Iringire Yehova n’umutima wawe wose
“Abazi izina ryawe bazakwiringira.”—ZABURI 9:11.
1, 2. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe abantu biringira bibeshya ko bishobora kubazanira umutekano?
KUBERA ko muri iki gihe hari ibintu byinshi bishyira ubuzima bwacu mu kaga, ni ibisanzwe ko twashaka umuntu cyangwa ikintu twishingikirizaho kugira ngo tugire umutekano. Bamwe batekereza ko kugira amafaranga menshi ari byo byazatuma bagira umutekano, ariko mu by’ukuri, amafaranga si ayo kwiringirwa. Bibiliya igira iti “uwishingikirije ku butunzi bwe azagwa” (Imigani 11:28). Abandi biringira abayobozi b’isi, ariko na bo bakaba bakora amakosa, nubwo baba ari beza. Kandi amaherezo bose barapfa. Bibiliya ivuga amagambo ahuje n’ubwenge agira ati “ntimukiringire abakomeye, cyangwa umwana w’umuntu wese, utabonerwamo agakiza” (Zaburi 146:3). Nanone ayo magambo yahumetswe aduha umuburo w’uko tutagomba kwiringira imbaraga zacu. Natwe turi ‘abana b’abantu.’
2 Umuhanuzi Yesaya yanenze abayobozi ba Isirayeli bo mu gihe cye bitewe n’uko bari baragize ‘ibinyoma ubuhungiro’ bwabo (Yesaya 28:15-17). Mu gushaka umutekano, bagiranye amasezerano n’amahanga yari abakikije. Ayo masezerano ntiyari ayo kwiringirwa kuko yari ibinyoma. Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe abayobozi benshi b’amadini bagirana imishyikirano n’abayobozi ba gipolitiki. Ayo masezerano na yo azabatenguha kuko ari ‘ibinyoma’ (Ibyahishuwe 17:16, 17). Nta bwo azatuma bagira umutekano urambye.
Yosuwa na Kalebu batanze urugero rwiza
3, 4. Igihe bavaga gutata Igihugu cy’isezerano, inkuru Yosuwa na Kalebu babariye abo bari basize yari itandukaniye he n’iyo abandi batasi 10 bababariye?
3 None se, ni hehe twagombye gushakira umutekano? Twagombye kuwushakira aho Yosuwa na Kalebu bawushakiye mu gihe cya Mose. Igihe Abisirayeli bari bamaze kubohorwa bakavanwa mu Misiri, bari biteguye kwinjira mu gihugu cy’i Kanaani, Igihugu cy’Isezerano. Abantu cumi na babiri boherejwe kujya gutata icyo gihugu, maze nyuma y’iminsi 40 bagaruka baje kuvuga ibyo bari babonye. Babiri gusa muri bo, ni ukuvuga Yosuwa na Kalebu, ni bo bonyine babwiye Abisirayeli inkuru itera inkunga. Abandi batasi bemeje ko icyo gihugu cyari cyiza, ariko baravuga bati “abantu bagituyemo ni abanyamaboko, kandi imidugudu yabo igoteshejwe inkike z’amabuye, kandi ni minini cyane . . . Ntitwabasha kuzamuka ngo turwanye abo bantu, kuko baturusha amaboko.”—Kubara 13:27, 28, 31.
4 Abisirayeli bemeye ibyo babwiwe na ba batasi icumi maze bashya ubwoba cyane ku buryo batangiye kwitotombera Mose. Hanyuma Yosuwa na Kalebu bababwiye babinginga bati “igihugu twaciyemo tugitata ni cyiza cyane. Niba Uwiteka atwishimira, azatujyana muri icyo gihugu akiduhe kandi ari igihugu cy’amata n’ubuki. Icyakora ntimugomere Uwiteka kandi ntimutinye bene icyo gihugu” (Kubara 14:6-9). Ariko kubera ko Abisirayeli banze kubumvira, icyo gihe ntibemerewe kwinjira mu Gihugu cy’isezerano.
5. Kuki Yosuwa na Kalebu bavuze inkuru itera inkunga?
5 Ni iki cyatumye Yosuwa na Kalebu bavuga inkuru itera inkunga, mu gihe abandi batasi icumi bo bavuze ibintu bikura abantu umutima? Bose uko ari 12 babonye imidugudu yari igoteshejwe inkike n’amahanga yari ahatuye. Kandi ba batasi icumi ntibabeshyaga igihe bavugaga ko Abisirayeli batari bafite ubushobozi bwo kwigarurira icyo gihugu. Yosuwa na Kalebu na bo bari babizi. Ariko kandi, abo icumi ntibabonaga ibintu mu buryo bw’umwuka. Naho Yosuwa na Kalebu bo biringiraga Yehova. Bari barabonye ibikorwa bigaragaza imbaraga yakoreye mu Misiri, ibyo yakoreye ku Nyanja Itukura n’ibyo yakoze igihe bari munsi y’Umusozi Sinayi. Kandi na Rahabu w’i Yeriko wumvise izo nkuru hashize imyaka runaka nyuma y’aho, yemeye gushyira ubuzima bwe mu kaga ku bw’ubwoko bwa Yehova (Yosuwa 2:1-24; 6:22-25)! Yosuwa na Kalebu, bo biboneye n’amaso yabo ibyo bikorwa bya Yehova, biringiraga mu buryo bwuzuye ko yari gukomeza kurwanirira ubwoko bwe. Hashize imyaka mirongo ine, ibyiringiro byabo byagaragaye ko byari bifite ishingiro, igihe itsinda rishya ry’Abisirayeli ryinjiraga mu gihugu cy’i Kanaani riyobowe na Yosuwa, maze rikigarurira icyo gihugu.
Impamvu twagombye kwiringira Yehova byimazeyo
6. Kuki Abakristo bagerwaho n’ibigeragezo muri iki gihe, kandi se ni nde bagombye kwiringira?
6 Muri ibi ‘bihe birushya,’ kimwe n’Abisirayeli, natwe dufite abanzi duhanganye na bo bafite imbaraga zisumba izacu (2 Timoteyo 3:1). Tugerwaho n’ibigeragezo mu byerekeranye n’umuco, mu buryo bw’umwuka ndetse no mu buryo bw’umubiri. Ntidushobora gutsinda ibyo bigeragezo twishingikirije ku mbaraga zacu, kubera ko bituruka ku kiremwa gifite imbaraga zisumba iz’abantu, ni ukuvuga Satani (Abefeso 6:12; 1 Yohana 5:19). None se, ni hehe twashakira ubufasha? Umugabo wizerwa wa kera yasenze Yehova agira ati “abazi izina ryawe bazakwiringira” (Zaburi 9:11). Niba tuzi Yehova koko kandi tukaba tuzi icyo izina rye risobanura, tuzamwiringira rwose nk’uko Yosuwa na Kalebu na bo babigenje.—Yohana 17:3.
7, 8. (a) Kuki ibyaremwe bituma twiringira Yehova? (b) Ni izihe mpamvu duhabwa na Bibiliya zituma twiringira Yehova?
7 Kuki twagombye kwiringira Yehova? Imwe mu mpamvu zatumye Yosuwa na Kalebu bamwiringira, ni uko bari barabonye ibintu byagaragazaga imbaraga ze. Natwe twarabibonye. Reka dufate urugero rw’ibintu Yehova yaremye, hakubiyemo ikirere gifite injeje zibarirwa muri za miriyari. Ibintu kamere bifite imbaraga zihambaye bigendera ku mategeko ya Yehova bigaragaza ko Ashobora byose. Iyo dutekereje ku bintu bitangaje yaremye, twemeranya rwose na Yobu, we wavuze kuri Yehova ati ‘ni nde wamubuza? Ni nde uzamubwira ati “uragira ibiki?” ’ (Yobu 9:12). Niba mu by’ukuri Yehova adushyigikiye, nta muntu n’umwe tugomba gutinya.—Abaroma 8:31.
8 Reka turebe nanone ibyerekeye Ijambo rya Yehova, ari ryo Bibiliya. Iyo soko idakama y’ubwenge buva ku Mana igira uruhare rukomeye mu kudufasha kwirinda ibikorwa bibi no guhuza imibereho yacu n’ibyo Yehova ashaka (Abaheburayo 4:12). Binyuriye kuri Bibiliya, tumenya izina ry’Imana, ari ryo Yehova, tukanamenya icyo iryo zina risobanura (Kuva 3:14). Tubona ko Yehova ashobora kuba icyo ashatse cyose, yaba Umubyeyi wuje urukundo, Umucamanza ukiranuka cyangwa Intwari ku rugamba, kugira ngo asohoze imigambi ye. Kandi tubona ukuntu ijambo rye buri gihe risohora. Mu gihe twiga Ijambo ry’Imana, dusunikirwa kunga mu ry’umwanditsi wa Zaburi, we wavuze ati “niringira ijambo ryawe.”—Zaburi 119:42; Yesaya 40:8.
9. Ni gute incungu no kuzuka kwa Yesu bituma turushaho kwiringira Yehova?
9 Indi mpamvu ituma twiringira Yehova ni uko yatanze incungu (Matayo 20:28). Mbega ukuntu bihebuje kuba Imana yarohereje Umwana wayo kugira ngo atubere incungu! Kandi iyo ncungu ifite agaciro kenshi cyane. Ishobora gutwikira ibyaha by’abantu bose bihana maze bagahindukirira Yehova bafite imitima itaryarya (Yohana 3:16; Abaheburayo 6:10; 1 Yohana 4:16, 19). Byari ngombwa ko Yesu azuka kugira ngo incungu itangwe. Igitangaza cyo kuzuka kwa Yesu cyemejwe n’abantu babarirwa mu magana bacyiboneye n’amaso yabo, ni indi mpamvu ituma twiringira Yehova. Bitwemeza ko ibyiringiro byacu bizasohozwa nta kabuza.—Ibyakozwe 17:31; Abaroma 5:5; 1 Abakorinto 15:3-8.
10. Ni izihe mpamvu za bwite dufite zo kwiringira Yehova?
10 Izo ni zimwe mu mpamvu zagombye gutuma twiringira Yehova byimazeyo. Hari izindi nyinshi zagombye gutuma tumwiringira, ndetse zimwe zikaba ari impamvu za bwite. Urugero, twese tugerwaho n’ingorane mu buzima. Iyo twiyambaje Yehova mu gukemura izo ngorane, tubona ukuntu ubuyobozi bwe ari ingirakamaro cyane (Yakobo 1:5-8). Uko turushaho kwishingikiriza kuri Yehova mu mibereho yacu ya buri munsi maze tukabona ingaruka nziza bituzanira, ni na ko turushaho kumwiringira.
Dawidi yiringiye Yehova
11. Ni iyihe mimerere Dawidi yari arimo ubwo yiringiraga Yehova?
11 Dawidi wabayeho muri Isirayeli ya kera na we yiringiraga Yehova. Dawidi yabujijwe amahwemo n’Umwami Sawuli washakaga kumwica, n’ingabo zikomeye z’Abafilisitiya zashakaga kwigarurira Isirayeli. Ariko kandi, yarabirokotse ndetse yaranesheje. Kubera iki? Dawidi ubwe yaravuze ati “Uwiteka ni we mucyo wanjye n’agakiza kanjye, nzatinya nde? Uwiteka ni we gihome gikingira ubugingo bwanjye, ni nde uzampinza umushyitsi?” (Zaburi 27:1). Niba natwe twiringira Yehova, tuzatsinda nta kabuza.
12, 13. Ni gute Dawidi yagaragaje ko tugomba kwiringira Yehova nubwo abanzi baturwanya binyuriye ku magambo batuvugaho yo kudusebya?
12 Igihe kimwe, Dawidi yarasenze ati “Mana, umva ijwi ryanjye ryo kuganya, kiza ubugingo bwanjye gutinyishwa n’umwanzi. Mpisha inama z’abakora nabi bangīra rwihishwa, n’imidugararo y’inkozi z’ibibi. Batyaje indimi zabo nk’inkota, batamitse imyambi yabo ari yo magambo abishye, kugira ngo barasire utunganye mu rwihisho” (Zaburi 64:2-5). Ntituzi neza icyatumye Dawidi yandika ayo magambo. Ariko tuzi ko no muri iki gihe abaturwanya ‘batyaza indimi zabo’ bakaturwanya binyuriye ku magambo batuvugaho yo kudusebya. ‘Barasa’ Abakristo batariho urubanza mu gihe bavuga cyangwa mu gihe bandika amagambo ameze nk’ “imyambi” abagaragaza uko batari. Niba twiringira Yehova mu buryo bwuzuye, ingaruka zizaba izihe?
13 Dawidi yakomeje agira ati “Imana izabarasa, bazakomeretswa n’umwambi ubatunguye. Uko ni ko bazasitazwa, ururimi rwabo ubwarwo ruzabarwanya . . . Umukiranutsi azanezererwa Uwiteka amwiringire” (Zaburi 64:8-11). Mu by’ukuri, nubwo abanzi batyaza ururimi rwabo kugira ngo baturwanye, amaherezo “ururimi rwabo ubwarwo ruzabarwanya.” Yehova azatuma ibintu bigenda neza, ku buryo abamwiringira bazamwishimira.
Uwo Hezekiya yiringiye ntiyamutengushye
14. (a) Ni iyihe mimerere igoye Hezekiya yarimo ubwo yiringiraga Yehova? (b) Hezekiya yagaragaje ate ko atiringiraga amagambo y’ibinyoma y’Abashuri?
14 Umwami Hezekiya na we yiringiye Yehova, Yehova na we ntiyamutenguha. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Hezekiya, ingabo zikomeye z’Abashuri zari zisumbirije Yerusalemu. Izo ngabo zari zaranesheje amahanga menshi. Zari zarigaruriye n’indi mijyi yose y’i Buyuda uretse Yerusalemu, ku buryo Senakeribu yirataga avuga ko na yo bari kuyigarurira. Senakeribu yatumye Rabushake kuri Hezekiya ngo amubwire ko kwiringira igihugu cya Egiputa nta cyo byari kumumarira, kandi byari ukuri rwose. Ariko nanone, yaje gukomeza agira ati “iyo mana yawe wiringiye ntigushuke ngo ‘i Yerusalemu ntabwo izahabwa umwami wa Ashuri’ ” (Yesaya 37:10). Nyamara kandi, Hezekiya yari azi ko Yehova atari kumutenguha. Ni yo mpamvu yasenze agira ati “Uwiteka Mana yacu ndakwinginze, udukize amaboko ye kugira ngo abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe Uwiteka wenyine” (Yesaya 37:20). Yehova yumvise isengesho rya Hezekiya. Umumarayika yishe abasirikare b’Abashuri 185.000 mu ijoro rimwe. Yerusalemu ntiyigeze ifatwa, kandi Senakeribu yavuye ku butaka bw’u Buyuda. Ababyumvise bose bamenye ko Yehova akomeye.
15. Ni ikihe kintu cyonyine kizadufasha kwitegura guhangana n’ingorane izo ari zo zose zishobora kutugeraho muri iyi si ivurunganye?
15 Ubu natwe turi mu ntambara kimwe na Hezekiya. Ariko twe intambara turwana ni iyo mu buryo bw’umwuka. Kandi tugomba kugira ubuhanga buzatuma dutsinda iyo ntambara. Tugomba guhora twiteze ko tuzahura n’ibitero kandi tukitegura kugira ngo tuzashobore kubinesha (Abefeso 6:11, 12, 17). Muri iyi si ivurunganye, imimerere ishobora guhinduka mu buryo butunguranye. Hashobora kubaho imidugararo mu buryo butari bwitezwe. Ibihugu bizwiho kuba byemerera abantu gukurikiza imyizerere yabo y’idini bishobora guhindura amatwara bigatangira kubarwanya. Kimwe na Hezekiya, nitwitegura tukaba twiringira Yehova byimazeyo ni bwo gusa tuzashobora guhangana n’ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kutugeraho.
Kwiringira Yehova bisobanura iki?
16, 17. Ni gute tugaragaza ko twiringira Yehova?
16 Kwiringira Yehova si ibintu byo mu magambo gusa. Bigomba guturuka mu mutima kandi bikagaragazwa n’ibikorwa byacu. Niba twiringira Yehova, tuziringira Ijambo rye Bibiliya mu buryo bwuzuye. Tuzarisoma buri munsi, turitekerezeho kandi twemere ko rituyobora mu mibereho yacu (Zaburi 119:105). Nanone kwiringira Yehova bikubiyemo kwiringira imbaraga z’umwuka wera. Binyuriye ku bufasha bw’umwuka wera, dushobora kwihingamo imbuto zishimisha Yehova, kandi dushobora gucika ku ngeso mbi ziba zarashinze imizi muri twe (1 Abakorinto 6:11; Abagalatiya 5:22-24). Nguko uko abantu benshi baje kureka kunywa itabi cyangwa ibiyobyabwenge, babifashijwemo n’umwuka wera. Abandi bateye umugongo imibereho y’ubwiyandarike. Ni koko, niba twiringira Yehova, tuzishingikiriza ku mbaraga ze aho kwishingikiriza ku mbaraga zacu.—Abefeso 3:14-18.
17 Byongeye kandi, kwiringira Yehova bisobanura ko tugomba kwiringira abo yiringira. Urugero, Yehova yashyizeho ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ kugira ngo yite ku bintu byose bifitanye isano n’Ubwami bwe hano ku isi (Matayo 24:45-47). Ntidukora ibintu uko twishakiye, kandi nta nubwo twanga kumvira uwo mugaragu washyizweho, kubera ko twiringira gahunda yashyizweho na Yehova. Ikindi kandi, dufite abasaza bafasha amatorero ya Gikristo mu turere dutandukanye, bakaba barashyizweho n’umwuka wera, nk’uko Pawulo yabigaragaje (Ibyakozwe 20:28). Kwifatanya n’abasaza bo mu itorero, na byo ni uburyo bwo kugaragaza ko twiringira Yehova.—Abaheburayo 13:17.
Dukurikize urugero rwa Pawulo
18. Ni gute Abakristo bo muri iki gihe bigana urugero rwa Pawulo, ariko se, ni iki batiringira?
18 Intumwa Pawulo yagezweho n’ibigeragezo byinshi mu murimo wayo, nk’uko bitugeraho natwe. Mu gihe cyayo, Ubukristo bwavugwaga uko butari imbere y’abategetsi. Bityo rimwe na rimwe Pawulo yashyiragaho imihati kugira ngo agaragaze ko babavugaga ibinyoma, no kugira ngo arwanirire ubutumwa bwiza (Ibyakozwe 28:19-22; Abafilipi 1:7). Muri iki gihe, Abakristo bakurikiza urugero rwe. Aho bishoboka, dufasha abantu gusobanukirwa neza umurimo wacu twifashishije uburyo bubonetse bwose. Kandi dukora uko dushoboye kose tukarwanirira ubutumwa bwiza. Icyakora, iyo mihati dushyiraho si yo twiringira gusa, kuko tuzi ko kugira ingaruka nziza mu murimo cyangwa kutazigira bidashingiye ku kuba dutsinda mu nkiko cyangwa ku kuba abantu batuvuga neza. Ahubwo twiringira Yehova. Twibuka amagambo atera inkunga yabwiye Isirayeli ya kera agira ati “mu ituze no mu byiringiro ni mo muzaherwa imbaraga.”—Yesaya 30:15.
19. Mu gihe abavandimwe bacu biringiraga Yehova mu gihe cy’ibitotezo bikaze, ni gute atabatengushye?
19 Muri iki gihe cya none, hari ubwo umurimo wacu wari warabuzanyijwe mu Burayi bwo mu Burasirazuba n’ubw’i Burengerazuba, mu turere tumwe na tumwe two muri Aziya no muri Afurika, no mu bihugu by’Amerika y’Epfo n’iy’Amajyaruguru. Mbese, ibyo bigaragaza ko kwiringira Yehova nta cyo bitumariye? Oya rwose. Nubwo rimwe na rimwe yagiye areka ibitotezo bikaze bikatugeraho bitewe n’impamvu ze bwite, yakomeje guha imbaraga abantu babaga bibasiwe n’ibyo bitotezo abitewe n’urukundo. Muri icyo gihe cy’itotezwa, Abakristo benshi bagaragaje ko bizera Imana kandi ko bayiringira.
20. Ni mu biki tutazigera na rimwe dutandukira nubwo twahabwa ubuzima gatozi?
20 Ku rundi ruhande, mu bihugu hafi ya byose twahawe ubuzima gatozi ndetse hari n’igihe itangazamakuru rituvuga neza. Ibyo turabishima kandi tuzi ko bigira uruhare mu gutuma umugambi wa Yehova usohozwa. Uwo mudendezo dufite ntituwukoresha kugira ngo duteze imbere inyungu zacu bwite, ahubwo tuwukoresha kugira ngo dukorere Yehova ku mugaragaro uko dushoboye kose, tubikesheje imigisha duhabwa na we. Ariko kandi, ntituzigera tudohoka ku cyemezo twafashe cyo kutagira aho tubogamira mu bya politiki, cyangwa ngo dupfobye umurimo wacu wo kubwiriza, cyangwa nanone ngo tube twadohoka mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose mu murimo dukorera Yehova, ngo ni ukugira ngo dukunde twemerwe n’abategetsi. Turi abayoboke b’Ubwami bwa Mesiya kandi dushyigikiye rwose ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Iyi si si yo duhanze amaso, ahubwo twiringiye isi nshya aho Ubwami bwo mu ijuru bwa Mesiya ari bwo bwonyine buzaba butegeka. Nta za bombe cyangwa ibindi bitwaro bya kirimbuzi bizagira icyo bibutwara, cyangwa ngo bibe byabuhanantura. Ntibushobora kuneshwa kandi buzasohoza ibyo Yehova yagambiriye.—Daniyeli 2:44; Abaheburayo 12:28; Ibyahishuwe 6:2.
21. Ni iyihe myifatire twiyemeje kugira?
21 Pawulo yaravuze ati “twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu” (Abaheburayo 10:39). Nimucyo twese dukorere Yehova mu budahemuka kugeza ku iherezo. Dufite impamvu zumvikana zituma twiringira Yehova mu buryo bwuzuye, uhereye ubu kugeza iteka ryose.—Zaburi 37:3; 125:1.
Ni iki wamenye?
• Kuki Yosuwa na Kalebu bavuze inkuru mu buryo butera inkunga?
• Ni izihe mpamvu zimwe na zimwe zagombye gutuma twiringira Yehova mu buryo bwuzuye?
• Kwiringira Yehova bisobanura iki?
• Ni iyihe myifatire twiyemeje kugira kubera ko twiringira Yehova?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Kuki Yosuwa na Kalebu bavuze inkuru mu buryo butera inkunga?
[Amafoto yo ku ipaji ya 16]
Ibyaremwe biduha impamvu zikomeye zituma twiringira Yehova
[Aho ifoto yavuye]
All three images: Courtesy of Anglo-Australian Observatory, photograph by David Malin
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Kwiringira Yehova bisobanura kwiringira abo yiringira