Igice cya makumyabiri na gatatu
Mukomeze gutegereza Yehova
1, 2. (a) Muri Yesaya igice cya 30 havugwamo iki? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?
MURI Yesaya igice cya 30, dusomamo iby’izindi manza Imana yaciriye ababi. Icyakora icyo gice cy’ubuhanuzi bwa Yesaya kinatsindagiriza imwe mu mico myiza cyane ishimishije ya Yehova. Koko rero, muri icyo gice kamere ya Yehova yasobanuwe mu buryo bwumvikana neza cyane, ku buryo umuntu aba asa n’aho abona Yehova iruhande rwe yaje kumuhumuriza, akiyumvira ijwi rye rimuyobora kandi akumva amukorakora ashaka kumukiza.—Yesaya 30:20, 21, 26.
2 Icyakora n’ubwo ari uko bimeze, abaturage b’i Buyuda bari barigize abahakanyi banze kugarukira Yehova. Aho kubigenza batyo, biringiye umuntu. Ibyo se Yehova yaba yarabibonaga ate? Kandi se ni gute icyo gice cy’ubuhanuzi bwa Yesaya gifasha Abakristo muri iki gihe gukomeza gutegereza Yehova (Yesaya 30:18)? Nimureke ibyo byose tubirebe.
Bagize ubupfapfa butari kubasiga amahoro
3. Ni uwuhe mugambi wari wacuzwe Yehova yashyize ahagaragara?
3 Abayobozi b’u Buyuda bari bamaze iminsi bajya inama rwihishwa y’icyo bakora ngo Abashuri batazabigarurira, ariko ntibakamenye ko Yehova ababona. Yashyize ahagaragara imigambi yabo agira ati “‘abana b’abagome bazabona ishyano,’ ni ko Uwiteka avuga, ‘bagisha abandi inama batari jye bakifatanya n’abandi baretse [u]mwuka wanjye, kugira ngo bongere icyaha ku kindi. Abahagurukira kujya muri Egiputa.’”—Yesaya 30:1, 2a.
4. Ni mu buhe buryo ubwoko bw’Imana bwari bwarigometse bwasimbuje Imana Misiri?
4 Mbega ngo abo bayobozi baramwara bumvise ko imigambi yabo yamenyekanye! Kujya mu Misiri bagamije kugirana na yo amasezerano ntibyari ukugomera Ashuri gusa ahubwo byari no kwigomeka kuri Yehova Imana. Mu gihe cy’Umwami Dawidi, iryo shyanga ryabonaga ko Yehova ari we gihome cyaryo, kandi ryahungiraga mu ‘gicucu cy’amababa ye’ (Zaburi 27:1; 36:8). Icyo gihe rero bwo ‘bisunze imbaraga za Farawo’ kandi ‘biringira igicucu cya Egiputa’ (Yesaya 30:2b). Misiri bayisimbuje Imana! Mbega ubuhemu!—Soma muri Yesaya 30:3-5.
5, 6. (a) Kuki amasezerano Isirayeli yagiranye na Misiri atari kuyisiga amahoro? (b) Ni uruhe rugendo mbere y’aho ubwoko bw’Imana bwari bwarakoze rugaragaza ukuntu gusubira mu Misiri byari ubupfapfa?
5 Kugira ngo hato hatagira uwibeshya ko bagiye mu Misiri bagiye kwitemberera gusa, Yesaya yatanze ibindi bisobanuro. “Ibihanurirwa inyamaswa z’ikusi. Banyura mu gihugu cy’amakuba n’uburibwe, aho intare y’ingore n’iy’ingabo zituruka, hakaba incira n’inzoka ziguruka z’ubumara butwika, bahekesheje ubutunzi bwabo ku migongo y’indogobe nto, bashyize n’ibintu byabo ku mapfupfu y’ingamiya” (Yesaya 30:6a). Biragaragara ko urugendo bari barwiteguye neza. Abatumwe bashatse ingamiya n’indogobe bazikorera ibintu by’igiciro maze berekeza iya Misiri banyuze mu butayu bwari bwuzuye intare zitontoma n’inzoka z’ubumara. Izo ntumwa zagezeyo ziha Abanyamisiri ibyo bintu by’igiciro zari zazanye. Barabaguriye ngo bazabarinde, ni ko bibwiraga. Ariko rero, Yehova we yaravuze ati “babishyira abantu batazabagirira umumaro, kuko imifashirize ya Egiputa ari nta kavuro, kandi nta cyo hamara, ni cyo gituma mpita izina Rahabu wicaye gusa” (Yesaya 30:6b, 7). “Rahabu,” cyangwa se “ikiyoka,” byashushanyaga Misiri (Yesaya 51:9, 10). Yizezaga abantu ibitangaza ariko ntihagire na kimwe akora. Isirayeli yakoze ikosa ritari kuyisiga amahoro igihe isezerana na yo.
6 Igihe rero Yesaya yavugaga iby’urugendo rw’izo ntumwa, abari bamuteze amatwi bagomba kuba baributse urundi rugendo nk’urwo rwakozwe mu gihe cya Mose. Abakurambere babo na bo banyuze muri ubwo ‘butayu bwari buteye ubwoba’ (Gutegeka 8:14-16). Nyamara mu gihe cya Mose bwo, Abisirayeli bari bavuye mu Misiri kandi bavaga mu buretwa. Naho mu gihe cya Yesaya bwo, izo ntumwa zajyaga mu Misiri kandi mu by’ukuri zari zigiye kwishyira mu bubata. Mbega ubupfapfa! Nyamuneka ntituzigere na rimwe dufata umwanzuro mubi nk’uwo ngo tugurane umudendezo wo mu buryo bw’umwuka kwishyira mu bubata!—Gereranya n’Abagalatiya 5:1.
Barwanyije ubutumwa bw’uwo muhanuzi
7. Kuki Yehova yabwiye Yesaya ngo yandike amagambo y’umuburo yari yamusabye kubwira u Buyuda?
7 Yehova yabwiye Yesaya kwandika ibyo yari amaze kumubwira kugira ngo “bibe iby’igihe kizaza kugeza iteka ryose” (Yesaya 30:8). Yehova ntiyashimishijwe n’uko abantu banze kumwiringira ahubwo bakiringira amasezerano bagiranye n’abantu, kandi ibyo byagombaga gushyirwa mu nyandiko kugira ngo bizagirire akamaro ab’igihe kizaza, hakubiyemo natwe abariho ubu (2 Petero 3:1-4). Hari indi mpamvu ariko yatumye bihita byandikwa. “Kuko ari ubwoko bugoma, abana babeshya, abana badakunda kumva amategeko y’Uwiteka” (Yesaya 30:9). Ubwo bwoko bwanze kumvira Imana. Ku bw’ibyo rero, byagombaga kwandikwa kugira ngo hato hatazagira uvuga ko ataburiwe.—Imigani 28:9; Yesaya 8:1, 2.
8, 9. (a) Abayobozi b’i Buyuda bagerageje bate koshya abahanuzi b’Imana? (b) Ni mu buhe buryo Yesaya yagaragaje ko atari kwemera ko bamucecekesha?
8 Yesaya yakomeje atanga urugero rugaragaza ukuntu bari barigometse. “Babwira bamenya bati ‘ntimukarebe,’ bakanabwira n’abahanuzi bati ‘ntimukaduhanurire iby’ukuri, ahubwo mujye mutubwiriza ibyoroheje muhanure ibinyoma’” (Yesaya 30:10). Abantu bagaragaje ko bifuzaga kumva ibibanyura amatwi gusa kuko babwiraga abahanuzi bizerwa ngo bareke kubabwiza “ukuri” ahubwo bababwire “ibyoroheje” n’“ibinyoma.” Bashakaga gushimwa ntibashakaga gucirwaho iteka. Bo bumvaga ko umuhanuzi wese udashaka kubahanurira ibyo bashaka yagombye ‘kuva mu nzira agateshuka’ (Yesaya 30:11a). Bashakaga ko avuga ibibashimisha, bitaba ibyo akabireka byose bikagira inzira!
9 Abanzi ba Yesaya bakomezaga kuvuga bati “mutume Uwera wa Isirayeli atuvamo rwose” (Yesaya 30:11b). Bashakaga ko Yesaya areka rwose kongera kuvuga mu izina rya Yehova, “Uwera wa Isirayeli”! Iryo zina ubwaryo ryarabarakazaga cyane, kubera ko amategeko ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru yagaragazaga ukuntu bari mu mimerere igayitse cyane. None se, ni iki Yesaya yakoze? Yarababwiye ati “Uwera wa Isirayeli aravuze ngo” (Yesaya 30:12a). Yesaya ntiyatinye kubwira abamurwanyaga amagambo batashakaga ko ababwira. Ntiyari kwemera ko bamucecekesha. Mbega ngo aradusigira urugero rwiza! Iyo Abakristo batangaza ubutumwa bw’Imana, ntibagomba guteshuka na gato (Ibyakozwe 5:27-29). Kimwe na Yesaya, bakomeza kuvuga bati ‘Yehova yaravuze ati’!
Ingaruka zo kwigomeka
10, 11. Ni izihe ngaruka zari kugera ku Buyuda buzira kwigomeka kwabwo?
10 Abisirayeli banze kumvira Ijambo ry’Imana, biringira ibinyoma kandi bishingikiriza ku by’“ubugoryi” (Yesaya 30:12b). Ingaruka zari kuba izihe? Aho kugira ngo Yehova arekere ibintu uko iryo shyanga ryabyifuzaga, yari gutuma ririmbuka! Ibyo byari kuba mu buryo butunguranye kandi rikarimbuka burundu nk’uko Yesaya yabigaragaje yifashishije urugero. Ukwigomeka kw’iryo shyanga kwari kumeze “nk’inkike ihubanye igihe kugwa, nk’ahabogamye ho ku nkike ndende, kugwa kwayo kuzatungurana kutajuyaje” (Yesaya 30:13). Kimwe n’uko iyo urukuta rukomeza kugenda rwiyasa imitutu amaherezo rugwa, ni na ko abantu bo mu gihe cya Yesaya bari kuzarimbuka bitewe n’uko bakomezaga kwigomeka.
11 Yesaya yifashishije urundi rugero agaragaza ukuntu iryo shyanga ryari kurimbuka burundu agira ati “azakimena nk’uko inkono y’umubumbyi imeneka, yayimena atayibabarira, mu njyo zayo zose ntihasigare n’uruganzo rwayora umuriro mu ziko cyangwa rwadahishwa amazi mu iriba” (Yesaya 30:14). U Buyuda bwari kurimbuka burundu, ku buryo nta kintu cy’igiciro na kimwe cyari gusigara, yemwe n’urujyo rwayoreshwa ivu cyangwa rwadahishwa amazi nta rwo wari kwibonera. Mbega ngo burarimbuka nabi! Abantu bigomeka ku gusenga k’ukuri muri iki gihe na bo bazarimbuka batyo mu buryo butunguranye kandi budasubirwaho.—Abaheburayo 6:4-8; 2 Petero 2:1.
Banze kwemera inama Yehova yabagiriye
12. Ni iki abaturage b’i Buyuda bari gukora bityo ntibarimbuke?
12 Abo bantu Yesaya yabwiraga ariko bashoboraga kurokoka ntibarimbuke. Hari ukuntu bari kubigenza maze ntibarimbuke. Uwo muhanuzi yarabisobanuye ati “Uwiteka Imana, Uwera wa Isirayeli yavuze ati ‘nimugaruka mugatuza muzakizwa, mu ituze no mu byiringiro ni mo muzaherwa imbaraga’” (Yesaya 30:15a). Yehova yari yiteguye gukiza ubwoko bwe iyo buza kugaragaza ko bumwiringiye ‘bugatuza,’ mu yandi magambo bukareka gushakira agakiza mu kugirana amasezerano n’abantu, kandi ntibushye ubwoba ahubwo bukishyira mu mutuzo bukiringira ko Yehova afite imbaraga zo kuburinda. Ariko Yesaya yabwiye ubwo bwoko ati “ariko mwaranze.”—Yesaya 30:15b.
13. Abayobozi b’i Buyuda bari biringiye iki, ariko se koko byari bikwiriye ko icyo ari cyo biringira?
13 Hanyuma Yesaya yaravuze ati “ahubwo muravuga muti ‘oya, kuko tuziruka ku mafarashi.’ Ni koko ariko muzaba muhunze kandi muti ‘tuzagendera ku y’imbaraga.’ Ni koko n’abazabakurikira na bo bazaba abanyambaraga” (Yesaya 30:16). Abayuda batekerezaga ko bazakizwa n’amafarashi anyaruka, aho gukizwa na Yehova (Gutegeka 17:16; Imigani 21:31). Ariko rero, uwo muhanuzi yabakuriye inzira ku murima ababwira ko bibeshyaga cyane kuko ingabo z’abanzi babo zari kubafata mpiri. Ndetse n’iyo bishyira hamwe ari benshi bate, nta cyo byari kumara. “Abantu igihumbi bazirukanwa n’umuntu umwe ubakangisha, abantu batanu nibabakangisha muzahunga” (Yesaya 30:17a). Ingabo z’u Buyuda zari gukangwa n’ingabo z’abanzi babo nke cyane, nuko zigashya ubwoba ubundi zigakizwa n’amaguru.a Hari kurokoka abantu bake cyane, bagasigara bonyine bameze “nk’igiti kirekire gishinze mu mpinga y’umusozi” (Yesaya 30:17b). Nk’uko byari byarahanuwe, igihe Yerusalemu yarimburwaga mu mwaka wa 607 M.I.C., harokotse abantu bake cyane.—Yeremiya 25:8-11.
Bahumurizwa igihe bacirwagaho iteka
14, 15. Amagambo avugwa muri Yesaya 30:18 yahumurije ate abaturage bo mu Buyuda bwa kera, kandi se ni gute ahumuriza n’Abakristo muri iki gihe?
14 Mu gihe ayo magambo yari agikurugutura abari bateze amatwi Yesaya, yagize atya ahindura ijwi. Yaretse kuvuga iby’akaga kari kabugarije ahubwo ababwira iby’imigisha yari kuzabageraho. “Igituma Uwiteka yihangana ni ukugira ngo abagirire neza, kandi igituma ashyirwa hejuru [“agiye guhaguruka,” “Bibiliya Ntagatifu”] ni uko abagirira ibambe, kuko Uwiteka ari Imana ica imanza zitabera. Hahirwa abamutegereza bose” (Yesaya 30:18). Mbega amagambo ateye inkunga! Yehova ni Umubyeyi w’umunyebambe wifuza cyane gufasha abana be. Yishimira cyane kubagirira imbabazi.—Zaburi 103:13; Yesaya 55:7.
15 Ayo magambo atanga icyizere yasohoreye ku Bayahudi basigaye bagiriwe imbabazi bakarokoka irimbuka rya Yerusalemu ryo mu mwaka wa 607 M.I.C., no ku bandi bake bagarutse mu Gihugu cy’Isezerano mu mwaka wa 537 M.I.C. Icyakora ariko, anahumuriza Abakristo muri iki gihe. Atwibutsa ko Yehova ‘azahaguruka’ akadukiza, avanaho iyi si mbi. Abantu basenga Yehova muri iki gihe ari abizerwa bashobora kwiringira ko ari ‘Imana ica imanza zitabera’ kandi ko atazemera ko iyi si ya Satani irenzaho n’umunsi n’umwe ku yo ikwiriye kurimbukiraho. Ku bw’ibyo rero, “abamutegereza” bafite impamvu nyinshi zo kugira ibyishimo.
Yehova ahumuriza abagize ubwoko bwe asubiza amasengesho yabo
16. Yehova ahumuriza ate abantu bacitse intege?
16 Hari abantu bamwe na bamwe ariko bashobora kuba bacibwa intege n’uko batinze gukizwa ugereranyije n’uko bari babyiteze (Imigani 13:12; 2 Petero 3:9). Turiringira ko amagambo Yesaya yakurikijeho ari bubahumurize, bitewe n’uko atsindagiriza ikintu cyihariye kiranga kamere ya Yehova. “Kuko abantu bazatura i Siyoni h’i Yerusalemu ntuzongera kurira, ntazabura kukugirira neza numutakira, nakumva azagusubiza” (Yesaya 30:19). Ku murongo wa 18 Yesaya yakoresheje ubwinshi, naho ku wa 19 akoresha ubumwe kugira ngo yumvikanishe ukuntu Yehova yari abafitiye ubwuzu. Iyo Yehova ahumuriza abantu bababaye, ahumuriza buri muntu ku giti cye. Kubera ko ari Umubyeyi, ntajya abwira umwana we wacitse intege ati ‘kuki utaba intwari nka mwene so’ (Abagalatiya 6:4)? Ahubwo atega buri wese amatwi yitonze. Mu by’ukuri, ‘asubiza [akimara] kumva.’ Mbega amagambo atanga icyizere! Isengesho rishobora kudufasha ntidukomeze gucika intege.—Zaburi 65:3.
Jya usoma Ijambo ry’Imana kugira ngo wumve ijwi ryayo rikuyobora
17, 18. Ni ubuhe buyobozi Yehova aduha, kabone n’iyo haba ari mu bihe bigoranye?
17 Yesaya yakomeje yibutsa abari bamuteze amatwi amakuba yari abugarije. Abo bantu bari kuzagaburirwa “ibyokurya by’amakuba n’amazi y’agahimano” (Yesaya 30:20a). Igihe bari kuba bagoswe bari guhura n’amakuba kandi bagakandamizwa, bakabimenyera nk’uko umuntu amenyera kurya no kunywa. Ariko n’ubwo byari bimeze bityo, Yehova yari yiteguye kurokora abari bafite imitima itaryarya. “Abakwigishab ntibazongera guhishwa ahubwo amaso yawe azajya areba abakwigisha, kandi nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti ‘iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.’”—Yesaya 30:20b, 21.
18 Yehova ni “Umwigisha Mukuru.” Nta wundi mwigisha wamugereranya na we. Ariko se ni gute abantu buntu ‘bamwumva’ cyangwa ‘bakamubona’? Yehova yihishurira abantu akoresheje abahanuzi be, amagambo yabo tukaba tuyasanga muri Bibiliya (Amosi 3:6, 7). Muri iki gihe rero, iyo abantu bizerwa basenga Imana basomye Bibiliya, ni nk’aho ijwi ryayo rya kibyeyi riba ribabwira inzira bakwiriye kunyuramo kandi rikabingingira guhindura imyitwarire yabo kugira ngo bakomeze kuyinyuramo. Buri Mukristo yagombye gutega amatwi yitonze mu gihe Yehova amuvugishiriza mu mapaji ya Bibiliya cyangwa mu bitabo bishingiye kuri Bibiliya byandikwa n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45-47). Nimucyo buri wese muri twe yiyemeze kujya asoma Bibiliya buri gihe, kuko kubigenza gutyo ari byo ‘bugingo bwacu.’—Gutegeka 32:46, 47; Yesaya 48:17.
Tekereza ku migisha uzabona mu gihe kiri imbere
19, 20. Ni iyihe migisha abantu bari kumvira ijwi ry’Umwigisha Mukuru bari kugira?
19 Abumviye ijwi ry’Umwigisha Mukuru, bajugunye ibigirwamana byabo, babona ko ari ibintu biteye ishozi. (Soma muri Yesaya 30:22.) Hanyuma bari kubona imigisha ihebuje. Ibyo Yesaya yabisobanuye muri Yesaya 30:23-26, aho avuga ubuhanuzi bwiza cyane bw’ukuntu ibintu byari kongera gusubira mu buryo, bwasohoye mbere na mbere mu mwaka wa 537 M.I.C., igihe Abayahudi barokotse bagarukaga iwabo bavuye mu bunyage. Naho muri iki gihe, ubwo buhanuzi budufasha kubona imigisha ihebuje Mesiya aduhera muri paradizo turimo yo mu buryo bw’umwuka, n’iyo azaduhera muri Paradizo ya nyayo izaza mu gihe kiri imbere.
20 “Imbuto uzabiba mu butaka azazivubira imvura, kandi imyaka y’umwero w’ubutaka izarumbuka ibe myinshi. Icyo gihe imikumbi yawe izarisha mu byanya bigari. Inka n’indogobe nto bihinga bizarya ibyokurya birimo umunyu, bigosojwe intara n’inkōko” (Yesaya 30:23, 24). Buri munsi abantu bari kubona ‘imyaka myinshi’ yo kubatunga ikungahaye ku ntungamubiri. Ubutaka bwari kurumbuka cyane ku buryo n’inyamaswa zari kubona ibyo zirya. Amatungo yari kurya “ibyokurya birimo umunyu,” ibyokurya biryoshye cyane ubundi byari imbonekarimwe. Ibiryo by’ayo matungo byari no kuba ‘bigosoye,’ ibyo ubundi bikaba bikorwa gusa ku myaka izaribwa n’abantu. Mbega ngo Yesaya arakoresha amagambo meza, agaragaza ukuntu Yehova aha imigisha myinshi abamwizera!
21. Sobanura ukuntu ubwoko bw’Imana bwari guhabwa imigisha mu buryo bwuzuye.
21 “Ku kirunga cyose no ku musozi wose muremure hazaturuka imigezi n’amasōko y’amazi” (Yesaya 30:25b).c Aho ngaho Yesaya yakoresheje urugero rwiza rugaragaza ukuntu Yehova yari kubaha imigisha mu buryo bwuzuye. Hehe no kongera kubura amazi! Amazi afite agaciro kenshi cyane; ntiyari gutemba mu bibaya gusa ahubwo yari gutemba ndetse no kuri buri “kirunga cyose no ku musozi wose muremure.” Koko rero, icyo gihe inzara yari kuba ari inkuru ishaje (Zaburi 72:16). Hanyuma uwo muhanuzi yavuze ibintu bisumba kure imisozi. “Umwezi w’ukwezi uzamera nk’umucyo w’izuba, kandi umucyo w’izuba uzongerwa karindwi uhwane n’umucyo w’iminsi irindwi, ubwo Uwiteka azapfuka ibisebe by’abantu be akavura n’inguma zabo” (Yesaya 30:26). Mbega ngo ubwo buhanuzi burasozwa n’amagambo ashishikaje! Ikuzo rya Yehova ryose uko ryakabaye ryari kurabagirana hose. Imigisha Yehova yari abikiye abamusenga bizerwa yari myinshi bikabije, ikubye karindwi ikindi kintu cyose baba barigeze kubona mbere y’aho.
Urubanza rujyaniranye n’ibyishimo
22. Ko abantu bari abizerwa Yehova yari kubaha imigisha, ababi bo byari kubagendekera bite?
22 Ubutumwa bwa Yesaya bwongeye guhinduka. Yaravuze ati “dore,” asa n’ushaka ko bamutega amatwi bitonze. Yakomeje agira ati “izina ry’Uwiteka riraza rituruka kure, rigurumana uburakari bwe, ricumba umwotsi mwinshi, iminwa ye yuzuye uburakari n’ururimi rwe rumeze nk’umuriro ukongora” (Yesaya 30:27). Kugeza icyo gihe, Yehova yari yarabitaruye, kuko yarekaga abanzi b’ubwoko bwe bagakora ibyo bishakiye. Ariko noneho yigiye bugufi aje guca urubanza, nk’uko imvura y’amahindu ikuba. “Umwuka we umeze nk’umugezi wuzuye ukagera mu ijosi, uzagosoza amahanga intara imaraho kandi icyuma n’umukoba biyobya bizaba mu nzasaya z’amahanga” (Yesaya 30:28). Abanzi b’ubwoko bw’Imana bari kurengwaho n’“umugezi wuzuye,” ‘bakagosorwa,’ kandi bakayoborwa n’“icyuma n’umukoba.” Bari kurimburwa kandi nta wari kurokoka.
23. Ni iki gitera Abakristo kugira “umunezero mu mutima”?
23 Yesaya yongeye guhindura ijwi igihe yasobanuraga imimerere ishimishije abantu bizerwa basengaga Yehova bari kuzabamo basubiye mu gihugu cyabo. “Nuko muzaririmba indirimbo nk’iyo baririmba nijoro ku munsi mukuru wera, muzagira n’umunezero wo mu mutima nk’uw’umuntu ufite umwironge, ajya ku musozi w’Uwiteka gusanga Igitare cya Isirayeli” (Yesaya 30:29). Muri iki gihe Abakristo b’ukuri na bo bagira “umunezero wo mu mutima” iyo batekereje ku kuntu iyi si ya Satani izacirwa urubanza, ukuntu Yehova we ‘Gitare cy’agakiza’ abarinda, bagatekereza n’imigisha izazanwa n’Ubwami.—Zaburi 95:1.
24, 25. Ubuhanuzi bwa Yesaya bwatsindagirije bute urubanza Ashuri yari gucirwa nta kabuza?
24 Yesaya amaze kuvuga iby’uwo munezero, yagarutse ku rubanza anavuga abo Yehova yari yararakariye. “Uwiteka azumvikanisha ijwi rye ry’icyubahiro, kandi kumanuka k’ukuboko kwe azakwerekanisha uburakari bwe n’umujinya we, n’ikirimi cy’umuriro ukongora n’inkubi y’umuyaga n’urubura. Abashuri bazakurwa umutima n’ijwi ry’Uwiteka, azabakubita inkoni ye” (Yesaya 30:30, 31). Yesaya akoresheje ayo magambo asobanutse neza, yatsindagirije ko nta kabuza Imana yari kuzacira Ashuri urubanza. Ashuri yari guhagarara imbere y’Imana igahinda umushyitsi ibonye ‘imanuye ukuboko kwayo’ ngo iyicire urubanza.
25 Uwo muhanuzi yakomeje avuga ati “kandi uko bazajya babakubita inkoni zitegetswe, izo bazaba bategetswe n’Uwiteka, hazajya habaho ishako n’inanga, kandi azabarwanya intambara akorera ukuboko. Tofeti hiteguwe uhereye kera, hiteguriwe umwami. Uwiteka yahagize harehare kandi hagari, ikome ry’aho ni umuriro n’inkwi nyinshi, umwuka w’Uwiteka umeze nk’umugezi w’amazuku ari wo urikongeza” (Yesaya 30:32, 33). Ahantu hitwaga Tofeti mu Kibaya cya Hinomu, hakoreshejwe mu buryo bw’ikigereranyo, haka umuriro ugurumana. Yesaya yagaragaje ko Abashuri bari kuzarimbukira aho ngaho, mu buryo butunguranye kandi bagashiraho burundu.—Gereranya na 2 Abami 23:10.
26. (a) Urubanza Yehova yaciriye Ashuri rusobanura iki muri iki gihe? (b) Abakristo bategereza bate Yehova?
26 N’ubwo urwo rubanza rwarebaga cyane cyane Ashuri, ubuhanuzi bwa Yesaya bwari bufite ibindi bisobanuro (Abaroma 15:4). Ni nk’aho Yehova n’ubundi azongera kuza aturutse kure agasendera, akagosora abantu bakandamiza ubwoko bwe kandi akabayoboresha inzuma n’imikoba (Ezekiyeli 38:18-23; 2 Petero 3:7; Ibyahishuwe 19:11-21). Turifuza ko uwo munsi waza vuba! Ubwo nyine hagati aho, Abakristo bategerezanyije amatsiko uwo munsi bazatabarirwaho. Iyo batekereje ku magambo meza ari muri iki gice cyo muri Bibiliya, bibongerera imbaraga. Ayo magambo atera abagaragu b’Imana inkunga yo guha agaciro gakomeye isengesho, bakiyigisha Bibiliya kandi bagatekereza ku migisha izazanwa n’Ubwami (Zaburi 42:2, 3; Imigani 2:1-6; Abaroma 12:12). Ku bw’ibyo rero, amagambo yavuzwe na Yesaya adufasha twese gukomeza gutegereza Yehova.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Aha ngaha, uzirikane ko iyo u Buyuda buza gukomeza kwiringira Yehova, hari kuba ibintu binyuranye n’ibyo.—Abalewi 26:7, 8.
b Muri Bibiliya ya Traduction du monde nouveau, aha ni ho hantu honyine Yehova yiswe ‘Umwigisha Mukuru.’ Mu mwandiko w’Igiheburayo, Yehova yiswe ‘abakwigisha’ mu bwinshi. Ibyo bigaragaza ukuntu ari umwigisha usumba abandi bose kubera ko iryo jambo rikurikiranye n’inshinga iri mu bumwe.
c Muri Yesaya 30:25a hagira hati “ku munsi w’icyorezo ubwo iminara izariduka.” Ubwo buhanuzi bushobora kuba bwarasohoye ubwa mbere igihe Babuloni yarimbukaga, ibyo bikaba byaratumye Abisirayeli babona imigisha yari yarahanuwe muri Yesaya 30:18-26. (Reba muri paragarafu ya 19.) Bushobora nanone kuba buzasohora ku irimbuka rizaba kuri Harimagedoni, irimbuka rizatuma iyo migisha igera ku bantu mu buryo bukomeye kuruta ubundi bwose, mu isi nshya.
[Amafoto yo ku ipaji ya 305]
Mu gihe cya Mose, Abisirayeli bahunze Egiputa. Mu gihe cya Yesaya bwo, abantu b’i Buyuda bagiye gutabaza Abanyegiputa
[Ifoto yo ku ipaji ya 311]
“Ku musozi wose muremure hazaturuka imigezi n’amasōko y’amazi”
[Ifoto yo ku ipaji ya 312]
Izina rya Yehova rizaza rigurumana ‘uburakari, ricumba n’umwotsi mwinshi’