuje. Tega amatwi amagambo Yesaya yakurikijeho. Icyaha n’urupfu yabigereranyije n’igitwikirizo kibuza umuntu guhumeka, maze aravuga ati “kuri uyu musozi ni ho [Yehova] azamariraho rwose igitwikirizo cy’ubwirabure gitwikiriye mu maso h’abantu bose, kandi n’igitwikirizo gitwikiriye amahanga yose, kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose.”—Yesaya 25:7, 8a.
9 Koko rero, icyaha n’urupfu bizaba bitakiriho (Ibyahishuwe 21:3, 4)! Ikindi nanone, igitutsi abagaragu ba Yehova bamaze imyaka myinshi batukwa na cyo kizakurwaho. “Igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi yose. Uwiteka ni we ubivuze” (Yesaya 25:8b). Ibyo se bizasohora bite? Yehova azavanaho ababatuka, ari bo Satani n’urubyaro rwe (Ibyahishuwe 20:1-3). Ntibitangaje rero kuba abagize ubwoko bw’Imana baziyamirira bati “iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke.”—Yesaya 25:9.
Abibone bacishijwe bugufi
10, 11. Yehova yakaniye Mowabu uruhe?
10 Ubusanzwe Yehova atabara abagize ubwoko bwe bicisha bugufi. Ariko kandi, Abamowabu bari abaturanyi ba Isirayeli bari abibone, kandi Yehova yanga ubwibone urunuka (Imigani 16:18). Iyo ni yo mpamvu yatumye Yehova agambirira kubacisha bugufi. “Kuko kuri uyu musozi ari ho ukuboko k’Uwiteka kuzaruhukira, i Mowabu hazaribatirwa aho ari nk’uko inganagano ziribatirwa mu ngerera y’amase. Kandi azaramburiramo amaboko nk’uko uwoga arambura amaboko ngo yoge, azareka ubwibone bwe n’ubugambanyi yagambanaga. Igihome cy’umunara cyo ku nkike zawe z’amabuye Imana yaragishenye, irakirambika ikigeza ku butaka no mu mukungugu.—Yesaya 25:10-12.
11 Ukuboko kwa Yehova kwari ‘kuruhukira’ ku musozi we wera akawurinda. Mowabu yari umwibone yo yari kuribatwa nk’uko baribataga inganagano “mu ngerera y’amase.” Mu gihe cya Yesaya, inganagano cyangwa ibyatsi byavangwaga n’amase bigakora ifumbire; ku bw’ibyo rero Yesaya yahanuraga ukuntu Mowabu yari gucishwa bugufi, n’ubwo icyo gihe yari igoswe n’inkuta ndende zasaga n’aho nta wazimeneramo.
12. Kuki Yehova yahisemo Mowabu akaba ari yo acira urubanza?
12 Kuki se Yehova yatoranyije Mowabu akaba ari yo acira urubanza rukomeye gutyo? Abamowabu bakomokaga kuri Loti, wari umuhungu wabo wa Aburahamu akaba kandi yaranasengaga Yehova. Ubwo rero, ntibari abaturanyi b’ishyanga ry’Imana ry’isezerano gusa ahubwo bari na bene wabo. N’ubwo byari bimeze bityo ariko, basengaga imana z’ibinyoma kandi bangaga Abisirayeli urunuka. Bagombaga guhanwa byanze bikunze. Kuri iyo ngingo, turabona ko Mowabu yari imeze nk’abanzi b’abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe. Yari imeze cyane cyane nk’amadini yiyita aya Gikristo, kuko avuga ko akomoka ku itorero rya Gikristo ryo mu kinyejana cya mbere, nyamara nk’uko twabibonye haruguru akaba ari cyo gice gikomeye kigize Babuloni Ikomeye.
Indirimbo y’agakiza
13, 14. Ni uwuhe ‘murwa ukomeye’ abagize ubwoko bw’Imana bafite muri iki gihe, kandi se ni bande bemererwa kuwinjiramo?
13 Bite se ku bagize ubwoko bw’Imana? Banejejwe cyane no kuba Yehova yarabitayeho akabarinda maze batangira kuririmba bati “uwo munsi, iyi ndirimbo izaririmbirwa mu gihugu cya Yuda ngo ‘dufite umurwa ukomeye, Imana izashyiraho agakiza kabe inkike n’ibihome. Nimwugurure amarembo, kugira ngo ishyanga rikiranuka rigakomeza iby’ukuri ryinjire” (Yesaya 26:1, 2). N’ubwo nta gushidikanya ko ayo magambo yasohoye kera, afite n’irindi sohozwa muri iki gihe. “Ishyanga rikiranuka” rya Yehova, ari ryo Isirayeli y’Imana, rifite umuryango rikoreramo ukomeye kandi umeze nk’umurwa. Mbega ukuntu ibyo bitera kuririmba indirimbo y’ibyishimo!
14 Ni bantu ki baza muri uwo ‘murwa’? Iyo ndirimbo itanga igisubizo igira iti “ugushikamijeho umutima [Mana] uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye. Mujye mwiringira Umwami iminsi yose, kuko Umwami Yehova nyine ari we Rutare ruhoraho iteka ryose” (Yesaya 26:3, 4). Kugira ‘umutima ushikamye’ kuri Yehova bisobanura kugira icyifuzo cyo kumvira amahame ye akiranuka no kumwiringira aho kwiringira imiryango iri mu mazi abira y’ubucuruzi, iya politiki n’iy’amadini yo muri iyi si. “Yehova” ni we Rutare rwonyine umuntu yakwikingaho akarokoka. Abantu biringira Yehova byimazeyo arabarinda kandi baba “amahoro masa.”—Imigani 3:5, 6; Abafilipi 4:6, 7.
15. Muri iki gihe ni gute “umurwa wishyira hejuru” wacishijwe bugufi, kandi se ni mu buhe buryo “ibirenge by’abakene” biwuribata?
15 Mbega ukuntu ibyo bihabanye n’ibyageze ku banzi b’ubwoko bw’Imana! “Yacishije bugufi abatura aharehare mu murwa wishyira hejuru awurambika hasi, awurambika hasi akawugeza ku butaka ndetse awugeza mu mukungugu. Ibirenge bizawuribata, ndetse ibirenge by’abakene n’iby’abatindi ni byo bizawuribata” (Yesaya 26:5, 6). Aha nanone, Yesaya agomba kuba yarashakaga kuvuga ‘umurwa wishyira hejuru’ w’i Mowabu, cyangwa se wenda akaba yaravugaga undi murwa, urugero nka Babuloni na yo yari ifite ubwibone bukabije. Icyo yaba yaravugaga cyose, muri uwo ‘murwa wishyiraga hejuru’ ibintu byarahindutse maze ‘abakene n’abatindi’ bo muri wo barawuribata. Muri iki gihe ubwo buhanuzi busohorera kuri Babuloni Ikomeye, cyane cyane ku madini yiyita aya Gikristo. Mu mwaka wa 1919 uwo “murwa wishyira hejuru” waraguye mu buryo bukojeje isoni, ubwo wahatirwaga kurekura ubwoko bwa Yehova, kandi abagize ubwoko bwe na bo bahise biyemeza kuribata uwari warabanyaze (Ibyahishuwe 14:8). Baribata Babuloni bate? Bayiribata batangariza mu ruhame ko vuba aha Yehova agiye kuyiryoza ibyo yakoze.—Ibyahishuwe 8:7-12; 9:14-19.
Yifuje gukiranuka n’“urwibutso” rwa Yehova
16. Ni uruhe rugero rwiza Yesaya yatanze mu bihereranye no gukunda Imana?
16 Nyuma y’iyo ndirimbo yo gutsinda, Yesaya yagaragaje ukuntu yakundaga Imana cyane n’ingororano zituruka ku gukorera Imana ikiranuka. (Soma muri Yesaya 26:7-9.) Uwo muhanuzi yatanze urugero rwiza mu bihereranye no ‘gutegereza Yehova’ no kwifuza cyane “izina” rye n’“urwibutso” rwe. Urwibutso rwa Yehova ni iki? Mu Kuva 3:15 haravuga ngo “Uwiteka [“Yehova,” NW] ni ryo zina ryanjye iteka ryose, urwo ni rwo rwibutso rwanjye ruzahoraho ibihe byose.” Yesaya yakundaga cyane izina rya Yehova n’icyo ryasobanuraga, hakubiyemo n’amahame ye n’inzira ze zitunganye. Abantu bakunda Yehova batyo bazabona imigisha ye nta kabuza.—Zaburi 5:9; 25:4, 5; 135:13; Hoseya 12:6.
17. Ni iyihe migisha itazagera ku banyabyaha?
17 Icyakora, abantu bose si ko bakunda Yehova n’amahame ye yo mu rwego rwo hejuru. (Soma muri Yesaya 26:10.) Umunyabyaha n’iyo bamutumiye arinangira, akanga kwiga gukiranuka ngo yinjire “mu gihugu cyo gukiranuka” gituwe n’abagaragu ba Yehova bakiranuka, ari mu bihereranye n’umuco no mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo rero, abanyabyaha ‘ntibazabona ubwiza bw’umwami Imana.’ Igihe izina rya Yehova rizaba rimaze kwezwa maze imigisha igasesekara ku bantu bose, bo ntibazaba bakiriho ngo na bo ibagereho. Ndetse no mu isi nshya, igihe isi yose izaba ari ‘igihugu cyo gukiranuka,’ hari abantu bamwe na bamwe bashobora kuzanga kwemera ineza yuje urukundo ya Yehova. Abo ngabo amazina yabo ntazandikwa mu gitabo cy’ubugingo.—Yesaya 65:20; Ibyahishuwe 20:12, 15.
18. Ni mu buhe buryo abantu bamwe na bamwe bo mu gihe cya Yesaya bari barigize impumyi ku bushake, kandi ni ryari bari guhatirwa ‘kureba’ Yehova?
18 “Uwiteka, umanitse ukuboko ariko ntibareba, ariko bazareba umwete ugirira abantu bamware, kandi abanzi bawe umuriro uzabatwika” (Yesaya 26:11). Mu gihe cya Yesaya, Yehova yamanitse ukuboko kwe igihe yarindaga ubwoko bwe akarwanya abanzi babwo. Icyakora, abenshi muri abo banze kubibona. Bahisemo kuba impumyi mu buryo bw’umwuka, ariko amaherezo bari guhatirwa ‘kureba’ cyangwa kumenya Yehova igihe bari kuba batwitswe n’umuriro wo gufuha kwe (Zefaniya 1:18). Hashize igihe, Yehova yabwiye Ezekiyeli ati “bazamenya yuko ndi Uwiteka.”—Ezekiyeli 38:23.
‘Uwo Uwiteka akunze ni we ahana’
19, 20. Ni ukubera iki kandi ni gute Yehova yahannye ubwoko bwe, kandi se, ni nde ibyo byagize icyo bimarira?
19 Yesaya yari azi ko bene wabo bagiraga amahoro n’ishya iyo Yehova yabaga yabahaye imigisha. “Uwiteka, uzadutunganiriza amahoro kandi ibyo dukora byose ni wowe ubidusohoreza” (Yesaya 26:12). N’ubwo ari uko byari bimeze kandi Yehova akaba yari yarabahaye uburyo bwo kuba “ubwami bw’abatambyi n’ubwoko bwera,” u Buyuda bwagize amateka y’uruvangitirane rw’ibyiza n’ibibi (Kuva 19:6). Incuro nyinshi abaturage baho basengaga imana z’ibinyoma. Ingaruka zabaye iz’uko bahanwe kenshi. Icyo gihano ariko, cyabaga ari ikimenyetso kigaragaza ko Yehova abakunda kuko “uwo Uwiteka akunze ari we ahana.”—Abaheburayo 12:6.
20 Incuro nyinshi Yehova yahanishaga ubwoko bwe kubureka bugategekwa n’andi mahanga, ni ukuvuga “abandi bami.” (Soma muri Yesaya 26:13.) Mu mwaka wa 607 M.I.C., yararetse Abanyababuloni babajyana mu bunyage. Ibyo se hari icyo byaba byarabamariye? Kubabara ubwabyo nta cyo bimarira umuntu. Ariko kandi, iyo umuntu ababaye akavana isomo ku bimubayeho, akihana maze agakorera Yehova we wenyine, icyo gihe akuramo inyungu (Gutegeka 4:25-31). Haba se hari Umuyahudi n’umwe waba waragaragaje ko yicujije nk’uko Imana yabibasabaga? Yego rwose! Yesaya yarahanuye ati “weho wenyine utuma twambaza izina ryawe.” Abayahudi bamaze kuva mu bunyage mu mwaka wa 537 M.I.C., n’ubwo bajyaga bakenera guhanwa kenshi bitewe n’ibindi byaha babaga bakoze, ntibigeze bongera kugwa mu mutego wo gusenga imana z’amabuye.
21. Byari kugendekera bite abakandamizaga ubwoko bwa Yehova?
21 Bite se ku bari barajyanye abaturage b’i Buyuda mu bunyage? “Barashize ntibazazuka, ni cyo cyatumye ubatera ukabarimbura, ukazimanganya kwibukwa kwabo bose” (Yesaya 26:14). Babuloni yari kugerwaho n’akaga izira ubugome yagiriye ishyanga Yehova yitoranyirije. Yehova yari gukoresha Abamedi n’Abaperesi bakarimbura Babuloni yari umwibone bityo akabohora abantu be bari mu bunyage. Uwo mujyi ukomeye Babuloni wari kuba udafite kirengera, mbese umeze nk’uwapfuye. Amaherezo wari kuvaho burundu.
22. Muri iki gihe, ni mu buhe buryo ubwoko bw’Imana bwahawe umugisha?
22 Mu isohozwa ryo muri iki gihe, abasigaye bo muri Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka yahanwe bavanywe muri Babuloni Ikomeye maze bongera gukorera Yehova mu mwaka wa 1919. Abakristo basizwe bamaze kongera guhabwa imbaraga, bahise batangira gukorana umwete umurimo wabo wo kubwiriza (Matayo 24:14). Yehova na we yatumye biyongera, anabaha imbaga y’abantu benshi bagize “izindi ntama” kugira ngo bafatanye (Yohana 10:16). “Wagwije ishyanga, Uwiteka Nyagasani wagwije ishyanga urogezwa, wunguye ingabano z’igihugu zose. Uwiteka, aho baboneye ibyago ni ho bagushengereye, iyo guhana kwawe kubagezeho basuka amaganya.”—Yesaya 26:15, 16.
‘Bazazuka’
23. (a) Ni mu buhe buryo mu mwaka wa 537 M.I.C. Yehova yagaragaje imbaraga ze mu buryo bukomeye? (b) Ni gute yongeye kuzigaragaza mu mwaka wa 1919 I.C.?
23 Yesaya yongeye kugaruka ku mimerere u Buyuda bwarimo igihe bwari mu bunyage i Babuloni. Yagereranyije iryo shyanga n’umugore uri ku nda ariko udashobora kwibyaza. (Soma muri Yesaya 26:17, 18.) Ubufasha bwabonetse mu mwaka wa 537 M.I.C., maze icyo gihe ubwoko bwa Yehova busubira mu gihugu cyabwo kandi bugenda bushishikariye gusana urusengero no kugarura ugusenga k’ukuri. Mbese ni nk’aho iryo shyanga ryari ryazutse. “Abawe bapfuye bazaba bazima, intumbi z’abantu banjye zizazuka. Ababa mu mukungugu mwe, nimukanguke muririmbe kuko ikime cyawe kimeze nk’igitonda ku byatsi, kandi ubutaka buzajugunya abapfuye” (Yesaya 26:19). Mbega ngo Yehova aragaragaza imbaraga ze! Kandi se, mbega ukuntu yongeye akazigaragaza mu buryo bukomeye kurushaho igihe ayo magambo yasohoraga mu buryo bw’umwuka mu mwaka wa 1919 (Ibyahishuwe 11:7-11)! Dutegerezanyije amatsiko igihe ayo magambo azasohora mu buryo bwa nyabwo mu isi nshya, maze abapfuye ‘bakumva ijwi rya [Yesu] bakava’ mu bituro by’abantu Imana icyibuka.—Yohana 5:28, 29.
24, 25. (a) Ni mu buhe buryo mu mwaka wa 539 M.I.C. Abayahudi bashobora kuba barumviye itegeko ryabasabaga kwihisha? (b) ‘Inzu’ ishobora kugereranywa n’iki muri iki gihe, kandi se twagombye kukibona dute?
24 Ariko rero, kugira ngo abari abizerwa babone imigisha yo mu buryo bw’umwuka yasezeranyijwe binyuriye kuri Yesaya, bagombaga kumvira itegeko rya Yehova rigira riti “wa bwoko bwanjye we, ngwino winjire mu nzu yawe wikingirane, ube wihishe akanya gato kugeza aho uburakari buzashirira. Kuko Uwiteka aje aturuka mu buturo bwe, azanywe no guhanira abo mu isi gukiranirwa kwabo. Isi izagaragaza amaraso yayo, kandi ntabwo izongera gutwikira abapfuye bo muri yo.” (Yesaya 26:20, 21; gereranya na Zefaniya 1:14.) Amagambo avugwa muri uwo murongo ashobora kuba yarasohoye ku ncuro ya mbere igihe Abamedi n’Abaperesi, bari bayobowe n’Umwami Kuro, bigaruriraga Babuloni mu mwaka wa 539 M.I.C. Duhereye ku byo umuhanga mu by’amateka w’Umugiriki witwa Xénophon yavuze, igihe Kuro yinjiraga i Babuloni, yategetse ko buri muntu wese aguma iwe kubera ko ingabo ze zari zahawe “amabwiriza y’uko uwo zari gusanga hanze wese zagombaga kumwica.” Muri iki gihe, ‘inzu’ ivugwa muri ubu buhanuzi ishobora kugereranywa n’amatorero abarirwa mu bihumbi mirongo y’abagize ubwoko bwa Yehova ari hirya no hino ku isi. Ayo matorero azakomeza kugira uruhare rukomeye mu mibereho yacu, ndetse no mu gihe cy’‘umubabaro mwinshi’ (Ibyahishuwe 7:14). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi cyane ko dukomeza guha agaciro amatorero yacu kandi tukifatanya na yo buri gihe!—Abaheburayo 10:24, 25.
25 Vuba aha, isi ya Satani izarimburwa. Kugeza ubu nta bwo tuzi uko Yehova azarinda ubwoko bwe muri icyo gihe giteye ubwoba (Zefaniya 2:3). Icyo tuzi neza cyo ni uko kugira ngo tuzarokoke bizaterwa n’uko tuzaba twizeye Yehova no kuba twaramukoreye mu budahemuka tukanamwumvira.
26. Mu gihe cya Yesaya “Lewiyatani” yari nde, kandi muri iki gihe ni nde; ariko se “ikiyoka cyo mu nyanja” bizakigendekera bite?
26 Yesaya yahanuye ibizaba icyo gihe ati “uwo munsi Uwiteka azahana Lewiyatani ya nzoka yihuta, na Lewiyatani ya nzoka yihotagura, abihanishe inkota ye nini ikomeye ifite ubugi, kandi azica ikiyoka cyo mu nyanja” (Yesaya 27:1). Mu isohozwa rya mbere ry’ubwo buhanuzi, “Lewiyatani” yari ibihugu Abisirayeli bari baratataniyemo, urugero nka Babuloni, Misiri na Ashuri. Ibyo bihugu ntibyashoboye gukumira ubwoko bwa Yehova ubwo igihe cyo gusubira mu gihugu cyabwo cyari kigeze. Ariko se, Lewiyatani wo muri iki gihe we ni nde? Biragaragara ko ari Satani, “ya nzoka ya kera,” hamwe n’iyi si akoresha igaba ibitero kuri Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka (Ibyahishuwe 12:9, 10; 13:14, 16, 17; 18:24). “Lewiyatani” yananiwe gukomeza kwigarurira ubwoko bw’Imana mu mwaka wa 1919, kandi vuba aha izagenda igiye, igihe Yehova “azica ikiyoka cyo mu nyanja.” Hagati aho ariko, nta kintu na kimwe “Lewiyatani” ashobora gukora ku bwoko bwa Yehova kizagira ikintu kigaragara kigeraho.—Yesaya 54:17.
“Uruzabibu rwa vino”
27, 28. (a) Ni iki uruzabibu rwa Yehova rwujuje isi yose? (b) Yehova arinda ate uruzabibu rwe?
27 Yesaya yaririmbye indi ndirimbo, agaragaza neza ukuntu ubwoko bwa Yehova bwari kuvanwa mu bunyage bwari kugira umusaruro utubutse agira ati “uwo munsi bazavuga bati ‘nimuririmbire uruzabibu rwa vino. Jyewe Uwiteka ni jye ururinda, nzajya ndwuhira ibihe byose, nzarurinda ku manywa na nijoro ngo hatagira urwangiza’” (Yesaya 27:2, 3). Abasigaye bo mu bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka na bagenzi babo bakorana umwete bamaze kuzuza isi yose ibisarurwa byo mu buryo bw’umwuka. Ibyo bituma banezerwa cyane, bakaririmba! Ibyo byose babikesha Yehova, we ukorera uruzabibu rwe abigiranye urukundo.—Gereranya na Yohana 15:1-8.
28 Mu by’ukuri rero, uburakari Yehova yari afite mbere bwasimbuwe n’ibyishimo! “Nta burakari mfite, ariko imifatangwe n’amahwa n’aho byaza, nabirwanya nkabitwikira hamwe. N’aho bitaba bityo, ahubwo yisunge imbaraga zanjye abone kūzura nanjye, ndetse niyuzure nanjye” (Yesaya 27:4, 5). Kugira ngo uruzabibu rwa Yehova rukomeze gutanga “vino” nyinshi, ni nk’aho avunagura kandi agatwika ibintu byose bimeze nk’amahwa bishobora kwangiza uruzabibu rwe. Ku bw’ibyo, ntihakagire umuntu uhungabanya umutekano w’itorero rya Gikristo! Ahubwo, abantu bose bari bakwiriye ‘kwisunga imbaraga’ za Yehova, bagashaka kwemerwa no kurindwa na we. Nibabigenza batyo, baziyunga n’Imana, icyo kikaba ari ikintu cy’ingenzi cyane ku buryo Yesaya yagisubiyemo incuro ebyiri zose. Ingaruka zizaba izihe? “Iminsi izaza Yakobo azashinga imizi, Isirayeli azapfundika arabye ururabyo, kandi bazakwiza isi yose imbuto” (Yesaya 27:6).c Mbega ukuntu isohozwa ry’ibivugwa muri uwo murongo ari ikimenyetso kigaragaza imbaraga za Yehova! Kuva mu mwaka wa 1919, Abakristo basizwe bujuje isi yose “imbuto,” ari zo byokurya byo mu buryo bw’umwuka bikungahaye ku ntungamubiri. Ibyo byatumye abagize izindi ntama b’indahemuka babarirwa muri za miriyoni baza kwifatanya na bo, bose hamwe bakaba ‘bakorera [Imana] mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro’ (Ibyahishuwe 7:15). Muri iyi si yononekaye, abo bose uko bakabaye bishimira gukomeza gukurikiza amahame ye yo mu rwego rwo hejuru. Ikindi kandi, Yehova akomeza kubaha imigisha bakiyongera. Muramenye, ntituzigere na rimwe twibagirwa ko twubahirijwe tukemererwa kurya kuri izo ‘mbuto’ tugahabwa n’inshingano yo kuziha abandi binyuriye ku ndirimbo y’ishimwe turirimba!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Izina Ari rishobora kuba risobanura “Umujyi.”
c Ibiri muri Yesaya 27:7-13 byasuzumwe mu gasanduku kari ku ipaji ya 285.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 285]
“Ikondera rinini” ritangaza umudendezo
Mu mwaka wa 607 M.I.C., imibabaro y’u Buyuda yarushijeho kwiyongera igihe Yehova yahanishaga iryo shyanga ryigometse kujya mu bunyage. (Soma muri Yesaya 27:7-11.) Iryo shyanga ryari rifite amakosa menshi ku buryo atashoboraga guhongerwa n’ibitambo by’amatungo. Ku bw’ibyo rero, kimwe n’uko umuntu ‘yirukana’ intama cyangwa ihene zigatatana cyangwa nk’uko “umuyaga” uhuha amababi, ni ko Yehova yirukanye Abisirayeli mu gihugu cyabo. Ibyo byatumye n’abanyantege nke, bagereranywa n’abagore, bigarurira ibintu byasigaye mu gihugu.
Ariko kandi, igihe cyari kigeze ngo Yehova abohore ubwoko bwe abuvane mu bunyage. Yabubohoye nk’uko umuhinzi yavana imbuto ku giti. “Uwo munsi Uwiteka azakubita imbuto ze ngo ziragarike, uhereye ku Ruzi [rwa Ufurate] ukageza ku kagezi ka Egiputa. Nuko muzatoragurwa umwe umwe, mwa Bisirayeli mwe. Uwo munsi ikondera rinini rizavuga, abari bagiye kurimbukira mu gihugu cya Ashuri n’abaciriwe mu gihugu cya Egiputa, bazaza basengere Uwiteka ku musozi wera i Yerusalemu” (Yesaya 27:12, 13). Mu mwaka wa 539 M.I.C., Kuro amaze gutsinda yatangaje ko Abayahudi bo mu bihugu byose yategekaga babohowe, hakubiyemo n’abari muri Ashuri no muri Egiputa (Ezira 1:1-4). Icyo gihe ni nk’aho “ikondera rinini” ryavuze, riririmba indirimbo ivuga ko ubwoko bw’Imana buhawe umudendezo.
[Amafoto yo ku ipaji ya 275]
‘Ibirori [birimo] ibibyibushye byuzuye imisokoro’
[Ifoto yo ku ipaji ya 277]
Babuloni yaribatiwe munsi y’ibirenge by’abo yari yaragize ingwate
[Ifoto yo ku ipaji ya 278]
‘Mwinjire mu mazu yanyu’